Author: webrwanda

  • Chelsea ishobora guhagarika ibya Aubameyang w… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo Aubameyang n’umuryango we batewe n’abajura bane mu rugo rwabo, abo bajura basahura imwe mu mitungo y’igiciro ndetse basiga bakomerekeje Aubameyang mu musaya, aho bamukubise ibyuma (Fer a beton).

    Sky Sports yatangaje ko uyu rutahizamu wa FC Barcelona arashobora gusaba kubagwa kugirango akire neza aho yakomerekejwe n’abajura baherutse kumutera bitwaje imbunda n’ibyuma.

    Aubameyang

    Ni mu gihe kuva mu byumweru bibiri bishize, hariho ibiganiro hagati y’ikipe ya Chelsea yifuzaga gutizwa Aubameyang ndetse na FC Barcelona akinira kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Inkuru ya The Athletic iravuga ko Aubameyang atazabasha gukina nibura mbere y’ibyumweu bine uhereye uyu munsi, bityo ikipe ya Chelsea ishhobora guhita ihindura gahunda igashaka undi rutahizamu, mu gihe biragaragara ko ubusatirizi bwayo budakarishye muri iyi minsi.

    Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, FC Barcelona yimuriye Aubameyang n’umuryango we muri Hoteli y’inyenyeri eshanu mu mujyi wa Barcelonna, aho bizeye umutekano mu gihe kandi bafite abaganga bari kwita ku bibazo by’ihungabana batewe n’abajura.

    Aubameyang n’umugore we Bahague

    The Athletic ivuga ko Chelsea itaremeza cyangwa ngo ihakane niba iki kibazo Aubameyang yagize kiyibuza kumusinyisha, mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi, rifungwa kuri uyu wa Kane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120496/chelsea-ishobora-guhagarika-ibya-aubameyang-wamenye-igihe-azamara-adakina-kubwinkoni-yakub-120496.html

  • Itangazamakuru ryakumiriwe! The Ben yasezeranye na Pamela mu muhango witabiriwe n’ibyamamare #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda The Ben yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamela bamaze igihe bakundana.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022 nibwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasezeranye imbere y’amategeko na Pamela.

    Ni umuhango wabaye ku gicamunsi ubera ku murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Aba bombi basezeranye mu muhezo cyane ko itangazamakuru ryari ryakumiriwe ryabujijwe gufata amashusho n’amafoto.

    Ibi byanatumye nyuma yo gusezerana batinda gusohoka mu cyumba basezeraniyemo batinya camera z’itangazamakuru zari nyinshi. Bamaze iminota irenga 30 batarasohoka.

    Nyuma y’igitaramo aheruka gukorera muri Kigali Arena tariki ya 6 Kanama 2022 bivugwa ko The Ben yagiye gufata irembo kwa Pamela.

    Gusezerana imbere y’amategeko The Ben yari yaherekejwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Meddy na we uba muri Amerika ariko akaba yari yaje mu Rwanda gushyingura nyina.

    Hari kandi producer Lick Lick n’umuraperi K8 Kavuyo nabo baba muri Amerika na bo bari bamuherekeje n’abandi.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y’Abahinde mu gice cyo mu magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamella ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.

    Kuva muri 2020 nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo The Ben na Pamella bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

    Ntibyari byoroshye gufata amashusho cyangwa amafoto

    The Ben yamaze gusezerana imbere y’amategeko na Pamela

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-ibanga-rikomeye-the-ben-yasezeranye-na-pamela

  • Nyagatare: Bahangayikishijwe n'imvura imaze iminsi igwa yabangirije imyaka #rwanda #RwOT

    Abatuye mu mirenge itandukanye mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko imvura imaze iminsi igwa yabangirije imyaka, isenya n'amazu k'uburyo butunguranye, ku buryo nihatagira igikorwa bashobora kubaho nabi.

    Mu mezi yiganjemo  Kanama na Nzeri, n'ayandi imvura iba ari nyinshi mu Rwanda, mu bice bitandukanye hakunze kumvikana abahinzi bataka ko imyaka bahinze yangijwe n'imyuzure, umuyaga ndetse n'urubura, n'abubaka amazu iyo adakomeye akaguruka cyangwa akabagwira, ibikunze kubatera igihombo, nyamara ngo ntako baba batagize.

    Umwe yagize ati 'Urubura rwaraguye, avoka ziragwa, tubura aho duhungira imvura.'

    Mugenzi we ati 'Ntako tutari twaragize ariko haza umuyaga n'imvura nyinshi biraducanga, ibisenge bitangira kuguruka.'

    Dr. Rugazura Ephraim, umwarimu muri Kaminuza ya East African Universty Rwanda, akaba n'impugucye mu majyambere y'icyaro no gutegura imishinga, avuga ko igishobora gufasha umuhinzi kwirinda ibiza mu gihe k'imvura, ari uko yategura neza umurima n'inkengero zawo, abubaka bakazirika ibisenge, bakanubakisha ibikoresho bifite ubuziranenge.

    Yagize ati 'Ubutaka urabutegura mbere yo guhinga, ugaca imiringoti n'uduti tumwe dutuma ubutaka butagenda, ukubakisha ibikoresho bituma ubutaka butagenda. Mu mvura abantu barubaka ugomba gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge, ukazirika ibisenge ugashyiraho n'uburyo bwo gufata amazi kugira ngo ataba menshi''.

    Murekatete Juliet, umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano, ashishikariza abahinzi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka aho bishoboka,  n'abubaka bakitwararika.

    Yagize ati 'Mwabonye ko mu minsi ishize twahuye n'icyiza cy'inkuba aho inkuba yakubise inka icyenda Karangazi, tubijyanirane n'imyaka ishobora gutwarwa n'umwuzure, turimo turigisha abaturage bacu kugira ngo bamenye akazi k'ubwishingizi na ny'iri nka zakubiswe n'inkuba nta bwishingizi yari afite, ndetse akamenya ko hari iby'ibanze byakozwe mu gukumira inkubi y'umuyaga n'umwuzure.'

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), yerekanye ko tariki ya 23 na 24 Mata 2022, imvura yaguye mu gihugu hose yatwaye ubuzima bw'abantu 11, naho abandi 13 barakomereka ndetse yangiza n'ibindi bikorwaremezo birimo imyaka, ibiraro n'inzu zigera ku 100.

    Mu gihe abahinzi n'abubaka batubahirije inama bagirwa, birashoboka ko ibiza bizakomeza kubangiriza ibikorwa.

    KWIGIRA Issa

    The post Nyagatare: Bahangayikishijwe n'imvura imaze iminsi igwa yabangirije imyaka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/31/nyagatare-bahangayikishijwe-nimvura-imaze-iminsi-igwa-yabangirije-imyaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-bahangayikishijwe-nimvura-imaze-iminsi-igwa-yabangirije-imyaka

  • Iherezo ry’Abanyarwanda bari bamaze iminsi bafungiwe i Goma #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe batashya inkwi mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma kubera umubano mwiza bafitanye ari nawo watumye aba banyarwanda barekurwa.

    Aba banyarwanda uko ari batandatu barekuwe banyuze ku mupaka munini wa La Corniche(Grande Barierre) saa munani kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephose yavuze ko aba banyarwanda batashye biturutse ku mubano mwiza uri hagati y’ubuyobozi bw’imijyi yombi, asaba abaturiye ikibaya gukomeza kwirinda kwambuka bitemewe.

    Ati 'Twasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma ko bwabadushakira ejo nibwo babadushubije. Nk’imijyi ihana imbibi dufitanye amasezerano twagiranye y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye. Iki ni igisubizo cy’urugendo twagiriyeyo.'

    'Abaturiye ikibaya twabasabye kwirinda kwambuka bitemewe ubu babonye isomo kuko byasabye ko igihugu kijya kubashaka hari nubwo bari kuhagirira ibibazo bikomeye”.

    Aba banyarwanda bafashwe tariki 22 Kanama 2022 ubwo barengaga urubibi barimo gutashya inkwi. Bafashwe n’ingabo za Congo nyuma baza gufungirwa ku biro by’agace ka 34 k’ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Goma. Bashinjwaga kuba intasi.

    Aba banyarwanda basubijwe u Rwanda kuri uyu wa Kabiri

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iherezo-ry-Abanyarwanda-bari-bamaze-iminsi-bafungiwe-i-Goma

  • Hari Ishyaka Ryemeje ko rizatanga Joseph Kabila nk’umukandida mu matora ya Perezida ya 2023 #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’umuyobozi w’iri shyaka PPRD, Christophe Kolomoni wavuze ko bari gutegura Inteko Rusange yaryo izigirwamo ingingo zinyuranye.

    Yavuze ko iyi Nteko Rusange izabera i Kinshasa, bateganya kuzatangarizamo ku mugaragaro ko bazatanga Joseph Kabila nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023.

    Christophe Kolomoni yagize ati 'Ntabwo turi ishyaka ryo kubaho ari ukwinezeza gusa. Ni ukuvuga ko kuri iyi nshuro twiyemeje kuzatsinda atari mu miyoborere yacu ahubwo n’abo twifuza ko bazaduhagararira.'

    Ibi bitangajwe n’iri shyaka nyuma yuko irya Joseph Kabila FCC (Le Front Commun pour le Congo) na ryo ritangije igisa n’imbanzirizamushinga yo kumuharura inzira yo kuziyamamariza kuzongera kuyobora DRCongo.

    Néhémie Mwilanya Wilondja wahoze ari Umuhuzabikorwa wa FCC, mu kiganiro yagiranye n’abayoboke b’iri shyaka mu Mujyi wa Bukavu tariki 27 Kanama 2022, yagaragaje ko bifuza ko Joseph Kabila yongera kuyobozi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri iki kiganiro, Néhémie Mwilanya Wilondja yavuze ko nyuma yuko Kabila avuye ku butegetsi, Igihugu cyabo cyatangiye kwinjira mu bibazo uruhuri mu gihe akiburiho cyari gikomeje kugera ku byiza byinshi.

    Muri iki kiganiro yasabye abayoboke b’iri shyaka kumugezaho ibitekerezo abashyirira Kabila 'kugira ngo bizaduhe umurongo wo kubaka ibyasenywe n’Ubutegetsi bwadusimbuye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Hari-Ishyaka-Ryemeje-ko-rizatanga-Joseph-Kabila-nk-umukandida-mu-matora-ya-Perezida-ya-2023

  • Abagabo bane b’i Huye bavuze uko bishe umusaza w’imyaka 68 bamuziza amarozi #rwanda #RwOT

    Dosiye y’ikirego kiregwamo aba bagabo bane, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko aba bagabo bane bakekwaho kuba barishe uyu musaza mu ijoro ryo ku ya 23 Kanama 2022.

    Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo basanze nyakwigendera iwe mu rugo aho yari atuye mu mudugudu wa Mbagabaga, Akagari ka Ruhashya mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, bakamukubita isuku, inkoni n’amabuye, bakamwica.

    Mu ibazwa ryabo, abakekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi, bavuga ko bakubise nyakwigendera bamuziza kuba ari we wishe ababyeyi abaroze bagapfa bakurikiranye.

    Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, rukaba rwaratangiye kubaza abaregwa kugira ngo buzabashyikirize Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruzababuranisha.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA

    ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

    Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Abagabo-bane-b-i-Huye-bavuze-uko-bishe-umusaza-w-imyaka-68-bamuziza-amarozi

  • Manchester United yaguze Antony Matheus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yaguze umukinnyi Antony w’imyaka 22 y’amavuko, wakiniraga ikipe ya Ajax yo mu Buholandi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/manchester-united-yaguze-antony-matheus

  • #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 3,332 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 6 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-6-banduye-babonetse-mu-bipimo-3-332