
Author: webrwanda
-
APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa tatu za mu gitondo nibwo ikipe ya APR ya volleyball y'abagore yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yerekeje muri Tunisia mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Iyi kipe y'ingabo z'igihuhu ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitabira imikino ya Africa Women Club Championship izatangira tariki 12 Gicurasi 2023.APR WVC yerekeje muri iyi mikino nyuma yaho ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda mu mwaka ushize w'imikino wa 2022.
Iyi kipe igiye muri iyi mikino mpuzamahanga ibanje kwitegura iri rushanwa dore yabanje gukina umukino w'umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda ndetse inakina na Police VC imikino ibiri.
Muri iyo mikino bakinnye muri iki gihe cyo kwitegura, APR WVC yatsinze umukino umwe waraye ubaye amaseti 3-2, gusa mu mukino ubanza yari yawutakaje nawo ku maseti 3-2.
APR WVC yaherukaga muri aya marushanwa umwaka ushize wa 2022, iyi kipe y'ingabo yasoje ku mwanya 6 aho kuri ubu bavuga ko bafite intego zo kwegukana iki gikombe gihuza amakipe y'ibigugu ku mugabane wa Afurika.Mu cyiciro cy'abagabo u Rwanda ruzahagararirwa n'ikipe ya REG VC nayo ibitse shampiyona y'umwaka ushize aho yo biteganyijwe ko izagenda tariki ya 7 Gicurasi nabo berekeza mu gihugu cya Tunisia.
APR WVC yatwaye abakinnyi 14 izakoresha muri iri rushanwa igiye kare kugira ngo yitegure neza iyi mikino dore ko iteganya gukina n'andi makipe abiri yo muri Tunisa mbere y'uko irushamwa nyirizina ritangira tariki ya 12 Gicurasi 2023.
Urutonde rw'Abakinnyi 14 APR WVC yajyanye muri Tunisia:
- DUSABE FLAVIA
- UWAMAHORO BEATRICE
- IGIHOZO CYUZUZO YVETTE
- MUSABYEMARIYA DONATHA
- UWIRINGIYIMANA ALBERTINE
- MUSHIMIYIMANA ESPERANCE
- BAYIJA YVONNE
- MUSABYIMANA PENELOPE
- MUKANTAMBARA SERAPHINE
- MUNEZERO VALENTINE
- KABATESI JUDITH
- UWERA PRISCA
- NYIRAHABIMANA MARIE DIVINE
- MUKANDAYISENGA BENITHA
The post APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo appeared first on RUSHYASHYA.
-
Kuki Rayon Sports iri gutsindwa ibitego mu mi… – #rwanda #RwOT
Imikino ibaye myinshi Rayon Sports ibona amanota atatu, haba mu mikino ya shampiyona, ndetse no mu gikombe cy’Amahoro, ariko mu minota ya nyuma y’umukino ugasanga iyi kipe iri kurwana n’ubuzima.
Rayon ubu iri muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ndetse ikaba ku mwanya wa kabiri muri shampiyona aho ibi bikombe byose iyi kipe ishaka kubitwara.Â
Mu mikino ibiri ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatsinze Police FC igiteranyo cy’ibitego 6-4 aho buri mukino warangira nta nkuru ku bitego 3-2.
Umukino ubanza, Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0 mu minota ya kare, ariko umukino ujya kurangira bamaze kuyishyura ibitego 2 ndetse ubona ko ishobora no kurya ikindi.Â
Mu mukino wo kwishyura, nabwo Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2 mu gice cya mbere, ariko umukino ujya kurangira nayo yatsinzwe ibitego 2.
![]()
Ntabwo ari mu gikombe cy’Amahoro gusa, kuko no muri shampiyona Rayon Sports ikunze nabwo gutsindwa igitego mu minota ya nyuma. Urugero rwa hafi ni umukino uheruka kubera i Rusizi, aho iminota 90 yarangiye Rayon Sports ifite ibitego 2-0, gusa mu minota y’inyongera Espoir FC ikayibonamo igitego.
Kuki Rayon Sports iri gutsindwa mu minota ya nyuma?
Ubu Rayon Sports mu minsi ya nyuma ya shampiyona nibwo ifite abakinnyi bayo hafi ya bose ndetse iri gukina umukino mwiza ugoye ko amakipe bahuye yapfa kuyiganza.
Abakinnyi 11 Rayon Sports iri gukoresha, harimo abadafite igihaha
Rayon Sports ifite abakinnyi beza mu kibuga ariko harimo abadafite igihaha kibemerera gukina iminota myinshi. Ku mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, umukinnyi Luvumbu Heritier Nzinga, igice cya mbere cyagiye kurangira, ubona ko yarushye ndetse akenewe gusimbuzwa kandi akenshi usanga agora amakipe yahuye na Rayon Sports.
Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel ntabwo bari gukina iminota 90
Ubu bwugarizi, ntabwo bwakunze gukorana muri uyu mwaka w’imikino ariko ubu bari kumwe ndetse bari gukorana. Aba bakinnyi babiri, bose ntabwo bamaze igihe kinini bavuye mu mvune, ari bimwe mu bituma bafite imwuka udatuma bakina iminota yose bameze nk’uko batangiye umukino.
Ndizeye Samuel kuva yava mu mvune ntabwo ari gukina igice cya kabiri neza kubera imbaraga nke Akenshi usanga ikipe yokeje igitutu mu gice cya kabiri, bigora aba ba myugariro, ndetse ugasanga kuvugana bya hafi birabacutse, ndetse n’ubwitange bari bafite bukagabanyuka kubera imbaraga.
Haringingo Francis atinda gusimbuza
Umutoza wa Rayon Sports akenshi akunze gutinda gusimbuza, ndetse abakinnyi bamwe bakagaragaza ibimenyetso bw’umunaniro, ariko umutoza ntagire icyo akora.
Rayon Sports iri gukina nta basimbura ifite bahindura umukino
Rayon Sports iri gutangira umukino neza, ndetse ikabona ibitego hakiri kare, ariko yajya gusimbuza ugasanga abakinnyi bari ku ntebe ni abasanzwe. Nk’urugero ku mukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro Tuyisenge Arsene yagiye mu kibuga ubona ko urwego rwe ruri hasi kure y’abakinnyi baba babanje mu kibuga.
Ibi byose bituma mu minota y’igice cya kabiri Rayon Sports itangira gutsindwa ibitego, kuko imbaraga ziba zabaye nkeya.Â
Luvumbu ntabwo ari gukina iminota irenze 50Â
Haringingo arimo aratinda gusimbuza bituma ikipe yugarizwa mu gice cya kabiri
Rwatubyaye ari kuva yava mu mvune, iminota 90 irajya kurangira nta nkuru -
David Kega, ishyiga ry’inyuma muri El Shaddai… – #rwanda #RwOT
David Kega usanzwe ari Umuyobozi w’Indirimbo muri El Shaddai, ubu yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite atangirira kuri “Yarabisohoje” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nicolas naho amashusho ayoborwa na Producer Musinga.
Kega wakiranywe yombi mu ndirimbo ye ya mbere, asengera mu rusengero rwitwa ISOKO IBOHORA ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yaminuje mu bijyanye na “Development Studies” muri ULK mu 2020. Avuga ko yinjiye mu muziki “kubera ko umurimo wa Data ari mugari cyane, kandi ni cyo numva nahamagariwe gukora”.
Aganira na inyaRwanda, David Kega yabajijwe niba atagiye gutera umugongo El Shaddai, asubiza ko El Shaddai ari umubyeyi we. Yagize ati ‘Nk’uko umuntu iyo ashinze urugo rwe bidakuraho kwita ku babyeyi be ni nako El Shaddai nkiyifite mu nshingano zanjye nk’uko byahoze!!”.
Uyu muhanzi ukiri ingaragu, yavuze ko indirimbo ya mbere asohoye “Yarabisohoje” yayanditse agamije kwifatanya n'abari bafite amasezerano y'ibyo Imana yari yarabavuzeho ikabisohoza mu gihe babonaga ko bidashoboka.
Avuga kandi ko harimo ubutumwa ku bafite amasezerano aho abasaba kugarurira Imana icyizere nubwo babona ko atinze kuko ari Imana y'Inyangamugayo “ni cyo kidukomereza umutima!. Bibiliya yaravuze ngo nubwo tutakwizera yo izahora ariyo kwizerwa kuko itabasha kwica isezerano”.
David Kega uri mu nkingi za mwamba za El Shaddai, akaba umuhanzi w’impano itangaje umuziki wa Gospel wungutse, yatangaje ko ari gukora Album yitwa “IZUBA RYA NIJORO” igizwe n'indirimbo hagati ya 7 n'icumi. Ati “Uyu mwaka hasohoka 5 Imana idufashije”.
Uyu muramyi yizera ko Imana ari yo ireba inyota n'inzara by'abayo ikabahaza. Ati “Ndizera ko aduhamagaye mu gihe gikwiriye aduha n'ibikwiriye!!. Ndizera ntashidikanya ko azaduhesha umugisha ubwoko bwe kandi afite byinshi byiza bizanezeza bikanahumuriza imitima y'abantu be”.
Ku bijyanye n’umwihariko we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yinjiyemo nk’umuhanzi wigenga, yavuze ko “Umwihariko nta wundi ni uko nzi neza ko Kristo ahora ari mushya mu kanwa k'abo yahaye kumuvuga!!”.
![]()
David Kega ni umuririmbyi ngenderwaho muri El Shaddai choir yamamaye mu ndirimbo ‘Cikamo’
![]()
Avuga ko kuririmba ku giti cye bitazamuvana muri El Shaddai afata nk’umubyeyi we
![]()
Mur uyu mwaka wa 2023, yiteguye gushyira hanze indirimbo 5 mu zigera ku 10 ziri kuri Album ye ya mbere
![]()
Kega yinjijwe mu muziki n’indirimbo yise ‘Yarabisohoje’ yakoreye amashusho mu buryo bwa Live Recording
REBA INDIRIMBO “YARABISOHOJE” YA DAVID KEGA ARI NAYO YE YA MBERE
-
Ibiti byavuzaga ubuhuha! Uko byari byifashe N… – #rwanda #RwOT
Ku munsi w’ejo shampiyona y’u Butaliyani yarakomezaga, hakinwaga umunsi wa 33 aho Udinese yari yakiriye Napoli kuri Dacia Arena saa mbili n’iminota 45. Ikipe ya Napoli yagiye muri uyu mukino ibizi ko ikeneye nibura kunganya ikabona inota 1 igahita yegukana igikombe.Â
Udinese niwe yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Sandi Lovric ku mupira yahawe na Iyenoma Destiny Udogie. Iyi kipe yakomeje kugora Napoli ariko ku munota wa 52 rutahizamu uri mu bagezweho ku Isi, Victor Osimhen yahise aterekamo igitego cyo kwishyura, ibyishimo biba ibyishimo.Â
Umukino warangiye amakipe yombi akinganya, Napoli iba itwaye igikombe nyuma y’imyaka 33, abafana b’amakipe yombi bishora mu kibuga. Abafana ba Udinese bari bari mu rugo ntabwo binjiye mu kibuga gusa kuko bari bafite n’inkoni bakubita aba Napoli mu buryo bukomeye.Â
![]()
Abafana bakubise abandi karahavaÂ
Kugira ngo imirwano irecyere byasabye kwitabaza Police nayo iza ikubita buri umwe kugira ngo bave mu kibuga. Ibyishimo ntabwo byari biri kuri sitade ya Udinese gusa kuko mu mihanda ya Naples hari hazuye abafana baturitsa imiriro mu kirere.Â
Napoli yaherukaga igikombe cya shampiyona mu 1990 igifite Diego Maradona nka kapiteni wayo. Yatwaye igikombe cyo muri uyu mwaka w’imikino hakibura imikino 5 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani.
Uku kunganya na Udinese byatumye bashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 16 kuri Lazio ya 2 nyuma y’imikino 33 bamaze gukina. Iki gikombe batwaye ni icya 3 nyuma y’ibindi 2 bahawe na Maradona mu myaka ine gusa.
![]()
Byasabye aba Police kugira ngo abafana bareke kurwana
![]()
Abafana ba Udinese bakubita aba Napoli
![]()
![]()
![]()
![]()
Mu mihanda y’i Naples uko byari byifashe
![]()
![]()
![]()
![]()
Byari ibirori bikomeye ku bafana ba Napoli yegukanye igikombe cya shampiyona
-
Dore Impamvu Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz agiye gukura umuryango we muri Kenya. – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyamakuru ukomoka muri Kenya akaba n'umuhanzi wabyaranye na Diamond Platnumz, Tanasha Donna yavuze ko agiye kwimuka muri Kenya akahakura umuryango we kuko ari igihugu cyuzuyemo umwanda.
Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, bukaba bwatunguye benshi mu bakunzi be.
Yagize ati 'singiye kubeshya, iki gihugu ni umwanda. Ngiye kugerageza gufata umuryango wanjye n'imizigo nigendere neza. Ni umwanda kuko turimo kuwinjiramo mu buryo butandukanye, ariko buri munsi kuva 2023 yatangira ibintu bidasobanutse biraba. '

Ndizeye Samuel kuva yava mu mvune ntabwo ari gukina igice cya kabiri neza kubera imbaraga nkeÂ
Ibi byose bituma mu minota y’igice cya kabiri Rayon Sports itangira gutsindwa ibitego, kuko imbaraga ziba zabaye nkeya. 




















