Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yashimiye umutima w'ubutabazi Abanyarwanda bagaragaje muri ibi bihe by'ibiza – #rwanda #RwOT

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, abantu 129 nibo bari bamaze kumenyakana ko bahitanywe n'imyuzure n'inkangu byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 2 Gicurasi, rishyira kuwa 3 Gicurasi.

    Kuri uyu wa Gatatu inzego nyinshi z'igihugu zirimo ingabo, abashinzwe umutekano, abanyamadini, imiryango itegamiye kuri Leta, abaturage n'abandi bazindukiye mu bikorwa by'ubutabazi ku bagizweho ingaruka n'ibyo biza.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko abayobozi batandukanye muri Guverinoma bagiye mu Ntara y'Uburengerazuba guhumuriza abaturage, no gukurikiranira hafi ibikorwa by'ubutabazi.

    Abicishije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye abakomeje kugira uruhare mu bikorwa by'ubutabazi, nyuma y'ibi biza byahitanye ubuzima bwa benshi.

    Yagize ati 'Reka nshimira imzego zacu z'umutekano, ingabo, inzego za gisivile n'abandi by'umwihariko abanyamadini ku muhate bagaragaje kandi bakigaragaza mu gutanga ubufasha muri ibi bihe by'ingaruka zatewe n'ibiza. Nta cyatunanira dufatanyije.'

    Let me thank our security and armed forces together with civil and other instit’s notably among them religious ones for the incredible work they have been doing all around the clock to help manage the disastrous weather effects y’day& continuing!!! United alwz we shall prevail!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) May 3, 2023

    Mu bantu bimaze kumenyekana ko bahitanywe n'ibiza, barimo 27 bo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro [26], Ngororero [23], Nyabihu [17] na Karongi [16].

    Perezida Kagame yashimye ubufatanye Abanyarwanda bakomeje kugaragaza muri ibi bihe byo gutabara abibasiwe n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-umutima-w-ubutabazi-abanyarwanda-bagaragaje-muri-ibi

  • Rutahizamu Ojera Joackiam yafunguriye umuryango Rayon Sports, igisabwa ngo yongere amasezerano #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Ojera Joackiam ukomoka muri Uganda wigaruriye imitima y’abakunzi ba Rayon Sports, avuga ko nta kindi gisabwa kugira ngo yongere amasezerano muri iyi kipe uretse kumwegera bakaganira.

    Ojera ari ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports aho yaje ari intizanyo ya URA muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6.

    Mu kiganiro uyu rutahizamu yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ategereje ko ubuyobozi bumwegera, icyo buzamuha nibumvikana azasinyira iyi kipe.

    Ati “ntegereje ubuyobozi ngo ndebe icyo buzampa, niyo mahitamo ya mbere, mfite amakipe menshi ariko twumvikanye naguma muri iyi kipe. “

    Yakomeje avuga ko afite amakipe menshi amwifuza yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Ati “mfite amakipe hirya no hino ntabwo nakubwira ngo ni aya. Yego no mu Rwanda hari amakipe anyifuza. “

    Ojera yahamije ko atazigera asubira mu ikipe ya URA yamutije muri Rayon Sports yagezemo mu mpera za Mutarama 2023.

    Ojera yavuze ko yiteguye kongerera Rayon Sports amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-ojera-joackiam-yafunguriye-umuryango-rayon-sports-igisabwa-ngo-yongere-amasezerano

  • Imvano y’imvururu zatejwe n’umunyezamu wa Rayon Sports hafi gukubita umukinnyi mugenzi we bikamuviramo ikarita #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’umukino wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro wo kwishyura waraye uhuje Rayon Sports na Police FC, umunyezamu Hategekimana Bonheur yagaragaje gushwana n’abakinnyi bagenzi be hafi gukubita Mucyo Junior Didier.

    Hari ku munota wa 2 w’inyongera ubwo Kayitaba Jean Bosco yari amaze gutsindira Police FC igitego cya 2 mu mukino warangiye Rayon Sports itsinze 3-2 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

    Ubwo iki gitego cya kabiri cyari kigiyemo, nibwo Bonheur yagaragaje gutongana cyane ndetse anijujuta ashwana n’abakinnyi bagenzi be.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu yarimo atonganya myugariro Mucyo Junior Didier waretse Kayitaba agatera.

    Ntabwo yumvaga uburyo ngo bashobora kumwihorera agatera bamurebera. Iki nicyo cyateye uyu munyezamu guteza imvururu hafi no kurwana ashaka gukubita uyu myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo.

    Ibi byaje kumuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo na Ruzindana Nsoro wari uyoboye uyu mukino.

    Nyuma yo gusezerera Police FC, Rayon Sports igomba guhura na Mukura VS muri 1/2.

    Hategekimana Bonheur yagaragaje gushwana cyane n’abakinnyi bagenzi be

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imvano-y-imvururu-zatejwe-n-umunyezamu-wa-rayon-sports-hafi-gukubita-umukinnyi-mugenzi-we-bikamuviramo-ikarita

  • Bitwaje ibyapa n’indangururamajwi! Itsinda ry’abafana ryatatse urugo rwa Neymar bamusaba kubaha agahenge (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abafana ba PSG, ryataye urugo rwa Neymar bamusaba kubaha agahenge akava mu ikipe yabo.

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, aho itsinda ry'abafana ryatatse urugo rwa Neymar bamusaba kubaha agahenge.

    Aba bafana bari bitwaje ibyapa binini n'indangururamajwi, basabye Neymar kuva mu ikipe yabo.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/bitwaje-ibyapa-nindangururamajwi-itsinda-ryabafana-ryatatse-urugo-rwa-neymar-bamusaba-kubaha-agahenge-videwo/

  • Aratuma abazamu bava mu kibuga! Haaland yaraye ashimiwe n’abakinnyi bagenzi nyuma yo gutsinda akavagari k’ibitego (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Erling Haaland wa Manchester City yaraye yujuje ibitego 35 muri shampiyona y'Ubwongereza.

    Haaland yabigezeho mu mukino baraye banyagiyemo ikipe ya Westham ibitego bitatu ku busa.

    Nyuma y'umukino abakinnyi bagenzi ba Haaland bamushyize mu kiziga bishimira ibyo bitego amaze kugeza.

    Birashoboka ko yazageza ibitego 40 muri uyu mwaka w'imikino wa 2022 — 20233 maze agahita ashyiraho agahigo.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/aratuma-abazamu-bava-mu-kibuga-haaland-yaraye-ashimiwe-nabakinnyi-bagenzi-nyuma-yo-gutsinda-akavagari-kibitego-videwo/

  • Ababyeyi bagorwa! Ku karubanda, Messi yatutswe ku babyeyi baramwandagaza (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku karubanda, Lionel Messi yatutswe ku babyeyi baramwandagaza.

    Abafana ba Paris Saint Germain batatse ibiro by'ikipe ni uko maze batuka Messi kuri nyina karahava.

    Messi yiswe umwana w'indaya, aha ni mu majwi yasohorwaga n'abafana bari barakaye cyane.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/ababyeyi-bagorwa-ku-karubanda-messi-yatutswe-ku-babyeyi-baramwandagaza-videwo/

  • Mu ijwi ririmo ikiniga n’amarira ku maso, umubyeyi yavuze ukuntu byagenze ngo ibiza bisige umuryango we mu bitaro abandi mu mva (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wo ku wa kabiri mu ijoro nibwo intara y 'Uburenganzira yibasiwe n' ibiza byahitanye abagera ku 129 nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi.

    Umwe mu baburiye ababo muri ibi biza yemeye kuganira n'itangazamakuru gusa yari yacitse intege bigaragara.

    Mu ijwi ririmo ikiniga n'amarira ku maso, uyu mubyeyi yavuze ukuntu umuryango we uri mu bitaro mu gihe undi w'umwana yitabye Imana.

    Uyu mubyeyi yari ari ku bitaro arwaje umwana we ni uko maze abo mu muryango we bari baje kumfasha umurwayi, batashye ari nako imvura yahise igwa baryame ni uko inzu iza kubagwaho.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/mu-ijwi-ririmo-ikiniga-namarira-ku-maso-umubyeyi-yavuze-ukuntu-byagenze-ngo-ibiza-bisige-umuryango-we-mu-bitaro-abandi-mu-mva-videwo/

  • Ahora ari mushya! Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan witahiye yongeye gushimangira uburanga bwe buhebuje (IFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan witahiye yongeye gushimangira uburanga bwe buhebuje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori, yasohoye ifoto imwe ikozemo amafoto agera kuri 6.

    Uyu mukobwa azwiho uburanga buhebuje akaba yaramenyekanye ubwo umukunzi we Yvan Buravan yitabaga imana.

    Source : https://yegob.rw/ahora-ari-mushya-chiffa-wakundanaga-na-yvan-buravan-witahiye-yongeye-gushimangira-uburanga-bwe-buhebuje-ifoto/

  • Ikiniga, amarira n'agahinda ku mitima y'abapfushije ababo mu biza byibasiye Uburengerazuba (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    'Ntawe bitagezeho', ayo ni amagambo umukecuru w'imyaka 57 yabwiye IGIHE asobanura ko n'utapfushije, imitungo ye yahatikiriye. Uri hafi kugera mu Mujyi wa Karongi, abantu bari bifashe ku itama, mapfubyi ntawe uzi amerekezo.

    Guhera Saa munani z'ijoro nibwo baraye rwantambi, nta n'umwe ugoheka, induru yumvikana ku musozi umwe no mu kabande ko hakurya, abasaba ubutabazi ari benshi.

    Ab'inkwakuzi bahise bakanguka mu mvura y'amahindu, batangira kujya gutabara aho bumvise urusaku rw'abasaba ubufasha. Umubyeyi w'imyaka 47 twasanze ahazwi nka Bupfuna i Karongi, yatangaje ko imvura yatangiye kugwa hakiri kare, abantu barataha nk'ibisanzwe bararyama ariko bigeze nijoro ibintu bifata indi ntera.

    Ati 'Twabyutse saa munani twumva abantu bari gukomera, aho dutuye insina zaridutse. Bigeze saa cyenda twumva induru zirakomeje, turagenda. Abagore bahagararaga ku murongo, bakajya bahererekanya n'abagabo urwondo, itafari turinda tugera ku kana kapfuye, twagakuyemo nka Saa kumi n'ebyiri.'

    Muri ako gace, hapfuye abantu batanu, ariko inzu nyinshi zasenyutse. Imihanda hafi ya hose yangiritse ku buryo bugaragarira amaso kuko kuva i Kigali ugera i Karongi, uhereye mu bice bya Ngororero gukomeza hose hari inkangu zagiye zigwa mu muhanda.

    Mu bapfuye harimo umwana w'imyaka 12 witwa Izabayo Thomas, inzu yamugwiriye we n'abavandimwe be ndetse na Se ariko bo babasha kurokoka nubwo bari mu bitaro aho bari kwitabwaho.

    Umubyeyi w'uyu mwana yabwiye IGIHE ko imvura igwa atari ahari kuko yari kwa muganga arwaje mukuru we. Ati 'Umwana yari afite imyaka 12, yitabye Imana mu masaha ya Saa kumi. Ntabwo nari mpari, baje kubimbwira ku bitaro nari ndwaje mukuru we. Naje saa mbili nsanga bamaze kumutaburura mu matafari.'

    Inzu nyinshi zasenyutse muri aka gace, ni izisanzwe zubatswe ahantu n'ubundi hari amanegeka, ndetse benezo basobanura ko zimwe zari zifite inenge ku buryo hari igihe imvura yagwaga zikavirwa.

    Kuko zubatse ahantu hameze nk'umusozi, inkangu zagwaga, zigasanga inzu hasi, zikazibundikira, nazo zikagwira abaturage.

    Uwo mubyeyi wa Izabayo, yavuze ko inzu ye yari ifite ikibazo ku buryo buri gihe mu mvura babaga bafite impungenge.

    Ati 'Mushiki we nawe twari kumwe ku bitaro, sinzi akantu kamushikuje nawe arambwira ati ndatashye, wowe ugume kuri musaza wanjye. Ubwo yaje akimara kuza, imvura ihita igwa, imaze guhita ndavuga nti Mana imvura ntigwe nyinshi kuko hari aho itafari rimwe nzi ryatose, ricitsemo yahita igwa ku bana.'

    Usibye uwo witabye Imana, uyu mubyeyi yavuze ko abandi bo mu muryango we bari mu bitaro, ko 'umwe sinzi niba akaguru batari bugace, undi yangiritse ku mutwe uruhande rumwe, bararyamye mu bitaro.'

    Undi muturage wapfushije abantu, ni Tuyisenge Emmanuel. Umugore we n'abana be babiri bapfuye bagwiriwe n'inzu adahari kuko akora akazi k'ijoro. Ati 'Nabimenye mu gitondo, ndaza mfasha abari bahari gukuraho amatafari yari yabaguyeho, ndabafasha dukuramo imirambo itatu y'umuryango wanjye'.

    Nibura abantu 129 nibo bimaze kubarurwa ko bitabye Imana mu Ntara y'Uburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru. Mu turere twibasiwe cyane harimo aka Rubavu aho hamaze kubarurwa abantu 27, Rutsiro ni 26, Ngororero ni 23, Nyabihu ni 17 na Karongi ifite impfu z'abantu 16.

    Utundi turere twabayemo ibiza ni Nyamagabe, Burere, Musanze, Gicumbi na Gakenke.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda, yabwiye IGIHE ko hafashwe ingamba zihuse, zigena ko abantu bose basabwe kuva ahari inzu zasenyutse.

    Ati 'Hari izasenyutse, hari izihengamye, hari iziri hagati mu mazi, abantu bashobora kwishuka bakavuga ngo njye inzu yanjye ntiyaguye reka mbe nararamo. Imvura n'ubu irakubye, icyemezo cyafashwe ni uko nta muntu ugomba kuguma mu gace karimo inzu yasenyutse, abantu bose bagomba kuhava.'

    Nk'i Rubavu hateganyijwe site ya Nyamyumba, Nyemeramihigo, Rugerero n'ahandi mu gihe na Karongi naho cyo kimwe no mu bindi bice ari uko biri gukorwa.

    Mu Kagari ka Gitarama i Karongi, IGIHE yabonye abaturage bafashijwe kuvanwa aho inzu zari zaguye bakajya gucumbikirwa by'agateganyo mu nsengero n'ahandi.

    Mu Mujyi wa Karongi naho ni uko, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yari mu muhanda agenda n'amaguru afatanya n'abandi bayobozi b'inzego z'ibanze gushakira abaturage aho baba bikinze mu gihe hari gutekerezwa igisubizo kirambye.

    Ahatari buboneke inzu zo gushyiramo abaturage, biteganyijwe ko hitabazwa amahema, bagacumbikirwa by'agateganyo ahantu hadashobora kuba hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Iyi nzu yapfiriyemo umwana w’imyaka 12

    Abo inzu zabo zasenyutse basabwe kuzinga utwangushye bakajya gucumbikirwa

    Umwana w’imyaka 12 yapfiriye muri iyi nzu aryamye, abandi bari bayirimo barakomereka bikomeye

    Inzu nyinshi zasenyutse zari ziri mu bice bigoye n’ubundi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga

    Abari bafite ibikoresho bitangiritse babikuyemo bajya gucumbikirwa aho inzego z’ubuyobozi zabateganyirije

    Ijoro ryaguyemo imvura ryasize benshi mu bihe bigoye ku buryo batazi uko bagiye gukomeza ubuzima bwabo

    Inzu zagiye zigwa igice kimwe, hashira umwanya zikangirika n’ahandi

    Imvura yaguye isanga bamwe mu buriri ku buryo na matola zanyagiwe

    Tuyisenge Emmanuel yapfushije abana babiri n’umugore bagwiriwe n’inzu adahari

    Agahinda ni kose ku miryango yabuze abayo bitabye Imana

    Uyu mubyeyi uri ibumoso, yapfushije umwana adahari, we n’abandi bo mu muryango we bashenguwe n’agahinda

    Kubura umuvandimwe mu bihe nk’ibi ni ibintu biba bitoroshye na mba

    Kanda hano urebe andi mafoto

    Amafoto: Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiniga-amarira-n-agahinda-ku-mitima-y-abapfushije-ababo-mu-biza-byibasiye

  • Onana na Ojera Joackiam batahanye umuba w’Ama… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, habaye umukino  wa 1/4 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro, wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC. 

    Uyu mukino warangiye, Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 3-2. Rayon Sports, mu mikino yose yagize igiteranyo cy’ibitego 6-4, ihita ibona itike ya 1/2 igomba guhuramo na Mukura Victory Sports.

    Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi ba Rayon bari bitwaye neza barimo Ojera Joackiam wagoye ikipe ya Police FC kuko yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere ndetse akanakorerwaho igitego cya kabiri, Onana Esomba Willy watsinze penariti y’igitego  cya kabiri ndetse n’igitego cya gatatu, aba bose bahawe amafaranga n’abafana ba Rayon Sports bari basazwe n’ibyishimo.

    Ojera byatangiye byoroshye ahabwa igihumbi ariko nyuma biza gukomera 

    Ya note bari bamuhaye yaje kurushaho kwiyongera amafaranga atangira gukwirwa ibiganza 

    Usibye no kumuha amafaranga, hari n’abifuzaga kumukoraho bakamusuhuza 

    Abandi bafana bari basazwe n’ibyishimo, bazanaga amafaranga nk’amaturo 

    Abafana batangiye kunaga amafaranga hasi nk’uko basanzwe babigenza iyo bari guha umukinnyi 

    Ojera yageze aho aratuza areba uko amafaranga yinjira 

    Ojera yageze aho ifaranga riragwira akamwenyu kaba kose 

    Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports Claude yahise aza atangira kumufasha kuyashyira ku murongo ndetse bamuha n’umwenda wo kuyatwaramo

    Amafaranga abafana bandi bakomeje kuyaseseka neza mu yandi ndetse ubona ibyishimo ari byose 

    Nyuma abafana basoje bamubwiye bati ugende amahoro 

    Yaciyeho abasezeresha ukuboko kumwe, abafana bati n’ubutaha kuri Mukura uzagaruke 

    Ku rundi ruhande, Onana yaje yitwaje ka Amvelope 

    Buri muntu yatangaga icyo afite 

    Onana yafataga amafaranga ajyana muri Amverope 

    Aha yari yegutse ngo yumve icyo umunyamakuru amubwiye 

    Onana amaze gukusanya amafaranga yari ahawe yahise asezera abakinnyi aritahira 

    Kanda hano urebe umukino

    “>

    Kanda hano wumve ubusesenguzi bw’umunyamakuru wa RBA “>

    Kanda hano wumve icyo umutoza Haringingo yatangaje

    “

    AMATOFO: Ngabo Serge

    VIDEO: Bachir Nyetera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128884/onana-na-ojera-joackiam-batahanye-umuba-wamafaranga-amafoto-video-128884.html