Author: webrwanda

  • Amakuru Mashya: Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 12 kamena 2021 #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Kagame yafashe ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19 zirimo: aho ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo ndetse n’ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe

    Inama y’abaminisitiri kandi yashyizeho abambasaderi 3 bashya:Bwana James Gatera, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Isiraheri ,Dr. Diane Gashumba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede na Prof. Anastase Shyaka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.



    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/2U3EWhS

  • Rusizi yasobanuye icyatumye hari abacuruzi bimuriye ibikorwa byabo i Bukavu – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko hari Abanyarusizi bambutse bakajya gukorera mu Mujyi wa Bukavu yumvikanye mu minsi yashize aho byavugwaga ko Akarere kabananije kubera guhanika imisoro.

    Kugeza muri Weruwe uyu mwaka, Akarere ka Rusizi kabaruraga abaturage bako bagera ku 120 bacururiza muri Congo mu buryo buzwi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ko bagiye bajyayo ku mpamvu no mu bihe bitandukanye.

    Hari abagiyeyo hagati ya 2012 na 2016 ubwo u Rwanda rwazamuraga imisoro ku myenda ya caguwa, bahisemo kujya kuyicururiza muri Congo [aho icuruzwa ku musoro muto ugereranyije no mu Rwanda], mu 2015 hatangira gukoreshwa utumashini dutanga inyemezabuguzi (EBM) nk'uburyo bushya bwari buje batari bamenyereye no mu bihe bya Covid-19 ubwo Umujyi wa Rusizi wamaraga igihe imipaka iwuhuza na Congo ifunzwe.

    Kayumba yavuze ko kuba aba bacuruzi baragiye gucururiza mu kindi gihugu bifite ishingiro kuko hari abagiye bakurikiye abakiliya babo batari bakibona uko binjira mu Rwanda.

    Yagize ati 'Turazi ko isoko ari aho umuguzi ahurira n'umucuruzi, iyo umuguzi ataboneka ku kigero gishimishije byanze bikunze umucuruzi atekereza kuba yakwimuka ajya ahantu azamubona.'

    No mu bihe bisanzwe ngo Abanyecongo ni bo baba bafite ubushobozi bwo kugura ibintu byinshi bityo gucuruza byinshi mu gihe gito no kunguka bikaba byashoboka. Nibyo byatumye bajya gukorera muri Congo nk'uko Kayumba akomeza abisobanura.

    Yanyomoje iby'uko bajyanywe n'imisoro ihanitse muri Rusizi kuko nta mpinduka zigeze zibaho mu yo Akarere gafite mu nshingano kwakira.

    Ati 'Umucuruzi w'i Rusizi umusoro asabwa ni ipatanti, ikaba iri hagati y'ibihumbi 60 na 120 by'amafaranga y'u Rwanda ku mwaka bitewe n'uko ubucuruzi bwe buhagaze. Andi mafaranga ni ay'isuku. Buri mucuruzi yishyura ibihumbi bitatu cyangwa bitanu bitewe n'aho umuntu acururiza, ubaze wasanga ari nk'ibihumbi 50 cyangwa 60 ku mwaka.'

    'Tubare ko umuntu atanga ipatanti y'ibihumbi 60 kongeraho 60 y'isuku akaba ibihumbi 120 ku mwaka. Simbona ko ayo ari amafaranga wakwita imisoro yatuma abacuruzi bahunga cyane ko iyo turebye muri Congo basora arenze ayo.'

    Umuyobozi w'abikorera mu Karere ka Rusizi, Rugamba Theophile, na we yahamije ko nta mpinduka zabayeho mu misoro ahubwo ko ari abakiliya bagiye bakurikiye i Bukavu, ibi bikaba bifitanye isano n'ingaruka za Covid-19.

    Ati 'Byatewe n'uko abaguzi bagabanutse kubera ko Abanyecongo binjiraga mu Rwanda babaye bake ku bw'ifungwa ry'imipaka ryamaze igihe kirekire. Bimwe mu bicuruzwa bize uburyo babikura mu bindi bihugu tujya gufungura Abanyarusizi basanga abakiliya babo baragiye ahandi. Niko kugenda babakurikiye.'

    Yavuze ko Covid-19 yahungabanyije ubucuruzi ku buryo bugaragara muri aka karere kandi ko n'ibyo by'uko hari abagiye gukorera ahandi ari ingaruka zayo.

    Nibura mu Mujyi wa Rusizi habarurwa abacuruzi basaga 3200 biyandikishije bafite na nimero iranga umusoreshwa. Ubuyobozi buvuga ko bugiye kongera kubarura abagiye hakurikijwe igihe buri wese yagendeye kuko ari bwo hahita hamenyekana n'icyamujyanye.

    Akarere ka Rusizi kasobanuye icyatumye hari abacuruzi bimuriye ibikorwa byabo i Bukavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-rusizi-kasobanuye-icyatumye-hari-abacuruzi-bimuriye-ibikorwa-byabo-i

  • Amakuru Mashya: Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri yo kuwa 12 kamena 2021 #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Kagame yafashe ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19 zirimo: aho ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo ndetse n'ubusabane n'ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe

    Inama y'abaminisitiri kandi yashyizeho abambasaderi 3 bashya:Bwana James Gatera, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta ya Isiraheri ,Dr. Diane Gashumba Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bwa Suwede na Prof. Anastase Shyaka, Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.



    Source : https://impanuro.rw/2021/06/12/amakuru-mashya-ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-kuwa-12-kamena-2021/

  • Prof Shyaka na Dr Diane Gashumba bahoze ari ba Minisitiri bagizwe ba Ambasaderi #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, yagize Prof Shyaka Anastase Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne.

    Naho Dr Diane Gashumba we agirwa uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Suwede.

    Mu bandi bahawe imyanya kandi, harimo James Gatera wahawe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Israel.

    Dr Diane Gashumba wabaye Minisitiri w’Ubuzima, yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 14 Gashyantare 2020 aza no kugarukwaho na Perezida Kagame mu mwiherero w’Abayobozi bakuru wabaye muri icyo gihe ko uriya wari umuyobozi yavanywe muri Guverinoma kubera kubeshya.

    Muri uwo mwiherero, Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bari muri Guverinoma bari bamaze gukurwamo muri ibyo bihe, avuga ko Dr Gashumba yabeshye ku bijyanye n’uko u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi ariko icyo gihe cyari kitaragera mu Rwanda.

    Prof Shyaka Anasatse we yari aherutse kuva muri Guverinoma y’u Rwanda mu mavugrura yakozwe na Perezida wa Repubulika muri Werurwe 2021 ubwo yasimburwaga na Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Prof-Shyaka-na-Dr-Diane-Gashumba-bahoze-ari-ba-Minisitiri-bagizwe-ba-Ambasaderi

  • Eriksen yaguye mu kibuga ata ubwenge yihutanwa kwa muganga umukino uhita uhagarara(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga ikipe ya Danmark na Finland mu itsinda B ry’igikombe cy’u Burayi (EURO 2020), wahagaritswe nyuma y’uko Christian Eriksen wa Danmark aguye agata ubwenge.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 42, Eriksen yakurikiye umupira ahita yikubita hasi ata ubwenge.

    Umukino wahise uhagarara yitabwaho, abaganga ubona ko barimo kumushitura umutima kugeza aho abantu bameze nk’abihebye nk’aho yapfuye.

    Nyuma y’iminota 10 yahise asohorwa mu kibuga yihutanwa kwa muganga bigaragara ko ataragarura ubwenge maze bahita batangaza ko umukino uhagaritswe.

    Ikinyamakuru BeInSports cyatangaje ko uyu mukinnyi ubu yagaruye ubwenge ameze neza.

    Umukino wasubukuwe saa 20:30′ hakinwa iminota 5 y’igice cya mbere yari isigaye ubundi umukino ukomeze bisanzwe.

    Yihutanywe kwa muganga

    Abakinnyi bagenzi be bari bihebye

    Abaganga baje gutabara bamara iminota 10 mbere yo kumusohora mu kibuga

    Abakinnyi bagenzi bahise bamwegera bajya gutabara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eriksen-yaguye-mu-kibuga-ata-ubwenge-umukino-uhita-uhagarara-amafoto

  • Isaha ya gera mu rugo yigijwe imbere, imibare muri bus no mu bindi bikorwa iragabanywa #rwanda #RwOT

    Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame, yemeje ko ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

    Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 50% y’abo zagenewe gutwara mu gihe imibare yari 75%.

    Izi ngamba kandi yahagaritse ubusabane n’ibindi birori byose bibera mu ngo.

    SOMA IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI

    UKWEZI.RW

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/2RMwjY8

  • Euro2020: Umukino wahuzaga Denmark na Finland wahagaritswe bitunguranye ugeze ku munota wa 42 #rwanda #RwOT

    The post Euro2020: Umukino wahuzaga Denmark na Finland wahagaritswe bitunguranye ugeze ku munota wa 42 appeared first on Teradig News.

    Kapiteni w’ikipe y’ighugu ya Denmark Christian Erksen yagize ikibazo cy’unutima yikubita hasi mu kibuga ahita ata ubwenge bituma umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Finland na […]

    The post Euro2020: Umukino wahuzaga Denmark na Finland wahagaritswe bitunguranye ugeze ku munota wa 42 appeared first on Teradig News.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3pPcDja

  • L’Egypte et le Rwanda ont conclu un Accord pour construire un Centre qui soigne les maladies du cœur à Masaka #rwanda #RwOT

    L’Egypte et le Rwanda ont signé un Accord pour construire un Centre qui soigne les maladies cardiovasculaires à Masaka dans le District de Kicukiro.

    L’Accord a été signé par le Ministre de la Santé, Dr Daniel Ngamije, et l’Ambassadeur d’Egypte au Rwanda, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary.

    « La première phase de la construction de cette Fondation pour la Recherche et Soins des maladies du cœur ou Care Research Fondation-Rwanda (HCRF-R) sera achevée dans 18 mois. Les travaux de construction seront financés par la Fondation HCRF-R, l’Office Egyptien de Partenariat au Développement(EAPD) et le Ministère rwandais de la Santé », a indiqué la Directrice de cette Fondation, Gisèle Gatariki.

    Selon Dr Evariste Ntaganda du Centre Biomédical du Rwanda (RBC) en charge des soins aux maladies cardiovasculaires, la Fondation sera aussi un Centre de formation pour les spécialistes dans le domaine, surtout les pédiatres.

    « Plus de mille enfants au Rwanda naissent avec des complications cardio-vasculaires.  Parmi ces cas, 16 cas au moins nécessitent une chirurgie. Cette opération est coûteuse. Cette Fondation donnera ces services aux enfants et aux adultes en quête d’opérations chirurgicales », a-t-il précisé.

    Pour l’Ambassadeur d’Egypte, l’Egypte est prête à soutenir le Rwanda dans le Secteur de la Santé, surtout à partir de la construction de cette Fondation qui appuiera les patients souffrant des maladies cardio-vasculaires.

    « Le Centre fera la recherche et aidera les médecins à se spécialiser », a-t-il indiqué.

    Pour le Ministre de la Santé, Dr Daniel Ngamije, le Rwanda a une excellente vision en matière de soins de santé, et des gens viendront des autres pays pour bénéficier des soins dans ce Centre.

    « La Fondation a une capacité initiale d’accueillir mille patients. Elle s’occupera de la chirurgie et des soins pour les maladies cardio-vasculaires, surtout pour les patients qui disposent de peu de ressources. La Fondation comprendra la recherche, le laboratoire, la chirurgie, la radiographie, la pharmacie et l’administration », a-t-il informé. (Fin)

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3cEt8sJ

  • Isaha ya gera mu rugo yigijwe imbere, imibare muri bus no mu bindi bikorwa iragabanywa #rwanda #RwOT

    Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame, yemeje ko ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

    Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 50% y’abo zagenewe gutwara mu gihe imibare yari 75%.

    Izi ngamba kandi yahagaritse ubusabane n’ibindi birori byose bibera mu ngo.

    SOMA IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Isaha-ya-gera-mu-rugo-yigijwe-imbere-imibare-muri-bus-no-mu-bindi-bikorwa-iragabanywa

  • Gutunganya impu akazibyaza umusaruro byamuhesheje igihembo cya mbere #rwanda #RwOT

    TVET Youth challenge irushanwa ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kubufatanye na Ministeri y’Uburezi, TVET na UNDP, iterwa inkunga na KOIKA ikigo cy’abanyakoreya, muguteze imbere impano z’abana b’uRwanda bakora ubukorikori.

    Iri rushanwa rya teguwe mu bigo bigera kuri 15 mugihugu hose, aho muri ibyo bigo byatoranyijwe byose uko ari 15 hatoranyijwemo imishinga itandatu yahize iyindi muri buri kigo.

    Umushinga wahize iyindi muri buri kigo mu byatoranyijwe wahembwe ibihumbi 800 by’amafaranga y’uRwanda (800,000frw), uwabaye uwakabiri uhembwa 700frw, bagenda barushanya 100,000frw kugeza ku mushinga wabaye uwa gatandatu wabonye igihembo cy’ibihumbi 300frw.

    Umushinga wabaye mwiza cyane muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ni umushinga w’umwana w’Umukobwa ukiri muto.
    Uwo mushinga akaba ari uwo gutunganya impu akazibyazamo ibintu bitandukanye harimo udukapu twiza tw’abari n’abategarugori, udukomo two kwambara ku maboko, ndetse n’ibindi byinshi byiza.

    IMIRASIRE yaganiriye na Patience Gisele Uwizeyimana umunyarwandakazi wiyemeje kuba rwiyemezamirimo hanyuma atubwira uburyo yinjiye muri gahunda yo gutunganya impu akazibyazamo ibintu byo kwifashisha na buri wese maze agira ati
    “Ibi bintu nabyinjiyemo cyera kandi mbikunze, nakundaga kuboha forali (izo bifubikisha mu ijosi) n’utundi tuntu dutandukanye, murumvako ari ibintu nakundaga. Naje kujya ndeba video zitandukanye kuri YouTube cyane cyane ibintu bijyanye n’ubukorikori, nyuma nza kubonako bishoboka ko nanjye nabikora ni uko ntangira kubyigana, aho nahereye mu gukora inkweto zikoze mubudodo nziha babyara banjye (Cousine). Bambwiye ko ari byiza, batangira kajya bampa komande (Commande) ngo mbakorere utundi noneho ntangira kubasaba amafaranga yo kugura ibikoresho gusa. Mbonye bakomeje kubikunda mbonako nabivanamo business. Nyuma rero nkurikije inama abayobozi b’igihugu cyacu bakunda kugira abana b’abakobwa ko dushoboye cyane cyane nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, niyumvishemo ubushobozi nibwo natangiye gukora nshaka kwigira maze ntangira kubyaza impu umusaruro doreko benshi baba batazitayeho.“

    Gisele, ubu ni umukobwa wiga ibijyanye n’imicungire ndetse na business.
    Nyuma y’uko umushinga wo gutunganya impu, ukavamo umugati ubu afite intego yo kwegukana umwanya wa mbere kurwego rw’igihugu.

    Biteganyijwe ko abanyeshuri batandatu batsinze muri buri kigo bazajya muri Bootcamp gutozwa uko bazanoza imishinga yabo ndetse banagirwa inama zitandukanye zabafasha guteza imbere imishinga yabo mu rwego rwo kwiyubakamo ubushobozi.

    Iri rushanwa rya TVET Youth Challenge rizahemba imishinga 70, yose hamwe uko yatsinze izatwara akayabo ka miliyoni 61 z’amafaranga y’u Rwanda (61,000,000frw) naho umushinga uzaba mwiza kurwego rw’igihugu uzahabwa miliyoni ishanu (5,000,000frw).

    Source : https://imirasire.com/?Gutunganya-impu-akazibyaza-umusaruro-byamuhesheje-igihembo-cya-mbere