
Author: webrwanda
-
Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, zafatanyije n’abaturage mu bikorwa (…) -
Ihurizo rikomeye kuri APR FC mbere yo guhura na US Monastir (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Mbere y’amasaha mbarwa ngo APR FC ihure na US Monastir mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, yahuye n’ikibazo ivunikisha rutahizamu wa yo, Mugunga Yves
Uyu munsi ni bwo APR FC yakoze imyitozo ya nyuma muri Tunisia mbere y’uko ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri izahura na US Monastir mu mukino wo kwishyura.
Ni imyitozo itasojwe na rutahizamu Mugunga Yves wagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi bituma asohorwa mu kibuga.
Uyu rutahizamu watsindiye APR FC igitego mu mukino ubanza amahirwe menshi ni uko atazagaragara mu mukino w’ejo.
Nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0 wabereye mu Rwanda, APR FC ikaba isabwa kunganya gusa kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho aho ikipe izakomeza izahura na Al Ahly.
Abasore bose bariteguye
Rwabuhihi Aime Placide
Mugunga Yves yari yatangiye imyitozo neza
Mugisha Bonheur uzaba uyoboye abandi mu kibuga hagati
Buregeya Prince inkingi mu bwugarizi bwa APR FC
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel
Umunyezamu wa mbere wa APR FC
APR FC irasabwa kunganya gusa
Ni uku yasohowe mu kibuga nyuma yo kugira imvuneSource : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-rikomeye-kuri-apr-fc-mbere-yo-guhura-na-us-monastir-amafoto
-
Mugunga Yves wari uyoboye ubusatirizi bwa APR FC yavunitse #rwanda #RwOT
Amakuru ava muri Tunisia, aravuga ko Mugunga Yves watsinze igitego US Monastir mu mukino ubanza yagize ikibazo mu ivi mu myitozo.
Nkuko amafoto yashyizwe hanze abigaragaza, Mugunga Yves yavunikiye mu myitozo ahita atangira kwitabwaho n'abaganga.
APR FC yatangaje ko Yves yagize ikibazo muri iyi myitozo gusa ntabwo yavuze ko azakina cyang azasiba uyu mukino.
APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Mustapha Ben Jannet y'i Monastir yakira abantu 20,000.
APR FC izakirwa na Monastir kuri iki cyumweru mu mukino wo kwishyura saa kumi (16H00) zo mu Rwanda.
Umukino ubanza wabereye i Huye ku wa 10 Nzeri warangiye APR FC itsinze US Monastir igitego 1-0 cyinjijwe na Mugunga Yves.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League, yageze muri Tunisia kuwa Gatatu,gukina umukino wo kwishyura.




-
Burera: Ikiraro cyo mu kirere bubakiwe kigiye kuborohereza ubuhahirane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage b’Utugari twa Nyamugali na Rubona mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, barahamya ko ubuhahirane hagati yabo ndetse n’abatuye muri tumwe mu (…)
-
Polisi yatabaye uruhinja rwatawe na nyina mu musarani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yatabaye uruhinja rwatawe na nyina mu musarani, ibasha kurukuramo rukiri ruzima, uwo mubyeyi gito wahise atoroka akaba arimo (…)
-
Sena irasaba Guverinoma gukomeza gahunda yo gutuza abantu neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Inama y’Abaperezida ba Komisiyo zigize Sena y’u Rwanda yateranye ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, yashimiye Guverinoma kuba irimo gutuza neza abavuye (…)
-
Umukobwa washakanye n'abasore 2 b'impanga bavukana ntabwo azi uwamuteye inda muri bo #rwanda #RwOT
Umukobwa wo muri Kenya, Emily Nyaruiru, 'washakanye' n'abahungu 2 b'impanga bavukana, Peter Kimathi na Teddy Kimathi yemeje ko bategereje umwana wabo wa mbere.
Emily, ufite imyaka 18, yavuze ko atazi neza se w'uwo mwana uwo ari we kuko 'yashakanye' n'aba bagabo bombi kandi bose bakoranye imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugore utwite wamamaye cyane nyuma yo gutangaza ko ari umugore w'izi mpanga zombi,yavuze ko ibyabaye ari amahitamo yabo kandi bishimye.
Yamaganye abantu babacira urubanza bashingiye ku idini ryabo avuga ko ari abantu gusa kandi ko badakwiye kwibasirwa kubera kwizera kwabo.
Yavuze ko agirana ibihe byiza n'izi mpanga kandi anyurwa igihe cyose.
Emily yatangaje ko nyina yarwanyije umubano wabo hakiri kare.
Ati: “Mama yarwanyije umubano wacu,cyane ko ari impanga. Yansabye guhitamo umwe. Icyakora, nashimangiye ko meze neza ndi kumwe na bombi. Ubu aranshyigikiye cyane”.
Aba bavandimwe b'impanga bavuga ko Emily ari umugore wabo kandi ko barara ku buriri bumwe uko ari batatu .
Bati: “Turi umuryango, uyu ni umugore wacu, njye n'umuvandimwe wanjye, turi impanga. Turabana, dusangiye uburiri bumwe”.
Aganira n'ikinyamakuru cy'iwabo muri Kenya, Peter yavuze ko akimara guhura na Emily,hari igihe yemerera umuvandimwe we kuganira n'uyu mukobwa kuri telefone mu izina rye.
Muri ibi byose, Emily ntiyari azi ko avugana n'undi muntu kuko atashoboraga gutandukanya amajwi yabo.
Abajijwe uko yiyumvise igihe yamenyaga ko umuvandimwe we nawe atereta umukunzi we, Peter yahise atuza avuga ko ameze neza kuri iki kibazo.
Ati: “Twakuriye hamwe, twakoreye ibintu hamwe, hari ubwo bucuti bwa kivandimwe rero nabonye nta kibazo kirimo.”
Emily yishimye cyane,yavuze ko nyuma yo guhura nabo bombi, yahisemo kubakunda bombi kuko bafite imico imwe.
Izi mpanga zimaze umwaka umwe zibana n'uyu mugore umwe,kandi bakomeje kuvuga ko bose bazita ku mwana kandi bakuzuza inshingano zabo.
Peter yagize ati: “Yaraduhamagaye ngo dusohoka,atwereka ibisubizo by'ibizamini byo kwa muganga ko atwite twabanje gutungurwa ariko nyuma turabyemera kuko turi kumwe na we.”
Bongeyeho ko bagitangira urukundo rwabo,byari bigoye kwemerwa n'abagize umuryango ndetse n'abaturanyi, nyamara nyuma yigihe,ibintu ngo byaje gutuza kandi abantu bubaha umubano wabo.

-
Abagera kuri 76% by'abari batuye Kangondo na Kibiraro bamaze kwimurirwa Busanza #rwanda #RwOT
Abari batuye mu kajagari kazwi cyane nka Bannyahe ko mu kagari ka Nyarutarama i Kigali bakomeje kwimurwa bajyanwa I Buanza aho ubu igikorwa kigeze kuri 76%.
Ikinyamakuru The New Times cyavuze ko abayobozi bo mu mujyi wa Kigali bagitangarije ko imiryango 960 imaze kwimurwa muri kariya gace ikajya gutura mu mudugudu ugezweho yubakiwe mu Busanza.
Gikomeza kivuga ko abo bangana na 76% by'abari batuye mu midugudu ya Kangondo, na Kibiraro.
Bamwe mu barimo kwimuka bavuze ko babikoze kuko unta kundi babigenza mu gihe abayobozi b'Umujyi wa Kigali bo bavuga ko aba bantu barimo kwimurwa ku bushake bwabo.
Kuva ejo kuwa gatanu,tariki ya 16 Nzeri 2022, ibikorwa byo gusenya inzu muri iriya midugudu byaratangiye kandi birakomeje.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yumvikanye avuga ko bitarenze kuwa mbere ntawe ugomba kuba akiri aho hantu.
Leta ivuga ko aba bantu barimo kwumurwa “ku bw'inyungu rusange no gutuzwa neza”, mu gihe bamwe mu bari kwimurwa bavuze ko barimo kwumurwa kubw'inyungu z'abashoramari bashaka ubutaka bwabo.
Kugeza ku mugoroba wo kuwa gatanu ibikorwa byo kwimuka no gusenya byari bigikomeje muri iyi midugudu ya Kibiraro na Kangondo, mu gihe hari imiryango imwe ikiri mu nzu zitaragerwaho mu guseya, nubwo bivugwa ko nta mazi cyangwa amashanyarazi ahari.
Leta ivuga ko inzu zawo zirimo iz'ibyumba byo kuraramo kuva kuri kimwe kugera kuri bitatu, kandi zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 14 na 35 y'u Rwanda.
Uwwe mu bimuwe yabwiye BBC ko aho yari atuye yari inzu y'ibyumba bitatu byo kuraramo, afite na 'chambrettes' eshanu akodesha.
Ati: 'Ikigoye [ubu] ni ukubona ibidutunga kuko aho twari turi twari dutunzwe n'inzu twakodeshaga, ukabonamo minerval y'abana, ukabonamo n'ibibatunga, ubu rero nta na kimwe tugifite.
'Icyo twasaba leta ni ukudutekerezaho, nyuma y'ibiri kutubaho bakaza bakareba aho turimo kuryamisha abana bakiga ku kindi kintu badukoreraâ¦kuko ubu hariho abarara bicaye.'
BBC
-
Kamonyi-Rugalika: Ibisheke by'umuturage byatwitswe byamuhombeje asaga Miliyoni 3 #rwanda #RwOT
Mu masaha y'I saa tanu zirengaho iminota ibarirwa mu icumi nibwo mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika, akarere ka Kamonyi hatwitswe umurima w'ibisheke ungana na Hegitari 2. Nyirabayazana w'iri twika ntabwo yabashije kumenyekana. Nyiri ibi bisheke, Uwimana Florette, avuga ko yahombejwe asaga Miliyoni 3 ubaze mu mafaranga y'u Rwanda, ko kandi uwabikoze yaburiwe irengero.
Uwimana, yabwiye intyoza.com ko ubwo iri twika ryabaga nawe yari hafi aho haruguru mu tundi turimo, aho yabonye umuriro wadutse mu bisheke bihinze ku buso bwa Hegitari 2, amanuka yiruka atabaye ariko ntiyagira umuntu abona ubikoze.
Avuga ko abaturage bahise batabara batangira gutema ibisheke bashaka uko batangira umuriro ariko urabaganza, abasaba kuvamo ngo hatagira uwo bihitana. Abari batabaye bose bikuye kuko umuriro wari mwinshi, basigara barebera kuko nta kindi bari bukore ku bukana umuriro wari ufite.
Uwimana, avuga ko abaze igihombo yatewe n'ibyamukorewe byo kumutwikira ibisheke byari bigeze igihe kisarurwa, hatikiriye asaga Miliyoni eshatu ubaze mu mafaranga y'u Rwanda.
Nubwo byatwitswe, avuga ko ubuyobozi bw'uruganda rw'Isukari rwa Kabuye rusanzwe rugura umusaruro w'ibisheke, bamubwiye ko asarura bakazaza kubitwara. Avuga kandi ko kuba byahiye, nubwo uruganda ruzabitwara atiteze umusaruro nk'uwo yari kubonamo bisaruwe bitatwitswe, kuko gushya ubwabyo ibizabasha kujyanwa ku ruganda hari byinshi biba byatakaje birimo amazi yabyo ndetse n'ireme ryabyo.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi muri aka karere bageze aho ibi byabereye, baganira n'abaturage babaha amakuru bari bakeneye ndetse bahumuriza nyiri uyu murima w'ibisheke byatwitswe.

Ibisheke byatwitswe biri ku buso bwa Hegitari 2. Uwimana Florette, asaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ko nubwo aha hantu hatwitswe, hakwiye no gushakwa uko umutekano waho warindwa kuko ngo hasanzwe habera urugomo akenshi ruterwa n'abantu baza kuhakinira amakarita(urusimbi), bakahanywera itabi(urumogi).
intyoza.com
-
DR Congo: Ubuzima bukomeje kuba bubi ku baturage ba Kivu ya Ruguru #rwanda #RwOT
Imibereho y'Umuturage muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje kuba ingorabahizi no gukomera mu buryo budasanzwe.
Ikibazo kiravugwa cyane mu ntara ya Kivu ya Ruguru , aho kubona icyo kurya biri gusaba umugabo bigasiba undi biturutse ku ntambara zahayogoje , nk'uko byatangajwe n'umuryango w'abaturage muri ako gace witwa OCHA .
Umuyobozi w'iryo tsinda , Mercy Manyala, yashimangiye ko ubushyamirane hagati y'ingabo za Leta n'imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 bwatumye ibyo muntu akenera by'ibanze kugira ngo abeho bitaboneka mu buryo bworoheye buri wese.
Muri uyu mwaka wonyine gusa , ubuzima bw'ikiremwa muntu muri Kvu ya Ruguru bwarangiritse bikabije kubera intambara za M23 na FARDC zakajije umurego mu kwa 3 k'uyu mwaka.
Ibitero yagabye kuri muri territoire ya Rutshuru, na Nyiragongo byatumye imiryango myinshi ititabwaho kuburyo imibereho yabo iri mu kaga kugeza ubu ,na bamwe muri bo ntaho kwikinga bafite.
Mu rwego rwo gutabariza aba baturage ,imiryango mpuzamahanga itari iya leta irasaba inzego bireba guhagarika intamba kandi ubuzima bw'umuturage bukitabwaho byimbitse.
Ikihutirwa ngo ugukorana byahafi n'abanyabuzima bari mu ntara ya kivu ya Ruguru,ariko nanone ngo M23 ifite ibice binini byaho ikagerageza koroshya ngo bagerweho
