Source : https://hillywood.rw/?p=8238
Author: webrwanda
-
Igiswahili cyagaragajwe nk'izingiro mu itumanaho rikwiye Umugabane wa Afurika – #rwanda #RwOT
Kwemezwa kw'Igiswahili bivuze ko kizahabwa umwihariko ndetse imikoreshereze yacyo ikimakazwa haba mu mashuri, mu bucuruzi no mu bindi bikorwa muri Afurika.
Mu ntego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ufite n'uko mu 2023 muri Nyakanga, Igiswahili kizaba cyatangiye gukoreshwa mu bihugu byose yaba ibyo mu Majyaruguru ya Afurika, Amajyepfo, Uburasirazuba, Uburengerazuba na Afurika yo Hagati.
Mu 2019 abagize Ishami rya AU rishinzwe Guteza imbere Indimi, ACALAN, bahuriye muri Tanzania bagamije gushaka uko hatezwa imbere indimi Nyafurika bibanda cyane ku Giswahili nk'ururimi rw'itumanaho ryagutse muri Afurika.
Icyo gihe hemejwe ko hazashyirwaho itsinda rizashishikariza abayobozi ba Afurika mu kubishyira mu bikorwa.
Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Rwanda abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika bagambiriye kwiga uko hashyirwa mu bikorwa gahunda yo gukoresha Igiswahili nk'ururimi rwa AU n'urw'itumanaho ryagutse muri Afurika.
Iyi nama y'iminsi ibiri yateguwe na ACALAN ku bufatanye n'Inteko y'Umuco, yari ifite intego yo kureba uko imyanzuro yafatiwe muri Tanzania mu 2019 yatangira gushyirwa mu bikorwa muri Afurika yose, gushyiraho Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana, kugenzura no gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe.
Yanarebye ku gushiraho Komite ishinzwe gukusanya inkunga n'ibindi by'ingenzi bikenewe mu guteza imbere Igiswahili.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ACALAN, Dr Lang Fafa Dampha, yavuze ko Igiswahili arirwo rurimi rwatowe rwo guhuriraho nk'Abanyafurika bityo buri wese akwiye kubigiramo uruhare ngo ibyo bigerweho.
Yagize ati 'Hakenewe imbaraga nyinshi ngo tubigereho n'uruhare rwa buri wese, inkunga zacu ziva mu bafatanyabikorwa bacu aribyo bihugu by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.'
Yakomeje avuga ko hagiye gushyirwaho Itsinda rishinzwe gukurikirana by'umwihariko uko inkunga zo gushyigikira iyi gahunda zakusanywa ndetse anashima bimwe mu bihugu bikomeje gushyiramo imbaraga mu guteza imbere igiswahili.
Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gutangira gufata ingamba kugira ngo ururimi ruzamukire rimwe.
Yasabye ko mu Rwanda hashyirwaho urwego rushinzwe iterambere n'imikoreshereze y'Igiswahili bizoroshya mu kugiteza imbere mu gihugu.
Yakomeje avuga ko hashyirwaho ingengo y'imari yo guteza imbere Igiswahili ndetse hagashyirwaho n'abarimu b'inzobere bo kucyigisha.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu byemeje kandi bishyigikiye iyi gahunda na rwo rwafashe ingamba zizarufasha kugira ngo umwaka utaha Igiswahili kizabe cyamaze gushinga imizi mu gihugu cyose.
Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze Abanyarwanda bafite inyungu nyinshi mu kumenya Igiswahili.
Yagize ati 'Ni byiza ko Abanyarwanda bakwiye kumenya uru rurimi mu rwego rwo kunoza neza imihahirane hagati yabo n'ibindi bihugu no koroshya itumanaho ndetse bakarumenya kugira ngo bateze imbere ibyabo nk'abagize Afurika.'
Yavuze ko nyuma ko kwemeza Igiswahili nk'ururimi rw'ubutegetsi mu Rwanda hari gushyirwa imbaraga mu kucyigisha mu mashuri, abakozi kuko ari rwo ruzifashishwa mu kazi.
Bimwe mu bihugu byari bisanzwe bikoresha Igiswahili byiyemeje gushyiramo imbaraga no gutanga umusanzu ngo n'ibindi biyoboke.
Umushakashatsi akaba n'Umwanditsi muri Kaminuza ya Mwalimu Julius Nyerere muri Tanzania, Prof Aldin Kai Mutembei, yavuze ko kuba Igiswahili cyatangira gukoreshwa mu bihugu kidasanzwemo bisaba ubushake n'umurava.
Yagize ati 'Tanzania nk'igihugu gikoresha Igiswahili twiyemeje gushyigikira iyi gahunda kuko dufite abantu benshi dushobora kohereza hanze kwigisha ndetse tukakira n'abandi baba bashaka kwiga.'
Mu gushyigikira iyi gahunda Tanzania imaze gutanga ibihumbi 250$ muri ACALAN.
Igiswahili ni rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane ku Isi, aho abasaga miliyoni 200 bo mu bihugu bitandukanye baruvuga.
Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko u Rwanda ruri gukaza ingamba zo guteza imbere Igiswahili
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ACALAN, Dr Lang Fafa Dampha, yasabye Abanyafurika bose gushyiramo imbaraga mu guteza imbere Igiswahili
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bya Afurika bitandukanye
Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, yasabye ko hashyirwamo imbaraga mu kwigisha Igiswahili mu Rwanda
Nyuma y’iyi nama hafashwe ifoto y’urwibutso -
Nyamirambo: Akabari ka Bauhaus kafashwe n'inkongi (Amafoto) – #rwanda #RwOT
IGIHE yamenye ko aka kabari katangiye gushya mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri, bikavugwa ko umuriro waturutse hejuru mu gisenge ugenda usatira ibindi bice.
Ishami rya Polisi y'u Rwanda risanzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira kurwana no kugabanya ibyago by'uko hari ibyakwangirika. Ntabwo icyateye inkongi muri aka kabari kiramenyekana kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru
Bauhaus ni akabari kazwi cyane kubera igisope gikunzwe kagira, kakamenyekana kandi ku nyama zizimya ipfa ari nayo mpamvu kari mu tubari dukunzwe i Nyamirambo, cyane cyane muri weekend.
Bivugwa ko umuriro waturutse mu gisenge cy’aka kabari
Polisi yagobotse izimya uyu muriro
Ikirere cyari cyuzuyemo umwotsi nyuma y’uko aka kabari gafashwe n’inkongi y’umuriro
Bauhaus ni akabari kazwiho kugira igisope gikurura abakiri bato n’abakuru
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-akabari-ka-bauhaus-kafashwe-n-inkongi-amafoto
-
Protais Mpiranya washakishwaga ku byaha bya Jenoside yarapfuye – #rwanda #RwOT
IRMCT yemeje ko Mpiranya yapfuye tariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.
Protais Mpiranya wahoze akuriye ingabo zarindaga Perezida mu gihe cya Jenoside, ni umwe mu bashakishwaga bari barakorewe impapuro z'ibirego n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda (ICTR), ku ruhare rwe muri Jenoside.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Mpiranya ari intambwe ikomeye.
Ati 'Kumenya amakuru nyakuri y'uwashakishwaga wa nyuma ukomeye Protais Mpiranya, ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.'
Yakomeje agira ati 'Ku bahitanywe n'ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga uteye ubwoba kandi wari uzwi nk'uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mu buyobozi bw'Umutwe wa FDLR. Kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure no kumva ko adashobora kongera guteza izindi ngaruka.'
IRMCT yatangaje ko kumenya amakuru y'urupfu rwa Mpiranya byaturutse ku iperereza ryakorewe ku magufa ye byatanzwe n'Ikigo cyo mu Buholandi gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute).
Serge Brammertz yavuze ko batazahwema gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka n'icyo cyaha ndengakamere.
Ati 'Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w'Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z'ibirego zirebana n'ibyaha bikomeye cyane.”
“Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk'urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n'inzego z'ubushinjacyaha z'u Rwanda n'ahandi.'
Nk'uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z'ibirego na ICTR mu 2000, zinashyirwa mu ruhame muri uwo mwaka.
Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by' intambara.
By'umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w'urukiko rurinda ubusugire bw'itegekonshinga, Minisitiri w'ubuhinzi na minisitiri w'itangazamakuru.
Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw'abasirikare icumi b'Ababiligi bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri icyo gihe.
Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z'umwaka wa 2002, ari naho yabaga kugeza apfuye.
IRMCT ivuga ko kuba Mpiranya yari muri Zimbabwe, n'urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n'umuryango we ndetse na bagenzi be.
Mpiranya abaye uwa kabiri mu minsi ya vuba bimenyekanye ko amaze igihe apfuye mu gihe yashakishwaga na IRMCT ku byaha bya Jenoside. Muri Gicurasi 2020 nabwo yatangaje ko Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w'Ingabo muri Guverinoma y'Abatabazi, wapfuye muri Kanama 2000 muri Congo aho yari yarahungiye.
Imva ya Mpiranya Protais yabonetse muri Zimbabwe, bigaragara ko yari yarahinduye amazina akitwa Sambao Ndume -
Academy ya PSG mu Rwanda yisanze mu itsinda r… – #rwanda #RwOT
Kuva tariki 20 kugera 25 Gicurasi uyu mwaka, mu gihugu cy’Ubufaransa hazabera imikino y’igikombe cy’Isi gitegurwa na PSG aho amarerero aba mu bice bitandukanye by’Isi yitabira iyi mikino.
Iyi mikino iba ngarukamwaka, kuri iyi nshuro u Rwanda narwo ruzayitabira nyuma y'aho PSG ifunguye iri Rerero mu mpera z’umwaka ushize. Kuri uyu wa kane mu gihugu cy’Ubufaransa, nibwo habaye tombora y’uko amakipe azahura mu mikino y’amatsinda.
Mu batarengeje imyaka 11 mu bahungu, u Rwanda rwisanze mu itsinda C ruri kumwe na Qatar, Korea na USA west. Mu batarengeje imyaka 13 nabwo mu bahungu, u Rwanda ruri mu itsinda E ruri kumwe na Qatar USA west Korea n’Ubufaransa.
u Rwanda rwisanze mu itsinda C mu batarengeje imyaka11Biteganyijwe ko iki gikombe cy’Isi kigiye kuba ku nshuro ya 6 kizitabirwa n’ibihugu 10, amakipe 38 ndetse n’ibyiciro 4, n’abana basaga 400. U Rwanda ntabwo ruzohereza abakinnyi b’abakobwa ahubwo biteganyijwe ko umwana utaha bashobora kuzitabira, mu gihe bazaba bamaze kumenyerana no kujya ku rwego rushimishije.
U Rwanda rwisanze mu itsinda E mu batarengeje imyaka 13
Ramos ubwo aheruka mu Rwanda yaganiriye na bamwe mu bana baba muri iri shuri
Akademi ya PSG mu Rwanda ibamo abana basaga 170 -
Breaking news: Nizigiyimana Karim Mackenzie y… – #rwanda #RwOT
Ubwo imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu 2019 yarangiraga, Nizigiyimana Karim Mackenzie wari wagaragaye muri iyi mikino yahise asezera mu ikipe y’igihugu y’Uburundi. Kuva icyo gihe, Uburundi bwakinaga budafite uyu musore kugera aho bibaye ngombwa ko ikipe y’igihugu y’Uburundi yongera kumwitabaza.
Karim Mackenzie yari yarasezeye mu ikipe y’igihugu y’Uburundi mu 2019Mu rwandiko Inyarwanda yaguyeho, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi FFB ryandikiye ikipe ya Rayon Sports risaba ko baha uruhushya uyu mukinnyi, kubera imikino igihugu cyamwonkeje kigiye gukina.
Uburundi bufite imikino ibiri yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri muri Cote D’Ivoire mu 2023, aho tariki 4 Kamena bazakina na Namibia muri Afurika y’Epfo naho tariki 8 bakine na Cameroun muri Tanzania.
Mackenzie yabaye Kapiteni w’Uburundi mu bihe bitandukanyeMackenzie wanyuze mu makipe nka APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, yatangiye gukinira Uburundi mu 2007 aho yasezeye amaze kubakinira imikino 42.
Mackenzie ni umwe mu bakinnyi bamaze gukina iminota myinshi muri Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi yasabye Rayon Sports ko babaha Nizigiyimana Karim Mackenzie -
Perezida Kagame yakiriye Umuryango BPN Rwanda ufasha ba rwiyemezamirimo – #rwanda #RwOT
Uyu Muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, kuri ubu ukaba uri kwishimira isabukuru y'imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda. Ni Umuryango ukomoka mu Busuwisi, ukaba ufite intego nyamukuru zo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n'iciriritse, igaragaza amahirwe yo kwaguka mu bihe biri imbere.
Buri mwaka, uyu Muryango ushyigikira imishinga itari munsi ya 20, igahabwa ubufasha burimo amahugurwa atuma ba rwiyemezamirimo bagira ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa mu buryo burambye. Buri mushinga ugenerwa umutoza wihariye uwukurikirana mu buryo buhoraho.
Ku rundi ruhande, aba ba rwiyemezamirimo bahabwa ubundi bufasha burimo inguzanyo zo kugura ibikoresho bikenewe kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bishoboke.
Mu Rwanda, uyu Muryango umaze gukorana na ba rwiyemezamirimo hafi 300 bakora mu nzego zirenga 20.
Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka, ni umwe mu bari bagize itsinda ryakiriwe na Perezida Kagame. Nkulikiyinka yabaye Umuyobozi w'imishinga mu bigo bikomeye mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Asia, mbere yo kwimukira mu Rwanda n'umuryango we, ari nabwo yatangiraga kuyobora BPN Rwanda.
BPN ifite ibyicaro mu bindi bihugu birimo Kyrgyzstan, Nicaragua, Mongolia na Georgia.
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'Umuryango BPN Rwanda ufasha ba rwiyemezamirimo
-
Breaking News: Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yongeye guterwa ipine – YEGOB #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA yamaze kwegeza imbere shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda kubera imyiteguro y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.
Umunsi wa 29 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere niwo wimuwe ukurwa tariki ya 25 Gicurasi 2022, yimurirwa tariki ya 11 Kamena 2022. Si uyu munsi wimuwe gusa, dore ko bimuye n'umunsi wa 30 wari uteganyijwe tariki ya 29 Gicurasi ushyirwa tariki ya 14 Kamena 2022.



Source : https://yegob.rw/breaking-news-shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-rwanda-yongeye-guterwa-ipine/
-
Umutare Gaby agiye kwirabura umwana we wa Kabiri[AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Umutare Gaby wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Mesa Kamwe' ari kwitegura umwana we wa kabiri agiye kubyarana n'umugore we Joyce Nzere.

Mu mafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umutare Gaby ari mu byishimo ubona ko anyuzwe no gutsinda igitego cy'ubuheta bwe agiye kwibaruka, nyuma y'uko umugore we akuriwe. Ni amafoto abiri abigaragaza neza, cyane ko uyu muhanzi hari indi foto imugaragaza afashe mu kuboko imfura ye, nabwo ubona ko yasazwe n'amarangamutima menshi.Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nkwegukane', 'Ntunkangure', 'Urangora', 'Ayo Bavuga', 'Mesa Kamwe', 'Ukunda nde' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.
Uyu muhanzi yarushinganye n'Umunyarwandakazi witwa Joyce Nzere [Yiga ibijyanye n'icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra] usanzwe utuye muri Australia.
Umutare Gaby yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye.

Kuwa 26 Gashyantare 2017, UMURYANGO wasohoye inkuru ivuga ku bukwe bw'Umutare na Joyce ndetse ko bagomba kujya gutura muri Australia.Icyo gihe Umutare yabihakanye yivuye inyuma kugeza ubwo umunsi wageze w'ubukwe anafata icyemezo cyo kujya gutura by'iteka muri Australia.
Abajijwe ku kuba yaba muri Australia, icyo gihe ntiyahakanye cyangwa ngo yemere Ati “Ntawamenya ariko buriya nyine ni muri ibyo bintu navugaga bwo gutegura ubuzima, ndi umuntu wizera uwiteka kuko ariwe uzi aho azajyana..Ndi urubyiruko kandi u Rwanda ruratubohora kuburyo kujya aho ushatse byoroshye ahaa Icyangomba nuko aho njya ngerayo ndi umuntu w'umugabo ntari umuntu w'imbwa uvuga neza igihugu, ugiye neza abanyarwanda bagikunze ndamutse nanagiye nagenda nk'umuntu w'umugabo.”

Umutare Gaby na Joyce Nzere bashyingiranywe kuwa 16 Nyakanga 2017, umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa The Venue i Kibagabaga, nyuma basezeranywa na Pasiteri wigenga wo mu iterorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi. Nyuma y'iminsi mike, bahise berekeza muri Australia aho Joyce Nzere yari asanzwe aba ari naho bari kugeza ubu.Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umutare-gaby-agiye-kwirabura-umwana-we-wa-kabiri-amafoto
-
Ibitaro bya Ruhengeri bigiye gukorerwa ubuvugizi buzatuma bitanga serivisi inoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Itsinda ry’aba Senateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, ririzeza abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri (…)
u Rwanda rwisanze mu itsinda C mu batarengeje imyaka11
U Rwanda rwisanze mu itsinda E mu batarengeje imyaka 13
Ramos ubwo aheruka mu Rwanda yaganiriye na bamwe mu bana baba muri iri shuri
Akademi ya PSG mu Rwanda ibamo abana basaga 170
Karim Mackenzie yari yarasezeye mu ikipe y’igihugu y’Uburundi mu 2019
Mackenzie yabaye Kapiteni w’Uburundi mu bihe bitandukanye
Mackenzie ni umwe mu bakinnyi bamaze gukina iminota myinshi muri Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi yasabye Rayon Sports ko babaha Nizigiyimana Karim Mackenzie
