Ni ubutumwa uyu mukobwa yatambukije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu kwifatanya n'umukunzi we kwizihiza umunsi yavutseho.
Mu magambo ye yuzuyemo imitima yagize ati 'Isabukuru nziza ku muntu wanjye, unyuzuza neza! Ni ukuri ndashima ko wabayeho nshuti yanjye. Ntakubeshye, igihe Imana yakuremaga yaravuze iti 'uyu mukobwa w'umusazi reka muremere umugabo utuje'.' Miss Akaliza yakomeje agira ati 'Umpa amahoro, umbera umutuzo mu bihe byanjye bitoroshye, hamwe nawe imitwaro yanjye yose numva itaremereye namba. Imiruho y'ubuzima numva inyoroheye nshoboye kuyiganza. Ntabwo nabona uko ngushimira ko uri wowe, ndifuza indi myaka myinshi ndi kumwe nawe! Ndagukunda mukunzi.'
Muri Werurwe 2023 ni bwo Miss Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021 yizihije umwaka amaze akundana n'umusore babatirijwe rimwe kuri Saint Valentin. Mu Ugushyingo 2022 ni bwo uyu mukobwa yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto n'amashusho y'uyu musore uzwi nka Jonas bahuriye i Londres mu Bwongereza mu myaka ine ishize.
Amanda mu ntangiriro za Mutarama 2023 yajyanye uyu musore kwa nyirakuru amwigisha gukama n'ibindi bikorwa bitandukanye.
Ambasaderi w'Amerika muri Afurika y'Epfo yashinje iki gihugu guha intwaro Uburusiya nubwo cyagiye kivuga ku mugaragaro ko nta ruhande kibogamiyeho mu ntambara yo muri Ukraine.
Reuben Brigety, Ambasaderi wa Amerika yavuze ko ubwato bw'Uburusiya bwapakiwe amasasu n'intwaro mu mujyi wa Cape Town mu kwezi kw'Ukuboza (12) mu mwaka ushize.
Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byavuze ko bibabajwe n'ibi bivugwa ndetse bivuga ko nta bimenyetso byatanzwe byo kubyemeza.
Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byavuze ko bibabajwe n'ibi bivugwa ndetse bivuga ko nta bimenyetso byatanzwe byo kubyemeza. Iki gihugu cyakomeje kuvuga ko nta ruhande kibogamiyeho ku gitero cy'Uburusiya kuri Ukraine.
Mu kiganiro n'abanyamakuru i Pretoria kuri uyu wa kane, Brigety yavuze ko Amerika ihangayikishijwe n'ibyo iki gihugu kivuga byuko nta ruhande kibogamiyeho. Yakomoje ku ipakirwa ry'ubwato butwara imizigo ryabereye ku kigo cya Simon's Town cy'igisirikare kirwanira mu mazi cy'Afurika y'Epfo, hagati y'itariki ya 6 n'iya 8 Ukuboza mu 2022.
Yavuze ko abizi neza ko bwatwaye intwaro n'amasasu 'ubwo bwasubiraga mu Burusiya'. Kuhaba kw'ubwo bwato, bwitwa Lady R, byari byateje amatsiko icyo gihe ndetse bituma abanyapolitiki bamwe bo muri Afurika y'Epfo babyibazaho.
Mu gushinja gukaze gusa nk'ukwatunguye abategetsi bo muri Afurika y'Epfo, ambasaderi Brigety yagize ati: 'Guha intwaro Abarusiya birakaze cyane, kandi ntidufata ko iki kibazo gicyemutse'.
Nyuma y'ibi birego, Leta y'Afurika y'Epfo yatangaje ishyirwaho ry'akanama kigenga ko gukora iperereza kayobowe n'umucamanza uri mu kiruhuko cy'izabukuru, nkuko byavuzwe n'umuvugizi w'ibiro bya Perezida.
Amerika imaze amezi inenga Afurika y'Epfo ku kuba ikomeje kugirana umubano mwiza n'Uburusiya. Umuvugizi wungirije wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika Vedant Patel yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko mbere Amerika yari yarabwiye abategetsi benshi bo muri Afurika y'Epfo ko ifite impungenge ku bwato Lady R.
Yavuze ko Amerika izamagana 'igihugu icyo ari cyo cyose gitangiye gufasha intambara inyuranyije n'amategeko kandi y'ubugome y'Uburusiya muri Ukraine', ariko ntiyavuze niba hari ingaruka zizabaho kuri Afurika y'Epfo ibiyivugwaho nibigaragara ko ari ukuri.
Amerika yanavuze ko ihangayikishijwe no kuba Afurika y'Epfo yaritabiriye imyitozo ya gisirikare hamwe n'Uburusiya n'Ubushinwa mu gihe habaga isabukuru y'umwaka umwe wari ushize Uburusiya butangiye igitero kuri Ukraine.
Iyo myitozo y'igisirikare kirwanira mu mazi yamaze iminsi 10 mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka ndetse yanenzwe n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika y'Epfo, bavuze ko kwari ugushyigikira igitero cy'Uburusiya.
Abategetsi bo muri Afurika y'Epfo bahakanye ko igihe iyo myitozo yabereye cyari kigamije ubushotoranyi kuko cyahuriranye n'isabukuru y'umwaka umwe y'icyo gitero. Bavuze ko iki gihugu gifite akamenyero ko gukorana imyitozo ya gisirikare nk'iyo n'ibindi bihugu, birimo nk'Ubufaransa n'Amerika.
Mbere, Afurika y'Epfo yarifashe mu itora ryo mu muryango w'abibumbye (ONU/UN) ryo kwamagana icyo gitero. Yananze kwifatanya n'Amerika n'Uburayi mu gufatira ibihano Uburusiya.
Mu gusubiza ikibazo cyari kibajijwe n'umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi John Steenhuisen, Perezida Ramaphosa ku wa kane yabwiye inteko ishingamategeko y'iki gihugu ko ibyavuzwe n'ambasaderi w'Amerika bizasuzumwa.
Perezida Ramaphosa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yasabye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi gutegereza icyo gikorwa kikarangira, yongeraho ko 'bidatinze tuzashobora kubivugaho'.
Mu gihe ibivugwa n'ambasaderi w'Amerika byaba bigaragaye ko ari ukuri, ntibyashegesha gusa kuba Afurika y'Epfo ivuga ko nta ruhande ibogamiyeho, ahubwo bamwe bashobora no kugera kure bakavuga ko iki gihugu ari umufatanyacyaha mu bushotoranyi bukomeje bw'Uburusiya muri Ukraine.
Inzobere mu mubano w'ibihugu yagize iti: 'Niba amasasu y'Afurika y'Epfo asanzwe ku mirambo y'Abanya-Ukraine, ibyo si ibintu twakwifuje kwisangamo'.
Amato y'intambara y'Uburusiya yoherejwe muri Afurika y'Epfo uyu mwaka mu myitozo y'igisirikare kirwanira mu mazi, yari ayobowe n'ubwitwa Admiral Gorshkov, buboneka kuri iyi foto mu kwezi kwa Gashyantare (2).
Amakuru kuri izo ntwaro zivugwa ko zatwawe zihishwe aracyari macye. Ntibizwi niba izo ntwaro zaratanzwe na kompanyi ikora intwaro ya Leta, cyangwa niba izo ntwaro zaratanzwe na kompanyi ikorera muri Afurika y'Epfo. Ariko uko byagenda kose, ibi ntibibonwa neza mu mubano w'Afurika y'Epfo n'amahanga, cyane cyane Amerika, kimwe mu bihugu ikorana na byo ubucuruzi bwinshi.
Nyuma hafi y’icyumweru Konti ya Instagram ya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie itagaragara aho byaketswe ko yaba ari we wayikuheho, yagarutse ku murongo.
Uyu mukobwa usanzwe ukoresha amazina ya @ishimwenaomie5_, mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo urukuta rwe rwa Instagram rwavuyeho.
Benshi batangiye kuvuga ko rwashimuswe nk’uko izindi mbuga nkoranyambaga z’ibyamamare zijya zitwarwa, gusa hari n’andi makuru yavugaga ko ari we wayikuheho cyane ko atifuzaga gutangaza byinshi ariko akemeza ko ikibazo yagize akizi.
Iyi konti akurikirwaho n’abantu ibihumbi 290 yamaze kugaruka ku murongo iragaragara nk’ibisanzwe.
Hagiye hanze amakuru hanze y’uko ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Michael Tesfay nubwo aheruka kubwira ISIMBI ko ayo makuru ari ibihuha.
Minisiteri ya Siporo yagaragaje ko hakenewe miliyoni 25,8 mu bikorwa bya siporo 2023-24 hari icyuho cya miliyoni zirenga 17.
Ibi Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yabigaragarije Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2023 ubwo yari yabatumijeho ku isesengura ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari.
Yagaragarije iyi Komisiyo ko mu mwaka w’imikino wa 2022-23 u Rwanda rwitabiriye amarushanwa atandukanye mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Imikino y’Abafite ubumuga, Tennis, Imikino Olempike, Imikino ya Commonwealth no mu mukino wo gusiganwa ku magare aho hamaze gukoreshwa 91% by’ingengo y’imari yari yasabwe ingana na 4,568,000,000 frw aho bamaze gukoreshamo 3,947,926,342 frw.
U Rwanda rukaba rwarakoresheje 3,797,689,896 frw mu gutegura inama n’amarushanwa yabereye mu Rwanda. Muri rusange ingengo y’imari ivuguruye ya 2022-23 yari 12,009,585,895 Frw ikaba igeze kuri 88% ikoreshwa (10,576,068,448 Frw).
2023-24 MINISPORTS yateganyije ingengo y’imari ingana na 11,505,194,531 Frw ni mu gihe 2024-25 na 2025-26 yasanze hakenewe 11,169,833,685 Frw.
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yagaragarije abadepite ko mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hari ibikorwa bitabonewe ingengo y’imari kandi hakaba harimo icyuho kinini
Yagaragaje ko makipe y’igihugu hazakenerwa 9,625,236, 086 Frw ikaba yaragenewe miliyari 8.6 Frw ni mu gihe ku marushanwa n’inama u Rwanda hakenewe 12,430,000,000 Frw yagenewe miliari 3.83 Frw.
Kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, muri 9 625,236,086 Frw akenewe, hatanzwe 3,749,907,299 Frw mu gihe habura 5,875,328,787 Frw bivuze ko hari ibikorwa byinshi byaburiwe ingengo y’imari.
Munyangaju Aurore yagaragarije abadepite impungenge ku ngengo y’imari MINISPORTS ikeneye
'Imiruho y'ubuzima numva inyoroheye' Bakobwa nimwigire kuri Miss Akaliza Amanda watatse umukunzi we mu buryo bumeze nk'umuvugo.
Miss Akaliza Amanda yatete imitoma umukunzi we uri kwizihiza isabukuru y'amavuko amubwira ko ari we Imana yamuremeye ndetse ko yifuza kumarana na we indi myaka myinshi y'ubuzima bwe.
Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ari kumwe n'umukunzi we ayakurikiza ubutumwa bwuzuyemo imitoma anamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.
Yagize ati 'Isabukuru nziza ku muntu wanjye, unyuzuza neza! Ni ukuri ndashima ko wabayeho nshuti yanjye. Ntakubeshye, igihe Imana yakuremaga yaravuze iti 'uyu mukobwa w'umusazi reka muremere umugabo utuje'.'
Miss Akaliza yakomeje agira ati 'Umpa amahoro, umbera umutuzo mu bihe byanjye bitoroshye, hamwe nawe imitwaro yanjye yose numva itaremereye namba. Imiruho y'ubuzima numva inyoroheye nshoboye kuyiganza. Ntabwo nabona uko ngushimira ko uri wowe, ndifuza indi myaka myinshi ndi kumwe nawe! Ndagukunda mukunzi.'
Bahekeranye nk'ibigori! Mu myambaro isa kandi igaragaza ikimero, abagore bo muri Kigali Boss Babies batangiye kwifotoza mu buryo budasanzwe bumunyerewe ku byamamare by'i Burayi.
Aba bagore bagera kuri 6 bishyize hamwe kugira ngo bafashanye mu kwiteza imbere, bakomeje kugaragaza ko bashoboye muri byose.
Bakiza abantu ntibumvaga impamvu bishyize hamwe aho bari baziko ari agakungu k'abagore gusa baje gusobanura icyabahuje abantu batangira kubumva.
Mu mishinga migari y'iri tsinda hari no gukora Reality Shows zijya ziba ziri ku rwego mpuzamahanga.