Author: webrwanda
-
Papa Francis yasabye Uburusiya na Ukraine ati' Mushyire intwaro hasi' #rwanda #RwOT
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yasabye ko habaho agahenge muri Ukraine, kageza ku biganiro no ku mahoro. Hari nyuma y'igitambo cya Misa ya Mashami kuri iki cyumweru. Yabisabye asa n'uganisha ku gusaba agahenge ko kwitegura Pasika, ariko kandi bigakomereza ku biganiro bigomba gutanga amahoro.
Ku musozo wa misa yo kuri iki cyumweru cya mashami yari yitabiriwe n'abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, bari bateraniye muri bazilika Saint-Pierre i Vatican, Papa Francis yagize ati: 'Mushyire intwaro hasi!. Mureke agahenge ka Pasika gatangire'.
Yongeyeho ati: 'Ariko atari ukongera gufata intwaro no gusubukura imirwano ahubwo agahenge ko kugera ku mahoro anyuze mu biganiro bya nyabyo'.
Nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters, asa nk'ubwiriramo Uburusiya Papa Francis yibajije ati: 'Mu by'ukuri, ni intsinzi bwoko ki yo gushinga ibendera ku kirundo cy'ibyashenywe?'.
Papa Francis avuze ayo magambo mu gihe amakuru mashya y'ubutasi ya minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza avuga ko kubera 'gupfusha [abasirikare] kurimo kwiyongera', Uburusiya burimo gushaka kongera umubare w'abasirikare babwo, bwifashishije abari barasezerewe mu ngabo kuva mu mwaka wa 2012.
Minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ivuga ko ibikorwa byo kongera ingabo z'Uburusiya birimo no kugerageza kwinjiza mu gisirikare abo mu karere kataremerwa nk'igihugu ka Transnistria muri Moldova.
Uburusiya ntiburemeza umubare w'abasirikare babwo bamaze kwicwa muri iyi ntambara kuva igitero cyabwo kuri Ukraine cyatangira mu kwezi kwa kabiri, ariko muri iki cyumweru Dmitry Peskov, umuvugizi w'ibiro bya perezida w'Uburusiya â” Kremlin, yemeye ko Uburusiya bwatakaje 'abasirikare benshi'.
Abategetsi bo mu bihugu by'i Burayi n'Amerika bemeza ko kugeza ubu abasirikare b'Uburusiya bari hagati ya 7,000 na 15,000 bamaze kwicirwa muri iyi ntambara.
Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko igihugu cye kirimo kwitegura urugamba rukomeye mu burasirazuba.
intyoza
Source : https://www.intyoza.com/papa-francis-yasabye-uburusiya-na-ukraine-ati-mushyire-intwaro-hasi/
-
Yafashwe agiye gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022, yafashe uwitwa Manirafasha Jean Bosco w’imyaka 40, ukurikiranweho kujya gukora ikizamini cy’uruhushya (…)
-
Rulindo: Polisi yafashe abajura batoboraga inzu z’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo tariki ya 08 Mata 2022 yafashe abajura batatu batoboye inzu y’umuturage biba ibikoresho bitandukanye birimo Decoderi ya (…)
-
Hamenyekanye ibya gerenade yakomerekeje umwana ku Kicukiro – #rwanda #RwOT
Inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi kuri iyi gerenade yaturikiye mu Mudugudu wa Indakemwa, Akagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibyavuye mu iperereza ryakozwe ku bufatanye bw'inzego z'umutekano, byagaragaje ko iyo gerenade yari isanzwe iba mu rugo yaturikiyemo.
Bivugwa ko ba nyir'urugo batari bazi ko ari igisasu ahubwo bayifataga nk'igikoresho cy'ubwubatsi. Abana baje kuyikinisha bayikuye mu bikoresho byo kuvugura inzu yabo, iraturika, ikomeretsa umwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Guturika kw'icyo gisasu ntaho bihuriye n'ibyari byatangajwe mbere mu binyamakuru ko icyo gisasu cyari cyatewe n'umuntu kigamije kugira uwo gihitana.”
Hakomeje gukorwa iperereza hanakurikiranwa ubuzima bw'umwana iyo gerenade yaturikanye, urimo kwitabwaho n'abaganga.
Iperereza ryagaragaje ko igisasu cyakomerekeje umwana muri Kicukiro cyari gisanzwe kiba muri urwo rugo nk’igikoresho cy’ubwubatsiSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenyekanye-ibya-gerenade-yakomerekeje-umwana-ku-kicukiro
-
Nyamagabe: Abafatanyabikorwa barifuza gukorana cyane n’Imirenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe barifuza ko ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwarushaho kubegera, kugira ngo bafatanye kugeza umuturage aheza bose (…)
-
Umuryango 'Our Past’ wahurije urubyiruko mu mugoroba wo #Kwibuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango 'Our Past’ wahurije urubyiruko ku rwibutso rwa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, abantu batandukanye baruganiriza ku (…)
-
Kamonyi: Abaganga baradutererana, badusubiza inyuma, nta kivugira-Abarokotse Jenoside #rwanda #RwOT
Abafite amagara make, bafite ubumuga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinja abaganga kutabitaho, kubafata nabi igihe bagize ikibazo cy'uburwayi bakajya kwa muganga. Basaba ko bakwitabwaho bakagira kivugira, bagatsindagizwa.
Ibi, byagarutsweho n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe i Mbare, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi kuwa 05 Mata 2022 ubwo hatangizwaga gahunda yiswe umunsi w''Ubudaheranwa'.

Asaba abaganga kwikebura, ariko kandi n'ubuyobozi kurushaho kubitaho bakabafasha mu rugendo rw'ubuzima. Umwe mu barokotse Jenoside akaba anafite ubumuga bw'ingingo yagize ati' Twe dufite amagara makeya, duhura n'uburwayi umuntu yajya kwa muganga ugasanga baradutererana, baradusubiza inyuma, tukabura utuvugira, byagira no kuba turi n'abaturage tuvuye mu cyaro tukabura aho tubariza n'aho tujya. Niba icyo mwabasha kukidufashamo nk'abantu dufite ubuzima bucye, mwaba mudusunitse mu rugendo'.
Muri uyu Mudugudu wa Mbare, hatujwe imiryango 12 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Ubwo hatangizwa iki gikorwa cy''Ubudaheranwa', iyi miryango yarasuwe urugo ku rundi, ariko byagaragaye ko nta n'amatungo bafite, uretse umuryango umwe basanze ufite inkoko gusa. Bemerewe ko bagiye gufashwa kubona amatungo magufi n'amaremare nkuko nabyo bari babigaragaje nk'ikibazo bakeneyeho igisubizo mu kwiteza imbere.

Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi. Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ati' Kurokoka ni kimwe ariko no Guheranwa ni Agahinda. Ubudaheranwa rero busobanuye byinshi, cyane cyane ku warokotse Jenoside, hari ibikomere abana nabyo, hari abe yabuze, hari ibye yabuze, ariko iyo atabonye n'abamwegera, ka gahinda, ya ntimba bikomeza kwiyongera'.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, avuga ku kibazo cy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite amagara make, bafite ubumuga bajya kwa muganga nti bitabweho, yagize ati' Ubuyobozi bw'Akarere dufasha buri munsi Abacitse ku icumu bafite ibibazo by'imibereho harimo n'ibibazo by'ubuzima, tubijeje yuko; ntihazagire urwara ngo aheranwe n'indwara, ahubwo mujye mwegera ubuyobozi bubafashe kwivuza'.

Ubwo aha i Mbare ya Musambira hatangizwaga Gahunda y'Umunsi w’' Ubudaheranwa'. Abagize iyi miryango uko ari 12 yatujwe i Mbare ho muri Musambira, mu bibazo bagaragarije ubuyobozi birimo iby'amazu amwe afite ibibazo byo kuva iyo imvura iguye, guterwa n'imivu y'amazi, kuba nta matungo magufi n'amaremare abafasha mu kwiteza imbere, ibibazo by'umuriro batagira n'ibindi bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo. Ibi byose hamwe n'ibindi, bijejwe n'ubuyobozi ko bugiye gukora ibishoboka bufatanije n'abafatanyabikorwa hakaboneka ibisubizo.
intyoza

