Mu mukino wo mu mvura nyinshi yaguye mu turere twinshi tw’Igihugu kuri iki Cyumweru, abanyezamu b’aya makipe yashinzwe muri za 1960 bombi bahagaze neza mu mukino, bataha bashimwa, bituma amakipe yombi akomeza gukurikirana mu manota.
Umusifuzi, Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ uzwiho kutavugirwamo n’abanyamupira ngo bihindure imyanzuro ye, ni we wayoboye uyu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona wari utegerejwe kurusha indi yose.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni; Hakizimana Adolphe, Ishimwe Ganijuru Elie, Mucyo Didier, Ngendahimana Eric, Mitima Isaac, Rafael Osaluwe, Mugisha Francois, Luvumbu Heritier, Moussa Camara, Joackiam Ojera na Iraguha Hadji.
Rayon Sports XI
SC Kiyovu yabanje mu kibuga; Kimenyi Yves (c), Mbonyingabo Regis, Tuyisenge Hakim, Serumogo Ali, Hakizimana Felicien, Mugiraneza Frodouard, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bigirimana Abeddy, Ssekisambu Erissa, Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bienvenu.
SC Kiyovu XI
Abafana ba Rayon Sports bishimiye kwakira rutahizamu mushya, Joachim Ojera wavuye muri URA yo muri Uganda akaba yakinnye umukino we wa mbere ariko kandi bababajwe no kongera kuvunika kwa Raphael Osaluwe wari umaze amezi abiri adakina akaba yababaye amaze gukina iminota 30 gusa.
Abandi bakinnyi ba Rayon Sports bahawe umwanya mu mukino ni Musa Esenu, Nkurunziza Felicien na Ndekwe Navakure Felix basimbuye Mousa Camara, Ganijuru Elie na Iraguha Hadji.
Ku ruhande rwa SC Kiyovu, Muhozi Fred na Riyadh Noordien basimbuye bahawe imyanya na Mugenzi Bienvenu ndetse na Iradukunda Bertrand ‘Kanyarwanda’.
Kanamugire Roger agenzura umupira
Muri uyu mukino, hatanzwe amakarita atanu y’umuhondo arimo abiri ya SC Kiyovu yahawe Mbonyingabo Regis na Mugiraneza Frodouard ndetse n’atatu ya Rayon Sports yahawe Musa Esenu, Heritier Luvumbu na Mitima Isaac.
Uyu mukino warangiye nta kipe n’imwe yinjije igitego wabaye uwa munani wikurikiranya Rayon Sports idatsinda SC Kiyovu. Muri iyo mikino iheruka, SC Kiyovu yatsinze inshuro 6, banganya inshuro ebyiri.
Rayon Sports yagize amanota 33 ijya ku mwanya wa kane naho Kiyovu Sports igira amanota 32 ku mwanya wa gatanu, mu gihe urutonde ruyobowe na APR FC ikurikiwe na Gasogi United.



Abafana bagera ku kibugaÂ




Ishimwe Claude ‘Cucuri’ ni we wayoboye umukino

Abayobozi babanje kwifatanya n’abakinnyi muri gahunda ya Gerayo Amahoro


Mbonyingabo Regis agenzura umupira







Abafana bari benshi
AMAFOTO: NGABO M. Serge
James na Daniella bashimishije abari bari muri iki giterane
Dj Brianne yari yafashijweÂ
Aline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriyeÂ
Apostle Grace Lubega yasize benshi bakizeÂ
Imana yakoreye ibitangaza benshi binyuze muri uyu muvugabutumwaÂ
Igiterane cya Lubega cyitabiriwe ku bwinshi
Iki giterane abantu bafashijwe kuramya Imana
DJ Brianne ni umwe mu bitabiriye iki giterane


Uyu mubyeyi yari igihe uburwayi ariko yatashye yakize
Uyu mubyeyi yitwa Grace kuva mu 2019 yari amaranye igihe ikibazo cy’umugongo nawe yatashye yakize
Uyu mubyeyi nawe yari amaze igihe yambara umukandara ku mugongo kubera imvune yavuye muri iki giterane yakize
Mama Ethan yavuye muri iki giterane yakize
Uyu mubyeyi naw yari amaranye igihe uburwayi bw’umugongo yatashye yakize
Uyu mugabo yajugunye imbago aragenda 

Grace Lubega yabwirizaga asemurirwa kugira ngo abatumva Icyongereza babashe kumva ibyo avugaÂ
Ibyishimo byari byose nyuma y'aho Imana imukoreye ibitangaza 
Kwizera kwatumye benshi bataha bakize
Grace Lubega ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye. Igiterane yakoreye mu Rwanda cyakurikiwe na benshi ndetse kuri Youtube cyarebwe mu buryo bukomeye
Ababishoboye bafataga ifoto y’urwibutso y’uyu muvugabutumwa
Benediction iherutse kwerekana abaterankunga bashya









Inkumi n’abasore bari babucyereye 

Akanyamuneza kari kose kubari baje gushyigikira ababo bakomeje
Ubwiza bw’abanyarwandakazi bwari bwahuye n’umwambaro
Ibyiza bikwiye aheza niyo mpamvu ibirori byashyinzwe muri Olympic Hotel
Amajonjora ya Rwanda’s Global Top Model yitabiwe na bamwe mu bavuga rikijyana mu ruganda rw’imideli mu gihugu




Abasore icyizere cyari cyose 

Intambuko y’abanyamideli ku itapi y’umutuku



Byari ibihe byiza ku bakunzi b’imideli

Ni shapitire nshya mu birebana n’imideli

Akamwenyu kubifuza kuvamo abanyamideli bakomeye ku isi





Akanyamuneza kari kose kubakomeje



Bagaragaje ko bari bariteguriye kwimurika

N'ubwo hakiri amahirwe yo kongera kureba aba banyamideli muri finali kuwa 25 Gashyantare, ariko utaje yahombye


Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bakomeje, abari bagize akanama nkemurampaka na Lion Imanzi







Kanda
Gasogi United nta kipe ikomeye nta yoroshye iyiva mu nzara
Gasogi United iherutse gutsinda Rayon Sports abantu bose bareba
Gasogi United aho shampiyona igereye aha, imaze gushyiraho agahigo n’imibare biruta ibyo yagezeho kuva yagera mu cyiciro cya mbereÂ
Iyi kipe ikunze kuvuga ko ibyishimo ariyo ntego, umuntu yakemeza ko imvugo yabaye ingiroÂ
Uyu mwaka ushobora kuzaba umwaka ubikwa mu nzu y’amateka ya Gasogi United, bitewe n'ibyo imaze kugeraho shampiyona ikibura iminsi 12



