Author: webrwanda

  • Kicukiro: Hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe na bagenzi be – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo umurambo wa nyakwigendera wagaragaye hafi y’umuhanda wo muri aka kagari ka Rusheshe.

    Abatangabuhamya babwiye umunyamakuru wa IGIHE wageze aho uyu murambo wajugunywe, ko bakeka ko yishwe na bagenzi be barwanye bamushinja ko yabatwaye amafaranga.

    Umwe yagize ati “Barwanye basinze baramukubita bavuga ngo hari uwo yatwaye amafaranga baramukubita bimuviramo gupfa.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusheshe, Tuyisenge Venuste yavuze ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musore bose bamaze gutabwa muri yombi.

    Ati “Bivugwa ko ngo yagiranye ikibazo n’urundi rubyiruko bagenzi be kuko bose ni abana bo mu gace kamwe. Ngo barwaniye mu muhanda bapfa amafaranga n’ubwo atari menshi ku buryo bikekwa ko ariho urupfu rwe rwaturutse.”

    Yongeyeho ko hamaze gufatwa abantu bane barimo n’umukobwa w’imyaka 17 bari kumwe watanze amakuru y’uko barwanye n’icyabiteye.

    Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

    Muri Rusheshe niho hasanzwe umurambo w’uyu musore

    source : https://ift.tt/3nqsUdu

  • Adrien Misigaro yasohoye indirimbo ‘Ndareba’… – #rwanda #RwOT

    Ubwo twaganiraga na Adrien Misigaro, twatangiye tumubaza ibanga akoresha/yakoresheje kugira ngo abe ari mu bahanzi mbarwa baticishije irungu abakunzi babo mu bihe bya Coronavirus abatuye Isi bamazemo iminsi n’ubwo n’ubu bakibirimo, gusa ubu bikaba bidateye ubwoba cyane nka mbere kuko n’urukingo rw’iki cyorezo rwamaze kuboneka. Yagize ati “Ni byo Covid-19 yaraduhemukiye Ariko buriya Imana ni umukozi w’umuhanga, n’ubwo wabaye umwaka w’ibibazo kuri benshi, ariko hari byinshi byiza twabonyemo”.

    Uyu muramyi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje ati “Ndavuga cyane nkatwe dukorera music inaha mu mahanga ikintu kitugora cyane ni ukubona umwanya. Kubera inshingano nyinshi tuba dufite. Ariko muri izi Lockdown (Guma mu rugo) zabaye twabonye umwanya uhagije wo kwicara no gutekereza, ku bana n’imiryango yacu. Ndetse no kwandika ibihangano bishya. Kandi urabizi ko imbaraga zacu ziboneka iyo tugize igihe cyo kwegera Imana kurushaho, uyu mwaka twabonye uwo mwanya uhagije rwose”.

    Adrien Misigaro akura he imbaraga zo gufasha abahanzi bashya mu gihe bikunze kugora bagenzi be b’ibyamamare?

    N’usubiza amaso inyuma urabona abahanzi benshi bashya bagiye bakorana indirimbo na Adrien Misigaro, akabafata ukuboko ababinjiza mu muziki. Biragoye ko umutima nk’uyu wo gufasha abaramyi bashya uzawusangana benshi mu bahanzi bakuru, reka twibande mu muziki wa Gospel. Yego hari abandi babikora, ariko ni mbarwa. Na bacye mu babikora harimo abavugwaho kunaniza abo bahanzi bashya cyangwa se bakanabikora badahozaho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ubwo yavugaga kuri iyi ngingo, Adrien Misigaro yagize ati “Kunze gushyigikira izindi mpano, ni byo, uyu murimo dukora uradusaba guhora dutegura abazawukora mu gihe tuzaba tutakiriho, ikindi njyewe birananshimisha iyo mbona abana bato bafite inyota yo gukorera Imana mba nunva twafatanya uko mbishoboye. Biranangora guhakanira umwana wansanze mu rugo ansaba ko twafatanya kuririmbira Imana. Ndabikunda kandi nzabikomeza uko nzashobozwa”.

    Yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya ‘Ndareba’ n’uko byagenze kugira ngo ayikorane n’umuramyi mushya Yvette nawe utuye muri Amerika. Ati: “‘Ndareba’ nayanditse nyuma y’uko uyu mwana Yvette ansabye kumufasha tugakorana indirimbo. Byatumye nkoresha amagambo yari amaze igihe andi ku mutima. Nyuma y’ibi bihe bya Covid-19 abantu benshi twakomeje kurira kubera ibibazo, ariko twirengagije ibyiza Imana yakoreyemo”. 

    Adrien Misigaro 

    Adrien Misigaro yahishuye ko iyi ndirimbo ye nshya yayikomoye ku ihagarikwa ry’igitaramo cye cyabimburiye ibindi byose mu Rwanda guhagarikwa kubera Covid-19 – ni igitaramo yari guhuriramo na Gentil Misigaro na Israel Mbonyi. Yagize ati “Ndibuka umunsi bahagarika concert yanjye namaze igihe ndi mugahinda kubera iyo mpamvu, Ariko nirengangiza ko twakoze Livestream yakurikiwe n’abarenga ibihumbi 40 mu gihe room twagombaga gukoreramo itari kurenza ibihumbi 5. Ibintu nkibi nibyo natekerejeho bituma ndirimba ngo ‘Amaso yanjye arahumutse ubu ndareba’. Ntabwo nzongera kurira ukundi namenye uwo ndiwe ndi uwawe”.

    Yasoje ashimira cyane uyu munyempano Yvette Uwase witanze akava muri Leta atuyemo akajya mu yo Adrien atuyemo ajyanywe no kumusaba ko bhakorana indirimbo. Yanasabye abandi bahanzi gushyigikira abahanzi bakizamuka. Ati “Ndanashimira uyu muririmbyi Yvette watumye twicara muri studio, yavuye muri state yabo afata indege amasaha 5 aza kundeba, iyo ataba we, bishoboke ko iyi ndirimbo itari kujya hanze vuba. Kandi dukomeze gushigikira abana nk’aba bafite impano bagere kure”. 

    Yvette Uwase umuramyi utanga icyizere cy’ejo heza mu muziki, yabwiye InyaRwanda.com ko yanyuzwe cyane no gukorana indirimbo na Adrien Misigaro na cyane ko ari mu bahanzi akunda cyane. Yagize ati “Ni umugisha kandi birahebuje kwigira ku birenge bya bakuru bacu. Adrien ni umwe mu bahanzi ba Gospel nkunda cyane”.

    Yvette Uwase yishimiye gukorana indirimbo na Adrien Misigaro

    Adrien Misigaro na Yvette bakoranye indirimbo “Ndareba”

    REBA INDIRIMBO “NDAREBA” YA ADRIEN MISIGARO FT YVETTE UWASE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110741/adrien-misigaro-yasohoye-indirimbo-ndareba-yakoranye-na-yvette-anagira-icyo-asaba-bagenzi–110741.html

  • Burkina Faso: Filme zAbanyarwanda batatu zeg… – #rwanda #RwOT

    Zegukanye ibihembo muri filime 239 zakozwe n'Abanyafurika zari zihataniye ibihembo zo mu bihugu 50 byo muri Afurika mu byiciro bitandukanye. Ibi bihembo bya sinema byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso.

    Iri serukiramuco ryari rihatanyemo Abanyarwanda batatu barimo Kantarama Gahigiri, Fafin Allaih na Mutiganda wa Nkunda wagize uruhare mu kwandika Filime nka City Maid na Seburikoko.

    Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo cya filime ifite inkuru nziza (Best script) mu cyiciro 'Feature filim Competition' abicyesha filime ye yise 'Nameless'.

    Mutiganda yabwiye INYARWANDA ko yatunguwe no kwegukana iki gihembo kubera ko filime ye yari ihatanye n'izindi filime zikomeye muri iki cyiciro.

    Ati 'Byandenze muvandimwe! Kubera ko iki cyiciro nari mpatanyemo ni cyo cyiciro Joel Karekezi yegukanyemo igihembo mu 2019. Hari harimo filime z'ibigugu z'abantu bakomeye. Ntabwo natekerezaga y'uko hari ikintu na kimwe nshobora kubona ariko birangira mbonye igihembo cya filime ifite inkuru (script) nziza. Byanshimishije, byandenze pe!'

    Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

    Umunyarwandakazi Kantarama yegukenye igihembo cyiswe 'Paulin d'or', kikaba igihembo cya mbere mu cyiciro cya filime ngufi (short film documentary).

    Yegukanye iki gihembo abicyesha filime 'Ethereality' yakiniwe mu Busuwisi ahitwa Winterthur mu iguriro ryitwa Osina. Hari n'utundi duce tugaragara mu mashusho yayo twagiye dufatirwa ku mihanda yegereye Hotel yitwa 5*5*5 bakoreyemo umwiherero.

    Kantarama yanditse kuri konti ye ya Facebook, avuga ko nta magambo yabona asobanura ibyishimo afite kuva yakwegukana iki gihembo. Uyu mukobwa kandi yashimye ikipe ngari yamufashije gutunganya iyi filime.

    Alliah Fafin we yegukanye igihembo cyiswe 'Poulin d'argent', kikaba igihembo cya kabiri mu cyiciro cya filime ngufi (short film fiction).

    Igihembo nyamukuru muri iri serukiramuco cya l'Étalon de Yennenga cyahawe Khadar Ahmed wo muri Somalia, abicyesha filime yise 'The Gravedigger’s Wife' yanditse akanayobora.

    Uyu mugore w'imyaka 40 y'amavuko ntiyari mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Yahigitse abatunganya filime bo mu bihugu 15 bari bahataniye iki gihembo.

    Filime yegukana igihembo l'Étalon de Yennenga ihabwa igihembo kingana n'asaga miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Mu 2019, iki gihembo cyegukanwe n'Umunyarwanda Joël Karekezi abicyesha filime ye yise 'Mercy of Jungle.'  Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

    Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi maserukiramuco abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.

    Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

     

    Filime 'Nameless' ya Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo ‘Best Script’ muri FESPACO Abderrahmane Sissako [Uri iburyo] wari mu Kanama Nkemurampaka kemeje ko Mutiganda yegukana igikombe    Kantarama Gahigiri yegukanye igihembo 'Poulin d'or' nka filime ngufi mbarankuru

     

    Filime 'Amani' ya Fafin Alliah yegukanye igihembo 'Poulin d'argent'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110730/burkina-faso-filme-zabanyarwanda-batatu-zegukanye-ibihembo-bikomeye-muri-fespaco-amafoto-110730.html

  • Ese Cristiano Ronaldo ateganya guhagarika gukina umupira ryari? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo ni umukinnyi w'umupira wamaguru ukomoka mu gihugu cya Portugal, akaba akinira ikipe ya Manchester United yo ku mugabane w'iburayi mu gihugu cy'Ubwongereza. Ni umukinnyi mpuza mahanga wagize ibihe byiza mu gihe amaze akina, yegukanye ibikombe byinshi mumakipe yagiye akinira ndetse nibindi bihembo byinshi ku giti cye. Mugihe amaze akina bitewe nibigwi yubatse nuduhigo yagiye ashyiraho bituma aba umwe mu bakinnyi bambere bakomeye ku isi.

    Kuri ubu afite imyaka 36 yamavuko. Abantu benshi kwisi baba bibaza igihe azahagarikira gukina umupira bavuga ko imyaka imaze kuba myinshi, gusa ikigaragara aracyafite imbaraga nkuko nawe abyivugira.
    Sky Sports News yamubajije niba ateganya guhagariko gukina ku rwego mpuza mahanga , nawe ati 'kubera iki?, Ntekerezako igihe cyange kitaragera.' Arongera ati ' si icyo abantu bashaka, ahubwo ni icyo nge nshaka.'

    Arongera ati 'ni igihe nzumva ntagishoboye kwiruka, gucenga ndetse no gutera Umupira, igihe nzumva imbaraga zashize…Ariko ndacyashoboye,rero ndashaka gukomeza kuko ndacyafite ibimpa imbaraga. Ibimpa imbaraga nuguha abantu ibyishimo umuryango, inshuti, ndetse nange ubwange. Yewe nshaka no kongera urwego ndiho ubu.'

    Source : https://yegob.rw/ese-cristiano-ronaldo-ateganya-guhagarika-gukina-umupira-ryari/

  • Ibyo wakora mu gihe ushatse umugore ugasanga nta mugabo wundi bigeze baryamana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abagabo bashaka abagore bagasanga baracyari amasugi cyangwa se batarigeze baryamana n'undi mugabo uwari we wese ,ibi biba ikibazo umugabo akibaza icyo yakora kugirango baze kugira ibyishimo bingana mu ijoro rya mbere bakirushinga.Aha hari ibintu bitatu wakora mu gihe usanze umufasha wawe atarigeze apfundura agaseke nkuko bivugwa:

    1.Kuganira

    Niba umugore wawe ari isugi, waba warabimenye abikubwiye cyangwa se warabyivumburiye ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukumuganiriza. Umugore ugiye gutera akabariro bwa mbere agomba kuganirizwa, guhumurizwa mbese akumva ko ibyo agiye gukora nta kibazo biri bumuteze ko biri bumushimishe. Kuganira bimufasha kwitegura muri we akumva akwisanzuyeho ari nabyo bituma agira ububobere buhagije kuko aba yashize igihunga

    2.Kwirinda guhatiriza

    Mu gihe mutangiye igikorwa, wowe mugabo ugomba kwirinda guhatiriza no guhubagurika ukitonda, ukagenda buhoro buhoro, yataka ugasa n'uba uworoheje gake ndetse ukamubaza niba ababaye. Ubundi ukamwira uti : 'Humura nta kibazo'.. Niba akubwiye ko ababara cyane gerageza kutinjira cyane kuko bishobora gutuma akomereka cyangwa nawe ugakomereka. Hari abasore barongora bugacya bajya kwa muganga kubera iki kibazo.

    3.Bihe igihe

    Menya ko niba umugore wawe ari isugi atari ngombwa ko mukora imibonano neza nk'uko ubishaka ku munsi wa mbere, ahubwo niba ubona afite igihunga cyangwa se ababara, reka muyikore byoroheje umunsi wa mbere, uwa kabiri ugenda wongera intambwe azagera aho amenyere ndetse we ubwo azakwereka aho ugomba kugeza namara kumenyera.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wakora-mu-gihe-ushatse-umugore-ugasanga-nta-mugabo-wundi-bigeze-baryamana/

  • Ndimbati yatangariwe mu myambaro idasanzwe n'ikizungerezi mu birori bya Bianca Fashion Hub! VIDEO #rwanda #RwOT

    VIDEO: NDIMBATI YATANGARIWE CYANE UBWO YATAMBUKANAGA NIKIZUNGEREZI KURI TAPI ITUKURA

    Bianca ni Umunyamakurukazi ubusanzwe ukorera igitangazamakuru cya Isibo TV, yateguye igitaramo cyo kwerekana imideli ni ntambuko, aho hari hateganijwe no guhemba itike y'Indege uzahiga abandi kwambara ibidasanzwe kandi agatambuka neza kuri iyo tapi itukura (Red Carpet).

    Ndimbati ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa dore ko ari n'umwe mu byamamare bigezweho kandi bikunzwe cyane muri iyi minsi.

    Imyenda yaje yambaye yatinzweho cyane n'abitabiriye iki gikorwa dore ko yaserutse yambaye ikote rijyanye n'ipantaro ariko akaguru kamwe k'ipantaro kagarukiramo hagati, mbese kagarukira aho ikabutura iba igarukira. ku nkweto yari yambaye inkweto nziza zigezweho ariko urwiburyo rudasa n'urw'ibumoso.

    Ndimbati yatunguranye cyane!

    Benshi bahise batera hejuru ko ariwe ugomba gutsindira iyo tike y'indege ndetse aza kongera gutungurana ubwo yatambukanaga n'ikizungerezi kuri tapi itukura (Red Carpet).

    Ndimbati nikizungerezi batambukanye bari kwifotoza

    Mu gutanga ibihembo nk'abahize abandi mu myambarire idasanzwe kandi batambutse neza kuri tapi itukura, babiri bahembwe ni Kabano Frank ndetse na Odile Iradukunda bakaba bahawe itike y'indege yo kwerekeza Tanzania cyangwa i Nairobi kuruhuka.

    Iradukunda Odile watsindiye itike y'indege

    Umuhanzi Mariya Yohani mubitabiriye iki gikorwa

    Abatsindiye ibihembo babishyikirijwe

    Umunyamideli Franco nawe yatsindiye itike y'indege

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yatangariwe-mu-myambaro-idasanzwe-n-ikizungerezi-mu-birori-bya-bianca

  • Igitekerezo: Kubera iki umugabo udafasha iwabo byitirirwa umugore we? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bivugwa hirya no hino, yaba mu bantu bakuru cyangwa se abakiri bato, aho baba bumvikanisha ko kuba umugabo ntacyo aha benewabo biba byatewe n’umugore we. Ariko ibi bintera kwibaza impamvu byitirirwa umugore kandi umugabo ari umuntu mukuru ufite ubwenge ndetse unafata imyanzuro itandukanye.

    Igitangaje ni uko hari n’igihe akenshi uyu mugabo umeze utya, akenshi na mbere atarashakana n’uyu mugore ariko aba yari asanzwe ameze, wenda ntibanabyiteho, nyamara yamara gushaka bikitwa ko umugore ari we mubi.

    Birasanzwe ko kugira ngo hagire imyanzuro imwe n’imwe yafatwa mu rugo bisaba ko umugabo n’umugore baganira bakagira ibyo bumvikanaho. Ariko ibi ntibikuraho ko buri muntu aba afite uko yumva ibintu kandi hakaba n’imyanzuro imwe n’imwe afata ku giti cye. Rero kuba uyu mugabo adafasha benewabo siniyumvisha ukuntu bijya bihuzwa n’umugore, nk’aho ari we ugomba gufatira umugabo imyanzuro, cyane ko hari n’indi umugabo aba asanzwe afata ku giti cye.

    Ubusanzwe n’ubwo imiryango ibanye neza, iby’ubukungu babihuriza hamwe kugira ngo barebe iterambere ry’urugo rwabo, ntitwabihakana ko hari amafaranga menshi umugabo akoresha yewe n’umugore atabimenyeshejwe cyangwa ngo anabimenye, n’umugore ndetse bikaba bityo. Bisobanuye ko umugabo yashatse kugira icyo afasha benewabo n’iyo umugore atabimenya yabikora, ariko ntibyitirirwe umugore buri gihe mu gihe atabafashije.

    Njyewe ibi mbifata nko kuba rimwe na rimwe umugore arenganywa muri sosiyete, aho hari n’ibyo bamushinja nta n’icyo afite yabikoraho. Ku buryo umugabo amafaranga yo kujyana nko mu kabari, kugura ibintu bitandukanye, guha abandi bantu batari abo mu muryango we abikora uko abishatse umugore ntibimugereho, ariko kudaha ubufasha umuryango we, ibi byanze bikunze bikitirirwa umugore!

    Ibi bivugwa nta n’ubizi ko wenda baba banabiganiriyeho mu rugo ngo wenda umugore abe ari we ubyanga, kuko hari n’igihe umugore abivuga, umugabo ntabyemere kandi umugore akaba atabikora batabyumvikanye kuko aba ari amafaranga azwi babariye hamwe. Nyamara ibi bikitirirwa umugore ngo ni we mubi.

    Umugabo ni umuntu mukuru ndetse unafata imyanzuro itandukanye. Yaba iyo afashe izwi n’umugore cyangwa umugore atayizi. N’iyo yaba yarashatse koko uwo mugore w’ubugugu yashatse kubikora, mbese afite umutima wo gufasha iwabo yabikora ndetse neza kandi ubuzima bw’urugo rwabo bugakomeza. Utabikoze rero numva byagakwiye kumubarwaho aho kuba buri gihe bihita byitirirwa umugore kandi wanareba neza ugasanga n’ubundi nta nama ajya amugisha mu byo akora.

    source : https://ift.tt/3nlMK9H

  • Perezida Kagame yashimiye inshuti n’umuryango bamwifurije isabukuru nziza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, nibwo Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko. Abantu batandukanye babinyujije cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga banditse ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, benshi bagaragaza ko bishimira kuba bamufite nk’umuyobozi w’u Rwanda, bamushimira uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

    Umukuru w’Igihugu yashimiye abantu bose bamweretse urukundo bamufitiye ku munsi we w’amavuko, abashimira kuba bahora bamwereka urukundo uko imyaka ihora ikurikirana.

    I take this moment to express my sincere appreciation to ALL of you who wished & have been wishing me( over the years) Happy Birthday. Bless You all.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    Thank you to friends and family that made my Birthday a very happy one. pic.twitter.com/5gSpkKwubZ

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    Best part of the birthday! pic.twitter.com/AWa678TIgd

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    source : https://ift.tt/30Yebij

  • Davido n'umukunzi we baciye amazimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Nijeriya Davido n'umukunzi we Chioma Avril Rowland baciye amazimwe maze boñgera kugaragara bari kumwe nyuma y'ibihuha byavugaga ko bamaze gutandukana.

    Aba bombi bakanyumijeho mu rukundo bagaragaye hamwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana wabo, Ifeanyi wari wujuje imyaka  ibiri.

    Nubwo byavugwaga ko umubano wa Davido na Chioma utameze neza ariko bagerageje ibishoboka byose kugirango bakomeze kugaragaza ko bagifite inshingano zo kurera uyu mwana wabo w'umuhungu.

    Source : https://yegob.rw/davido-numukunzi-we-baciye-amazimwe/