Author: webrwanda

  • 'Ndacyari muzima', amagambo Papa yavuze avuye mu bitaro #rwanda #RwOT

    Papa Francis yavuze asa nuri gusetsa atiti 'ndacyari muzima' , ubwo yaravuye kwa muganga mu bitaro by' i Roma aho yari amaze imisi itatu.

    Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi Yari yinjijwe ibitaro by'ahitwa Gemelli ku wa gatatu w'iki cyumweru afite ikibazo cy'ubuhumekero.

    Vaticani yari ytangaje ko Papa arimo gufata imiti ya antibiotics kandi ko yagombaga gutaha kuri uyu wa Gatandatu nk'uko ibyemezo bya muganga byabigaragazaga.

    ati”Nta bwoba nari mfite, ndacyari muzima”, niko uno mu Papa w'imyaka 86 yabwiye itangazamakuru n'abakirisu bari barimo kurira kubera ibyishimo hanze y'ibitaro mbere yuko Papa yurizwa imodoka.

    Yerekanywe amwenyura, aramutsa n'abantu ari mu modoka, imbere y'uko asohoka kugira ngo abwire ijambo abari aho. nyuma yahise ajyanwa i Vaticani.

    Papa yinjijwe ibitaro mbere y'icyumweru no abe ari mu bikorwa by'inshi bya kiliziya igiye kwizihiza Psika Ntagatifu.

    Uyu mupapa akomoka muri Argentina, akaba yenda kugera ku isabukuru ye y'imyaka cumi amaze ayobora kiliziya Gatorika muri uku kwezi .

    ubuzima bwe bwakunze kujya buhura n'uburwayi kuburyo yigeze no kubagwa agakurwamo igihaha kimwe ubwo yari afite imyaka 21.

    Mu mezi ashize,yaranamaze igihe agendera ku kagare k'abamugaye kubera ingorane z'ivi ryiwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ndacyari-muzima-amagambo-papa-yavuze-avuye-mu-bitaro

  • Rayon Sports na Intare FC bageze mu rubanza basanga uwabahamagaje nta makuru afite #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'amakipe ya Rayon Sports na Intare FC, baherekejwe n'abanyamategeko babo, bitabiriye ubutumire bwa Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA, igomba gutanga umwanzuro ku mukino wa 1/8 wo kwishyura utarakinwe hagati y'amakipe yombi mu Gikombe cy'Amahoro, ariko batungurwa no gusanga nta makuru ifite.

    Kuva tariki ya 8 Werurwe, rurageretse hagati ya Rayon Sports na Intare FC nyuma y'uko FERWAFA isubitse umukino wari guhuza amakipe yombi uwo munsi mu gihe haburaga amasaha atatu gusa ngo utangire.

    Iki cyemezo nticyishimiwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwandika ko bwikuye mu Gikombe cy'Amahoro nubwo bwari bwasabwe kuba bwatanze ikibuga buzakiniraho tariki ya 10 Werurwe, bitarenze saa Sita z'amanywa uwo munsi (tariki ya 8 Werurwe).

    Nyuma yaho, ubuyobozi bwa FERWAFA bwaganirije ubwa Rayon Sports, iyi kipe yemererwa kugaruka mu irushanwa ndetse yandika yemeza ko yagarutse, ariko iri Shyirahamwe rya Ruhago risubika umukino wari uteganyijwe ku wa 10 Werurwe.

    Ibi ntibyashimishije Intare FC yavuze ko itazakina na Rayon Sports ku wa 27 Werurwe nk'uko FERWAFA yari yabitegetse, ahubwo yo yatangiye kwitegura guhura na Police FC muri ¼ kubera ko Gikundiro zari guhura yakabaye iterwa mpaga kubera ko itatanze ikibuga cyari gukinirwaho tariki ya 10 Werurwe.

    Hejuru y'ibi, hiyongeraho ko Gatibito Byabuze uyobora Intare FC, yanze kwitabira inama yatumiwemo hamwe na mugenzi we, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, ku wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe, umunsi wari kuberaho umukino ariko ukaza gusubikwa.

    Kwinangira kwa Intare FC kwatumye FERWAFA itekereza kabiri, ijyana ikibazo cy'iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Komisiyo y'Ubujurire nubwo atariyo yandikiwe, ahubwo handikiwe Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Nizeyimana Olivier.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Kane, tariki ya 30 Werurwe, habaye inama ya Komisiyo y'Amarushanwa yavugiwemo ko Rayon Sports ikwiye gukurwa mu Gikombe cy'Amahoro yari yasezeyemo kuko ari byo byaba bikurikije amategeko.

    Ibi byakurikiwe n'ubutumwa amakipe yombi yohererejwe n'Ubunyamabanga bwa FERWAFA ku wa 31 Werurwe, buyatumira mu nama ya Komisiyo y'Ubujurire yo ku wa 1 Mata saa Yine.

    Saa Yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi b'amakipe yombi bari bageze ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, baherekejwe n'abanyamategeko babo.

    Rayon Sports yari ihagarariwe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Namenye Patrick mu gihe Intare FC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Gatibito Byabuze ndetse n'Umunyamabanga Mukuru, Hagengimana Philbert.

    Saa Yine n'iminota 20, ni bwo Kajangwe Joseph uyobora Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yageze ku cyiciro cy'iri Shyirahamwe, naho amakipe yombi ahamagazwa nyuma y'iminota 14.

    Ubwo umwe mu bagize iyi Komisiyo yazaga kubwira abayobozi b'amakipe yombi, yagize ati 'Abaje mu rubanza nibinjire', ku ruhande rwa Intare FC babaye nk'abaguye mu kantu batiyumvisha uburyo baje mu rubanza.

    Bageze mu rubanza, basanga uwabahamagaje nta makuru afite

    Ubwo Komisiyo y'Ubujurire yasomaga ibyatumye itumiza amakipe yombi, yavuze ko yashingiye ku cyemezo cya Komisiyo y'Amarushanwa yavuze ko umukino wagombaga kuba ku wa 28 Werurwe.

    Abahagarariye amakipe yombi batunguwe kuko Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwayandikiye buyamenyesha ko umukino uzaba ku wa 27 Werurwe.

    Komisiyo y'Ubujurire yagaragaje ko nta makuru menshi ibifiteho, itanga akaruhuko k'iminota 10 kugira ngo ibanze isuzume neza ikigomba gukorwa.

    Ubwo iyo minota 10 yari irangiye, amakipe yombi yabwiwe ko hagiye gusabwa dosiye yose y'uburyo ibintu byagenze. Iyi dosiye igomba gutangwa n'Ubunyamabanga bwa FERWAFA igahabwa Rayon Sports, Intare FC ndetse na Komisiyo y'Ubujurire.

    Mu gihe iyo dosiye izaba ibonetse, amakipe yombi yabwiwe ko azayishyikirizwa akayisoma, noneho akazongera kwitaba iyi Komisiyo ku wa Mbere, tariki ya 3 Mata, saa Yine za mu gitondo.

    Biteganyijwe ko imikino ya ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro izaba tariki ya 4 n'iya 5 Mata 2023.

    Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi i Shyorongi, warangiye Rayon Sports itsinze Intare FC ibitego 2-1.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rayon-sports-na-intare-fc-bageze-mu-rubanza-basanga-uwabahamagaje-nta-makuru

  • PAM yongeye gutabariza Abashonje Kw'Isi #rwanda #RwOT

    Hatabonetse izindi miliyari z'amadorali yo kugaburira miliyoni z'abantu bashonje, isi yazabona abantu ikivunge basuhuka, umutekano w'ibihugu uhungabana kandi abana n'abantu bakuru bazicwa n'inzara mu mezi 12 kugeza kuri 18 ari imbere.

    Umuyobozi wa programu ya ONU ishinzwe ibiribwa kw'isi, PAM, yabivuze mu buryo bwo kuburira ejo kuwa gatanu. Iyi programu yegukanye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel.

    David Beasley yashimye ko inkunga yatanzwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubudage, yiyongereye mu mwaka ushize. Yashishikarije kandi Ubushinwa n'ibihugu byo mu kigobe, abaherwe n'ibindi bihugu guhaguruka bigatanga bititangiriye itama. Beasley yavuze ko 'ahangayikishijwe cyane n'uko ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, ritazabasha gukusanya miliyari 23 zikenewe uyu mwaka. Aya mafaranga agenewe gufasha abantu babarirwa muri miliyoni 350 mu bihugu 49, bakeneye ibiribwa byihutirwa.

    Yabivuze mu kiganiro, mbere y'uko arangiza inshingano ze mu cyumweru gitaha, ku mwanya w'ubuyobozi bw'umuryango mugari wita ku butabazi kw'isi, agahereza ishyimbo, ambasaderi w'Amerika, Cindy McCain. Uyu wahoze ari guverineri wa Leta ya Karolina y'epfo. Yaragize ati: 'Uko ibintu bihagaze ubu, natangara tubashije kubona 40 kw'ijana by'ayo mafaranga, rwose mbabwije ukuri'.

    Yavuze ko PAM yari mu bibazo nk'ibyo mu mwaka ushize. Ariko ko ku bw'amahirwe, yabashije kwumvisha Amerika, yongera infashanyo yayo iva kuri miliyari zigera kuri 3.5 z'amadolari igera kuri miliyari 7.4 z'amadolari. Ubudage na bwo bwakusanyije inkunga yavuye kuri miliyoni 350 z'amadorali mu myaka mike ishize, igera kuri miliyari 1.7 by'amadorali. Cyakora uwo muyobozi, ntatekereza ko ibyo bihugu bizongera kubikora uyu mwaka.

    Yakomeje avuga ko ibindi bihugu bikeneye guharuruka bigafasha, uhereye ku Bushinwa, igihugu cya kabiri mu bifite ubukungu bwinshi kw'isi. Cyahaye PAM miliyoni 11 z'amadorali, yonyine, mu mwaka ushize.

    Ibihugu bishobora kuzibasirwa n'inzara by'umwihariko ni ibyo muri Afurika mu karere ka Sahel kimwe n'ibyo mu burasirazuba harimo, Somaliya, amajyaruguru ya Kenya, Sudani y'epfo na Etiyopiya. Hari kandi Siriya n'ibihugu byo muri Amerika yo hagati n'iy'amajyepfo, aho umubare w'abantu bimukira muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, ubu wikubye incuro eshanu, ugereranyije n'uko byari byifashe mu mwaka n'igice ushize.

    (AP)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/pam-yongeye-gutabariza-abashonje-kw-isi

  • Mugomba guhora muri maso-Impanuro z'abanyapolitiki ku isabukuru y'imyaka 35 ya FPR – #rwanda #RwOT

    Ni inama zatanzwe n'abantu batandukanye mu kiganiro cyagarutse ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize.

    Ikiganiro cya mbere cyatanzwe muri iyi nama, kigaruka ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize.

    Dr Jean Paul Kimonyo yavuze ku bihe bigoye FPR Inkotanyi yanyuzemo n'uko yabyitwayemo. Yatanze urugero ku Nama ya Kicukiro ya II, yabaye mu buryo bwo gusasa inzobe, ku buryo ibibazo byose byari bihari byashyizwe ku meza.

    Muri iyo nama, ngo hagarutswe ku bibazo bya ruswa, ibyo gukoresha ububasha abantu bari bafite mu nyungu zabo n'ibindi ku buryo hagiyeho umurongo uboneye wa politiki y'igihugu.

    Nyuma habayeho ibiganiro byo mu Urugwiro. Ni byo byabaye intandaro y'amavugurura atandukanye yagiye akorwa mu bijyanye na demokarasi mu Rwanda, ishyirwaho ry'abayobozi, kuvugurura inzego no kwegereza abaturage ubuyobozi.

    Byatumye muri Gicurasi 1998 ubwo hatangizwaga ibiganiro byo mu Urugwiro byari bigamije kwigira hamwe ahazaza h'u Rwanda, ikibazo cy'ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside gishyirwa mu byihutirwa.

    Ati 'Byari ibiganiro by'ingenzi bigaruka ku mahitamo akwiriye ndetse n'ibibazo by'ingenzi igihugu cyari gifite.'

    Ibiganiro byo mu Urugwiro nibyo byavuyemo gahunda ya Gacaca ndetse na Vision 2020.

    Kimonyo ati 'Ntiwavuga ku biganiro byo mu Urugwiro utavuze Kicukiro I na II, byatanze umurongo wa politiki kuko mu 1998, hari gahunda yo kurwanya ruswa, iyo gahunda ntabwo yavuye mu Urugwiro ahubwo muri Kicukiro II no mu butegetsi bwa FPR Inkotanyi bwari buriho icyo gihe.'

    Amb Amin Ramadhan Mpungwe ni Umunyapolitiki wo muri Tanzania. Yamenye FPR Inkotanyi ubwo yari imaze imyaka ine. Ati 'Byaragaraga kuva mu ntangiriro ko FPR izi icyo ibibereye igihugu yaba mu miyoborere, mu burezi, mu buzima, kurengera ibidukikije n'ibindi.'

    Mu gihe hari intambara hagati y'Ingabo za Leta ya Habyarimana Juvénal, FAR n'iza FPR Inkotanyi zaharaniraga kubohora igihugu ubutegetsi bubi mu rugamba zatangije ku wa 1 Ukwakira 1990, hari n'imishyikirano mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

    Amb Mpungwe yarabyitabiraga icyo gihe, ndetse inshuro nyinshi yahuraga n'abanyapolitiki bayo barimo Tito Rutaremara. Yavuze ko n'ubu, umurongo FPR Inkotanyi yafashe usobanutse.

    Ati 'Ikinyabupfura no kugira umurongo, gushyira hamwe, gufata inshingano, no gutekereza mu buryo bwagutse ni ibintu FPR iri gukora neza. Ni nabyo bituma u Rwanda rutera imbere mu buryo bwihuse kurusha benshi muri twe hafi aha.'

    Marie Chantal Nduhungirehe nta mutwe wa politiki abarizwamo. Yavuye mu Rwanda mu myaka ya 80 ari muto ajya kwiga mu Bubiligi ariko muri icyo gihe yakurikiraga ibyabaga mu gihugu.

    Ati 'Nari mfite abavandimwe bajyaga mu bikorwa by'amashyaka, byari ibintu bibi. Icyo gihe nibwo navuze ko ntazigera njya mu mutwe wa politiki cyangwa undi muryango. Umuryango mfitanye isano nawo ni umwe ni Kiliziya Gatolika kuko nabatijwe, nta wundi.'

    Yavuze ko abana bagejeje imyaka y'ubukure, babaga bafite indangamuntu irimo ubwoko. Ntabwo yibuka niba yarigeze abaza ababyeyi be impamvu kuko batajyaga babiganiraho.

    Yibuka ko yiga mu mashuri yisumbuye muri APE Rugunga, ngo bajyaga babaza abanyeshuri ubwoko bwabo, Abahutu, Abatutsi n'Abatwa bagahagurutswa mu ishuri.

    Yagarutse ku buryo yamenye FPR Inkotanyi, avuga ko byaturutse ku musirikare wa mbere wayo, hari mu 1989 ari mu Bubiligi.

    Ati 'Yegera abanyarwanda babaga aho, atubwira ko ari umunyarwanda, turamubwira tuti uri Umurundi, atubwira ko ari impunzi y'umunyarwanda […] ntabwo twari tuzi ko hari impunzi z'abanyarwanda mu Burundi. Yaradusobanuriye, atubwira ibijyanye n'impunzi z'abanyarwanda, uwo ni wo munsi wa mbere nahuye na FPR.'

    Tito Mboweni, wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo, abarizwa muri ANC, rimwe mu mashyaka akuze muri Afurika, yagize uruhare mu mpinduramatwara ku mugabane cyane ko ari naryo ryakuyeho Apartheid.

    Mu buto bwe, ngo ubwo yigaga muri Kaminuza, umuntu wo muri ANC wabaga ataragiye mu gisirikare, yafatwaga nk'umusore utarasiramuwe. Ni yo mpamvu, we kimwe n'abandi bagiye mu myitozo muri Angola.

    Ati 'Twari dukeneye intwaro ariko twibutswa ko ubwo imirwano izaba irangiye, tuzakenera abantu bo kuyobora igihugu. Twasubiye ku ishuri turakaye ariko ni ha handi turagenda.'

    Mu 1994 ubwo ANC yajyaga ku butegetsi, yari Minisitiri w'Umurimo, afite imyaka 36 y'amavuko. Ati 'Icyo gihe twari no mu biganiro by'Itegeko Nshinga.'

    Mu 1996, nibwo ibyo biganiro byarangiye, Guverinoma ishyirwaho ariko nabwo mu buryo bugoye ku buryo abantu bari bagiye ku butegetsi bwa mbere, bari bafite ibishuko byinshi ku buryo ruswa yahise ibona urwaho.

    Ati 'Hari abantu bo muri ANC bafatiwe muri ruswa, bimeze nk'ibyo mwavuze FPR yanyuzemo mu minsi ya mbere.'

    Kimwe mu bintu Mboweni yishimira ko FPR Inkotanyi yakoze, ni uguha amahirwe abakiri bato, ku buryo bafatanya n'abakuze mu guteza imbere igihugu.

    Ati 'Ikigereranyo cy'imyaka y'abaminisitiri bo mu Rwanda, numvise ko ari 43, niba ari uko bimeze, Guverinoma ya Afurika y'Epfo irashaje. Rero inama natanga, mukomeze mube icyitegererezo ku bandi, mukomeze gutuma Umujyi wa Kigali ukomeza kugira isuku, mukomeze kuba urugero rw'iterambere.'

    Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, yavuze ko amashyaka atandukanye yagize uruhare mu kubohora ibihugu muri Afurika, yagiye ahura n'ibibazo bitandukanye.

    Yatanze urugero ku bijyanye no kubakira ku moko mu bikorwa byabo hamwe no kunyurwa manuma akibeshya ko yageze aho yifuzaga.

    Ati 'Mugomba guhora muri maso, mukigira ku makosa andi mashyaka yabohoye ibihugu yaguyemo.'

    Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka rya Frelimo riri ku butegetsi muri Mozambique, yavuze ko ari ku nshuro ya mbere akoreye uruzinduko mu Rwanda. Yavuze ko igihugu cye gikomeje urugendo rwo gushaka amahoro, kandi ko Perezida Felipe Nyusi yiyemeje kwifashisha ibiganiro mu kubigeraho.

    Yavuze uburyo Perezida Nyusi uyobora Frelimo yafashe umwanzuro wo kujya mu ishyamba guhura n'umuyobozi w'ishyaka rya RENAMO kugira ngo bemeranye ku rugendo rw'amahoro. Ibyo byose ngo Nyusi yabikoze nta muntu n'umwe abigishijemo inama.

    Yashimiye Umukuru w'Igihugu ku ruhare rwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri kugiramo uruhare muri Cabo Delgado.

    Ati 'Turashimira cyane u Rwanda, turi gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruka muri Cabo Delgado.'

    Iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'amashyaka atandukanye yo muri Afurika arimo FRELIMO ryo muri Mozambique, Chama cha Mapinduzi ryo mui Tanzania, ANC ryo muri Afurika y'Epfo, CNDD FDD ryo mu Burundi na CCCP ryo mu Bushinwa. Yose ni amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byayo.

    Rucibigango Jean Baptiste uyobora Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda, PSR, aganira n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka

    Madamu Jeannette Kagame yakurikiye ibiganiro byafunguye iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35

    Umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo, ubwo yafunguraga iyi nama, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage

    Bazivamo yabwiye abitabiriye iyi nama ko umurongo wayo uganisha ku iterambere ry’abaturage

    Dr Jean Paul Kimonyo yagaragaje ibihe bikomeye FPR Inkotanyi yanyuzemo mu minsi ya mbere

    Kimonyo yavuze ko inama zirimo izwi nk’iyo mu Rugwiro n’izindi zabereye ku Kicukiro zatanze umurongo igihugu kigenderaho muri iki gihe

    Marie Chantal Nduhungirehe yavuze uburyo yamenye FPR Inkotanyi ayibwiwe n’umusirikare bahuriye mu Bubiligi

    Amb Amin Ramadhan Mpungwe ni Umunyapolitiki wo muri Tanzania, yavuze ko kuva mu ishingwa rya FPR Inkotanyi, icyo yaharaniraga yari iterambere ry'igihugu

    Tito Mboweni, wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo, ni umwe mu bantu b’inshuti z’u Rwanda

    Marie Chantal Nduhungirehe yavuze uburyo yamenye FPR Inkotanyi ayibwiwe n’umusirikare bahuriye mu Bubiligi

    Amb Amin Ramadhan Mpungwe ni Umunyapolitiki wo muri Tanzania, yavuze ko kuva mu ishingwa rya FPR Inkotanyi, icyo yaharaniraga yari iterambere ry'igihugu

    Tito Mboweni, wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo, ni umwe mu bantu b’inshuti z’u Rwanda

    Nathalie Munyampenda uyobora Kepler ni we wari umusangiza w’amagambo muri iyi nama

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, akurikiye ibiganiro byatangirwaga muri iyi nama

    Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia yagiriye inama FPR Inkotanyi, ayisaba kuba maso ntizagwe mu makosa indi mitwe ya politiki yabohoye ibihugu byayo yaguyemo

    Dr. Usta Kaitesi atanga ibitekerezo muri iyi nama

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi

  • Coach Gael yahishuye uko yageze kuri za Miliy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 31 Werurwe 2023 ni bwo kuri Olympic Hotel Kimironko habereye igikorwa Story Telling Night ku nshuro yacyo ya kabiri ahahuriye abantu batandukanye bari baje kwiyungura ubumenyi, binyuze mu nkuru z’abatanze ibiganiro.

    Abitabiriye iki gikorwa bose bakirwaga n'abakobwa bari kuzamuka neza mu birebana no kwakira abantu, mu bukwe, inama, ibirori n'ibitaramo bitandukanye. Ni abakobwa bitwa Elite Ushers.

    Basusurukijwe n'abahanzi barimo Mr Hu, ndetse umubyinnyi Farmer Fame akina umukino ugaragaza uburyo ubuzima bwo mu mutwe bukwiriye kwitabwaho kimwe nk'ubundi mu buryo bwanyuze abitabiriye bose.

    Mu ijambo ry’ikaze Project Manager, Mbabazi Margaret yatanze isobanura mpamvu rya Story Telling Night. Ati: 'Iyo uri mu bihe bikomeye rimwe na rimwe wibaza ko ari wowe wenyine ubirimo ariko iyo wumvise inkuru z'abandi bantu birakubaka, niyo mvano yayo, gutuma abantu bamenya uko abandi babayeho bikabakura mu bwigunge bakiga bagatera imbere.'  

    Olga Isimbi inzobere mu itangazamakuru ndetse yaminujemo, wagize impanuka agashya mu maso ari muto, ni we watangiye avuga ku nkuru ye y'ubuzima, uburyo yatangiye kwiga apfutse mu maso kuko hari harangiritse, akajya ahabwa akato.

    Yavuze ko yahungaga ibisiga byabaga bishaka kumurya n'ibindi bizazane yagiraga. Nyamara ntibyamuciye intege ngo aheranwe n’agahinda, ahubwo yarikunze yigirira icyizere, ubu arakataje kandi afite icyizere cyo kugera kure. 

    Ibyagarutsweho na Olga Isimbi muri Story Telling Night avuga ku nkuru y'ubuzima bwe, yagize ati:'Nzuzuza imyaka 23 abantu bashobora kwibaza kubera iki ndi hano kandi nagakwiriye kuba nihishe kubera uko meze mu maso, gusa ni uko nahisemo kuba uwo ndiwe”. 

    Arakomeza ati “Nahiye mfite imyaka 3, natwitswe n'ibishyimbo. Nagiye mu bitaro mbabaye ariko njyezeyo mbona hari ababaye kundusha kubera ko nari umwana ushabutse nari mfutse umutwe wose amaso ariyo asigaye abantu bakiruka nyamara nkabasanga.

    Ubwo najyaga gutangira ishuri ni bwo ikibazo cyakomeye kurushaho, nari nkwiriye kureka kwiga ubundi, ariko Mama yarashyigikiraga cyane, byatumye anjyana ku ishuri uko nari ndi mfite ibipfuko.

    Nabaga mpunga izuba, ibisiga, nanga ko abantu bandeba, byari bikomeye ariko nararwanye n’umuryango umba hafi.

    Nshimiye musaza wanjye wandwazaga turi kumwe hano none ubu ndi umukobwa mwiza nubwo mutabimbwira njye ndabizi, abantu benshi bagira ikibazo kuko iyo uvuze ko uri mwiza batabyemera ariko ndi mwiza. 

    Nkunda guseka kandi nkunda abantu, kandi niba mutankunda munkunde kuko ndashaka ko munkunda. Mbere nahoraga ndi kumwe na Mama ariko byabaye ngombwa ko njya kwiga mba mu kigo mbana n’abandi banyeshuri bamwe wenda batanankunda, ariko njye nkabegera cyane ngo bankunde.

    Ndibuka iyo najyaga gusura Marume, ninjye watumaga abana bajya kuryama atari uko nzi kubarera cyane, ahubwo uko mu maso hanjye hameze byatumaga bahita bajya kuryama. 

    Akenshi abana bafite ubumuga babagumisha mu nzu kuko baba badashaka ko abantu bamenya ko uwo muryango ufite umwana ufite ubumuga, gusa mu rugo ni nnjye wabaga uri ku muryango nakira abantu, ndabashimira. 

    Mfite icyizere kandi nk’uko nize itangazamakuru umunsi umwe nzajya gukorera Televiyo kandi nubwo bitakunda ntacyampagarika gukora icyo nkunda no mu buryo bundi. 

    Igihe cyarageze njya kwiga Kaminuza, si ikintu cyoroshye nari mbizi ko bazajya bavuga ku isura yanjye, ariko narinkomeye nizeye ko nzahangana nabyo.

    Rero njyewe wa nyawe ni uyu ndi we, n’iyi isura. Ibi kandi ntibyampagarika gutera abandi bantu ibirungo 'Make Up' nubwo njye ntabyikorera ariko ntibyambuza kubikora nk'ubucuruzi.

    Inama nabagira y'icyo ukwiriye gukora cya mbere mu buzima, ni ukubanza kumenya uwo uri we hamwe n’inkuru yawe ukarwana nayo maze ugatuza ukakira ubuzima bwawe. 

    Kandi burya umuryango nyuma yo kudukunda uradukomeza, inkuru yanjye ntuyumve ko ari inkuru gusa, ahubwo ugire icyo uyigiraho kandi wumve ko hari n’undi utaje hano, dutinyuke kuvuga inkuru zacu. 

    Kuri abo kandi badafite umuryango ubafasha, yashaka inshuti kugira ngo abashe kugira abashobora kumufasha. Ku banciye intege, njye mbasubiza mbabwira ko nzi icyo nshaka kuko umuntu yaguca intege ariko ntiyagutwara ibyifuzo byawe.'

    Miss Innovation 2022 Jeannette Uwimana na we yagaraje ko kugeza ubu hakiri icyuho mu mikoresherezwe y'ururimi rw'amarenga, nyamara rucyenewe kwigwa no kwigishwa kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva nabo babashe kuganira n'abandi kandi bahabwe serivisi neza. 

    Mu magambo ya Miss Uwimana yagize ati: “Ndi Miss Innovation 2022 nk’uko mubibona ikintu cya mbere cyamfashije nanjye ni ukwigirira icyizere. Uyu munsi nshaka kugaruka ku bantu bafite ubumuga n’ikibazo kibakomereye cyo kutabona uko bavuga icyo bashaka bitewe nuko ururimi bavuga benshi bataruzi.

    Urugero agiye kwaka serivisi z'ubuvuzi cyangwa mu butabera bitewe nuko abantu bakiri bacye bazi ururimi rw'amarenga, uzasanga yahuye n’ikibazo cyo kubona serivisi ikwiriye. 

    Aho rero bishobora nko kurangira ahawe imiti itajyanye n'uburwayi yari afite. Nasabaga ko abantu bafite cyangwa babishinzwe nabo bakwiga ururimi rw'amarenga kugira ngo bajye babasha gufasha abafite ibibazo.

    Urundi rugero ntafite umusemuzi nta kintu na kimwe namenya mu bijya imbere hano, kandi ururimi rw'amarenga ruroroshye. Nshaka kandi gushimira Olga nk’uko yabivuze ni mwiza.

    Ku birebana n’aho wakwigira ururimi rw'amarenga, hari amashuri y’abafite ubumuga yigisha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ushaka kumenya amarenga wajyayo cyangwa ukajya ku Kabeza hari umuryango udaharanira inyungu bakakwigisha muri gahunda yayo y’amezi 3.' 

    Eng. Twizere Turambe, ni mugabo wihebeye ibirebana n'amasomo y'ubugenge n'imibare kuva mu buto bwe akaza no kuminuza mu ishami rya Mechanical Engineering ku manota yo hejuru.

    Ibi byanatumye agirirwa icyizere cyo kuba umwarimu wungirije muri KIST, nyamara ahitamo inzira y'ubushabitsi bushingiye ku ikoranabuhanga. Kuri ubu arakataje aho afite abakozi bagera ku 150 ahemba kandi neza. 

    Eng Twizere Turambe agaruka ku nkuru ye yagize ati: 'Ntabwo byari byoroshye ubwo nari muto, Papa yifuza ko nzavamo Dogiteri kuko umuvandimwe wanjye yari Pasiteri, ariko ibyo yambwiraga si byo nifuzaga kuko ntashakaga kumera nk'umuvandimwe wanjye.

    Hari icyo kandi numvaga umutima wanjye ushaka, natangiye kujya nsoma ibitabo by'ubugenge cyane ikitwa 'Physic of today and tomorrow' harimo ifoto y'umuntu wari mu ruganda akoresha imashini, kuva icyo gihe narayikunze ntangira gukora cyane. 

    Niyumvagamo amasomo y'ubugenge hamwe n'imibare, ibintu by'amateka n'ubumenyi bw'isi, ntabwo byari ibintu byanjye kuko numvaga neza impamvu yabyo, ariko iyo byageraga ku mibare n'ubugenge byari ibintu ‘numvaga bikomeye’.

    Ubwo nageraga muri KIST, numvaga nshaka kuba 'Mechanical Engineer', byari bigoye kubona abanyeshuri muri iri shami rigoye kubera imibare myinshi irimo. 

    Nasoje mfite amanota meza, abanyeshuri bagenzi banjye banyitaga Dogiteri kubera ubuhanga nari mfite. Nkisoza, bahise bampa akazi muri Kaminuza nk'umwarimu wungirije.

    Icyo gihe ubwo babimpaga, nari naragiye mu Buhinde kureba Mama wari urwaye, gusa amahirwe yari akintegereje, gusa nari mfite n’undi mushoramari washakaga kumpa akazi k'ibihumbi 300Frw. 

    Gukorera muri Kaminuza byari kumpa amahirwe yo gukomeza kwiga ariko undi we yashakaga gukora amakara ya kizungu 'briquette', buri munsi uyu mugabo yampaga ibitekerezo bishya by’ibyo dukwiye gukora. 

    GIZ yari mu baterankunga bakorana na we, icyari gitangaje kuri we ni uko ibitekerezo bye yahitaga atangira kubishyira mu bikorwa, gusa muri icyo gihe nashakaga gukomeza kwiga.

    Gusa icyo gihe nari mfite umuvandimwe wanjye wari uvuye kwiga muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora muri MINAGRI, namusabye inama z’icyo gukora.

    Ushobora gukomeza kwiga cyane ariko mu gihe udahisemo icyo ukunda ntabwo waryoherwa n'ubuzima bwawe, nahise mpitamo gutangira gukora mu bushabitsi.

    Mpita ntangira gukorana na REG, ari na ko mbika amafaranga yo kuzashora nk’uko umugabo nakoranye na we bwa mbere yatangiye kubinyigisha.

    Naje gutangira gukora, mpa akazi abanyeshuri twiganye mu gihe cyahise, ngeze aho mbyegurira umugore wanjye, kandi umwanzuro nafahe muri icyo gihe wangize uwo ndi we none, kandi ibyo unyuramo bikakugora ugahomba birakwigisha uko ukwiriye kujya mbere.

    Mfite abakozi barenga 150 ndeba mu bihe by'impera z'icyumeru kuko ntafite n’akazi kajyanye n’ibyo nize, aho rero icyo navuga ushobora gukorera abandi kandi nawe ukagira n’ibyo ukora byawe.

    Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael, na we yavuze ko hari ibyagiye bimunaniza mu buzima, nyamara hamwe no gufata umwanzuro ku cyo akwiriye gukora mu bihe by'imiraba, atera imbere bihambaye.

    Kuri ubu ageze kure kandi arakomeje mu byo akora kandi ashoboye aho afite kompanyi zinyuranye, zirimo n’ifite abakozi 200 barimo n'abanyemerika kavukire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Coach Gael mu buryo butarambiranye ku nshamake y'ubuzima bwe yagize ati: 'Ndi umujyanama mu birebana n'ubucuruzi, ntagihombo kibaho ahubwo habaho gutsinda cyangwa kwiga. Urakomeye cyane kubera ibikomeye wanyuzemo. Nanyuze mu bintu bikomeye cyane uyu munsi ndagaruka kuri bicye muri byo. 

    Julius Mugabo ubwo yanyegeraga akambwira kubirebana no gusangiza abantu inkuru, narabishimye kuko ubusanzwe muri Africa iyo umuntu yagize icyo ageraho araceceka kubera aba afite ikibazo cy’uko abantu bamugirira ishyari, ariko igisekuru gishya turimo ni ugusangiza abantu ibintu kuko abantu barababara bakazengerezwa n’agahinda kuko tutavuga. 

    Gutsindwa rero ni ikintu kiri mu muco ariko icyo dukeneye ni ugutsinda, n’iyo byaba gato. Hari umuhanga nkunda cyane wavuze ko niba ushaka kugira icyo ugeraho, byibuze hera ku kubyuka ugasasa uburiri bwawe. 

    Kuri ubu bamwe muri mwe muribaza uyu ni nde? Nitwa Gael, nakuriye mu muryango w'abahungu 4, naba mbeshye mvuze ko nari mfite impano cyangwa intego y'ubuzima.

    Ariko icyo nari nzi ni uko data nta wundi yigeze akorera yarikoreraga. Naje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko buriya mfite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mibare n'ibaruramibare. 

    Gusa ibyo ntacyo bivuze ntabeshye ugeze muri biriya bihugu ntacyo kuba warize biba bivuze, ibije byose urabikora. Ikintu gikomeye cyaje kumbaho Papa yitabye Imana, byanteye ihungabana kuko inshingano zahise ziba nyinshi ntaho ndagera. 

    Mu 2014 byaje gutuma njya mu bitaro hafi igihe kingana n'ukwezi, gusa mu biba byose ntuzigere uhagarika kugira indoto. Iyo turi bato tuba dufite inzozi kuko hari abantu bagera aho bakarecyeraho kurota, si byo, nk’ubu mfite inshuti yanjye imbwira ngo uzi ko ntakinarota ndaryama nkaryama nk’igiti.

    Ubwo nakiraga, natangiye kugira ibindi bintu nkora, icyo nakubwira tangirira ku bintu bito, si ngombwa ngo uhere mu biro, ushobora gutangirira iwawe. Benshi mu rubyiruko bashaka gutangira bafite imodoka, ariko genda n’amaguru igihe kizagera ugure iyawe, kandi wige wiyungure ibintu bishya. 

    Ugire gahunda z’igihe kirekire kuko nanjye byinshi nagiye byiyigisha, biza gutuma ntangiye gukora akazi gatandukanye ahantu hagera kuri hatatu, nakoraga amasaha 20 buri munsi.

    Ubwo Mbabazi Margaret yatangaga ikaze muri Story Telling Night ku nshuro yayo ya kabiriAbakobwa bo muri Elite Ushers ni bo bakiraga abitabiriye iki gikorwaEng Twizere Turambe ufite kompanyi ifite abakozi bagera ku 150 ni umuhanga mu masomo ya siyansi wahisemo kudakomeza kuyagumana ahubwo agahitamo icyo umutima ushaka. Atangaza ko ukora icyo akunze agera kure kurusha gushaka ubumenyi gusa nubwo nabwo ari ingenziMiss Innovation 2022 Jeannette Uwimana yasabye abantu gukomeza kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo bakomeze gutuma abafite ubumuga nabo bagira uburenganzira bwuzuye nk’ubw’abandiUbwo Gael yaramukanyaga na Miss Jeannette Uwimana wari umaze kumubaza uko abafite ubumuga bafite ihungabana yumva bakwiriye gufashwaCoach Gael yavuze uko yamaze umwaka urenga asa nk’uwiyibagiwe kugira ngo abashe kugera ku cyo yiyemeje. Avuga ko umuntu wese uhorana indoto nta kabuza igihe kigera akazigeraho iyo yihaye igihe kandi agakora cyaneOlga Isimbi wahiye akiri muto yatangaje ko uko asa yabyakiriye kandi buri muntu aba akwiriye kwiyakira kugira ngo abashe kugira icyo ageraho, uko byaba bikomeye kose ntacyakubuza kugera ku cyo wifuza mu gihe ukize nezaInyota, amatsiko n’ibyishimo byo kumva inkuru no kubaza ibibazo ku batanze ibiganiro byari byose ku bitabiriyeDJ Didiman umunyamakuru wa Radiyo Magic uri no mu bamaze kubaka izina mu kuvanga imiziki ari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umusore wubatse izina ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter, No Brainer ari mu bari baje kwiyungura ubumenyiAkanyamuneza kari kose mu migirire n’ibikorwa by’abitabiye Story Telling Night ku nshuro yayo ya kabiriAbakobwa bakorana umunsi ku wundi na Interact Rwanda banakurikiranaga ibijyanye n’amatike ku binjira bafashe ifoto y’urwibutso na bamwe mu batanze ibiganiroFarmer Fame ufite imibyinire idasanzwe akora anatanga ubutumwa yagarutse ku buryo ubuzima bwo mu mutwe bukwiriye kwitabwaho nk’ubundi bwose Umuhanzi Mr Hu yakanyujije mu ndirimbo zo mu njya ‘Country’Ryari ijoro ry’umugisha ritazibagirwa n’abitabiriye, hari ku nshuro ya kabiri ya Story Telling Night izajya iba buri mezi abiriUmuyobozi wa Interact Rwanda itegura Story Telling Night, Julius Mugabo ni we wasoje ashimira buri umwe anabibutsa ko nubwo cyari gihe gito ariko ibi byishimo bizakomeza no mu bihe biri imbere buri mezi abiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127681/coach-gael-yahishuye-uko-yageze-kuri-za-miliyari-abitabiriye-story-telling-night-2-bahakuy-127681.html

  • Umugore wa Nkurunziza yavuze impamvu atari mu ishyaka ry'umugabo we #rwanda #RwOT

    Madamu Denise Bucumi Nkurunziza, bamwe bita 'mama Buntu'.wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza,wayoboye Uburundi kuva mu 2005 kugeza mu 2020,yavuze ko nta shyaka abarizwamo mu Burundi kubera ko Imana yamuhamagaye ari umuntu usanzwe.

    Bitandukanye n'abandi bagore b'abakuru b'igihugu Uburundi bumaze kugira, Denise Nkurunziza we s'umurwanashyaka w'iryo shyaka.

    Kuri icyo kibazo, yabwiye BBC ati “ariko mwebwe murambeshyera, ntimuhora mubona ko nitabira ibiterane by'iryo nkabafasha gusenga? Mushaka ngo umuntu abemo gute?”

    Mu biterane bitandukanye byo gushima Imana bitegurwa n'iri shyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, cyo kimwe n'ibikorwa by'iri shyaka ku munsi wa kane wa nyuma w'ukwezi, kenshi na kenshi Denise Nkurunziza ni ho aba ari ariko nta mwambaro w'ishyaka aba yambaye.

    Na byo yabitangiye ubusobanuro ati:”Njyewe ninjiye mubyo gukorera Imana nta shyaka ndimo.

    “Ibyabaye mu 1993, byabaye ndi ku ishuri nta shyaka ndimo. Aba bagarutse naratangiye gukorera Imana.

    “Kandi ijambo ry'Imana rivuga ngo, uko wari uri mu ihamagarwa, ubigumanemo n'Imana.”

    Avuga ko yumvise ko yaguma uko yari ari, kuko hariho abahamagarwa basanzwe bari mu ishyaka bagakomeza bakorera Imana n'ishyaka, nta cyo byica.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugore-wa-nkurunziza-yavuze-impamvu-atari-mu-ishyaka-ry-umugabo-we

  • KNC yasabye Minisitiri wa Siporo gukemura ikibazo cy'imyenda mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United,yasabye Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa,gukemura ikibazo cy'imyenda y'Amavubi yacuyutse n'ubuke bwayo mu Ikipe y'Igihugu Amavubi.

    Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1 cyo ku wa 30 Weruwe 2023, Kakooza Nkuriza Charles na Mutabaruka Angelbert, bagarutse ku ngingo yo kwibaza ahari ibibazo by'Amavubi ndetse n'uburyo byakemuka.

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles utajya uripfana, yavuze ibi ari igisebo ku Gihugu, kubona ikipe yambara imyenda y'imbusane ndetse imwe yaracuyutse.

    Yagize ati 'Ndisabira Minisiteri ya Siporo, ntabwo ikipe yacu ikwiye gusa kuriya aho umutoza yambaye Nike (umupira) y'umukara, abandi bambaye Errea zimaze imyaka itanu, byibura umutoza iyo bamubwira akambara 'costume'.'

    Yakomeje agira ati 'Icya kabiri, uriya mwana bita Sahabo ajya kubona ikarita y'umutuku ni nde wamurenganya? Ikipe y'Igihugu tugeze ahantu umukinnyi yizanira kora (collants)? Wabonye ejo isengeri Manzi Thierry yari yambaye yamanutse mu mwambaro, uzi ko umusifuzi iyo ashaka yari kumuha ikarita. Turasebye bihagije rwose.'

    KNC yakomeje asaba Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, guca iteka agakemura iki kibazo burundu.

    Yagize ati ' Nyakubahwa Minisitiri, ca iteka ntituzongere guseruka twambaye imyenda yakwedutse, yakuyutse, yacuyutse, noneho ikoze mu bikoresho nka biriya. Buriya haguye imvura bariya bakinnyi bamera nk'abikoreye imicanga. Imyenda iremereye kuriya ntabwo ikibaho.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko biteye isoni kubona amakipe yambara imyenda myiza kurusha Ikipe y'Igihugu.

    Ati ' Wambwiraga gute ko APR FC na Police FC zambara imyenda myiza kurusha Ikipe y'Igihugu duhuriyeho turi miliyoni 13? Ubu koko tugeze aho kwambara gapira cyangwa ibigunira? Sinitaye ku manyanga yakozwe na Muhire mu masezerano ya Masita.'

    Ikibazo cy'imyambaro y'Ikipe y'Igihugu si gishya kuko mu mikino y'Igikombe cya Afurika cy'Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN) mu 2021, ubwo u Rwanda rwakinaga na Maroc, Ngendahimana Eric yasimbuye Kalisa Rashid yinjira mu kibuga yambaye imyenda idahuje nimero.

    Umwambaro Amavubi yambara uyu munsi ni ubwoko bwakozwe n'uruganda rwa Errea rwo mu Butaliyani mu mwaka w'imikino wa 2017-18, aho buri mwaka rusohora umwambaro (version) ugezweho ariko Amavubi ntahabwe imyenda mishya.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yasabye-minisitiri-wa-siporo-gukemura-ikibazo-cy-imyenda-mu-mavubi

  • “Abanya Kenya bakeneye gukubitwa”-Gen Muhoozi yasabye Museveni ingabo zo kujya gukubita abanya Kenya #rwanda #RwOT

    Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yagiye mu mpaka zerekeranye n'igitero cyagabwe ku mutungo w'umuryango w'uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta mu majyaruguru ahitwa Northlands.

    Gen Muhoozi yavuze ko azohereza ingabo z'igihugu cya Uganda (UPDF) guhiga abantu bangije imitungo ya Perezida Uhuru Kenyatta.

    Ku wa gatandatu, uyu musirikare utavugwaho rumwe yagiye ku mbuga nkoranyambaga asobanura ko uyu wari umukuru w'igihugu warangije Manda ari 'mukuru we' agaragaza ko atishimiye ibyabaye ku wa mbere.

    Yakomeje avuga ko igihugu cya Uganda nacyo kizohereza UPDF kurinda uwahoze ari perezida, yongeraho ko na bo “bazakomeretsa ku mubiri” abo bagizi ba nabi bangije imitungo ye.

    Yagize ati “Umurima wa mukuru wanjye watewe n'abanyakavuyo mu minsi ishize.Turohereza ingabo za UPDF kumurinda.Tuzakubita abo banyakavuyo…”

    Gen Muhoozi yakomeje ati, “Nasabye Muzehe [Perezida Museveni] kunyohereza nk'Umuyobozi uyoboye ingabo,OC (Officer Commanding) muri Northlands.Icyo dukeneye ni ingabo 200 za 200 UPDF kujya gutanga amategeko. Yarambajije ngo kubera iki ?Ndamusubiza nti abanyakenya bakeneye gukubitwa .Yarabyanze.”

    Uyu murima wa Northlands Farm uherereye ahitwa Ruiru watewe n'abigaragambya bashyigikiwe n'ishyaka Azimio la Umoja riri kwigaragambya ryamagana ubutegetsi bwa Ruto.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abanya-kenya-bakeneye-gukubitwa-gen-muhoozi-yasabye-museveni-ingabo-zo-kujya

  • Pep Guardiola yagaragarije abafana ba Man City ikintu atinya muri Premier League #rwanda #RwOT

    Pep Guardiola yashimangiye ko Manchester City idashobora guhora hejuru y'andi makipe mu Bwongereza kandi yemera ko Liverpool na Chelsea zishobora kuba amakipe akomeye byoroshye.

    City na Liverpool barangije shampiyona barutanwa inota rimwe inshuro ebyiri muri shampiyona enye zishize, ariko ikipe ya Jurgen Klopp irerekeza kuri stade Etihad uyu munsi irushwa na City iri ku mwanya wa kabiri amanota 19.

    Ku wa gatanu, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mbere y'umukino, Guardiola yagize ati: 'Buri gihe ntekereza ko bishobora kubaho. Ntabwo nigera ntekereza cyangwa ngo nisuzugure cyane – cyangwa ikipe – ko bitazabaho.

    Ibi bishobora kubaho. Navuze inshuro nyinshi ko ikipe atwaye Premier League, umwaka ukurikiye,ishobora no kutajya mu gikombe cya Europa. Nicyo kintu cyiza dushobora kugira nk'ikipe, nkumuryango.Bishobora kubaho.

    'Igihe cyose bishobora kubaho, ibyabaye kuri Liverpool muri iyi shampiyona cyangwa mu yandi makipe nkaChelsea cyangwa indi kipe iri muri batandatu ba mbere.

    Bishobora kutubaho, rwose. Iyo bibaye, gerageza ushake igisubizo vuba bishoboka kandi ugerageze kubyirinda. Niba bibaye, ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, noneho mucyumweru cya kane gerageza ushake igisubizo.

    Ikipe ya Liverpool ifite akazi mumaboko yabo mugihe bagerageza kuzamuka kumeza no kurangiza shampiyona muri bane ba mbere. Ikipe ya Reds kuri ubu amanota arindwi ya Tottenham iri ku mwanya wa kane, nubwo ifite imikino ibiri mu ntoki. Ariko ushyizwe hagati yamakipe yombi ni Eddie How's Newcastle United, yakinnye imikino ingana na Red, ariko ifite amanota atanu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pep-guardiola-yagaragarije-abafana-ba-man-city-ikintu-atinya

  • Imiryango itishoboye yatangiye guhabwa imbabura na Gaz kuri Nkunganire ya Leta – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda izagera mu gihugu cyose yateguwe n'ibigo bya leta birebana n'ibijyanye n'ingufu EDCL/REG, aho abaturage batuye mu bice bitandukanye by'igihugu bagiye kujya bahabwa Gaz n'imbabura zibungaunga ibidukikije hirindwa guhumanya ikirere.

    Abaturage batishoboye bari guhabwa ibikoresho bihendutse kuko hari amafaranga bishyurirwa na Leta ya Nkunganire, ku buryo nka Gaz isanzwe igura ibihumbi 78Frw barimo kuyihabwa ku mafaranga ibihumbi 42Frw.

    Mu bukangurambaga bwo kwitabira gukoresha izi mbabura na Gaz, mu Karere ka Rubavu na Musanze, abaturage babwiwe ibyiza byabyo.

    Birimo kuba amashyiga arondereza ibicanwa bigatuma uyakoresha azigama amafaranga, gutekera heza hatari umwanda, kurinda indwara z'ubuhumekero no gufasha ubikoresha gukora indi mirimo.
    Gukoresha amashyiga avuguruye ni ibintu byiza cyane kuko araramba, aba yarasuzumwe n'Ikigo gishinzwe ubuziranenge, arondereza ibicanwa, afite umutekano uhagije ku buryo nta kwikanga ngo riratwika inzu n'ibindi.

    Habarurema Evariste wo mu murenge wa Gisenyi yashimye iyi gahunda leta avuga ko kuba ishyiga rya Gaz ryaguraga ibihumbi 78Frw kuri Nkunganire riri kugura amafaranga ibihumbi 42Frw, ari inyungu izamura umuturage.

    Agira ati “Ndi mu bantu batitaga ku gukoresha gaz ariko kuba leta yatangiye kutwunganira batwishyuriraho make ni byiza cyane, turifuza ko zigera kuri benshi. Ndashishikariza abaturage turi mu cyiciro kimwe cy'Ubudehe kwitabira gukoresha gaz zirondereza ntizangize n'ibidukikije kuko iriya myuka ihumanya itera indwara'.

    Umugwaneza Mediatrice wo mu murenge wa Rubavu, avuga ko yari akeneye Gaz ariko agasanga ihenze akishimira inkunga ya leta itumye ayibona kuri make.

    Ati “Nari nkeneye gaz n'aya mashyiga kuko amfasha guteka mfite isuku n'ubuzima bwanjye butekanye kandi mbibonye bidahenze kuko nzishyura ibihumbi 15Frw andi azishyurwa na leta.”

    Umukozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu (EDCL) mu mushinga wibanda ku gufasha abanyarwanda 'Tekera Aheza', Alain Patience Niyibizi, avuga ko iyi gahunda ya nkunganire ku mashyiga atangiza ikirere mu gihugu hose igamije kugeza ku banyarwanda imbabura za Rondereza, Amashyiga ya gaz, amashyiga ya palete n'amakara ku ngo ibihumbi 500.

    Ati “Leta y'u Rwanda yunganira abaguzi ku giciro ibikoresho bisanzwe bigura. Hari abunganirwa ku kigero cya 90%, icya 70% ndetse hari n'abunganirwa kugeza kuri 45% intego akaba ari uko tuzaba twabashije ukugabanya ibicanwa kugera ku kigero cya 42% muri 2024”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yemeza ko kuva iyi gahunda yo gushishikariza abaturage gukoresha amashyiga n'ibicanwa bitangiza ibidukikije yatangira imaze gutanga umusaruro.

    Avuga ko iyi gahunda yatangiranye n'imirenge umunani muri 12 igize akarere, asaba abadafite ubushobozi buhagije kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kiba cyabahaye.

    Kambogo yakanguriye abaturage bose gukoresha aya mashyiga n'imbabura mu gutsinda burundu ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'imyuka ihumanya ikirere kuko ishyira ubuzima bwabo ku kaga.

    Ati “Dufite ingo nyinshi zaciye ukubiri no gukoresha uburyo bwa gakondo, kuri ubu bakoresha amashyiga avuguruye muri gahunda ya Leta ibinyujije mu bigo byayo, natwe ubukangurambaga turabukomeje.”

    Iyi gahunda ya leta y'u Rwanda Ishyirwa mu bikorwa n'Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ingufu (EDCL) ikaba izagera mu turere twose bikajyana na Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (2017-2024) izwi nka NST1 kugira ngo Abanyarwanda batere imbere kandi bagire imibereho myiza babigizemo uruhare.

    Abanya-Musanze basobanuriwe imikorere ya Gaz

    Abaturage ba Rubavu basobanuriwe uko ibiciro byagabanyijwe

    Amashyiga bazayahabwa kuri Nkunganire hakurikijwe ubushobozi

    Amashyiga yaguraga ibihumbi 78Frw bayahabwa ku bihumbi 42Frw

    I Musanze abahisemo amashyiga bahise biyandikisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itishoboye-yatangiye-guhabwa-imbabura-na-gaz-kuri-nkunganire-ya-leta