
Author: webrwanda
-
Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 13.7% muri Kamena 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13.7% muri Kamena 2022 ugereranyije na Kamena (…) -
“Ndashaka kukubera aho ukunda” Shaddyboo yagaragaye mu munyenga w’urukundo na Manzi – YEGOB #rwanda #RwOT
Shaddy boo, ni umwe mu bagore bamaze kwigarurira imitima y'abantu benshi bakunze gukoreshwa urubuga rwa Instagram, biciye ku mafoto ndetse n'udushya twinshi ahorana.
Mu minsi yashize nibwo hagiye hanze, amakuru avuga urukundo hagati y'uyu mugore ndetse n'undi musore w'umunyarwanda ariko uba kuri Kenya Manzi.
Ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto imugaragaza ari mu munyenga w'urukundo rukomeye n'uyu musore bakundana anayiherekeresha amagambo y'urukundo.


Shaddyboo yagize ati:' ndashaka kukubera ahantu ushaka kujya, yaba mu byiza ndetse n'ibi'.
Shaddyboo akaba afitanye abana babiri n'umugabo bahoze bakundana Meddy Saleh.
Source : https://yegob.rw/ndashaka-kukubera-aho-ukunda-shaddyboo-yagaragaye-mu-munyenga-wurukundo-na-manzi/
-
Undi munyamakuru ukomeye asezeye kuri RBA – YEGOB #rwanda #RwOT
Benshi mu banyamakuru ba RBA bamaze gusezera ndetse batangiye indi mirimo irikure y'ubunyamakuru bamwe kandi babaye ba rwiyemeza imirimo.
Umunyamakuru Athan Tashobya warukunze kuvuga amakuru mu cyongereza yanditse ibaruwa ndende ashimira benshi babanye muri RBA .
Mu ibaruwa yanditse yashimiye RBA mu myaka 4 yaramaze ndetse ko yize byinshi byamufashije gukabya inzozi .
Yijeje abakunzi be ko azabamenyesha indi mirimo agiyemo mu gihe cya vuba.


Source : https://yegob.rw/undi-munyamakuru-ukomeye-asezeye-kuri-rba/
-
Karongi: Urukiko rwanze ubusabe bwo kudafungwa ku mushinwa wakubise Abanyarwanda abazirikiye ku giti – #rwanda #RwOT
Ku itariki ya 30 Werurwe 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije umushinwa witwa Shujun Sun igihano cy'igifungo cy'imyaka makumyabiri ndetse ruhanisha n'umunyarwanda witwa Renzaho Alexis igihano cy'igifungo cy'imyaka cumi n'ibiri runategekako ko bahita bafatwa bagafungwa kabone n'iyo urubanza rwajuririrwa.
Aba bombi bari bakurikiranweho n'Ubushinjacyaha ubufatanyacyaha bw'icyaha cy'iyica rubozo bakoreye abahoze ari abakozi be bakoreraga mu kigo cye gicukura amabuye y'agaciro giherereye mu Karere ka Rutsiro no mu Karere ka Nyamasheke.
Uyu mushinwa nyuma yo kwibwa amabuye aho i Nyamasheke, yaje gukeka bamwe mu bakozi bamukoreraga akazi ko mu rugo harimo umuzamu ndetse n'uwamutekeraga, abazana mu Karere ka Rutsiro abazirikira ku giti kimeze nk'umusaraba yari yarashinzeyo arabazirika , arabakubita inkoni nyinshi cyane afatanyije na Renzaho Alexis.
Abaregwa bamaze guhamwa n'icyaha baje kukijuririra mu Rukiko Rukuru urugereko rwa Rusizi, ndetse batanga n'ikirego cyihutirwa basaba urwo Rukiko ko icyo cyemezo cyo guhita bafatwa bagafungwa cyavanwaho kuko Urukiko Rwisumbuye rwabitegetse kandi bitari byarasabwe n'Ubushinjacyaha.
Nyuma yo gusuzuma icyo kirego cyihutirwa ,Urukiko rwanzuye ko nta shingiro gifite ndetse rutegeka ko icyo cyemezo bari bafatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kigumanye agaciro kacyo.
Mu byo abo baturage bakorewe harimo no gukubitwa baboheye ku giti cyashyizwe ahantu hari hariswe i Gologota -
MINISANTE yahagaritse abamamaza ibikorwa by’ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ribuza kwamamaza ibikorwa byose by’ubuvuzi mu gihe baba batabiherwe uburenganzira n’iyo (…)
-
Riderman yasusurukije abaturage bitabiriye um… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatandatu nibwo Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba, akarere ka Nyagatare ndetse n’inzego z’umutekano batashye ku mugaragaro sitade y’Akarere ka Nyagatare. Iyi sitade yari imaze imyaka itatu ikoreshwa, ariko itaratahwa ku mugaragaro. Uyu muhango wari witabiriwe n’ingeri zose, abana, abakecuru n’abasaza, dore ko kwinjira byari ubuntu.
Igitego cya Riderman cyatangiye ibyishimo ari byose ku bakunzi ba Sunrise FCÂ
Kuva ku isaha ya saa 16:00, abaturage bakurikiye umukino wa gicuti wahuje Sunrise FC izajya yakirira imikino yayo kuri iyi sitade ndetse n’ikipe ya APR FC, maze Sunrise FC itsinda APR FC ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri (62’90’) bitsinzwe na Ruhinda Faruku uri mu igerageza muri iyi kipe.
Nyuma y’uyu mukino nk'uko bari babisezeranyijwe, umuhanzi Riderman yuriye urubyiniro maze aririmbira abaturage karahava.Â
Ku isaha ya 18:10 nibwo uyu Muhanzi ukunzwe n’ingeri zose yazamutse mu rubyiniro, aho yahereye ku ndirimbo 'Ntakibazo' yakoranye n’itsinda Urban Boys. Riderman kandi yakurikijeho indirimbo 'Romeo and Juliet' yafatanyije na Dream Boys. Indirimbo ya gatatu yabaye 'Ikinyarwanda' yafatanyije na Bruce Melody. Nyuma y’izi ndirimbo, Riderman yafashe akanya ashishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge by'umwihariko urubyiruko kuko ari imbaraga z'ejo hazaza.Â
Abafana ibyishimo byari byose nyuma yo kubona Riderman btaherukaga
Riderman washinze itsinda Ibisumizi, yongeye kandi asaba umuvanzi w’imiziki nawe wari wabucyereye ubundi bongera kuririmbira abaturage nabo bari banze gutaha. 'Horo' niyo ndirimbo ya kane uyu Muhanzi yaririmbye, gusa ikirangira abwira abafana ko iyi ndirimbi ayiririmba nk'aho yasinze ariko inzoga atari nziza ku buzima bw’umuntu. Riderman yahise azamuka n’indirimbo ya Gatanu ariyo 'Nisamehe' yafatanyije na Safi Madiba.
Abafana ibyo gutaha ntibabikozwaga
Aho iminota yari igeze, abafana bari batangiye kwishimira Riderman ndetse nawe atungurwa n’uburyo indirimbo zose ari kuririmba asanga abafana bazizi. Ahagana mu ma saa 18:35, nibwo Riderman yaririmbye 'Ntakabya' yakoranye na  Christopher nayo asanga abafana bayizi mu busa. Ubwo Riderman yaririmbaga 'Nyumbani' yafatanyije na Bruce Melody, nibwo ibuntu byatangiye gufata indi ntera abafana bajya hejuru, bamwe batangira no guta indangamuntu kuko zarangishwaga ubutitsa. Indirimbo 'Simbuka' y’uyu muhanzi nayo yaje ihuhura byose kuko nta muntu n’umwe wasigaye yicaye muri sitade, ahubwo bose bari bubahirije umuvuduko w’iyo ndirimbo ndetse n’izina ryayo maze barasimbuka karahava.
Ibice byose bya sitade byari byabaye mwidagadure kuko hari nabahisemo kujya kubyinira mu kibuga ubwo Riderman yaririmbaga
Riderman yakurikijeho indirimbo zindi zirimo: Igicananiro, Umwana w’imuhanda, Come back yakoranye na Safi Madiba, Intahiro yakoranye na Urban Boys, Nikonabaye ndetse na till i die.
Indirimbo zose uyu muhanzi ufite guma guma ya 2013 yaririmbye, yatunguye n’uburyo abafana ba Nyagatare bazishimiye kandi bazi no kuziririmba kugera n'aho nawe amarangamutima amufata akabashimira avuga ko anyuzwe n’urukundo bamweretse.
Ubwo Riderman yari arimo kuririmba Horo
Senderi niwe wagombaga gusimbura Riderman ku rubyiniro ariko byabanje kugorana kuko abafana bari banze ko Riderman agenda, biba ngombwa ko afatanya na Senderi ku rubyiniro. Abafana batangiye batumva neza Eric Senderi ariko nyuma yo kubaririmbira indirimbo 2 zirimo Tuzarwubaka, bose bahise bayoboka.
Aha Eric Senderi yari aje gukorera mungata RidermanÂ
Abafana bati” wowe Riderman nta hantu uri bujye”
Mu myanya y’icyubahiro naho abafana bari buzuye
Abaturage ba Nyagatare batahanye ibyishimo by’impanga nyuma yo gutsinda APR FC bakanataramirwa n’umuhanzi w’ikirangirire
-
DJ Briane yitabanye ifirimbi, Spinall yiyonge… – #rwanda #RwOT
Ahagana i Saa 15:00 ku manywa, Juru Park yari yatangiye gutegurwa no gutakwa amabara yihariye y’umuhondo, asanzwe aranga uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ari narwo rwari rwateguye ibi birori ku bufatanye na Cobra Productions.
Ahagana i Saa 17:00′ abataramyi ba mbere bari batangiye kugera kuri Juru Park, aho bakirwaga n’abakobwa b’uburanga basanzwe bakorera SKOL, nabo bari barimbye mu myenda yiganjemo amabara y’umuhondo.
![]()
Abakiraga abataramyi
I Saa 19:00, abashinzwe gutegura ibikoresho bisakaza amajwi bari basoje kunoza imikorere yabyo, abataramyi b’inkwakuzi baherako barabyina ari nako basangira ibyo kunywa bikorwa n’uruganda rwa SKOL ndetse n’amafunguro yari yateguwe n’abo muri Juru Park.
Uhereye i Saa 21:00, abaDJs bari batumiwe bagiye basimburana mu mwanya wo gucurangiramo ahari hateraniye abacuranzi barindwi aribo; Dj Pyfo, Dj Lou, Dj Julz, Dj Trapboy, Dj Briane, Dj Sabba ndetse na DJ Spinall waturutse muri Nigeria.
![]()
Abafana b’umubare uringaniye bagendaga biyongera gake gake kugeza ahagana i Saa 23:00, ari nako abacuranzi basimburanaga imbere y’abakunzi ba muzika aho umwe yavaga ku rubyiniro agasiga ahamagaye undi.
Umunya-Nigeria, DJ Spinall wasoreje abandi yari yahawe isaha imwe yo gucuranga ariko kubwo kwishimirwa n’abataramyi yiyongeza indi saha we n’ababyinnyi bazanye, bashyushya abitabiriye ibirori kugeza ahagana i Saa 02:00 z’igicuku ari nabo ibirori byahumuje.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
SKOL itegura muri byose
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
DJ Briane yitabye Pyfo n’ifirimbi
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Byaryoshye
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
DJ Spinall yacuranze biratinda
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
AMAFOTO: SANGWA Julien
-
Kizz Daniel ubura amasaha mbarwa akagera mu R… – #rwanda #RwOT
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kizz Daniel yagize ati: 'Ndabashimiye kuba mwaritabiriye kandi mbasabye imbabazi kubitarabashimishije, Â mu kuri pasiporo yanjye yari mu kigo cy'ubugenzuzi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nigeria kugeza ku munsi nagombaga kuziraho, byanatumye indege yagombaga kunzana atariyo yanzanye. Nifashishije iyigenga ariko nayo ntiyabashije kunyemerera kuhagerera igihe.'
Mu gusoza ubu butumwa yavuze ko yumvaga bagisubika, ariko abo bakorana bakamwemeza ko bibasha kuza gukunda nyamara bikarangira bitagenze nk'uko babitecyerezaga, abasezeranya ko igitaramo cye kitagenze nk'uko yabyifuzaga bityo azareba uko cyapfuburwa.
Ibi Kizz Daniel abitangaje nyuma y'uko yari yarakariwe cyane, kuko yacyerewe kugera ahagomba kubera igitaramo yari afite mu gace ka Silver Spring muri Maryland. Kizz Daniel wacyerewe amasaha agera kuri 4 ategerejwe n'abafana n'aho ahagereye akaririmba iminota 30 yonyine, yavugirijwe induru n'abafana basabaga gusubizwa ayabo bamushinja kutaba umunyamwuga mubyo akora.
Iki gitaramo kikaba kiri mu ruhurirane rw'ibyo akomeje gukorera mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi Nyakanga 2022.
![]()
Azataramira mu Rwanda ahita asubira muri Amerika![]()
Urutonde rw’ibitaramo akomeje gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
N'ubwo bwose yacyerewe ariko ibitaramo ari gukora ari kwishimirwa
Ubutumwa bwa Kizz Daniel yisegura kubafana -
Nyabihu: Batashye Sitasiyo nshya y’amashanyarazi izongera imbaraga z’akwirakwizwa mu Majyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Madamu Patricie Uwase, yatashye ku mugaragaro sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya Nyabihu (110/30kV) (…)
-
“Ariko ubundi mwasubiranye sha” Ariel Wayz yagiriwe inama iruta izindi – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi nyarwanda umaze kumenyekana kubera ijwi rye ryiza ndetse n'udushya twinshi, Ariel Wayz, yagiriwe inama n'umufana.
Ubwo yari amaze gushyira Videwo ku rukuta rwe rwa Instagram yafatiye muri TikTok, bitewe n'ibyavugirwaga muri iyo Videwo niho umufana yahereye agaragazako usibye kwihagararaho yakagombye kumusanga.


Muri iyi videwo Ariel Wayz agaragara yigana umuntu wavugaga mu cyongereza aho tubishyize mu kinyarwanda yavugaga ati: 'naba ndi igicucu nsubiranye n'uwo twakundanye.'

Umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse n'umuhanzi Juno kizigenza, bamenyekanye nk'abakundana, igihe bose bari bakiri kuzamuka mu muziki, ndetse abantu benshi bakaba badatinya kugaragaza ko, aba bombi kuba barakundanaga, byaranatumye bazamuka cyane.
Abangaba baje gutandukana biturutse kukutumvikana kwabo bombi, aho Ariel Wayz yashinzaga Juno kumuca inyuma, ndetse bakaba baranshize hanze, ibiganiro bitandukanye bagiye bagirana mu ibanga.
Source : https://yegob.rw/ariko-ubundi-mwasubiranye-sha-ariel-wayz-yagiriwe-inama-iruta-izindi/











































N'ubwo bwose yacyerewe ariko ibitaramo ari gukora ari kwishimirwa