Author: webrwanda

  • Sunrise FC yamaze gutandukana n’abakinnyi 6 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Sunrise FC yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 6 barimo 3 bari bagifite amasezerano yabo.

    Ikipe ya Sunrise FC yasoje ku mwanya wa 15 mu makipe 16 byari bivuze ko igomba no kumanuka mu cyiciro cya kabiri nubwo hari amahirwe ko izakina icyiciro cya mbere kuko icyiciro cya kabiri gishobora kutazakinwa.

    Iyi kipe yamaze kwemeza ko yamaze gutangaza ko yamaze gutandukana n’abakinnyi batandatu barimo 3 bari basoje amasezerano.

    Mu bakinnyi bari bagifite amasezerano harimo umunyezamu Itangishatse Jean Paul wari umaze imyaka 8 ari umunyezamu w’iyi kipe kuko yanayikiniye mu cyiciro cya kabiri.

    Hari kandi rutahizamu Hood Kawesa wari warasinye imyaka 2 umwaka ushize aho yari asigaranye umwaka umwe, hari na myugariro Ndayishimiye Celstin na we wari winjiye muri iyi kipe umwaka ushize.

    Mu bakinnyi basoje amasezerano harimo abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda, Suleiman Majanjaro, Kyiza Ayubu Ibrahim n’umunyarwanda Ngabo Hercules.

    Uretse aba bakinnyi kandi iyi kipe yatakaje abandi bakinnyi babiri barimo myugariro Muhinda Bryan n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Chaolin.

    Hood Kawesa(wa kabiri uturutse iburyo) na we yasezerewe

    Suleiman Majanjaro(uri imbere) yari asoje amasezerano ye muri Sunrise FC

    Ndayishimiye Clestin na we yasezerewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sunrise-fc-yamaze-gutandukana-n-abakinnyi-6

  • Bari kunengwa na benshi…Wowe ubivugaho iki ? #rwanda #RwOT

    Ibi byatangiye kugaragara ubwo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye basozaga ibizamini bya Leta muri iki cyumweru.

    Hari amafoto amwe yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe muri abo banyeshuri bakasakase imyenda y’ishuri mu gihe hari abandi babaga bari mu mbuga ngari basandaguje amakayi bigiragamo.

    Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukunze gukoresha urubuga rwa Twitter, yashyizeho imwe muri izo foto, ashyiraho ubutumwa busa nk’ubunenga abanyeshuri bakoze biriya.

    Yagize ati 'Niba atari ikigare gusa gusa, aba basore n’inkumi bashobora kuba bifitemo impano yo guhanga imideri (modelling) mu myambarire. Aya matalenta ntazapfire ubusa igihugu n’abayibarutse.'

    Hari n’amashusho yakomeje gucicikana y’umunyeshuri w’Umukobwa ari gutwika amakayi yigiragamo avuga Ikinyarwanda [byumvikana ko ari ibyo mu Rwanda] kimwe n’abo bari kumwe.

    Ubwo yatwikaga aya makayi, umwe mu bo bari kumwe, yamwogezaga amubwira ati 'Ntabwo uzarata rata [ntuzatsindwa] twika, n’iyo umuntu aramutse arase yasubirayo akandika …'

    Oswald Mutuyeyezu kandi kuri aya mashusho na yo yagize icyo ayavugaho aho yagize ati 'Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by’amashuri urayivugaho iki ? Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.'

    Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports na we ukunze gutanga ibitekerezo kuri Twitter, yavuze ko ikiragano cye cyaharuriwe inzira n’abakibanjirije ariko ab’iki gihe bo 'mbona bazaba ikiragano cyatakaye batazi iyo bava batazi n’iyo bajya. Abahanga barangwa no gusoma ab’ubu barangwa no gutwika ibitabo.'

    Nubwo benshi bari kunenga iriya myitwarire, nta rwego rushinzwe Uburezi mu Rwanda ruragira icyo rubitangazaho bikaba bikomeje gutuma bamwe banakomeza kunenda izi nzego zakunze kuvugwaho intandaro y’izamba ry’uburezi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bari-kunengwa-na-benshi-Wowe-ubivugaho-iki

  • Icyo Imana yakugeneye kiba ari icyawe – Mugisha Gilbert #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya APR FC, Mugisha Gilbert avuga ko atari ubwa mbere iyi kipe imwifuje ariko agenda abura amahirwe yo kuyisinyira, gusa na none ngo icyo Imana yakugeneye ntaho kijya byarangiye ayerekejemo.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga nibwo Mugisha Gilbert yasinyiye ikipe ya APR FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 4.

    Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, avuga ko ikipe ya APR FC atari ubwa mbere imwifuje gusa ngo yagiye abura amahirwe yo kuyisinyira, ngo kuba yarayisinyiye ni uko ari igeno ry’Imana.

    Ati “Ntabwo byari ubwa mbere mbimenya ko ikipe ya APR FC inshaka kuko byabayeho kenshi ariko amahirwe akomeza kubura, ariko burya icyo Imana yakugeneye kiba ari icya we rero ejobundi dusoje shampiyona nongeye kumva ko hakiri amahirwe yo kuza muri APR FC.”

    “Nabitekerejeho mbona koko bikwiye ko nagira ahandi nerekeza, gusa nk’umuntu wese usanzwe nashimishijwe no kuza mu ikipe nk’iyi cyane ko harimo na bagenzi banjye twahoranye nabo bangiriye inama'

    Yakomeje kandi avuga ko uretse kuba ari iby’agaciro gusinyira APR FC ariko na none yongeye kwishimira gukinana n’abakinnyi bahoze bakinana muri Rayon Sports bari muri iyi kipe.

    Ati “Ni iby’agaciro, ni ibyo kwishimira kuba naraje mu ikipe nk’iyi y’ibigwi, ikipe itwara ibikombe, narabyishimiye cyane ndetse no kongera guhura na bagenzi banjye twahoranye nabo nari mbakumbuye, nkumbuye kongera gukinana nabo.'

    Muri abo bakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Seif na Bizimana Yannick ni mu gihe yasanze Manzi Thierry na Mutsinzi Ange basoje amasezerano yabo.

    Mugisha Gilbert go icyo Imana yageneye umuntu ntaho kijya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-imana-yakugeneye-kiba-ari-icyawe-mugisha-gilbert

  • U Burundi ngo nta muhanzi w’Umunyarwanda uzajya gutaramirayo ngo atabazanira Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe na Ndirakobuca Gervais, Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage mu Burundi, ubwo yariho aganira n’abayobozi banyuranye muri kiriya Gihugu.

    Abivuze nyuma y’Igihe gito Minisiteri ayoboye ishyize hanze itangazo rivuga ko umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi atemerewe gutaramira muri kiriya gihugu mu gihe yari afiteyo ibitaramo mu kwezi gutaha.

    Ndirakobuca Gervais yavuze ko muri kiriya Gihugu hamaze iminsi havugwa ibyerekeye ibitaramo by’Abanyarwanda bagombaga gutaramirayo. Abo ni iuyu Israel Mbonyi ndetse n’ikirangirire Bruce Melodie.

    Uyu muyobozi muri Guverinoma y’u Burundi yavuze ko 'Nta muntu tuzemera kuza mu Burundi aje gucuranga avuye mu Rwanda kandi bari muri gahunda ya Guma mu rugo ngo atuzanire icyago.'

    Yanagarutse ku kuba inzu z’imyidagaduro muri kiriya Gihugu zifunze, ati 'Ntitugiye kuzifungura vuba mu gihe tubona hafi yacu abantu bari muri Guma mu rugo. Mucunge imipaka, abantu binjira batatuzanira Coronavirus.'

    Ubwo itangazo rihagarika kiriya gitaramo cya Israel Mbonyi ryasohokaga, hari bamwe bahise batekereza ko byaba bifitanye isano n’impamvu za politiki dore ko ibihugu byombi [u Burundi n’u Rwanda] bimaze igihe kinini bidacana uwaka.

    Gusa mu minsi yashize abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi bagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo mu gihe hari bamwe bakomeje kuvuga ko hakirimo birantega nyinshi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/U-Burundi-ngo-nta-muhanzi-w-Umunyarwanda-uzajya-gutaramirayo-ngo-atabazanira-Covid-19

  • Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ayo mafoto n’amashusho hagaragaramo abana b’abanyeshuri b’abakobwa bifotoje hamwe na bagenzi babo b’abahungu, bambaye impuzankano(Uniforme) bacagaguye, bazihindura ubwushwangi, izindi bazipfumuye, n’izindi banditseho ibintu byinshi bakoresheje ikaramu, ku buryo iyo myambaro igizwe n’amajipo, amapantalo n’amashati, byagorana kongera kuyambara.

    Hanagaragara kandi ikivunge cy’abanyeshuri bari bizihiwe mu ndirimbo yitwa “Yope”, babyinira ku mpapuro n’amakayi, izindi baziterera hajuru mu kirere. Hari n’undi mwana w’umukobwa wafashwe video atwika umurundo w’amakayi bikekwa ko ari ayo yigiyemo, iruhande rwe hari bagenzi be bamushishikariza koko kuyatwika, bamwizeza ko n’ubundi adateze kurata (kubura dipolome).

    Ubwo yarimo atwika ayo makayi, muri abo bagenzi be hari uwumvikanye muri iyo video amubwira ati: “Ntabwo uzarata rata. Twikaa!”. Yunganirwa n’undi mugenzi we na we wari hafi aho ati: “Rata umuntu arase(atabonye dipolome), yasubirayo akongera akandika!”.

    Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga buririye kuri aya mafoto n’amashusho, maze bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, biganjemo abanenga abagaragaye muri ibyo bikorwa, babanenga kuba bagaragaje imyitwarire idahwitse.

    Abakomoje ku wagaragaye atwika amakayi yigiyemo, bibajije icyo yazamarira sosiyete yiganjemo n’abatarize, bakabaye bamufataho urugero, ku buryo hari n’abatatinye kuvuga ko amafaranga y’ishuri yamutanzweho ari impfabusa, abandi bati: “Burya ntawe ukwiye gukina n’ubumenyi abutwika”.

    Harimo abashimangira ko imyitwarire nk’iyi yo gucagagura imyambaro y’ishuri no gutwika amakayi, bitwaje ko barangije ibizamini bya Leta, iteye ubwoba kandi ko nta cyizere itanga ku hazaza h’urubyiruko rufite imyumvire nk’iyo. Bityo ko hakwiye imbaraga mu kuruba hafi no gukomeza kurwigisha kenshi uko bakwiye kuba bitwara na kirazira.

    Hari n’abavuga ko kudohoka kw’abakuru, batinya gucyaha urubyiruko, bitwaje ko ibyo rukora byose biri mu burenganzira bwarwo, biri kurushora aharindimuka n’igihugu batagisize.

    Abatanze impanuro, bagaragaza umumaro uri mu kuba umuntu yabika neza amakayi yigiyemo, kuko n’ubwo yakwiyungura ubundi bumenyi, uko byagenda kose, hari ubwo ashobora gukenera kuyifashisha yongera kwiyibutsa ibyo yibagiwe mu gihe abikeneye cyangwa se ibyo bitabo n’amakayi bikaba byafasha n’abandi cyane ko nk’abanyeshuri bizwi ko bajya biga bifashishije amakayi y’abize mbere.

    Naho abicagaguriyeho imyenda bo, benshi basanga ntawe ukwiye kwitwaza ngo ni ibigezweho cyangwa ubwamamare ngo yitware gutyo kuko bidakwiye.

    Ntihahise hamenyekana ibigo by’amashuri abo bana bigaho, niba ari ibyo mu Rwanda cyangwa se ari iby’ahandi, gusa mu mashusho hari abagaragaramo byumvikana ko bavuga Ikinyarwanda.

    Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by’amashuri urayivugaho iki?

    Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.

    Tube ducuma amasaha! pic.twitter.com/VKxsCEV2Uw

    — Oswald Oswakim (@oswaki) July 29, 2021

  • Wa mwana w'umukobwa watewe inda n'agahungu k'imyaka 10 ,ibyo yongeye gukora birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana ukomoka mu gihugu cy'uburusiya, yitwa Darya Sudnishnikova, mu mwaka ushize wa 2020 yavuzwe cyane mu binyamakuru, ubwo byamenyekanaga ko yatwaye inda afite imyaka 13, icyo gihe yabwiye Police ko yatewe inda n'agahungu k'inshuti ye kigaga mu mashuri abanza kari gafite imyaka 10 gusa.

    Nyuma gato yaje kwisubira abwira abapolisi ko yababeshye ahubwo inda yayitewe nundi muhungu w'imyaka 14 waje akamufata ku ngufu. Uyu ntibyatinze yaje kubyara mukwezi kwa munani 2020, yujuje imyaka 14.
    Ibya Darya rero ntibyarangiriye aho, kuri ubu afite imyaka 15 ariko yatunguranye bikomeye ndetse ababaza abantu nyuma y'uko atangaje ko nanubu atwite inda ya kabiri y'ibyumweru bitandatu, nkuko igipimo cyo kwa muganga cyabyerekanye.

    Uyu mwana ukiri mu ishuri n'amarira menshi yaje gutangaza ko kuri ubu noneho inda atwite yayitewe n'umuhungu w'inshuti ye ufite imyaka 17.

    Yagize ati: 'sinzi icyo nakora, nukuri rwose ntacyo nzi. Kuri ubu sinafata umwanzuro wo kuyikuramo kuko sindamenya neza ibyumweru imaze. Niba koko imaze kugeza mu byumweru bitandatu ntabwo naba nkiyikuyemo kuko yamaze kuba urusoro. Gusa uko byamera kose sinatunga uyu mwana kuko namaze kubona neza ko ntashobora kurera undi mwana'
    Yakomeje agira ati: 'kuri ubu mfite uwa mbere, aka kanya rwose sinakwihanganira gutunga uwa kabiri.'

    Umwana we wa mbere kuri ubu agize amezi 11 ntaranuzuza umwaka. Uyu mwana avuga ko yaba nyina w'imyaka 36 n'umuhungu w'inshuti ye, ntanumwe wihanganiye kumva ko atwite, nyina we yamubajije niba ari bumukubitishe umukandara cyangwa inkoni, maze uyu mwana arapfukama amusaba imbabazi.

    Source : https://yegob.rw/wa-mwana-wumukobwa-watewe-inda-nagahungu-kimyaka-10-ibyo-yongeye-gukora-birababaje/

  • Tulane University International Student Financial Aid in USA #rwanda #RwOT

    Tulane offers various need- and merit-based scholarship opportunities for international students.

    Tulane offers up to $23,000 in need-based financial aid to international students who qualify and who have not already been awarded that amount or more in merit scholarships. Students must reapply for need based aid every year. To apply, you must submit a CSS Profile and all necessary supporting documents. It is highly recommended you do so by 15 February.

    Register Your

    Interest

    Future Leaders Study At The African

    Leadership University. Find Out How To Be

    A Part Of It

    ALU

    Apply Now

    In addition to the special awards below, international students may compete for all other available merit scholarships. Please contact your admission counselor for more information about scholarships.

    Global Scholarship

    This is a partial or full-tuition award that is renewable for 4 years (5 years for students in the 5-year Architecture program). Recipients of this award are international students with outstanding academic records.

    Applicants in the top 20% academically (based on testing and GPA) of the applicant pool, are eligible to be considered for the scholarship

    It is suggested that you submit a complete Early Action (15 November) or Early Decision (1 November) application for admission

    Fund Your USA

    Study Dreams

    Need A Loan? Fund Your Dreams on Your

    Own! Check Your Loan Eligibility in 60

    Seconds!

    MPOWER

    Apply Now

    Nominations are made by the admission committee and based on your application for admission to Tulane

    Fund Your USA

    Study Dreams

    Need A Loan? Fund Your Dreams on Your

    Own! Check Your Loan Eligibility in 60

    Seconds!

    MPOWER

    Apply Now

    Candidates will be invited to participate in one video interview with the international admission committee by 31 March

    Brandt Dixon Scholarship

    This is a partial or full-cost award renewable for 4 years. It is awarded to one or more Latin American women pursuing studies in Liberal Arts. Typical recipients demonstrate strong academic and extracurricular credentials. No separate application is required. All Latin American female applicants are automatically considered for this scholarship.

    Sub-Saharan Africa Leadership Award

    This is a full-tuition scholarship, renewable for 4 years. It is awarded to multiple full-time undergraduate students from and studying in Sub-Saharan Africa. Recipients will have strong academic and extracurricular credentials. No additional application is necessary, as students are identified internally, and students may pursue any bachelor's degree offered. Contact Jonathan Gutmann with any questions [email protected]

    Official website

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/30/tulane-university-international-student-financial-aid-in-usa/

  • Assia Mutoni yavuze igihe azagira muri Amerika #rwanda #RwOT

    Mutoni Assia wamamaye nka Gatarina muri filime, yavuze ko nta gihindutse mu Kwakira 2021 azerekeza muri Amerika mu Iserukiramuco ryatoranyijwemo filime ye ya 'Wedding Dress’ ihataniye igihembo.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta gihindutse mu kwezi kwa 10 ari bwo azajya muri iki gihugu nubwo akomeje kugorwa no kubona Visa bitewe n’uko Ambasade zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Ati'ibintu bya Corona birimo kutuvanga Ambasade zirafunze ariko Imana n’ibishaka tariki ya 5 Ukwakira nzaba nsesekayeyo.'

    Wedding Dress ni filime nto (short Movie) yakozwe na Assia Mutoni ikaba izanerekanwa bwa mbere muri iri serukiramuco.

    Iyi filime yatoranyijwe mu zizahatana mu iserukiramuco ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa Silicon Valley African Film Festival (SVAFF).

    Silicon Valley African Film Festival (SVAFF) ni rimwe mu ma serukiramuco akomeye ya Sinema abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiye kuba ku nshuro ya 12 yikurikiranya. Kuri iyi nshuro izabera muri Leta ya California guhera tariki 8-10 Ukwakira 2021.

    Assia azerekeza muri Amerika mu kwezi k’Ukwakira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/assia-mutoni-yavuze-igihe-azagira-muri-amerika

  • AS Kigali yavuze ku bya rutahizamu Michael Sarpong uvugwa muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko bwagiranye ibiganiro na Michael Sarpong ariko byabagoye bitewe n’amasezerano uyu mukinnyi afite muri Yanga.

    Umwaka ushize nibwo Michael Sarpong yasinyiye ikipe ya Yanga muri Tanzania amasezerano y’imyaka 2, nyuma y’umwaka umwe asinyiye iyi kipe bivugwa ko ashobora gutandukana nayo bitewe n’uko itashimye umusaruro we.

    Nyuma y’uko bivuzwe ko ashobora gutandukana n’iyi kipe, amakuru yamugaruye mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira ni mu gihe byavuzwe ko na AS Kigali bagiranye ibiganiro.

    Mu kiganiro ikinyamakuru ISIMBI yagiranye n’umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice yavuze ko bageraeje gusinyisha uyu mukinnyi ariko byanze bitewe n’ingingo zigize amasezerano ye.

    Ati 'Sarpong aracyafite umwaka umwe muri Yanga, kandi afite release clause(ibisabwa kugira ngo arekurwe) ikomeye cyane, we twaramuretse.'

    AS Kigali ni ikipe ikomeje kwiyubaka kugira ngo izahagararira u Rwanda neza mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, ni mu gihe uyu muyobozi yemeje ko banamaze kumvikana na kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima.

    Michael Sarpong muri AS Kigali byaranze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yavuze-ku-bya-rutahizamu-michael-sarpong-uvugwa-muri-iyi-kipe

  • Imbogamizi muri gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yatangajwe mu 2019, binyuze mu Iteka rya perezida wa Repubulika n° 061/01 ryo ku wa 20/05/2019 rigena imitunganyirize n’imicungire y’inzibutso harimo n’uburyo zigomba guhuzwa.

    Ibarura ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu 2015 ryagaragaje ko muri icyo gihe mu gihugu hose hari inzibutso 234 n’imva 115, naho ubwo Komisiyo ya Sena yari muri iki gikorwa, uturere twagaragaje ko kugeza ubu hari inzibutso 172 n’imva 53, bikaba bigaragara ko hari intambwe yatewe mu guhuza inzibutso.

    Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Bideri John Bonds, yavuze ko muri iki gikorwa bagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo CNLG, Ibuka, Avega-Agahozo, GAERG, Abayobozi b’Uturere n’abayobora za Njyanama na Perezida wa Ibuka muri buri karere.

    Senateri Bideri yavuze ko mu turere 30, hari utwagaragaje ko twamaze guhuza inzibutso aritwo Rubavu, Bugesera, Kirehe na Muhanga. Hari utwahuje inzibutso ariko tutarimura imibiri harimo Kicukiro na Gatsibo mu gihe utundi turere tukiri muri iki gikorwa.

    Ku rundi ruhande ariko haracyari imbogamizi zirimo kuba bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batumva ko amateka yabo yakwimurirwa ahandi no kuba uturere tutagaragaza umubare w’inzibutso zizahuzwa n’izizasigara.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari imbogamizi zirimo kuba abayobora uturere bamwe basa n’abatinya gushyira mu bikorwa ihuzwa ry’inzibutso ariko hakaba n’abandi bantu bafite ababo bashyinguye mu nzibutso bakomeje gutsimbarara badashaka ko bimurirwa mu zindi.

    Ati “Hari uturere dufite abayobozi bafite ubwoba bwo gukora kuri iki kibazo, hari nk’aho usanga meya yarabihariye visi meya, ugasanga nawe ntacyo yabikoraho.”

    Yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’umwihariko, tugiye nko mu Karere ka Huye, hari urwibutso ruri muri Kaminuza ahiciwe abanyeshuri, urwo ntabwo waruhakura, mu Bitaro bya Kaminuza hishwe abarwayi, hari abandi bantu bari barajyanywe n’Abamisiyoneri biciwe hariya za Ngoma kandi atariho bavuka. Ni ukuvuga ngo uragenda ureba, buri rwibutso rufite umwihariko warwo.”

    Senateri Bideri yasobanuye ko n’ubwo iyi gahunda hari tumwe mu turere twateye intambwe ishimishije, hakiri utundi dusa naho bagifite ubushake buke mu kubishyira mu bikorwa.

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko binyuze muri Komisiyo izakomeza gukurikirana uko guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bishyirwa mu bikorwa, kuko nubwo byagaragaye muri rusange ko hari ibikorwa bimaze kugerwaho hakiri ibikwiye gukomeza kwitabwaho bityo n’imbogamizi zigaragara zikurweho.

    Komisiyo kandi ivuga ko biteganyijwe ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, NST1, ni ukuvuga kugeza mu 2024, inzibutso zizaba zahujwe.

    Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka inzibutso zizahurizwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyinguye mu zindi nzibutso n’imva nto, mu rwego rwo kurushaho kubahesha agaciro, no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Bideri John Bonds, yavuze ko hari intambwe yatewe mu guhuza inzibutso ariko hakiri imbogamizi zikeneye gukemurwa

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ni we wayoboye Inteko Rusange ya Sena

    Abasenateri basabye ko inzego zibishinzwe zihutisha gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruri mu zifite amateka akomeye