Author: webrwanda

  • 'Turi abanyamuryango ba baringa” Perezida wa Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi ba ruhago nyarwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu baraye kuri 'Twitter Space' baganira ku mupira w'amaguru barebera hamwe ibibazo biwurimo bigiye bitandukanye.
    Ni ikiganiro cyarimo abantu batandukanye barimo ; abanyamakuru, abatoza bw'amakipe mu Rwanda, abakinnyi, abayobozi bw'amakipe ndetse n'abandi benshi.

    Muri icyo kiganiro bagiye batanga ijambo , urihawe agasubiza ibyo yabajijwe cyangwa se agatanga igitekerezo cye.
    Mvukiyehe Juvenal usanzwe ari Perezida wa Kiyovu Sports, ubwo yafataga ijambo yagarutse ku ntege nke z'abanyamuryango ba FERWAFA cyane cyane amakipe aho usanga nta ruhare agira mu myanzuro ifatwa.

    Juvenal yagize ati 'Twese turi abanyarwanda twanga gutanga igitekerezo ngo tutiteranya, iyo utanze ibitekerezo bitandukanye nuko babishaka bakumerere nabi…tujya muri General assembly ( Inteko rusange ya FERWAFA)tudashaka kwiteranya'.
    Juvenal Kandi yongeyeho ko umupira wo mu Rwanda wapfuye ubwo yagira ati 'Turi abanyamuryango ba baringa, umupira wo mu Rwanda warapfuye'

    Source : https://yegob.rw/turi-abanyamuryango-ba-baringa-perezida-wa-kiyovu-sports/

  • FA ya Arabia Saudite yatangaje umwanzuro yafatiye Cristiano Ronaldo kubera ibyo yakoze bigateza rwasereri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Arabia Saudite ( Saudi Arabian Football Federation) yatangaje umwanzuro yafatiye Cristiano Ronaldo, kubera yasohotse mu kibuga fifashe ku bugabo bwe bigateza ikibazo mu baturage.

    Kuwa Kabiri w'icyi cyumweru, mu mukino Al Nassr yatsinzwemo na Al Hilal ibitego bibiri ku busa nibwo Cristiano Ronaldo yasohotse mu kibuga yifashe ku myanya ye yibanga ibintu byahujwe no gusuzugura abantu ndetse no gukora ibiterasoni mu ruhame.

    Cristiano Ronaldo wasohotse mu kibuga yifashe mu mwanya y'ibanga bigateza Rwasereri

    Nyuma amashusho yagiye akwirakwira basabira Cristiano Ronaldo ibahano birimo no kuba yakwirukanwa ku butaka bwa Arabia Saudite.
    Abantu batandukanye bari bategereje umwanzuro w'Ishyirahamwe rya ruhago i Riyadh, bategereje kuzareba ko izahana Ronaldo.
    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Arabia Saudite binyuze muri komosiyo ishinzwe imyitwarire, ryatangaje ko ritazigera rikurikirana Cristiano Ronaldo ngo abe yashinjwa gukora ibikorwa bibi.
    Iryo shyirahamwe ryatangaje ko rigendeye ku mashusho yafashwe n'ababifitiye uburenganzira ndetse bakagendera no ku bisobanuro bya Al Nassr, basanze Ronaldo yarakoze ku myanya ye y'ibanga atagamije gutuka abantu cyangwa imyitwarire. Bityo ko nta bihano azafatirwa.

    Source : https://yegob.rw/fa-ya-arabia-saudite-yatangaje-umwanzuro-yafatiye-cristiano-ronaldo-kubera-ibyo-yakoze-bigateza-rwasereri/

  • FERWAFA yahishuye igihe nuko umukino wa Rayon Sports na Rwamagana City uzasubukurwa #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umukino wa Rayon Sports na Rwamagana City uzasubukurwa kuri Iki Cyumweru.

    FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize it “Kubera imvura nyinshi yaguye igatuma umukino wahuzaga Rwamagana City na Rayon Sports uhagarara ku munota wa 27' kuko ikibuga kitari kigishoboye gukinirwaho(Impracticable) uyu mukino uzasubukurwa ejo tariki 23/04/2023 saa 15h00.

    Nk'uko biteganywa n'amategeko agenga amarushanwa, mu ngingo ya 38 igika cya 3,
    Uyu mukino wahagaze amakipe yombi anganya 1-1 ugomba gukomereza ku munota wari ugezeho kuri Stade ya Ngoma.”

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Mata saa cyenda,nibwo byari biteganyijwe ko kuri sitade y'Akarere ka Ngoma habera umukino w'ikirarane wo ku munsi wa 24 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Uyu mukino wakinnywe ariko uhagarikwa ku munota wa 28 kubera imvura nyinshi yari iri kugwa kuri sitade. Amakipe yanganyaga igitego 1-1.

    Byatangiye umusifuzi ahagarika umukino abakinnyi bajya mu rwambariro, imvura igabanutse bagarutse mu kibuga, abasifuzi basuzuma ko umupira uzajya ugenda nta kibazo, ariko basanga kugenda bitakunda bitewe n'amazi yari yaretse mu kibuga, hafatwa umwanzuro ko usubitswe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yahishuye-igihe-nuko-umukino-wa-rayon-sports-na-rwamagana-city

  • Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza mushya ugomba gusimbura Haringingo Francis – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kingana n'umwaka umwe gusa umutoza Haringingo Francis Christian atoza ikipe ya Rayon Sports agiye gusimbura n'umutoza ukomeye hano mu Rwanda ku rusha abandi.

    Haringingo Francis utaravuzweho rumwe nyuma yo kutitwara neza mu mikino imwe n'imwe ndetse n'imikinire y'ikipe ya Rayon Sports ikaba yarasubiye hasi, ntagihindutse ubwo Shampiyona izaba irangiye azashimirwa ku kazi keza yakoze.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko umutoza uzamusimbura yitwa Afhamia Lofti watozaga ikipe ya Mukura Victory Sports. Uyu mutoza ikipe ya Rayon Sports yashatse no kumuzana ubwo Phase Aller yari irangiye ariko ababwira ko atahindura ikipe atarangije sezo cyane ko ngo abashaka ko ibintu bye abikora neza.

    Uyu mutoza ubwo yazaga hano mu Rwanda gutoza Mukura Victory Sport ntabwo abantu benshi bamuhaga amahirwe cyane ko iyi kipe yari mu bibazo bikomeye byo kubura amafaranga ndetse n'ibindi bitandukanye ariko akomeza kurwana cyane ikipe ikajya ibona intsinzi bigoranye.

    Rayon Sports mu buryo bwo gushaka uko yagarura imikinire yayo myiza, ubuyobozi bwabonye uyu mutoza ari we wahuza nibyo bashaka kandi bikagera ku rwego bifuza.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kumvikana-numutoza-mushya-ugomba-gusimbura-haringingo-francis/

  • Intare FC zikubiswe ibuye mu gihorihori na FERWAFA nyuma yo kwisaza zishaka gutera mpaga Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Intare FC iyoborwa na Afande Gatibito Byabuze, birangiye ikuwe mu gikombe cy'amahoro nyuma yo guterwa mpaga yabuze ku kibuga.

    Kuwa gatatu w'iki cyumweru turimo nibwo Hari hategerejwe umukino wari buhuze ikipe ya Rayon Sports n'Intare FC umukino birangira utabaye kubera ko ikipe y'Intare FC yabuze kuri Sitade bikarangira abasifuzi bayiteye mpaga.

    Intare FC impamvu yanze gukina uwo mukino ni uko kugeza ubu yemeza ko Rayon Sports yari buterwe mpaga kuko ngo yari yikuye mu irushanwa gusa FERWAFA yaje gusohora uko amakipe azakina hagaragaramo n'umukino wa 1/4 uzahuza Rayon Sports na Police FC tariki 26 Mata 2023.

    Hakomeje kwibazwa niba kugirango FERWAFA yemeze iki kintu ntiba hari amategeko yakoreshejwe cyangwa basohoye n'ubundi ibyari byemejwe n'abayobozi baheruka gusezera.

     

    Source : https://yegob.rw/intare-fc-zikubiswe-ibuye-mu-gihorihori-na-ferwafa-nyuma-yo-kwisaza-zishaka-gutera-mpaga-rayon-sports/

  • “Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya” Police FC igaruka kuri ‘VAR Muntu’ yatangirijwe i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi mu mukino Police FC yatsinzemo APR FC ibitego bibiri kuri kimwe , mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 24 wa shampiyona ,haje kuberamo agashya aho igitego cyanzwe nyuma y'uko abasifuzi baganiriye.

    Iyabivuze Osée wa Police FC ku munota wa 78 yatsinze igitego cyari kuba icya gatatu cya Police FC. Icyo gitego umusifuzi wo ku ruhande ntiyigeze azamura igitambaro ngo yerekane ko habayemo kurarira.

    Nyuma y'uko abakinnyi ba APR FC baburanye bagaragaza ko habayeho kurarira, umusifuzi wo hagati, Twagirumukiza Abdul Karim asanga uwo ku ruhande wemeje igitego baraganira.

    Nyuma yo kuganira , Twagirumukiza yasanze abandi basifuzi barimo uwa kane, Ngabonziza Jean Paul, aho bari ku rundi ruhande, nyuma yo kuganira amasegonda make, uyu musifuzi wo hagati yemeza ko habayeho kurarira.
    Ni ibintu byarikoroje cyane nyuma y'umukino.

    Mashami Vincent utoza Police FC , aganira n'ikinyamakuru IGIHE yavuze ko yatunguwe n'ibyabaye, avuga ko ubanza hari amategeko mashya yemejwe akaba atayazi.

    Mashami yagize Ati 'Igitego cya gatatu, ntibisanzwe, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika, yewe no mu Rwanda. Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya. Reka dutegereze turebe ibizaba.'

    Source : https://yegob.rw/birashoboka-ko-hari-amategeko-mashya-tutaramenya-police-fc-igaruka-kuri-var-muntu-yatangirijwe-i-kigali/

  • Kigali: Batatu bafatanywe magendu y'inzoga za 'Liqueur' – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru aba bantu uko ari batatu.

    Polisi yatangaje ko umukobwa uri mu batawe muri yombi yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo kandi yakoreraga nyina na we wafatiwe mu Karere ka Rubavu.

    Nyuma yo kumenya amakuru y'uko ashakishwa na polisi yahise ava mu Murenge wa Kimironko yimukana n'izo nzoga ku Kabeza, akaba yafatanywe n'umusore bakundana.

    Uyu mukobwa yemeye ko yacuruzaga inzoga zinjiye mu gihugu mu buryo butemewe abifashijwemo n'abashoferi batwara amakamyo.

    Yagize ati 'Izi nzoga nzikura muri RDC maze ukwezi gusa nzicuruza, naho uburyo nzizana mvugana n'abantu baho kuko baba bafite abashoferi bakazizana njye bakambwira amafaranga mbaha bazihagejeje.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre yavuze ko inzoga zafashwe zifie agaciro ka miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda aboneraho gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa bya magendu kuko bihonmbya igihugu kandi bikagira ingaruka k'ubikora.

    Uyu mukobwa yafatiwe mu nzu yari yarimukiyemo ari kumwe n’umukunzi we

    Umukobwa watawe muri yombi

    Zimwe mu nzoga zafashwe

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa KIgali, CIP Twajamahoro Sylvestre


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-batatu-bafatanywe-magendu-y-inzoga-za-liqueur

  • Rusizi: Ingo zirenga 900 zibanye mu makimbirane – #rwanda #RwOT

    Rusizi ni Akarere kakigaragaramo umuco wo gushaka abagore benshi by'umwihariko ukaba ugaragara mu mirenge yitaruye Umujyi wa Kamembe. Abagatuye bavuga ko uyu muco uri mu bitiza umurindi amakimbirane.

    Mutangana Jonathan, Umuyobozi w'Umudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Kiyabo, Umurenge wa Bweyeye yabwiye IGIHE ko aho batuye ingo zibanye mu makimbirane zihari.

    Ati 'Biterwa ni uko usanga hari abagabo batarumva neza ibijyanye n'uburinganire. Ibyo rero bituma hari abagira amarari yo kuzana abagore benshi nta n'akazi gahari bigatuma ubonye duke adushyira ku nshoreke ye akunze vuba. Bigatuma mu rugo rukuru abana batiga neza,mituweli ntitangwe bigakurura amakimbirane'.

    Nsabimana Joseph wo mu Murenge wa Butare, yavuze ko amakimbirane yo mu ngo aturuka ku kutaganira hagati y'abashakanye buri wese agashaka gukora ibye atagishije inama mugenzi we.

    Ati 'Amakimbirane yo mu rugo urebye atangirira ku tuntu duto, urugero nk'umugabo avuye mu rugo atavuganye n'uwo bashakanye ngo amubwire aho agiye iyo agarutse amushinja ko avuye mu bandi bagore, atafata umwanya ngo amusobanurire atuje amakimbirane agahita avuka ubwo'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Anne Marie Dukuzumuremyi yavuze ko bitewe n'uko ingo zigabanyije mu masibo no mu midugudu bitagorana kumenya ingo zibanye mu makimbirane.

    Mu ngo zibanye mu makimbirane ni ho haba higanje ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo guta amashuri kw'abana, kutishyura ubwisungane mu kwivuza, abana bata ingo bakajya mu muhanda, igwingira n'ibindi.

    Nduwumuremyi yavuze ko iyo bamenye ko urugo runaka rubanye mu makimbirane barugenera amahugurwa ku mibanire myiza.

    Ati 'Hari aho dufatanya n'abanyamadini n'ingo zibanye neza zikabaha ubuhamya bwazo.'

    Raporo Akarere ka Rusizi gaherutse guhabwa n'imirenge 18 ikagize, igaragaza ko gafite ingo zigera kuri 910 zibanye mu makimbirane. Iyi mibare yaragabanutse kuko hari ingo 300 zahuguwe ziva mu makimbirane ubu zibanye neza.

    Muri rusange Akarere ka Rusizi gafite ingo zirenga ibihumbi 90 zituwemo n'abaturage ibihumbi 480.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ingo-zirenga-900-zibanye-mu-makimbirane

  • Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda by'agateganyo nyuma yaho itsinze Gorilla FC ibitego 2-1 naho APR FC banganyaga amanota itsindwa na Police FC ibitego 2-1.

    Wari umukino w'umunsi wa 24 wa Shampiona y'u Rwanda utari wabereye igihe wahuje urucaca na Gorilla FC ubera kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2023.

    Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC ntabwo yatangiye neza kuko yabanje gutsindwa na Gorilla FC, nyuma gato yaje kubona intsinzi binyuze kuri myugariro Ndayishimiye Thierry ndetse na Bigirimana Abedi bahesheje amanota atatu ikipe ya Kiyovu SC.

    Uko Kiyovu SC yari mu byishimo byo kubona itsinzi ku ruhande rwa APR FC byari agahinda kuko yo yahise itakaza umwanya wa mbere nyuma yaho itsinzwe na Police FC ibitego 2-1.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho Police FC yari yakiriye uyu mukino yabonye itsinzi ndetse inatangira ifungura amazamu ya APR FC.

    Police FC yatsindiwe na Mugisha Didier ndetse na Nshuti Savio Dominic naho ku ruhande rwa APR FC yo itsindirwa na Ishimwe Fiston, ni ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy'umukino.

    Mu karere ka Ngoma ho haberaga umukino wahuzaga Rwamagana FC na Rayon Sports, ni umukino wasubitswe kuri uyu munsi bamaze gukina iminota 27.

    Uko gusubikwa k'uyu mukino byatewe no kugwa kw'imvura nyinshi yaguye muri kariya gace, uyu mukino ukaba wasubitswe ari igitego kimwe kuri kimwe.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukino hanzuwe ko uzakinwa kuri iki cyumweru hagakinwa uminota yari isigaye, ni umukino uzakinwa guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

    Mu yindi mikino yakinwe, ikipe ya Mukura VS yatsinze Espoir FC ibitego 3-2, Marines FC yo yatsinze ibitego 2-1.

    Sunrise FC yo mu ntara y'i Burasirazuba yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 3-0.

    Kuri iki cyumweru ikipe ya Musanze FC irakira AS Kigali bakinire i Musanze kuri Sitade Ubworoherane naho Bugesera FC izakira Gasogi United i Bugesera.

    Kugeza ubu ku rutonde rw'agateganyo, Kiyovu SC irayoboye n'amanota 56 irakukirwa na APR FC ifite 53, Rayon Sports ikagira 49 naho Police FC ikagira amanota 45.

    The post Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-ifashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yaho-police-fc-itsinze-apr-fc-2-1-umukino-wa-rayon-sports-wo-wasubitswe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-ifashe-umwanya-wa-mbere-nyuma-yaho-police-fc-itsinze-apr-fc-2-1-umukino-wa-rayon-sports-wo-wasubitswe

  • Premier League: Liverpool yitwararitse kuri N… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’iminota 45  ubera kuri sitade ya Liverpool, Anfield. Abakinnyi 11 Liverpool babanje mu kibuga: Becker, Alexander-Arnold, van Dijk, Konaté, Robertson, Fabinho, Henderson, Jones, Salah, Diogo Jota na Gakpo.

    Mu minota 15 ya mbere umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati cyane kurusha gusatirana ku mpande zombi. Bigeze mu minota 20 ni bwo abasore ba Liverpool batangiye gucurika ikibuga bacira umurongo aba Nottingham Forest, gusa nabo bacungira ku kwirukankana imipira. 

    Abakinnyi 11 ba Nottingham babanje mu kibuga: Navas, Felipe, McKenna, Niakhaté, Mangala, Renan Lodi, Danilo, Williams, Gibbs-White, Awoniyi na Freuler.

    Ku munota wa 34 Liverpool yashoboraga kubona Penariti ku mupira wari uzamuwe na Diogo Jota maze Moussa Niakhate awukozaho intoki ariko umusifuzi arasanza ntiyatanga penariti.

    Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Liverpool yarase uburyo bukomeye bugera kuri 2, hari aho Trent Alexander Arnold yazamuye kufura isanga Jota ashyize ku mutwe umupira unyura hejuru y’izamu gato ndetse kandi hari umupira Trent yabonye ahawe na Gakpo ariko agenda gake uramurengana.

    Igice cya kabiri cyatangiye Liverpool ibona igitego cya 1 ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Trent Alexander Arnold maze umupira uragenda ukubita mu bitugu bya myugariro wa Nottingham Forest ugarukira Fabinho nawe ashyira ku mutwe umupira usanga Diogo Jota ahita atsinda igitego gutyo. 

    Abasore ba Nottingham Forest bishimira igitego cya 1

    Nottingham Forest bidatinze yahise itsinda igitego cyo kwishyura aho ku munota wa 51 Morgan Gibbs yazamuye umupira mwiza ashaka Neco Williams maze arekura ishoti rikubita ku birenge bya Ibrahima Konate maze umuzamu agiye kuwufata uranga ujya mu izamu. 

    Nyuma y’iminota 3 gusa Liverpool yabonye kufura mu kibuga hagati maze izamurwa na Fabinho umupira uragenda usanga Jota awufungisha igituza ubundi arekura ishoti rihita ryerekeza mu nshundura igitego cyakabiri kiba kirabonetse. 

    Ku munota wa 60 Liverpool yakoze impinduka 2 mu kibuga havamo Gakpo na Fabinho hinjiramo Núñez na Thiago wari amaze igihe yaravunitse.

    Nyuma yuko Liverpool ibonye igitego cya 2 yakomeje gusatira ariko Navas agakora ibikomeye akuramo ibitego byabazwe, ku munota wa 67 Gibbs-White yarekuye ishoti ari mu rubuga rw’amahina maze Konate agerageza kurikuramo biranga ahita yitsinda igitego cya 2.

    Nyuma y’iminota 3 gusa Liverpool yahise itsinda igitego cya 3 aho Trent Alexander Arnold yazamuye kufura maze Jota wari warariye ageregeza gushyira ku mutwe ntiyagera ku mupira uhita usanga Mohammed Salah atsinda igitego cya 3.

     Umukino warangiye Liverpool ibonye amanota 3, imibare yo kuza mu makipe 4 ya mbere itangira gushoboka. Kugeza ubu ikipe Newcastle United ya 4 irayirusha amanota 6 gusa.

    Ikipe ya Liverpool ni iya 4 n’amanota 50 naho Nottingham Forest yo ni iya 19 n’amanota 27 ku rutonde rw’agateganyo muri Premier League.

    Diogo Jota watsinze ibitego 2

    Mohammed Salah yishimira igitego cya 3 yatsinze

    Umutoza wa Nottingham Forest akomerewe n’imibare bitewe n’uko ikipe atoza ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128363/premier-league-liverpool-yitwararitse-kuri-nottingham-forest-itangira-kubara-imibare-ishob-128363.html