Ibi bikunze kubaho aho bivugwa ko urukundo rw'ubu rusigaye rugurwa, hashingiwe ku kuba abakobwa bakunda abahungu bafite imitungo n'amafaranga, ibi abenshi bita gukora ikofi mu mvugo zubu ndetse na bamwe mu bahungu bagakunda abakobwa bafite amafaranga.Â
Nk'uko tubikesha urubuga rwa Elcrema, aha turareba zimwe mu nyungu abakobwa bavana mu gukundana n'abahungu bafite amafaranga:
1.Ukoresha amafaranga make
Mu rukundo bibaho ko habaho uburyo bwo gukoresha amafaranga ku mpande zombi mu rwego rwo kurushaho gufatanya. Gusa iyo umugabo adahagaze neza ku mufuka usanga kwa gukoresha amafaranga bihengamira ku ruhande rw'umugore gusa ndetse akaba yanakoresha amafaranga menshi mu kurushaho guhaza ibikenewe byose.Â
Aha rero niho usanga abakobwa cyangwa se abagore bakunda abagabo bafite amafaranga kuko bibagabanyiriza amafaranga yo gukoresha bagakoresha make ku nyungu rusange andi bakayakoresha ku giti cyabo dore ko burya abakobwa bakenera ibintu byinshi bitandukanye ugereranyije n'abagabo. Mu bo abakobwa bakenera harimo; Imisatsi, inzara, amavuta, make ups n’ibindi.
2.Ubona ibyo ushaka
Umusore ukennye ashobora kuba azi gutereta, afite amagambo meza aryoshye, ariko bikarangirra aho. Umukobwa aho ava akagera akunda ibintu byiza, kandi akeza karigura nta wutabizi, wa musore ukennye bizamugora cyane kugushakira ndetse no kukubonera ibyo ushaka byose cyane ko nawe akenshi usanga ibyo ashaka atabyibonera uko bikwiye.Â
Iyi ni imwe mu mpamvu zitera abakobwa benshi kureka abakunzi babo kuko bakennye bagasanga abifite kuko babaha ibyiza bashaka, byaba ibyo kurya, imyambaro, gutemberera ahantu heza h'inzozi zabo n'ibindi.
3.Inshuti n'umuryango bawe barishima
Mu rugendo rwawe rwo gukundana nta wundi ukundira uretse wowe ubwawe, ariko tubwizanye ukuri kandi kuriho, iteka uzasanga ubuzima bwawe bushingiye kuri ba bantu bakwitaho kandi bagukurikiranira hafi mu buzima bwa buri munsi. Ba bantu batifuza kukubona ubabaye cyangwa ubayeho nabi, ntibanakishimira kukubona ukundana n'umuntu utabasha kukwitaho ngo aguhaze uko bikwiye.
Bashobora kutabikwereka cyangwa ngo babikubwire kuko biragoye kwiha guhanura umukobwa uri mu rukundo ariko ukuri guhari ni uko ababyeyi n'abavandimwe ndetse n'inshuti zawe, hatajemo iby'amashyari banezezwa no kubona ukundana n'umusore ukize kuko baba bizeye ko uko biri kose azakwitaho ntugire ikibazo kuko azaguhaza muri byose.
4.Utegura imishinga y'igihe kirambye
Kereka udafite gahunda yo kubana n'uwo mugabo, ni bwo udashobora kwishimira gukundana nawe cyane ko nta n'impamvu igaragara y'urwo rukundo. Aha umuntu ashobora kwibaza, uko utegura ubukwe, uko wifuza kubaho na nyuma yabwo n'ibindi byagusha ku byiza byo gukundana n'umugabo ukize.Â
Umugabo ukize azaguha icyizere cyo kuba wategura umushinga cyangwa imibereho yo mu buzima buri imbere kandi irambye kuko waba ufite icyizere ko bizakorwa uko bikwiye.
5.Ntuhangayikira cyane uko uzabaho
Iyo umuntu wese ava akagera nta wudakunda ubuzima bwiza. Ndetse mu Kinyarwanda baca n'umugani ugira uti “Nta wanga aheza arahabura”, bivuze ko no mu rukundo nta wifuza umugabo mubi, nta wutifuza kubaho akennye n'ubwo bibaho ko ibyo bibi umuntu yahura nabyo ariko si byo byifuzwa. Gukundana n'umuhungu ukize, bizaguha icyizere cy'ubuzima bukunejeje ndetse binakurinde kubaho uhangayikishijwe n'ubuzima bw'ejo hazaza.
Dusoza, aha byumvikane neza wakira, wakena ,urukundo rurizana. Mukobwa, ntuzasige umuhungu mukundana kuko akennye ngo wirukire ukize kuko urukundo si ubutunzi. Ubukire bushakiwe hamwe buryoha cyane kurenza ubwo usanze kuko ubwo usanze ntuba uzi uko bwaje.Â
Bizaba amahirwe kuri wowe nukunda kandi ugakundwa n'uwo muhungu cyangwa umukobwa ukize, ariko nibitanabaho ntuzumve ko ishyano rikugwiriye, bizagutere ishyaka ryo gukora cyane ufatanyije n'umukunzi wawe ubwo bukire muzabugeraneho, mwishimane muri byose.







Mukansanga yari mu bagore b'indashyikirwa bamenyekanye cyane mu mwaka ushize wa 2022 bitewe n'imirimo yamuranze cyane kwitabira imikino y'igikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar.
Uyu mwali w'imyaka 34, wabaye umugore wa mbere w'umunyafurika witwaye neza mu muri icyo gikombe cy'Isi cy'Abagabo 2022, yaraye atwaye icyo gihembo cyari giheruka gufatwa na Tatjana Schoenmaker wo muri Afurika y'Epfo nyuma yo kuba umugore wa mbere woga metero 200.
Tatjana Schoenmaker yari yatwaye icyo guhembo cya 2022 nyuma yaho yegukanye
Mukansa Salima ahawe iki gihembo, nyuma yaho kandi yari ku rutonde rw'Abagore 100 bakomeye muri Afurika mu 2022, ni urutonde rwakoze na BBC.
Iki gihembo Mukansanga yakiriye, gitangwa ku mugore









Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo Dr Merard Mpabwanamaguru ni we wari umushyitsi mukuru
Ibyishimo byari byose kuri Diane Mbarushimana Martin washinze unayobora MVO wavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aje kwifatanya na AMERWA mu kwizihiza umunsi w’umugore no gusoza icyiciro cya kabiri cya Zamuka MugoreÂ
Rev Alain Numa watangije akanaba n’Umuyobozi Mukuru wa AMERWA yashimiye amatsinda yose y’abagore by’umwihariko ayahatanye muri Zamuka Mugore avuga ko ibyiza biri imbere
Amatsinda yose uko ari umunani yahawe ibihembo bigera kuri miliyoni 2 Frw muri gahunda ya Zamuka Mugore yateguwe na AMERWA na MVO
Abanyamuryango ba AMERWA na MVO bari babucyereye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Akarere ka Kicukiro katanze telefone 50 ku bagore n’abangavu 50 babyaye, ni muri gahunda yo gukomeza gushyigikira ikoranabuhanga mu bagoreÂ
Amatsinda yahize ayandi yongerewe igishoro kugira ngo arusheho gukomeza gukataza mu iterambere
Umunsi Mpuzamahanga mu Karere ka Kicukiro wizihirijwe mu Murenge wa Kigarama mu nzu mberabyombi ya Association Mwana Kundwa
Abayobozi batandukanye bafatanije gukata umutsima hishimirwa inshuro ya 48 u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Akanyamuneza kari kose kugera no ku bashyitsi bakuru hishimirwa intambwe n’iterambere ry’umugore w’umunyarwandakazi
Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore mu Karere ka Kicukiro na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Kigarama
Dr Merard Mpabwanamaguru yibukije abantu ko ntawavuga agaciro k’umugore ngo yibagirwe Perezida Kagame wakamuhaye, asaba abantu guhora iteka babizirikana
Senateri Prof Cyprien Niyomugabo na we ari mu bifatanije n’Akarere ka Kicukiro mu kwizihiza Umunsi w’Umugore
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yasabye abagore gukomeza kwiteza imbere baharanira kumenya kurushaho gukoresha ikoranabuhanga
Abayobozi babanje kwerekwa bimwe mu bikorwa by’amatsinda y’abagore akorera mu Murenge wa Kigarama
Abagabo bari baje gushyigikira abagore mu munsi mukuru wabo wihariye
Abanyamadini bari bahari uri iburyo ni umugore wa Rev Alain Numa 
Umuyobozi wungirije wa MVO, Pappy Caspary wavuye mu Bubiligi aje kwifatanya na AMERWA mu gusoza igikorwa cya Zamuka Mugore ibaye ku nshuro ya kabiri
Bamwe mu bayobozi n’abanyamuryango ba MVO na AMERWA bafashe ifoto y’urwibutso
AMERWA na MVO biyemeje gukorera ubuvugizi no gufasha aba-Metis batabwa n’ababyeyi babo
Kuri ubu AMERWA ikorera cyane mu mujyi wa Kigali ariko yatangiye no kwagura ibikorwa byayo ngo serivisi yiyemeje gutanga zigere kuri bose mu Rwanda
MVO imaze kugira amashami mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Congo Kinshasa, mu Burundi no mu Bubiligi