Author: webrwanda

  • Uburanga bwa Yolo The Queen bwashoye amatiku hagati Harmonize n'umuhanzi H (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko umuhanzi w'icyamamare mu muziki w'Akarere k'Ibiyabigari na Afurika Harmonize agaragaje ko yishimira cyane bikomeye Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen kuri ubu ntari kuvuga rumwe n'umuhanzi H Baba bigeze gukorana indirimbo 'Attitude' avuga ko yamutwariye umugore.

    Harmonize arashinjwa na na mugenzi we H Baba uvuga ko yamutwariye umukunzi .Nk'uko uyu muhanzi abitangaza, Harmonize yabonye bwa mbere Yolo The Queen ubwo barimo bakorana 'Attitude' ahita atangira kumutereta.

    H Baba yasabye Harmonize ko atakwivanga mu mubano we na Yolo ariko uyu muhanzi aranga arakomeza.

    H Baba yabitangaje agira ati'Kuva indirimbo 'Attitude' yajya hanze yatangiye kujya amwandikira amwita umugore wabo. Ubwo yatangiraga kubikora, namusabye kurecyeraho akareba ibimureba.'

    H Baba asobanura ko ari we wakundanaga na Yolo, Harmonize akabyivangamo, gusa na none H Baba si ubwa mbera ashoye ibirego nk'ibyo ko uyu muhanzi yamutwaye umukunzi kuko na Frida Kajala yamukuye iwe.

    H Baba yanavuze ko ibyo Harmonize avuga ko yagura inyubako y'agatangaza bitakunda kuko uyu muhanzi ngo nta mafaranga agira ndetse kugeza ubu atuye mu bukode.

    Ati'Gute yavuga ko azagura inyubako mu Rwanda mu gihe aba mu bukode? Abaho ubuzima bw'amabeshyo. Afite ubushobozi bwo kugura inzu mu mahanga akuye hehe kandi bashiki be bandagaye. Kuki atabafasha niba afite amafaranga koko?'

    Mu minsi micye yashize ni bwo Harmonize yatangaje ko akunda Yolo ndetse agiye kwishushanyaho tattoo y'isura y'uyu mukobwa ibintu yanashimangiye mu ndirimbo 'Zanzibar' yakoranye na Bruce Melodie.

    Byinshi mu binyamakuru byahise bitangira kwemeza ko aba bombi bakundana nubwo kugera ubu nta kintu kigaragara Yolo arakora cyemeza ko ari mu rukundo na Harmonize.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-yolo-the-queen-bwashoye-amatiku-hagati-harmonize-n-umuhanzi-h-baba

  • Karongi: Ikorosi rya Kibanda ryahindutse iry'urupfu ku batwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Iri korosi riri ku musozi wa Kibanda uri hejuru y'Ikiyaga cya Kivu. Umuntu uhagaze muri iri korosi aba areba iki kiyaga munsi ye muri metero nke.

    Mu mpanuka zikomeye zabereye muri iri korosi harimo iya Coaster ya sosiyete yitwa Ugusenga Express yahitanye abantu icyenda abandi 17 bagakomereka mu 2019.

    Hari n'indi ya minibisi itwara abagenzi yahabereye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, igahitana abantu batandatu abandi 18 bagakomereka.

    Muri aka gace kandi niho habereye impanuka ikomeye mu 2015, aho Daihatsu yari itwaye abagororwa 12 n'abacungagereza 4, yagonganye na Coaster ya Capital express, igahita ifatwa n'inkongi y'umuriro abantu 7 bari muri Daihatsu bagahita bitaba Imana.

    Uretse izi mpanuka zikomeye, abakoresha uyu muhanda umunsi ku wundi, n'abahatuye bavuga ko hadasiba kubera impanuka z'amakamyo n'amagare bigahitana ubuzima bw'abantu.

    Umwe mu bashoferi batwara imbangukiragutabara z'ibitaro byo mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera muri uku kwezi kwa 5, azi impanuka eshanu zimaze kubera aha hantu atabariyemo iz'amagare.

    Ati 'Impanuka zo kuri Kibanda ziterwa n'uko umuhanda ari muto kandi ari mu ikorosi riri ku manga. Kugira ngo impanuka zihabera zigabanuke byasaba ko umuhanda wagurwa ukaba munini, kuko abanyegare bahapfira kenshi biterwa n'uko amanuka yihuta agahita ahurira mu ikorosi n'imodoka izamuka bagahita bagongana bimutunguye kuko aba atarebaga imbere ye'.

    Hakizimana Esdras, utuye hafi y'ikorosi rya Kibanda yavuze ko nyuma y'aho uyu muhanda ushyizwemo kaburimbo impanuka zihabera ziyongereye.

    Umukozi wa RTDA ushinzwe iterambere ry'imihanda, Hadelin Verjus, yabwiye IGIHE ko iyo basesenguye basanga impanuka zibera aha Kibanda ahanini ziterwa n'uburangare bw'abayobozi b'ibinyabiziga kurusha uko zigirwamo uruhare n'umuhanda.

    Ati 'Ubugari bw'umuhanda kuri Kibanda ntabwo ari buto, ikindi imirongo yo hagati n'iyo ku ruhande iragaragara neza, kuba hari amakorosi, si ho honyine bitewe n'imiterere y'imisozi yo mu gihugu cyacu ahantu henshi hari amakorosi'.

    Hadelin yavuze ko hari impamvu nyinshi zitera abashoferi kugenda nabi mu muhanda zirimo kudasinzira amasaha ahagije nijoro, ubusinzi no kuba umushoferi yaba yandikiwe konterevasiyo iriho amafaranga menshi asanganywe ibibazo by'ubukene.

    Aha niho ahera asaba abakoresha kujya baha abashoferi umwanya uhagije wo kuruhuka kuko mu mpanuka zihabera harimo iziterwa n'umunaniro ukabije utera abashoferi gusinzira batwaye imodoka.

    Gusa yavuze ko RTDA igiye gushyira ibyapa biburira abashoferi ku kugabanya umuvuduko mu ikorosi rya Kibanda no mu makorosi aribanziriza.

    Ati 'Ikindi tuzakora ni ugushyiraho utugarurarumuri n'ibyuma bitangira imodoka bigatuma itarenga umuhanda. Ikintu cy'ingenzi dusaba abakoresha uyu muhanda ni ukwirinda umuvuduko ukabije kuko nk'umunyonzi yirukaga agakubita icyo cyuma n'ubundi ntiyarokoka iyo mpanuka'.

    Mu 2019, Imodoka ya Ugusenga Express yakoreye impanuka ahitwa Kibanda ihitana abantu icyenda abandi 17 barakomereka

    Ubwo Coaster ya Sosiyete yitwa Ugusenga yakoreraga impabuka kuri Kibanda hitabajwe kajugujugu ya gisirikare mu kugeza abakomeretse kwa muganga

    Ikorosi rya Kibanda rikunze gutwara ubuzima bw’abantu rigiye kongerwamo ubwirinzi bw’impanuka

    Imodoka zikoreye impanuka ahitwa Kibanda zirenga umuhanda zikamanuka ku manga

    Impanuka ikomeye iheruka kubera ahitwa Kibanda yahitanye abantu batandatu abandi 18 barakomereka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ikorosi-rya-kibanda-ryahindutse-iry-urupfu-ku-batwara-ibinyabiziga

  • Amerika iratangaza ingamba nshya zo kubangamira Burusiya mu nama ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amerika ivuga ko ingamba nshya zigamije kuzahaza “ubushobozi bwo mu ntambara” bw'Uburusiya muri Ukraine.

    Zirimo nko gutuma ibigo 70 bitabona ibicuruzwa byoherejwe bivuye muri Amerika n'ibindi bihano 300 ku bandi bantu cyangwa ibigo.

    Intambara yo muri Ukraine, ubu igeze mu kwezi kwayo kwa 15, ni yo ngingo nkuru iri kuri gahunda y'iyi nama.

    Ibihugu bitaramagana ku mugaragaro Uburusiya — nk'umushyitsi w'inyongera muri iri tsinda ari we Ubuhinde — bishobora kotswa igitutu ngo bigire icyo bikora.

    Ubuhinde bwanze kwinjira muri gahunda y'ibihano y'ibihugu byo mu burengerazuba ku bicuruzwa biva mu Burusiya.

    Kugeza ubu, umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) hamwe n'Ubwongereza byasobanuye ko bizahashya amabuye y'agaciro ya diyama y'Uburusiya.

    Umuvugizi wa leta y'Amerika yabwiye ibitangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ko Amerika yiteze ko ibihugu byose byo muri G7 bitangaza ibihano bishya ku Burusiya mu mpera y'iki cyumweru.

    Itsinda rya G7 rigizwe na Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza n'Amerika, hakiyongeraho EU nk'”umunyamuryango utabarwa”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amerika-iratangaza-ingamba-nshya-zo-kubangamira-burusiya-mu-nama-ya-g7

  • Sunrise FC yatemberejwe ibyiza bya Nyagatare, yemererwa akayabo ngo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Sunrise FC batambagijwe bimwe mu bice bitandukanye birimo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ikiraro kinyura hejuru y'Umuvumba giherutse kuhuzura n'Agasantere ka Ryabega.

    Nyuma y'uru rugendo, Visi Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyakozwe mu gufata neza no gutegura ikipe ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sports ku Cyumweru, tariki ya 21 Gicurasi 2023, ubwo azaba akina Umunsi wa 29 wa Shampiyona.

    Ikipe ya Sunrise FC imaze icyumweru iri mu mwiherero aho abakinnyi bambuwe telefoni mu kubafasha kwitegura neza umukino.
    Andi makuru ava muri iyi kipe n'uko ngo ubuyobozi bwabemereye prime y'amafaranga abarirwa mu bihumbi 350.000FRW kuri buri mukinnyi mu gihe baba batesheje Kiyovu sport amanota yatuma itakaza ikizere mu rugendo rwo gutwara igikombe ihanganiyemo na APR FC .

    Nyuma yo gusura umupaka bakase mu muhanda mushya wa kaburimbo wakozwe ugenda ukagera mu Mujyi wa Nyagatare ari nako bareba imirambi irimo inzuri nyinshi muri aka gace.

    Aba bakinnyi bagaragaye hari aho bameze nk'abari kuragira inka nziza cyane ko aka gace kazwiho cyane gukorerwamo ubworozi.

    Uretse ibi bice banasuye ikiraro kinyura hejuru y'Umuvumba giherutse gutahwa aho gihuza utugari tubiri two mu Murenge wa Rwempasha, kikaba kireshya na metero 60 aho cyuzuye gitwaye miliyoni 106 Frw.



    Sunrise FC izakira Kiyovu Sports ku Cyumweru saa Cyenda mu mukino uzabera kuri Stade ya Nyagatare. Iyi kipe yo mu Burasirazuba iri ku mwanya wa 11 n'amanota 31 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 60.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sunrise-fc-yatemberejwe-ibyiza-bya-nyagatare-yemererwa-akayabo-ngo-izatsinde

  • Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z'umutekano zirimo Ingabo z'Igihugu (RDF), Polisi y'u Rwanda (RNP) n'Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS), nk'uko ubutumwa bwashyize kuri konti ya Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bubigaragaza.

    Ntabwo hatangajwe by'umwihariko ingingo z'ingenzi zaganiriwe, icyakora iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ruri kwakira inama ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

    Ibaye kandi mu gihe akarere u Rwanda ruherereyemo karimo ibibazo by'umutekano nko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana n'ingabo za Leta (FARDC).

    Raporo za Loni zagiye zigaragaza ko mu guhangana n'imitwe nka M23, FARDC yifashishije FDLR, umutwe washinzwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ufite intego zo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura (iburyo) na Minisitiri w’Umutekano, Gen Maj Albert Murasira

    Muri ibi biganiro hagarutswe ku ruhare rw’umutekano mu kugera ku ntego nkuru igihugu cyihaye

    Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano bari bitabiriye ibi biganiro

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-abayobozi-bakuru-mu-nzego-z-umutekano

  • “Bararye bari menge” Abakoresha Perimis baguze mu bihugu nka Uganda na Congo kababayeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Bararye bari menge' Abakoresha Perimis baguze mu bihugu nka Uganda na Congo kababayeho

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko urwego avugira rugiye gukora umukwabu wo gushakisha Abanyarwanda bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z'inyamahanga by'umwihariko abo bikekwa ko baba baraziguze mu bihugu bituranyi.

    Inkuru z'Abanyarwanda bajya kugura 'Permis' mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo ari nshya, gusa Polisi ivuga ko na yo ibizi kandi yiteguye guhangana nabyo.

    CP Kabera yavuze ko muri Laboratwari y'Igihugu y'Ibimenyetso bya Gihanga hari uburyo bwo gupima za 'Permis' kugira ngo bimenyekane ko ari inkorano cyane ko bafite amakuru y'ibihugu byose.

    CP Kabera avuga ko amategeko ateganya igihe abantu bagomba kumarana uruhushya rwo gutwara rwo mu mahanga, akaba yajya kuruhinduza. Gusa ngo abaguze iz'impimbano bararye bari menge.

    Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://yegob.rw/bararye-bari-menge-abakoresha-perimis-baguze-mu-bihugu-nka-uganda-na-congo-kababayeho/

  • Yavugaga atari yabona! Umuhanzi Harmonize yatitijwe n’umurengera w’amafaranga yaciwe ubwo yihaga gukorera muri Amerika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize yatitijwe n'umurengera w'amafaranga yaciwe ubwo yihaga gukorera muri Amerika.

    Umuhanzi Harmonize uri mu bahetse umuziki w'Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba, yatewe ubwoba n'igiciro cyo gufata no gutunganyiriza amashusho y'indirimbo.

    Konde Boy abinyujije kuri Instagram yavuze ko ari ubwa mbere yari aciwe amafaranga angana atyo, ibintu bigaragaza ko igiciro gikubye inshuro nyinshi icyo muri aka Karere akoreramo umuziki.

    Ati'Ni ubwa mbere nshoye miliyoni zirenga 160frw, [Angana n'ibihumbi $150] ku mashusho y'indirimbo '

    Harmonize atangaje ibi nyuma yo gutambutsa amashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga ari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Spice wo muri Jamaica yitwa 'Miss Bantu, iri kuri alubumu aherutse gusohora yise 'Made for us'

    Uyu muhanzi ari gufatira amashusho y'indirimbo muri LetaZunze Ubumwe z'Amerika nyuma y'iminsi mike yerekejeyo muri gahunda z'ibitaramo bizenguruka isi yise 'Single Boy world Tour'

    Source : https://yegob.rw/yavugaga-atari-yabona-umuhanzi-harmonize-yatitijwe-numurengera-wamafaranga-yaciwe-ubwo-yihaga-gukorera-muri-amerika/

  • Biteye ubwoba: Mu Rwanda abantu basaga 600 bahitanywe n’impanuka abandi ibihumbi 4 barakomereka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda iratangaza ko abantu basaga 600 bahitanywe n'impanuka zo mu muhanda umwaka ushize wa 2022, na ho abasaga ibihumbi bine barakomereka.

    Ubuyobozi bwa Polisi y'igihugu buvuga ko bugiye kongera ubukanguramba ku mikoreshereze y'umuhanda no gukaza ibihano ku bica amategeko y'umuhanda.

    Byatumye Police y'u Rwanda ishami ryo mu muhanda, igiye kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga 'Pelime' zatangiwe hanze y'u Rwanda maze zifatirwe.

    Ndetse kandi hagiye kongerwa camera zo mu muhanda kugira ngo harebwe ko impanuka zo mu muhanda zagabanuka.

    Source : https://yegob.rw/biteye-ubwoba-mu-rwanda-abantu-basaga-600-bahitanywe-nimpanuka-abandi-ibihumbi-4-barakomereka/

  • Ikidomange cya Papa Sava! Mama Sava yongeye kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga mu gakanzu kagaragaza intege ze – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filimi nyarwanda wamamaye nka Mama Sava, nyuma yo gutandukana n'umukunzi we Alpha w'umunyamakuru kuri Yongwe TV bikavugwa cyane mu itangazamakuru, Mama Sava yongeye kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga mu gakanzu keza kagaragaza imiterere ye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mama Sava yasangije abamukurikira amafoto ye atandukanye yiyambariye agakanzu.

    AMAFOTO:

    Source : https://yegob.rw/ikidomange-cya-papa-sava-mama-sava-yongeye-kwigaragaza-ku-mbuga-nkoranyambaga-mu-gakanzu-kagaragaza-intege-ze-amafoto/

  • “Ndaryoshye kandi ndabizi ikindi ndakunzwe” Umuhanzikazi Tabz yatangaje ahantu aryoshye cyane kurusha ahandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tabz uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda yatangaje ahantu aryoshye cyane kurusha ahandi ndetse n'ahantu abishye.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Yago kuri YouTube channel ye yitwa Yago Tv Show umuhanzikazi Tabz yatangaje ko ari mwiza cyane kandi aryoshye cyane kurubyiniro (stage) iyo ari gususurutsa imbaga y'abantu mbese abagezeho ibihangano bye byiza mu ijwi ryiza afite.

    Uyu muhanzikazi kandi yatangaje ko igihe ushubora kumubona yabishye ari gihe afashe umuntu ari kumubeshya ngo icyo gihe nta mikino abafite kuko abayabishye cyane ariko avuga ko ubundi mu buzima busanzwe aryoshye kandi cyane.

    Source : https://yegob.rw/ndaryoshye-kandi-ndabizi-ikindi-ndakunzwe-umuhanzikazi-tabz-yatangaje-ahantu-aryoshye-kurusha-ahandi/