Author: webrwanda

  • Umuriro wa RDF i Cabo Delgado; inkuru y’aho urugamba rwahindiye – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, Intara ya Cabo Delgado ni agace rwose katari kabereye kumvamo imirwano [nubwo ntaho ibereye] ariko urebye ubwiza nyaburanga bwaho ntiwakwifuza kubona ibiri kuhabera.

    Agace gafite Inyanja y’Abahinde umuntu yariraho ubuzima akumva uko abaye, henshi nta muntu uhatuye. Na bake bahari, batunzwe n’imyumbati gusa, barara muri nyakatsi ubundi bakisegura akarago hasi ku mucanga.

    Ibyo ni ibyo nakubwira muri make, Revenons à nos moutons.

    Kuri uyu wa Gatandatu, nabashije kugera mu Ntara ya Cabo Delgado neza mu gace ka Afungi. Ubwo Ingabo z’u Rwanda zahageraga mu ntangiriro za Nyakanga, zagabwemo amashami, zimwe zitangira urugamba zinyuze Afungi-Palma.

    Kimwe mu bikorwa zahereyeho ni ugufata Ikibuga cy’Indege cya Afungi, ubu kigenzurwa amanywa n’ijoro na Polisi y’u Rwanda hanyuma zikomeza imbere mu tundi duce nka Mute, Mapalanganha, Namalala, Tete, Quelimane, Njama zigana Mocimboa da Praia ahafatwa nk’icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba.

    Mu rugamba rwo kuri uyu munsi, zari zigeze ahitwa “1st May”, mu rugamba rwatangiye mu masaha y’igitondo ndetse amakuru nakururaga mu bo twari kumwe ahagana saa Saba, ni uko “abarwanyi” batangiye kwicwa.

    Umwe mu basirikare twaganiriye, yambwiye ko mu nzira igana muri ibyo bice ‘n’ubu iyo uri kuhanyura’ uhasanga imirambo. Hishwe abarwanyi bane, hafatwa imbunda n’ibindi bikoresho bari zifite.

    Muri uru rugamba birasa n’aho Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kurwana zikigarurira ibice runaka, hanyuma aho zimaze gufata, Polisi y’u Rwanda na yo ikaza ikahasigasira ku buryo nta muntu uzongera kuhigabiza. Ni ya gahunda yo gusigasira ibyo twagezeho ikomeje!

    Kugeza ubu, muri urwo rugendo ruva Afungi rugana Mocimboa da Praia, RDF irabura ibilometero 10 ngo igere aho yaba yizeye ko yaharuye inzira ya mbere igana ku mahoro muri iyi ntara.

    Nubwo ariko bimeze bityo, si inzira yoroshye. Mu nzira abo barwanyi bagenda bategamo udutero shuma nka kamwe kabaye kuri wa musirikare w’u Rwanda wakomeretse mu kwezi gushize.

    Bivugwa ko muri urwo rugendo, ushobora guhuriramo na za “ambush” zitari munsi y’eshatu. Kimwe mu byo numvise kuri iyi mitwe, ni uko abarwanyi bayo na bo bagikunze ubuzima, ntabwo ari nka bimwe bya “Islamic State” cyangwa “Al Shabaab” usanga abarwanyi biturikirizaho ibisasu.

    Umusirikare twaganiriye yambwiye ati “bo ntabwo biturikirizaho ibisasu ariko ushobora kumurasa utamuhamya neza agakomeza aza agusanga”.

    Ubwato bukoreshwa mu gucunga umutekano ku cyambu cya Afungi bwavuye mu Rwanda

    Kubona u Rwanda rufata ubwato bwa gisirikare, bukava i Kigali n’ahandi bwari buri, bukurizwa mu ndege bukagera muri Mozambique ni ikikwereka uburyo iyi ntambara rwayiteguye mu mfuruka zose.

    Hari umuntu wakwibaza ikintu izi nyeshyamba zari zikurikiye muri Afungi, uwo ni nk’uwakwibaza impamvu Total y’Abafaransa yahashyize ibikorwa! Byose byatangiye mu myaka ya 2010, ni bwo bwa mbere muri aka gace havumbuwemo gaz.

    Nyuma y’imyaka irindwi, ya gaz yari igamije guteza imbere agace, inyeshyamba zashatse kuyigarurira. Icyo gihe Total na yo yari mu biganiro na leta kugira ngo ihakore uruganda ruyitunganya.

    Urwo ruganda rwarubatswe mu mushinga wa miliyari 20$. Uhageze ubona ibikorwa rwose byo ku rwego ruhambaye byari bimaze gukorwa. Urugero ni nk’ikigo abakozi ba Total bari kuzajya babamo, ukigereranyije na hotel, ni imwe y’inyenyeri nibura enye kuko gifite buri kimwe cyose.

    N’umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Afungi na wo wari muri iyo gahunda witwaga “LNG”. Aho Afungi rero ni hamwe mu hagombaga gukurwa gaz, uhageze uyu munsi uhasanga imodoka n’ibindi bikoresho.

    Mu nzira ugenda na ho uhabona imodoka nyinshi, mu ntangiriro z’uyu mwaka, Abafaransa barazitaye baritahira, bakiza amagara yabo nyuma y’uko inyeshyamba zari zitangiye kwirara mu baturage, zikabica zibakase imitwe ndetse zigatwika ibyabo. Total yatangaje ko impamvu zo guhagarika ibikorwa ari “Force Majeure’.

    RDF na RNP zigenzura icyo cyambu amanywa n’ijoro ku buryo izo nyeshyamba zidashobora kwifashisha amazi ngo zambuke zigana ku butaka. Hari n’igitero giherutse kubera ku karwa gato kari muri iyo nyanja, ariko abarwanyi bafashwe mpiri bashyikirizwa Leta ya Mozambique.

    Ku rundi ruhande, ibice byamaze kugarurwamo amahoro bicungwa amanywa n’ijoro. Urugero ni Icyambu cya Afungi. Amanywa n’ijoro hakorwa ubugenzuzi bwo mu mazi harebwa ko nta mwanzi ushobora gutera ahanyuze.

    Iki cyambu kiri hafi y’Intara ya Palma. Ni ahantu hari ubutunzi bukomeye kuko hacukurwa gaz.

    Afungi Port, ni inzira yagombaga kuzajya yifashishwa muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bwa gaz.

    Abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagowe no kubona aho bakinga umusaya

    Quitunda, igisubizo ku wibaza impamvu RDF iri muri Mozambique

    Uvuye kuri iki cyambu, ukerekeza ahitwa Quitunda, ni mu Majyaruguru ya Palma wasobanukirwa neza neza impamvu Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique muri iyi ntambara.

    Nkihagera numvise ncitse intege, atari bya bindi by’abanyamakuru byo kwihutira kuvugisha abantu [ngira ngo nanavugishije batatu gusa kuko numvaga nta mbaraga].

    Uhingukira ku nzu za nyakatsi, ariko zimwe za nyuma ku Isi ahari. Ni utuzu udashobora kwinjiramo uhagaze [nubwo waba ureshya nanjye – metero 1 na 80 niba ntibeshye; ndumva ntafite ubugufi bukabije ariko n’abo nsumba bazisumba].

    Zubakishije bya biti bita imishingiriro, bimwe bashingiriza ibishyimbo. Hejuru hariho utwatsi, mu mpande ni uduhema, imbere ni udutenge dushaje dukinzeho. Muri ako kantu gasa n’inzu, nta buriri bubamo, nta karago usibye utwatsi tumeze nk’ishinge [naketse ko ari umusego] ubwo nawe urabyumva ahandi ni umucanga.

    Aho ni mu Nkambi ya Quitunda, abayituyemo barashonje bigaragara, nta mwana wiga, nta mubyeyi ugira akazi, wumve ko hari n’uwambwiye ko inshingano z’urugo aziheruka mu Cyi.

    Quitunda ni agace ko muri Palma, Umujyi uri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Mozambique. Iyo uwurimo uba uri hafi y’umupaka wa Tanzania kuko bisaba nibura ibilometero 32 ngo ugereyo.

    Ni na yo mpamvu mu baturage bawo, usangamo umubare munini w’abavuga Igiswahili. Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu mujyi wabaye isibaniro ry’imirwano, abaturage bicwa umusubizo, bakaswe imitwe, abandi bakiza amagara yabo.

    Abaturage bahungiye mu Nkambi ya Quitunda ubuzima burabakomereye, gusa banyuzamo bakamwenyura bya bindi byo kubura uko ugira ukagwa neza.

    Gusa bashima ko uyu munsi umutekano uhari muri ako gace kubera ingabo z’u Rwanda zibaba hafi amanywa n’ijoro bati ’ariko turashonje.’

    Bakkhali Ali Mbaya, ni umwe muri bo, afite abagore batatu n’abana icumi yavuze ko yakuwe mu bye aho yari atuye mu gace ka Bella Vista mu Mujyi wa Palma.

    Ati “Naje hano mpunze ibyihebe kubera intambara, byaduteye tariki ya 23 Werurwe. Byatangiye ahagana saa Kumi, byanyuze inzira y’ubusamo bigera kuri sitasiyo ya gisirikare aho byatangiye ubwicanyi. Mbere twari tubayeho neza ariko hatangira kwinjiramo ikintu cyo kudahuza imyemerere y’amadini.’’

    Yavuze ko uko kutumvikana kw’abayoboke b’amadini n’ibyo bemera byatumye bamwe bayoboka inzira y’ishyamba bajya mu mutwe w’iterabwoba.

    Yakomeje ati “Ubu turashima Imana kuko kuva igihe ingabo z’u Rwanda zagereye hano, ubu dufite amahoro, turaryama tugasinzira neza. Nizeye ko n’abafite ubwoba ubu bashize impumu kuko bizeye ko barinzwe n’ingabo z’igihugu n’iz’u Rwanda.’’

    Mugenzi we yagize ati “Nishimiye byimazeyo kuba ingabo z’u Rwanda zaraje hano. Turaryama tugasinzira neza, ntabwo duhangayitse, imitima yacu yatangiye gutuza. Twatangiye gutuza nyuma y’aho Ingabo zihagereye. Turashimira cyane ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique. Turashimira cyane.”

    Ubu bibarwa ko abaturage barenga ibihumbi 20 bavuye mu byabo mu gace ka Palma hanyuma muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungiye Quitunda.

    Polisi y’u Rwanda bisa n’aho ifite inshingano zihariye muri uru rugamba zo gusigasira ibice biri mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda

    Ikibuga cy’Indege cya Afungi, kiri mu maboko y’u Rwanda kuva muri Nyakanga. Muri iki gihe, Abapolisi b’u Rwanda baba bari maso umunota ku wundi

    Ku Cyambu cya Afungi, Ingabo z’u Rwanda ziba zigenzura amazi no hakurya ku butaka umunota ku wundi

    Ubwato bwifashishwa muri iki gikorwa, bwavuye mu Rwanda bwambukira Nacala bugera muri iyi ntara ya Cabo Delgado

    Ingabo z’u Rwanda zo mu Ishami rirwanira mu Mazi ziherutse kwivuna umwanzi mu kirwa kiri muri iyi Nyanja y’Abahinde

    Uburinzi bwo kuri iki cyambu bukorwa ijoro n’amanywa

    Bakora aka kazi bashyize hamwe ndetse ni nacyo gitumye uyu munsi hari intambwe bamaze gutera

    Inkambi ya Quitunda ni ikimenyetso cy’ubuzima butoroshye abaturage bo muri Palma babayemo

    Iri ni rimwe mu macumbi atuwemo n’imiryango iri muri iyi nkambi

    Ntibazi uko ejo habo hazaba hameze gusa bizeye ko kubera Ingabo z’u Rwanda, umutekano ushobora kuzongera kugaruka bagasubira mu buzima busanzwe

    Ntacyo kurya bafite, ntacyo kunywa ndetse nta n’aho kuba bafite nyuma yo kumeneshwa n’imitwe y’iterabwoba

    Abana ntibiga, birirwa aho mu nkambi bicira isazi mu maso

    Muri uru rugamba hifashishwamo ibikoresho bikomeye birimo n’ibifaru

    Abaturage bo muri Afungi bishimira ko agahenge katangiye kugaruka nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zigereye muri aka gace

    Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda bacunga umutekano w’abaturage bo mu Nkambi ya Quitunda umunsi ku wundi

    Ibi bikorwa, Ingabo z’u Rwanda na Polisi zibifatanya n’Ingabo za Mozambique

    Aba baturage bageze muri iyi nkambi muri Werurwe nyuma y’uko bagenzi babo bari bamaze kwicwa

    Amafoto: Philbert Girinema


  • Uganda: ykee Benda yesheje agahigo ko gusohora Album yindirimbo 17 zose ziri muri style zitandukanye'kirabo' #rwanda #RwOT

    Wicliffe Tugume uzwi kumazina ya Ykee benda  kumunsi wejo nibwo yamurikiye album ye itangazamakuru. Iyi Album ifite indirimbo 17 ikaba yaratangiye gukorwaho umwaka washize nkuko yabitangaje gusa hakajyenda hazamo ibibazo bitandukanye. Uyumuhanzi nkuko yabitangaje agira ati iyi album nikimenyetso kigaragaza gukora cyanye mumamyaka itanu narimaze nkora umuziki. Yagize ati ' iyi album mubyukuri yarangiye cyane kuko […]

    The post Uganda: ykee Benda yesheje agahigo ko gusohora Album yindirimbo 17 zose ziri muri style zitandukanye'kirabo' appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/08/uganda-ykee-benda-yesheje-agahigo-ko-gusohora-album-yindirimbo-17-zose-ziri-muri-style-zitandukanyekirabo/

  • Iwacu Muzika Festival: Bruce Melodie wavuze k… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021. Nk’uko bisanzwe umunyamakuru Luckyman Nzeyimana akaba n'umushyushyarugamba yabanje kuganira na Bruce Melodie amubaza urugendo rwe ndetse n'icyo azaniye abanyarwanda cyane ko yari agiye kubataramira.

    Bruce Melodie yavuze ko kugeza ubu yishimira iterambere ry'umuziki nyarwanda cyane ko uri gukura ndetse ko atari umuziki we gusa uri gukura ahubwo n'iterambere ry'abandi bahanzi rimushimisha cyane kuko nawe aba abona ibye bigenda bicamo n'amafaranga akaza.

    Bruce Melodie yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gitaramo

    Bruce Melodie yavuze ko yinjiye muri muzika afasha abahanzi muri Guma Guma bwa mbere aza gufata miliyoni imwe Frw aza no gutwara iri rushanwa. Yagize ati'' 2012 nibwo natangiye kubafasha ni nabwo bwa mbere narimbonye abasitari bwa mbere gutya tukaganira abarimo ba Senderi, Urban Boyz, King James, Riderman ba Jay Polly nahoraga numva ari abantu bakomeye cyane”.

    Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu gihe yafashaga abo bahanzi yari afite indirimbo zirimo Tubivemo na Telefone, gusa abonye igishoro ahita akora iyitwa Uzandabure yanamenyekanye cyane

    Bruce Melodie yavuze ko yinjiye mu irushanwa bwa mbere abona n'umwanya wa gatatu ahembwa ibyuma bya muzika n'amafaranga byamufashije kugera ku ntego ze ndetse anasaba ababishinzwe nk’uko bakoze ibindi ko Guma Guma yagaruka.

    Bruce Moelodie kandi yavuze ikintu cyatangaje benshi aho yavuze ko agiye kujya mu muziki wa Gospel cyane ko umufasha ndetse ko hari n'indirimbo zimwe na zimwe afite muri studio yagiye yandika mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati ''Nishimira ko buri munsi uzana ibyawo kandi byiza. Umuziki urakura nta n’ubwo hakura uwanjye gusa nishimira imiziki yose muri rusange ikura ubwo rero niyo uw' lundi muhanzi uteye imbere mba nzi neza ko igihe cyanjye nacyo cyegereje, ndakura mu buryo bwose ibitaramo ndabikora ndetse n'agafaranga kagenda kaza nk'uko bisanzwe.''

    Bruce Melodie avuga kuri Gospel yagize ati'' Gospel ni umuziki mwiza mba mbona nanjye hari igihe nzagera akaba ariwo nzajya nkora reka tureke iyobokamana tube turishize ku ruhande uziko n'abantu badakijijwe bumva indirimbo z'Imana bakumva ni byiza.

    Bivuze ngo birenze iyobokamana umuziki wa Gospel urenze kwa kubwiriza ujya ubona umuntu ari kuvuga kuko wo urinjira ntabwo babigutsindagiramo oya wumva indirimbo y'umuhanzi uri kuririmbira Imana ukumva birakuryoheye. Gospel rero ni umuziki nzakora ariko ntimuzabinyishyuze, ntabwo igihe kiragera njyewe mubimenye ko ngomba kuyikora hari n'izo mfite ziba zihari zitarasohoka ariko ntihazagire umuntu ubinyishyuza nzabikora kandi nzaba mbikoreye Imana”

    Nyuma yo kuganira n'umunyamakuru Lucky,  Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo yakunzwe yakoranye n'umuhanzikazi Allion, ari nako avangamo n'indi yitwa Twongere yakoranye n'umuhanzikazi Queen Cha, yinjira mu gitaramo avangavanga indirimbo yatangiriyeho kugeza ku zo afite ubu.

    Nyuma y'izo ndirimbo yasuhuje abamukurikiye bose ababwira ko agiye kubaha umuziki mwiza ndetse anababwira ko ari kumwe na Band ya Symphony ari nako ahita akomereza mu ndirimbo isa n'iyabaye ikirango cy'umuziki we yitwa Katerina.

    Bruce Melodie nk’uko yari yabyijeje abantu batandukanye bagiye banabyandika cyane ko igitaramo cyabaga imbonankubone yataramiye abantu mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kungora, Katapilla, Bado, Ikinyafu n’izindi nabo bamwereka ko bishimye ndetse ko yabakoreye igitaramo cyiza mu ijwi ryose nk'uko bisanzwe cyane ko uyu muhanzi adashidikanwaho ku ijwi rye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108391/iwacu-muzika-festival-bruce-melodie-wavuze-ko-azakora-gospel-yahishuye-ko-yafashe-miliyoni-108391.html

  • Iby’ingenzi wamenya kuri Shalon wafungishije… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe abahanzi Kevin Kade, Davis D n'abandi bafatwaga n'Urwego rw’Igihugu rw'Ugenzacyaha (RIB), abantu batandukanye cyane cyane abafana b'abo bahanzi bavuze ko abo bahanzi n’abo bari kumwe bafungishijwe n'uwo mukobwa witwa Kayesu Shalon, bitewe n'uko ngo afite Nyirarume ukomeye cyane muri Polisi y'u Rwanda, bityo akaba ari we watumye abo bantu bafungwa.

    Umunsi ku munsi uko aba bahanzi bamaraga igihe aho bari bacumbikiwe niko uyu mukobwa yakomezaga kotswa igitutu n'abafana b'aba bahanzi ndetse hari n'ibyavugwaga ko nawe yashakaga kubarenganura ariko akabura inzira abicishamo.

    Uyu mukobwa w'uburanga buhebuje nk'uko bigaragara mu mafoto ye yatangiye kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo z’ibyamamare dore ko aherutse kugaragara mu ndirimbo ya Jules Sentole yitwa ‘Iyizire’, abantu benshi bakerekana ko bamushyigikiye ndetse ko yabijemo neza. 

    Ubundi ibijyanye n’uko yafungishije abahanzi twavuze haruguru abisobanura gute?

    Mu kiganiro na Yago kuri shene ye yitwa Yago Tv Show, Kayesu yavuguruje ibyo byose byavuzweho, atangaza ko hari n'abafunzwe nka Davis D atari anaziranye na we, kuko ubundi ngo yari inshuti isanzwe ya Kevin Kade. Yavuze ko kuko Kevin Kade yabanaga Davis D mu nzu, ngo rimwe Kevin Kade yarahamagaye ngo aze amurebe mu rugo, agezeyo ahasanga na Davis D yari abonye bwa mbere ariko ntibagira ibintu byinshi bavugana uretse kumubaza amakuru ye, n'aho atuye, ubundi ajya kuganira na Kevin Kade wari umuhamagaye.

    Habimana Thierry we, kuko ngo asanzwe akora umwuga wo gufotora, yajyaga afotora Kayesu mu bihe bitandukanye kandi yari anaziranye na musaza we, ku buryo ngo na we yamufataga nka musaza we. Umunsi bafatwa n'inzego zishinzwe iperereza, ngo byakozwe na nyirarume wa Kayesu, wabwiye urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ko babuze umwana.

    Kayesu Shalon yashimwe n’abatari bake uburyo yagaragaye mu mashusho ya ‘Iyizire’

    RIB, mu gukora akazi kayo, yagiye ishakisha abantu bahura n'uwo mwana w'umukobwa bahereye kuri Kevin Kade wari wamuhamagaye bwa nyuma. Abashinzwe ubugenzacyaha, ngo bamaze gufata Kevin Kade, bamusabye kubageza aho Kayesu ari kuko ngo bari bazi ko ahazi.

    Ibyo ngo byahuriranye n'uko Kayesu Shalon yari yaraye kwa Habimana Thierry bitewe n'uko ngo bari bafitanye gahunda yo kumufotora, ariko burinda bumwiriraho amasaha yo guhagarika ingendo nijoro amugereraho kubera ingamba zo kwirinda Covid-19. Thierry ngo yari afite abandi bantu yari arimo afotora, mu gihe Kayesu we yabaga arimo kuruhuka. Thierry ngo yafotoraga abo bakiriya bandi, biza kurangira abandi batashye asigarana na Kayesu bonyine.

    Nyuma yo kubona ko amasaha yo guhagarika ingendo nijoro yabafashe, Thierry ngo yabwiye Kayesu ko ibyiza ari uko batahana n'amaguru kuko we atuye hafi y'akazi ke mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge, kuko bitaba bigishobotse ko Kayesu agera iwabo i Kibagabaga.  

    Nk'umukobwa, Kayesu ngo yagize impungenge zo gutaha mu rugo rw'umusore, ariko ngo Thierry amubwira ko atagomba kugira ikibazo kuko ngo abana na mubyara we w'umukobwa n'undi w'umuhungu witwa Bobo. Kayesu yaremeye batahana iwe, kandi koko asangayo abo babyara ba Thierry yari yamubwiye ko babana.

    Mu gihe bari bageze aho mu rugo kwa Thierry ngo Kayesu yicaranye n'abo babyara ba Thierry mu ruganiriro baganira, mu gihe Thierry we ngo yari mu cyumba atunganya amafoto yari yafotoye Kayesu kuko ngo yagombaga kuyatangaza (gupostinga) umunsi ukurikiyeho.

    Bibaye nka saa sita z'ijoro ngo ni bwo Kevin Kade yahamagaye Kayesu, ngo amubwira ko amukeneye mu birori bito bafite i Nyarutarama kandi ko babifitiye uburenganzira nta kibazo. Kayesu ngo yabanje kubyanga, ndetse na Thierry ngo amubuza kugenda muri iryo joro ariko Kayesu birangira yemeye.

    Muri uko kwemera Kevin Kade yahise azana n'imodoka aje kumufata, naho iyo modoka ngo yarimo n'Abapolisi baje gufata Kayesu. Nyuma yo kumenya ko uwo bari kumwe ari we Thierry, na we ngo abo bapolisi baramufashe ndetse na mubyara we Bobo n'ubwo we ngo yahise arekurwa vuba.

    Nyuma y'igihe gito na Davis D nk'umuntu wabanaga na Kevin Kade, na we yarafashwe, bose ngo bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, kuko byakekwaga ko abo basore uko ari batatu bagize ubufatanyacyaha mu gusambanya uwo mwana.  Ngo bagiye gutanga ibizamini muri Laboratwari kugira ngo bimenyekane niba koko baramusambanyije. Ibyo bizamini byaje gusohoka bigaragaza ko ngo batamusambanyije, bituma abo bari bafashwe na RIB bose bafungurwa.

    Kayesu avuga ko asaba imbabazi abantu bose kuko icyo kibazo cyagize ingaruka ku mirimo yabo basanzwe bakora, ndetse akazisaba n'umuryango we n'abandi bamufashe nk'indaya cyangwa ikirara kuko ngo uko bamufashe si ko ari. Asoza agira inama abana b'abakobwa kujya bamenya kugenzura inshuti bagendana kuko hari ubwo icyitwa 'ikigare' kigukoresha ibintu bibi.

    Umuhanzi Davis D aherutse kuvuga ko uyu mukobwa yamubabariye bitewe n'uko yasanze na we atari we wifuzaga ko bafungwa ahubwo yari ameze nk’ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa.

    Yagize ati: 'Abari kumuha nimero yanjye ntabwo babikoze ngo tuvugane ariko amakuru y'uko yansabye imbabazi narayumvise. Naramubabariye kuko nararebye mbona na we si we, nta mpamvu yo kumurakarira”. Akomeza ati 'Ameze nk'ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa, nta mugambi mubi yari afite. Njye nk'umuntu mukuru biranyorohera kumenya uwanteje ikibazo n'utakinteje. We ni umuntu wari uri aho hagati ahubwo ibyabereye inyuma bamwitwaje ni byo byabaye ikibazo.'

    REBA HANO INDIRIMBO ‘IYIZIRE’ YA JULES SENTORE IGARAGARAMO SHALON

    REBA HANO IKIGANIRO SHALON YAGIRANYE NA YAGO TV SHOW

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108387/ibyingenzi-wamenya-kuri-shalon-wafungishije-davis-d-na-kevin-kade-unagaragara-mu-ndirimbo–108387.html

  • Akari ku mutima wa Brian Blessed wafashije Ni… – #rwanda #RwOT

    Brian Blessed ni umusore wamenyekanye mu muziki wa Gospel bivuye ku ndirimbo ye ‘Dutarame’ yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Ni umuhanzi ufite indirimbo zinyuranye zubaka imitima ya benshi, akaba akunze kuririmba mu rurimi rw’Icyongereza. Mu myaka yashize, uyu musore yazengurutse umugabane wa Amerika muri gahunda z’ivugabutumwa aho yari kumwe n’itsinda yabarizwagamo rya Hindurwa Band ryanditse amateka akomeye mu muziki wa Gospel. 

    Amazina ye asanzwe yiswe n’ababyeyi ni Bizimungu Brian, gusa mu muziki azwi cyane nka Brian Blessed. Yavutse mu 1986, avukira muri Uganda, icyo gihe ababyeyi be bari barahunze mu 1959. Ubwo yari afite amezi 3 ni bwo Se yapfuye agonzwe n’umuntu wabishakaga ndetse nyuma yo kumugonga ahita amukandagira nabwo abishaka. Mu 1998 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza (P.3) muri Kayonza ni bwo Brian Blessed yamenye Yesu Kristo atangira urugendo rw’Agakiza.

    Uko Brian Blessed yahuye bwa mbere na Niyo Bosco uri mu byamamare u Rwanda rufite uyu munsi

    Hashize iminsi micye Brian Blessed yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha agaragaza urwibutso afite kuri Niyo Bosco n’uburyo ashima Imana yamuzamuye agahinduka icyamamare. Ibi byatumye InyaRwanda.com tumwegera tumubaza byinshi ku byo yari amaze gutangaza kuri uyu muhanzi w’impano idasanzwe ufite ubumuga bwo kutabona. Brian Blessed yabwiye InyaRwanda.com ko yahuriye na Niyo Bosco kuri New Life Bible Church ku Kicukiro muri 2015 aho Niyo Bosco yakundaga kujya muri gahunda z’amasengesho yitwaga ‘Thank God its Friday’.

    Brian Blessed yagize ati “Twahuriye hano i Kigali-Kicukiro kuri New Life, niho nakoraga. Hari umwana w’umukobwa wajyaga amuzana ngira ngo ni mushiki we. Yabaga aje gusenga cyangwa ku ishuri. Hari program twagiraga yo gufasha abana, rero rero nawe yajyaga azana na mushiki we. Akaza no gusenga muri Youth program yitwaga ‘Thank God its friday’ (Shima Imana ni kuwa Gatanu). 

    Ku bijyanye n’amafoto yeretse abamukurikira kuri Instagram amugaragaza ari kumwe na Niyo Bosco akiri umwana muto, bakagaragara bari gucuranga gitari, twamubajije niba ari we wigishije bwa mbere Niyo Bosco gucuranga gitari, adutangariza ko atari we wamwigishije, ahubwo ko ari we watumye Niyo Bosco afata bwa mbere kuri gitari na cyane ko avuga ko yamuhuje n’umuterankunga waguriye Niyo Bisco gitari. Brian Blessed ati: “Yeah Niyo Bosco, sinavuga ko ari njye wamwigishije ariko ni njye wagize amahirwe yo kumukoresha kuri Guitar no kumwereka the first Cord kuri guitar”. 

    Brian Blessed yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Dutarame’

    Yunzemo ati “Mu buzima uko umuntu akura no muri carieer y’umuntu ugenda uhura n’abantu benshi batandukanye bagira icyo bagufasha mu buzima no mu cyerekezo cy’ubuzima bwawe. Niyo Bosco niba nibuka neza hari muri 2015 hari abana benshi nafashaga baba ari abo ku muhanda ndetse n’abandi batandukanye aho nakoreraga. Niyo rero yajyaga azana n’abandi bana ariko hanyuma aza kubona umuterankunga waje aho twakoreraga hanyuma muhuza nawe nk’uko babaza abana icyo bashaka gukora bakunda, bamubajije, Niyo avuga ko akunda kuririmba. Icyo gihe yararirimbye twese bidukoraho uwo muterankunga amugurira guitar nanjye mwemerera kumwigisha ibyo nari nzi”.

    Ubwo yasobanuraga uko urugendo rwagenze rwo gufasha Niyo Bosco kubona gitari azajya yifashisha mu muziki we, Brian Blessed yagize ati “Twahise tujya mu mujyi n’uwo mubyeyi agura guitar arambwira ngo ninyishyire Bosco. Bari batuye ahantu kure yaho nabaga, ahantu hitwa ‘Mugakoki’ niba nibuka neza, baranyobora njya mu rugo iwabo Bosco araza yari akiri umwana kabisa ariko Bosco namushyikirije guitar mu maboko. Niyo Bosco yarishimye bitabaho mbona nk’aho amaso ye ahumutse, sinkubeshye nahise ndira amarira ndavuga nti ‘Mana urebe umutima w’uyu mwana mu buryo njye ntazi uzamugeze ku byo yifuza’”.

    Yakomeje agira ati “Sinabonaga inzira y’ubu star to his level today (ubwamamare bwe ku rwego ariho uyu munsi) ariko umutima wanjye nabonye Bosco abandi batabona, namuhaye guitar mbona Bosco abonye mugenzi we, inshuti ye magara. Namweretse cord imwe gusa nkabona ibindi arashaka kubyivumburira. Ni umuhanga cyane ku buryo icyo yize ntamusubiriramo biba bibaye yabifashe. Namweretse C cord G cord and D cord niyo yahise andirimbira (Brian yahise akubita igitwenge)”.

    Brian Blessed arashima Imana byimazeyo ko Niyo Bosco yavuyemo icyamamare

    Bizimungu Brian ari we Brian Blessed yavuze ko kubona umuntu yigishije agera ku rwego rwo hejuru ari ibintu binyura umutima we akumva anezerewe cyane. Ati “Namwigishije igihe gito mushiki we akamunzanira ku kazi nkafata pause (akaruhuko) nkahita njya kwigisha Niyo Bosco. Icyo gihe hari n’abandi bana nigishaga kuririmba kandi nabo byabagiriye umumaro ukomeye cyane, bamwe babaye abantu bakomeye aba star no kundusha, ibyo rero ni byo bituma nshima Imana cyane. Nyuma y’igihe gito nabuze Niyo nza no guhindura akazi ariko ntakubeshye nahoraga nibuka Niyo nibaza aho yagiye”.

    Brian Blessed avuga ko icyo Imana yagushyizemo inagikurikirana 

    Uyu musore uvuga ko yari yarabonye impano ikomeye muri Niyo Bosco, avuga ko yaje kuburana na Niyo Bosco na cyane ko nawe yari yarahinduye akazi. Yongeraho ko Imana ari umukozi w’umuhanga ikaba ikurikirana icyo yashyize mu muntu uko byamera kose. Ati: “Imana ni umukozi w’umuhanga cyane kandi icyo yagushyizemo iragikurikirana cyane ikagenda ikuremera cyangwa igucira inzira nziza ikaguhuza n’abantu bazima beza mu gihe cyo gusohoza umugambi wayo mu gihe nyacyo”.

    Icyakora kera kabaye Briane Blessed yaje kongera guhura na Niyo Bosco wari waramaze kuba icyamamare. Ati “Nyuma y’igihe naje kongera kubona Niyo Bosco yarabaye umu star! Hari Inama yitwa CAX yabereye muri Intare Arena twari tumazemo iminsi, rero mu gusoza inama bari baratumiyemo aba star bakomyeye barimo Patoraking, Flava bo muri Nigeria, mu Rwanda bari batumiye Marina na Niyo Bosco. Nabonye Niyo Bosco kuri Stage, Irene Murindahabi ariwe umufasha ndogera ndira amarira y’ibyishimo”.

    Brian Blessed avuga ko yarize amarira y’ibyishimo ubwo yari abonye Niyo Bosco kuri stage

    Brian Blessed ati: “Jyewe nakoze bicye bicye bishoboka ariko ndashimira abantu bakomerejeho bakigisha Niyo ku buryo yageze ku rwego ariko rukomeye acuranga guitar mu buryo butangaje bw’ubuhanga kandi byatumye yigirira icyizere cy’ubuzima. Ndashimira cyane Irene Murindahabi wafashe Niyo akemera kumukurikirana akamubera umujyanama akaba amugejeje kuri uru rwego ndetse n’abandi nka Dorcas na Vestine. Imana iguhe umugisha cyane muvandimwe Irene, ukorera Imana cyane ujye ubimenya kandi ugira umutima udasanzwe umuntu wese abona uri genuine”.

    Brian Blessed yanashimiye Niyo Bosco kuba ataremeye guheranwa n’agahinda akishakamo ubushobozi. Ati: “Ndashimira Niyo Bosco cyane kuba ataremeye guheranwa n’agahinda ahubwo akishakamo ubushobozi bwo gushaka kumenya no kwagura impano ye. Kandi mwizeze ko nakomeza neza azagenda isi. Ndashima Imana yo kwizerwa yaturemye ikaba ariyo itwitaho kandi itugenera ejo hazaza hacu n’ubwo byaba bigoye gute igucishamo ikagucira inzira. Ni nayo ishoboza Niyo Bosco”.

    Niyo Bosco akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Piyapuresha’

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Niyo Bosco yavuze ko Brian w’umuhanzi wo kuri New Life amwibuka ndetse akaba anibuka ko yamufashije kwiga gucuranga gitari ho gato. Icyakora iby’uko yamuhuje n’umuterankunga wamuguriye gitari yavuze ko byo atabizi. Ati “Yego ndamuzi, yigeze no kunyigishaho gitari ho gatoya ariko sinayimenya nyine,..ariko ntabwo ari ibintu birenze”. Kuri ubu Niyo Bosco ni izina rikomeye mu muziki nyarwanda akaba ari umwe mu bahanzi babarizwa muri kompanyi ya M. Irene yitwa M.I.E (M. Irene Entertainment) inabarizwamo Vestine na Dorcas. 

    Mu rugendo rw’umuziki amazemo umwaka umwe n’amezi macye afashwa na M.Irene, Niyo Bosco w’impano itangaje mu kuririmba akanagira ubuhanga buhanitse mu kwandikira indirimbo dore ko izo yanditse zose zamamaye ku rwego rw hejuru, amaze gukora indirimbo zinyuranye zakunzwe cyane ndetse na n’ubu zirimo; ‘Ubigenza’ ute yamufunguriye amarembo y’ubwamamare, ‘Ibanga’, ‘Ubumuntu’, ‘Imbabazi’, ‘Seka’, ‘Ubutsinzi’ na ‘Piyapuresha’ aherutse gushyira hanze, magingo aya ikaba yamaze no kuzuza Miliyoni y’abayirebye kuri Youtube mu byumweru bitatu gusa.

    Niyo Bosco cyera akiri umwana akiga gucuranga gitari

    Ubutumwa Brian Blessed yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

    Niyo Bosco ari mu bahanzi b’ibyamamare banandika neza u Rwanda rufite

    Niyo Bosco hamwe n’umujyanama we M. Irene usabirwa umugisha n’abatari bacye

    REBA HANO INDIRIMBO ‘UBIGENZA UTE’ YA NIYO BOSCO

    REBA HANO ‘PIYAPURESHA’ INDIRIMBO NSHYA YA NIYO BOSCO

    UMVA HANO ‘AKIRA’ INDIRIMBO Y’ISHIMWE YA BRIAN BLESSED

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108384/akari-ku-mutima-wa-brian-blessed-wafashije-niyo-bosco-gukora-bwa-mbere-kuri-gitari-bikaran-108384.html

  • Abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 650 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Kanama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko COVID-19 yahitanye abantu 7 bituma abamaze gupfa bagera kuri 881.Abapfuye n''abagore 4 n'abagabo 3.

    Abanduye Covid-19 bashya ni 650 babonetse mu bipimo 9,813 mu gihe mu cyumweru cyose habonetse abarwayi 5,111.

    Uyu munsi hasezerewe abantu 28 bakize, mu bitaro hinjiramo 18.Abakingiwe ni 20,794.

    Inzego z'ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% by'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 30 Nyakanga 2021, Guverinoma y'u Rwanda yavanyeho Gahunda ya Guma Mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Ni mu gihe indi Mirenge igera kuri 50 yo mu tundi Turere yashyizwe muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, yo ikomeje kubahiriza ayo mabwiriza, na ho ahandi hose ingendo zikaba zibujijwe guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa kumi n'imwe za mugitondo.

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Hari abatari bake bibaza niba uwarwaye COVID-19 akayikira aba akeneye kuyikingiza, bamwe bibwira ko kuyirwara bituma umubiri wabo ugira ubudahangarwa ku buryo urukingo rudakenewe.

    Iyi ni imyumvire ikwiye guhinduka kuko uwarwaye iyi ndwara akayikira na we aba agomba kwikingiza.

    Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yasobanuye impamvu uwakize COVID-19 utarakingiwe na we agomba kwikingiza.

    Mu butumwa yatanze bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga, Dr. Nsanzimana yagize ati: 'Kurwara COVID-19 bishobora kugusigira abasirikare bake b'ubwirinzi mu mubiri wawe. Ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa bugaragaza ko umuntu warwaye COVID ashobora no kongera kuyirwara, na hano mu Rwanda turabafite bayirwaye inshuro zirenze imwe, si benshi ariko barahari binasobanuye ko ubwirinzi wakuye ku kuyirwara buri hasi cyane y'ubwirinzi wakura mu rukingo'.

    Yongeyeho ati: 'Ni na yo mpamvu dushishikariza abantu bahuye na COVID bakayikira batarakingirwa ko na bo babona urwo rukingo kugira ngo rubongerere ubudahangarwa buke bari bafite ndetse runabarinde kongera guhura n'iyo ndwara'.

    Yagaragaje ariko ko umuntu urwaye COVID-19 adafata urukingo akiyirwaye kuko ubudahangarwa mu mubiri we buba bukiri kwirwanaho; busa nk'aho butari hamwe, bityo kubwongeramo urukingo bikaba bitafasha uwo murwayi.

    Ikindi ni uko uwayikize na we hari igihe aba agomba gutegereza kugira ngo ahabwe urukingo. Dr Nsanzimana ati: 'Ndetse na nyuma yo gukira COVID-19 hakwiye gutegerezwa nibura ukwezi kumwe mbere yo guhabwa urukingo'.

    Avuga ko iminsi 30 ari yo yumvikanyweho uwakize iki cyorezo agomba gutegereza kugira ngo ahabwe urukingo rwacyo.

    Yanasobanuye ibirebana n'uko umuntu ashobora kwandura virusi SARS_CoV_2 itera COVID-19 ariko ntimutere ubu burwayi nyirizina. Ibi ni na byo ngo bikunze kuba ku bantu babonye urukingo. Iyo bagize ibyago bakandura, usanga bafite amahirwe yo kutarwara COVID-19.

    Ati: 'Twagiye tubibona, inkingo zose n'ubundi ntabwo zigeza ku 100%, ni 95%, … Bivuga ko ushobora kuyandura ariko kurwara COVID-19 byo mu bigaragara, mu nkingo nyinshi zihari biri kure. Ushobora kwandura SARS_CoV_2 ariko nturware COVID-19 ngo ujye no mu bitaro kubera iyi ndwara nyirizina'.

    Nk'uko Dr Nsanzimana Sabin yabisobanuye, ijambo COVID-19 risobanura uburwayi buterwa n'imwe muri virusi za Koronavirusi yitwa SARS_CoV_2. Ni kimwe n'uko SIDA ari uburwayi buterwa na virusi yitwa HIV.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-7-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-650-barayandura

  • RDF yivuganye abarwanyi bane muri Mozambique, iri gusatira ibindi birindiro by’inyeshyamba – #rwanda #RwOT

    Aka gace gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, kari mu bilometero 10 kugira ngo ugere mu Karere ka Macimboa da Praia ari naho hari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba yazengereje iyo ntara.

    Icyo cyicaro ni cyo iyo mitwe yifashisha mu kujya mu bindi bihugu birimo Tanzania.

    Muri iyo mirwano, ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi bane, hafatwa imbunda enye za RPG, eshatu za SMG n’ibindi bikoresho birimo inyandiko.

    Uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Afungi kigenzurwa na Polisi y’u Rwanda kugera aho imirwano yabereye, harimo ibilometero 65. Abarwanyi bakuwe mu birindiro ako gace kiyongera ku tundi turi mu maboko ya RDF.

    Kugira ngo Ingabo z’u Rwanda zigere mu gace ka Macimboa de Praia hasigaye ibirometero icumi.

    Mbere yo gufata ” 1st May” yabereyemo imirwano, Ingabo z’u Rwanda zari zanyuze ahitwa Njama.

    Ubu Ingabo z’u Rwanda ziri kugenzura n’ahitwa “Quelimane 2” aho zikoresha nk’ibirindiro mu bizifasha mu rugamba.

    Inzira ya Afungi ni imwe muri ebyiri ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bakoresheje ngo bagere mu mujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’indiri y’inyeshyamba.

    Kuri ubu abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.

    Iya mbere ni iya Afungi unyuze Palma ugana Mocimboa da Praia mu gihe iya kabiri ari ihera Mueda igakomereza Awasse na yo igera Mocimboa da Praia.

    Izo ngabo nizimara guhurira muri ako gace, ikizaba gikurikiyeho ni ukugenzura ibice byose by’intara, hanyuma abaturage bagatangira gusubizwa mu byabo nta nkomyi.

    Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka ni bwo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique nyuma y’ubusabe bwa Perezida w’icyo gihugu, Filipe Nyusi.

    Byari byitezwe ko izi ngabo zifatanya n’iz’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ariko iza SADC zatinze kuhagera na nyuma yo kuhagera ntiziratangira gutanga ubufasha.

    Aka gace kazwi nka 1st May kamaze kwirukanwamo inyeshyamba

  • Kwandikwa ku isoko ry’imari n’imigabane, kugabanya ibiciro: Rwandair igiye guhindura isura y’ubwikorezi muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Icyakora, ni ibikorwa byagiye bikomwa mu nkokora n’ibibazo bitandukanye birimo ihangana rikomeye mu rwego rw’ingendo zo mu kirere n’ihungabana ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Amafaranga akoreshwa kugira ngo iki kigo gikomeze ibikorwa byacyo, aturuka mu ngengo y’imari y’u Rwanda, ndetse nko mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, Leta yari yashoyemo miliyari 145 Frw.

    Nubwo ibijyanye n’ingendo z’indege byakomwe mu nkokora muri iyi minsi, RwandAir ni ishoramari Leta idashobora kureka kuko rifasha ubukungu cyane. Nk’igihugu kidakora ku nyanja, RwandAir igira uruhare rufatika mu koroshya ingendo z’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo mu buryo bwihuse.

    Iki kigo kandi ni ingenzi mu gufasha ba mukerarugendo kugera mu Rwanda, ari na yo mpamvu mbere y’icyorezo cya Covid-19, ubukerarugendo bwari bumaze kugera ku mwanya wa mbere mu nzego zinjiriza igihugu amadovize menshi.

    Mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi, Leta y’u Rwanda yatangiye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cya Qatar Airways, kiri ku mwanya wa mbere ku Isi mu bigo bitanga serivisi nziza zo gutwara abantu mu kirere.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yabwiye CNBC ko ibiganiro byo guhuza ibi bigo byombi birimbanyije ku buryo Qatar Airways izahabwa imigabane ingana na 49% muri RwandAir.

    Yagize ati “Turacyari mu nzira zo kurangiza ibiganiro by’ubufatanye, aho Qatar Airways izafata 49% by’imigabane ya RwandAir, ibyo ntabwo biremezwa neza ariko turacyabiganiraho.”

    Hejuru y’icyorezo cya Covid-19, indi mpamvu ikomeye yari yadindije ibiganiro ku mpande zombi, ni uko Leta y’u Rwanda yari yabanje kumvikana na Qatar Airways ku bijyanye n’ikibuga cy’indege cya Bugesera, kandi amasezerano hagati y’impande zombi akaba yaramaze gusinywa, igikurikiyeho akaba ari amasezerano hagati y’ibigo by’indege by’ibihugu byombi.

    Ati “Ni urugendo rurerure, twari turajwe ishinga no kubanza kurangiza amasezerano yo kubaka ikibuga cy’indege, kandi twarayarangije ndetse imirimo yo kubaka irakomeje, aho Qatar ifite 60% by’ikibuga cy’indege cya Bugesera. Ubwo rero twarangije amasezerano areba ikibuga cy’indege, ubu turi gushyira imbaraga mu [kunoza amasezerano] hagati y’ibigo by’indege byombi. Byatindijwe n’icyorezo cya Covid-19 ariko ibiganiro birakomeje kandi biri kugenda neza.”

    Amakuru avuga ko imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze hejuru ya 35% nyuma y’aho igishushanyo mbonera kivuguruye kibonekeye. Iki kibuga gifite agaciro ka miliyari 1.3$, kikazubakwa mu bice bibiri, byose bizarangira gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka, ibikigira kimwe mu bibuga by’indege binini mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

    Ni ubufatanye buzahindura ubwikorezi muri Afurika

    Muri Gashyantare 2020, ubwo Al Baker, Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways yatangazaga imikoranire mishya hagati ya RwandAir n’ikigo ayoboye, yatanze impamvu zatumye bashima imikoranire na RwandAir, avuga ko ‘ahantu igihugu kiri, umutekano n’uburyo cyorohereza ishoramari’, ari bimwe mu byabakuruye.

    Ku rundi ruhande ariko, Qatar Airways yanakuruwe cyane n’imbaraga Leta ishora muri RwandAir ‘ifatwa nka kimwe mu bigo biri gukurana ingoga ku Mugabane wa Afurika’.

    Nko mu 2013, RwandAir yatwaye abagenzi ibihumbi 408, baza kugera ku bihumbi 885 mu 2017 ndetse bikavugwa mbere ya Covid-19, iki kigo cyatwaraga abagenzi bakabakaba miliyoni ku mwaka. Ibijyanye n’amafaranga yinjira na yo yarazamutse kuko yavuye kuri miliyoni 91.6$ mu 2013, akagera kuri miliyoni 221.6$ mu 2018.

    Bitandukanye n’ibindi bigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere ku Mugabane wa Afurika no hanze yayo, isoko ry’ibanze rya RwandAir, ni Afurika nyirizina. Mu byerekezo 26 bya RwandAir, bitandatu byonyine nibyo byerekeza mu mijyi iri hanze ya Afurika birimo icya Londres, Bruxelles, Tel Aviv, Dubai, Mumbai na Guangzhou mu Bushinwa.

    Nk’uko bigaragara, RwandAir ishyize imbaraga cyane mu kongera ibikorwa byayo ku isoko rya Afurika, ndetse Makolo yavuze ko iri soko rifite amahirwe menshi y’iterambere.

    Isoko rya Afurika ni isoko ritanga icyizere cyane mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, kuko mbere y’umwaduko wa Covid-19, ryari ryitezweho kujya rizamuka ku kigero cya 5.9% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere.

    Nubwo bimeze bitya ariko, Qatar Airways ntabwo yakunze kwita cyane ku isoko rya Afurika, kuko mu ngendo zirenga 170 ikora, 20 gusa nizo zerekeza muri Afurika, enye muri zo zikerekeza muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Ni mu gihe ibigo nka Turkish Airways bihanganye na Qatar Airways, bimaze gukuba gatatu umubare w’ibyerekezo bikoreramo ingendo muri Afurika, aho byavuye kuri 18 bikaba bimaze kugera kuri 56 mu myaka 10 ishize.

    Mu kiganiro aherutse kugira na Simple Flying muri Gicurasi, Al Baker yavuze ko Afurika ari isoko Qatar Airways iri kurebaho cyane, anaca amarenga ko ari imwe mu mpamvu bahisemo gukorana na RwandAir.

    Ati “Afurika ni wo mugabane ufite icyuho kinini mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse n’ibigo bihakorera bitanga serivisi mbi. Akazi kanjye ni ukubaka ikibuga cy’indege kigezweho ndetse no gufatanya na RwandAir maze tukabaha serivisi nziza zimeze nk’izo dutanga muri Qatar Airways.”

    Andi makuru avuga ko mu gihe impande zombi zakwemeranya amasezerano y’imikoranire, Qatar Airways ishobora guha cyangwa gukodesha indege kuri RwandAir, ibintu byazamura ubushobozi bwa RwandAir cyane kuko byakemura ikibazo cy’indege nke RwandAir ifite, aho itunze indege 12 gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko Afurika ari umugabane ufite amahirwe menshi mu bijyanye n’ishoramari mu by’ingendo z’indege

    Ubu buke bw’indege nibwo bwari bwatumye mu 2018, RwandAir yiyemeza kujya mu ikodesha-gurisha ry’indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX zari butangwe n’ikigo cya LAC ndetse n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330neos zagombaga gutangwa n’ikigo cya SMBC Aviation Capital gicuruza kikanakodesha indege.

    Mu mwaka ushize ariko, nibwo RwandAir yatangaje ko iby’ayo masezerano byahagaritswe, bitewe n’uko mu biganiro byari kuba hagati ya RwandAir na Qatar Airways, byari bikubiyemo n’uburyo icyo kigo cyakodesha indege kuri RwandAir, nk’uko Umuyobozi Mukuru wayo, Yvonne Makolo, yabitangarije Flight Global.

    Ku rundi ruhande ariko Makolo yavuze ko RwandAir iticuza icyo cyemezo yafashe cyo kureka kugura izo ndege, kuko n’ubundi icyorezo cya Covid-19 cyagabanyije ibikorwa by’ingendo zo mu kirere, ku buryo nka RwandAir iri gukora ku bushobozi buri munsi ya 50% by’ubwo yakoreragaho mbere ya Covid-19.

    Yagize ati “Kubera impamvu zitandukanye, byabaye ngombwa ko duhagarika ibikorwa byo kugura indege twateganyije, kandi ni ibintu byiza kuko zakabaye ziparitse muri ibi bihe bya Covid-19, ariko turi gushyira imbaraga mu kongera gukuza ibikorwa byacu, rero ingendo nizongera gufungura mu buryo bwuzuye, tuzareba niba dushobora kongera kugura izindi ndege, bishingiye ku buryo isoko rizaba riteye.”

    Andi makuru ariko yemeza ko icyemezo cya RwandAir cyo guhagarika igurwa ry’izo ndege, gishobora kuba gifitanye isano n’amasezerano ari kuganirwaho hagati y’impande zombi, cyane ko na Qatar Airways ifite indege 235, isanzwe ikora ibi bikorwa byo gutiza indege, ndetse yewe ikigo cya Air Italy cyari gisanzwe gikoresha indege za Qatar Airways kikaba giherutse gufunga imiryango, kuko hari indege nyinshi zo gukodesha ibindi bigo.

    Birumvikana ko mu gihe amasezerano ku mpande zombi yakwemeranywaho, byagira inyungu kuri buri umwe kuko Qatar Airways yabyaza umusaruro indege ifite zitabyazwa umusaruro mu buryo bwuzuye, mu gihe RwandAir yabona indege ikeneye mu rugendo rwo kwagukira mu bindi bice by’Isi.

    Ikindi gishobora guhindura ibintu ni uko imikoranire y’ibigo byombi ishobora gufasha RwandAir kugabanya ibiciro by’itike z’indege zayo, bikiyongeraho ko ari kimwe mu bigo bizwiho gutanga serivisi nziza, byose bikaba bishobora kuba imbogamizi ku bigo bikora ingendo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba. Ibi byose bije byiyongera ku kibuga cy’indege kigezweho, ndetse n’umubare w’indege za RwandAir wariyongereye, nta kabuza ko byatanga ihangana rikomeye ku bigo bisanzwe bitwara abantu n’ibintu mu kirere.

    RwandAir yari isanzwe ifite umugambi wo gukuba kabiri indege zayo mu myaka itanu iri imbere.

    Ni ryari RwandAir izatangira kunguka?

    Yvonne Makolo yavuze ko nubwo RwandAir itaratangira kunguka, hari icyizere ko ibi bizagerwaho kuko isoko rya Afurika riri kwaguka cyane.

    Yagize ati “Mfite icyizere cyinshi cyane, isoko rya Afurika ntabwo rirabyazwa umusaruro neza, kandi ntekereza ko nubwo hari ibigo bindi bitwara abantu mu ndege, turacyafite imijyi myinshi itagira ingendo ziyihuza. Mu by’ukuri hari amahirwe menshi.”

    Yongeyeho ko ubwiyongere bw’ubucuruzi buturutse mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika, ari indi ntambwe izaganisha ikigo ayoboye mu kubona inyungu.

    Ati “Imbogamizi muri Afurika ni imbogamizi y’ibiciro biri hejuru mu gukora ibikorwa byacu, ariko ntekereza ko kubera ibiganiro biri kuba hagati y’ibihugu bitandukanye, ibi biciro bishobora kuzamanuka, cyane cyane ku bijyanye n’imisoro, ibijyanye no kongera amavuta mu ndege aho hari itandukaniro rinini ku biciro byo ku Mugabane wa Afurika ugereranyije n’indi migabane, rero nizera ko ibintu bizahinduka. Mfitiye icyizere isoko rusange rya Afurika, kuko rizongera ubucuruzi hagati y’ibihugu, kandi ibyo bikazongera ingendo z’abantu n’ibintu muri Afurika.”

    RwandAir ku isoko ry’imari n’imigabane?

    Makolo yavuze ko mu myaka iri imbere, RwandAir ishobora kuziyandikisha ku isoko ry’imari n’imigabane, ariko avuga ko atari ibintu byakorwa uyu munsi binajyanye n’ibihe bikomeye urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere buri gucamo.

    Ati “Icyo si icyemezo nafata, ni ikintu abafatanyabikorwa bacu bazafataho icyemezo. Ndizera ko ari ibintu bishoboka mu gihe kiri imbere, wenda ubu si igihe cyiza bitewe n’ibihe urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rurimo, ariko mu bihe biri imbere ni ibintu bishoboka.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko kuri ubu ibihugu bidakwiye gusaba abantu kwikingiza kugira ngo babone kongera gukora ingendo zo mu kirere, bitewe n’uko ibihugu byose, cyane cyane ibyo muri Afurika, bitabonye uko bitanga inkingo zihagije.

    Ati “Sintekereza ko ari igikwiye gushingirwaho mu gusubukura ingendo, cyane cyane bijyanye n’uburyo Umugabane wa Afurika watanze inkingo nke, ziri munsi ya 2% by’abawutuye, ariko ntekereza ko ibihugu bishobora gufungura kandi mu buryo budakwirakwiza icyorezo, binyuze mu kwemerera abaturage bikingije ariko bakanemerera abandi baturage bafite icyangombwa cy’uko nta bwandu bwa Covid-19 bafite.”

    Yakomeje agira ati “ Ibi byarakozwe mu Rwanda kandi bitanga umusaruro mwiza, rero sintekereza ko icyangombwa cy’uko umuntu yakingiwe ari cyo cyonyine gikwiye kwemerera abantu gusubukura ingendo.”

    RwandAir isanzwe ikorera ingendo mu byerekezo 26 ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka iki kigo cyatanze impapuro zisaba guhabwa uburenganzira bwo gukora ingendo ziva Kigali, zikanyura i Accra muri Ghana, mbere yo kwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    RwandAir yitezweho kuba imwe muri sosiyete z’indege zitanga icyizere mu myaka iri imbere

  • Polisi yatangiye kubakira amacumbi abatishoboye mu Majyaruguru – #rwanda #RwOT

    Izi nzu ziri kubakwa imwe imwe muri buri karere, zizubakwa na Polisi ku bufatanye n’uturere ziri kubakwamo, aho buri nzu izaba ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’ubwiherero n’igikoni byayo.

    Izo nzu zigomba kuba zuzuye bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2021 zigashyikirizwa abo zubakiwe.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yavuze ko muri uku kwezi kwa Polisi, mu Ntara y’Amajyaruguru bazubakira amacumbi imiryango itanu ku bufatanye n’uturere, bakazanatanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

    Yagize ati “Ibikorwa bya Community Policing bikorwa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu buri mwaka. Byaratangiye. Mu Ntara y’Amajyaruguru tuzubaka inzu eshanu z’abatishoboye ndetse hakaba hari n’ibindi biteganijwe gukorwa byose bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

    “Turasaba abaturage ko mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bazagira uruhare rufatika n’ubufatanye mu bikorwa biteganijwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.”

    Mu kwezi kwahariwe Polisi, hakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage nk’aho mu mwaka wa 2019, Polsi yubakiye abatishoboye inzu zo guturamo 30 imwe imwe muri buri karere, yubatse kandi ibiro 6 by’imidugudu itaragaragayemo ibyaha binahabwa amashanyarazi.

    Muri 2019 kandi, Polisi y’Igihugu yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 3000, itanga imirasire y’izuba ku ngo 3000 ndetse yifatanya n’imbabare zari zikeneye amaraso kuko abapolisi 1000 batanze amaraso ku bushake.

    Biteganyijwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru hazubakwa inzu eshanu z’abatishoboye

    Izi nzu ziri kubakwa zigenewe abatari bafite aho baba kubera amikoro make

    Muri uku kwezi hazanakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha

  • Mubazi zigiye kongera gukoreshwa kuri moto mu mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyari cyatangijwe muri Kanama umwaka ushize ariko kiza gusubikwa kubera impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

    Itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko icyo gikorwa kizatangira kuwa Mbere, tariki ya 09 Kanama 2021, gisozwe tariki ya 03 Nzeri 2021, kikaba kizakorerwa kuri sitade eshatu zo mu Mujyi wa Kigali.

    Abamotari babarizwa mu karere ka Gasabo bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade Amahoro, ababarizwa mu karere ka Nyarugenge bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade ya Kigali (Nyamirambo), naho ababarizwa mu karere ka Kicukiro bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade ya Kicukiro iherereye muri IPRC-Kigali.

    RURA yagize iti “Iki gikorwa kirareba abamotari bose; abahawe mubazi barasabwa kuzigarura kugira ngo zikorerwe isuzumwa, naho abatazifite nabo barasabwa kwegera abatanga iyo serivisi kugira ngo bazihabwe kuko iki gikorwa nigisozwa nta mumotari uzemererwa gukora adafite mubazi kuri moto ye.”

    Uru rwego rwibukije abamotari bose ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, buri mumotari agomba kubanza kwegera koperative abarizwamo agahabwa gahunda y’igihe azahabwa iyo serivisi.

    Ni igikorwa RURA ivuga ko kizakorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo; Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y’Ikoranabunga na Inovasiyo (MINICT), Polisi y’Igihugu (RNP), Umujyi wa Kigali, Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), ibigo byigenga bitanga serivisi za mubazi z’ikoranabuhanga birimo Yego Innovision, Pascal Technology na AC Group.

    Hari hashize iminsi abagenzi binubira ibiciro bya moto bihindagurika buri munsi bitewe n’uko umumotari abanza kwiyumvikanira n’umugenzi, hakaba ubwo mu gihe moto ari nke abagenzi bacibwa amafaranga menshi, bagahitamo kuyishyura kuko nta yandi mahitamo.

    Abagenzi bari bamaze iminsi binubira gucibwa amafaranga menshi kuri moto