
Author: webrwanda
-
Nyabihu: Bahamya ko bakomeje kwikura mu bukene kubera gahunda Leta ibagenera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda zitandukanye Leta igenera abatishoboye, zirimo VUP na Girinka Munyarwanda, bo mu Karere ka Nyabihu, baremeza ko (…) -
Dore ibintu bitanu byo kwitwararika igihe utwaye imodoka (Igice cya 2) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Gutwara imodoka bisaba ubwitonzi, ukamenya ko umuhanda utawurimo wenyine, ari yo mpamvu ukwiye kugira ibyo witwararika kugira ngo wirinde (…)
-
Urwenya : Chastity fidelity Device, akuma gakoreshwa n’umugore ucyekera umugabo we kumuca inyuma #RwOT #Rwanda
Mu gihe ibibazo mu ngo bikomeje kwiyongera bitewe n’abagabo baca inyuma abagore babo ni nako ikoranabuhanga naryo ritera imbere hagamijwe ko uwo muco mubi wacika burundu. Hari uburyo bwinshi umugore ashobora gukoresha akirinda gucibwa inyuma n’umugabo we, uburyo bwambere ni amasengesho n’ ubw’ibiganiro no kumvikana, ariko iyo byanze ashobora gufata izindi ngamba zamurinda iki cyorezo cyugarije societe.
umugore w’umuhanga witwa byamungu Emanuelle, yakoze akuma yise chastity device kagiye kugurishwa mu minsi mike kagafasha kurinda umugore gucibwa inyuma, dore uko gateye :
Aka kuma nkuko mubibona kw’ifoto hejuru gakozwe kuboryo katabangamira imiterere y’igitsina gabo. gashirwaho akagufuri gatoya, umugore yabika akareka umugabo we akidegembya nacyo y’ikanga kuko kugakuraho udafite imfunguzo bidashoboka. Tuganira na Byamungu Emmanuel, yadutangarije Ko aka ga chastity device kadahenda kuko ateganya kukagurisha amafaranga ari munsi y’ibihumbi magana atatu y’amanyarwanda (RWF 300,000) . Yavuze ati:
“Kwiriwa abagore bikanga gucibwa inyuma no kujya mu bafumu ngo ugarure umugabo wawe, ibi byose bigiye gucika bitewe n’iyi chastity device twakoze. Icyo usabwa ni ugusuzuma neza ukareba ko umugabo wawe akambaye igihe cyose agiye ku kazi, cyangwa asohotse mutari kumwe”.
Ngaho rero nguko abagore bubatse nababwira iki ni mugure chastity device maze umutuzo ugaruke murugo rwanyu.
Icyitonderwa : Iyi nkuri ni iyurwenya nabwo ari inkuru nyayo
source : internet
-
Vinicius Akomeje kuvugisha benshi hanze aha nyuma yo kwerekana impano yo kubyina (video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunya Brasília akomeje kuryoherwa n'ibiruhuko ndetse yongeye kuzamura amarangamutima y'abafana be kubera impano y'indi y'ibitseho.
Vinicius Junior ukomeje benshi nyuma yo kwerekana imbyino zidasanzwe ubwo yafatanyaga n'umuhanzi w'iwabo kuri stage maze bashimisha abafana.
Abanya Brazil bazwiho kuryoshya nkuko abarimo Neymar na Ronaldinho bakunze kugaragara bitabiriye ibitaramo bitandukanye.
-
“U Rwanda nta somo rukeneye ry'indangagaciro”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa BBC, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta somo u Rwanda rukeneye kwigishwa na BBC cyangwa undi wese ku gushyira imbere indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth.
Hari mu kiganiro n'abanyamakuru gisoza inama ya CHOGM imaze iminsi itanu ibera i Kigali.
Umunyamakuru wa BBC yabajije Perezida Kagame – ugiye kuba umukuru w'uyu muryango mu myaka ibiri iri imbere – icyo agiye gukora mu kubahiriza indangagaciro za Commonwealth mu gihe leta akuriye inengwa kubangamira zimwe muri zo.
Icyo kibazo, Kagame yagisubije iminota igera kuri 15, atangira avuga ko hari 'igice kimwe cy'isi cyihaye inshingano ko cyonyine aricyo gisobanura indagagaciro', ko 'abandi twese ntazo tugira…'
Inyandiko y'amahame shingiro y'uwo muryango w'ibihugu izwi nka Commonwealth Charter ivuga indangagaciro ibihugu biwugize byiyemeje guhuriraho no kugenderaho.
Muri izo ndagagaciro n'amahame-shingiro 16 harimo; demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, igihugu kigendera ku mategeko, uburinganire, n'izindiâ¦
Asubiza cya kibazo, Kagame yibanze ku kunenga abantu yise 'abo mu majyaruguru, aho BBC ituruka, bahora bibaza ko aribo shusho y'indagagaciro, abandi bagomba gukurikira'.
Ati: 'Ni ikosa rikomeye, ntabwo ari byo, natwe dufite indangagaciro, hano mu Rwanda no muri Africa. Ibyo nta kubyibazaho'.
Leta akuriye inengwa n'imiryango imwe mpuzamahanga guhonyora uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure, abanyamakuru n'abatanga ibitekerezo binenga ubutegetsi. Ibinyuranyije n'indagagaciro ibihugu bigize Commonwealth byiyemeje.
Ibyo yabinenze, asobanura ko no guhora bigarukwaho mu bitangazamakuru ari 'uguhohotera abanyarwanda, guhohotera abanyafurikaâ¦'
Ati: 'Ndagira ngo nkubwire ko, nta muntu wa BBC cyangwa wa hariya waba afite indangagaciro kuturusha hano mu Rwanda.
'Kubyo gushyira imbere indangagaciro n'ibindi, nta somo dukeneye rya BBC cyangwa undi.'
Muri iki kiganiro batangaje imwe mu myanzuro ya CHOGM 2022, irimo kwemeza Gabon na Togo nk'ibihugu bishya bigize Commonwealth, n'uko inama ya CHOGM 2024 izabera muri Samoa.
Samoa ni ikirwa cyo mu nyanja ya Pasifika gifite ubuso bujya kungana n'ubw'intara y'amajyaruguru y'u Rwanda, gituwe n'abaturage barenga gato 200,000.
BBC
-
APR FC na AS Kigali zigiye guhura abakinnyi b’aya makipe nta waseka undi #rwanda #RwOT
Harabura iminsi 2 gusa APR FC igacakirana na AS Kigali mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2022, ni umukino amakipe yombi umubare munini w’abakinnyi afite utazi ibyishimo by’iki gikombe ubwo ikipe ye iheruka kugitwara.
Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha saa 18h00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Ni umukino bigoye kwemeza ikipe izawegukana kuko buri ruhande rwiteguye, ni APR FC izaba ihura na AS Kigali ya Casa Mbungo André uheruka kubatsinda 2-0 muri shampiyona akaba n’umutoza uzi uburyohe bw’iki gikombe kuko yegukanye 2 (AS Kigali na Police FC).
Ni APR FC y’umutoza Adil Erradi Mohammed utaratwaraho iki gikombe kuko kuva yagera mu Rwanda ari ubwa mbere agikinwe, akaba afite inyota yo kukegukana.
Ni umukino ugiye kuba APR FC mu myaka 3 itambutse itarabasha gutsinda AS Kigali, iyi kipe y’ingabo z’igihugu iheruka gutsinda Abanyamujyi mu Kuboza 2018 muri shampiyona ubwo yabatsindaga 3-0.
Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe, AS Kigali yatsinzemo 4, APR FC itsindamo 2 banganya 7.
APR FC iheruka igikombe cy’Amahoro 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC 1-0 ku mukino wa nyuma cya Djihad Bizimana. Mu bakinnyi batwaranye iki gikombe na APR FC ubu isigaranye 3 ari bo Nsabimana Aimable, Nshuti Innocent na Itangishaka Blaise.
AS Kigali iheruka igikombe cy’Amahoro cya 2019 ubwo yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 ku mukino wa nyuma. AS Kigali na yo mu bakinnyi bari kumwe begukana iki gikombe isigaranye 3 ari bo; Bishira Latif, Bate Shamiru na Rurangwa Mosi.
Bate Shamiru na Bishira Latif bari muri AS Kigali ya 2019 yegukanye igikombe cy’Amahoro
Rurangwa Mosi ni we mukinnyi wa 3 usigaye muri AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2019
Nshuti Innocent yari muri APR FC ya 2017 iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro
Itangishaka Blaise nubwo yari afite imvune, yari muri APR FC iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro
Aimable Nsabimana yakinnye umukino APR FC yatsinzemo Espoir FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro -
Kiyovu yongereye amasezerano umukinnyi wavugwaga mu makipe nka Rayon Sports, APR FC…, Juvenal yishongora kubamwifuzaga #rwanda #RwOT
Kiyovu Sports yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 visi kapiteni wa yo, Serumogo Ali wavugwaga mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yari asoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports yafashije kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.
Serumogo Ali wagize umwaka mwiza muri shampiyona ya 2021-22 aho byanamuviriyemo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse akabona umwanya ubanzamo, yari imari ishyushye ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Kiyovu Sports yongereye amasezerano uyu mukinnyi aho na perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yishongoye kubamwifuzaga.
Ati “Harya ngo murashaka Serumogo, umukinnyi? Murambabaje.'
Serumogo Ali Omar yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports aho yayinjiyemo muri 2018 avuye muri Sunrise FC.
Aheruka guhabwa ishimwe nk’umukinnyi umaze gukinira Kiyovu Sports imikino 110.
Serumogo Ali yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Kiyovu Sports -
Amakariso yanditseho Young Grace yatangiye kujya hanze(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko yatangiye gushyira hanze utwenda tw'imbere tw'abagore twanditseho izina rye.Nk'uko yabyeretse abafana be yifashishije umunyamideli Bianca yerekanye ubwoko bw'utu twenda tw'imbere avuga ko buri muntu wese w'igitsinagore agomba gutangira kwambara utu tw3nda tw'imbere yabashyiriye ku isoko.




Source : https://yegob.rw/amakariso-yanditseho-young-grace-yatangiye-kujya-hanzeamafoto/
-
Kubura internet (bundles) bisigaye bituma bamwe mu rubyiruko bananirwa kurya. – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri ubu umubare munini wabakoresha Internet (murandasi) kwisi ni urubyiruko Kandi abenshi bakoresha internet kugirango basure imbuga nkoranyambaga kurusha ibindi byose.
Muri iki gihe biravugwako bamwe mu rubyiruko bavuze uko babona internet bibagiraho ingaruka zigiye zitandukanye gusa kuri ubu turavuga kuri imwe isekeje ndetse inababaje.
Ku rubuga rwa Twitter hazengurutse ifoto yo mu bwoko bwa screenshot yerekana ikiganiro (chat) hagati yabantu babiri umwe abaza undi niba yariye undi Nawe ati yabuze appeti kubera nta bundles za internet afite.


Source : https://yegob.rw/kubura-internet-bundles-bisigaye-bituma-bamwe-mu-rubyiruko-bananirwa-kurya/






