Author: webrwanda

  • Uko Gatete Jean Baptiste yateguye Jenoside muri Murambi igahitana Abatutsi barenga ibihumbi 140 #rwanda #RwOT

    Rimwe mu mazina azwi cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni iry'uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi Gatete Jean Baptiste wateguye akanashishikariza Abahutu kwica buri mututsi wese wari utuye muri iyo Komini.

    Gatete Jean Baptiste tugiye kugarukaho, yavutse muri 1953 muri Segiteri Rwankuba, Komini Murambi.

    Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi mu cyahoze ari Byumba kuva muri 1981 kugeza 1993 n'umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri jenoside ndetse urukiko rurabimuhamya.

    Amateka mabi ya Gatete azwi cyane cyane mu bice by'Iburasirazuba by'umwihariko mu yahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ahari benshi bafatwa n'ikiniga iyo bumvise iryo zina.

    Komini Murambi yari ituwe n'abatutsi benshi kandi bize abandi bifashije, maze Gatete abiraramo arabica ahereye mu mwaka wa 1990. Gatete wari inshuti magara ya Perezida Habyarimana yabaye intangarugero mu kurimbura Abatutsi muri 1994 hamwe na Juvenal Kajelijeli wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo ndetse na Fidele Rwambuka wari Burugumesitiri wa Kanzenze mu Bugesera.

    Aba bose mu mishyikirano ya Arusha hasabwe ko bakurwaho bagakurikiranwa n'inkiko, aho gukurwaho bazamuwe mu ntera, Gatete agirwa umuyobozi muri Minisiteri y'abagore no guteza imbere umuryango.

    Nubwo Gatete yahinduriwe imirimo muri 1993 yakomeje kwitwara nkaho ariwe ukuriye Komini Murambi.

    Mu kwakira 1990, Jean Baptiste Gatete yateguye umugambi wo gusaka ingo z'Abatutsi yitwaje ko ari gushaka Inkotanyi n'ibyitso byazo. Hafashwe abagabo benshi boherezwa gufungirwa I Byumba bicirwayo.

    Mu bikorwa by'ubugome Gatete yakoze agamije kwica abatutsi birimo ko yashinze ishyaka rya CDR agamije kumara abatutsi.

    Yashinze ikinyamakuru cyabibaga urwango cyitwaga 'Ukuri kwa Murambi' ashinga umutwe w'Interahamwe z'abagore witwa Interamwete, wari ugizwe n'abagore n'abakobwa bari bashinzwe kwica abana n'abagore no gutera imbaraga abagabo bicaga.

    Gatete yashyizeho umutwe w'interahamwe zidasanzwe aho buri segiteri yagombaga kugira Interahamwe 150 zakoze imyitozo, zikitwaza ubuhiri yise Nta Mpongano y'Umwanzi (Umututsi).

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatete yategetse Interahamwe kwica abatutsi babaga muri iyo komine ku buryo nta n'umwe usigara.

    Tariki 11 Mata 1994 ni itariki itazibagira mu mitwe ya benshi by'umwihariko abari batuye muri Murambi kuko aribwo abatutsi ibihumbi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, bishwe bigizwemo uruhare na Gatete.

    Ubuhamya bwatanzwe ku bugome bwa Gatate

    Kuwa 11 Mata 2019 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 17 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse, hatanzwe ubuhamya ku bantu batandukanye bavuga ku bugome bwa Gatete.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Rutinduka Laurent, yagaragaje bimwe mu bihamya byerekana ko Gatete ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyo birimo kuba yarategetse ko hatozwa interahamwe 150 muri buri segiteri.

    Ati 'Muri Murambi harimo segiteri 14, buri segiteri yose yashatsemo urubyiruko 150 rukajya rutozwa ubwicanyi ndetse n'ibindi bikorwa bibi bizakorerwa abatutsi.'

    Yanavuze ukuntu ubwo Jenoside yatangiraga Gatete yaciye muri segiteri zose afite indangururamajwi agenda abwira abaturage ko abahaye iminsi 10 yo kwica umututsi wese, avuga ngo 'Nkeneye Komine idafite umututsi n'umwe.'

    Tariki ya 7 Mata 1994 ubwo jenoside yatangiraga ku mugaragaro,Gatete yakoresheje inama abwira Interahamwe gufunga imihanda yose yo muri Murambi kugira ngo hatagira Umututsi n'umwe uhunga.

    Gatete kandi yashyizeho Komisiyo yo kujya kuvumbura abihishe mu bihuru. Interahamwe yari kwica benshi yari guhabwa amapeti ya Gisirikare. Uwitwa Sebatsinzi yabonye ipeti rya Kaporali kuko yari yishe Abatutsi 42.

    Ikinyamakuru cyitwaga 'Ukuri kwa Murambi'

    Iki kinyamakuru cyashinzwe na Gatete, ngo kiri mu byatumye hicwa abatutsi benshi muri Murambi kuko ngo cyacishwagamo abatutsi benshi babeshyerwa ko ari ibyitso by'inkotanyi. Kuva mu 1990 hagiye hicwa abatutsi benshi bitewe n'iki kinyamakuru.

    Mujawingoma Jeanne warokokeye i Kiziguro yatanze ubuhamya bw'ukuntu Gatete yahagarikiye Interahamwe akajya azitegeka kwica abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kiziguro.

    Ati 'Tariki 11 Mata Gatete yaraje abaza Interahamwe zari zatwicaje hasi twese, ngo harabura iki ngo aba bantu mubice ko Inkotanyi zenda kutugeraho.'

    'Bahereye ku bagabo n'abasore barabica maze baradufata tukajya duterura imirambo tuyijyana mu cyobo kinini cyabaga hano hafi, bwarinze bwira bakica kuko hano hari hahungiye abatutsi benshi.'

    Gatete yicishije uwamurihiye amashuri

    Jean Nepomuscène Sibomana, ubu ni Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, avuga neza uburyo sekuru ari we warihiye Gatete amashuri ariko ngo mu gihe cya Jenoside, Gatete niwe yahereyeho.

    Mu buhamya yatanze ubwo abayobozi n'abakozi b'ishuri rya APAPEC Irebero bari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, yagize ati 'Kubera ko Interahamwe zari zizi ko sogokuru ari we warihiye amashuri Gatete, zaramubajije ziti Rwema nawe tumwice? Arabasubiza ati ahubwo se ntabwo muramwica?'

    Yishe abandi ba Burugumesitiri abaziza kudatanga amategeko yo kwica Abatutsi

    Padiri Gatete yicishije Burugumesitiri Muramutsa Joachim wa Muhura kuko yanze we kwitabira kurimbura Abatutsi. Byari kuri 13 Mata 1994 bamaze kwica Abatutsi i Kiziguro noneho Muramutsa baramufata afatwa na Col Nkundiye Leonard umusirikare mukuru i Gabiro nawe wicishije abatutsi i Kiziguro bari kumwe na Rwabukombe Onesphore wari Bourgmestre wa Muvumba ubu afungiye mu Budage nibwo bishe Muramutsa Yowakimi umuryango we yari yahungishije abavanye i Muhura babamarira i Rwinkwavu.

    Bourgmestre Muramutsa Yowakimi bamwiciye kuri Muhazi mu Ntaruka ujya i Kayonza kandi bamwica nabi kuko bamuzizaga ko yigeze gushaka gukorera Perezida Habyarimana coup d'etat hamwe naba Kanyarengwe, Lizinde na Kagenza muri 1980.

    Yarafashwe arafungwa afungurwa muri 1991 bamugira Bourgmestre ariko ntiyacanaga uwaka na Gatete inshuti ya Perezida Habyarimana.

    Gatete niwe watumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka mu gice cy'iburasirazuba mu gihe kitageze mu minsi 20 kuko Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umupaka wa Rusumo mu mpera za Mata 1994.

    Gatete n'interahamwe ze zimaze kwica Abatutsi Kiziguro, bahise bajya kwica abatutsi Karubamba muri Rukara nyuma yaho bakomereza mu kiliziya ya Mukarange mu cyahoze ari Komini Kayonza afatanyije na Burugumesitiri Celestin Senkware wa Kayonza. Bakomereje mu kiliziya ya Kabarondo, bakomeza Kigarama basoreza Nyarubuye.

    Ubwicanyi bwa Gatete yabukoze akoranye n'abandi bantu bakomeye barimo Col Rwagafirita, Lt Col Nkuriyekubona, Lt Mihigo, Emmanuel HABIMANA (Cyasa). Jean de Dieu MWANGE, Celestin SENKWARE, Jean BIZIMUNGU, Gerard KAYONZA, Jean MPAMBARA, Burugumesitiri wa Kigarama MUGIRANEZA, Conseiller, Gaspard KAMALI, Gasigwa KARANGWA, Augustin NKUNDABAZUNGU n'abandi.

    Gatete kandi yicishije umudamu w'umututsikazi bari barabyaranye umwana wari ufite imyaka umunani icyo gihe.

    Urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rwakatiye Gatete gufungwa burundu ku itariki ya 29 Werurwe 2011,ariko nyuma yagabanyirijwe ibihano kuko mu bujurire bwe byagaragaye ko yatinze kuburana ugereranije n'igihe yaterewe muri yombi.

    Ubwo yakatirwaga gufungwa burundu, umucamanza yari yasobanuye ko Gatete yagize uruhare mu gushishikariza abantu kwica, ndetse ko ari we wari inyuma y'urupfu rw'Abatutsi amagana bari bahungiye i Rwankuba, kuri Paruwasi ya Kiziguro ndetse n'iya Mukarange, bibwira ko ariho babona ubuhungiro hanyuma bakaza kuhasiga ubuzima.

    Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro hashyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi bagera ku bihumbi 142 biciwe mu yahoze ari Komine Murambi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uko-gatete-jean-baptiste-yateguye-jenoside-muri-murambi-igahitana-abatutsi

  • Ubutumwa perezida wa AJSPOR yageneye abanyamakuru b’imikino #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR), Butoyi Jean yasabye abanyamakuru by’umwihariko ab’imikino kwirinda gukoresha imvugo zikomeretsa ndetse bagafata iya mbere mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Butoyi Jean usanzwe ari umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), abona umunyamakuru nk’ijwi ry’umuturage akwiye gufata iya mbere mu kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Basangirangendo b’abanyamakuru b’imikino, mu rugendo rw’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, turasabwa kwirinda imvugo zisesereza ndetse zikanakomeretsa, nk’ijwi ry’abaturage tukamagana abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

    Kuva tariki ya 7 Mata u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Butoyi Jean yasabye bagenzi gufata iya mbere barwanya abafite ingengabitekerezo

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ubutumwa-perezida-wa-ajspor-yageneye-abanyamakuru-b-imikino

  • Iyo amasezerano yubahirizwa nta Jenoside yari kubaho mu Rwanda- Minisitiri Dr. Bizimana #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damscene, avuga ko kuba Umuryango Mpuzamahanga waratereranye Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro bakicwa, bitatunguranye kuko wahoze utererana abanyarwanda kuva na mbere, kandi mu nshingano bari bafite harimo no kurinda uburenganzira bwa Muntu no kudashyigikira ubutegetsi bushingiye ku ironda bwoko cyangwa idini.

    Tariki 11 Mata, ni itariki itajya yibagirana ku Batutsi bari batuye mu bice bigize akarere ka Kicukiro no mu nyengero zako, kuko ari wo munsi batereranywe n'ingabo za MINUAR zari zishinzwe kubarinda aho bari barahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro, barabasiga maze interahamwe zitangira kubica urw'agashinyaguro.

    Bamwe biciwe muri ETO abandi bajyanwa ahazwi nka Sonatube, ubwo batangira urugendo ruberekeza i Nyanza ahari hasanzwe hajugunywa imyanda yose yo mu mujyi wa Kigali, kugira ngo babicireyo.

    Bamwe biciwe mu nzira abandi bicwa bagezeyo.

    Niwemfura Kaberuka Marie Aime, ni umwe mu barokokeye i Nyanza ya Kicukiro.

    Yagize ati 'Interahamwe zadushyize hagati ziratuzenguruka, bamwe inuryo abandi ibumoso, imbere n'inyuma ari nako bagenda bica bamwe, cyane cyane ababaga bananiwe kugenda.'

    Uku gutereranywa n'Umuryango Mpuzamahanga, kwatumye abasaga ibihumbi 105 bicwa harimo n'abana.

    Perezida wa IBUKA Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko uyu munsi mu mateka uzahora ufatwa nk'umunsi wo gutsindwa ku muryango mpuzamahanga wari ufite inshingano zo kurinda abantu no kugarura amahoro, ariko ukabatererana.

    Ati 'Turibuka ko ku itariki ya 11 Mata, abiciwe aha bari bahisemo guhungira ku ngabo z'umuryango w'abibumbye. Nubwo bivugwa ko izo ngabo zitari zifite ubushobozi buhagije bwo kubatabara, ikibazo cyari ubushake bucye kubera urusobe rwa politiki mpuzamahanga. Biteye isoni n'agahinda kubona ingabo zitera ibitugu abo zakarengeye, zikabasiga mu menyo ya rubamba zibizi neza ko bari bwicwe.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko umuryango mpuzamahanga gutererana u Rwanda ari ibyahozeho kandi mu nshingano bari bafite, harimo kurinda uburenganzira bwa Muntu, kudashyigikira ubutegetsi bushingiye ku ironda bwoko cyangwa idini, no kugarura amahoro ariko babyirengagiza nkana, biza kugarara neza muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Ayo masezerano ibyo avuga iyo yubahirizwa, nta Jenoside yari kuba kuko yateganyaga ko Ububiligi bwari bufite inshingano yo kugeza u Rwanda ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, nu'bwisanzure bwa bose. Ni ukuvuga ko n'Abatutsi bari bafite ubwisanzure n'uburenganzira bwo kubaho.'

    Yakomeje agira ati 'Bagakomeza bavuga ngo nta vangura rishingiye ku bwoko, ku gitsina, ururimi cyangwa idini. Nubwo aya masezerano yabivugaga gutya, ntabwo ubukoroni bwayubahirije, kuko nibwo bwashyigikiye ishyirwaho mu Rwanda ry'ubutegetsi bushingiye, bugendera ku ironda bwoko.'

    Mu rwibutso rwa Jenoside ruherereye rwa Nyanza, mu Karere ka Kicukiro, rushyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 105.

    Abarokokeye aha bavuga ko kimwe mu byo batazibagirwa, ari ukuntu bajyanwe kwicirwa ahajugunywa imyanda basanishwa nayo.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Iyo amasezerano yubahirizwa nta Jenoside yari kubaho mu Rwanda- Minisitiri Dr. Bizimana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/iyo-amasezerano-yubahirizwa-nta-jenoside-yari-kubaho-mu-rwanda-minisitiri-dr-bizimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=iyo-amasezerano-yubahirizwa-nta-jenoside-yari-kubaho-mu-rwanda-minisitiri-dr-bizimana

  • Kigali: Umukobwa yatewe icyuma n'umuntu utaramenyekana #rwanda #RwOT

    Umuntu utamenyekanye yateye Aloysia Mukeshimana w'imyaka 23, icyuma mu nda no mu ijosi, mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, bikaba byabaye mu ijoro ryakeye tariki 11 Mata 2023, ahagana saa mbili n'igice z'ijoro.

    Amakuru avuga ko uwo mujura yari yaje kare arihisha ashaka ko baza kumufungiranira mu nzu akabiba.

    Mu buryo butunguranye Mukeshimana yamubonye, undi amutera icyuma mu ijosi no mu nda.

    Yiga muri Ecole Sécondaire de Muhura mu Karere ka Gatsibo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Rubirizi witwa Bayingana Pierre Claver yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko icyo kibazo yakimenye.

    Ati ' Amakuru dufite avuga ko uwo mujura yabinjjiranye agira ngo baze kumukingirana ashiduka hari umwana umubonye undi ahita amutera ibyuma agira ngo asohoke yiruke.'

    Avuga ko byabaye hakiri kare kuko uwo mujura yashakaga ko ba nyiri urugo baza kumukingirana hanyuma akaza gucunga hagize usohoka agiye ku bwiherero nawe agahubukana icyo afashe cyose.

    Bayingana avuga ko abaturanyi b'urwo rugo batabaye basanga umujura yagiye, umwana ajyanwa kwa muganga.

    Asaba abaturage kutirara ngo bumve ko niba bakinze ku gipangu, gukinga izindi nzugi ntacyo bimaze.

    Ngo ubwo burangare no kwirara biha abajura urwaho rwo kwiba bitabagoye.

    Pierre Claver Bayingana avuga ko mu Kagari ayobora ubujura bukunze kuhavugwa ari ubukorwa n'abakozi bo mu rugo.

    Avuga ko kuba abakozi bo mu rugo baba bazi inzu yose n'imfunguzo zikinga ibyumba byose cyangwa byinshi, bibaha ubushobozi bwo kwiba cyangwa kwibisha ba nyiri urugo.

    Asaba ba nyiri ingo kujya bagira amakenga kandi abafite imodoka zirara ku muhanda bakazishakira abazamu bo kwiringirwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali witwa Chief Inspector of Police( CIP) Sylvèstre Twajamahoro avuga ko abaturage bagomba kuba maso.

    Ati 'Tusaba abaturage gukomeza kuba maso bakirinda ko abajura babaca mu rihumye bakabiba cyangwa bagakora ikindi kibi.'

    CIP Twajamahoro yibutsa abantu ko gutunga nomero ya telefoni ya Polisi nabyo ari ingenzi, mu rwego rwo gutabaza igihe cyose bibaye ngombwa.

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko umunyabyaha wese bitazamugwa amahoro.

    The post Kigali: Umukobwa yatewe icyuma n'umuntu utaramenyekana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/kigali-umukobwa-yatewe-icyuma-numuntu-utaramenyekana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-umukobwa-yatewe-icyuma-numuntu-utaramenyekana

  • Kwinginga abatabishaka tubyihorere- Minisitiri Bizimana avuga ku batavuga ahajugunywe abishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 11 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ubwo Interahamwe n'abasirikare ba Leta ya Habyarimana bari bari babavanye muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za MINUAR.

    Mu byagaragajwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, harimo kuba kugeza uyu munsi hari abakomeje kwinangira ku gutanga amakuru y'abishwe muri Jenoside kandi batazwi aho bazi aho bajugunywe.

    Ati 'Tukaba dufite n'izindi mbogamizi kandi tutanacika intege zo gukomeza kubivuga, dusaba abafite amakuru, bazi amakuru y'ahantu hakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside itaragaragara, tuyishyingure mu cyubahiro.'

    Yatanze urugero rw'imibiri yabonetse umwaka ushize, itarabonetse kubera amakuru yatanzwe ku bushake ahubwo ari amakimbirane ashingiye ku mitungo abantu bagiranye umwe akavuga ati ngiye kubivuga ko wubakiye hejuru 'y'imibiri'.

    Ati 'Kugeza uyu munsi, imibiri imaze kuboneka ni mbarwa. Si uko idahari, irahari myinshi ahubwo haracyari ubushake buke ari nabwo buzitira inzira turimo y'ubumwe n'ubwiyunge.'

    Meya Rubingisa yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, nabwo hari indi mibiri yabonetse mu Kiyovu, ariko nabwo ari umuturage wubakaga inzu arayibona.

    Ati 'Aho rero ntabwo ducika intege ariko turacyafite urwo rugendo tugomba gukomeza gufatanya. Tukigisha n'urubyiruko kugira ngo narwo rushyire imbere gahunda yo kwiga amateka y'igihugu cyacu cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mu myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, leta y'ubumwe yashyize imbaraga mu kwigisha abantu no kubashishikariza kubohoka bagatanga ukuri kw'ibyayibayemo.

    Ku rundi ruhande ariko, ngo kuba hari abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abishwe bakaba batayatanga, ngo igihe kirageze ko abantu badakomeza kubinginga.

    Ati 'Imibiri, abafite amakuru ku bushake bajye bayatanga, abinangiye nabo nta mpamvu yo gukomeza kubinginga. Iyo winginze umuntu utabishaka ntabikora, bumve ko ari ngombwa, abafite ubumuntu, imibiri berekene aho iri.'

    Yakomeje agira ati 'Ibonetse ishyingurwe mu cyubahiro, ihabwe icyubahiro kiyikwiye, ariko no gukomeza kwinginga abatabishaka, umenya atari byo. Tuzakomeza twigishe kubana, koroherana, hanyuma ubwo abazajya muri iyo nzira bazakomeza bakorane na leta.'

    Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko hakwiye kurushaho kwakira ko hari n'imibiri ishobora kutazaboneka kandi bidakwiye gukuraho gukomeza kunamira abo bataraboneka aho bajugunywe.

    Ati 'Gukomeza kwinginga igihe hari abatabishaka tubyihorere, turusheho no kwakira ko hari n'imibiri tutazabona, dukore icyunamo cyabo kandi tubabere ishema aho batari.'

    Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA-Rwanda] ugaragaza ko kuba hari abagifite amakuru ku hajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside bakaba banga kuyatanga bidindiza inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye urugendo rwo kwibuka

    Minisitiri Dr Bizimana acana urumuri rw’icyizere

    Abasenateri n’Abadepite bari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi batereranwe n’Ingabo za MINUAR bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro

    DCG Jeanne Chantal Ujeneza yitabiriye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yunamiye inzirakarengane ziciwe i Nyanza

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss., yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yunamiye Abatutsi biciwe i Nyanza nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’igihugu cye

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yahaye icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amb Joseph Nsengimana yatanze ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umukozi wa IBUKA ushinzwe ibikorwa by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, Ngabo Brave Olivier

    Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzan yatanze ubutumwa bw’ihumure

    Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko kudatanga amakuru y’ahajugunywe abishwe bidindiza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yikomye abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko igihe kigeze ngo kwinginga abinangiye bihagarare

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwinginga-abatabishaka-tubyihorere-minisitiri-bizimana-avuga-ku-batavuga

  • Wareka itabi ukarya intoryi! Menya isano rikomeye intoryi zifitanye n’itabi ku buryo byose ari nko kunywa itabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko igihingwa k'intoryi gikungahaye kuri nicotine ikoreshwa mu itabi.

    Ubushakashatsi bwakomeje kugaragaza ko uyu musemburo ugaragara mu ntoryi uba utari mwinshi cyane ugereranyije n'uba mu itabi.

    Iri tabi tuzi nk'isigara ribamo milligrams 2 za nicotine mu gihe mu ntoryi habamo nanogram 100, bivuze ko iyo uriye intoryi 20 bingana no kunywa itabi rimwe.

    Gusa uyu musemburo wo mu ntoryi ntago wangiza nk'itabi kuko uyu musemburo ntabukana uba ufite.

    Kandi iyo uriye ikintu kirimo uyu musemburo wa nicotine kikugira imbata kuburyo uhora wifuza kukirya, niyo mpamvu iyo uriye intoryi uhora wumva wazirya, kandi iyo unyweye itabi uhuro ushaka kurinywa.

     

    Source : https://yegob.rw/wareka-itabi-ukarya-intoryi-menya-isano-rikomeye-intoryi-zifitanye-nitabi-ku-buryo-byose-ari-nko-kunywa-itabi/

  • Nyambo Jesca yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Nyambo Jesca wamamaye muri filime zitandukanye hano mu Rwagasabo yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Nyambo Jesca avuga ko nk'amashami yashibutse ku giti cy'umuruho bakomeye kandi biteguye kurwanira urwababyaye kandi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ikwiriye kutubera isomo ndetse tugahangana n'abakomeje kuyipfobya.

    Nyambo mu butumwa bwe yavuze ko dukwiye gufata mu mugongo cyane ababuze ababo ndetse no kubihanganisha muri ibi bihe bitoroshye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : https://yegob.rw/nyambo-jesca-yatanze-ubutumwa-bwihumure-ku-banyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Abatwite gusa: Sobanukirwa ibyo kurya bitanu umugore utwite agomba kugendera kure kabone ntubwo yaba abikunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo umugore utwite asabwa kurya no kunywa bihagije kuko aba agaburira n'umwana uri munda, hari ibyo atemerewe kurya cyangwa kunywa mu gihe atwite kuko byagira ingaruka mbi ku mwana atwite. Ibintu bitanu umugore utwite atemerewe mu gihe atwite.

    1. Ntagombwa kunywa itabi

    Umugore utwite abujijwe kunywa itabi, kuko bishyira umwana n'umubyeyi mu byago binyuranye, nko kuba inda yakwivumbagatanya ikaba yavamo, umwana agapfira mu nda, cyangwa akavuka atagejeje igihe.

    Hari kandi n'ikibazo cy'uko umubyeyi utwite unywa atabi, akenshi abyara umwana ufite ibiro bicye bikabije.Abaganga bavuga ko ikibazo gikomeye cy'itabi ari uko bimwe mu birigize bishobora kunyura mu ngobyi y'umwana uri mu nda, bikamugiraho ingaruka mbi.

    2. Ntagomba kunywa inzoga

    Umugore utwite ntagomba kunywa inzoga, kuko ishobora gutuma umwana agira ibibazo by'indwara z'umutima bikazamukurikirana ubuzima bwe bwose.

    Abahanga bamwe mu buvuzi bavuga ko kunywa inzoga nkeya kandi inshuro nkeya ntacyo byatwara, hakabaho n'abaganga bavuga ko inzoga yaba ari mbi cyane mu gihembwe cya mbere (mu mezi atatu ya mbere y'isamwa ry'umwana), gusa nta bushakashatsi burabyemeza.

    Umuganga w'umunyamerika w'inzobere mu bijyanye n'ubuzima bw'abagore batwite n'abana bakiri mu nda witwa Krierger avuga ko ibyiza ari ukureka inzoga mu bihembwe byose umugore amara atwite, ni ukuvuga akamara amezi icyenda atanyoye inzoga.

    3.Kunywa amata adatetse cyangwa za foromaje

    Si byiza ko umugore utwite anywa amata adatetse kuko iyo amata adatetse aba kuko iyo amata adatetse aba yifitemo udukoko two mu bwoko bwa bagiteri twitwa 'listeria',dushobora gutera indwara, utwo dukoko kandi tuboneka no muri foromaje zatunganijwe nabi.

    Iyo amata atetswe arashyuha akagera ku rugero rw'ubushyuhe rwo hejuru, ku buryo utwo dukoko dupfa, icyo gihe rero uyanyoye nta kibazo yagira.

    4. Agomba kwirinda inyama zatunganirijwe mu ruganda cyangwa inyama zidahiye neza

    ' ubwo inyama zatunganirijwe mu ruganda zihuta gushya mu gihe umuntu adafite umwanya munini wo guteka, ariko si nziza ku mugore utwite, kuko hari ubwo ziba zongeyemo ibindi bintu byagirira nabi umubyeyi n'umwana atwite.

    Ikindi kandi hari abantu bakunda kurya inyama zidahiye neza, umugore utwite we, ntakwiriye kurya inyama zidahiye neza kuko ashobora yakuramo bagiteri yitwa 'listeria' iboneka mu nyama cyangwa amata bidatunganije neza. Iyo bagiteri ikaba itera indwara.

    5. Ntagomba kurya inyama z'umwijima

    Iyo umugore atwite hari ibyo kugabanya kurya, ariko n'ibyo agomba kuzinukwa burundu mu gihe cyose agitwite kugira ngo abungabunge ubuzima bw'umwana uri mu nda.

    Inyama z'umwijima ni zimwe mu biribwa umugore utwite atagomba gukoza mu kanwa ke.

    Zaba zitetse zihiye cyangwa zokeje, zishobora kwangiza ubuzima bw'umwana. Impamvu izo nyama ari mbi ku buzima bw'umwana ni uko zikungahaye cyane kuri Vitamine A.

    Iyo vitamin A ikaba ari mbi ku ruhu rw'umwana uri mu nda kuko ruba rworoshye cyane. Ibyiza ni ukutarya inyama z'umwijima n'ibindi bizishamikiyeho mu gihe cyose umugore atwite.

    Abaganga bavuga ko ubundi umugore utwite atagomba kurenza micrograme 800 za Vitamine A ku munsi, kandi akenshi iyo ngano ikenewe ya Vitamine A, iraboneka mu byo kurya bisanzwe.

    Source : https://yegob.rw/abatwite-gusa-sobanukirwa-ibyo-kurya-bitanu-umugore-utwite-agomba-kugendera-kure-kabone-ntubwo-yaba-abikunda/

  • Inyandiko y'ibanga yatangajwe yemeje ko abasirikare kabuhariwe bo mu burengerazuba bari muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bifite abasirikare kabuhariwe barimo gukorera muri Ukraine, nkuko bikubiye muri imwe mu nyandiko z'ibanga zibarirwa muri za mirongo zatangajwe ku mbuga za internet.

    Iyi nyandiko yemeje ingingo yari imaze umwaka urenga ihwihwiswa bucece.

    Izo nyandiko z'ibanga zatangajwe, zimwe zanditseho ngo “ibanga rikomeye”, zitanga ishusho irambuye ku ntambara yo muri Ukraine.

    Harimo nk'amakuru akomeye avuga ku myiteguro ya Ukraine y'igitero cyo kwigaranzura Uburusiya cyo muri uru rugaryi (printemps/spring).

    Leta y'Amerika ivuga ko irimo gukora iperereza ku watangaje izi nyandiko z'ibanga.

    Iyo nyandiko, yo ku itariki ya 23 Werurwe (3) uyu mwaka, irimo ko Ubwongereza ari bwo bufite umubare munini cyane w'abasirikare kabuhariwe bari muri Ukraine, 50.

    Bukurikiwe n'ibindi bihugu bihuriye mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), ari byo Latvia (Lettonie), ifiteyo abasirikare 17, Ubufaransa bufiteyo 15, Amerika 14 n'Ubuholandi bufiteyo umwe, nkuko bikubiye muri iyo nyandiko.

    Iyi nyandiko ntivuga aho abo basirikare baherereye muri Ukraine cyangwa icyo barimo gukora.

    Iyo mibare y'abasirikare ishobora kuba ari mitoya, ndetse nta gushidikanya ko izagenda ihindagurika. Ariko abasirikare kabuhariwe, nkuko izina ryabo ribivuga, batanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru cyane.

    Kuba bari muri Ukraine bishobora gusamirwa hejuru n'Uburusiya, mu mezi ya vuba aha ashize bwavuze ko butarimo kurwana na Ukraine yonyine, ko na OTAN na yo burimo kurwana na yo.

    Bijyanye n'uko imikorere yayo isanzwe imeze ku ngingo nk'izo, minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza nta cyo irabivugaho, ariko mu butumwa bwo kuri Twitter bwo ku wa kabiri yavuze ko itangazwa ry'amakuru avugwa ko ari ay'ibanga ryagaragaje icyo yise “urwego rukomeye rw'ibitari ukuri”.

    Yagize iti: “Abasomyi bakwiye kugira amakenga ku gusamira hejuru ibirego bishobora kuvamo gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya ku bushake”.

    Nta kindi yasobanuyeho cyangwa ngo ivuge inyandiko nyirizina yari irimo kuvugaho. Ariko abategetsi bo mu biro bikuru by'ingabo z'Amerika – Pentagon – basubiwemo bavuga ko inyandiko z'ibanga zatangajwe ari iz'ukuri.

    Inyandiko imwe, ivuga mu buryo burambuye umubare w'abasirikare bishwe n'abakomeretse muri Ukraine ku mpande zombi zirwana, yagaragaye ko yahinduwe hagamijwe kuyobya.

    Abasirikare kabuhariwe b'Ubwongereza bagizwe n'imitwe myinshi y'intyoza mu gisirikare ifite ubuzobere mu nzego zitandukanye, ndetse bafatwa nka bamwe mu bashoboye cyane ku isi.

    Leta y'Ubwongereza ifite umurongo wo kutagira icyo itangaza ku basirikare kabuhariwe bayo, bitandukanye n'uko ibindi bihugu birimo n'Amerika byo bibigenza.

    Ubwongereza bukomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bushimitse, ndetse ni cyo gihugu cya kabiri giha Ukraine imfashanyo ya gisirikare nyinshi, nyuma y'Amerika.

    Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin yavuze ko minisiteri y'ubutabera y'iki gihugu yatangije iperereza ku byaha ndetse yavuze ko yiyemeje gutahura uwatangaje izo nyandiko z'ibanga.

    Yagize ati: “Tuzakomeza gukora iperereza ndetse twigizeyo buri kibuye cyose kugeza dutahuye uwabaye inkomoko y'ibi [dutahure] n'ingano yabyo”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/inyandiko-y-ibanga-yatangajwe-yemeje-ko-abasirikare-kabuhariwe-bo-mu

  • Urukiko rwarekuye abakozi ba Nyanza na Gisagara bashinjwaga ibyaha birimo guhombya leta #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwafunguye abakozi batanu b'Akarere ka Nyanza na Gisagara barimo ba gitifu b'utwo turere twombi,bari bamaze iminsi bafungiye ibyaha birimo gutanga isoko ryo kubarura imitungo y'Uturere twabo ryarangiye bivugwa ko sosiyete yarikoze yishyuje amafaranga y'umurengera.

    Aba bakimara gufatwa,bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

    Aba bayobozi bafunzwe mu kwezi gushize,bari bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry'amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n'akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

    Gusa, iyo usomye neza dosiye y'aba bakozi, bisa nk'aho bari bakurikiranyweho icyaha kitaraba kuko bashinjwa guteza igihombo Leta kandi urubanza rwo kwishyurana n'uwakoze isoko rukiri mu rukiko rw'ubucuruzi.

    Ibi bivuze ko Leta ntacyo irahomba kuko itigeze yishyura uwo rwiyemezamirimo.

    Kugeza ubu nta makuru azwi yo gusezera cyangwa kwirukanwa ku kazi kuri aba bakozi bose bari bafunzwe, bivuze ko baza gusubira mu kazi kabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwarekuye-abakozi-ba-nyanza-na-gisagara-bashinjwaga-ibyaha-birimo