
Author: webrwanda
-
Basanze umurambo mu mugezi wa Mukungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umurambo w’umugabo kugeza ubu utaramenyekana imyirondoro ye, wasanzwe mu mugezi wa Mukungwa, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022. Uwo murambo (…) -
Umutoza wa Rayon Sports yashimagije Perezida… – #rwanda #RwOT
Amezi abiri arashize Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ukomoka muri Portugal, ahawe akazi ko kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports. Uyu mutoza yaje asimbura Masudi Djuma wari warirukanwe kubera umusaruro mucye n’ubwo yari yaratangiranye ikipe, ndetse n’abakinnyi benshi ariwe wari warabaguze.
“Ndashaka ikipe y’igihe kizaza, ubu hashize amezi abiri dutangiye umushinga kandi uzabyara umusaruro mu gihe kizaza.” Jorge Manuel aganira n’itangazamakuru nyuma y'umukino w'igikombe cy'Amahoro.
Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports amaze gusinyisha abatoza 2 kuva yahabwa izi nshingano.Jorge Manuel yakomeje avuga ko agomba gushimira Perezida w’ikipe kubera byinshi amaze kuyigezaho. Ati” ndashaka kubivuga mu ruhame, ndashimira Perezida wa Rayon Sports ni umugabo mukuru, umuyobozi mwiza ufasha ikipe ku rwego rurenze, ugerageza kuduha buri kimwe. Gusa abantu bakwiye kwihangana kuko bizagenda neza.”
Kuva uyu Jorge yahabwa Rayon amaze gutoza imikino 7 ya shampiyona, atsindamo imikino 2 anganya 3, atakaza 2 bivuzeko afite amanota 9Â kuri 21. Jorge kandi yakinnye n’umukino w’igikombe cy’Amahoro anganya na Musanze FC 0-0, bivuze ko mu mikino 5 y’irushanwa iheruka atarabonamo amanota 3 imbumbe.
-
Umutoza wa Rayon Sports yavuze imbogamizi ikomeye yahuye nayo yatumye abura amanota 3 imbere ya Musanze FC #rwanda #RwOT
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão avuga ko ikibuga bakiniyeho na Musanze FC kitababaniye ari nayo mpamvu yatumye babura amanota 3 yuzuye.
Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2022, Rayon Sports yari yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022, umukino warangiye banganyije 0-0.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yabwiye itangazamakuru ko ikibuga bakiniyeho ari cyo cyabimye amanota 3.
Ati “umukino wari ukomeye, icya mbere ikibuga ntabwo cyatubaniye, nta nubwo cyafashije Musanze FC, biragoye gukinira hano kuko ikibuga ntabwo kimeze neza, ariko twagerageje guhindura, buri gihe tuba dushaka gukina neza, umukino mwiza ariko hano biragoye.”
Yakomeje avuga ko barushije Musanze ndetse barema uburyo bwinshi ariko ntibabubyaza umusaruro, yizeye ko mu mukino wo kwishyura bazatsinda iyi kipe.
Rayon Sports kugira ngo igere muri 1/4 irasabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Mata.
Jorge Paixão yikomye ikibuga bakiniyeho
Ngo ikibuga bakiniyeho nticyababaniye -
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro, APR FC irasura Amagaju #rwanda #RwOT
Ubwo hakinwaga imikino ibanza ya 1/8 cy'irangiza y'igikombe cy'Amahoro, kuri uyu wa mbere ikipe ya Kiyovu Sports niyo yatahukanye amanota atatu imbumbe, ni mugihe andi yo yanganyije.

Mu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Marines FC yatsindiwe mu rugo ya Kiyovu igitego kimwe ku busa, ni igitego cyabonetse ku munota wa 18 gitsinzwe na Nshirimana Isamel uzwi nka Pitchou.Mu yindi mikino yakinwe, Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa, nin nako mu mukino wahuje Gicumbi FC na Bugesera FC wagenze, gusa i Nyamirambo ikipe ya Police FC yanganyije na La Jeunesse ibitego bibiri kuri bibiri.
Uko imikino yakinwe kuri uyu wa mbere yagenze:
Musanze FC 0-0 Rayon Sports
Marine FC 0-1 Kiyovu Sports
La Jeunesse 2-2 Police FC
Gicumbi FC 0-0 Bugesera FCImikino ikinwa kuri uyu wa Kabiri:
Etincelles FC v AS Kigali
Etoile de l'Est v Mukura
Amagaju FC v APR FC
Gasogi United v SunriseThe post Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro, APR FC irasura Amagaju appeared first on RUSHYASHYA.
-
Gatsibo: Ahitwaga ku Ishyamba habaye umujyi kubera amashanyarazi na kaburimbo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abatuye santere ya Gasange mu Murenge wa Gasange muri Gatsibo, barishimira ko guhabwa umuriro w’amashanyarazi, amazi meza na kaburimbo byatumye santere yabo (…)
-
Menya abantu ukwiye kwitondera mu gihe ugiye guhitamo uwo muzabana #rwanda #RwOT
Dore abantu ugomba kwitondera mu gihe ushaka guhitamo uwo muzabana:
1. Umuntu w'umunebwe
Umusore cyangwa se inkumi mukundana iyo umubonamo kugira ubunebwe bidasanzwe uko byagenda kose aba azakurushya mu gihe muzaba mumaze kubana. Jya ugenzura ko uwo mukundana agira intego mu buzima kandi ko ari wa muntu uharanira kuzigeraho. Umuntu w'umunebwe ashobora kuba adafite akazi abitewe n'ubunebwe bwe cyangwa se akaba anagafite ariko akagakora mu buryo budafite intego.
2. Umuntu ugira uburakari akaba yakugirira nabi
Hari abantu barakara akaba yahita agukubita cyangwa se akakubwirana umujinya mwinshi kuri telefoni niyo mwaba mupfuye akantu gato. Ibyo bijyana no kuba akubahuka muri mu bantu benshi akaba yakubwirana umunabi cyangwa se akaba yanatinyuka akagukubita uwo muntu hari amahirwe menshi ko mugeze no murugo atatinya kubigukorera ni byiza ko mbere yo guhitamo ugira gushishoza no kumenya neza niba uwo mugiye kubana uzabasha kumwihanganira.
3. Umuntu uguca inyuma
Hari abasore n'inkumi baba bazi neza ko abo bakundana babaca inyuma ariko agakomeza kumwizirikaho yibwira ko iyo mico ashobora kuyihindura. Si ngombwa ngo abe aguca inyuma gusa, ahubwo niyo umuziho ingeso y'ubushurashuzi, nimujya kubana uzabe wiyemeje kuzamwihanganira mu ngeso ze aho kwibeshya ko wowe wamuhindura.
4. Umuntu udaharanira kukunezeza
Niba umusore cyangwa se inkumi mukundana ari wa muntu utajya uharanira kukunezeza ngo nubabara mube mwifatanjije muri uwo mubabaro wagize, icyo gihe umenye ko nimubana bizarushaho kuba bibi. Umuntu ugukunda ahora ahangayikishijwe no kubona icyagushimisha, atitaye kucyo biri bumusabe ngo agere ku ntego yo gutuma wishima.
5. Umuntu ukubwira ko agukunda kubera inyungu runaka agutegerejeho
Hari bamwe usanga bakora uko bashoboye ngo bereke abo bakundana ko babakunda ariko bagamije kuryamana nabo. Ni ha handi nta yindi mishinga mushobora gupanga niyo mwayipanga yaza yihishe inyuma yo kuryamana kwanyu kuko ariyo ntego aba afite. Hari n'abashobora kuba bagamije kubona imitungo utunze ukabona ko ariyo atumbiriye kurusha wowe. Icyo gihe uramutse ubibonye mbere yuko mubana uba ugomba kugenza make ugashishoza.
-
Guverineri Habitegeko yagiranye ibiganiro na… – #rwanda #RwOT
Miss Muheto yiyamamarije mu Ntara y'Uburengerazuba, ayihesha ishema nyuma y'imyaka igera kuri ine ikamba ryihariwe n'abakobwa biyamamarizaga i Kigali.
Mu biganiro yagiranye na Guverineri Habitegeko harimo umushinga afatanyije na Africa Improved Food (AIF) wo kurwanya igwingira n'ikibazo kimirire mibi mu bana aho ateganya kuwutangiriza muri iyo Ntara.
Ni mu rwego rwo gutanga umusanzu we nka Nyampinga ku gihugu cye muri gahunda igihugu cyihaye yo guhashya igwingira ry'abana.
Intara y'Uburengerazuba iri muzugarijwe n'iki kibazo cyane ko uturere twayo twinshi turi mu twa mbere mu gihugu dufite icyo kibazo aho nka Ngororero iri kuri 50.5% ndetse n'utundi nka Nyabihu na Rutsiro.
Guverineri Habitegeko yashimye Miss Muheto kumurava ari kugaragaza nyuma y'igihe gito yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Ati 'Njya mbona ibikorwa byawe watangiye none naha utugezeho nta minsi ishize cyane ko muba mwakoze akazi gakomeye mwagakwiye kuba mufata umwanya mukaruhuka ariko wowe kuruhuka ntibirimo bigaragaye ko wagiyemo uzi icyo ushaka.'
Yakomeje agira ati 'Nk'intara y'Uburengerazuba twiteguye kugendana nawe muri uru rugendo urimo kandi twishimiye intsinzi yawe bityo tugomba no ku kubaha hafi mu kwesa imihigo wahize cyane cyane nk'iyi gahunda yo kurwanya igwingira ndetse n'imirire mibi mu Ntara yacu kuko natwe biri mu bibazo tugomba gukemura.'
Habitegeko yabwiye Miss Muheto ko biteguye gufatanya nawe mu rugendo rwo kwesa imihigo, kandi ko bishimiye intsinzi ye.
Miss Muheto yatowe mu birori binogeye ijisho byabaye ku wa 19 Werurwe 2022 mu Intare Conference Arena.
Nyuma y'iminisi itanu atowe, yahise asura ishuri ryisumbuye yizemo, FAWE Girls' School â” Gahini muri Kayonza, ahatangiriza umushinga we wo guteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko.
Miss Muheto yagaruye Uburengerazuba ku ikarita! Ni we Mukobwa wari uhagarariye Intara ubashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, kuko kuva mu myaka ine ishize ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwaga n'abakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali gusa.
Mu 2021, ikamba ryegukanwe na Miss Ingabire Grace wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, mu 2020 ikamba ryegukanwe na Nishimwe Naomie wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, mu 2019 ikamba ryegukanwe na Nimwiza Meghan ahagarariye Kigali.
Mu 2018, Miss Iradukunda Liliane yegukanye ikamba Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, Miss Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y’Iburengerazubaâ¦
Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Nshuti Divine Muheto yavuze ko kwitabira muri Miss Rwanda byaturutse ku cyizere no gushyigikirwa n'umuryango we, inshuti ze n'abandi.
Ati 'Kugira ngo nitabire Miss Rwanda, icya mbere ni uko ari ibintu nakuze nkunze. Kuva nkiri umwana nahoraga mbona iri rushanwa nkabona ni byiza, nkabona birashimishije nanjye nkavuga nti umunsi umwe ndifuza ko nagirirwa amahirwe nkajya mu bari guhatanira ikamba. Nicyo cyatumye ngira imbaraga zo gukomeza kuza muri iri rushanwa.'
Akomeza ati 'Ikindi cya kabiri cyanteye kuba najya muri iri rushanwa ni icyizere iwacu bari barangiriye, ababyeyi banjye, inshuti zanjye rero uko bakomezaga kubimbwira nanjye byanteraga imbaraga zo kumva nanjye nabikora. Nkavuga nti wenda bino bintu bakomeza kumbwira kuki ntabikora.'
Inkuru bifitanye isano: Yasubije Uburengerazuba ikuzo: Ibyo wamenya kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda2022
![]()
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yakiriye mu biro bye Miss MuhetoÂ
![]()
Miss Muheto yaganiriye na Guverineri Habitegeko gutangiriza umushinga wo kurwanya igwingira ry'abana mu BurengerazubaÂ
![]()
Guverineri Habitegeko yashimye Miss Muheto kuba yarahesheje ishema Uburengerazuba
 ![]()
Habitegeko yabwiye Nshuti Divine Muheto ko biteguye kumufasha kwesa imihigoÂ
![]()
Muheto, ni we Mukobwa wari uhagarariye Intara wabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda nyuma y'igihe kininiÂ
![]()
![]()
Miss Muheto yiyamamarije mu Burengerazuba kubera ko ahafite umuryangoÂ
![]()
Muheto yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza muri imwe muri Hotel iherereye ku KivuÂ
![]()
Miss Muheto afite umushinga we wo guteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko
![]()
Miss Rwanda Nshuti Divine Muheto yize amashuri yisumbuye mu ishuri ry'abakobwa rya FAWE Gahini kuva 2018 kugeza 2021Â
-
Abahize abandi mu Kwezi kwahariwe umuturage bahembwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abahembwe ubwo hasozwaga Ukwezi kwahariwe umuturage mu Murengewa Kigarama muri Kicukiro, bavuze ko ari ingirakamaro kuko uko kwezi kubereka ko Leta (…)
-
Abana bakina Karate batangiye imikino y’ibiruhuko inabazamura mu ntera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishuri ry’abana ry’umukino wa Karate rimaze kumenyerwa mu gutoza no guteza imbere uwo umukino, The Champions Academy, ryongeye gutegura imikino mu biruhuko (…)





 





