Author: webrwanda
-
Nigeriya nayo yemeje urukingo rwa Malariya nyuma ya Ghana yabimburiye ibindi ku isi #rwanda #RwOT
Igihugu cya Nigeriya cyabaye igihugu cya 2 muri Afurika cyemeje urukingo rwa Malariya nyuma y'uko igihugu cya Ghana kibimburiye ibindi kwemeza uru rukingo.
Uru rukingo rushya rwa Malariya rwavumbuwe n'abahanga muri siyansi bo muri kminuza ya Oxford
Nigeriya yateye iyi ntambwe nyuma y'iminsi mike Ghana nayo yemeje urukingo rwa (R21) nk'urukingira marariya,ibimburira ibindi ku isi.
Mojisola Adeyeye ukuriye urwego rushinzwe inking n'imirire muri Nigeriya yavuze ko urukingo rwa Marariya ruzakoreshwa mu kuyirinda abana bari hagati y'amaezi 5 n'imyaka 3 nk'ikiciro ikunda kwibasira.
Kwemeza urwo rukingo ngo ntibyatunguranye cyane kuko rwemejwe nyuma yo kurugerageza kenshi kandi rugatanga ikizere ku kigero cya 80% cyo gukingira Marariya.
Kugeza ubu Nigeriya nicyo gihugu gikunze kwibasirwa na Malariya kurusha ibindi muri Afurika no ku isi , kuko habarurwa umubare mu nini w'abo ihitana.
Malariya yica byibura abantu 6000 ku isi buri mwaka, kandi benshi muri bo biganjemo abana, bakomoka muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.
-
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n'imyitwarire y'abakinnyi bayo #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH, yaganirije abakinnyi, abatoza ndetse n'abakozi b'iyi kipe ababwira ko batishimiye uko barimo kwitwara muri Shampiyona nubwo kugeza ubu bari ku mwanya wa mbere.
Ni inama yabereye ku cyicaro cy'ikipe y'ingabo z'igihugu ku Kimihurura, aho Chairman w'Ikipe yatangiye abwira abakinnyi igitumye yifuza ko baganira, ababwira ko agenzwa no kubabwira ko Ubuyobozi bwa APR F.C, Abakunzi n' Abafana batishimye habe na gato.
Nk'uko byatangajwe na website y'iyi kipe, ChairMan wa APR FC, yagizeAti 'ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye.'Akomeza agira Ati, Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.'
Muri iyi nkuru y'iki kinyamakura igaragaza ko Uboyobozi butishimye ndetse kandi aba bakinnyi babwiwe ko mu gihe cyashize APR FC yirukanye abandi 17 bitewe n'umusaruro muke bityo itangira kwiyubaka ihereye hasi ari nabwo bamwe barimo kuyikinamo muri uyu mwaka aribwo bahawe akazi.
Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwabwiye abakinnyi ko ni ubundi ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye hari n'abandi nabo bazatandukana n'iyi kipe.Ibi byakurikiwe no kubwirwa ko gahunda ndetse n'intego z'iyi kipe y'ingabo z'igihugu ari ugutwara ibikome byose bya hano mu Rwanda.
Ati 'ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu(APR F.C) zidahinduka ni ugutwara ibikombe nk'uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose'
Nyuma y'imikino y'umunsi wa 26 wa Shampiona y'u Rwanda, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 53 ikaba iyanganga na Kiyovu SC gusa bagatandukanywa n'umubare w'ibitego amakipe yombi azigamye.Iyi kipe kandi iracyari mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2023, aho kuri ubu iri kwitegura gukina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'irangiza na Marines FC, umukino ubanza ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba yari yatsinze 2-1.
The post Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n'imyitwarire y'abakinnyi bayo appeared first on RUSHYASHYA.
-
Israel Mbonyi agiye gutanga amahirwe adasanzwe ku bakunzi be – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Israel Mbonyi agiye guha amahirwe adasanzwe abakunzi be bifuza kubana nawe mu gutegura umuzingo (album) w'indirimbo ze zikurikira iyo aherutse gushyira hanze mu mpera z'umwaka washize ,yise 'Icyambu'.
Ibi Israel Mbonyi yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze , aho yabajije abamukurikira uwaba wifuza kubana nawe ,mu gufata imbona nk'ubone amajwi y'indirimbo igize alubumu ye ikurikira , Israel yagize ati:'Ninde Wifuza kubana natwe muri live recording ya album yacu ikurikira'
Ntawuzi icyo Israel Mbonyi azashingiraho ahitamo abazifatanya nawe muri iki gikorwa gusa ,abamusabye kubana nawe ,bari benshi urebeye ahatangirwa ibitekerezo.

Israel Mbonyi agiye guha amahirwe abakunzi be Source : https://yegob.rw/israel-mbonyi-agiye-gutanga-amahirwe-adasanzwe-ku-bakunzi-be/
-
APR FC ishobora kwirukana abakinnyi 17 nyuma y’umusaruro nkene barimo gutanga – YEGOB #rwanda #RwOT
Abayobozi ba APR FC ejo basuye abakinnyi bagira bimwe babamenyesha ndetse baca amarenga ko hari abakinnyi bashobora kwirukanwa Ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.
Perezida yibukije abakinnyi ko mbere yo kubazana muri APR hari habanje gusezererwa abakinnyi 17 kubera kudahozaho, ikipe ihera hasi ishaka abandi bakinnyi. Ati 'n'ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n'ubundi hari abazatandukana n'ikipe y'igabo z'igihugu.
Uyu muyobozi wa APR FC yongeye kwibutsa abakinnyi intego z' APR FC ko ari ugutwara ibikombe uhereye kubikinirwa hano mu Rwanda byose.
Ati 'ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu zidahinduka ni ugutwara ibikombe nk'uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose'
Source : https://yegob.rw/apr-fc-ishobora-kwirukana-abakinnyi-17-nyuma-yumusaruro-nkene-barimo-gutanga/
-
Inzuki zanjamye abitabiriye ubukwe bakwira imishwaro (AMASHUSHO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu gihugu cya Nigeria ,mu mujyi wa Anambra inzuki zanjamye abitabiriye ubukwe bakwirwa imishwaro ,ubukwe burangira igitaraganya buri wese akizwa n'amaguru.
Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza abitabiriye ubukwe birukanyira mu byerekezo bitandukanye ,bahunga inzuki zarimo zibataka, ari nako bagenda bazikubita bifashishije udutambaro ngo zitabarya.
Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Nigeria ivuga ko icyateye izi nzuki gutera abitabiriye ubukwe ,ari uko bwabereye umunsi umwe n'umunsi isoko muri Nigeria riremeraho ,yewe ngo abateguye ubukwe bakaba bari baraburiwe kudategura ubukwe ku munsi w'isoko.
Source : https://yegob.rw/inzuki-zanjamye-abitabiriye-ubukwe-bakwira-imishwaro-amashusho/
-
Rubanda barashoboye: Umugore uteye mu buryo bukurura abagabo yavuze ukuntu yakoze imibonano mpuzabitsina inshuro 27 ku munsi umwe gusa – YEGOB #rwanda #RwOT
Umugore w'imiterere idasanzwe ndetse w'icyamamare muri sinema no ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, Monalisa Stephen, yavuze ukuntu yakoze imibonano mpuzabitsina inshuro 27 mu munsi umwe gusa.
Yavuze ibi mu kiganiro gitambuka kuri Youtube 'Love or Lies', aho yavuze ko we n'umukunzi we bakoze imibonano mpuzabitsina inshuro 27 mu munsi.
Uyu mukinnyikazi wa Filime ntiyigeze atangaza umusore baryamabye izo nshuro zose.
-
Igisubizo cy’umuhanzikazi Bwiza niba afite umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi nyarwanda Bwiza Emerance ukoresha izina rya Bwiza mu muziki yasubije abibaza niba afite umukunzi.
Bwiza Emerance mu kiganiro yagiranye n'abamukurikirana kuri Instagram aho buri umwe yari yahawe amahirwe yo kubaza ibibazo bibiri yumva afitiye amatsiko.Muri ibyo bibazo byose umufana yamubajije niba yaba afite umukunzi arangije yanga gusubiza ahubwo araruca ararumira
Source : https://yegob.rw/igisubizo-cyumuhanzikazi-bwiza-niba-afite-umukunzi/
-
Abagore barwanye inkundura ivumbi riratumuka kugeza aho umwe yahise ahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT
Abagabo basigaye barabaye impari ikomeye cyane kugeza aho Umugore w'imyaka 28 yishwe na mugenzi we bapfa umugabo bari barimariyemo.
Umugore wo mu gihugu cya Ghana w'imyaka 28, yarwanye na mugenzi we ahazwi nko kuri Dwinase hafi ya Kokotro muri Ghana mu gace ka Ashanti.
Aba bagore barwanye bivugwa ko ari abavandimwe aho umwe muri bo yaje kuhasiga ubuzima.
Amakuru avuga umwe uzwi ku izina rya Vida, yatawe icyuma na mugenzi we nyuma yo gushwana bapfa umugabo.
Kuri ubu Polisi yo muri Ghana yataye muri yombi uwo mugizi wa nabi ndetse urubanza rwe ruzaba kuri 26 Mata 2023.
-
Umugabo wari ufite ubumuga bw’ubugufi, yashoye arenga miliyoni 150 kugira ngo abukire (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Moses Gibson w'imyaka 41 yavuze ko yashoye amafaranga arenga ibihumbi $170 arenga miliyoni 170 z'amafaranga y'u Rwanda.
Gibson yavuze ko yagorwaga no guhagarara mu ruhame bituma ajya kwibagisha aho yongereweho inch 5 ku burebure bwe bw'amaguru n'ibirenge.

Uyu mugabo usanzwe ari enjeniyeri mu by'ikoranabuhanga, yavuze ko yakoze amanywa n'ijoro kugira ngo azigame ibihumbi $75 mu gihe cy'imyaka itatu.

Uyu yabazwe bwa mbere muri 2016 aho yongereweho inch 3 ku burebure bwe atanga $75,000 ni uko muri uyu mwaka yangeye kubagwa ahabwa inch 2 nabwo atanga $98,000.

Â
Â