
Author: webrwanda
-
Unity Club Intwararumuri izakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yatangaje ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bazakomeza gusigasira ubumwe (…) -
Nta mvura idahita!Sandra Teta yageneye ubutumwa Prince Kid wahoze ari umukunzi we #rwanda #RwOT
Sandra Teta udakunze kugaragara avuga mu bitangazamakuru yifurije Prince Kid wahoze ari umukunzi we gukomera mu bihe bitoroshye arimo ndetse amwibutsa ko nta mvura idahita ibihe arimo bizarangira.
Teta Sandra na Prince Kid batangiranye umushinga wa Rwanda Inspiration Back Up mbere y'uko itangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda mu 2014.
Ishimwe Dieudonné ( Prince Kid) mu 2016, yabwiye umunyamakuru wa TV10 ko mu buzima bwe yakunze rimwe gusa kandi umukobwa bakundanye adateze kuzamwibagirwa.
Uwo yavugaga ni Teta Sandra bari barakundanye ubwo yari akirangiza kaminuza.

Aba bombi bakundanye igihe kitari gito, kugeza mu 2014 ubwo uyu mukobwa yinjiraga mu rukundo rushya n'umuhanzi Derek wamamaye mu itsinda rya Active batandukanye mu 2017 mbere y'uko mu 2018 atangira gukundana na Weasel wo muri Uganda ubu bafitanye abana babiri.

Ubwo Sandra yari mu Kiganiro n'Igihe yabajijwe ubutumwa yagenera Princekid ufungiye muri gereza ya Mageragere aho akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo bikekwa ko yakoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda.
Teta Sandra yagize ati 'Icyo namubwira ni ugukomera, nta mvura idahita!'
Sandra ari mu Rwanda nyuma y'uko hamenyekanye ibibazo agirana n'umugabo we Weasel wamukubitaga akamwangiza mu buryo bukomeye.
Uyu mubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Weasel kuva yagera mu Rwanda yirinze kugaragara mu bitangazamakuru ndetse n'abo babashije kuganira yirinda kugira icyo avuga ku byerekeranye n'umuryango icyakora akavuga ko kwivugaho ubwe ntacyo bimutwaye ariko hatajemo umuryango.


-
Hamuritswe imishinga mishya izahabwa inkunga muri gahunda ya Katapult Africa Accelerator #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hamuritswe imishinga mishya icyenda y’ikitegererezo mu ikoranabuhanga izagira uruhare mu guhindura ubuhinzi, ibiribwa n’ikoranabuhanga mu kurengera (…)
-
Umunyarwandakazi ari mu baguye mu mpanuka y’indege muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu baguye mu mpanuka y’Indege ya ‘Precision Air’ yabereye mu Kiyaga cya Victoria kuri iki Cyumweru, byamenyekanye ko harimo n’Umunyarwandakazi witwa Hamza (…)
-
Icyangombwa cy'ubutaka kigiye kujya gitangirwa ku IREMBO #rwanda #RwOT
Inzego zishinzwe imicungire y'ubutaka zavuze ko mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hazatangira gutangwa ibyangombwa by'ubutaka mu buryo bw'ikoranabuhanga binyuze ku rubuga Irembo nk'uko na serivisi z'irangamimerere zihatangirwa.
Ni kenshi humvikana abaturage binubira serivisi mu mitangire y'ibyangombwa by'ubutaka.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ikigo gishinzwe ubutaka cyatangaje ko mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hazatangira gutangwa ibyangombwa by'ubutaka binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga, umuturage anyuze ku Irembo.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe imicungire y'ubutaka Nishimwe Marie Grace avuga ko ibi bizorohereza abaturage no kubarinda gukomeza gutakaza ibi byangombwa.
 Ati 'Icyangombwa koranabuhanga ubundi iyo umuturage yasabye serivisi tumuha icyangombwa cy'igipapuro ajyana akabika twaje kubisuzuma hari igihe agenda akabika,akanakibura mujya mwumva amatangazo kuri radio agaragaza ko umuturage yataye icyangombwa kandi kikanagurwa ibihumbi 5 rero twabonye ko turi kujya mu ikoranabuhanaga, serivisi zitandukanye niba umuturage afata amafaranga kuri telefoni akanayahererekanya kuki atabona icyangombwa cye cy'ubutaka kuri telefoni ni bwo buryo twakoze turi kureba ko mu kwa 12 twatangira kubukoresha aho kugira ngo umuturage abone icyangombwa cy'igipapuro abe yabona icyangombwa koranabuhanga ashobora kugaragaza na banki ikaba ibizi n'abandi bose. “
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo Mpabwanamaguru Merard avuga ko iri koranabuhanga rizoroshya n'akazi kakorwaga muri serivisi z'ubutaka.
Ati “ Icyangombwa koranabuhanaga cy'ubutaka kizatanga umusaruro ugaragara kuko igihe habagaho uburyo bwo guhererekanya ubutaka bikabera imbere ya notaire, hakabaho n'abajya kubikora muri système, gusikana document,ibyo ni byo abaturage mu gihe bazaba basaba serivisi baba bashobora kubyikorera. “
Kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z'ubutaka cyatangirijwe i Gikondo aho umuturage ataha abonye serivisi z'ubutaka yaje kwaka zirimo n'ibyangombwa by'ubutaka.
Mu kwezi kwa 12 hazabaho n'icyumweru cyahariwe serivisi zo gutanga impushya z'ibyangombwa byo kubaka hibandwa cyane cyane kubabonye ibyangombwa muri za site cyangwa ahakozwe physical plan muri uyu mujyi.
@RBA
The post Icyangombwa cy'ubutaka kigiye kujya gitangirwa ku IREMBO appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/11/08/icyangombwa-cyubutaka-kigiye-kujya-gitangirwa-ku-irembo/
-
Igisubizo cya Peter Crouch ku mukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo cyatunguye benshi #rwanda #RwOT
Peter Crouch wakiniye Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza avuga ko uvuze ko Ronaldo arusha Messi waba utazi umupira.
Imyaka irenga 10 irashize hibazwa umukinnyi mwiza hagati y’umunya-Argentine ubu ukinira PSG mu Bufaransa, Lionel Messi n’umunya-Portugal ukinira Manchester United mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo.
Buri umwe aba afite abafana kandi banafite ingingo zigaragaza ko umuknnyi we ari we mwiza kurusha undi.
Peter Crouch wakiniye Liverpool ubu akaba asigaye ari umusesenguzi, ubwo barimo bavuga kuri iyi ngingo bakiriye ubutumwa bwa Anthony Joshua umuteramakofi wahisemo Cristiano Ronaldo.
Crouch yahise avuga ko bitamutungura kuko Anthony ari umuntu wa Cristiano cyane.
Ati “Ni umuntu wa Ronaldo, yari mu mwiherero wa Ronaldo.”
Yakomeje avuga ko nubwo ari umukinnyi w’agatangaza ariko na none uvuze ko Ronaldo arusha Messi waba utazi umupira.
Ati “sinzi niba navuga ibi cyangwa ntabivuga ariko numva uvuze Ronaldo utaba uzi umupira neza. Ndatekereza Ronaldo ntasanzwe ariko ntabwo twabyumva kimwe uhisemo Ronaldo.”
2007 bwa mbere aba bagabo bisanze muri 3 ba mbere bahataniye igihembo cya Ballon d’Or cyegukanywe na Kaka, kuva 2008 batangiye kugenda basimburanwa kuri iki gihembo kugeza 2018 ubwo hivangagamo Luka Modric.
Cristiano Ronaldo na Messi bamaze imyaka bahanganye
Peter Crouch avuga ko uvuze ko Ronaldo arusha Messi utaba uzi umupira -
Leta y'u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri #rwanda #RwOT
Nkuko tubikesha igitangazamakuru Jeune Afrique, tariki 4 Ugushyingo 2022 Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'u Rwanda yandikiye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isaba irekurwa ry'Abanyarwanda babiri, Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafungiwe muri icyo gihugu kuva muri Kanama uyu mwaka.
Ibi bije byiyongera k'ubundi bushotoranyi bukomeje gukorwa na Kongo Kinshasa kugeza naho ku munsi w'ejo indege yabo ya gisirikari yavogereye ikirere cy'u Rwanda.
Jeune Afrique yatangaje ko yabonye ibaruwa Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yandikiye mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula Apala, ku wa 4 Ugushyingo.
Muri iyo baruwa, Minisitiri Biruta yagarutse ku bikorwa byo kwibasira abanyarwanda baba muri RDC, aho abaturage babiri bafashwe, bafungirwa muri kasho z'Urwego rushinzwe iperereza muri RDC, ANR.
Abafunzwe ni Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafashwe ku wa 30 Kanama 2022, bagafungwa mu ibanga na ANR. Bafatiwe mu rugo rwa Dr Nshimiyimana.
Dr Nshimiyimana wabaye umuyobozi w'agateganyo wa UNAIDS muri RDC, asigaye ayobora muri icyo gihugu Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubuzima (AHDO), mu gihe Mushabe yari ashinzwe ibikorwa by'uyu muryango ku rwego rw'intara, agakorera i Tshikapa, muri Kasai.
Mu ibaruwa ye, Minisitiri Biruta yasabye Guverinoma ya Congo 'kurekura mu buryo bwihutirwa abo banyarwanda, nta mananiza.'
Minisiteri ayoboye kandi yatangaje ko yongeye kwamagana uburyo abanyarwanda bakomeje gutotezwa muri RDC, igasaba Guverinoma y'icyo gihugu kubihagarika.
Si ubwa mbere u Rwanda rushinja RDC gufata no gufunga abaturage baryo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Bamwe mu baheruka ni abasirikare babiri Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, bashimuswe n'ingabo za FARDC zifatanyije n'Umutwe wa FDLR. Bashimuswe bacunze umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi, baza kurekurwa binyuze mu mishyikirano.The post Leta y'u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri appeared first on RUSHYASHYA.
-
Impanuka y’indege muri Congo yahitanye Umugande n’Umurusiya #rwanda #RwOT
Kapiteni Jackson Ninsiima, w’imyaka 34 ukomoka mu Karere ka Kiruhura hamwe n’undi witwa Peter bivugwa ko afite ubwenegihugu bw’Uburusiya, baguye muri iyo mpanuka yabaye mu cyumweru gishize ku wa 05 Ugushyingo 2022 ubwo yahanukaga igahita ifatwa n’inkongi igakongoka.
Umuyobozi w’AKarere ka Kiruhura, Mukago Daniel Rutebya, yemeje iby’uru rupfu agira ati 'Ni byo yari indege yiigenga y’ubucuruzi (private jet) kandi yari itwaye imizigo. Uyu musore ni we wari uyitwaye agiye Kasese i Goma, ikora impanuka. Ndatekereza uko dushakamo amakuru y’uburyo twagarura umurambo mu gihugu.'
Radiyo KFM yo muri Uganda yatangaje ko bamenye amakuru ku cyumweru tariki ya 06 Ugushyingo 2022 mu masaha ya saa tatu z’ijoro ko yataye inzira, ikoranabuhanga ry’indege (radar) ntiyabasha kuyibona batangira gushakisha.
Yongeyeho ko abakoranaga na dereva w’indege bihutiye kumenyesha amakuru umuryango we. Kugeza ubu nta yandi makuru aratangazwa kuri iyo ndege.
Aho i Kasese nabwo muri uyu mwaka haherukaga kuba impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Antonov 28 ifite nimero iyiranga ya 9ONSX ya kompanyi y’indege ya Trancept Congo yerekezaga muri Maniema, yaje guhura n’ibibazo. Abantu batatu barimo umupilote, uwungirije n’umukanishi bahaburiye ubuzima.
-
Ukuri ku ifungwa ry’Umugore w’Umunyamakuru Theo wa Umubavu TV n’ibyaha ashinjwa #rwanda #RwOT
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro na UKWEZI yemeje ko uyu mugore afunzwe ati”Tariki ya 5 Ugushyingo 2022 , RIB yafunze umugore witwa Umwali Chantal , ukekwaho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano '’
Avuga ko iki cyaha Umwali Chantal yagikoze ubwo yahinduraga Message cyangwa se ubutumwa bugufi bwa RBC bugaragaza ko umuntu yipimishije Covid-19 , akayerekana ubwo yari agiye gusura umuntu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge(Megaragere) kandi nta Covid-19 yipimishije .
Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga uyu mugore yafatiwe mu Kagari ka Kavumu,Umurenge wa Mageragere ho mu Karere ka Nyarugenge ndetse ko ibi bikorwa yakoze bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda.
Avuga ko mu ibazwa, Umwali yemeye iki cyaha ariko ko atavuze impamvu yaba yaramuteye kugikora, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe idosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Nsengimana Theoneste afunganywe n’abandi bantu barindwi babayoboke b’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya Victoire Ingabire 'Darfa Umurinzi”. Aba bose batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu ukwakira muri 2021, byavugwaga haburijemo igikorwa cyari cyateguwe cyo kwizihiza umunsi witiriwe Umuhoza Victoire Ingabire wiswe 'Ingabire Day', ibi biganiro byavugwaga ko byari guca kuri Shene ya Umubavu TV.
Aba baregwa bose bamaze umwaka bafunzwe , ikiburanwa ni ubujurire bwabo aho urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kuwa 09 Ugushyingo 2021, rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bagafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere).
Uko umugore wa Theo wa Umubavu TV yafunzwe||Nasanga umugabo we muri gereza hazakurikiraho iki ?
