Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavuze ko itakaza hafi miliyari imwe y'amadolari ku mwaka mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro anyuzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko,yongera gusaba ko leta y'u Rwanda yafatirwa ibihano mpuzamahanga.
Minisitiri w'imari wa DRC, Nicolas Kazadi, yavuze ko u Rwanda mu mwaka ushize rwinjije hafi miliyari imwe y'amadolari muri zahabu, tin,Coltan na tungsten, kandi ngo iki gihugu gifite amabuye y'agaciro make cyane.
Uyu yatangarije Financial Times muri Commodities Global Summit yabereye i Lausanne ati: “Byose biva muri DRC – ibyo biragaragara.Ntabwo ari ibirego gusa,hari n'ibimenyetso.”
Kinshasa imaze igihe kinini ishinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wayo rushyigikira M23, umutwe witwaje intwaro wasubukuye imirwano mu mpera za 2021.
Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, aherutse gusaba Perezida w'Ubufaransa wabasuye, Emmanuel Macron gufatira ibihano by'ubukungu u Rwanda kubera ko rutera inkunga M23, yayogoje Uburasirazuba bwa DRC.
Kazadi yagize ati: “Turacyategereje ibyo bihano.” Yongeyeho ko intego nyamukuru ya M23 ari ugutwara amabuye y'agaciro ya DRC no kuyanyuza ku mupaka.
Ati: 'Twatunguwe cyane no kubona ko nta 'bihano [ku Rwanda], nta n'intangiriro y'ibihano.'
Minisiteri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, Antony Blinken, yabwiye perezida w'u Rwanda, Paul Kagame mu Kuboza ko 'inkunga iyo ari yo yose iterwa imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya DRC igomba kurangira, harimo n'ubufasha bw'u Rwanda kuri M23.'
U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi ibirego bivuga ko rufasha M23 ndetse n'uyu mutwe uhakana ko ufashwa n'u Rwanda.
Yolande Makolo, Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, yagize ati: 'Minisitiri [Kazadi] afite imyumvire mibi. U Rwanda ntirukwiye gushinjwa gutsindwa kwa Leta ya DRC no kwangirika k'ubukungu bwabo kubera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro yemerwa na leta ibemerera, ndetse ikanayitera inkunga. '
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 ni bwo Kelly na David basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu muhango witabiriwe n'inshuti, abavandimwe n'imiryango y'aba bombi.
Ntabwo itangazamakuru ryari ryemerewe gufata amashusho n’amafoto, usibye abahawe uburenganzira. Gusa inyaRwanda.com yabashije kubona amashusho magufi ya 2nd Lt David & Kelly ubwo bavaga mu Murenge.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo kandi Miss Naomie Nishimwe wabaye Miss Rwanda 2020, n'abavandimwe be, Jeannine Noach, ababyeyi babo n'abandi bari hafi y'imiryango yabo.
Ku wa 14 Gashyantare 2023, ni bwo David Nsengiyumva n’umukunzi we basohoye integuza y’ubukwe bwabo (Save the Date), bagaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 24 Werurwe 2023.
Nsengiyumva David ari mu basirikare baherutse guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda, akaba n’umukinnyi wa APR BBC.
Uwineza agiye gukora ubukwe nyuma ya Uwase Pamela Loana nawe ubarizwa muri Mackenzies, warushinze ku wa 15 Ukuboza 2022 mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.
Pamela yasezeranye n'umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa imbere y'amategeko, mu muhango wari wabaye ku wa 8 Ukuboza 2022.
Ubwo basezeranaga imbere y’amategeko
Itsinda rya Mäckenzies ryaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'abakobwa batanu b'ubwiza, bakunda kwifata amashusho bari kubyina indirimbo z'abahanzi batandukanye.
Inseko, ubwiza, kujyanisha ibyo bakora, bituma benshi bahora batera akajisho kuri instagram ngo barebe ko nta gashya bafite.
Abantu benshi bababona batyo, ntibazi umuto, umukuru cyangwa niba ari impanga, niba ari abavandimwe. Ikizwi ni uko ari Mäckenzies. Aba bakobwa ni bo bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.Â
Nyuma yo gusezerana bafashe ifoto y’urwibutso
Miss Naomie ni uko yaserutse mu birori bya Kelly Uwineza
Jeanine Noach ni uko yaserutse mu muhango wo gusezerana kwa Uwineza
Ni mu birori byabaye tariki 17 Werurwe 2023, aho byitabiriwe n'abantu banyuranye barimo Umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w'u Rwanda muri Poland, Herbert Ndahiro, Uwase Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 n'umukunzi we Lukasz n'abandi.
Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland. Iri duka ry'imideli ririmo imyambaro y'abagore gusa. Ryatangiriye muri Poland ariko hari gahunda y'uko mu Rwanda hazashyirwa ishami ryaryo guhera muri Mata 2023.
Miss Umulisa yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe atekereza gushinga iduka ry'imyambaro, ariko ko yagiye akomwa mu nkokora n'ibintu binyuranye.
Yavuze ati 'Igitekerezo nari nkimaranye igihe gusa kubera akazi kenshi n'ibindi bintu mba nirukamo nari ntarabona umwanya uhagije wo kubishyira mu bikorwa.'
Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gutangira gucuruza imyambaro y'abagore, kubera ko ariyo yisangamo cyane, ariko kandi yatangiye no kwiga ibijyanye n'imyambaro y'abagabo.
Akomeza ati 'Nahisemo guhanga imyambaro y'ab'igitsinagore kuko niho nisanga cyane gusa ndi kwihugura no mu bijyanye n'imideri y'abagabo nimara kubisobanukirwa nayo nzayishyiramo. Ikaba ari imyenda ikorerwa hano Poland.'
Umulisa avuga ko gutangiza iri duka ry'imideli byari mu nzozi ze, ariko kandi byashyigikiwe no kuba akunda ibijyanye imideli, kandi akaba umuntu ukunda gukora no kugerageza gushyira mu bikorwa ibitekerezo bitandukanye byamufasha kwiteza imbere.
Avuga ko afite icyizere cy'uko 'Abanyarwanda nabo bazakunda imyambaro yanjye'.
Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya WSG mu ishami ry'Ubukerarugendo Mpuzamahanga n'amahoteli [International Tourism and Hospitality Management]. Ndetse ni umunyamakuru kuri TV Bet. Ari mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Warszawy 2022 wahatanye muri Miss Poland 2022.
   Â
Umulisa Charlotte yashimye buri wese wamushyigikiye mu gufungura ku mugaragaro iri duka ry’imyambaro yise 'Charlotte Boutique121'Â
Mu ijambo rye, Umulisa yavuze ko ari inzozi zibaye impano kuko yakuze ashaka kwikorera no guhanga udushya cyane cyane mu mideliÂ
Umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland, yashimiye Umulisa Charlotte wagize igitekerezo cyo kwagurira muri iki gihugu ibikorwa byeÂ
Miss Uwase Clementine uzwi nka Tina yashyigikiye umuvandimwe we winjiye mu byo guhanga imyambaroÂ
Lukazsk [Uri ibumoso], umukunzi wa Miss Tina yari muri ibi birori byo gufungura iri duka ry’imyambaro y’abagoreÂ
Mu gutangiza iri duka, hanamuritswe imwe mu myambaro y’abagore ibarizwamo. Yamuritswe n’abanyamideli barimo Tina UwaseÂ
Umulisa yashimye inshuti ze n’abandi bamushyigikiye muri uru rugendo rushya rwo kwikorera yatangiye
Â
Umulisa yavuze ko azafungura mu Rwanda ishami ry’iri duka ry’imyambaro y’abagore
Amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda, yatakambiye Sena y'u Rwanda ngo iyakorere ubuvugizi kuri guverinoma, kugira ngo uruhuri rw'ibibazo biri mu rwego rwa siporo mu Rwanda bibonerwe ibisubizo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, Sena y'u Rwanda yari yatumije inama nyungurana bitekerezo ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko.
Ukurikije ishusho ry'imbogamizi ziri mu mashyirahamwe y'imikino mu Rwanda afatwa nka kizigenza imbere no hanze y'igihugu, biroroshye kwanzura ko icyuho kiri muri siporo y'u Rwanda mu byiciro byose gishingiye ku bikorwaremezo bikiri iyanga n'ibikoresho byafasha abakinnyi kuba abanyamwuga, bisaba ingengo y'imari y'umurengera.
Nizeyimana Mugabo Olivier ni Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda(FERWAFA) naho Mureshyankwano Marie Rose ni senateri.
Nizeyimana Mugabo Olivier yagize ati 'Ibikorwaremezo bidahagije ndetse n'ibihari hakaba hari uburyo tubona byakoreshwa neza cyangwa byabyazwa umusaruro kurenza uko bimeze.'
Uretse mu mupira w'amaguru ufatwa nka siporo ihatse izindi mu Rwanda n'izindi siporo zibarirwa muri 30 zizwi mu Rwanda kandi zihagarariwe, ibibazo bisa naho ari bimwe birimo ubuke bw'ibibuga, ibikoresho bidahagije kandi bihenze.
Urugero ruto ni nko ku mukino wo gusiganwa ku magare kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 5 muri Afurika rwarahoze ku wa 3, ariko uwo mukino ntukinwa mu mashuri kandi n'ibikoresho ukenera birahenze ku gipimo cy'aho umukinnyi umwe kugira ngo asiganwe yujuje ibisabwa, agomba kuba yatakajweho miliyoni 3 z'u Rwanda kandi ibikoresho by'igare n'ibibisimbura bikaba bigurwa muri za miliyoni nyinshi.
Hari abagira uruhare mu iterambere rya siporo bahereye ku kurera abana bato, basabye sena y'u Rwanda kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibikoresho bya siporo byinjizwa mu Rwanda bisonerwe imisoro, kandi bishyirirweho nkunganire ndetse hahashyirwaho urwego ruhuriza hamwe ibikorwa bya siporo nk'uko bikorwa mu zindi nzego zo mu gihugu.
Habimana Hamdan akuriye ihuriro ry'amarerero 200 y'abana bakina batozwa umupira w'amaguru mu Rwanda, mu gihe Kwisanga Janvier ayobora ikipe ya Impesa FC yo mu cyiciro cya kabiri muri ruhago.
Kwisanga yagize ati 'Ikigaragara buri wese akora ibye n'undi agakora ibye, mu gihe twaba tubikora muri ubwo buryo tudahuza, tudafite icyerekezo kimwe, tuzahora buri munsi mu bibazo bidafite ibisubizo.'
Habimana Hamdan we ati 'Nk'ubuvugizi mwadukorera nka sena muri guverinoma no muzindi nzego zibishinzwe, ni uko habaho nkunganire mu bikoresho bya siporo kugira ngo tworoherwe. Iyo misoro ibaye ivuyeho ndetse na leta ikagira uruhare mu gufasha abafite ubushake kugira ngo siporo ibe yatera imbere.'
Minisiteri ya Siporo yemera ko ibibazo byose biri mu rwego rwa siporo bifite umuzi uturuka ku mikoro adahagije kuri leta, mu gutera inkunga amashyirahamwe ya siporo amwe n'amwe.
Icyakora Minisitiri wa siporo, Aurore Munyengaju Mimosa, ashyira mu majwi abikorera kugira ubwoba bwo gushora muri urwo rwego no kugira ubumenyi buke mu gucuruza muri siporo.
Yagize ati 'Ariko biragaragara ko hari abakitinya mu gushora imari mu bikorwa bya siporo, n'ubumenyi budahagije mu gucuruza ibikorwa bya siporo.'
Icyakora bamwe mu bashoye imari muri siporo bo bahera ku nzitizi ziri muri uru rwego, mu kugaragaza ishingiro ry'ubwoba bw'abatinya gushora imari muri uru rwego.
Inshuti Fidele aturuka muri Dream Team Academy naho Mudaheranwa Shafi ni visi Perezida wa Gorilla FC.
Inshuti Fidele yagize ati 'Nawe uratekereza ukavuga ngo nshobora gushora aya mafaranga muri iki gikorwa ukabona ntazagaruka.'
Kuri ubu abantu batunzwe na siporo nk'umwuga mu Rwanda ntabwo bazwi, icyakora Minisiteri ifite mu nshingano urwo rwego, ivuga ko iri gukora ubushakashatsi kugira ngo ibamenye nyamara intego ya guverinoma ari uko umwaka 2030 siporo izaba ari urwego rutanga inyungu kubayikora, rukungahaye ku bunyamwuga kandi rwihagije mu bukungu.
Amashya atavuga rumwe n'ubutegetsi muri Nijeriya yagejeje ikirego cyayo mu nkiko kirwanya ibyavuye mu matora byasize Perezida Bola Tinubu yegukanye instinzi mu matora yo kuya 25 gashyantare 2023.
Ishyaka (PDP) cyangwa The People's Democratic Party mu magambo arambuye y'icyongereza, riyobowe na Atiku Abubakar, , Labour Party ya Peter Obi na Action Alliance ya Solomon Okangbuan ndetse na Allied People's Movement rya Chichi Ojei niyo yatanze ikirego mbere y'uko itariki yo kwemeza burundu Perezida igera.
UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA WA NIYITEGEKA FABIENNA NYIRANZAYINO JOSEPHINE UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UFITE UPI:5/07/07/04/1877 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RWABASHENYI, AKAGALI KA RURENGE, UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.
IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 27/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 03/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).
WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.
Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ukinira APR BBC, 2nd Lt Nsengiyumva David.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 ubera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango barimo Miss Nishimwe Naomie, Jeanninne Noach wahoze akundana n’umuhanzi Cyusa Ibrahim, inshuti n’umuryango.
Basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe bwa bo buzaba tariki ya 24 Werurwe 2023. Biteganyijwe ko imihango yose y’ubukwe izabera umunsi, gusaba no gukwa kimwe no gusezerana imbere y’Imana.
Itsinda rya Mackenzie Uwineza Kelly abarizwamo, ni itsinda rigizwe n’abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.
Agiye gukora ubukwe nyuma y’uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.
2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.
Marburg ni virusi yegeranye cyane n'iya Ebola, nk'uko ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku Isi OMS, ribivuga.
 Marburg yatangiye kuboneka igihe abantu 31 bayanduye nyuma y'icyumweru bagapfa mu 1967 muri:
Marburg na Frankfurt, mu Budage
Belgrade nuri Serbia
Iyi ndwara basanze yarahazanywe n'inkende zinjijwe mu Budage zivuye muri Uganda.
Ariko kuva icyo gihe, iyi virus yagiye ica no mu zindi nyamaswa hanyuma no mu bantu.
Yandura iciye ku bantu bamaze igihe binini mu buvumo no mu binogo bicukurwamo ubutare bisanzwe bituwemo n'uducurama
Ni bwo bwa mbere ibonetse muri Tanzania â” ariko hari ibindi bihugu vya Africa yigeze kubonekamo, birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya,Angola, Afurika y'Epfo, Uganda, Zimbabwe,Ghana.
Mu 2005 iyi virusi yahitanye abantu barenga 300 muri Angola.
Ariko i Burayi, yishe abatarenze 10 mu myaka 40 ishize â” hamwe n'undi umwe muri Amerika, yari yaravuye mu buvumo muri Uganda.
Iyi virusi itungura umubiri ikawushegesha, ibimenyetso byayo birimo:
Guhinda umuriro
Kuribwa umutwe
Kubabara ingingo
Nyuma y'iminsi itatu, akenshi hakurikira:
Gucibwamo
Kuruka
Kuva amaraso
Kuribwa cyane mu nda
OMS ivuga ko kuri uru rugero, abantu babona umuntu uyanduye nk'umuzimu, amaso agatukura, isura igahinduka, agacika integer cyane.
Abantu benshi bahita batangira kuva amaraso mu bice bitandukanye by'umubiri, bagapfa mu gihe cy'iminsi icyenda kuva batangiye kurwara, kubera gutakaza amaraso menshi no kunegekara.
Ugereranije, iyi virusi yica icya kabiri cy'abayanduye, nk'uko OMS ibivuga, ariko aho byari bikomeye cyane ni aho yishe hafi 90% by'abanduye.
Uducurama two mu bwoko bwa 'Fruit Bat' akenshi nitwo tuba tubitse iyi virusi.
Inkende zo muri Africa n'ingurube nazo zishobora kugendana iyi virusi.
Mu bantu, ikwirakwira iciye mu matembabuzi y'uruhu no gukora ku byandujwe iyi virusi.
Muri iki cyumweru kizamara iminsi itanu, abakozi b'uru rwego bazasura imirenge 15 igize akarere ka Musanze. Byinshi mu bibazo byakiriwe ni iby'amakimbirane ashingiye ku mitungo, imanza zitarangijwe ndetse n'izitararangijwe uko bikwiye.
Ikibazo cyafashe umwanya munini, ni icya Mushengezi Jean Damascène uvuga ko akarere ka Musanze kamuhombeje; nyuma yo kumukodesha ubutaka yacukuyemo ibyuzi; nyuma hakaza koherezwamo ruhurura ubwo hubakwaga imihanda.
Mushengezi ukoresha ubutaka bwa Leta buri mu kagari ka Mpenge, yabwiye IGIHE ko yakoze uyu mushinga w'ubworozi bw'amafi agamije inyungu ariko afite n'intego zo guha abaturage b'umudugudu amafi ku buntu mu rwego rwo gufasha akarere guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi.
Yateganyaga gusarura toni enye buri mezi atandatu, ariko kuri ubu ntashobora no kubona ibiro 50 bitewe n'uko amazi yayobowe mu byuzi agatwara amafi yari yarabibye.
Yagize ati 'Ikibazo mfite kimaze imyaka igera muri ine, akarere kakoze ruhurura iraza itembana amafi, mbibwiye akarere karabyirengagiza. Nandikiye intara ntiyagira icyo imfasha; icyo nashakaga ni ingurane y'ibyo ruhurura yangije kuko byanshyize mu gihombo.' Yavuze kandi ko nyuma yo kohereza aya mazi, ubukode bw'ubu butaka bwavuye ku bihumbi bisaga ijana bukagera ku bihumbi bitatu ku mwaka.
Ati 'Kugabanya amafaranga bifitanye isano n'igihombo bari banteye; kuko bamaze kubona banteje igihombo babona nta handi nzakura inyungu. Nasabye Meya kunsura kugira ngo yibonere ukuri ariko ntiyigeze aza, yewe na gitifu narabimusabye ntiyaza.'
Mushengezi yavuze ko zimwe mu ngaruka z'igihombo yagize arii uko yagurishije aho yari atuye mu manegeka.
Ubwo umuyobozi w'akarere ka Musanze yabazwaga iki kibazo umwaka ushize, yatangaje ko uyu muturage atahombejwe n'akarere ahubwo ko ahari ibi byuzi hari hasanzwe igishanga.
Meya wa Musanze Ramuli Janvier yavuze ko abatekinisiye b'akarere bagaragaje ko umuturage ibikorwa bye biri mu gishanga ari nacyo cyatumye byangirika.
Ati 'Abatekinisiye bashobora kuzana raporo wenda idahuje n'ukuri ijana ku ijana umuyobozi yajyayo akabiha undi murongo, ariko tunarebe ngo ese nitunajyayo tugasanga wenda nta gishya kiriyo dukurikije n'igisubizo twamuhaye?'
Mu guha iki kibazo umurongo, Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yanzuye ko we n'abakozi b'uru rwego bazajya aho ubu bworozi buherereye kugira ngo babone ishusho y'ikibazo.
Umuvunyi mukuru avuga ko bitagakwiriye ko ibibazo bisaba inzego zo hejuru kugira ngo bikemuke mu gihe biri mu bubasha bw'izindi nzego zo hasi.
Uyu muturage avuga ko kuri ubu miliyoni 40 yashoye zimaze guhomba bitewe n'uko aya mafi atwarwa n'amazi y'izi ruhurura akigira mu mugezi wa Mpenge wisuka muri Mukungwa.
Mushengezi avuga ko akarere kamuhombeje agera kuri Miliyoni 40
Umuvunyi mukuru avuga ko bitagakwiriye ko ibibazo bisaba inzego zo hejuru kugira ngo bikemuke mu gihe biri mu bubasha bw'izindi nzego zo hasi
Amafi ntakiba mu byuzi, iyo imvura ibaye nyinshi atwarwa n’umugezi
Ibyuzi yateganyaga gusaruramo toni zigera kuri enye mu gihembwe, ubu ntashobora gukuramo n’ibiro 50