Author: webrwanda

  • Uwagerageza gusenya Uburusiya dufite uburenganzira bwo gusubiza…bizaba ari akaga ku isi n'abayituye-Putin #rwanda #RwOT

    Reka ntangire nemeza. Inshuro nyinshi naratekerezaga nti: 'Putin ibi ntiyabikora'. Ariko akabikora.

    'Yakwigarurira Crimea, koko?' Yarabikoze.

    'Ntiyashoza intambara muri Donbas.' Yarabikoze.

    'Ntiyatera Ukraine.' Yarabikoze.

    Maze kwanzura ko interuro 'ntiyakora ibi' idakora kuri Vladimir Putin.

    Ibyo bitera ikibazo gikomeye:

    'Ese ashobora gukanda 'button' y'igisasu kirimbuzi?'

    Ntabwo ari ikibazo cy'amagambo gusa kuko yamaze gutegeka ko intwaro kirimbuzi z'igihugu cye zitegurwa 'bidasanzwe', kubera 'amagambo y'ubushotoranyi' kuri Ukraine y'abategetsi ba NATO.

    Umva neza ibyo Putin yakomeje kuvuga. Mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga kuri TV ibitero kuri Ukraine, yatanze kuburira gukomeye.

    Yagize ati: 'Ku muntu wese watekereza kubyinjiramo wo hanze nubikora, uzabona ingaruka zikomeye kurusha izo wigeze ubona mu mateka.'

    Vladirim Putin

    Dmitry Muratov umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Novaya Gazeta uherutse guhabwa igihembo cy'amahoro cya Nobel ati: 'Amagambo ya Putin arumvikana nko kuburira intambara y'intwaro kirimbuzi.'

    Yongeraho ati: 'Muri ririya jambo, Putin ntiyavugaga nk'umukuru wa Kremlin, ahubwo nk'umutegetsi w'isi; mu buryo nk'ubwo nyiri imodoka ashobora kuzunguza imfunguzo z'imodoka ye ayiratira abandi, niko Putin nawe yariho azunguza 'button' y'igisasu.

    'Yavuze kenshi ati; niba nta Burusiya, kuki habaho isi? Nta muntu wabyitayeho. Ariko ibi ni ukuburira ko niba Uburusiya budafashwe uko bubishaka, ubwo ibintu byose bizasenyuka.'

    Mu mashusho mbarankuru yasohotse mu 2018, Perezida Putin avuga ko '…igihe hari uwagerageza gusenya Uburusiya, dufite uburenganzira bwo gusubiza. Yego, bizaba ari akaga ku isi n'abayituye. Ndi umuturage w'Uburusiya n'umukuru wabwo. Kuki habaho isi itariho Uburusiya?'

    Wihutishije ukagera mu 2022, Putin yagabye ibitero byagutse kuri Ukraine, ariko ingabo za Ukraine ziri kwihagararaho uko bitari byitezwe, ibihugu by'iburengerazuba  mu buryo bwatunguye Kremlin  byafatiye hamwe ibihano bikomeye kuri Moscow. Kuri Puti kwa kubaho k'Uburusiya kuri mu kibazo.

    Pavel Felgenhauer umusesenguzi mu bya gisirikare uri i Moscow ati: 'Putin ari ahatoroshye. Nta mahitamo menshi asigaranye, mu gihe iburengerazuba bwahagaritse imari ya Banki nkuru y'Uburusiya urwego rw'imari rwabwo ruragwa. Ibyo bituma 'system' idakora.

    Ukrainian National Guard take positions in Kyiv

    'Inzira asigaranye ni ugufungira gas Uburayi, yizeye ko bishobora gutuma abanyaburayi bacururuka. Indi nzira ni ukurasa igisasu kirimbuzi ahantu mu nyanja ya ruguru hagati y'Ubwongereza na Denmark akareba igikurikira.'

    Niba Putin ahisemo inzira y'igisasu kirimbuzi, hari umuntu mu ba hafi ye wabimushishikariza? cyangwa wabimubuza?

    Dmitry Muratov ati: 'Abategetsi bakuru mu Burusiya nta narimwe baba ku ruhande rwa rubanda. Buri gihe baba bari ku mutegetsi.'

    Kandi Vladmir Putin niwe mutegetsi w'imbaraga zose w'Uburusiya. Iki ni igihugu gifite inzego nkeya ngenzuzi, Kremlin niyo igena byose.

    Pavel Felgenhauer ati: 'Nta muntu witeguye guhangara Putin. Turi ahantu hatoroshye.'

    Intambara muri Ukraine ni iya Vladmir Putin ubwe. Niba ageze ku byifuzo bye bya gisirikare, ahazaza ha Ukraine nk'igihugu cyigenga hari mu kaga. Niba atsinzwe iyi ntambara akanayitakarizamo benshi, ubwoba ni uko ashobora gufata icyemezo giteye ubwoba.

    Cyane ko interuro 'ntiyabikora' idakora kuri we.

    Src: BBC 

    The post Uwagerageza gusenya Uburusiya dufite uburenganzira bwo gusubiza…bizaba ari akaga ku isi n'abayituye-Putin appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/28/uwagerageza-gusenya-uburusiya-dufite-uburenganzira-bwo-gusubizabizaba-ari-akaga-ku-isi-nabayituye-putin/

  • Musengamana Papias yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Byumba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, Papa Faransisiko yatoreye Musenyeri Musengamana Papias , wa Diyosezi ya Kabgayi kuba Umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba.

    Ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda biratangaza ko, kuri uyu wa 28/2/2022, Papa Fransisiko yemereye Myr Serviliyani Nzakamwita kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, anatorera Myr Musengamana Papias, wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

        Myr Papias Musengamana

    Kinyamateka dukesha iyi nkuru yatangaje ko Myr Papias Musengamana, watorewe na Papa Fransisiko kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba yavukiye muri paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967. Yahawe ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

    Tize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991). Naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameroni (1991-1996).

    [email protected]

     

    The post Musengamana Papias yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Byumba appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/28/musengamana-papias-yagizwe-umushumba-wa-diyoseze-ya-byumba/

  • Amakipe 23 niyo azitabira igikombe cy’amahoro – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 nibwo byari biteganyijwe ko amakipe azakina igikombe cy’amahiro agomba kuba yaramaze kwiyandikisha ndetse yaranatanze ibihumbi 100 kugira ngo yemererwe. FERWAFA yari yandikiye amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bivuze ko ariyo makipe yari yemerewe kwiyandikisha.

    Amakipe y'Icyiciro cya mbere ''Primus National League'' yiyandikishije kugira ngo azitabire imikino y'Igikombe cy'Amahoro 2022: APR FC, AS Kigali, Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l'Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Kiyovu SC, Marine FC, Mukura VS&L, Musanze FC, Police FC, Rayon Sports FC, Rutsiro FC.

    Amakipe y'Icyiciro cya kabiri yiyandikishije kugira ngo azitabire imikino y'Igikombe cy'Amahoro 2022: Amagaju FC, Heroes FC, Intare FC, Interforce FC, Nyanza FC, Sunrise FC, University of Rwanda FC.

    Imikino y'amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022, 1/8 cy'irangiza: Tariki 4, na 19 Mata 2022, 1/4 cy'irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022, 1/2 cy'irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022, Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022, Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114972/amakipe-23-niyo-azitabira-igikombe-cyamahoro-114972.html

  • Umuhanzi Cyusa yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru i Dubai (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Cyusa Ibrahim yafashije umukunzi we Jeannine Noach kwizihiriza isabukuru mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Iyi sabukuru yabaye mu mpera z’icyumweru gishize aba bombi bahuriye Dubai aho uyu mukobwa yari aturutse i Burayi na Cyusa avuye i Kigali.

    Cyusa Ibrahim abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto bari i Dubai bishimiye iyi sabukuru, yaherekejwe n’amagambo agira ati “nkunda ubuzima mbayemo, ndagukunda mukunzi wanjye.”

    Muri ibi birori Cyusa akaba yahaye umukunzi we impano y’indirimbo ‘Uwanjye’ izasohoka vuba aho byitezwe ko hazaba harimo amashusho y’uyu mukobwa.

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo hatangiye kuvugwa urukundo hagati y’umuhanzi Cyusa Ibrahim na Jeannine usanzwe ari Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie.

    Urukundo ni rwose

    Bizihirije isabukuru i Dubai

    Cyusa yabwiye Jeannine ko ari we rukundo rw’ubuzima bwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cyusa-yafashije-umukunzi-we-kwizihiza-isabukuru-i-dubai-amafoto

  • Umunyamakuru Yago yahawe izina rishya n'umuhanzi Eddy Kenzo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Eddy Kenzo kuri ubu uri mu Rwanda aho yaje gukorana imishinga itandukanye n'umuhanzi Bruce Melodie, yahaye izina rishya Umunyamakuru Yago nyuma y'igihembo Yago yegukanye muri Karisimbi Events.

    Nkuko Video Yago yashyize kuri instagram ye ibigaragaza, umuhanzi Eddy Kenzo yamuhaye akazina ka Hustler President nyuma y'ibyo yakoze byose. Ibi byabaye nyuma yuko Yago amaze kuvuga amwe mu magambo akoresha iyo arimo gutangira videwo asanzwe akorera kuri YouTube channel ye (Yago Tv show).

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-yago-yahawe-izina-rishya-numuhanzi-eddy-kenzo-video/

  • Kayonza:Abarimu barataka ibirarane by’agahimbazamusyi kuva mu 2010 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko buri mu biganiro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo harebwe uburyo aya mafaranga asaga miliyoni 71 Frw yakwishyurwa.

    Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, iherutse gushyikiriza inteko rusange umutwe w’abadepite umushinga w’itegeko rihindura itegeko N° 031/2021 ryo ku wa 30/06/2021 rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022 ndetse n’imikoreshereze yayo.

    Kimwe mu bibazo byagaragaye ko bimaze igihe kinini kandi bititaweho, ni ikibazo cy’ibirarane by’agahimbazamusyi k’abarimu bo mu karere ka Kayonza byo mu mwaka wa 2010 bitarishyurwa kugeza ubu.

    Bamwe mu badepite bagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije maze basaba inzego kugikurikirana.

    Ibirarane biberewemo abarimu bo mu karere ka Kayonza, byaturutse ku kuba mu mwaka wa 2010 abarimu mu gihugu hose barasabye ko amafaranga y’agahimbazamushyi yatangwaga mu ntoki binyuze mu turere n’ibigo by’amashuri, yajya yishyurwa kuri konti y’umwarimu.

    Aba bo muri Kayonza ntibayahabwa igihembwe cyose, maze aba abaye ibirarane. Bamwe mu barimu bavuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu bahora babwirwa ko inzego ziri muri iki kibazo.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Akarere ka Kayonza katangiye kumenyesha Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikibazo cy’ibirarane by’abarimu mu mwaka wa 20215.

    Ibaruwa iheruka akaba ari iyo ku italiki 7 Gashyantare 2022, umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko uhereye icyo gihe kugeza ubu bari mu biganiro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo harebwe uko ibi birarane byakwishyurwa.

    Abarimu baberewemo ibirarane by’agahimbazamusyi mu karere ka Kayonza, ni abari bafite icyiciro cya A0 bagera ku 1222 baberewemo Millioni 71, 815,107 Frw.

    Ivomo:RBA

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Abarimu-barataka-ibirarane-by-agahimbazamusyi-kuva-mu-2010

  • Ikiganiro cy’umutoza wa Rayon Sports n’umusore wamubereye ibamba akamubuza kwinjira kuri Stade #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yasubiye mu rugo atarebye umukino wa Kiyovu Sports na Gicumbi wari wamuzinduye kubera ko yasabwe kwishyura kuko ikipe ye nayo yishyuje abatoza ba Kiyovu ku mukino wa APR FC.

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 19 yaje no kuyitsinda ibitego 6-0.

    Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão ntiyahiriwe kuko icyari cyamuhagurukije atakibonye kuko yangiwe kwinjira kuri Stade.

    Uyu mutoza ubwo yari ageze ku muryango w’abanyacyubahiro, yabwiwe n’umusore wari uhari ko atari bwinjire adafite itike kuko na perezida wa Kiyovu Sports ari bwishyure, ikindi kandi ko no ku mukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC abatoza ba Kiyovu Sports bishyuye bityo ko n’abatoza ba Rayon bagomba kwishyura.

    Ati “Mbere na mbere iyi ni ikarita yanjye ndi mu nshingano zanjye, na perezida wa Kiyovu Sports uyu munsi arishyura, buri wese arishyura.” Umutoza wa Rayon ati “ndabizi.”

    Yakomeje agira ati “ejo twarishyuye, nakwereka n’ikimenyetso.”

    Umutoza wa Rayon yahise agira ati “niba ari yo mategeko, ariko ntabwo ibintu ari kimwe. “

    Yahise umunyura mu ijambo ati “nyakubahwa, najya mu kazi kanjye? Ndi mu kazi.”

    Jorge ati “nta kibazo, ikibazo kirihe njye ntabwo ndeba umupira. “

    Yahise amubwira ati “wawureba, utawureba ntacyo bimbwiye ariko ugomba kwishyura kuko n’abatoza banjye ejo barishyuye.”

    Yabwiwe ko natishyura yitahira

    Yahise ataha aho kwishyura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikiganiro-cy-umutoza-wa-rayon-sports-n-umusore-wamubereye-ibamba-akamubuza-kwinjira-kuri-stade

  • Umwana w’umunyeshuri yabyiniye bagenzi be mu buryo budasanzwe, maze na bo batangira kumuha amafaranga (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana ukiri muto yabyiniya bagenzi be indirimbo ya Diamond Platinmuz yakoranye na Kofi Olomide bise Weah, uwo mwana w'umuhungu yari ari imbere y'abanyeshuri biga ku kigo kimwe na we ubwo yari ari kubyina. Mu gihe yari ari kubyina iyo ndirimbo hari umwe mu banyeshuri bakuru wahise uza, mamaze amupfumbatiza amafaranga kubera yanyuzwe n'imibyinire ye

    Reba videwo ari kubyina

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumunyeshuri-yabyiniye-bagenzi-be-mu-buryo-budasanzwe-na-bo-batangira-kumuha-amafaranga-videwo/

  • Umugeni yabuze aho arigitira ubwo umugabo we yashyiraga hanze amashusho y’urukozasoni amuca inyuma ku munsi w’ubukwe bwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wari ugiye kurongora yihimuye ku mugeni we ku munsi w'ubukwe bwabo maze ashyira hanze amashusho agaragaza uyu mukobwa aryamanye n'undi musore maze abari mu bukwe barumirwa ,numugeni abura aho arengera kubera ikimwaro.

    Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko amashusho yerekana umugeni wari ugiye gushyingirwa aca inyuma umugabo we yerekanwe imbere y'abari batashye ubukwe bigatungurana abatari bake.

    Muri videwo, aba bombi bagaragara bari mu buriri. Urusaku rwinshi no gutaka byumvikana maze bose birebera ibintu biteye isoni uyu mugeni yakoraga.

    Kwihorera kwe kurangiye, umugabo ati: 'Wibwiraga ko ntabizi?' .ibi birangiye ubukwe bwarakomeje ariko umugeni yari afite isoni cyane
    .Amakuru avuga ko ibi byabereye i Fuijan mu Bushinwa, ariko bamwe bakaba bashidikanya ku mashusho.

    Bikekwa ko aya mashusho yafashwe na kamera zo kugenzura urugo zashyizweho maze umusore akaza kuyagwaho.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yabuze-aho-arigitira-ubwo-umugabo-we-yashyiraga-hanze-amashusho-yurukozasoni-amuca-inyuma-ku-munsi-wubukwe-bwabo/