
Author: webrwanda
-
NYAGATARE :NTIBAKIBONA AMATA NDETSE N'INGO MBONEZAMIKURIRE NTIZIGIKORA HAMWE #rwanda #RwOT
Nyagatare hari ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe bahangayikishijwe n'uko ingo mbonezamikurire zitagikora. Baravuga ko na gahunda yo guha abana amata yahagaze ubu abana basigaye bagendana n'ababarera kuko batagira aho babasiga.
Ubwo umunyamakuru wa FLASH yageraga mu mudugudu wa Nshuri mu masaha ya saa yine ababyeyi bamwe bava mu kazi abandi bagenda muri uyu mudugudu mu kagari ka Gitengure mu murenge wa Tabagwe. Aba babyeyi baravugako batakibona amata yo guha abana, ndetse no kubona aho babasiga, kuko ingo mbonezamikurire zitagikora.
Umwe yagize ati 'abana twabajyanaga ku ishuri bakiga, bamara kwiga bikadufasha natwe tukabona uko tujya mu kazi, ibyo ngibyo byatugizeho ingaruka kubera abana batakiga'.
Undi ati ' amata niyo aje ku bigo by'abanyeshuri turagenda tukavumba bakayatwima, ngo abana bagomba guhabwa amata ari abana biga kandi abana bato bagiye kurwara bwaki'
Undi nawe ati 'twebwe tukaburizwamo kandi aritwe twagakwiye kuyahabwa, kugirango bataturwarana bwaki ugasanga nyine turacicwe'
Kudahabwa amata ndetse no kuba ingo mbonezamikurire zitagikora bikomeje guteza impungenge ku mikurire yabo bakaba basaba Leta ko yakongera igasubizaho iyi gahunda.
Umwe ati 'bitugiraho ingaruka kubera tubyuka ijoro tubazindukana ntibaryame, ntibasinzire, ntibibohore, ingaruka ni nyishi bakanaturwarana'.
Undi ati 'biratuvuna cyane kuberako tutabona aho tubasiga kandi mbere twari dufite aho tubasiga, ugasanga twirirwa tubirukankana nyine, icyo twifuza ni uko batuvuganira ubundi bakatugarurira irerero ry'abana kugirango tuge tubona uko tubasiga, kuko tuba turi kwirukanka dushaka urupagasirizo'.
Undi nawe ati ' bikugiraho ingaruka kuko wamusigaga mu rugo akagenda akajya kunywa icyo gikombe cy'amata ugataha ugasanga umwana ntakibazo afite, none urajya ku kazi wajya gushaka ako kazi nako wakabura ugasanga umwana yicaye mu rugo yumiwe bikagutera kubabara kandi ahandi hose babona amata'.
Umuhuzabikorwa w'ingo mbonezamikurire mu karere ka Nyagatare Bwana GATETE KATABOGAMA Mike avuga ko ingengo y'imari yo guhabwa amata yarangiye, ariko ko kuba hari ingo mbonezamikurire zitagikora ko ubuyobozi by'aka kagari n'umurenge bugomba kubiryozwa.
Yagize ati ' amata kuyabona bigira ingengo y'imari, ingengo y'imari iyo ishize cyangwa igahagara, bihagarara byagateganyo tugategereza indi ngengo y'imari y'umwaka utaha , nabyo niko byagenze rero byari bifite bije yayo mata yo mu ngo mbonezamukurire irarangira, kuba hari ingo zitagikora icyo kibazo ntabwo narinkizi, ariko byaba ari ikibazo ako kagari ndetse n'umurenge bagomba kubibazwa.
Gahunda yo gushyiraho ingo mbonezamikurire ni gahunda yashyizweho n'Iterambere ryabana bato (ECD), mu buryo kurwanya igwingira ry'abo.
Kuba hari aho idakurikizwa bigaragara ko hari abana bazongera bakagaragarwaho imibereho mibi.Valens NZABONIMANA.
The post NYAGATARE :NTIBAKIBONA AMATA NDETSE N'INGO MBONEZAMIKURIRE NTIZIGIKORA HAMWE appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Uyu munsi mu mateka , Reta Z’unze Ubumwe Z’ Abasoviete (Russia) Z’atsinze ingabo z’ aba NAZI (Hitler) #VictoryDay #RwOT #Rwanda
Kurikira Live umuhango uri kubera kuri red square w’izihiza amatariki Ingabo z’uburusiya zaneshejemo iz’ubudage zari ziyobowe ni’shyaka rya NAZI (Hitler).
Live : https://news.ea.rw/video.php?vid_id=214039
-
Uko umugambi wo kwirukana Haringingo Francis waburijwemo #rwanda #RwOT
Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere nibwo inkuru yakwirakwiye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri mu nama rukokoma ishobora gufatirwamo umwanzuro wo gusezerera umutoza, Haringingo Francis.
Ni nyuma y’umusaruro mubi yagize bigatuma ikipe ubu isa n’iyavuye mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.
Ibi byatumye noneho iyi kipe isa n’aho yifitemo ibice bibiri kandi bifite imbaraga igitutu kizamuka.
Bamwe bifuza ko uyu mutoza agomba kwirukanwa n’abamwungirije hagashakwa umutoza utoza imikino isigaye.
Niko gutegura inama ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 8 Gicurasi 2023 aho yagombaga kubera kuri Grazia Hotel ikitabirwa na bamwe mu bavuga rikijyana muri iyi kipe ndetse na komite nyobozi.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iyi nama yaje kuburizwamo ntiyaba ahubwo hakaba hari hateganyijwe inama ya komite nyobozi ya Rayon Sports gusa.
Bivugwa ko nubwo komite nyobozi yashyizwe ku gitutu cyo gusezerera umutoza ndetse na bamwe muri komite nyobozi bakaba ariko babibonaga, yaje gusanga atari cyo gihe cyiza kuko bashobora kubura intama n’ibyuma.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasanze bushobora kuba bwaba buhubutse kuko nubwo ikipe yavuye ku gikombe cya shampiyona ariko na none bafite urugamba rwa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro bagomba guhuramo na Mukura VS ejo ku wa Gatatu ndetse na tariki ya 13 Gicurasi 2023.
Kwirukana umutoza ikipe igeze muri iki cyiciro basanze byagira ingaruka mbi kuko byanahungabanya abakinnyi ubwabo bikazana umwuka utari mwiza cyane ko habura iminsi 2 gusa ngo bakine iki cyiciro.
Aha niho bahereye banga kwirukana uyu mutoza ni mu gihe uwo mugambi wari wanogejwe, gusa mu gihe Rayon Sports yasezererwa mu gikombe cy’Amahoro uyu mutoza yahita asezererwa nta nteguza.
Haringingo Francis yicariye ishyiga rishyushyeSource : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-umugambi-wo-kwirukana-haringingo-francis-waburijwemo
-
Na we afite inkomoko muri Afurika: Umuraperi Drake yatangaje ibihugu akomokamo byo muri Afurika bitungura benshi – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuraperi ukomeye cyane ku Isi Drake wavukiye ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cya Canada yatangaje ko ashobora kuba afite inkomoko ku mugabane w'Afurika nyuma yo gusanga se umubyara afite amaraso y'abantu bo kuri uyu mugabane.
Drake yatangaje ko Papa we umubyara ari we Dennis Graham yifitemo amaraso arimo ibimenyetso bigaragaza ko afite inkomoko mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'Afurika kuko basanze 30% by'amaraso ye agaragaza ko akomoka mu gihugu cya Nigeria naho 28% akaba agaragaza ko akomoka mu bihugu nka Cameron ndetse na Congo.
Drake umwe mu baraperi bakunzwe cyane ku Isi yakomeje avuga ko Papa we afite amaraso agaragaza ko akomoka mu bihugu byinshi harimo nka Ivory coast, Ghana, Mali, Benin n'u Bwongereza ndetse n'ibindi bitandukanye iyi n'inkuru yakiriwe neza n'abantu batuye muri Nigeria bishimira ko uyu muraperi afite inkomoko mu gihugu cyabo.
-
Yerekanye neza ikibero cye cy’izira icyasha: Shaddy Boo uri mu Busuwisi yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga(AMAFOTO ) – YEGOB #rwanda #RwOT
Yerekanye neza ikibero cye cy'izira icyasha: Shaddy Boo uri mu Busuwisi yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga(AMAFOTO )
Shaddy Boo wagiye mu Bulayi mu rwego rw'akazi yongeye kwiyereka abakunzi mu Mafoto akeye ari kurya ubuzina.
Mu buryo bushotorana Shaddy Boo yerekanye ikibero cye ndetse benshi bemeza ko kizira icyasha kuko nta tatuwaje n'imwe yashyizeho mu gihe hari bamwe mu bakobwa usanga buzuye ibishushanyo umubiri wose.

-
Huye: Ababuriye ababo mu kirombe barasaba ubutabera nyuma yo gushyira ikimenyetso ku kirombe ko haguyemo abantu – YEGOB #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo hashize nibwo habaye umuhango wo gushyira ikimenyetso ku kirombe cyaguyemo abantu batandatu bagashakishwa, ariko ntibaboneke.

Uyu muhango wo gushyira ikimenyetso ku kirombe cyaguyemo abantu wari witabiriwe n'abantu batandukanye, harimo abayobozi mu nzego zitandukanye za gisivile n'iz'umutekano.
Ababuriye ababo mu kirombe barasaba ubutabera.

Umwe muri bo waganiriye n'UMUSEKE , yagize ati 'Ntibyumvikana ukuntu ikirombe cyacukuwemo imyaka ine nyiracyo yaba atazwi bityo leta izadufashe byibura duhabwe indishyi z'akababaro.'

Undi na we yagize ati 'Umwana wange yaguye mu kirombe ni we wenyine wamfashaga kuko na se yapfuye. Nkwiye guhabwa indishyi z'akababaro.'
Ubuyobozi bwo bwavuze ko bugiye kuba hafi y'imiryango y'abafite abantu baburiye muri icyo kirombe.
-
“Wowe uri Mama” Umunyamakuru Anita Pendo yetewe indobo n’umusore w’icyamamare yihebeye yicaye mu modoka yiguriye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyamakuru ukomeye cyane Anita Pendo benshi bamenye ubwo yari umushyushya rugamba yatewe indobo n'umusore yihebeye ubwo yamubazaga impamvu yamubeshye.
Anita Pendo uzwiho gutebya cyane ndetse no gutera urwenya ku rwego rwo hejuru n'ubwo atari akazi ke yahuye n'umwe mu basore bamaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga witwa Nyarudindiri maze amubaza impamvu yamubeshye urukundo n'uko Nyarudindiri nawe amusubiza ko baba bamukinisha.
Na we ihere ijisho amashusho ya Anita Pendo akatirwa na Nyarudindiri:
Source : https://yegob.rw/wowe-uri-mere-anita-pendo-bamutereye-indobo-mu-mudoka-ye-yiguriye-video/
-
Mu bapfiriye mu mpanuka yabereye i Karongi harimo abarimu babiri bigishaga ku Kigo kimwe – YEGOB #rwanda #RwOT
Ku munsi wo ku cyumweru nibwo i Karongi habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Hiace aho abantu batandatu bahise babura ubuzima.
Muri abo batandatu baburiye ubuzima muri iyo modoka yaguye mu mpanga, harimo Abarimu 2 bigishaga ku Kigo cy'amashuri cya Gs Saint Joseph Cyinama ndetse n'umucungamutungo.
Mu bakomerekeye muri iyi mpanuka kandi harimo abalimu bagera ku munani nk'uko bitangazwa na RBA.

Â
-
“Ndaho cyane wa mfura we” Urukundo rwongeye ku gurumana hagati y’umuhanzikazi Marina Deborah na Yvan Muziki – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Marina Deborah ni umwe mubahanzikazi nyarwanda bakomeye cyane kandi bakunzwe ku rwego rwo hejuru gusa uyu muhanzi amaze iminsi agaragaza ko ari mu munyenga w'urukundo hamwe n'undi muhanzi.
Marina Deborah uzwiho kugira igikundiro ari mu munyenga w'urukundo hamwe n'umuhanzi Yvan Muziki bamaranye iminsi ubona ko bari kurebana akana ko mu jisho nk'uko Marina agenda abigaragaza umunsi ku wundi gusa ibi byongeye kuvugwa cyane ubwo Marina yashyiraga ifoto y'umukunzi we ku rubuga rwa Instagram maze munsi agari ati:' Ndaho cyane wa mfura we'.
Ibi byahise bitangira kuvugisha abakurikirina uyu muhanzikazi ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bishimiye urukundo rwabo ku rwego rwo hejuru ubwo yashyiraga iyi foto ya Yvan Muziki kuri Instagram yahise anashyiraho indirimbo bakoranye bise ' Intare batinya' akaba ari ndirimbo batuye umukuru w'igihugu cy'u Rwanda.