Author: webrwanda

  • Umukinnyi wakunzwe cyane muri Real Madrid akaba n'inshuti ya Cristiano Ronaldo yabaye umurobyi #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari myugariro wa Real Madrid,Fabio Coentrao ari kubaho inzozi yahoranye zo kuba umurobyi nyuma yo kumanika inkweto.

    Uyu mugabo wahamagawe inshuro 52 mu ikipe ya Portugal, aracyafite imyaka 33 gusa, ariko yasezeye ku mupira nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya Rio Ave mu mpera z'umwaka w'imikino ushize.

    Uyu mukinnyi wari inshuti magara ya Cristiano Ronaldo ubwo bakinanaga muri Real Madrid no mu ikipe y'igihugu,yamaze kwinjira mu wundi mwuga umaze gufata indi ntera.

    Nubwo Ronaldo w'imyaka 36 akomeje guharanira gutera imbere nyuma yo kugaruka muri Manchester United, uyu wahoze akina inyuma ku ruhande rw'ibumoso we akomeje gukabya inzozi ze zo gukorera mu nyanja.

    Coentrao yaguze ubwato bwe bwa mbere agikina,bwaje kurokora abarobyi 15 barohamye mu bwato.

    Uyu musore wakiniye amakipe nka Real Madrid, Benfica na Sporting Lisbon asigaye amara amasaha menshi mu nyanja.

    Coentrao yabwiye Channel ya Empower Brands ati: “Ubuzima bwo mu nyanja ntabwo buteye isoni, nkuko abantu benshi babitekereza.Ni akazi nk'akandi.

    Uretse nibyo gusa, inyanja ni nziza kandi turayikeneye.

    Hari abantu bakora hano kandi umwuga ugomba kubahwa nk'iyindi.”

    Avuga ku kazi k' 'inzozi ze', Coentrao yakomeje agira ati: “Abantu bakunda inyanja kandi bashaka kuyimenya bakeneye gukurikiza inzozi zabo.

    “Kandi ni akazi k'igisekuru gishya. Data yari afite ubwato, yakundaga kuroba kandi buri gihe yanjyanaga nkiri umwana.

    “Ubuzima bwanjye bwari inyanja … inyanja n'uburobyi.

    “Nibyo, nari nzi ko umunsi umwe umupira uzarangira kandi ko ngomba gufata icyerekezo gishya mu buzima bwanjye.

    “Kandi umunezero wanjye ni ubu bwato kandi ubu ni bwo buzima nshaka kuyoboka.”



    Coentrao yishimiye kuba umurobyi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wakunzwe-cyane-muri-real-madrid-akaba-n-inshuti-ya-cristiano-ronaldo

  • Ruhango: Ingo 4500 muri uyu mwaka zizacanirwa bitange akazi n'umutekano #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney avuga ko muri uyu mwaka w'ingengo y'Imari 2021-2022 ingo zigera ku 4500 zizahabwa amashanyarazi azazifasha kwiteza imbere, kwicungira umutekano, guhanga imirimo mishya ndetse n'abana bazabona uko basubiramo amasomo.

    Uyu muyobozi, aganira na intyoza.com yagize ati' Muri iyi ngengo y'imari twashyizemo ko abaturage bagera ku 4000 bazacanirwa n'amashanyarazi naho abagera kuri 500 bo bazahabwa imirasire y'izuba kandi turifuza ko bayakoresha neza akabafasha kwiteza imbere. Azanafasha kongera umutekano kandi na serivisi bajyaga gushakira ahandi bazazegerezwa harimo no guhanga imirimo mishya n'abana bakabona uko basubiramo amasomo yabo haba kuri radiyo na Televiziyo'.

    Akomeza avuga ko bageze kuri 62,5 % by'abafite amashanyarazi kandi ko intego ya 2024 yo kugera ku 100% abona bazayigera ho kuko hari imishinga myinshi izakorwa kandi mu tugari 58 kuri 59 twose dufite amashanyarazi.

    Yagize ati' Ubu abaturage bafite amashangarazi ntabwo duhagaze habi kuko tugeze kuri 62,5 % ariko hari n'imishinga myinshi izakorwa ikazatuma tugera ku ntego y' 100% mbere y'uko tugera muri 2024 tukazaba twaramaze kugeza ku baturage ibyo Perezida wa Repuburika yabemereye kubaha. Kugeza ubu ni uko utugari 58 kuri 59 twamaze kugeramo amashanyarazi'.

    Yongeraho ko basaba abafatanyabikorwa gutegura ibikorwa byabo bagendeye ku cyerekezo cy'Akarere (DDS: District Development Strategy), kugira ngo barusheho gufatanya kubigeraho kuko bose bakorera abaturage.

    Kugeza ubu ku makuru tuvana mu ishami rishinzwe ibikorwa remezo n'imikoreshereze y'ubutaka, avuga ko abasaga 62,5 % bacana ndetse abafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba bakaba bagera kuri 18% naho abakoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu z'amazi bagera kuri 44,5% kandi hari n'imishinga migari ishobora gutuma bikomeza kwiyongera.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-ingo-4500-muri-uyu-mwaka-zizacanirwa-bitange-akazi-numutekano/

  • Thomas Tuchel yavuze amagambo yuzuyemo gutinya cyane Man City #rwanda #RwOT

    Umutoza Thomas Tuchel yemeye ko bishobora gutwara Chelsea igihe kirenze uyu mwaka w'imikino kugira ngo ifate Manchester City nubwo iyi kipe yakoresheje amafaranga arenga miliyoni 325 z'amapawundi mu myaka ibiri ishize.

    Uyu mudage yise ikipe ye 'Borussia Chelsea' yerekena ko igihe yari umutoza wa Dortmund nabwo yagombaga guhangana n'ubudahangarwa bwa Bayern Munich.

    Kuri iki cyumweru, Chelsea irakina umukino urayihuza na Liverpool banganya amanota ndetse bari kwiruka inyuma ya City iyoboye shampiyona ibarusha amanota 11 ndetse igiye kubatwara igikombe cya Premier League cya kane mu myaka itanu.

    Nubwo Tuchel yashimangiye ko uruhande rwe rutazacika intege mu rugamba rwo gushaka igikombe nubwo bishobora kumutwara amezi arenga atanu.

    Manchester City yabonye amanota 27 kurusha izindi kipe zose muri 2021, nubwo Chelsea ariyo iyikurikiye

    Tuchel yagize ati: 'Igihe cyose nzaba ndi hano muri Borussia Chelsea yanjye, nta kindi nzakora uretse gutuma andi makipe adakina neza.'

    'Tuzagerageza no gutuma Manchester City idakina neza. Ntabwo tuzahagarara.

    'Na Jurgen, nzi neza ko azakora nk'ibyo kugira ngo abone ibyiza muri Liverpool.”

    'Ntabwo tuzahagarika guhangana, ntituzahagarika kwizera cyangwa gukora ibi.Itandukaniro ryacu no muri Bundesliga ni twe dufite imyizerere.

    'Tugomba guhangana n'ukuri.Birafasha mu buzima muri rusange iyo utarota kandi ukaba umunyakuri mu gihe runaka.

    'Iyo urebye muri 2021, ugomba kwemera ko City,ifite ikintu yihariye, sinzi, amanota 20 kuturusha twe na Liverpool.

    Turi aba kabiri muri iri siganwa ariko ni ikinyuranyo kinini – ikinyuranyo kinini mu manota no mu bitego byatsinzwe.

    'Ibi nabivuze nkigera hano, tugomba kuziba icyuho vuba bishoboka kandi tuzagerageza guhera ku munsi wa mbere kandi ibi ntibizahagarara.

    Birashoboka ko irushanwa ari rirerire kuruta umwaka umwe gufata Man City, kuko itazahagarika gutera imbere.'

    Tuchel na Klopp bombi bazi ingorane zo guhangana n'ikipe yihariye shampiyona, kuko batoje Borussia Dortmund igowe na Bayern Munich gusa Klopp yatwaye igikombe muri 2011 na 2012.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/thomas-tuchel-yavuze-amagambo-yuzuyemo-gutinya-cyane-man-city

  • The Ben na Diamond Platnumz bashyize hanze indirimbo bakoranye irimo imitoma itangaje #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yitwa 'Why' yari itegerejwe n'abantu benshi kubera ubuhanga bw'aba bahanzi bombi bakomeye.

    Iyi ndirimbo ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz yiganjemo amagambo y'urukundo ikaba yasohotse mu buryo bw'amajiwi n'amashusho y'amagambo (Audio & Lyrics Video).

    Iyi ndirimbo iri mu ndimi zitandukanye aho The Ben yaririmbye mu rurimi rw'icyongereza mu gihe Diamond Platnumz we yavanze indimi zitandukanye.

    Muri iyi ndirimbo The Ben aririmba ko azaba Moto akaba amazi ariko agashimisha umukunzi we urukundo rwabo rukaramba.

    Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y'igihe aba bahanzi bombi bateguza abakunzi babo biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka ndetse n'amafoto iri gukorerwa amashusho yagiye hanze.

    Kuwa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo harangiye imirimo yo gufata amashusho y'iyi ndirimbo ya The Ben na Diamond yafashwe na Julien Bmjizzo.

    Umunyamideli Nelly Alexandra Kamwelu, ufite izina rikomeye muri Tanzania azagaragara muri aya mashusho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/the-ben-na-diamond-platnumz-bashyize-hanze-indirimbo-bakoranye-irimo-imitoma

  • Autriche: Abantu bemerewe kwiyahura babifashijwemo #rwanda #RwOT

    Muri Autriche, guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, abantu bafite guhera ku myaka 18 kuzamura barwaye indwara zidakira cyangwa ubundi bubabare bukabije itegeko ribemerera kwiyahura babifashijwemo n'abaganga.

    Inteko ishinga Amategeko ya Autriche yemeje iri tegeko mu mpera z'ukwezi gushize kwa 12 nyuma y'ingingo yari yafashwe n'Urukiko rukuru kuri iki kibazo.

    Kugirango umurwayi yemererwe kwiyahura bizagengwa n'amategeko akomeye, aho uzabyifuza azajya abanza gukurikiranwa n'abaganga babiri, umwe muri bo akaba agomba kuba ari umuhanga mu guhumuriza ababaye (médecine palliative).

    Attempted Suicide by Self-Poisoning in Youth Often Involves Common OTC  Medications

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Leta yashyizeho ikigega cyo guteza imbere ibijyanye no guhumuriza kugira ntihazagire ufata icyemezo cyo gupfa kandi hari izindi nzira zo kumufasha agakomeza kubaho.

    Gufashwa kwiyahura cyangwa gufashwa gupfa, bisanzwe byemewe n'amategeko yo mu gihugu cy'u Busuwisi gihana imbibe na Autriche, no mu bindi bihugu nka Espagne, u Bubirigi n'u Buholande, kwiyahura umuntu abifashijwemo ntibikiri mu byaha bihanwa n'amategeko.

    Hagati aho, amategeko ya Autriche ntiyemerera abana cyangwa abafite uburwayi bwo mu mutwe gufashwa kwiyahura.

    Abantu bakuze bazajya bashaka kwiyahura nabo bazajya babanza kwerekana ibipimo byerekana indwara zabo kandi nibimara kwemezwa n'abaganga bavuzwe hejuru, abo barwayi bazajya bahabwa ibyumweru bibiri byo gutekereza neza ku cyemezo bafashe.

    [email protected]

     

    The post Autriche: Abantu bemerewe kwiyahura babifashijwemo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/02/autriche-abantu-bemerewe-kwiyahura-babifashijwemo/

  • Igitekerezo: Ndizera ko ingeso yo gusabiriza abayobozi yarangiranye na 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byagiye bigaragara mu minsi yatambutse, maze biza gutizwa umurindi ubwo hari umuturage wari wasabye umwe mu baminisitiri maze na we akamuha amafaranga akoresheje Mobile Money, noneho n’abandi benshi baboneraho, basaba abandi bayobozi batandukanye.

    Uyu muntu usabye kandi, ntabwo aba agaragaje wenda ubukene bwe ngo umuntu ufite ubushake amufashe niba koko ari n’ukwiriye gufashwa! Oya, uyu asaba avuze amazina y’umuyobozi runaka asabye ndetse akenshi banavuga n’ikintu nyirizina ari kumusaba, aho njyewe mba mbona bisa nabi ndetse harimo no kwisuzuguza ndetse no kubangamira uwo muyobozi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Simpamya ko uyu muntu koko aba akennye ku rwego aba yabigaragaje ari gusabiriza mu nyandiko. Abenshi babikora bazi ko ntawubamenya kuko baba bihinduranyije amazina n’amafoto, nyamara burya uko uzi ko uzi guhisha inyirondoro yawe, hari n’abandi bazi kuvumbura bakamenya nyiri uwo mwirindoro nyakuri, ibintu mpamya ko bitubahishije nyiri kubikora. Ndetse mpamya ko bamwe bibaye ko bashyirwa ku mugaragaro bakamenyekana byabatera ipfunwe.

    Ibi bintu kandi bigenda bifata indi ntera aho hari n’uwo nabonye yarenze ku kubyandika ku mbuga nkoranyambaga, yandika ibaruwa nini ngo yandikira umuyobozi w’ikigo runaka ababwira ko ari umukiliya wabo none amufashe amuhe amafaranga! Ibi ku bwanjye nkaba mbona ari ingeso mbi abantu batangiye kwimakaza.

    Yego singiye kwanga ko koko umuntu atakena, cyangwa ngo anasabe umuntu. Ariko mpamya ko ubu buryo biri gukorwamo butanoze. Umuntu koko umusaba ubibabaye uramwegera ukamubwira mwiherereye, ntabwo ujya kubishyira ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa ngo numara kwandika ibaruwa umugeneye uyikwirakwize hirya no hino ugaragaza ko wasabirije. Umuntu burya ujya gusaba aba ari amaburakindi byamushobeye, ku buryo atari ibintu ajya kwirata ku mbuga nkoranyambaga nk’aho ari igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

    Uyu we yanditse asabiriza abinyujije mu ibaruwa yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga

    Uyu we yanditse asabiriza abinyujije mu ibaruwa yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga

    Ikigaragaza ko ibyo uyu muntu aba akoze bidahabwa agaciro uretse kumushyira mu cyiciro cy’abantu bafite imitekerereze iciriritse ni uko abenshi babihorera. Kandi simpamya ko ibihumbi 20 cyangwa 50 uba usabirije Minisitiri cyangwa undi muyobozi runaka aba ayabuze ku buryo wabikoze mu kinyabupfura cyangwa mu bwenge atayaguha.

    Mbona ibyabaye byarabaye kuko ntitwabisubiza inyuma, ariko nibura mureke birangirane n’umwaka wa 2021. Ababikora bigira nk’aho ari ugutebya, mbona nta gutebya birimo kuko bisa nabi.

    Twese hamwe tuzagire umwaka mwiza w’amahoro wa 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/igitekerezo-ndizera-ko-ingeso-yo-gusabiriza-abayobozi-yarangiranye-na-2021

  • Abatuye i Rubavu barashima Ingabo z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Mirenge y'Akarere ka Rubavu ikora ku mupaka w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuze ko bashimira uko umutekano ubungabunzwe iwabo bakaba bakomeje kwiteza imbere nta rwikekwe, bagashima ingabo z'u Rwanda zidahuga  kuwusigasira.

    Gusa bavuze ko nabo bamenye ko umutekano usesuye ari uwo bagizemo uruhare

    Mu masaha y'igicamunsi, RBA yageze mu kagari ka Kageshi hafi n'umupaka w'u Rwanda na Congo Murenge wa Busasamana, muri aka kagari muri centre zitandukanye, abaturage usanga batembera ntacyo bikanga abandi bahugiye mu mirimo y'ubuhinzi.

    Ku rundi ruhande h'epfo mu kibaya gitandukanya Congo n' u Rwanda, ingabo ziba zigenzura ko ntacyahungabanya umutekano w'abenegihugu .

    Martin Ruhara w'imyaka 74, ubuzima bwe bwose abumaze muri Busasamana, avuga ko yibuka neza igihe aka gace kari karabuze umutekano, magingo aya ariko akishimira ko bameze neza.

    Kimwe n'abandi batuye muri ibi bice bituriye umupaka, bemeza ko umutekano usesuye bafite bitikoze, ahubwo binashingiye ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru igihe baketse icyo aricyo cyose cyawukoma mu nkokora.

    Umujyi wa Rubavu

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ashimangira ko abatuye ku mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo bamaze gusobanukirwa neza akamaro k'umutekano mu kugera ku iterambere rirambye, gusa ngo nta kwirara.

    Imirenge 6 irimo uwa Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, Rubavu, Gisenyi na Nyanyumba niyo ihana imbibi na Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku ruhande rwa Rubavu.

    Inzego z'umutekano zikunze gusaba abayituyemo kugendera kure ibikorwa n'imigambi bihungabanya umutekano w'Abanyarwanda ndetse n'aho banuganuze ibitagenda bagatangira amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikumirwe.

    [email protected]

    The post Abatuye i Rubavu barashima Ingabo z'u Rwanda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/02/abatuye-i-rubavu-barashima-ingabo-zu-rwanda/

  • Umugore bari bagiye gushyingura yazutse arira #rwanda #RwOT

    Mu Buhinde haravugwa inkuru y'umugore w'imyaka 76 y'amavuko bari bagiye gushyingura akazuka arira bigaca igikuba.

    Mu minsi ishize umugore witwa Shakuntala Gaikwad, abaganga bamusanzemo virusi ya covid-19, ashyirwa mu kato iwe mu rugo gusa uko iminsi yagiye ishira indi igataha yarushijeho kuremba, abo mu muryango we bigira inama yo kumujyana ku bitaro bya Baramati.

    Inkuru dukesha 7sur7 ivuga ko batabashije kumugeza kuri ibyo bitaro kuko bageze mu nzira agata ubwenge ntiyongere kunyeganyega.

    Abo mu muryango we bahise bemeza ko yapfuye bamusubiza mu rugo babimenyesha inshuti n'abavandimwe batangira imyiteguro y'imigenzo yose ijyanye no gushyingura uwapfuye.

    Mu gihe abo mu muryango we bamuririraga bitegura kumushyira mu isanduku yabugenewe ngo bajye kumushyingura, uwari yapfuye yatangiye kurira abumbura amaso areba abari baje kumusezeraho.

    Abari aho bose barumiwe, igikuba kiracika bahita bamujyana kwa muganga vuba vuba.

    Polisi ya Santosh Gaikwad yemeje ko ibi byabereye mu gace kitwa Mudhale mu karere ka Baramati.

    Dr Sadanand Kale, uyobora ibitaro bya Silver Jubilee yemeje ko Shakuntala, ari kuvurirwa muri ibyo bitaro.

    iriba.news@gmail.com

     

     

    The post Umugore bari bagiye gushyingura yazutse arira appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/02/umugore-bari-bagiye-gushyingura-yazutse-arira/

  • Bamwe mu byamamare batabashije kurangiza umwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni icyorezo cyahitanye ubuzima bw’abatari bakeya, gihungabanya ubukungu , kuko iyo virusi itahwemye kwihinduranya, ubu umwaka ukaba urangiye hari Coronavirusi yihinduranyije yiswe 'Omicron’ ivugwaho kuba yandura cyane kandi ku buryo bwihuse kurusha izindi zatambutse. Usibye ababa barazize icyorezo, hari n’abazize izindi mpamvu zitandukanye. Aba ni bamwe mu byamamare bitabye Imana mu mwaka wa 2021.

    Mu Rwanda

    Umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021 ni Padiri Ubald Rugirangoga wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira.

    Padiri Ubald Rugirangoga

    Padiri Ubald Rugirangoga

    Padiri Ubald yari yaravutse muri Gashyantare 1955, avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, akaba yari amaze imyaka irenga 32 ari Umupadiri. Yitabye Imana ari Umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu ariko akunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho yabaga ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

    Ambasaderi Joseph Habineza

    Ambasaderi Joseph Habineza

    Undi witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, yari umuntu wamenyakanye cyane mu Rwanda akundwa n’urubyiruko n’abakuze ni Ambasaderi Joseph Habineza, wari warigeze no kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda. yitabye Imana azize uburwayi ku itariki 20 Kanama 2021, aguye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya. Amb. Joseph Habineza yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko, kuko yari yaravutse ku itariki 3 Ukwakira 1964, avukira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

    Mukeshabatware Dismas

    Mukeshabatware Dismas

    Hari kandi Mukeshabatware Dismas, wamenyekanye cyane mu kwamamaza kuri Radio no kwamamariza ibigo bitandukanye ndetse akaba yarabaye n’umukinnyi mu makinamico atandukanye. Yitabye Imana ku itariki 30 Kamena 2021 azize uburwayi. Mukeshabatware yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, kuko yari yaravutse mu mwaka wa 1950, avukira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

    Thomas Kigabo

    Thomas Kigabo

    Undi witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR). Yitabye Imana ku itariki 15 Mutarama 2021, aguye mu bitaro byo muri Kenya, aho yari yaragiye kwivuriza.

    Jay Polly

    Jay Polly

    Umwaka wa 2021, wanatwaye Umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi cyane nka Jay Polly, witabye ku itariki 2 Nzeri 2021. Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko gusa, kuko yari yaravutse ku itariki 5 Nyakanga 1988, yapfuye yari afungiye muri Gereza ya Mageragere aho yari yarakatiwe iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi. Bivugwa ko yapfuye azize gukoresha ibiyobyabwenge yanywereye aho muri Gereza.

    Kabandana Venant

    Kabandana Venant

    Hari kandi Kabandana Venant wari uzwi cyane ku izina rya 'Chez Venant’, uwo akaba yari umucuruzi wari uzwiho kugira imigati iryoha cyane mu myaka ya za 80, ku buryo ngo wasangaga abantu bamwe bavuga ko batarya umugati w’ahandi uretse uwa 'Chez Venant’. Yitabye Imana ku itariki 17 Werurwe 2021.

    Ally Bizimungu

    Ally Bizimungu

    Undi muntu w’icyamamare witabye Imana mu mwaka wa 2021, ni Ally Bizimungu wabaye umutoza w’amakipe atandukanye mu Rwanda, harimo nka Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, ATRACO FC, Bugesera, Etincelles, agatoza no hanze y’u Rwanda mu makipe arimo Inter Star y’i Burundi, Mwadui FC yo muri Tanzania. Yitabye Imana ku itariki 29 Kanama 2021, azize uburwayi aguye mu bitaro bya CHUK, akaba yarapfuye afite imyaka 55 y’mavuko.

    Masabo Martin

    Masabo Martin

    Hari kandi Masabo Martin, wayoboye ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali igihe kirekire. Masabo Martin yari azwi cyane mu Rwanda kubera urahare yagize mu kurera abana b’Abanyarwanda, aho yabaye umuyobozi w’iryo shuri rya Lycée de Kigali guhera mu 2000. Yitabye Imana ku itariki 27 Nzeri 2021, azize indwara.

    Undi muntu uzwi cyane witabye Imana mu mwaka wa 2021, ni Padiri Muhawenimana Bernard, wari Umusaseridoti muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yitabye Imana ku itariki tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.

    Padiri François d

    Padiri François d’Assise Hategekimana

    Hari kandi Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, na we witabye Imana, ku itariki 17 Kanama 2021 azize uburwayi.

    Undi Munyarwanda w’icyamamare witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Umumararungu Sandra wamamaye mu mafilime yakunzwe cyane nka Ruzagayura, Kaliza, amarira y’urukundo n’izindi akaba ari na ho yamenyekaniye cyane. Uwo mukobwa kandi yavuzweho cyane ko yaba yarakundanye n’umuhanzi Bahati wabaga mu itsinda rya Just Family ryaje gusenyuka. Sandra yitabye Imana ku itariki 24 Kanama 2021, aguye mu bitaro bya Kanombe azize uburwayi.

    Hari kandi Ishimwe Patrick wamenyekanye cyane mu mukino w’amagare, akaba yarakiniraga ikipe y’umukino w’amagare yitwa 'Cine Elmay’ yo mu Rwanda. Yitabye Imana ku itariki 4 Nzeri 2021 azize impanuka.

    Mu mwaka wa 2021 kandi, nibwo Umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, akaba yaranakundaga kumvikana mu itangazamakuru asobanura ingingo zitandukanye zerekeye amategeko, yitabye Imana, bikaba byaratangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021.

    Undi Munyarwanda witabye Imana mu mwaka wa 2021,kandi yari azwi cyane nubwo atari agituye mu Rwanda, ni Col. Theoneste Bagosora. Uwo Bagosora azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’imyitwarire ye ndetse n’imvugo ze harimo, iyo yavuze ku itariki 9 Mutarama 1993 i Arusha muri Tanzania ubwo hari hamaze gusinywa amasezerano ya Arusha ku gice kirebana no kugabana ubutegetsi. Bagosora ngo yasohotse arakaye aravuga ati 'Ndatashye ngiye gutegura imperuka.'

    Bagosora yitabye Imana ku itariki 25 Nzeri 2021, aguye muri Gereza yo muri Mali, aho yari afungiye nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abihamijwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

    Mu mahanga

    Mu Karere, mu mwaka wa 2021, nibwo nyakwigendera John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana. Perezida Pombe Magufuli yitabye Imana ku itariki 17 Werurwe 2021, aguye mu Bitaro byo muri Tanzania, akaba yarazize indwara z’umutima. Yitabye Imana afite imyaka 61 y’amavuko, ahita asimburwa na Perezida Samia Suluhu wari umwungirije,nk’uko biteganywa n’amategeko ya Tanzania, kugira ngo asoze manda yari yatorewe agapfa atarayirangiza.

    Hari kandi Maréchal Idriss Déby Itno, Perezida wa Tchad wari umaze imyaka 30 ku butegetsi. Yitabye Imana ku wa 20 Mata 2021, azize ibikomere by’ibitero yagabweho, ubwo yari yasuye ingabo z’igihugu cye ku rugamba. Akimara gupfa yahise asimburwa n’umuhungu we.

    Undi ni muntu wari uzwi cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika, witabye Imana ku itariki 17 Nzeri 2021, akaba yaratabarutse afite imyaka 84 y’amavuko.

    Undi muntu wamenyekanye cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Frederik Willem de Klerk, wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ari na we w’umuzungu uheruka kuyobora icyo gihugu. Yitabye Imana ku itariki 11 Ugushyingo 2021 ku myaka 85, azize indwara ya kanseri.

    Hari kandi Musenyeri Desmond Tutu, na we wo muri Afurika y’Epfo, witabye Imana ku itariki 26 Ukuboza 2021, afite imyaka 90 y’amavuko. Musenyeri Desmond Tutu azwi cyane kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurwanya politiki y’ivanguramoko ya 'apartheid’, ndetse akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 1984.

    Undi muntu uzwi cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni igikomangoma Philip, Umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II . Yitabye Imana ku itariki 9 Mata 2021, azize indwara, akaba yaritabye Imana afite imyaka 99 y’amavuko.

    Hari kandi Colin Powell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika USA, witabye Imana ku itariki 18 Ukwakira 2021, azize indwara, akaba yaritabye Imana afite imyaka 84 y’amavuko.

    Undi muntu w’icyamamare witabye Imana muri 2021, ni Umuhanzi Jacob Désvarieux wo mu itsinda Kassav’. Kassav’ ni itsinda cyangwa se 'orchestre’ yo mu birwa bya Caraïbes bigengwa n’u Bufaransa ryashinzwe mu 1979 muri Guadeloupe. Umuhanzi Jacob wari n’umuyobozi w’iryo tsinda, yitabye Imana ku itariki 31 Nyakanga 2021 azize uburwayi.

    Hari kandi umuhanzi ukomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lulendo Matumona wamenyekanye mu njyana ya 'Rumba’ nka Général Defao. Yitabye Imana ku itariki 27 Ukuboza 2021, afite imyaka 63 y’amavuko, akaba yarazize indwara, aguye i Douala muri Cameroun.

    Undi muntu w’icyamamare witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Jean Paul Belmondo, wo mu Bufaransa wamenyakanye muri sinema. Yitabye Imana ku itariki 6 Nzeri 2021, akaba yarapfuye afite imyaka 88 y’amavuko.

    Source : https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/bamwe-mu-byamamare-batabashije-kurangiza-umwaka-wa-2021