Author: webrwanda

  • Urukundo rudasanzwe rwatumye Umudagekazi yemera kubana n'Umu Masai [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umudage witwa Stephanie Fuchs na Sokoine bahuje imitima muri Mutarama 2011 ubwo bakoraga mu kigo cy'ubushakashatsi muri Tanzaniya.

    Uyu mudagekazi yashakanye n'umukuru w'imiryango y'aba Masai nyuma yo kumukunda ubwo yari mu mirimo y'ubwitangemuri Tanzaniya. Fuchs yakoraga ubucuruzi bw'ubukerarugendo bwitwa Airbnb mu rwego rwo gushigikira ibikorwa by'ubuzima bw'abaturage.

    Yahuye ate na Sokoine?

    Ubwo Fuchs yari ku kirwa cya Mafia, yabonye itsinda ry “abungeri barebare kandi beza” bakurikiza imigenzo ya kera yo kuragira inka hakurya mu nzuri.

    Uyu wari kuzaba umugabo we, Sokoine, yari yambaye imyenda itukura n “imitako myiza yaboheshejwe intoki”.

    Yatangarije Standard ati: “Icyo gihe, nabonye ntawe umeze nkawe – yari muremure kurusha abandi kandi yari afite amaso meza”.

    Yakomeje agira ati: 'Kubera ko nashishikazwaga nabo kandi nkabatinya cyane cyane we, nagerageje kugirana ikiganiro nabo nkoresheje igiswahili cyanjye. Bari bafite igikundiro kandi bashishikajwe no gukomeza.

    Abinyujije kuri Instagram yagize ati: 'Muri Mutarama 2012, jye na Sokoine twafashe icyemezo cyo kugerageza kubaka ubuzima bwacu muri gakondo y'umuryango we. Sinari nzi neza ko nshobora kubikora, sinari nzi neza ko umubano wacu uzagenda neza kandi nta kintu na kimwe nari nzi ku bijyanye n'umuco kavukire, ariko nari niteguye kurwana kuko nashakaga kugumana na Sokoine.”

    Uyu mugore w'imyaka 35 y'amavuko amaze imyaka 12 aba muri Tanzania kandi yatangaje ko aticuza kuba yarakurikiye umutima we.

    Kuri ubu Fuchs ari muri Zanzibar n'umuhungu we kuko yashakaga kuba kure y'umudugudu wabo. Akunda umuhungu we kandi yishimira ko ari umubyeyi.





    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/urukundo-rudasanzwe-rwatumye-umudagekazi-yemera-kubana-n-umu-masai-amafoto

  • Umugore yahishuye uko yabuze akazi kubera imihanda mibi y'iwabo #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Ghana yahishuye ko adashobora kubona umugabo kubera imihanda mibi mu gace atuyemo.

    Ikinyamakuru cyaho cyatangaje ko uyu mugore wabuze umugabo yavuze ko iyo abantu bashya baje mu gace k'iwabo batajya bongera kwifuzakugaruka kubera imihanda y'aho.

    Yavuze kandi ko muri iyo mihanda haba abajura bitwaje intwaro biba abagabo baza mu gace k'iwabo baba baje kubatereta.

    Yongeyeho ati: 'Kubera ukuntu umuhanda ari mubi, abajura bakunda kwiba abagabo bashaka kuturongora. Turasaba rero guverinoma kuza kudukorera imihanda kugira ngo tubone urukundo. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahishuye-uko-yabuze-akazi-kubera-imihanda-mibi-y-iwabo

  • Rulindo: RIB yataye muri yombi umupadiri ukekwaho gusambanya umwanya #rwanda #RwOT

    Uyu mupadiri w'imyaka 36 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza.

    Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ku wa 23 Ukwakira 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umupadiri watawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana w'umukobwa.

    Yagize ati 'RIB yafunze umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 wiga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Burehe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa gatatu.''

    Iperereza ry'ibanze ryerekana ko uyu mupadiri yahamagaye uyu mwana, akamusaba kumusura iwe ngo amuhembe kuko yitwaye neza mu kizamini, hanyuma agahita amusambanya.

    Padiri watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu minsi ishize, Kiliziya Gatolika y'u Rwanda yatangaje ko itazigera yihanganira Abapadiri bagaragaweho ibyaha byo gusambanya abana b'abahungu n'ab'abakobwa.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kacyiru-Kagugu akaba n'Umucamanza mu Rukiko rwa Kiliziya, Martin Uwamungu, yabwiye IGIHE ko ibibazo nk'ibi bitaraba byinshi ariko yemeza ko na bike byagaragaye ari agahomamunwa.

    Ati 'Icyo twashimira Imana ni uko ibibazo nk'ibi biri mu Rwanda ari kimwe cyangwa bibiri ariko icyo navuga ni uko iyo bije ni amahano.'

    Padiri Uwamungu yavuze ko igihe hari umupadiri uguye mu cyaha cyo gusambanya umwana yaba umukobwa cyangwa umuhungu akurikiranwa n'ubutabera bw'u Rwanda ndetse n'Urukiko rwa Kiliziya rukaba rwagira umwanzuro rumufataho igihe uwahohotewe aruregeye.

    Mu bushakashatsi RIB iherutse gushyira hanze ku cyaha cyo gusambanya abana, bwagaragaje ko bumwe mu buryo (modus operandi) abasambanya abana bakoresha ari ukubashukisha impano cyangwa kubizeza ubufasha, biri ku kigero cya 55.4%

    Dr. Murangira yibukije abaturarwanda ko RIB itazihanganira umuntu usambanya umwana, uwo ariwe wese n'icyo yaba akora cyose.

    Yakomeje ati 'RIB irakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.''

    Umupadiri watawe muri yombi, aramutse ahamwe n'icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa yahanishwa ingingo ya 4 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rulindo-rib-yataye-muri-yombi-umupadiri-ukekwaho-gusambanya-umwanya

  • Ignatienne Nyirarukundo yagizwe umujyanama mu Biro bya Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagize Assumpta Ingabire Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu(MINALOC), asimbuye Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z'imibereho myiza y'abaturage mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.

    • Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe
    • Ignatienne Nyirarukundo yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z'imibereho myiza y'abaturage mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.
    • Assumpta Ingabire yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri MINALOC

    The post Ignatienne Nyirarukundo yagizwe umujyanama mu Biro bya Minisitiri w'Intebe appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/27/ignatienne-nyirarukundo-yagizwe-umujyanama-mu-biro-bya-minisitiri-wintebe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ignatienne-nyirarukundo-yagizwe-umujyanama-mu-biro-bya-minisitiri-wintebe

  • Baracyari bake! Chris Neat, undi munyarwandak… – #rwanda #RwOT

    Yiswe n'ababyeyi 'Kanoheli Christmas Ruth'. Mu bijyanye n'umuziki, akora mu buryo bw'umwuga kuko yanawize mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, yamamara ku izina rya Chris Neat, kuri ubu akaba ariwe ugiye kuzajya atunganyiriza indirimbo abagana 'Studio' y'umuziki y'Ibisumizi ku makuru yizewe InyaRwanda ifite.

    Mu nzozi z'uyu mugore nk'uko yagiye abitangaza mu biganiro binyuranye, hahozemo kuba yazakorera indirimbo umuraperi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Hip Hop, Riderman kuri ubu rero yamaze kubona amasezerano mu nzu itunganya umuziki yashinze, bikaba ari amata abyaye amavuta.

    Na none kandi, intego nyamukuru Chris Neat yinjiranye mu gutunganya umuziki ikaba ari iyo gucyemura ikibazo cy'abana b'abakobwa bifuza kwinjira mu muziki nyamara ugasanga badindizwa na basaza babo by'umwihariko aba 'Producers' babasaba ruswa y'igitsina nk'uko bikunze kuvugwa na bamwe mu bawukora.


    Chris Neat yamaze gushyira umukono ku masezerano muri Studio y’Ibisumizi  

    Mu nzu y’umuziki y’Ibisumizi  yashinzwe na Riderman, Chris Neat yatangiye akazi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110853/bwa-mbere-mu-muziki-nyarwanda-hinjiyemo-producer-wigitsina-gore-chris-neat-110853.html

  • Umugore wafashaga Clinton yahishuye ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe na Senateri #rwanda #RwOT

    Uwahoze afasha Hillary Clinton yatangaje inyandiko bwite avuga birambuye uko yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina n'umusenateri wa Amerika.

    Huma Abedin yavuze ko uyu munyapolitiki, atatangaje izina, yamutunguye akamugwatira akamutura ku ntebe, icyo gihe hari hagati mu myaka ya 2,000 ubwo yari amutumiye iwe, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Guardian.

    Uyu mugore avuga ko yabashije kumwikuraho ariho agerageza kumusoma ku ngufu maze agahunga. Ibi yabirambuye mu gitabo cye gishya, Both/And: A Life in Many Worlds, kizasohoka mu cyumweru gitaha.

    Mu 2016, Abedin yari umufasha w'umwizerwa wa hafi ya Hillary Clinton mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Amerika, n'igihe yari ashinzwe ububanyi n'amahanga ku gihe cya Obama.

    Madamu Clinton rimwe yigeze kuvuga ko Abedin ari 'umukobwa we wa kabiri'. Abedin avuga iryo hohoterwa ryamukorewe yibutsa akazi ke nk'umufasha wa Clinton ubwo uyu yari umusenateri wa Leta ya New York hagati ya 2001-09.

    Abedin nkuko BBC ibitangaza, ubu afite imyaka 45, ntabwo avuga izina ry'uwo musenateri cyangwa ishyaka rye. Avuga ko nyuma yo gusangira ifunguro rya nijoro i Washington yagendanye n'amaguru n'uwo munyapolitiki bagahagarara imbere y'inzu ye maze akamutumira imbere ngo basangire icyayi, Akemera.

    Ms Abedin yatangiye gukorera Madamu Clinton nk'uwimenyereza umwuga.

    The Guardian yabonye kopi y'iki gitabo mbere y'uko gisohoka, ivuga ko Abedin yanditse ati:' Nuko mu kanya gato, byose birahinduka. Yaranyegereye iburyo ashyira akaboko ke k'imoso ku rutugu rwanjye, aransoma, yinjiza ururimi rwe mu kanwa kanjye, ansunikira mu ntebe. Naratunguwe cyane, ndamusunika. Icyo nari nkeneye ni amasegonda 10 gusa yo kumwivanaho'.

    Abedin avuga ko uyu musenateri yahise amusaba imbabazi akamubwira ko 'yamwibeshyeho', mbere yo kumubaza niba yifuza kuguma aho. Arandika ati:' Nuko mvuga ikintu gitoya cyo kubyoroshya — maze ndasohoka, ngerageza bishoboka kugaragara nkaho ntacyabaye'.

    Abedin avuga ko hashize iminsi yakubitanye na wamusenateri ku ngoro y'inteko ishingamategeko, Capitol Hill, uwo mugabo amubaza niba bakiri inshuti.

    Abedin yatandukanye n'umugabo we Anthony Weiner, wahoze ari umudepite wa New York, kubera kumuca inyuma.

    Mu gitabo cye kandi Abedin asobanura birambuye uburakari yatewe n'uwahoze ari umugabo we, Anthony Weiner wari umudepite wa New York ariko urugendo rwe rwa politiki rukarangira kubera ibibazo by'ubusambanyi bwe bwabaye kimomo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umugore-wafashaga-clinton-yahishuye-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-yakorewe-na-senateri/

  • Perezida Kagame yakoze impinduka muri MINALOC #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika yagize Ingabire Assumpta,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu gihe Nyirarukundo Ignatienne agirwa Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z'imibereho myiza y'abaturage mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, rivuga ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage.

    Ku rundi ruhande,Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ushinzwe gahunda y'imibereho myiza y'abaturage.

    Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage tariki 04 Ugushyingo 2019.

    Icyo gihe,Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango.



    Ignatienne Nyirarukundo yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ushinzwe gahunda y'imibereho myiza y'abaturage

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakoze-impinduka-muri-minaloc

  • Umusirikare yakubise umuforomokazi amuvuna ukuguru kubera ibyo yari amusabye gukora mbere yo kubyaza umugore we #rwanda #RwOT

    Umusirikare utaramenyekana ukomoka muri Batayo 22 y'ingabo za Nigeria, Sobi Cantonment, Ilorin, muri Leta ya Kwara,arashinjwa gukubita umuforomokazi kugeza ubwo amuvunye ukuguru ubwo yari amusanze mu bitaro aho yari ajyanye umugore we wari utwite kubyara.

    Uyu musirikare yakubise abaforomokazi babiri, umwe muri bo avunika ukuguru.

    Ibyabaye, byari byegeranijwe, byabaye muri wikendi ubwo umusirikare yajyanaga umugore we wari utwite ku bitaro kubyara.

    Amakuru yatangajwe na Daily Trust avuga ko ibibazo byatangiye ubwo umwe muri aba baforomokazi yasabye uyu musirikare kugura udukoresho twifashishwa mu kubyaza nyuma yo kwakira umugore w'umusirikare mu cyumba babyariramo.

    Iki kinyamakuru kigira kiti“Aho kugira ngo ashakishe utwo dupaki two gufasha kubyara, uyu musirikare yanze ubwo busabe avuga ko Leta yahaye ibikoresho nk'ibi abagore batwite bndetse bishobora kuba byarageze muri ibyo bitaro.”

    Umuforomokazi yabwiye umusirikare ko ayo makuru atari yo,akeneye kugurira umugore we ibyo bikoresho kugira ngo amufashe kubyara cyane ko yari ku bise.

    Ayo magambo yatumye umusirikare arakara kandi akubita umuforomokazi kugeza amuvunye ukuguru kumwe”.

    Undi muforomokazi yahise aza aje gutabara mugenzi we wari uri gukubitwa.

    Ushinzwe itangazamakuru muri Batayo ya 22 yitwa Sobi Cantonment, Ilorin, St witwa Sgt Wasiri yemeje ko ayo makuru ari ukuri.

    Yavuze ko ubuyobozi bwafunze uyu muyobozi kugira ngo akomeze kubazwa kuri iki kibazo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusirikare-yakubise-umuforomokazi-amuvuna-ukuguru-kubera-ibyo-yari-amusabye

  • Ubufaransa bwahaye u Rwanda inkingo zirenga ibihumbi 300 za Covid-19 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zisaga ibihumbi 390 zo mu bwoko bwa Pfizer, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021.

    Ni inkingo zahawe u Rwanda binyuze muri gahunda ya COVAX, zitanzwe n'igihugu cy'u Bufaransa.

    The post Ubufaransa bwahaye u Rwanda inkingo zirenga ibihumbi 300 za Covid-19 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/27/ubufaransa-bwahaye-u-rwanda-inkingo-zirenga-ibihumbi-300-za-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubufaransa-bwahaye-u-rwanda-inkingo-zirenga-ibihumbi-300-za-covid-19