
Author: webrwanda
-
Abarenga miliyoni 500 muri Afurika ntibagira umuriro w’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gihe u Rwanda rufite intego yo kugeza ku barutuye umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100% mu 2024, ku mugabane wa Afurika haracyabarirwa abarenga (…) -
Mukura VS ishobora kwakirira Kiyovu Sports i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona biteganyijwe ko Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports tariki 23 Ukwakira 2022 ushobora kwimurirwa i Kigali aho (…)
-
Iby’urubanza rwa Shikama wa ‘BANNYAHE’ byafashe indi ntera #rwanda #RwOT
Mu iburanisha ryo mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nibwo ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zatuma yongera gukora ibyaha.
Ibi byaje guhabwa ishingiro n’urukiko rw’ibanze rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ahita ajuririra iki cyemezo avuga ko impamvu zo gukora icyaha zitakiriho ngo kuko ibyatumye yifata amajwi yatumye akurikiranwa yavuyeho abaturage bakimurirwa mu Busanza.
Muri ayo majwi yatumye akurikiranwa, Shikama Jean de Dieu, yavuze ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye 'gukorerwa Jenoside'.
Shikama ukurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri, ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko hari impamvu zikomeye zatumye rimukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Impamvu ubushinjacyaha bwagaragaje mu rukiko rw’ibanze no mu rwisumbuye rwa Nyarugenge yari uko aramutse arekuwe yakongera gukora ibyaha
Akimara gukatirwa yahawe iminsi itatu yo kuba yamaze kujurira, bituma ahita atanga ubujurire bwe asaba ko yafungurwa by’agateganyo aho kuri ubu afungiye muri gereza ya Nyarugenge.
Mu rubanza ubwo yaburanaga ku mpamvu z’ubujurire bwe, Shikama yahawe umwanya ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe, avuga ko icyatumye ajurira byaturutse ku kuba mu mwanzuro w’urukiko rw’ibanza uvuga ko kuba yafungwa ari byo byatuma icyaha gihagarara.
Yeretse urukiko ko aramutse arekuwe by’agateganyo atakongera kwifata amajwi yabaye intandaro yo gukekwaho ibyaha kubera ko impamvu yatumye ayifata yarangiye bitewe n’uko abaturage bamaze kwimurwa.
Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze kigumaho kandi kikanagumana agaciro kacyo kose.
Yavuze ko ibisobanuro byo kuvuga ko nta mpamvu yari ihari yo gufata amashusho ngo yabikoze atabaza nta shingiro bifite kuko mu gihugu gifite umutekano ntacyo yatabazaga.
Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 saa saba nubwo byari biteganyijwe ko rusomwa saa tanu.
-
Amafoto:Ihere ijisho uburanga bw'abakobwa bavugisha benshi i Kigali #rwanda #RwOT
1. Shaddyboo
Mbabazi Shadia(Shaddyboo) ni umwe mu banyamideri bamamaye hano mu Rwanda ndetse n'umwe mu Banyarwanda bakurikirwa n'abantu benshi ku imbugankoranyambaga, akunze kugaragara yagiranye urugwiro n'ibyamamare muri muzika hano muri Afrika nka Diamond, Davido ndetse n'abandi.




2. Yolo The Qween
Yolo The Qween n'umwe mu bakobwa bafite ubwiza n'ikimero bivugisha benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo dore ko bivugwa ko ubu yaba ari mu rukundo n'umuhanzi ukomoka mu Leta z'unze ubumwe z'Amerika Drake wahoze ari umukunzi wa Rihanna.




3. Uwicyeza Pamella
Uwicyeza Pamella ni umukobwa wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 avugwaho na benshi kubera uburanga budasanzwe n'imiterere bikivugisha benshi, kugeza ubu Pamella ari mu rukundo n'umuhanzi The Ben bamaze no gusezerana imbere y'amategeko kubana nk'ugore n'umugabo.




4. Uwase Muyango Claudine
Miss Muyango yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 ndetse aza no kwegukana ikamba ry'umukobwa wahize abandi mu kugira amafoto meza, kugeza ubu n'umubyeyi w'umwana w'umuhungu yabyaranye n'umukunnyi w'umupira uzwi nka Kimenyi Yves.




5. Miss Mutesi Jolly
Miss Jolly n'umwe mu bakobwa bagira amafoto akundwa hano mu Rwanda ndetse nawe kuva yatorwa yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye cyane mu bitegura amarushanwa y'ubwiza haba mu Rwanda ndetse no muri Africa.




6. Kate Bashabe
Kate Bashabe ni rwiyemezamirimo washinze inzu y'imideri ya Kabash Fashion House ndetse akaba azwi mu bikorwa by'ubugiraneza no kuzamura imibereho myiza y'abaturage bari mu buzima bugoye.




-
Tigray: Ingabo za leta 'zinjiye' mu mujyi w'ingenzi wa Shire #rwanda #RwOT
Shire ni umwe mu mijyi minini mu ntara ya Tigray kandi uri hafi y'umurwa mukuru wayo, Mekele.
Kuwa mbere leta ya Addis Ababa yari yatangaje ko igamije kwigarurira ibibuga by'indege byose byo muri Tigray, Shire ni umwe mu mijyi ifite ikibuga cy'indege.
Mu itangazo, abarwanyi b'intara ya Tigray bavuze ko 'mu ntambara kuva mu gace runaka ni ibisanzwe', kandi bise gufata umujyi wa Shire 'iby'igihe gito'.
Shire iri mu ntera ya kilometero zirenga gato 100 uvuye ku murwa mukuru Mekele, iri kandi hafi y'umupaka wa Eritrea mu majyeruguru. Ufatwa nk'umujyi w'ingenzi mbere yo kugera i Mekele.
Imirwano muri Tigray yongeye kubura muri Kanama(8) nyuma y'amezi atanu y'agahenge.
Ubu hari ubwoba bw'akaga gakomeye ku baturage kuko ubwikorezi bw'imfashanyo ijyayo bwahagaze kubera imirwano.
Abantu ibihumbi amagana bahunze ingo zabo batinya urugomo, abarwanyi ba Tigray bahamagarira umuryango mpuzamahanga 'kuzuza inshingano zawo ugahagarika imirwano.'

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres kuwa mbere yavuze ko muri Tigray ibintu 'birimo kurenga igaruriro', asaba ko imirwano ihagarara ako kanya.Ariko urugomo n'imirwano birakomeje kandi amakuru ataremezwa neza avuga ko ingabo za leta, zifatanyije n'iza Eritrea, zirimo kwigarurira n'utundi duce mu majyepfo ya Tigray.
-
Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n'imitwe yajujubije abaturage b'icyo gihugu, irimo na FDLR. #rwanda #RwOT
Icyegeranyo cya Human Rights Watch cyagiye ahagaragra kuri uyu wa kabiri, kariki 18 Ukwakira 2022, kirashinja igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), guha intwaro, ibiribwa, imiti n'imyambaro imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw'icyo gihugu, ku isonga hakaza FDLR y'abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
 Human Rights Watch ubundi ikunze kwirengagiza amahano FDLR ikorera abaturage ba Kongo, harimo kubica, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu, irashingira ku buhamya bw'inyeshyamba za FDLR zivugira ko FARDC iyitera inkunga, kugirango nayo iyifashe kurwanya umutwe wa M23.Â
Abo batangabuhamya batanze urugero ko nko ku itariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka, FARDC yashyikirije abarwanyi ba FDLR bafite ibirindiro ahitwa 'Kazaroho' muri pariki y'ibirunga, amasanduku menshi y'intwaro. Ibi ngo byari nko kubashimira, kuko mu mezi 2 yari ashize(muri gicurasi), FDLR n'inyeshyamba za CMC/FDP, zafashije FADRC kubuza M23 kwigarurira ikigo cya gisirikari gikomeye cya Rumangabo.
Mu nama yabereye ahitwa Pinga muri Kivu y'Amajyaruguru, tariki ya 08 n'iya 09 Gicurasi uyu mwaka, yanitabiriwe n'abasirikari bakuru benshi ba FARDC, bayobowe na Col. Salomon Tokolonga ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri'regiment' ya 3411, imitwe irimo FDLR yiyemeje gushyira hamwe igafasha FARDC guhangana na M23. Indi mitwe yari muri iyo nama ni APCLS iyoborwa na Janvier Karairi, CMC/FDP ya Dominique Ndaruhutse bakunda kwita'Domi', NDC-R ya Guido Mwisa Shimirai na Nyatura ANCDH/AFDP itegekwa na Jean-Marie Bonane.
Benshi mu bategeka iyi mitwe bafatiwe ibihano n'Umuryango w'abibumbye kubera ibyaha by'intambara, ariko Leta ya kongo ikarenga igakorana nabo.
Col. Tokolonga yemereye Human Rights Watch ko yitabiriye iyo nama koko, nubwo ahakana ibyayivugiwemo. Nyamara abo bari kumwe muri iyo nama, barimo n'abakomeye muri FDLR, bahishuye ko aribwo hashinzwe ikiswe'Forces amies', ni ukuvuga ihuriro ry'imitwe yiyemeje gutera ingabo mu bitugu igisirikari cya Kongo.
Iki cyegeranyo cya Human Rights watch kije nyuma y'aho Perezida Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ugira isoni nke, abeshyeye isi yose mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, ubwo yatinyukaga kuvuga ko FDLR itakibaho, isigaye ari 'baringa u Rwanda rwitwaza kugirango rutere Kongo'!
Abategetsi ba Kongo bahakana ibigaragarira buri wese, birengagije ko utatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Si ubwa mbere hasohotse icyegeranyo gishinja Leta ya Kongo gukorana bya hafi n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, kuko muri Nyakanga uyu mwaka n'impuguke za Loni zasohoye raporo itunga agatoki abasirikarui bakuru muri FARDC gutera inkunga uwo mutwe wajujubije inzirakarengane z'Abanyekongo.
Ibyo birego byateye isoni Perezida Tshisekedi, maze mu kwezi gushize avana Gen. Cirimwami ku buyobozi bw'ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y'Amajyaruguru, nyamara aridegembya i Kinshasa, aho gukurikiranwaho uruhare rwe mu gufasha imitwe yica abaturage.
The post Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n'imitwe yajujubije abaturage b'icyo gihugu, irimo na FDLR. appeared first on RUSHYASHYA.
-
Musanze: Abagabo biyemeje kutazitirwa n’umuco bakaganiriza abana babo b’abakobwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ababyeyi biganjemo abagabo bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bagiye kurushaho kubaka ubucuti bwa kibyeyi hagati yabo n’abana babo, cyane cyane b’abakobwa, (…)
-
#AmavubiU23 akomeje kwitegura Mali, Dlyan Maes ukina muri Chypre yageze mu mwiherero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo yitegura ikipe y’igihugu ya Mali bazakina kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade (…)
-
Karate: Batangiye gutoranya ikipe y’igihugu izitabira shampiyona nyafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Ukwakira, muri federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda 'FERWAKA' bateguye amahugurwa y’abakinnyi y’iminsi ibiri (…)