Author: webrwanda

  • Clapton agiye gutangiza uruhererekane rwibit… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, ikinamico zizwi ni izitambuka kuri Radio zumvikanamo abakinnyi b'abahanga biherekezwa n'amajwi yumvikanisha ubutumwa baba bashaka gutanga n'ibindi.

    Umukinnyi wa filime Mazimpaka Jones Kennedy we aherutse gutangiza ikinamico zitambuka kuri Televiziyo, mu mushinga yise 'Tarama Nige Editions'.

    Ikinamico zo kuri Televiziyo zifite umubare munini w'abazikunda, mu bihugu hafi ya byose byo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'ahandi.

    Itorero rya Mashirika ni bo bigeze kugerageza gukora ikinamico za Televiziyo, ariko baza gucika intege ahanini bitewe n'uko abantu batahise babikunda no kuba byari bishya mu maso yabo, dore ko bamenyereye ikinamico zo kuri Radio.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Clapton yavuze ko ibi bitaramo by'ikinamico bizajya bibera ahantu hamwe ku gihe kizwi gihoraho hagamije gususurutsa 'Abanyarwanda binyuze mu ikinamico zikorwa imbona nkubone'.

    Ati 'Ni ibitaramo bizajya biba bikabera aho, abantu tukabakinira imikino itandukanye ijyanye n'ibihe tugezemo cyangwa ingingo runaka iyo ari yo yose  tugamije kubasetsa, no kubigisha ubuzima muri rusange.'

    Yavuze ko ibi bitaramo by'ikinamico bizagaragaramo abakinnyi basanzwe bakina ikinamico, n'abandi bashaka gukuza iyi mpano. Anavuga ko izi kinamico zizakinamo abakinnyi ba filime basanzwe bakorana, n'abandi 'tuzagirana imikoranire'.

    Uyu mugabo avuga ko ibi bitaramo by'ikinamico bizajya bikorwa na kompanyi yashinze ya DayMakers. Yongeraho ko yashingiye ku 'busabe bw'abantu benshi, bw'uko nta hantu babona' bashobora gusohokera bagiye kureba ikinamico imbona nkubone.

    Clapton avuga ko n'ubwo hakenewe inzu zahariwe ikinamico, bazakora uko bashoboye bagakorera aho byashoboka mu rwego rwo gufasha abakunda iyi nganzo.

    Ati 'Kuko umuco w'ikinamico ntabwo ukwiye gucika, usaga ikinamico nyinshi zibera kuri Radio izindi zibera mu Ntara hari abagiye kwigisha ibintu runaka ariko nta hantu hahoraho hazwi, umuntu ashobora kugenda akareba. Amatsinda akora ikinamico arahari, ariko itandukaniro ryacu ni uko ari iminsi ihoraho cyangwa se igihe gihoraho abantu bazajya bajya kuyireba bakayihasanga.'

    Clapton wamamaye muri filime zirimo 'Seburikoko' yashishikarije ibigo by'ubucuruzi, abikorera n'abandi kumufasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga 'kuko uzahuza abakinnyi b'ikinamico na filime kandi bakunzwe'. 

    Clapton yatangaje ko agiye gutegura ibitaramo by'ikinamico yise “Isekere Theatre Nights' 


    Ibi bitaramo bizagaragaramo abakinnyi ba filime n'abikinamico bazwi nka Rusine n'abandi 


    Clapton avuga ko mu minsi iri imbere azatangaza aho ibi bitaramo bizajya bibera

    KANDA HANO UREBE AGACE  KA FILIME MUGISHA NA RUSINE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121089/clapton-agiye-gutangiza-uruhererekane-rwibitaramo-byikinamico-121089.html

  • DR Congo: Ingabo za Ukraine zari muri MONUSCO zatashye nyuma y'imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri DR Congo babuvuyemo barataha ku busabe bwa leta yabo, nk'uko bitangazwa na MONUSCSO.

    Umunya-Bresil General Marcos Da Costa umugaba w'ingabo za MONUSCO yashimye umusanzu ingabo za Ukraine zatanze mu myaka 10 zimaze 'zifasha abaturageba DR Congo'.

    UN igaragaza ko Ukraine yari ifite abasirikare 250 muri MONUSCO, barimo abagore babiri.

    Iri niryo tsinda nini ry'ingabo za Ukraine ziri mu butumwa bwa ONU ryari rigizwe n'abasirikare b'inzobere muri kajugujugu z'intambara, Ukraine kandi yari ifite kajugujugu umunani muri MONUSCO, nk'uko amakuru yayo abyerekana.

    MONUSCO ivuga ko kajugujugu za Ukraine zari zigize hafi 1/3 cya kajugujugu zayo muri DR Congo.

    Muri Werurwe(3) nibwo Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasinye itegeko rihamagara ingabo zose zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro gutaha zigafasha kurwana intambara n'Uburusiya.

    Inzobere mu byo kubungabunga amahoro icyo gihe zagaragaje impungenge ku bikorwa by'ingabo za MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo mu gihe ingabo za Ukraine zaba zitashye.

    Ukraine ubu ihugiye mu bitero bya gisirikare byo kwigaranzura Uburusiya mu burasirazuba bwayo.

    Mu minsi ishize ingabo zayo zivuga ko zabashije gusubiza inyuma iz'Uburusiya no kwigarurira ibice bimwe n'imijyi byari byarafashwe n'Abarusiya.

    Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya akomoza kuri uku kwigaranzura k'Uburusiya yavuze ko nta kimwihutisha, kandi ko kugeza ubu Uburusiya butarakoresha ingufu zabwo zose.

    MONUSCO, bumwe mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro bunini ku isi, burimo kugenda bufunga gahoro gahoro nyuma y'imyaka 22 muri iki gihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-ingabo-za-ukraine-zari-muri-monusco-zatashye-nyuma-y-imyaka-10

  • Spider Man w'Ubufaransa yuriye igorofa ndende cyane yizihiza isabukuru y'imyaka 60 #rwanda #RwOT

    Umugabo w'inzobere mu kurira uzwi nka 'Spider-Man' w'Ubufaransa yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 zigeretse i Paris nta kintu cy'ubwirinzi afite.

    Alain Robert yuriye Tour TotalEnergies hagati muri Paris nta migozi cyangwa ibifashi akoresheje.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: 'Ndashaka guha abantu ubutumwa ko imyaka 60 ntacyo ivuze. Ushobora gukomeza siporo, ugakora ibintu bitangaje.'

    Ageze ku gasongero k'iyo gorofa bivugwa ko yahise atabwa muri yombi.

    Mbere, Robert yari yaruriye kenshi iyi gorofa ya Tour TotalEnergies. Kuri iyi nshuro byamufashe iminota 60 gusa ngo agere ku gasongero, nk'uko ikinyamakuru Defence 92 kibivuga.

    Nyuma yo kuyurira yagize ati: 'Mu myaka myinshi ishize niyemeje ko ningira imyaka 60 nzongera nkurira iriya gorofa nanone kuko 60 isobanuye imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru mu Bufaransa kandi numva ari ikintu cyiza.'

    Yongeraho ko intego y'uko kurira yari no kwibutsa abantu ibibi byo gushyuha kw'isi, nk'uko Reuters ibivuga.

    Robert arazwi mu kurira inzu ndende ku isi. Muzo yahangaye harimo Burj Khalifa y'i Dubai — inzu ndende kurusha izindi ku isi — yuriye akagera ku gasongero.

    Akenshi akora ibi bikorwa bye atabanje kumenyesha cyangwa gusaba uruhushya, ibyatumye agenda afatwa agafungwa bya hato na hato.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/spider-man-w-ubufaransa-yuriye-igorofa-ndende-cyane-yizihiza-isabukuru-y-imyaka

  • CAF: APR FC yongeye gusezererwa itarenze umutaru,AS Kigali ikomeza mu kiciro gikurikira #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ntiyabashije kurenga umutego wa mbere mu mikino ya CAF Champions League kuko yatsindiwe mu ijonjora rya mbere na US Monastir ibitego 3-1 mu mikino yombi.

    Mu mukino wo kwishyura wabaye uyu munsi,APR FC yatsinzwe ibitego 3-0 ndetse inahabwa ikarita y'umutuku ku munota wa nyuma.

    Ikipe ya US Monastir yatsindiwe i Kigali igitego 1-0,yakiniye uwo kwishyura iwabo yariye karungu ndetse ku munota wa 4 gusa ihita yinjiza igitego cyatsinzwe na Zied Aloui.

    Umutoza Adil wa APR FC yari yateganyije gukina yugarira mu gice cya mbere kugira ngo arinde igitego yari afite ariko ntibyamuhiriye kuko ku munota wa 27 yatsinzwe igitego cya 2 cyatsinzwe na Houssem Tka.Igice cya mbere cyarangiye US Monastir ifite ibitego 2-0.

    Mu gice cya kabiri,APR FC yagerageje gusatira ariko ntibyayihira nabyo kuko ku munota wa 68 yatsinzwe igitego cya 3 cyatsinzwe na Omarou,cyayishegeshe cyane.

    Ku munota wa nyuma w'inyongera,US Monastir yatsinze igitego cya 4,umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira.

    APR FC yarangije ari abakinnyi 10 kuko Niyigena Clementyahawe ikarita itukura ku munota wa nyuma mu nyongera.

    Urugendo rwa APR FC rwerekeza mu matsinda rwarangiriye muri Tunisia mu ijonjora rya mbere,ubwo igomba kugaruka mu Rwanda kongera gushakisha igikombe cya shampiyona.

    Mu mikino ya CAF Confederations Cup,ikipe ya AS Kigali yageze mu kiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda idashimangira ikipe ya ASAS Djibouti Telecom igitego 1-0.

    Iki gitego cyatsinzwe na Kalisa Rachid ku munota wa 67 ariko mbere y'aho yahushije penaliti yatewe nabi na Man Ykre mu gice cya mbere umunyezamu ayikuramo.

    AS Kigali yabonye amahirwe menshi ntiyayabyaza umusaruro muri uyu mukino wose,ASAS Djiboutiyabonyemo ikarita y'umutuku.

    AS Kigali itarasezererwa mu ijonjora ry'ibanze ry'imikino ya CAF mu mateka yayo,izahura na Al Nasr yo muri Libya mu cyiciro gikurikiyeho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/caf-apr-fc-yongeye-gusezererwa-itarenze-umutaru-as-kigali-ikomeza-mu-kiciro

  • Perezida Kagame yageze I London mu muhango wo gutabariza Umwamikazi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageze i London mu Bwongereza, aho yitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga. Ni umuhango uzaba kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022.

    Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Commonwealth, yanditse ubutumwa bwihanganisha umuryango w'ubwami bw'u Bwongereza mu gitabo cy'abashyitsi cyateguwe mu nyubako yakirirwamo abanyacyubahiro izwi nka Lancaster House.

    Abayobozi batandukanye bakomeje kugera mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II. Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, uwa Nouvelle-Zélande, Jacinda Ardern na Anthony Albanese wa Australia bamaze kugera i Londres.

    Umuhango wo gutabariza Umwamikazi uzitabirwa n'abakuru b'ibihugu na Guverinoma n'abandi banyacyubahiro basaga 500 baturutse hirya no hino ku Isi.

    Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru , Umwami Charles III aza kwakira ku meza abo bayobozi, bakaganira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yageze-i-london-mu-muhango-wo-gutabariza-umwamikazi

  • Arsenal yakoze agashya kadasanzwe mu mukino yahereyemo isomo Brentford #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yatsinze Brentford ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona aho yakinishije umwana muto cyane.

    Ku myaka 15 n'iminsi 181, Ethan Nwaneri abaye umukinnyi ukiri muto ugaragaye mu mukino wa Premier League, aca agahigo kari gafitwe na Harvey Elliott wayikinnye afite 16 n'iminsi 30.

    Uyu mwana uri kuzamukira muri Arsenal yavutse muri 2007 ndetse iyi kipe yari yaramaze kwimukira kuri stade yayo Emirates Stadium.

    Ikipe ya Arsenal yatsindiwe na William Saliba ku munota wa 17 hanyuma kuwa 28, Gabriel Jesus ashyiramo icya kabiri cyabaye igitego cya 4 atsinze muri premier league y'uyu mwaka.

    Igitego cya 3 cyatsinzwe n'umukinnyi mushya Fabio Vieira ku munota wa 49 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

    Arsenal yisubije umwanya wa mbere muri shampiyona n'amanota 18 mu gihe Manchester City iyikurikiye ifite 17. Mu mukino ukurikiyeho,Arsenal izakira Tottenham iri ku mwanya wa 3 n'amanota 17.





    Arsenal yakinishije umwana w'imyaka 15 mu mukino yatsinzemo Brentford

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yakoze-agashya-kadasanzwe-mu-mukino-yahereyemo-isomo-brentford

  • Akarere ka Musanze kamurikiwe ibikombe icyenda abafite ubumuga batwaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakipe y’abafite ubumuga mu Karere ka Musanze, yashimwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’akarere, nyuma yo kugahesha ishema batwara ibikombe icyenda mu mwaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/akarere-ka-musanze-kamurikiwe-ibikombe-icyenda-abafite-ubumuga-batwaye

  • Indege yanze kuzima! APR FC yanyagiriwe muri Tunisia, AS Kigali isezerera ASAS #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa APR FC mu mikino Nyafurika 2022-23 rwarangiriye muri Tunisia nyuma yo kunyagirirwayo ibitego 3-0.

    Uyu munsi nibwo habaye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League w’ijonjora rya mbere wo APR FC yari yasuyemo US Monastir yo muri Tunisia.

    Nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0 wabereye i Huye, APR FC yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

    Ntabwo yaje guhirwa kuko yatsinzwe ibitego 3-0. Zied Aloui ni we wafunguye amazamu ku munota 4, Houssem Tka atsinda icya kabiri ku munota wa 27 ni mu gihe Omarou yashyizemo agashinguracumu ku munota wa 68, APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1. US Monastir ikaba izahura na Al Ahly mu cyiciro gikurikiyeho.

    APR FC yatsindiwe muri Tunisia

    US Monastir yishimira gusezerera APR FC

    AS Kigali yatsinze 1-0 Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri Djibouti ihita iyisezerera mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ya 2022/23.
    Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuri Stade Huye.

    Rashid Kalisa niwe watsinze iki gitego Ku munota wa 68 ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe neza na Haruna Niyonzima.

    AS Kigali izacakirana na Al Nasry yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

    AS Kigali yarushije cyane ASAS

    Byarangiye bayitsinze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/indege-yanze-kuzima-apr-fc-yanyagiriwe-muri-tunisia-as-kigali-isezerera-asas