
Author: webrwanda
-
Bakoze urugendo Nyagatare – Gikoba, bazirikana amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kwibohora ari ubuzima n’iterambere haba ku bari barahejejwe mu mahanga n’abandi bari (…) -
U Rwanda rukomeje gushaka uko rwihaza mu biribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iravuga ko mu myaka itanu iri imbere nta nzara izaba ikibarizwa mu Rwanda, kuko buri wese azaba ashobora kwihaza (…)
-
#COVID19: Abanduye 69 babonetse mu bipimo 4,730 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 69, bakaba babonetse mu bipimo (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-69-babonetse-mu-bipimo-4-730
-
APR FC yakuyeho urujijo ku byavugwaga ko igiye kugarura Abanyamahanga #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko nta gahunda ihari yo kwinjiza abakinnyi b'abanyamahanga muri iyi kipe. Bushimangira ko gahunda bufite ari ugukomeza guteza imbere impano z'abana b'abanyarwanda, kandi ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro mwiza.
Umuyobozi w'ikipe y'Ingabo z'Igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yongeye gusobanurira abibwira ko ikipe ya APR F.C izashyiramo abakinnyi b'abanyamahanga ko ibyo atari byo cyane ko Ubuyobozi bw'iyi kipe bwamaze gufata umurongo wo guha amahirwe abana b'Abanyarwanda.
Yabwiye Urubuga rwa APR FC ati' Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b'abanyamahanga ibi sibyo rwose. Ubuyobozi bwa APR F.C, kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane, gahunda yafashwe niyo guha amahirwe abana b'Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.
'Nanone, byumvikane neza APR F.C iri mu makipe yandi duhurira mu cyiciro cya mbere, yashyigikiye ko andi makipe yongererwa amahirwe yo kwigwizaho abakinnyi b'Abanyamahanga bakava kuri 3 bakaba 5 ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo gusa APR ibone aho ipimira ingufu z'abasore bayo.
Umuyobozi wa APR FC kandi yakomeje abwira abavuga ko APR izashyiramo abakinnyi b'Abanyamahanga, ko batavanga gahunda bihaye cyane ko bafite n'ishuri ry'umupira w'amaguru APR Football Academy.
Yagize ati' Nsubire kuri APR F.C n'umurongo yafashe, ntabwo twaba turi mu kuzamura impano z'abana b' Abanyarwanda/development dufite Academy n'ibindi byiciro ngo niturangiza tuyivange nizindi gahunda.
'Twishimira ko Academy ya APR F.C imaze gusohora Abakinnyi basaga 100 kuburyo izo kipe zose zikinisha Abanyamahanga usanga n'ubundi zigiye zifite muri abo basore ba Academy yacu batari munsi ya 05. Kuri APR F.C rero iyo niyo ntsinzi ya mbere twishimira gukomeza gutanga umuganda wo kubaka ruhago Nyarwanda ndetse n'u Rwanda muri rusange.
'Ikindi tutabura kugarukaho ni maguye/MAFIYA yagiye yumvikana ku bafite izindi nyungu mu kurwanya gahunda APR yafashe bagamije kuyigamburuza.
Ubuyobozi bwa APR F.C burongera kwibutsa ibigaragarira buri wese, niba ikipe yarakinnye imikino 50 ntawe urayikora mu ijisho ndetse igakomeza igatwara igikombe ayo makipe afite uruhuri rw'Abanyamahanga ni kuki twahindura politike twihaye?.
Nibutse ko dutwaye igikombe cya shampiyona imyaka 03 twikurikiranya ntawe ukoraho, ibigwi dukesha abo mwita Kanyarwanda mubannyega. Kuri twebwe nka APR biduha kumva ko politike yacu yatsinze. Ahubwo tukanibaza tuti ese abarwanya iyo gahunda suko bifuza ko tugarura Abanyamahanga ngo babone aho banyura ngo dutsindwe.
-
#Kwibohora28: Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 71.92% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, umunsi uzizihizwa tariki 04 Nyakanga 2022, ingo zifite amashanyarazi mu gihugu (…)
-
Nibashaka bazazane abanyamahanga 7… Iby’indege itazima turabizi – Umuyobozi wa APR FC #rwanda #RwOT
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko kuba hari abavuga ko indege itazima mu mikino Nyafurika babizi ndetse ari ikibazo kigomba kwigwaho ariko ibyo kuzana abanyamahanga nta gahunda yabyo ihari.
Hamaze iminsi havugwa ko ikipe ya APR FC igiye gusubira kuri gahunda yo gukoresha abanyamahanga ndetse ko bishobora gutangirana n’umwaka utaha w’imikino wa 2022-23.
Ibi bikaba bigendana n’umusaruro aba bakinnyi b’abanyarwanda batanga aho bamwe batawishimiye ndetse ko ikipe nka APR FC itakabaye ari bo bakinnyi ifite.
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabiteye utwatsi avuga ko nta gahunda bafite.
Ati “Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ibi si byo rwose. Ubuyobozi bwa APR FC, kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane gahunda yafashwe ni yo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.”
Yakomeje avuga ko kandi andi makipe n’ashaka azazane abanyamahanga 7 kuko bizanafasha APR FC gupima abakinnyi ba yo.
Ati “Na none, byumvikane neza APR FC iri mu makipe yandi duhurira mu cyiciro cya mbere yashyigikiye ko andi makipe yongererwa amahirwe yo kwigwizaho abakinnyi b’abanyamahanga bakava kuri 3 bakaba 5 ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo APR ibone aho ipimira ingufu z’abasore bayo.”
Umuyobozi wa APR FC kandi yavuze ko abifuza ko izana abanyamahanga ari abashaka kuzabona aho banyura kugira ngo APR FC itsindwe.
Ngo ababihuza no kuba ku ruhando mpuzamahanga indege itajya izima babizi ndetse ko ari gahunda bafata ukwayo.
Ati “Bamwe mugaruka mu gushaka gukomereza iyo gahunda yo kutayishyigikira muti indege ntizima mu ruhando rw’amahanga n’ibindi n’ibindi. Igisubizo ni uko iyo ni indi gahunda na yo dufata ukwayo.”
Kuva mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bitewe n’uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye.
Umuyobozi wa APR FC,, Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko APR FC nta gahunda yo gusubira ku banyamahanga ifite
Gahunda bafashe yo gukinisha abanyarwanda bahamya ko yatanze umusaruro -
Abaturage barasaba abayobozi kujya bubahiriza amasaha baba babahaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza barinubira guhamagarwa mu nama n’abayobozi ariko ntibubahirize amasaha kuko byica akazi kabo ka buri munsi. Mu (…)
-
Muhanga: Abayobozi barahuriza ku guha umwanya umuturage kuko na we arebwa n’imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abayobozi b’Akarere ka Muhanga kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere barahuriza ku guha umwanya uhagije umuturage, bakamutega amatwi kugira ngo abashe (…)
-
Mugabe Aristide yasezeye mu ikipe y’Igihugu yari amazemo imyaka 11 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball, yamaze gutangaza ko asezeye gukinira iyi kipe yari amaze imyaka 11 (…)
-
Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw'umugabo babyaranye ubuyobozi bumutera utwatsi #rwanda #RwOT
Umugore witwa Nyirabakinamurwango Jeannette yaje guhagarika ubukwe bw'umugabo babyaranye witwa Habanabakize Emmanuel ubwo yari agiye gusezerana n'undi mugore ariko bifata ubusa kuko ubuyobozi bwavuze ko nubwo babyaranye ariko bombi bakiri ingaragu kuko batasezeranye.
Uyu mugore waje ari kumwe n'umwana we w'imfura yabyaranye na Habanabakize bahageze umuhango wo gusezeranya Habanabakize n'umugore we ubwo wari urimbanyije bahabwa umwanya wo kuvuga ikibazo bafite ndetse n'umugabo baramureka aravuga.

Umuyobozi w'Umurenge yavuze ko iri tambamira rishingiye ku kuba badasobanukiwe ibiteganywa n'amategeko.
Ati 'Ubundi umuntu ufite abana yabyaye yaba umugore cyangwa umugabo, yabyaranye n'umuntu bihuriye batigeze basezerana, mu buryo bw'irangamimerere baba ari ingaragu, ariko abo bana yabyaye, hari itegeko rirengera umwana rihatira uwamubyaye kumurera n'ibyo amureresha.'
Uyu muyobozi avuga ko nubwo iri tegeko rirengera umwana rishobora kugira ibyo risaba uyu mugabo, ariko ritamubuza gusezerana n'undi mugore kuko uwo babyaranye bariya bana, batasezeranye.
Ati 'Icyakora iyo dusanze barasezeranye, ubwo andi masezerano ntaba ashoboka.'

Byumvikana ko umuhango wo gusezeranya abo bageni wahise ukomeza undi nawe agataha.
Mu Kiganiro na Radiotv10 Jeannette avuga ko inkuru y'uko umugabo babyaranye agiye gusezerana n'undi mugore yayimenye ayibwiwe n'umwana wabo muto ubwo nawe yari abibwiwe n'abaturanyi.
Ati 'Ubwo nakoze uko nshoboye njye n'umwana we w'imfura mfite, turatega, tugeze ku Murenge wa Kamembe dusanga ni ho yasezeraniye.'
Akomeza avuga ko we ikifuzo cye kwari ugusaba uburenganzira vbw'abana kuburyo yamufasha kumenya ibibatunga ndetse n'uburyo bakwiga.
Ati 'Nabwiye Etat civile ko ntaje kumuhagarika gusezerana, we namfashe kurera abana be, ajya ampa icyo ngaburira abana, anabishyurire ishuri.'
Habanabakize Emmanuel yemereye imbere y'ubuyobozi ko azafasha uyu mugore kurera abana babyaranye ndetse anandika urwandiko, yemera kuzajya atanga ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ku munsi.
Radiotv10