
Source : https://yegob.rw/ndimbati-numugore-we-bari-batwitse-ku-isabukuru-yamavuko-ya-ndimbati-video/
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2022, iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe ingamba zinyuranye zigamije kurushaho kwirinda Covid-19.
Zimwe mu ngamba zakozweho amavugurura harimo isaha yo kugera murugo ahi kuva kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama, isaha yo kugera murugo ari saa 12:00 PM ndetse bantu bakongera gusubukura ingendo kuva kuva saa 04:00 am. Ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunya ku isaha ya saa 11:00 PM.
Ibitaramo by’umuziki, utubyiniro n’ibindi bitamo by’umuziki bizafungura mu byinshiro aho uburenganzira buzatangwa na RDB.
Utubyiniro twahawe rugari
Abafana bemerewe kugaruka ku bibuga kureba imikino itandukanye, gusa amabwiriza yimbitse kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Abafana bongeye gukomorerwa
Abagenzi batega moto ndetse n’amagare bagomba kuba barikingije, naho imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abicaye ku buryo bw’ijana ku ijana. Imihango yose izajya ibera mu insengero ihomba kwakira 75% k’ubushobozi urusengero rufite, kandi abantu bose bitabira amateraniro bagomba kuba barikingije.

Ubu ibitaramo byafunguweÂ
Iyi myanzuro y’imana y’abaminisitiri kandi ku kijyanye na COVID-19 isoza ishishikariza abantu kwikingiza Covid-19 bafata inkingo zose kugira ngo babashe kujya mu ruhame.



Ousmane Dembele ari kwitegura gutandukana na Barcelona nyuma y'aho bananiranwe kubijyanye no kongera amasezerano.
Amakuru ava mu Bwongereza avuga ko Moussa Sissoko uhagarariye Ousmane Dembele, ashobora kuba yerekeje mu gihugu cy’ubwongereza kuvugana na Chelsea ndetse n’umutoza wayo.

'Ni umukinnyi kandi nishimira ko namutojeho mu mateka yanjye. Byari umwaka umwe kandi yari akeneye kugenda ndetse yarafashe n’umwanzuro.” Thomas Tuchel utoza Chelsea ashimagiza Dembele.
“Ntabwo twagumye kuvugana cyane, duhura rimwe na rimwe kubera akazi ndetse nkiri muri PSG najyaga mubona yaje gukinira ikipe y’igihugu. Hari igihe tujya twandikirana ariko sinzi impamvu ari muri biriya bihe, gusa nta makuru mbifiteho icyiza ni uko tutabivugaho.”
Dembele ashobora kwerekeza muri ChelseaÂ
Amasezerano ya Ousmane Dembele azatangira muri Kamena uyu mwaka, gusa Barcelona yavuze ko itazongera kumukinisha natongera amasezerano ko ahubwo bibaye byiza yakishakira indi kipe.Â
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113885/ikipe-ya-mbere-ousmane-dembele-ashobora-kwerekezamo-113885.html
Mu itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri ya mbere muri uyu mwaka yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022 muri Village Urugwiro, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Kagame Paul, imwe mu myanzuro y'iyi nama ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19Â ni iy'uko amasaha yo gutaha yasubijwe saa sita z'ijoro, ibitaramo by'imyidagaduro, utubyiniro na Karaoke byakomorewe.






intyoza
Yabisuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 ahareye ku nzu y'imyidagaduro, ahari kubakwa umujyi wa Gisagara, icyanya cyahariwe inganda n'ahandi.
Mu biganiro yagiye agirana n'abo yasanze aho yasuye yashimye iterambere bagezeho abasaba kurikomeza. Urugero ni ubwo yageraga mu isoko rya Ndora aganira n'abacuruzi.
Ubwo yasuraga icyanya cyahariwe inganda mu Murenge wa Kibirizi yashimiye abikorera uburyo bakomeza gushaka uko bakongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi mu karere kabo.
Yasuye uruganda rwenga inzoga n'umutobe mu bitoki, uruganda rutunganya ifu mu bigori ndetse n'ahari kubakwa uruzajya rwongerera agaciro inyama.
Yagiriye inama ubuyobozi bw'akarere gukomeza kureshya abashoramari na we abizeza ko azajya abigiramo uruhare.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko yabijeje ko azabakorera ubuvugizi kugira ngo imihanda ya kaburimbo muri ako yiyongere.
Ati 'Igikomeye cyane duhuriyeho twese ni umuhanda wa kaburimbo unyura mu Mayaga uzafasha mu iterambere ry'igice cy'Amayaga cyose na Gisagara irimo. Undi ni umuhanda wa Save ndetse n'umuhanda uzenguruka mu mujyi wa Gisagara.'
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasuye n'uwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye yunamira imibiri iharuhukiye.
Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere ry'Akarere ka Gatsibo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 mutarama 2021, avuga ko iterambere rishingira ku bufatanye no gushyira umuturage ku isonga.
Ati “Gutekereza byagutse, guhagarara neza mu nshingano, kuguma ku ntego yawe nibyo bituma abantu badasobanya kandi bagahiga bafite n'icyo bagamije. Guhiga ni ishema ndetse ni n'ubutwari ukumva ko wawesa, rero nk'ubu iyo bemeye kujya mu mihigo bakareba ibibazo n'inshingano zabo zagutse, bakareba ibyihutirwa bagafatanya byayesa.”
Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko bageze ku rwego rwiza mu kwesa imihigo.
Ati “Turacyafite imihigo nk'ibiri tukiri inyuma ari nayo twakanguriraga abafatanyabikorwa ngo tuyese, harimo uwo kubakira no gusana inzu z'abaturage bari mu manegeka n'abari bafite inzu zitajyanye n'icyerekezo cy'igihugu twihaye kubisoza muri Werurwe.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngarama, Rugengamanzi Stiven, yavuze ko abayobozi bagiye kongera imbaraga mu kwegera abaturage, bakarwanya ubukene ndettse bakongera imikoranire hagati y'inzego.