Author: webrwanda

  • Elvis Tuyishime yagaragarije Isi uko u Rwanda rwabashije gucubya ibyaha by'icuruzwa ry'abantu – #rwanda #RwOT

    Tuyishime yabitangarije mu nama y'Umuryango Best Diplomats, imaze iminsi ine iri kubera i Bangkok muri Thailand.

    Best Diplomats ni Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ugamije gutegura abadipolomate b'ejo hazaza. Ni urubuga urubyiruko ruhuriramo rukungurana ibitekerezo ku bisubizo byafasha gukemura ibibazo bikomeye byugarije isi.

    Inama zitegurwa n'uyu muryango zigamije gutyaza urubyiruko ruzavamo abadipolomate b'ejo hazaza, rukagira ubumenyi burufasha guhangana n'ibibazo bitandukanye isi igenda ihura nabyo.

    Kuri iyi nshuro, insanganyamatsiko yavugaga ku ruhare rw'abadipolomate, urubyiruko by'umwihariko mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu hirya ni hino ku isi.

    Buri wese mu rubyiruko rusaga 70 rwitabiriye ruhagarariye ibihugu bitandukanye, yahawe umwanya ngo agaragaze ibitekerezo bye n'icyo igihugu cye kiri gukora mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu.

    Tuyishime wari uhagarariye u Rwanda, yavuze ko Guverinoma yashyize ingufu mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu binyuze mu ngamba zitandukanye yagiye ifata, mu myaka isaga icumi ishize.

    Yagaragaje amategeko atandukanye yashyizweho nk'irigamije gukumira icuruzwa ry'abantu rikanagena ibihano kuri icyo cyaha, ryashyizweho mu 2018.

    Ati 'Inteko Ishinga amategeko umutwe w'abadepite yakoze inama mu 2016, yiyemeza kongera imbaraga mu guhangana n'ubu bucuruzi. Bashishikarije ababyeyi n'abarezi kongera imbaraga mu burezi bw'abana bashingiye ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda. Inteko kandi yasabye ko hakorwa ubukangurambaga kuri iki kibazo binyuze mu Mugoroba w'ababyeyi.'

    Buri mwaka binyuze mu Bushinjacyaha bukuru, u Rwanda rushyira hanze imibare y'abafatiwe mu byaha by'icuruzwa ry'abantu bashyikirijwe inkiko ndetse n'umubare w'abatabawe bagiye gucuruzwa.

    Raporo ku icuruzwa ry'abantu yakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya ibyaha n'ibiyobyabwenge (UNODC), yagaragaje ko mu Rwanda hagati ya 2018 na 2022, mu nkiko hagejejwe dosiye 88 zijyanye n'icuruzwa ry'abantu, ziregwamo abantu 114, barimo abagore 58 n'abagabo 56. Dosiye 35 nizo zashyikirijwe inkiko, ziregwamo abantu 41.

    Tuyishime avuga ko hejuru y'amategeko ahana icyaha cyo gucuruza abantu ndetse n'ubukangurambaga, abashinzwe umutekano n'abakora ku mipaka bahabwa amahugurwa ahoraho agamije kongera ubumenyi bwabo mu gutahura abakora ibyaha by'ubucuruzi bw'abantu ndetse n'abashobora kubishorwamo, ubufatanye n'umuryango mpuzamahanga ndetse no guhanga imirimo.

    Muri iyi nama ya Best Diplomats hasabwe ubufatanye bw'ibihugu kuko icyaha cy'icuruzwa ry'abantu ari ndengamipaka, Leta zisabwa kongera gahunda zo guhanga imirimo kuko akenshi urubyiruko ari rwo rucuruzwa, rwizezwa amahirwe n'ubuzima bwiza batabasha kubona mu bihugu byabo.

    Inama yitabiriwe n'ibihugu 70, iba inshuro eshanu buri mwaka. Uku kwezi yatangiye tariki 28 Mata isozwa kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.

    Itaha izabera Istanbul muri Turikiya, indi ibere muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Tuyishime yavuze ko mu myaka icumi ishize u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu

    Urubyiruko rusaga 70 rwo mu bihugu bitandukanye nirwo rwitabiriye iyi nama

    Tuyishime yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu

    Inama za Best Diplomats zigamije kungura urubyiruko ubumenyi mu bijyanye no guhangana n’ibibazo byugarije isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/elvis-tuyishime-yagaragarije-isi-uko-u-rwanda-rwabashije-gucubya-ibyaha-by

  • Prime Insurance yizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Abakozi, ihemba ababaye indashyikirwa – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wizihijwe ku wa 1 Gicurasi 2023, witabiriwe n'abakozi ba Prime Insurance Ltd aho basabanye ndetse bishimira uruhare rwabo mu iterambere ritagereranywa ryatumye iki kigo kigera ku izamuka rya 47% muri uyu mwaka.

    Niyonsaba Alice yahembwe nk'umukozi wahize abandi muri Prime Life Insurance.
    Ku rundi ruhande Karekezi Richard yahembwe nk'umukozi w'umwaka muri Prime Insurance Ltd washimiwe ikoranabuhanga amaze kugeza muri serivisi zinyuranye.

    Yashimwe uruhare rwe mu kwimakaza ikoranabuhanga rituma ukoze impanuka atagisabwa kujya ku biro by'iki kigo, ahubwo agaragaza ikibazo yahuye na cyo aho yaba ari hose yifashishije telefoni ye igendanwa.

    Ni nawe wagize uruhare mu gushyiraho uburyo abakiliya bazajya bareba amakuru y'ubwishingizi bwabo ndetse bakanabwongera baciye kuri *177#.

    Uyu mukozi kandi yashimiwe kuba yarafashije iki kigo kuba ubu abantu bishyura binyuze kuri MoMo hamwe n'izindi serivisi zitandukanye yashyize ku ikoranabuhanga zoroheje akazi.

    Uhagarariye abakozi muri Prime Insurance Ltd, Lollah Basinga, yavuze ko ubu abakozi bashimishijwe n'uko uko umwaka utashye imibereho yabo ihinduka.

    Yakomoje ku kuba 'imishahara hari icyiyongeraho. Mu nshingano duhabwa n'ibyo dusabwa gukora gukora nibura 90% byagezweho.''

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Eugene MURASHI HAGUMA, yavuze ko abakozi bose bakwiye guharanira gukorera ahantu hari umwuka mwiza, ariko bakanagira intego zituma ikigo kirushaho gutera imbere.

    Ati “Iyo ukoze icyo ugomba gukora ibintu biba byiza cyane, hanyuma rero ukagira intego. Twifuza ko umwaka utaha twarenza 50%. Twese turaza kuba ba rutahizamu [abakozi b'indashyikirwa] kugira ngo bibashe kugerwaho neza.”

    Yashimangiye ko iyo hari umwuka mwiza mu bakozi akazi kagenda neza, “wishimira kuba ku kazi, wishimira gukora akazi, kagatera imbere.”

    Yavuze ko kugira ngo ikigo umukozi akorera gitere imbere na we atere imbere bisaba gukora utekereza iterambere ryagutse kugeza ku rwego rw'igihugu.

    Ati “Ikintu gikomeye dukwiye kujya twibuka ni impamvu dukora akazi. Impamvu dukora akazi ntabwo ari uko duhembwa nyuma y'ukwezi gusa. […] Akazi karenze igihembo tubona ku kwezi. Uburyo rero uzabitekereza n'uko uzabifata bizatuma ugakora neza, bigateza imbere ikigo ukoramo, ugateza imbere n'igihugu.”

    “Hari byinshi ukora utaranabisabwe ariko kuko uzi ko ari byo biteza imbere ikigo ukabikora. Hari amasaha ukora atari uko uzayahemberwa ahubwo kuko ari byo ubona bizana iterambere.”

    Abakozi bose bashimiwe ubwitange bagira mu kazi ku buryo usanga no mu minsi y'impera z'icyumweru bitanga bagakora ubutaruhuka.

    Abayobozi ba Prime Insurance bavuze ko bitarenze uyu mwaka bifuza
    ko izaba ari ikigo cya mbere mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu mashami yose.

    Muri ibi birori kandi abakozi baboneyeho gusabana bahana impano zitandukanye.

    Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw'igihe gito n'ubw'igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.

    Ubwishingizi bw'igihe gito bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose, ubwo kwivuza, ubw'inkongi z'umuriro/ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri zose n'ubw'ingendo zo mu kirere.

    Ubwishingizi bw'igihe kirekire burimo ubw'amashuri y'abana, ubwo kwizigamira, ubw'impanuka zitewe n'akazi n'ubw'umuryango.

    Kandi bwinshi muri ubu bwishingizi buboneka ku ikoranabuhanaga rya telefoni aho ukanda *177# ugafata ubwishingizi bukubereye cyangwa ugakurikirana amakuru ajyanye n'ubwishingizi ufite muri Prime Insurance.

    Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga Cogear Ltd, Ikigo cy'Ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda. Ifite amashami arenga 60 mu gihugu.

    Umuziki uryoheye amatwi wafashije abakozi ba Prime Insurance Ltd kwizihiza umunsi wabo

    Wari umunsi w’ibyishimo ku bakozi ba Prime Insurance Ltd

    Abakozi bashimiwe umuhate bakoranye muri uyu mwaka

    Abayobozi ba Prime Insurance Ltd bashimiye abakozi bitanze kugira ngo ikigo gitere imbere

    Prime Insurance yahembye abakozi babaye indashyikirwa

    Mu busabane, bahanye impano mu mukino uzwi nka ‘Cacahouète’

    Richard Karekezi wabaye umukozi w’umwaka, yafatiwe igihembo n’umuyobozi we kuko yateje imbere ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance Ltd, Eugene Murashi Haguma, yashimangiye ko iyo hari umwuka mwiza mu bakozi, akazi kagenda neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yizihije-umunsi-mpuzamahanga-w-abakozi-ihemba-ababaye

  • Breaking news: Umukino wa Rayon Sports na Police FC wamaze kwimurirwa ku yindi Sitade Rayon Sports ikunda gutsindiraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wo kwishyura ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya Police FC mu gikombe cy'amahoro wimuriwe ku yindi Sitade.

    Ku munsi w'ejo kuwa gatatu nibwo ruzamikana hagati y'ikipe ya Rayon Sports na Police FC mu mukino wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro hamenyekana ikipe igomba guhura na Mukura Victory Sports muri 1/2.

    Amakuru ahari ni uko uyu mukino wagombaga kubera kuri Sitade mpuzamahanga y'i Muhanga ubu wamaze gushyirwa kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium aho ikipe ya Rayon Sports ikunda cyane.

    Umukino ubanza warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 3-2, nubwo umukino yawurangije abafana bagiye kugwa igihumure kubera ukuntu Police FC yari iyimereye nabi.

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-umukino-wa-rayon-sports-na-police-fc-wamaze-kwimurirwa-ku-yindi-sitade-rayon-sports-ikunda-gutsindiraho/

  • Burya bamuhaye pase! Bahati yahishuye byinshi ku nkumi agiye kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Bahati Makaca benshi bamenye mu itsinda rya Just Family nyuma yo gushyira hanze integuza y'ubukwe bwe n'umukobwa witwa Cecile bitegura kurushinga tariki 5 Kanama 2023, yahishuye byinshi kuri iyi nkumi avuga ko yamuhinduriye ubuzima kuko yamufashije mu rugendo rwo kongera kwakira agakiza.

    Ibi Bahati yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, avuga kuri uyu umukunzi we, yemeza ko adakunda itangazamakuru akaba ari nayo mpamvu nta Mafoto ye ajya agaragara ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Ntabwo akunda ibintu byo kujya mu itangazamakuru, ni na yo mpamvu nta mafoto ye mujya mubona ku mbuga nkoranyambaga.'

    Bahati yavuze ko kandi umukunzi we yamuhinduriye ubuzima kuko yamufashije mu rugendo rwo kongera kwakira agakiza.

    Ati 'Ni umukobwa usenga cyane kandi nkunda, wamfashije guhindura ubuzima bwanjye!'

    Bahati yemeje ko we n'umukunzi we Cecile bamaze imyaka itatu bakundana, avuga ko uyu mukobwa bamenyanye mu 2020, bahujwe n'inshuti yabo yahaye uyu musore nimero za telefone batangira baganira bisanzwe biza kuvamo urukundo, uyu munsi rubaganisha ku kurushinga.

    Ati ' Tumaranye imyaka itatu dukundana, twamenyanye nk'amezi atandatu mbere y'uko dutangira gukundana.'

    Source : https://yegob.rw/burya-bamuhaye-pase-bahati-yahishuye-byinshi-ku-nkumi-agiye-kurongora/

  • Abantu bane ku igare: Umugore yemeje abantu ubwo yagaragaraga ahetse urubyaro rwe rwose ku igare(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntabwo bamenyereye kubona abantu b'igitsina gore batwaye ikinyabiziga cy'igare gusa hari ababyeyi bazi gutwara iki kinyabiziga ku buryo ntaho baba bataniye n'abagabo.

    Mu karere ka Bugesera mu Rwanda niho hakunze kugaragara abagore bazi gutwara igare ku rwego rwo hejuru dore ko usanga bazi guhekaho ibintu byinshi bitandukanye mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yagaragaje umubyeyi uhetse umwana mu mugongo n'abandi babiri bicaye ku ntebe y'inyuma ku igare ku buryo utakiyumvisha kandi ubona ko ari bintu bimworoheye cyane.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umubyeyi wagaragaye ahetse urubyaro rwe ku igare:

    Source : https://yegob.rw/abantu-bane-ku-igare-umugore-yemeje-abantu-abantu-ubwo-yarahetse-urubyaro-rwe-rwose-ku-igarevideo/

  • Yanze agasuzuguro: Umwana yakubise mugenzi we umugeri iminsi y’ikibuno iranyeganyega(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mupira w'amaguru abana habamo abantu bihangana ndetse n'abandi bagira umujinya w'umurandura nzuzi n'ubwo atariko biba bikwiye.

    Hagaragaye amashusho y'abana bakinaga umupira w'amaguru ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram mu gihe bakinaga umwana ufite amagara make yateze mugenzi wayobotswe n'ibiryo maze kubyihanganira biramunanira ahita amukubita ishuti ry'ikibuno.

    Na we irebere uko byari bimeze:

    Source : https://yegob.rw/yanze-agasuzuguro-umwana-yakubise-undi-umugeri-amuziza-ibintu-bisekeje-video/

  • Zuchu yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye yasangije abamukurikira.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Zuchu yasangije abamukurikira amafoto ye yambaye ikanzu nziza cyane, mu gihe cy'amasaha 3 gusa yari amaze gukundwa n'abantu ibihumbi 21.

    Ni nyuma y'amasaha make kandi yari amaze gushyira hanze indirimbo yafatanyije na Diamond Platinumz.

    Source : https://yegob.rw/zuchu-yongeye-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-kubera-amafoto-ye/

  • Hatangwa akavagari buri mwaka: Hamenyekanye amafaranga atangwa buri mwaka ku bantu bagiriye ibibazo bikomeye mu kazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi batunzwe no gukora akazi gatandukanye kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo ndetse no kwiteza imbere gusa hari abahuriramo n'ibibazo bitandukanye mu kazi baba bakora bikaba ngombwa ko bakavamo bitabaturutseho.

    Hari abantu benshi bakomerekera mu kazi bakora ndetse bamwe bikanabaviramo urupfu bagatakaza ubuzima imiryango bari batunze ikabaho nabi gusa ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko buri mwaka hakoreshwa amafaranga menshi yo kuvuza abakomerekeye mu kazi nayo kwita ku miryango yabo by'umwihariko kubo izo mpanuka zateye ubumuga ndetse n'ababuriye ababo muri izo mpanuka.

    Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyatangaje ko hakoreshwa amafaranga agera kuri milayari 1,2 y'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo bite kuri abo bantu baba bagiriye ibibazo mu kazi.

    Source : https://yegob.rw/hatangwa-akavagari-buri-mwaka-amafaranga-atangwa-ku-bantu-bagiriye-ibibazo-bikomeye-mu-kazi/

  • Yamwambuye ubusa irangije iramucapa: Inkende yakoreye umukobwa ibyo atatekerezaga(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunze kugaragara bakina n'amatungo ariko byagera kubafite uruhu rwera bikaba akarusho kuko usanga ari bintu bamenyereye cyane.

    Hagaragaye amashusho y'umukobwa wari kumwe n'inkende ubona ko bamenyereye ndetse iri gukora ku mbaro wo hejuru hafi y'amabere neza n'uko iramwitegereza imukubita urushyi mu matama mu buryo busekeje.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umukobwa wakubiswe urushyi n'inkende:

    Source : https://yegob.rw/yamwambuye-ubusa-irangije-iramucapa-inkende-yakoreye-umukobwa-ibyo-atatekerezagavideo/

  • Iyi kipe bayishyire mu bagabo! Rayon Sports WFC yongeye gusuzugura ikipe iyinyabika hafi umuzinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori yongeye kwandagaza ikipe ya Es Mutunda WFC iyitsinda ibitego 10 ku busa, habura 2 ngo byuzure umutinganyi.

    Hari mu mukino ubanza mu gikombe cy'amahoro, ndetse kandi Rayon Sports WFC yari eherutse gutsinda ikipe ya Nasho WFC ibitego 10-1 muri shampiyona.

    Iyi kipe kandi ubu yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu bagore, itegereje gukina umukino wa nyuma ikareba ko yazamukana igikombe.

    Source : https://yegob.rw/iyi-kipe-bayishyire-mu-bagabo-rayon-sports-wfc-yongeye-gusuzugura-ikipe-iyinyabika-hafi-umuzinga/