Author: webrwanda

  • Pep Guardiola ari kugaragaza ubwoba! Ibyo wam… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari mu Rwanda gusa bategereje uyu mukino, ahubwo ni ku Isi hose. Ni umwe mu mikino ikurikirwa n’abantu benshi cyane kuko bundi abakurikirana umupira w’amaguru bakubwira ko uyu ari umukino wa nyuma wa Champions League waje mbere. 

    Ibi birori bya ruhago biraba uyu munsi saa Tatu z’ijoro kuri sitade ya Manchester City ya Etihad Stadium.

    Umukino ubanza wabaye kuwa Kabiri w’icyumweru gishize ubera kuri sitade ya Real Madrid, Santiago Bernabeu, urebwa n’abantu 63,485.

    Amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1. Umunya-Brazil Vinicius Junior niwe wari wafunguye amazamu ku munota wa 36 ahawe umupira na kabuhariwe w’Umufaransa Eduardo Camavinga. 

    Umubiligi Kevin De Bruyne ukina mu kibuga hagati, yaje kugombora neza cyane atsinda igitego cya Manchester City.

    Pep Guardiola n’abasore be ni bo bahagaze ku gasongero muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse bidatinze bashobora no kwegukana igikombe imikino itararangira. 

    Real Madrid yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne, icyo irwanira ni umwanya wa 2 kuko igikombe cyamaze kwegukanwa n’ikipe ya FC Barcelona. Ubwo bivuze ko Carlo Ancelotti n’abasore be nta kindi kintu bafite cyo kurwanira ubwo imbaraga zabo zose ziraba ziri muri uyu mukino.

    Icyo imibare yerekana

    Ikipe ya Manchester City muri uyu mwaka w’imikino yabaye nziza cyane mu rugo kuko imikino ya Champions League yahakiniye yatsinzemo ibitego 20 yo yinjizwa ibitego 2 gusa. 

    Imibare yerekana uko umukino uheruka wagenze

    Mu mikino 18 iheruka gukina mu marushanwa yose, Man City yatsinzemo imikino 16. Ikipe ya Real Madrid yo mu mikino 4 iheruka ikina n’amakipe yasuye, amakipe yo mu Bwongereza yabashije gutsinda ibitego 13 kandi mu mikino 13 ya Champions League iheruka batsinzwemo umukino umwe gusa.

    Ikindi wamenya ni uko mu mikino 15 ya Champions League ikipe ya Real Madrid iheruka gukina, 13 muri yo niyo yafunguraga amazamu mbere. Urabonako uramutse ugiye kureba imibare buri kipe ifite iyivugira bityo bigakomeza umukino cyane.

    Amakuru yo mu makipe

    Umukinnyi utari bugaragare kuri uyu mukino usanzwe abanza mu kibuga ni Nathan Ake bitewe nuko ari gukiruka imvune kandi akaba atari yamera neza cyane.

    John Stones, Bernardo Silva, Kevin De Bruyne na Jack Grealish ni abakinnyi baraba bagarutse bitewe n’uko ku mukino uheruka wa Manchester City yatsindagamo Everton ibitego 3-0 muri shampiyona ntabwo bari bigeze bagaragara.

    Kuri Real Madrid, myugariro Eder Militao araba yagarutse nyuma yuko adakinnye umukino ubanza bitewe nuko yari yujuje amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina.

    Eduardo Camavinga mu mukino uheruka yari yagize ikibazo cy’imvune bituma ava mu kibuga umukino utarangiye ariko biteganyijwe ko araba ameze neza cyane. Ubwo yagiraga iki kibazo batsindaga Getafe igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona. 

    Undi mukinnyi uraba yagarutse ni myugariro Ferland Mendy nyuma yo kugenda akiruka imvune gake gake.

    Ku munsi w’ejo nibwo abatoza bakoze ikiganiro n’itangazamakuru, maze Pep Guardiola agaragaza icyo abantu bari kwita ubwoba. Aasanzwe amenyereweho guhindura uburyo bw’imikinire abantu batabitekerezaga, ariko ku munsi w’ejo yavuze ko nta kintu agomba guhindura nta gito. 

    Yavuze ko nta gutekereza cyane ari buzane ikindi kandi yatangaje ko ari bukine yugarira aho gusatira cyane.

    Uyu mukino uraza gusifurwa n’umusifuzi ukomeye cyane wasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2022 wahuje u Bufaransa na Argentine. Uyu musifuzi yitwa Szymon Marciniak, akomoka muri Poland. Wibuke kandi ko uyu mukino InyaRwanda iri buwukugezeho Live.

    Abakinnyi 11 ba Manchester City bashobora kubanza mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid bashobora kubanza mu kibuga

    Mu mukino uheruka na Manchester City uko Luka Modric yitwaye 

    Kevin De Bruyne watsinze igitego cyo kwishyura

    Imibare ya Karim Benzema na Erling Haaland muri Champions League y’uyu mwaka

    Imibare ya Kevin De Bruyne mu mukino ubanza na Real Madrid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129458/pep-guardiola-ari-kugaragaza-ubwoba-ibyo-wamenya-mbere-yuko-manchester-city-ihondagurana-n-129458.html

  • IJORO RIHIRE RITEGURWA KARE! #rwanda #RwOT

    IJORO RIHIRE RITEGURWA KARE!

    Aya magambo hari icyo akubwiye? Ubusanzwe ijoro ryawe uryinjiramo ute? Waba ukoresha gusoma igitabo cyangwa se ubundi buryo bugufasha gutegereza ibitotsi? Kwishyiriraho gahunda ya mbere yo kuryama bifite ibyiza byinshi bizanira ubuzima.

    IJORO RIHIRE RITEGURWA KARE!
    Photo by Ganapathy Kumar on Unsplash

    Bimwe mu byiza byo kwimenyereza gahunda ya mbere yo kuryama.

    • Ntabwo urara wigaragura, uhendahenda ibitotsi.
    • Usinzira neza kandi igihe gihagije.
    • Ibitotsi biruhura umubiri, ugasubizwamo intege nyuma y'umunsi w'imihati.
    • Ubyukana imbaduko, umurimo w'umunsi wawe ukaba ntamakemwa.
    • Usibye kubyukana imbaraga kandi, uzaba ufite n'akanyamuneza, bityo urusheho kuryoherwa n'ubuzima.

    Gushyiraho gahunda ya mbere yo kuryama biguha gusinzira neza, bikagira uruhare mu kuringaniza ubuzima bwawe —haba ku mubiri ndetse no mu mutwe. Iyi ni impinduka nto ifite ububasha bwo guhindura ubuzima bwawe.

    Igihe cyose umuntu afite ikibazo cyo gusinzira nabi cyangwa se kubura ibitotsi, bigaragara mu buzima bwe: haba mu mikorere ye cyangwa se mu mibanire ye n'abandi. Igihe wagize ijoro ribi, cyangwa se ukabura ibitotsi, uzabyuka nta gatege, nta mbaduko, uzaba ubihiwe ndetse unahangayitse.

    Ku bana bo, kubura ibitotsi cyangwa se gusinzira nabi bituma barangara mu ishuri, bakadukirwa no gusabayangwa ndetse bakirirwana umunabi no kurakazwa n'ubusa. Iyi niyo mpamvu kubatoza bakiri bato gahunda yo kwimenyereza kwitegura neza ijoro mbere yo kuryama bizababera ingirakamaro uko bagenda bakura.

    Kwitegura ijoro rihire.

    Nk'uko byumvikana mu nteruro, ijoro ryiza ntabwo rishingiye ku bikorwa bya mbere yo kuryama gusa cyangwa se uko wifata ugeze mu cyumba mbere yo kwirambika, ahubwo ni gahunda itangira amasaha menshi mbere y'uko igihe cyo kuryama kigera.

    Muri rusange nta murongo ngenderwaho rusange ugenewe abantu bose bashaka kwitegurira kuryama neza, kuko ubusanzwe ntabwo imibereho yanjye ari yo yawe, cyane cyane ko ingeso zanjye atari zo zawe. Gusa hari ibitekerezo rusange byagufasha kwitegura neza, ijoro rikakubera rehire, ugasinzira neza kandi bihagije, umunsi ukakubera uwo gutsinda, ubuzima bukaryoha. Imyiteguro itangira kare:

    Amasaha y'ikigoroba…

    • Guhera saa kumi, irinde kunywa ikawa n'ibindi bifitanye isano. Ikawa iguma mu mubiri wawe igihe kirekire, ibi bigatuma umara amasaha agera kuri 6 ibitotsi bitaraza. Mu kigwi cy'ikawa ushobora kunywa amata ashyushye.
    • Kunywa amazi ahagije. Umwuma utuma umubiri ucika intege, ndetse iyi mimerere ikaguhatira gukenera ikawa cyangwa se ikindi kinyobwa kirimo ikawa, kuko uba wiyumvisha ko byakongeramo intege. Umuti kuri iki kibazo ni ukunywa amazi ahagije uko umunsi ugenda utambuka.
    • Guhagarika akazi ku gihe bigire akamenyero. Kuri bamwe ibi byakumvikana nk'ibivuguruzanya n'amahame ashishikariza abantu gukora cyane ngo bazamure umusaruro. Nyamara siko bimeze, kuko n'Abanyarwanda bavuze ko 'Bitarya cyirima'. Ni ukuvuga ko gukutiriza cyane atari byo bitanga umusaruro mwiza, kuko ikivamo ni uko unaniza umubiri, maze ejo ukabyukana amavunane, akazi kagapfa, maze ibyo wakoze uyu munsi ejo bikadindira. Amasaha make y'akazi gatunganye, mu mubiri umeze neza aruta amasaha menshi utinda mu kazi kandi unaniwe.

    Iyi ngingo inarushaho kugira agaciro kubera ko muri ibi bihe bya nyuma ya COVID-19, abantu benshi n'ibigo bamaze kumenya ko bishoboka gukorera mu rugo. Ibi rero bishobora kukoshya, ukumva ko ushobora gukora 'igihe cyose'

    Have, sigaho kwangiza ubuzima! Kumara umwanya muremure wumiye imbere ya mudasobwa yawe bigira z'umunaniro w'ako kanya ku mubiri ndetse n'iziterwa na rwa rumuri rusohoka mu bikoresho by'ikoranabuhanga [blue light].

    Niba akazi kawe biteganyijwe ko karangira saa kumi n'imwe, bigire ndakuka ko kuri iyo saha ibikorwa byose birebana n'akazi bihagarara —urugero emails, guhamagara, cyangwa se imbuga ukoreraho akazi.

    Nimugoroba, amasaha 4 mbere yo kujya mu buriri…

    • Kwigenzura ku gukoresha ibinyobwa bisembuye. Mbere na mbere, ibinyobwa bisindisha ntibigomba gufatwa nk'ibifasha gutora agatotsi. Kwimenyereza akarahure cyangwa tubiri tw'inzoga utekereza ko byagufasha gutora agatotsi, usibye no kuba impamvu yo kubura ibitotsi ahubwo ni n'umuryango uganisha ku byago byo gutangira kubatwa na alukolo, icyaba ikibazo gikomeye kuruta kuba igisubizo mu mibereho yawe.
    • Gufata amafunguro byibura amasaha 2 mbere y'igihe uteganyiriza kuryama. Amafunguro agizwe n'ibiryo bikomeye cyangwa se kurya cyane bishobora kugutera gutumba, kugugarwa cyangwa ibindi bibazo by'imikorere mibi y'igifu. Ibi byose bikagira uruhare mu gutuma usinzira nabi  cyangwa ukabura ibitotsi. Niba umenyereye kurya uri hafi kuryama, byaba byiza ukoresheje imbuto, imboga cyangwa utundi tuntu tworoheje.
    • Tunganya aho uba. Ibinto byoroheje nko gutunganya ameza, koza amasahani, gutunganya amarido mu ruganiriro bizaguha kwiyumvamo ko 'ugenzura ahantu hawe'. Kuryama utunganyije mu nzu bituma usinzira uguwe neza, bityo ukabyukana akanyamuneza.
    • Gira igihe wigenera wowe ubwawe. Cyaba igihe cyo gukina n'abana, cyangwa se kureba filimi. Mbese akanya kagufasha kuruhura umubiri n'umutwe nyuma y'igihe cy'umuhati w'akazi. Ariko nanone igihe cyo kwicara imbere ya TV ugomba kucyitondera, kuko akenshi aha niho uzahurira n'ibishuko uganga utangiye kuryagagura ibinyamasukari, kunywa ibisembuye se,…mu gihe uhugiye muri za filimi z'uruhererekane, binarangira zigutwaye igihe cyo kuryama!

    Isaha 1 mbere yo kujya mu gitanda…

    • Kuzibukira ibikoresho by'ikoranabuhanga byibura isaha 1 mbere yo kuryama bigire ihame. Muri iki gihe cy'ikoranabuhanga, ntabwo ari ikintu cyoroshye —ndetse yemwe aha ntitwabura kuvuga ko kitanashoboka kuri bamwe. Ariko kubishobora ni ingirakamaro kuko bigabanya umwanya umara kuri ibi bikoresho n'ingaruka rwa rumuri rwabyo rwihariye [blue light] rugira mu kubangamira ubushobozi bw'ubwonko mu kuringaniza igipimo cy'ibitotsi ndetse no kuvuburwa k'umusemburo wa melatonin. Ibi bigatuma umubiri uguma ukangutse.
    • Gusoma igitabo iminota 6-10. Kumara iminota 6 usoma biruhura umubiri bigafasha imyakura gutuza kurenza kumva umuziki cyangwa gusoma ikirahure cya divayi. Waba uri umusomyi cyangwa se ugerageza kwitoza akamenyero ko gusoma, bizakugirira akamaro.
    • Icyumba gikwiriye kuba gifite umwuka mwiza, ubushyuhe bukwiriye. Hari inyigo z'abahanga zagaragaje ko ahantu hari ubushyuhe buringaniye [65 degrees Fahrenheit = 18 degrees Celsius) ari ho hafasha umuntu gusinzira neza. Ahantu hafutse niho mahitamo meza kurusha ahantu hashyushye.
    • Kwita ku ruhu rwawe mbere yo kuryama. Kwisiga ukinogereza mbere yo kuryama bifasha umubiri kuruhuka muri rusange.

    Inzobere mu by'ubuzima batanga inama ko kwimenyereza isaha idahinduka yo kuryama buri joro bifasha muri iyi gahunda y'ijoro rituje, rihire. Gusinzira neza bizagira uruhare runini mu gutunganya ubuzima bwawe muri rusange. Uko wagerageza kwitegura kose, ugomba no kuryama neza: igitanda, ibiryamirwa,…byose bigomba kuba bitunganye, muri gahunda rusange igamije kuruhura umubiri nyabyo, umusingi w'imikorere inoze, iganisha ku musaruro ufatika.

    Source : https://ishuri.org/ijoro-rihire-ritegurwa-kare/

  • RDC: Inteko yongereye igihe ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru na Ituri #rwanda #RwOT

    Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongereye igihe ubutegetsi bwa gisirikare bumaze imyaka ibiri mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu burasirazuba bw'igihugu.

    Ni icyemezo cyatorewe ku busabe bwa Depite André Katambwe, nk'uko bitangazwa na Radio Okapi y'umuryango w'abibumbye. Nta mpaka zagiwe.

    Radio Okapi isubiramo ibyavuzee na Despite Katambee ko nta mpaka zikwiye kugibwa kuri ubu butegetsi, buzwi nka 'état de siège', kuko imyiteguro y'inama yagutse izasuzuma iby'ubwo butegetsi igeze kure.

    Ariko Francine Muyumba wo mu mutwe wa sena mu nteko ya RDC ni umwe mu bamagana ubu butegetsi.

    Yabajije Minisitiri w'ubutabera Rose Mutombo niba intego za 'état de siège' zaragezweho, kandi niba zitaragezweho impamvu yatuma ikomeza.
    Minisitiri Mutombo yavuze ko nubwo hari ibyo leta yagezeho, imitwe yitwaje intwaro yo muri DR Congo n'iyo mu mahanga ikomeje gukorera muri izo ntara.

    Ati 'Etat de siège' ntabwo yari igamije gukomeza kubaho by'igihe cyose. [Ariko] Kugeza ubu ni bwo buryo bundi bwonyine buhuye n'imiterere y'ibikorwa bya gisirikare bihakorerwa mu guhangana n'ingabo z'abanzi.'

    Imitwe y'inyeshyamba irenga 100, irimo n'umutwe wa M23 uvugwa cyane muri iki gihe, ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Inzobere za ONU zavuze ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n'u Rwanda, ibyo ubutegetsi bw'u Rwanda buhakana.

    The post RDC: Inteko yongereye igihe ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru na Ituri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/17/rdc-inteko-yongereye-igihe-ubutegetsi-bwa-gisirikare-muri-kivu-ya-ruguru-na-ituri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-inteko-yongereye-igihe-ubutegetsi-bwa-gisirikare-muri-kivu-ya-ruguru-na-ituri

  • Muzehe Cristiano Ronaldo yongeye kumwenyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal ndetse na Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, yongeye kumwenyura mu ijoro ryahise ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nyuma yo kwitwara neza agatsinda igitego.

    Mu mukino wahuje ikipe ye ya Al-Nassr yari yagiye gusura ikipe ya Al-Ta'ee, kizigenza Cristiano Ronaldo niwe wafunguye amazamu maze atsinda igitego cya mbere.

    Ni igitego yatsinze kuri penariti yateye neza cyane, ubwo hari ku munota wa 52, ndetse ku munota wa 82 undi mukinnyi wa Al-Nassr ashyiramo ikindi gitego gishimangira intsinzi, biza kurangira Al-Nassr itsinze Al-Ta'ee ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/muzehe-cristiano-ronaldo-yongeye-kumwenyura/

  • Yarongowe mbere ye! Umunyamakuru Martina Abera uvugwa mu rukundo na Christopher, yasabye umuvandimwe we kugira ikintu amukorera ku munsi w'amavuko (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Martina Abera uvugwa mu rukundo na Christopher, yasabye umuvandimwe we kugira ikintu amukorera ku munsi w'amavuko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Martina yifurije isabukurunziza umuvandimwe we, Angel Mutoni wavutse.

    Yifashishije amafoto y'ubukwe bwa Angel, Martina yavuze ko atewe ishemo no kumuhamagara umuvandimwe we ndetse yamwibukije ko azamukunda iteka ryose.

    Nyuma y'ibyo kandi Martina yaje gusaba Angel kumusubiza mu bihe by'ubukwe bwe.

    Source : https://yegob.rw/yarongowe-mbere-ye-umunyamakuru-martina-abera-uvugwa-mu-rukundo-na-christopher-yasabye-umuvandimwe-we-kugira-ikintu-amukorera-ku-munsi-wamavuko-amafoto/

  • Menya impanvu ituma hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore badakurika (abasore batarekura amafaranga) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Menya impanvu ituma hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore badakurika (abasore batarekura amafaranga)

    Akenshi Abakobwa ndetse n'abagore ni abantu bakunze gukunda abasore cyangwa abagabo batunze amafaranga kandi bayatanga, gusa hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore batarekura.

    Iki gihe kigerwamo na buri mukobwa, kuko iki ni igihe umukobwa aba ashaka umubano wanyawo kandi ashaka kubaka, ibyo bigatuma yumva umusore atatagaguza amafaranga ye, ahubwo yayakoresha mu bibyara inyungu.

    Ni nayo mpamvu uzasanga umukobwa ukunda umusore by'ukuri atajya amwaka amafaranga uko yishakiye, kereka nk'iyo yagize ikibazo kiri seriye kandi akenshi iyo yagize ikibazo akakibwira umusore, umusore akibwiriza, ntago ari ngombwa ngo ayamusabe.

    Bityo rero umukobwa ushaka kubaka, akabona utagaguza amafaranga uko wishakiye biramubabaza kabone nubwo yaba ariwe uyaha.

    Kandi iyo ukundana n'umukobwa ugatangira kumumenyereza kumuha ikintu runaka, uwo mubano uba uri mumarembera, kubera ko iyo ukibuze arakurakarira bigatuma ashaka abandi bazajya bakimuha.

    Source : https://yegob.rw/menya-impanvu-ituma-hari-igihe-kigera-abakobwa-bagakunda-abasore-badakurika-abasore-batarekura-amafaranga/

  • Kwirinda biruta kwivuza! Bahavu Jeanette na Aliah Cool bivugwa ko batajya imbizi bahuriye mu ruhame buri wese arinzwe nk’igikomerezwa (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeanette na Aliah Cool bivugwa ko batajya imbizi bahuriye mu ruhame buri wese arinzwe nk'igikomerezwa.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Bahavu Jeanette yashyikirijwe imodoka yatsindiye mu bihembo bya RIMA.

    Mu kujya gufata iyo modoka yaje arinzwe ndetse nk'ibisanzwe Aliah Cool bivugwa ko batajya imbizi nawe yaje acungiwe umutekano.

    Umugabo wa Bahavu Jeanette abajijwe impamvu bazanye ucunga umutekano wa Bahavu yabihakanye avuga ko uwo abantu babonye atari uwari uje gucunga umutekano.

    Fleury Legend yavuze ko uwo abantu babonye yari uwari bubatwaze imodoka imwe kuko bari baje gutwara indi.

    Bahavu na Aliah Cool bose bahakanye amakuru avuga ko batajya imbizi bavuga ko nta kibazo bafitanye.

    Source : https://yegob.rw/kwirinda-biruta-kwivuza-bahavu-jeanette-na-aliah-cool-bivugwa-ko-batajya-imbizi-bahuriye-mu-ruhame-buri-wese-arinzwe-nkigikomerezwa-amafoto/

  • Dore uburyo 6 bwo kubwira umugabo wawe ko umukunda utabivuze mu magambo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore uburyo 6 bwo kubwira umugabo wawe ko umukunda utabivuze mu magambo.

    Hari ibikorwa byinshi wakora bigatuma umugabo wawe abona ko umukunda byanyabyo atari ngombwa ngo ubimubwire mu magambo.

    1.Jya umutega amatwi: muri make jya wemera kuganira nawe igihe cyose ubona abikeneye kandi umwereke ko ibyo avuga byose ubyitayeho.

    2. Jya umugira inama: mu gihe muri kuganira ku kintu runaka ntugatuze ngo umwumve gusa ahubwo jya umwunganira nawe umubwire uko ubyumva, kandi ubimubwire mu ijwi rituje ritamukanga.

    3. Jya wambara mu buryo akunda: igihe cyose mu giye gusohoka ningobwa ko wambara ubundi ukabaza umugabo wawe uko abibona, kuko hari igihe ushobora kwambara, mukagenda mu nzira afite ipfunnye ry'uko wambaye.

    4. Jya umushimira: buri gihe ni ngombwa gushimira umugabo wawe kuko bituma imosiyo ze zizamuka, byaba byiza ukoresheje ijambo 'Thank you mugabo mwiza'.

    5. Jya ugerageza ku mutekera ibiryo akunda kandi biryoshye: igihe cyose uzarwanye ikintu cyatuma umugabo wawe ajya kurya muri resitora cyangwa mu rundi rugo.

    6. Jya umwitaho bishoboka (kumuha care) : ujye umuha care zose uzi zishoboka ku mugabo.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-6-bwo-kubwira-umugabo-wawe-ko-umukunda-utabivuze-mu-magambo/

  • Imana isubiriza mu Kwiheba koko, Umugore yabyaye impanga kandi ashaje benshi bamubwiraga ko yacuze imbyaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana isubiriza mu Kwiheba koko, Umugore yabyaye impanga kandi ashaje

    Byabaye nk'igitangaza ubwo umugore wo muri Nigeria w'imyaka 54 y'amavuko yabyaraga impanga z'abana batatu, nyuma yo kumara imyaka 21 yose ategereje urubyaro ariko yarahebye. Nyuma y'iyo nkuru nziza, yakoresheje imbuga nkoranyambaga, asangiza abandi umunezero yatewe n'uwo mugisha yagize, aho yerekanye amafoto ye atwite ndetse amaze no kubyara izo mpanga ze.

    Nyuma yaho, yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite n'andi amugaragaza ateruye abana be, ndetse na videwo imugaragaza arimo akina n'abana be batatu batangiye gukura. N'ubwo atashyizeho imyirondoro ye, amafoto ye na videwo byahise bikwirakwizwa cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/imana-isubiriza-mu-kwiheba-koko-umugore-yabyaye-impanga-kandi-ashaje-benshi-bamubwiraga-ko-yacuze-imbyaro/

  • Ni Manchester City cyangwa ni Real Madrid: Ya kipe yo mu Butaliyani irarara imenye iyo bizacakirana ku mukino wa nyuma muri Uefa Champions Leuge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, ikigo ya Inter Milan yo mu Butaliyani, yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa Uefa Champions Leuge nyuma yo gutsinda As Milan.

    Uyu mukino warangiye Inter Milan isubiye Milan maze iyitsinda igitego 1-0, ni mu gihe umukino ubanza na none, Inter Milan yari yatsinze Milan ibitego 2-0, ubwo yahise ijya ku mukino wa nyuma ku giteranyo k'itego 3-0.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, hari bumenyekane indi kipe hagati ya Manchester City na Real Madrid iri bugere ku mukino wa nyuma, mu mukino ubanza aya makipe yombi yanganyije igitego 1-1.

    Umukino wo kwishyura uri bubere mu Bwongereza kuri sitade ya Manchester City.

    Source : https://yegob.rw/ni-manchester-city-cyangwa-ni-real-madrid-ya-kipe-yo-mu-butaliyani-irarara-imenye-iyo-bizacakirana-ku-mukino-wa-nyuma-muri-uefa-champions-leuge/