Author: webrwanda

  • Burera: Umugore yatanye umugabo umwana wavukanye ubumuga||umugabo aratabaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika ,aratabaza asaba ubufasha nyuma y'aho umugore we amutaye ngo ni uko babyaye umwana ufite ubumuga.

    Uyu mugabo aganira na BTN yatangaje ko afite ibibazo byinshi kuko adashoboye kwita kuri uyu mwana kubera ko atishoboye ndetse ko umwana yagakwiye kubona akagare k'abamugaye ariko akaba yarabuze ubuvugizi.Jean de Dieu akaba asaba ubuyobozi n'abagiraneza kumufasha kwita kuri uwo mwana .Gusa ubuyobozi bw'umurenge wa Cyanika bwatangaje ko ntabushobozi bufite bwo kwita kuri uyu mwana ariko ngo bugiye kumukorera ubuvugizi.

    Source : https://yegob.rw/burera-umugore-yatanye-umugabo-umwana-wavukanye-ubumugaumugabo-aratabaza/

  • Gasabo: umukozi wo mu rugo yaroze abantu barindwi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi haravugwa umukozi wo mu rugo ukekwaho kuroga abantu barindwi bo mu rugo yakoragamo umwe akahasiga ubuzima,kuri ubu akaba yaraburiwe irengero.

    Abaganiriye na BTN TV batangaje ko uyu mukozi wo murugo witwaga Dusengimana Sylivia yakoze aya mahano kuwa gatatu w'icyumweru gishize aho yateguye amafunguro aroze ayashyira mu isorori kugirango abayaryaho bitabe IMANA. ibi ngo yabikoze ashaka gutaha kuko nyuma yo gukora ayo mabara yahise aburirwa irengero.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-umukozi-wo-mu-rugo-yaroze-abantu-barindwi/

  • Umugabo yatse gatanya kubera impamvu isekeje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umuyisilamu ukomoka mu majyaruguru y'u Buhinde yasabye gutandukana n'umugore we kubera ko atoga buri munsi.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yahisemo gutandukana n'umugore we kuko yanze koga buri munsi. Yavuze ko yasabye inshuro nyinshi umugore we kwiyuhagira kenshi, ariko igihe cyose yabimubwiraga bararwanaga, birangira ahisemo kwaka gatanya ya burundu n'ubwo bamaranye igihe banafitanye umwana.

    Umujyanama w'akagari ka Aligarh, yavuze ko ikibazo bakizi, ati 'Umugabo, mu gihe cyo kugisha inama, yatubwiye kenshi kandi ashikamye ko ashaka kurangiza amasezerano n'umugore. Yaduhaye kandi icyifuzo cyo kumufasha gutandukana n'umugore we kuko atiyuhagira buri munsi'.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatse-gatanya-kubera-impamvu-isekeje/

  • Umunyakenyakazi uheruka mu mikino Olempike y’… – #rwanda #RwOT

    Tirop wegukanye umudali wa bronze muri shampiyona y'Isi inshuro ebyiri, mu 2017 na 2019, mu kwiruka metero 10,000 ndetse akaba yaranegukanye irushanwa rya World Cross Country championship mu 2015, yasanzwe mu rugo iwe yapfuye ndetse anafite ibikomere ku nda.

    Barnaba Korir uyobora Ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu gace ka Nairobi, yatangaje aya makuru y'urupfu rwa Agnes rwabereye mu gace ka Iten, Elgeyo Marakwet County.

    Amakuru yatangajwe avuga ko uyu mukinnyi yasanzwe mu rugo iwe yapfuye, afite ibikomere ku nda.

    Biravugwa ko Tirop Agnes Jebet ashobora kuba yishwe n'umugabo we babanaga, dore ko ngo bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ariko baranze kubishyira mu buyobozi.

    Mu kwezi gushize, nibwo Agnes yaherukaga gushiraho agahigo ku Isi mu kwiruka 10Km mu Budage, aho yakoresheje iminota 30 n'isegonda rimwe, aba uwa mbere ubikoze ku Isi mu cyiciro cy'abagore.

    Nyuma yo guca agahigo, Agnes yagize ati'Ndishimye cyane kuba nciye agahigo ku Isi. Ryari irushanwa ritoroshye ariko ndumva umubiri wanjye umeze neza'.

    Uyu mukinnyi kandi aheruka mu mikino Olempike y'i Tokyo ahagarariye Kenya, aho yasoje ku mwanya wa kabiri mu kwiruka metero 5000, aho yasizwe na Gudaf Tsegay ukomoka muri Ethiopia.

    Mu 2015 ubwo yari afite imyaka 19 y'amavuko, Agnes yegukanye irushanwa rya World Cross Country Championships, bituma aba umukinnyi wa kabiri ukiri muto ubikoze mu mateka, nyuma y'umunyabigwi Zola Budd wabikoze ku nshuro ya mbere.

    Uyu Munyakenyakazi yegukanye ibihembo bitandukanye mu kwiruka metero 5000, aho mu 2012 yegukanye umudali wa zahabu mu bangavu awukuye i Barcelona, mu 2013 yegukana umudali wa zahabu mu bangavu mu irushanwa rya World Cross Country Championships yakuye muri Pologne.

    Tirop Agnes yasanzwe mu rugo yapfuye 


    Tirop yegukanye umudali wa Bronze inshuro ebyiri muri shampiyona y’Isi


    Mu 2019 Tirop yishimira intsinzi yabonye muri Sweden

    Birakekwa ko Tirop wari ufite imyaka 25 yishwe n’umugabo we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110402/umunyakenyakazi-uheruka-mu-mikino-olempike-yi-tokyo-yasanzwe-mu-rugo-yapfuye-110402.html

  • Abanyempano 70 bagiye kwiga mu ishuri ryigish… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro z'Ukwakira 2021, ubuyobozi bw'iri shuri bwifashishije Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'Umuyobozi w’Ishuri ryigisha muzika, Murigande Jacques, Igor Mabano, Ariel Wayz, Yves Nshimiyimana na Kamayiresi Erasme bemeza abanyempano 70 kujya kwiga muri iri shuri.

    Hifashishijwe amarushanwa yabereye kuri Maison de Jeunes mu Mujyi wa Kigali, mu Nta y’Iburasirazuba, mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu kuri Vission Jeunesse Gisenyi, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri MIPC Musanze ndetse no kuri IPRC Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umunyeshuri ushaka kwiga muri iri shuri yasabwaga kuba arangije amasomo y'icyiciro rusange (Tronc Commun), kandi akaba ashaka kwiga mu ishami rya muzika mu cyiciro cyisumbuyeho.

    Ikindi yasabwaga kwitwazwa ikimuranga hamwe na fotokopi y’indangamanota y’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Kandi akaba afite icyemezo ko yakoresheje 'Rapid test' yemeza ko atarwaye Covid-19 mu masaha 48 mbere y’irushanwa.

    Nyuma yo kuzenguruka mu gihugu hose bashaka abajya kwiga muri iri shuri, Umuyobozi waryo, Murigande Jacques [Mighty Popo], yabwiye INYARWANDA ko 70 ari bo babashije gutsinda neza amarushanwa, bityo bakazatangira amasomo tariki 18 Ukwakira 2021.

    Mu ishami rya muzika harimo abarangiza ari abacuranzi b'ingoma, abaririmbyi, abanditsi b'indirimbo n'ibindi.

    Mighty Popo avuga ko hari abari batsinze ikizamini cyo kujya kwiga muri iri shuri ariko amanota y'ibizamini bya Leta asohotse agaragaza ko batsinzwe 'Tronc commun' bituma batemererwa kujya kwiga muri iri rushanwa rya muzika.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu Mujyi wa Kigali bahabonye 'abanyeshuri beza' bitandukanye n'impano bahabonaga mu myaka ishize.

    Ati 'Impano ntabwo ari nyinshi ariko abanyeshuri beza ni benshi. Bishatse kuvuga ko ushobora gufata umunyeshuri ufite impano nyinshi ukabibona rwose ko afite impano nyinshi, abo nibo twagiye tubona mu myaka ishize muri Kigali.'

    'Ariko kuri iyi nshuro twabonye abanyeshuri dushobora kwigisha bafite ibihagije twaheraho. Bafite impano zigiye zirushanwa.'

    Uyu muyobozi yasabye abagiye gutangira amasomo muri iri shuri kugira ikinyabupfura, bagasobanuza ibyo batumvise kandi bakajyana n'ibihe baharanira kwiyungura ubumenyi no kumvira ibyo abarimu babigisha, kuko umuziki uhora uhindagurika.

    Umuyobozi w'Ishuri ryigisha umuziki, Murigande Jacques yavuze ko 70 ari bo batsinze irushanwa ribemerera kujya kwiga muzika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110394/abanyempano-70-bagiye-kwiga-mu-ishuri-ryigisha-muzika-ryahoze-ryitwa-nyundo-music-school-110394.html

  • FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l'Est zabonye itike yo gukina imikino y'ikiciro cya mbere 2021-2022 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya Gicumbi FC ndetse na Etoile de l'Est yabonye itike yo gukina ikiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu bagabo umwaka w'imikino wa 2021-2022, nyuma yo kwitwara neza ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse n'umuyobozi wayo bahaye ikaze aya makipe yombi.

    Binyuze ku rubuga rwa Twitter ya FERWAFA bagize bati 'Turabashimiye Gicumbi FC na Etoile de l'Est ku ntambwe ishimishije muteye yo kuzamuka mu kiciro cya mbere Primus National League'.

    Kuri Nizeyimana Olivier uyobora iri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, nawe abinyujije kuri Twitter yashyimiye aya makipe yombi kuba yabashije kugera mu kiciro cya mbere kizakinwa guhera kuya 30 Ukwakira 2021.

    Gicumbi FC yageze mu kiciro cya mbere isezereye ikipe ya Heroes FC ku giteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino yombi naho Etoile de l'Est yabigezeho imaze gusezerera Amagaju kuri Penaliti 6-5 nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri mu mikino ibiri.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu aribwo hakinwa umukino wa nyuma wo kumenya ikipe itwara igikombe cyo mu kiciro cya kabiri uzakinwa hagati ya Gicumbi FC na Etoile de l'Est, ni umukino uteganyijwe kubera kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya Saa cyenda.

    Uyu mukino kandi uzabanzirizwa n'uzahuza Amagaju FC na Heroes wo uzakinwa ku isaha ya saa sita n'igice z'amanywa.

    The post FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l'Est zabonye itike yo gukina imikino y'ikiciro cya mbere 2021-2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-na-perezida-wayo-olivier-nizeyimana-bahaye-ikaze-gicumbi-fc-na-etoile-de-lest-zabonye-itike-yo-gukina-imikino-yikiciro-cya-mbere-2021-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-na-perezida-wayo-olivier-nizeyimana-bahaye-ikaze-gicumbi-fc-na-etoile-de-lest-zabonye-itike-yo-gukina-imikino-yikiciro-cya-mbere-2021-2022

  • Kigali : Umugabo wakubiswe n’umugore we akanamuciraho imyenda ngo yigeze no kumuroga guhorana ibitotsi #rwanda #RwOT

    Uyu Ntibimenya avuga ko buriya bushyamirane bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 09 Ukwakira 2021 ubwo yageraga aho asigaye afite urugo ubwo yasangaga uriya mugore yamuteze.

    Ntibimenya ngo umaze igihe yarasembereye kubera inkoni yahoraga akubitwa n’uriya mugore babanye muri 2012.

    Avuga ko uriya mugore babana mu buryo butemewe n’amategeko kuko babanye kuva muri 2012 ubwo yazaga kumusura mu Mujyi wa Kigali arwaye undi bagahita bibanira.

    Ngo nubwo babana nk’umugore n’umugabo ariko uriya mugore ntajya amuha amahoro kuko asanzwe amuhohotera akamukubita ubundi akamuraza hanze.

    Gusa avuga ko uriya mugore ashobora kuba yaramuroze kuko ngo ubwo yavaga i Gisagara amuzaniye ibiryo n’icyayi yamara kubirya no kubinywa agahita yumva mu mubiri we hari igihindutse.

    Avuga ko kuva ubwo yakomeje kumutegeka mu rugo ariko anafatwa n’uburwayi bwo gusinzirira aho yicaye hose ariko ngo yaje kujya kwivuriza muri Tanzania.

    Ntirushwa Christophe uyobora Umurenge wa Kigali, avuga ko uriya muryango usanzwe ubana mu makimbirane ngo ndetse n’umugabo ajya ashaka kwirukana umugore agasanga undi mugabo bafitanye isezerano.

    Uyu muyobozi avuga ko uriya mugore na we asanzwe afite imyitwarire itari myiza kuko yigeze no kuba Umuyobozi w’Umudugudu ariko abaturage baza kumweguza kubera iyo myitwarire idahwitse.

    Ubu uriya mugore yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho icyaha cyo guhohotera uwo bashakanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Umugabo-wakubiswe-n-umugore-we-akanamuciraho-imyenda-ngo-yigeze-no-kumuroga-guhorana-ibitotsi

  • Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite ubumuga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko kuri ubu asaba ubuyobozi n'abagiraneza kumufasha kwita kuri uwo mwana dore ko ngo ubushobozi bwamushiranye avuza uwo mwana ndetse n'ubuyobozi yitabaje butagize icyo bumufasha mu myaka 10 uyu mwana amaze avutse.

    Yagize ati “Uyu mwana namubyaye afite ikibazo cy'ubumuga nanjye ntazi aho cyaturutse.Umugore yaramuntanye aramunjugunyira.Nagurishije ibyo nari mfite byose kugira ngo mvuze uyu mwana kugeza ubwo bamuhaye ikarita ariko nta kintu leta yigeze imufasha kandi numva kuri Radio ngo abandi babahaye ibi n'ibi.

    Nkurikije ibyo numva bakorera abandi,naratereranwe kandi nta bushobozi mfite n'ikindi arya cyane.Arya ibiryo byinshi kandi ntabwo nashobora kubibona.Ibyo twarya twese turi hano abirya wenyine,yarangiza akarira.

    Uyu mugabo yasabye abagiraneza kumufasha kubona ibitunga uyu mwana ndetse no anasaba kugenerwa ubufasha buhabwa abafite ubumuga burimo n'akagare kugira ngo amwiteho.

    Abaturanyi ba Nkurunziza bavuze ko uyu mwana abayeho mu buzima buteye agahinda ndetse ngo nta buvugizi akorerwa.Kugeza ubu ngo nta n'ubwisungane mu kwivuza afite.

    Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Cyanika,Ahobantegeye Venantia,yavuze ko nta bushobozi bafite bwo kwita kuri uyu mwana gusa ngo bagiye kumukorera ubuvugizi.

    Yagize ati “Yavukanye ubumuga bw'ingingo budakira,nta nubwo avuga.Icyo twasaba wenda nuko yajyanwa i Gatagara kuko umwana ufite ubumuga ntabwo yakura nk'usanzwe.

    Tuzamukorera ubuvugizi kuko ntabwo twavuga ngo yavurwa agakira.Ntabwo byashoboka.Ubwo tubimenye n'ugukora ubuvugizi…Turabwira nyirakuru azaze ku murenge.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/burera-umugore-yataye-umugabo-we-amuziza-ko-babyaye-umwana-ufite-ubumuga

  • Ubuhinde: Umugabo yafunzwe azira kwica umugore we amurishije inzoka y'inshira #rwanda #RwOT

    Sooraj Kumar yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma yuko umugore we Uthra apfuye yishwe no kurumwa n'inzoka.

    Polisi yatangiye gukora iperereza nyuma yuko umuryango we uvuze ko yishwe, uvuga ko Sooraj yari amaze igihe abajujubya kubera inkwano.

    Ku wa mbere, urukiko rwasanze ahamwa no kurekurira inzoka y'inshira ku gitanda ubwo Uthra yari asinziriye.

    Uwo mugore w'imyaka 25 yasanzwe yapfiriye mu nzu ye mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize.

    Umuryango we wagize amakenga kuko hari hashize ibyumweru Uthra arumwe n'inzoka y'impiri (yo mu bwoko buzwi nka Russell's viper). Yari arimo koroherwa kuri uko kurumwa n'iyo ya mbere ubwo iyo nshira yamurumaga.

    Polisi yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Sooraj ari we wari wihishe inyuma y'ayo magerageza yombi. Yanataye muri yombi umugabo wari wamufashije kubona izo nzoka – yaje kuba “umushinja” anafasha polisi mu iperereza.

    Nkuko bitangazwa na LiveLaw, urubuga rwandika ku mategeko rwo mu Buhinde, ibirego bya polisi byari ku mapaji 1,000 bisobanura umugambi wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa na Sooraj.

    Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ibyabaye ari “imbonekarimwe mu mbonekarimwe”, busaba ko uregwa ahanishwa igihano cy'urupfu.

    Umucamanza yemeye ko ibyabaye ari imbonekarimwe, akatira Sooraj gufungwa burundu kabiri, anamutegeka kuriha amande angana n'ama-rupee 500,000 (agera kuri miliyoni 6 mu mafaranga y'u Rwanda).

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ubuhinde-umugabo-yafunzwe-azira-kwica-umugore-we-amurishije-inzoka-y-inshira

  • Isubyo mu muhate w’amahanga wo kugeza mu butabera abakekwaho jenoside barimo Maj. Mpiranya – #rwanda #RwOT

    Uheruka koherezwa mu Rwanda ni Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Inkiko Gacaca. Yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rurangwa yagaragaye mu bikorwa byinshi muri Jenoside, aho yagiye mu nama n’ibitero byaguyemo Abatutsi.

    Yahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica, icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi yakoze nk’uwari uhagarariye Interahamwe muri Segiteri ya Gisozi.

    Rurangwa yagejejwe mu Rwanda nyuma y’abandi barimo Venant Rutunga woherejwe n’ubutabera bw’u Buholandi muri Nyakanga 2021. Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bivugwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Rutunga yaje asanga abandi bagiye bohererezwa ubutabera bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye barimo Munyenyezi Béatrice washyikirijwe u Rwanda muri Mata 2021.

    Uyu mugore na we woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na bibiri byibasiye inyokomuntu.

    Uretse aba harimo n’abo ibihugu by’amahanga byagiye bifata ariko bigahitamo kubaburanisha, urugero ni nka Félicien Kabuga.

    Gufata Mpiranya biracyari agatereranzamba

    Nubwo amahanga akomeje gukora ibishoboka byose ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwe imbere y’ubutabera, umuntu yavuga ko hakiri icyuho kinini kuko ubushinjacyaha bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 1146 zisaba itabwa muri yombi ry’abagize uruhare muri Jenoside babyihishamo, mu gihe abamaze koherezwa mu gihugu ari 27.

    Muri aba bantu bataragezwa imbere y’ubutabera harimo na Protais Mpiranya, ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside.

    Mpiranya w’imyaka 60 y’amavuko, yahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvénal Habyarimana, akaba akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku batazi neza Mpiranya, uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1960, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

    Yize amashuri abanza muri aka gace avukamo, akomereza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ku Kigo cya Shyira, arangiriza ayisumbuye mu Ishuri rya Byimana.

    Mu 1979 ni bwo yinjiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ESM) afite imyaka 19 arirangizamo mu 1983 afite ipeti rya “Sous-Lieutenant”, ari na bwo yahise yoherezwa gukora muri Jandarumori.

    Yakoze imyitozo n’amahugurwa bitandukanye, yaba ayo mu Budage, mu Bufaransa n’ahandi ndetse agenda ahabwa inshingano zinyuranye kugeza mu 1991 ubwo yimurirwaga mu itsinda ry’abasirikare barinda Perezida.

    Icyo gihe iryo tsinda ryayoborwaga na Lt-Col. BEM Nkundiye Léonard, gusa biza kurangira mu 1993, Mpiranya amusimbuye kuri uwo mwanya.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni we wari uyoboye iryo tsinda ry’abasirikare barindaga Perezida ryahise rifata ubuyobozi nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana tariki ya 6 Mata 1994.

    Bimwe mu byo Mpiranya ashinjwa hamwe na bagenzi be ni ubwicanyi ndengakamere bakoreye abanyepolitiki bakomeye batavugaga rumwe na Leta mpotozi.

    Abanyeporitiki bahise bicwa harimo Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe hamwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Bishwe mu masaha make nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, igitero cyabishe kikaba cyari kiyobowe na Mpiranya ubwe, nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye.

    Mpiranya by’umwihariko aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abantu bashakishwaga kurusha abandi kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Inyuma ya Félicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

    Bombi bari barashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishimwe rya miliyoni 5$ (akabakaba miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ), ku muntu wese ushobora gutanga amakuru aganisha ku itabwa muri yombi ryabo.

    Mpiranya afatwa nk’umwe mu bantu batatu batorotse ubutabera mpuzamahanga igihe kinini hamwe na Kabuga ndetse na Bizimana Augustin, biherutse gutahurwa ko yapfuye muri Kanama 2000, aguye mu gace ka Pointe Noire muri Repubulika ya Congo-Brazaville.

    Uretse uruhare yagize mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mpiranya ni umwe mu bagize uruhare mu inozwa ry’uyu mugambi.

    Colonel Bagosora uherutse kugwa muri gereza, akimara gusubira i Kigali avuye Arusha no gutangaza ko agiye gutegura imperuka ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasirikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe na Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi.

    Iyi nama yanitabiriwe na Maj. Protais Mpiranya, Maj. Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando, bose bishyize hamwe bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita ’Amasasu’.

    Iri shyirahamwe ryayoborwaga na Bagosora ryabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasirikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo bari ibyitso by’Inkotanyi.

    Nyuma y’imyaka myinshi Leta ya Zimbabwe ihakana ko icumbikiye Mpiranya, muri Nzeri 2012 ni bwo yeruye yemeza ko ashobora kuba yihishe muri icyo gihugu.

    Bivugwa ko yahinduye imyirondoro ye ku buryo akoresha amazina atandukanye arimo Theophase Mahuku na James Kakule.

    Hari amakuru yagaragaje ko izina Kakule James ari ryo ryanditswe kuri Pasiporo No B 0511266 yahawe na Uganda mu mwaka wa 2005 ifite igihe k’imyaka 10.

    Icyo gihe byatangajwe ko Mpiranya yakoranaga n’abacuruzi bakomeye muri Zimbabwe n’umutwe wa FDLR yabereye umujyanama igihe kinini, ari na bo bamufashaga no gukorera ingendo mu bindi bihugu bya Afurika.

    Mpiranya akurikiranweho gutegura no gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gushyira mu bikorwa Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi byaha by’intambara, gusa kugeza ubu ntarashyikirizwa ubutabera.

    Maj Mpiranya Protais aracyashakishwa kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3mTXsnL