
Author: webrwanda
-
Volleyball: REG na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa ryo gushimira abasora. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru mu nyubako y’imikino izwi nka BK ARENA, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora aho ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (…) -
Umutingito upima 5.5 muri Indonesia w ishe abarenga 160 ku munsi wa nyuma wa G20 #Rwanda #RwOT
5.5 magnitude earthquake struck southwest of the Indonesian island of Sumatra on Wednesday, as the country hosted the last day of the G20leaders’ summit in Bali.
Source : https://www.independent.co.uk/asia/southeast-asia/indonesia-earthquake-2022-g20-b2226125.html
-
Perezida Kagame azahura na Tshisekedi muri iki Cyumweru #rwanda #RwOT
Perezida w'u Rwanda n'uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kuwa kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, barahurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi.
The Easter Africa yatangaje ko ibiganiro byo kuri uyu wa Kane bizaba biyobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo.
Kuri gahunda bizibanda uko umwuka uri hagati y'u Rwanda na Congo wahosha, aho iki gihugu gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za leta FARDC.
-
Perezida William Ruto yagiriye uruzinduko muri RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Kenya Dr. William Ruto yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro (…)
-
Uduhigo tudasanzwe Davido yaciye dufite mbarw… – #rwanda #RwOT
Uyu muhanzi ni umwe mu byamamare bikomeye muri Africa ukomeje kugenda akora indirimbo zitandukanye, kandi zigira igikundiro cyo hejuru kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2011.
Kuri uyu munsi yizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 30, InyaRwanda.com yagerageje kwinjira mu bikorwa by'indashyikirwa yagezeho bituma ari mu b'imbere bayoboye mu muziki.
Gusa winjira muri iyi nkuru icyo ugomba kumenya ni uko uyu mugabo afite ibikorwa bikomeye yamaze kugeraho, bifite mbarwa bafite imyaka nk'iye yaba mu muziki no mu buzima busanzwe, cyane cyane muri Afurika.
Uyu muhanzi ni we wa mbere ukora injyana ya Afrobeat wabashije kwifashishwa mu ndirimbo y'igikombe cy'isi, yatunganijwe na Red One ufatwa nka Producer w'ibihe byose. Iyi ndirimbo kandi yayihuriyemo na Trinidad na Aisha.
Muri iki gihe kandi afitanye imikoranire n'ikompanyi itunganya imyenda yo mu Budage ya PUMA. Yagizwe umwe mu ba Brand Ambassador bayo, aho yanatambutse muri New York Fashion Week.
Uretse kandi umuziki kuri Davido n'ubwo wabaye imbarutso, yagize uruhare muri filimi zitandukanye, zirimo 'Queen Of Katwe' yo mu wa 2016 na 'Coming to America II' yo mu mwaka wa 2020.
Ni we kandi muhanzi wo muri Africa wabashije kwesa agahigo ko guhabwa igihembo gikomeye mu muziki cya BET, hari mu mwaka wa 2018. Ijambo yavuze kuri uwo munsi ryavugishije benshi, ashishikariza abantu gusura no kuza gufata ku mafunguro ya Africa.
Yashyizwe kandi ku rutonde rw'abanya Africa bari munsi y'imyaka 30 bari guhindura imibereho yabatuye isi, hari mu wa 2018 kandi ku mwanya wa mbere w'abanyabigwi muri Africa mu wa 2021.
Davido kandi yagiye asohoka mu binyamakuru byinshi by'ubukungu. Kuwa 30 Ugushyingo 2017 yabaye umuhanzi wo muri Africa wa mbere ubashije gutaramira abantu muri MOBO Awards, ahita anegukana igihembo cya 'Best African Act'.
Ku myaka 26 hari muri Mutarama 2019, yabaye umunyafurika muto ubashije kuzuza inyubako rurangiranwa y'imyidagaduro ya O2 Arena iherereye mu Bwongereza mu gitaramo, iyi nyubako ikaba ifite ubushobobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 20.
Ubwo yuzuzaga O2 Arena
Davido yegukanye icyiciro cya Best African Act muri MOBO Awards
Ari mu banya Africa bacye bavuga rikijyana
Ubwo yitabiraga BET Awards
Aha ni muri filimi ya ‘Coming to America II’
Afitanye amasezerano y’imikoranire na PUMA
Ari mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo y’igikombe cy’isi cya 2022
-
M23 iravugwaho gufata mpiri Umusirikare wari ukuriye ingabo za FARDC muri Kibumba #rwanda #RwOT
Umutwe wa M23 wafashe mpiri Umusirikare mukuru muri FARDC witwa Lt Col Assouman,usanzwe ari Komanda wa Batayo ya 213 wari uyoboye ibitero byo kuyihashya muri Kibumba.
Uyu musirikare yafashwe mpiri mu gihe Lt Gen Alain yarashwe ukuboko nkuko amakuru ari kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga abitangaza.
Ku munsi wejo tariki ya 20 Ugushyingo 2022,nibwo imirwano yari yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC mu gace ka Kibumba.
M23 ikomeje gufata uduce dutandukanye,biravugwa ko ubu igeze ku birometero 8 gusa uvuye mu mujyi ukomeye wa Goma.
Kuri uyu wa mbere imirwano hagati y'ingabo za leta na M23 yakomeje mu duce twa groupement ya Binza mu burengerazuba bwa territoire ya Rutshuru, nk'uko amakuru yabyemeje.
Imirwano ya M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bava mu byabo kuva mu kwezi kwa Kamena (6), nk'uko ishami ry'ubutabazi rya ONU ribivuga.
Imibereho y'abahunze bari mu nkambi z'impunzi ahatandukanye muri Kivu ya Ruguru yifashe nabi cyane, nk'uko imiryango itandukanye y'ubutabazi ibivuga.
M23 ivuga ko yiteguye kuva mu duce yafashe igihe cyose leta ya RDC yakwemera ko bagirana ibiganiro gusa iyi leta yo ntibikozwa kuko yita uyu mutwe uw'iterabwoba.
-
Senegal yashegeshwe n'ibitego byo mu minota ya nyuma yatsinzwe n'Ubuholandi #rwanda #RwOT
Ikipe ya Senegal yari yiziritse ku Buholandi akagozi gacika mu minota ya nyuma buyitsinda ibitego 2-0 mu minota 10 ya nyuma y'umukino.
Mu mukino wa mbere w'aya makipe yombi yo mu itsinda A,warangiye Ubuholandi bwakoresheje ubunararibonye bufite mu gikombe cy'isi butsinda bigoranye Senegal ibitego 2-0.
Senegal yagaragazaga ko ishobora gutungurana yihagazeho cyane izibira Ubuholandi ndetse inagerageza kurema amahirwe gusa itenguhwa no kubura kizigenza wayo Sadio Mane wavunitse habura iminsi 8 ngo iri rushanwa ritangire.
Rutahizamu wa PSV Eindhoven, Cody Gakpo niwe washenguye abanya Senegal kuko yatanze umunyezamu Edouard umupira awuteresha umutwe wigira mu nshundura ku munota wa 84.Aha hari nyuma y'uko wari ukaswe neza cyane na Frenkie de Jong.
Senegal yari yagerageje kwihagararaho kugira ngo ishake inota rimwe,yahise ifungura umukino ishaka kwishyura ndetse itera icyugazi imbere y'izamu rya Senegal ariko ntiyabasha guhirwa n'amahirwe kuko ku munota wa 88 Papa Gueye yateye umupira mwiza ugana mu izamu ariko umunyezamu Andries Noppert awushyira muri koloneri.
Nyuma y'iminota 90 hongeweho iminota yageze 10 itahiriye Senegal kuko uko yashakaga igitego ariko yibagiwe kugarira byatumye ku munota wa 9 mu nyongera,Memphis Depay winjiye mu kibuga asimbuye azamukana umupira,atera umunyezamu Mendy ishoti undi akuramo umupira awihera rutahizamu w'Ubuholandi,Davy Klaassen wahise asongamo igitego cya kabiri cy'Ubuholandi kiba kirinjiye.
Ubuholandi bwabonye amanota yabwo 3 bigoranye ndetse bwiteguye guhangana na Ecuador yatsinze Qatar mu mukino ufungura irushanwa ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri.
Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Mbere,Wales yari imaze imyaka 64 idakandagira mu gikombe cy'isi yanganyije igitego 1-1 na USA.
USA niyo yafunguye amazamu ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Timothy Weah hanyuma cyishyurwa na Gareth Bale kuri penaliti ku munota wa 82.Aya makipe yombi ari kumwe n'Ubwongereza na Iran.
-
Kigali: Babiri bafatanywe Perimi bakoresha zitari izabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batwara ibinyabiziga, bagendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rutari urwabo. Ni nyuma y’uko abantu babiri batwara (…)



