Author: webrwanda
-
Amakuru yihutirwa aturutse muri REB areba abarimu basabye akazi mu burezi. â YEGOB #rwanda #RwOT
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB )cyatangaje ko abantu bose basabye akazi mu burezi ko bazakora ikizamini kuwa kane tariki 07 Ukwakira 2021.
Ni mu itangazo REB yanyujije kuri Twitter aho rigira riti:'REB iramenyesha abasabye akazi ku myanya yo kwigisha ndetse no ku myanya yo mu buyobozi bw'amashuri ko ibizamini bizatangira gukorwa ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya @RwandaLabour. Aho bazakorera bazahamenyeshwa '

Source : https://yegob.rw/amakuru-yihutirwa-aturutse-muri-reb-areba-abarimu-basabye-akazi-mu-burezi/
-
Bizimana Djihad ntazakinira u Rwanda mu mikino 2 ya Uganda #rwanda #RwOT
Umukinnyi wo Hagati w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi,yanduye Covid-19 bituma ajya mu kato kazatuma adakinira u Rwanda mu mikino 2 ruzesurana na Uganda.
Bizimana Djihad yari mu bakinnyi 36 bahamagawe n'Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye, ni uko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.
Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k'iminsi iri hagati y'icumi na 15 kugira ngo abanze akire.
Bizimana kandi ntabwo ikipe ye ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze [K.M.S.K. Deinze] yamwifashishije mu mukino uyihuza na Racing White Daring de Molenbeek 47, izwi nka RWD Molenbeek kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira 2021.
Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n'uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.
-
Abafana ba Sam Karenzi biteye mu bicu bumvise ko bagiye kumwumva kuri radio nshya. â YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyamakuru w'imikino ukunzwe mu gihugu, Sam Karenzi uherutse gusezera kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi yashimishije abafana be ubwo yabararikiraga ikiganiro gishya kuri radio agiye gukoraho ya Fine FM.
Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b'imikino bakomeye mu Rwanda, benshi banyurwa n'ubusesenguzi bwe ahanini kubera kudaca ibintu k'uruhande.Kuri ubu agiye gutangira ikiganiro gishya kuri uyu wa mbere nk'uko yabitangaje kuri Twitter.
Sam Karenzi yagize ati:'Aho infura zisezeraniye niho zihurira!
Radio: #FineFM
Umurongo: 93.1
Youtube: #FineTVRwanda
Itariki: 4/10/2021
Isaha: 10h-13h
Tubafitiye #Ubwino bwinshi.
#Nimudufashe guhitamo #Operation twaheraho kuko twabuze amahitamo. 'Abafana be bshise bishima cyane batangira kumwereka ko bamushyigikiye.



Â
Â
Source : https://yegob.rw/abafana-ba-sam-karenzi-biteye-mu-bicu-bumvise-ko-bagiye-kumwumva-kuri-radio-nshya/
-
Impamvu ikomeye itera impumuro mbi mu kanwa. â YEGOB #rwanda #RwOT
Impamvu 5 za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa:
1.Amata
Amata n'ibindi bikomoka ku mata ni byiza ku buzima bwacu, kuko bifasha mu gukomeza amagufa n'izindi ntungamubiri dukenera. Gusa, ni kimwe mubitera guhumura nabi mu kanwa.
Mu mata habonekamo aside amino, ituma bagiteri ziyongera cyane mu kanwa, cyane cyane ku rurimi. Uko bagiteri ziyongera, niko hagenda hakorwa ibinyabutabire bitandukanye mu kanwa; kimwe muri byo hydrogen sulfide niyo itera umuhumuro nk'uw'ibintu byaboze, bityo impumuro mbi ikiyongera.
2.Ibibazo mu rwungano ngogozi
Ibibazo bitandukanye by'igifu bishobora gutera guhumura nabi mu kanwa.
Kimwe mu bibazo bitera impumuro mbi mu kanwa, harimo indarwa yo kugaruka kw'ibyo wariye mu muhogo (Gastroesophageal Reflux Disease). Iyi ndwara irangwa rimwe na rimwe n'ikirungurira, ukumva mu muhogo cyangwa mu gatuza hokera. Iyo bizamutse bikaba byagera no mu kanwa, bitera impumuro mbi.Ubushakashatsi bwerekana ko bagiteri zitera udusebe ku gifu, ari zo zitera guhumura nabi mu kanwa.
3.Ibiryo byongera impumuro mbi mu kanwa
Hari ubwoko bw'ibiryo bimwe na bimwe byongera guhumura nabi mu kanwa. Tungurusumu n'ibitunguru, biri mubyongera iyi mpumuro mbi.
Ibi biribwa bigaragaramo ikinyabutabire sulfur, usibye mu kanwa, kiragenda kikagera no mu bihaha, kinyuze mu maraso nyuma y'igogorwa, kikaba cyatera guhumeka umwuka wumva urimo tungurusumu cyangwa ibitunguru.Bimwe mu biribwa bishobora gutera iyi mpumuro mbi usibye ibyo twavuze, hari n'amafi, imboga zimwe na zimwe nk'amashu, chou-fleur, broccoli ndetse na kale.
4. Kureka ibiryo bigatinda mu kanwa
Uduce tw'ibiryo tuba twasigaye mu kanwa nyuma yo kurya, ni imwe mu mpamvu za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa.
Iyo umaze kurya, hari uduce tw'ibiryo dusigara hagati y'amenyo, ahegereye ishinya cg se ku rurimi, iyo bihatinze bitera impumuro mbi mu kanwa. Iyi mpumuro mbi igenda yiyongera uko bihatinda.
Uko ibiryo bihatinda niko mikorobe za bagiteri zirushaho kwiyongera, bikaba byanatera indwara z'ishinya.
5.Isuku nke y'amenyo
Kutoza amenyo no kugira isuku nke mu kanwa, niyo mpamvu ya mbere itera guhumura nabi mu kanwa.Iyo umaze kurya hagashira igihe utaroza amenyo, bagiteri zitangira gukora umwuka utari mwiza. Gukorera isuku amenyo byagakwiye gukorwa umunsi ku munsi; igihe umaze kurya byibuze nyuma y'iminota 5 ukoza amenyo. Waba udashoboye kubona uburoso, ukaba wakoresha utugozi twabugenewe (floss). Iyo woza amenyo, ugomba byibuze rimwe ku munsi no koza ku rurimi, ariko udakubaho cyane.
Mu gihe utoza amenyo buri munsi, bimwe mu byo wariye bisigara mu kanwa, uko igihe gihita niko bagiteri ziba nyinshi, ukazasanga zafashe ku menyo zigakora ikintu gikomeye aho amenyo atangirira (plaque).
Source : https://yegob.rw/impamvu-ikomeye-itera-impumuro-mbi-mu-kanwa/
-
Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l'Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy'irangiza y'icyiciro cya kabiri mu bagabo #rwanda #RwOT
Imikino ibanza ya kimwe cya kane cy'irangiza cy'imikino yo mu kiciro cya kabiri yo guhatanira gukina ikiciro cya mbere 2021-2022 yakinwe kuri iki cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, ni imikino ine yabereye mu bice bitandukanye by'igihugu yasize hatsinzwe ibitego 11 harimo bitanu Gicumbi FC yatsinze Kirehe FC.

Duhereye ku mikino wabereye kuri Sitade ya Gicumbi, aho iyi kipe yo muri ako karere yegukanye itsinzi y'umukino ubanza ku bitego 5-1 cya Kirehe FC, ku ruhande rwa Gicumbi FC ni ibitego byatsinzwe na Nsengayire Shadad,Dusange Bertin, Peter ,Okenge Lulu Kevin ndetse na Telesphore mu gihe ku ruhande rwa Kirehe FC igitego kimwe cyatsinzwe na Niyodusenga Emmanuel bakunda kwita Doumbia.

Undi mukino wabye ni uwahuje ikipe ya Etoile de l'Est na Rugende FC, uyu mukino wo wabereye mu karere ka Ngoma mu ntara y'i Burasirazuba, ni umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa, iyi kipe itozwa na Banamwana Camarade yatsindiwe na Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga muri shampiyona ya hano mu Rwanda.
I Nyamirambo ku mumena, ikipe ya Vision FC yatsindiwe kuri iki kibuga na Heores FC igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ndizeye Alfred.
Mu karere ka Nyamagabe Amagaju yari buhakirire ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle y'i Rubavu ariko uyu mukino ntabwo wahabereye bitewe n'imvura nyinshi, wahise wimurirwa kuri Sitade y'akarere ka Huye, uyu mukino warangiye ikipe y'Amagaju atsinze ibitego bibiri kuri kimwe VJN,
Nyuma y'iyi mikino ibanza yabaye kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba kuya 06 Ukwakira 2021 hashakishwa amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-2022.
Muri rusange uko imikino ibanza ya ¼ cy'irangiza cya shampiyona y'u Rwanda y'icyiciro cya 2 yarangiye:
Gicumbi FC 5 -1 Kirehe FC
Etoile de l'Est 1-0 Rugende FC
Vision FC 0-1 Heroes FC
Amagaju FC 2-1 Vision JNThe post Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l'Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy'irangiza y'icyiciro cya kabiri mu bagabo appeared first on RUSHYASHYA.
-
Yabaye kapiteni w’Isonga na Kiyovu, akinira Amavubi mato, Bonane ku myaka 23 yasezeye ruhago #rwanda #RwOT
Bonane Janvier wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 23 y’amavuko.
Mu butumwa uyu mukinnyi yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo asezere umupira w’amaguru, ashimira abamufashije mu rugendo rwe.
Ati “Mfashe uyu mwanya ngo nsezere ku bakunzi n’abafana b’umupira w’amaguru n’abanyarwanda bose muri rusange, nabamenyeshaga ko mpagaritse gukina umupira w’amaguru burundu, byari iby’agaciro kubana namwe mu gihe cy’imyaka 6, mwarakoze ku bw’urukundo mwanyeretse no kunshyigikira.”
“Ndashimira byimazeyo amakipe twakoranye akanamfasha muri uru rugendo. Isonga FC yamfashije mu gihe cy’ imyaka 2 na Kiyovu Sports FC nakiniye imyaka 4 ntibagiwe ikipe y’iguhugu y’abatarengeje imyaka 20. Ndashimira abayobozi, abatoza n’abakinnyi twabanye tukanakorana neza cyane, mbashimiye bimvuye ku ndiba y’umutima. Sinakwibagirwa gushimira abanyamakuru ba siporo ku bw’akazi bakora kindashikirwa nzabakumbura cyane kuko mwese mwabaye ab’ingenzi mu buzima bwanjye mbasezeyeho kandi nanabifuriza ishya n’ihirwe njyewe nerekeje mu yindi mirimo.”
Bonane Janvier wavutse mu 1997, yakiniye Isonga FC imyaka 2, 2015-2017 akaba yari na kapiteni w’iyi kipe aho yayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka we wa nyuma, ariko iyi kipe ntiyazamutse ubuyobozi bwayo bwahisemo kuguma mu cya kabiri.
Yahise yerekeza muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ine, asezeye ari yo kipe yakiniraga(asojemo amasezerano), yigeze no guhabwa inshingano zo kuyobora abandi bakinnyi muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi kandi yakiniye ikipe y’iguhugu y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018 yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika ikaza gusezererwa na Zambia.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yari amaze igihe abitegura kuko hari ibindi agiye kujyamo atafatanya na ruhago.
Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga
Bonane Janvier yakiniye Kiyovu Sports imyaka 4
Yakiniye Amavubi U20 -
Amwe mu mafoto agaragaza ikimero kidasanzwe cya Fofo wo muri Papa Sava . â YEGOB #rwanda #RwOT
Gentille Noella ukina muri Filime z'uruhererekane zizwi nka Papa Sava, ni umukobwa w'ikimero gitangaje gikurura abagabo. Ubwe atangaza ko akenshi aho anyuze hose abantu bamutangarira, ugasanga baramwitegereza cyane batangariye uko Imana yamuremye.
Hano twaguteguriye amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Fofo:
Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mafoto-agaragaza-ikimero-kidasanzwe-cya-fofo-wo-muri-papa-sava/