Author: webrwanda

  • Rusesabagina yasabye imbabazi Perezida Kagame mbere yo kurekurwa [Urwandiko rwe] #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki ya 24 Werurwe 2923,nubwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara nyuma yo kuzimusaba.

    Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w'Igihugu ku wa 14 Ukwakira 2023, Rusesabagina avuga ati 'nciye bugufi nsaba imbabazi'.

    Uyu yavuze ko yifuza gusanga Umuryango we kuko arwaye indwara nyinshi.

    Yakomeje ati “ndakwizeza ko nta zindi gahunda za politiki mfite kandi ibibazo bya politiki bivuga ku Rwanda nzabitera umugongo.”

    Akomeza avuga ko yicuza 'uruhare ibikorwa byanjye bifitanye isano na MRCD byaba byaragize ku bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN'.

    Avugamo kandi ko nk'uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, yicuza kuba ataraharaniye ko 'abagize ihuriro rya MRCD bubahiriza amahame ajyanye no kutagira uruhare mu bugizi bwa nabi'.

    Yagize ati 'Mbikuye ku mutima ngaragaje agahinda n'akababaro ibikorwa bya FLN byateye ababiguyemo n'imiryango yabo.'

    Yemeye kandi ko mu gihe yarekurwa, azaba abonye umwanya wo kwitekerezaho no kubana n'umuryango we.

    Kuri Nsabimana Callixte na we wasabye imbabazi avuga ko yari yayobye yijandika mu bikorwa bibi.

    Yagaragaje ko Perezida Paul Kagame asanzwe agira imbabazi kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba yaraburanye yemera ibyaha kandi agakorana n'inzego z'ubutabera, ndetse yagaragaje ko akuze kandi ko nta mwana afite bityo ko nababarirwa azabasha gushinga urugo.

    Sankara yanitandukanyije burundu na MRCD-FLN.

    Usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifungurwa rya Rusesabagina bivugwa ko ryagizwemo uruhare kandi na Leta ya Qatar. Hari amakuru ahamya ko nyuma yo kurekurwa kwe, azava mu Rwanda agana i Doha muri Qatar aho azamara iminsi mbere yo kwerekeza muri Amerika, igihugu yari asanzwe atuyemo mbere yo gufungwa.

    Nyuma yo kurekurwa, amakuru ahari agaragaza ko azaguma mu Rwanda, bitandukanye na Rusesabagina wasabye gusanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ministeri y'ubutabera ivuga ko Perezida Paul Kagame yanababariye abandi bafungwa 18 bari muri uru rubanza rw'iterabwoba.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rusesabagina-yasabye-imbabazi-perezida-kagame-mbere-yo-kurekurwa

  • Karongi na Rutsiro baritana ba mwana ku murambo w'umusore wiciwe ku Rufungo #rwanda #RwOT

    Uyu musore yishwe mu ijoro ryakeye ku wa 23 Werurwe aho intandaro yabaye amata.

    Umuntu ukunda gukora ingendo zerekeza I Karongi azi neza ahantu bita ku Rufungo.Iyo uhageze uhasanga ubucuruzi butandukanye ariko bigaragara ko bukorwa mu kajagari

    Iyo imodoka ihagaze abantu baniganira mu birahure bazanye ibicuruzwa byiganjemo amata,inyama zihiye n'ibindi.

    Aba ariko ntabwo bikorera bashakira abakiriya abacuruzi muri iyi santere ihuriweho n'uturere twa Karongi na Rutsiro.

    Iyo hari ikintu kibi cyabaye bitana ba mwana umwe akavuga ngo byabereye iwanyu undi Indi nawe ngo byabereye iwanyu.

    Ibi nibyo byabaye ejo hashize aho Bivugwa ko umucuruzi yahaye umusore amata ngo ayamucururize aho kuverisa arayanywera.

    Tukimara kumenya aya makuru twahamagaye ku ruhande rwa Karongi maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugabano atubwira ko byabaye ariko byabereye ku gice cya Rutsiro ariko ko umuturage ari uwo mu Rugabano bityo ko twabaza mu Rutsiro.

    Twahise tubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Bwana Ndayambaje Emmanuel ku gice cya Rutsiro maze atubwira uko byagenze nubwo Atari mu gice cyabo byabereye.Ati, “nibyo koko byabaye mu ijoro ryakeye.

    Twamenye amakuru ko hari umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 27 utaramenyekana imyirondoro ye.Amakuru avuga ko yakubitiwe kwa MUKEZANGANGO Diane utuye Karongi/Rufungo/Bwihe, nyuma akazanwana Rutsiro.

    Uwo musore ngo boss we yamuhaye amata ngo acuruze arayanywera.Ku mugoroba ngo yaje yasinze ashwana na bagenzi be maze intonganya zitangira ubwo.Ngo bamukubise ndetse n'uwo yakoreye araza akubitaho.

    Twasabye abaturage kureka intonganya n'amakimbirane ndetse ntibahitemo kwihanira.”

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibuye ngo upimwe .

    Hamaze gufatwa abakekwa ko aribo bamuteruye:

    1.Uwimana Valentine 27yrs
    2.Igiraneza Corneile 16yrs
    3.Mudahunga Callixte 43yrs
    4.Nsengiyaremye j Claude 28yrs
    5.Niyomugenga Fabien 22yrs

    Si ubwa mbere uyu turere twitana ba mwana ku bibazo biba byahabereye cyane cyane nk'igihe habaye impanuka.

    Abafashwe bafungiye kuri station ya RIB ya Rubengera

    Sylvain Ngoboka
    Umuryango .rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-na-rutsiro-baritana-ba-mwana-ku-murambo-w-umusore-wiciwe-ku-rufungo

  • Hatangijwe amarushanwa 'Imali Agribusiness Challenge' yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bw'umwuga – #rwanda #RwOT

    Irushanwa Imali Agribusiness Challenge riri muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw'urubyiruko. Watekerejwe unashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Friends of Imbuto na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Kuva tariki 21 Werurwe 2023 kugeza ku wa 22 Mata 2023, Imbuto Foundation iri kwakira imishinga y'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18-35, yibanda ku bushakashatsi bukemura ibibazo biri mu buhinzi, kongera no kongerera umusaruro agaciro, gushaka icyatuma ubuhinzi bukorwa kinyamwuga n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa mu Muryango Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yasobanuye ko gahunda ya Imali Agribusiness Challenge, iri mu murongo wo kwifuriza urubyiruko kugera ku bukungu n'umusaruro, binahindure imibereho yabo n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Turifuza gutanga umusanzu muri byinshi bihari; gushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi ariko bwa kinyamwuga. Turifuza urubyiruko rukora ubuhinzi buzarufasha, imiryango n'igihugu'.

    Gutanga imishinga byatangiye ku wa 21 Werurwe 2023, aho unyura ku rubuga rw'Umuryango Imbuto Foundation ari rwo www.imbutofoundation.org ukajya ahanditse Imali Agribusiness, ukahakanda hakaza amakuru ajyanye n'uyu mushinga ugakanda ahanditse 'Apply', ukuzuza ibisabwa ubundi ukohereza.

    Imishinga yakirwa ni iy'umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry'abihurije hamwe. Abafite imishinga mishya cyangwa isanzwe ikora izakirwa muri aya marushanwa.

    Hazabanza gutoranywa imishinga 30 ya mbere, isuzumwe ivemo 10 ba nyirayo bahabwe amahugurwa y'icyumweru ku by'ibanze mu kunoza no gutegura uko bayigaragariza akanama nkemurampaka.

    Imishinga itanu izahiga iyindi, ba nyirayo bazahabwa amahugurwa y'amezi atandatu yo kubongerera ubumenyi, gufashwa kuyinoza birushijeho, banahabwe amafaranga, aho buri mushinga uzahabwa miliyoni 10 Frw.

    Ukeneye ibindi bisobanuro ku bijyanye na Imali Agribusiness Challenge, wakwandikira Imbuto Foundation kuri [email protected]

    Vugayabagabo asobanura ko mu gutoranya imishinga hazitabwa ku dushya tuyirimo, dushobora kuba dushingiye ku bushakashatsi, kongera umusaruro, kongera ubwiza bw'umusaruro cyangwa kuwuhunika, ikoranabuhanga mu kuhira n'ibindi.

    Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi buvuguruye muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Karangwa Patrick, yashimye umusanzu wa Imbuto Foundation, avuga ko urubyiruko rwize ruhanzwe amaso cyane ku buhinzi bw'ejo hazaza.

    Ati 'Ni ibyo kwishimira kubona abafatanyabikorwa nk'aba ngaba dukorana muri iri terambere ry'ubuhinzi kuko ubuhinzi ni urwego rukeneye imbaraga zikomeye z'abafatanyabikorwa bose kugira ngo ruzamuke'.

    Ibarura ry'Abaturage n'Imiturire rya Gatanu ryagaragaje ko Abanyarwanda benshi bakora umwuga w'ubuhinzi aho bangana na 53,4%. Icyerekezo 2050 giteganya ko bazaba ari 30% bakora ubuhinzi ari bwo bubatunze kandi babukora kinyamwuga.

    Ku rundi ruhande, hari imbogamizi zitandukanye nk'ubumenyi budahagije, kutamenya inyungu ziri mu buhinzi, inyota yo gushaka amafaranga vuba, igishoro n'ihindagurika ry'ikirere.

    Rwiyemezamirimo Bankundiye Charlotte, washinze RUTA VegFresh Farm Ltd, avuga ko mu buhinzi hari amahirwe ku muntu wese unoza ibyo akora, agahora agerageza kwiyungura ubumenyi binyuze mu kwigira ku bandi.

    Imali Agribusiness Challenge, isanze izindi gahunda za Guverinoma zo kongerera urubyiruko ubumenyi mu buhinzi, zirimo kohereza abanyeshuri muri Israel, aho hari abagera 1332 bamaze koherezwayo.

    Hari kandi gutanga inguzanyo zihendutse, ubwishingizi bw'ubuhinzi n'amahugurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-amarushanwa-imali-agribusiness-challenge-yo-kwinjiza-urubyiruko-mu

  • Sena ya Amerika yashimiye u Rwanda ku irekurwa rya Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina n'abari bari muri dosiye imwe na we kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.

    Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe.

    Senateri Jim Risch ukuriye abo mu ishyaka ry'aba-Republicains muri Sena ya Amerika, Komisiyo ishinzwe ububanyi n'amahanga, yasohoye itangazo agaragaza ko bashimishijwe n'ifungurwa rya Rusesabagina.

    Yagize ati 'Nishimiye kumenya ko Paul Rusesabagina yarekuwe muri gereza yo mu Rwanda. Mu mezi 31 afunzwe, nakurikiraniye hafi urubanza rwe nkaba nshimira Guverinoma y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye ngo bikemuke.'

    Yasabye Guverinoma z'ibihugu byombi gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umubano wabyo.

    Komisiyo y'ububanyi n'amahanga ya Sena ni imwe mu bakunze kuvuga cyane basabira Rusesabagina gufungurwa.

    Rusesabagina afite ubwenegihugu bwa Amerika ndetse n'ubw'u Bubiligi, ari nabyo byatumaga ibyo bihugu byinjira cyane mu bibazo bye.

    Rusesabagina mu ibaruwa isaba imbabazi, yavuze ko narekurwa azasubira muri Amerika kubana n'umuryango we, akirinda gusubira mu bya politiki ishobora kumukurira gukora ibindi byaha.

    Senateri Jim Risch yatangaje ko yishimiye ifungurwa rya Rusesabagina wahawe imbabazi na Perezida w’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-ya-amerika-yashimiye-u-rwanda-ku-irekurwa-rya-rusesabagina

  • Rutsiro: Umusore yishwe na bagenzi be bapfa amata – #rwanda #RwOT

    Byabereye ku isantere yo ku Rufungo iri ku rugabano rwa Karongi na Rutsiro mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2023.

    Rufungo ni isantere ikorerwamo ubucuruzi buciriritse bwiganjemo amata, imbuto, ibirayi, inyama zokeje, ku buryo nta modoka ifite urugendo rurerure ihaca idahagaze ngo abagenzi bice isari cyangwa bagure ibyo bajyana.

    Abacururiza kuri iyi santere baba bafite abakarasi bashyikiriza abagenzi ibicuruzwa babivanye muri butike zihari.

    Mpongempite w'imyaka 27 wakoraga ako kazi ko gushyikiriza ibicuruzwa abagenzi yahawe amata ngo ajye kuyacuruza ku modoka, amafaranga akuyemo ajya kuyanywera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIHE ko byageze nimugoroba, uyu musore agaruka mu isantere yinjiye mu modoka bagenzi be bakorana akazi k'ubukarasi baramwamagana ababwira nabi baramukubita arapfa.

    Ati “Nk'ubuyobozi tukimenya aya makuru twagiyeyo tuganiriza abaturage tubasaba gukumira ikintu cyose cyatuma habaho intonganya no kwihanira”.

    Hari amakuru avuga ko aho uyu musore yakubitiwe ari kwa mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, yapfa umurambo we ukajyanwa ku ruhande rwa Rutsiro mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Mwendo Umurenge wa Mukura.

    Gitifu Ndayambaje yavuze ko hari abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica uyu musore.

    Isantere y’ubucuruzi uyu musore yiciwemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusore-yishwe-na-bagenzi-be-bapfa-amata

  • Bidasubirwaho Rusesabagina na Sankara bahawe imbabazi – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w'Ubutabera, rivuga ko imbabazi basabye zemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

    Barekuwe nyuma yo gusesengura amabaruwa banditse basaba imbabazi. Rusesabagina na Nsabimana Callixte barekuranywe n'abandi bantu 18 bari barakatiwe muri dosiye imwe.

    Minisiteri y'Ubutabera kandi yatangaje ko harekuwe abandi bantu 358 ku mbabazi za Perezida.

    Abahawe imbabazi za Perezida basabwa kwitwararika kuko mu gihe bakoze ikindi cyaha, igihano bari bararekuwe batarangije gishobora guherwaho bahabwa ibindi bihano.

    Paul Rusesabagina yahamijwe gufungwa imyaka 25 na ho Sankara akatirwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba byakozwe n'umutwe MRCD-FLN bari bayoboye, wagabye ibitero bitandukanye mu Burengerazuba bw'Amajyepfo y'u Rwanda, bigahitana ubuzima bw'abaturage n'ibikorwa byabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-na-sankara-bahawe-imbabazi

  • Nyirasenge wa Miss Naomie yakoze ubukwe n’umusirikare ukinira APR #rwanda #RwOT

    Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie banabana muri iri tsinda, yakoze ubukwe na 2nd Lt Nsengiyumva David ukinira APR BBC.

    Ni ubukwe bwabaye nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 bari basezeranye imbere y’amategeko mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ys 24 Werurwe 2023 nibwo habaye ubukwe nyirizina aho gusaba no gukwa byabereye muri Intare Arena kimwe no kwiyakira ni mu gihe imbere y’Imana basezeraniye muri Centre Christus i Remera.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’abarimo Miss Nishimwe Naomie, Jeannine Noach ni mu gihe Tito Rutaremara ari we wasabwaga umugeni.

    Jules Sentore ni we wasusurukije abitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa ni mu gihe abari bambariye 2nd Lt David Nsengiyumva barimo na 2nd Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame.

    Itsinda rya Mackenzie Uwineza Kelly abarizwamo, ni itsinda rigizwe n’abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.

    Akoze ubukwe nyuma y’uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.

    2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.

    Mu muhango wo gusaba no gukwa

    2nd Lt David Nsengiyumva yakoze ubukwe na Kelly

    Byari ibyishimo bikomeye kuri bo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyirasenge-wa-miss-naomie-yakoze-ubukwe-n-umusirikare-ukinira-apr

  • Perezida Kagame yababariye Rusesabagina na Sankara bahamijwe ibyaha by'iterabwoba #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte 'Sankara' bahamijwe ibyaha by'iterabwoba barafungurwa kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Werurwe 2023, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Ikinyamakuru Semafor.com cyavuze ko Rusesabagina ararekurwa aho afungiwe bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 25 Werurwe 2023 nk'uko abayobozi bakuru b'u Rwanda na Qatari babigitangarije.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko cyabwiwe ko mu nama y'inama y'abaminisitiri y'ingenzi iraba kuri kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w'ubutabera w'u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja,aratangaza ko Rusesabagina n'abandi makumyabiri baburanye hamwe nawe barababarirwa ku byaha bifitanye isano n'iterabwoba bahamijwe.

    Icyakora izi mbabazi ngo ziraba zisubitse kuko ngo nihagira uwongera gukora icyaha ibyo bihano bizasubiraho.

    Umwe muri aba bayobozi yabwiye Semafor ati “Umwe muri abo bantu nasubira mu bikorwa by'iterabwoba baregwaga mbere, igihano kizahita gisubizwaho.”

    Urukiko rw'Ubujurire mu Rwanda rwanzuye ko Paul Rusesabagina n'abareganwa nawe 20 bahamwa n'ibyaha birimo iterabwoba rugumishaho imyaka 25 y'igifungo kuri we.

    Kuwa 20 Nzer 2021 Rusesabagina na Callixte Nsabimana 'Sankara' bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba.

    Icyakora uru rukiko rw'Ubujurire muri Mata 2022, rwanzuye ko 'Sankara' agabanyirizwa igihano agafungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha iburanisha.

    Muri uku kwezi,mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Steve Clemons w'icyo kinyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko 'hari igikomeje gukorwa” kugira ngo ikibazo cya Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda kuva mu 2020 kirangire.

    Umunyamakuru Steve Clemons yabajije Perezida Kagame niba hari amakuru mashya ku kibazo cya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy'imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byakorewe ku butaka bw'u Rwanda bikozwe n'umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

    Perezida Kagame yagize ati ' Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n'ibindi. Benshi muri bo bararekuwe.

    Hari ibiganiro no kureba ku buryo bwose bushoboka bwo gukemura icyo kibazo, hatabayeho kubangamira amahame y'ibanze kuri icyo kibazo. Ndakeka ko hari uburyo bwo kujya mbere.'

    Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n'Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by'igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/perezida-kagame-yababariye-rusesabagina-na-sankara-bahamijwe-ibyaha-by

  • Itangazo: UMUBYEYI Sephora Belange yasabye guhindura amazina akitwa Onokodi Laure Sephora #rwanda #RwOT

    Uwitwa UMUBYEYI Sephora Belange yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Onokodi Laure Sephora mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-umubyeyi-sephora-belange-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-onokodi

  • Uganda Airlines igiye gusubukura ingendo zayo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda uri mu Rwanda yashimye u Rwanda ko rwemereye Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines gukorera ingendo mu Rwanda.

    Ibi yabitangarije mu nama ya Komisiyo Ihoraho y'ibihugu byombi igamije gukora ibishoboka ngo umubano w'ibihugu byombi usubire mu buryo.

    Minisitiri Odongo yavuze ko kuba Leta y'u Rwanda yemereye Uganda Airlines, gukorera mu Rwanda ari ikimenyetso gikomeye cy'umubano mwiza uzateza imbere kurushaho urujya n'uruza n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.

    Minisitiri Odongo avuga ko imipaka yashyizweho n'abakoloni yatumye habaho kwibeshya ko Abanyarwanda n'Abanya-Uganda batandukanye kandi mu by'ukuri ari abavandimwe yongera gushima abakuru b'ibihugu byombi batanze umurongo wo gusubiza ibintu mu buryo kugira ngo ibihugu byombi byongere kunga ubumwe nkuko byahoze.

    Minisitiri Biruta we yagaragaje iyi nama nk'intambwe ikomeye mu nzira yo gusubiza ibintu mu buryo.

    Yavuze ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi bityo ko umubano mwiza uri mu nyungu z'umutekano n'iterambere ry'ubukungu bw'ababituye.

    Yashimangiye ko abakuru b'ibihugu byombi batanze umurongo wo gukemura imbogamizi zikibangamiye umubano wabyo bityo ko intumwa z'ibihugu byombi zirimo gukora ibishoboka byose ngo bigerweho.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda Gen. Odongo Abubakhar Jeje yagaragaje ko muri uru rugendo yazanye na bagenzi be 5 muri guverinoma ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zigera kuri 20 nk'ikimenyetso kigaragaza agaciro Uganda yahaye iyi nama ya 11 ya komisiyo ihuriweho ibihugu byombi.

    Yavuze ko amasezerano y'ubufatanye aza gushyirwaho umukono n'ibihugu byombi atagomba kurangirira mu mpapuro ahubwo ko akwiye kuba umusingi w'ibikorwa bifitiye inyungu abaturage b'ibihugu byombi.

    Nyuma y'uko ba minisitiri bombi batangije iyi nama ku mugaragaro, ibiganiro hagati y'impande zombi byakomereje mu muhezo.

    Minisitiri Odongo avuga kandi ko mu gihe akarere kugarijwe n'ibikorwa by'iterabwoba cyane cyane iby'imitwe nka ADF na FDLR, Uganda ishyigikiye ibikorwa n'Akarere muri rusange ariko akongeraho ko mu nyungu z'ibihugu byombi u Rwanda na Uganda bizakomeza gukorana kurushaho mu nzego z'igisirikare n'umutekano mu nyungu z'abaturage bw'impande zombi.

    Ku musozo w'ibyo biganiro impande zombi zirashyira umukono ku itangazo rikubiyemo ibyemezo byafatiwe muri iyi nama ya 11 ndetse hashyirwe umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/uganda-airlines-igiye-gusubukura-ingendo-zayo-mu-rwanda