Author: webrwanda

  • Imodoka yihutaga yagonze abantu 4 bo mu muryango umwe bahita bahasiga ubuzima(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka yihutaga yagonze abantu 4 bo mu muryango umwe bahita bahasiga ubuzima(Amafoto)

    Umushoferi w'imodoka yagonze abantu bane bo mu muryango umwe bahita bitaba Imana, byabereye muri Jigawa ho muri Nigeria.

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki ya 22 Gicurasi 2023, ubwo imodoka yagongaga moto yari itwaye abahitanywe n'iyi mpanuka.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yihutaga-yagonze-abantu-4-bo-mu-muryango-umwe-bahita-bahasiga-ubuzimaamafoto/

  • Rubanda ni bo biyica: Mu itabi haba harimo inyo zigenda n’ubwo benshi batari babizi (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rubanda ni bo biyica: Mu itabi haba harimo inyo zigenda n'ubwo benshi batari babizi (Videwo)

    Benshi mu banywa itabi babitangira bumva ko ari imikono gusa hari igihe kigera iryo tabi ukaba utashobora ku ryikuraho kuko muri ryo riba ryifitemo ikinyabutabire kitwa 'nikotine' gituma umuntu aba imbata yaryo.

    Usibye ibyo iyo abaganga bakoresheje icyitwa Microscope gushobora ku bona ibitaboneshwa ijisho mu itabi hasangwamo udusimba duto tumeze nk'inyo na two dukora nkuburozi.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/rubanda-ni-bo-biyica-mu-itabi-haba-harimo-inyo-zigenda-nubwo-benshi-batari-babizi-videwo/

  • Ibanga ni siporo: Farida Kajara imiterere ye myiza ayikomora muri siporo ahoramo – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideri akaba nk'umukinnyi wa filime wubatse izina muri Tanzania ndetse no muri Africa y'Iburasirazuba, Farida Kajara, imyitozo akora niryo banga rituma agira imiterere myiza.

    Uyu mubyeyi w'umwana umwe, akunze gugaragara arimo akora siporo ari kumwe n'umutoza we umufasha mu gukora imyitozo ngororamubiri.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/ibanga-ni-siporo-farida-kajara-imiterere-ye-myiza-ayikomora-muri-siporo-ahoramo-videwo/

  • Umunyarwanda uhanzwe amaso na benshi ukinira ku mugabane w’iburayi yatwaye igihembo gikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda uhanzwe amaso na benshi ukinira ku mugabane w'iburayi yatwaye igihembo gikomeye

    Mike Trésor Ndayishimiye w'imyaka 23 yatowe nk'umukinnyi mwiza muri shampiyona y'u Bubiligi mu mwaka w'imikino 2022/23.

    Mike Trésor Ndayishimiye ukinira ikipe ya Genk ikina icyiciro cya mbere mu Bubiligi, niwe waraye yegukanye igihembo cya Ebony Shoe, gihabwa umukinnyi mwiza muri shampiyona y'u Bubiligi ariko ukomoka muri Afurika.

    Iki gihembo cyatanzwe mu ijoro ryatambutse aho Mike Trésor Ndayishimiye yari ahanganye n'abakinnyi barimo Joseph Paintsil ukomoka muri Ghana El Khannouss ukomoka muri  Morocco, Victor Boniface na Gift Orban bose bakomoka muri Nigeria.

    Mike Trésor Ndayishimiye yegukanye iki gihembo ngarukamwaka, nyuma yo gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Shampiyona y'u Bubiligi, utanze imipira ivamo ibitego,  igera kuri 23, ndetse akaba yaratsinze n'ibitego bigera ku munani.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-uhanzwe-amaso-na-benshi-ukinira-ku-mugabane-wiburayi-yatwaye-igihembo-gikomeye/

  • Polisi yatangije ubukangurambaga ku mikoreshereze y'imihanda ifite ibice bitatu na bibiri #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda, yatangiye ubukangurambaga ku mikoreshereze inoze y'imihanda mishya yagutse ifite ibice bitatu na bibiri mu mujyi wa Kigali, nyuma yuko bigaragaye ko abenshi bakoreramo amakosa aganisha ku mpanuka n'umuvundo w'ibinyabiziga.

    Mu mujyi wa Kigali hakomeje kubakwa imihanda mishya yubatswe mu buryo bwagutse mu bigaragara ishobora kugabanya umuvundo w'ibinyabiziga mu muhanda. Icyakora mu masaha ya mugitondo na nimugoroba usanga hari ibice usanga byibasiwe n'uyu muvundo uzwi nka Ambutiage.

    Mu mboni za Polisi y'u Rwanda basanga mu biwutera harimo n'imikoreshereze mibi y'umuhanda, aho usanga abatwara ibinyabiziga bagendanira nabi bakananyura ahatemewe bagafunga umuhanda nkuko bisobanurwa na CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda.

    Ati 'Amategeko agenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo adusaba ko buri gihe tugendera iburyo bw'umuhanda. N'ukuvuga ko imodoka zigomba kugendera ku gice kibanza, igice gikuriyeho gikoreshwa n'imodoka ishaka kunyura ku iyirimbere kandi nabwo igahita igaruka ku gice cya mbere, naho igice cya gatatu (first lane) gikoreshwa n'imodoka zihuta ariko zamara kurenga zikagaruka ku gice cy'iburyo. Abantu rero ntabwo babikora, ugasanga barimana inzira, harimo n'akajagari.'

    Bamwe mu batwara ibinyabiziga twaganiriye bavuga ko iyi mihanda ari mishya abenshi batazi n'uburyo bwemewe bwo kuyigendamo, bityo ko hakenewe ubukangurambaga bwinshi kugira ngo abashoferi birinde ayo makosa kuko bamwe batangiye guhanwa.

    Umwe yagize ati 'Mu byukuri ntabwo narimbizi, nabimenye banyandikiye. Iyi mihanda y'icyerekezo kimwe ifite ibice bitandukanye rero ni mishyashya abantu bazi ko unyura aho ubonye.'

    Undi ati 'Ubukangurambaga ni ngombwa, kugira ngo buri wese akurikize uko agomba kugenda mu muhanda.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko batangiye ubukangurambaga ku mikoreshereze inoze y'iyi mihanda kugira ngo abatwara ibinyabiziga bakurikize amategeko y'umuhanda ariko nanone ngo utazabyubahiriza azahanwa hakurikijwe amategeko.

    Yagize ati 'Turabwira abakoresha umuhanda nabi ko bagomba kubireka, turaza kujya tubahagarika mu muhanda tubacyerereze tubigisha ibi. Ntibatabyumva turabahana ku buryo bukomeye.'

    Polisi y'u Rwanda itangaza ko mu mpanuka 9,400 zabaye umwaka ushize wa 2022, abantu basaga 600 bahitanywe nazo,  na ho abasaga ibihumbi bine barakomereka.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Polisi yatangije ubukangurambaga ku mikoreshereze y'imihanda ifite ibice bitatu na bibiri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/23/polisi-yatangije-ubukangurambaga-ku-mikoreshereze-yimihanda-ifite-ibice-bitatu-na-bibiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=polisi-yatangije-ubukangurambaga-ku-mikoreshereze-yimihanda-ifite-ibice-bitatu-na-bibiri

  • Biravugwa ko hari umutwe waturutse muri Ukraine uri kurwanya Leta (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko umutwe witwaje intwaro wambukiye muri icyo gihugu uvuye muri Ukraine unyuze mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya kandi ko gukozanyaho kwahabereye hari abantu bagukomerekeyemo.

    Guverineri w'ako karere Vyacheslav Gladkov yavuze ko abasirikare b'Uburusiya barimo gushakisha “abononnyi” (konona) yavuze ko bateye akarere ka Grayvoronsky banyuze ku mupaka.

    Umuvugizi wa Vladimir Putin yavuze ko uyu Perezida w'Uburusiya yabimenyeshejwe.

    Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo ndetse yavuze ko Abarusiya bo mu mitwe ibiri yitwara gisirikare ari bo bagabye icyo gitero.

    Amakuru ducyesha itsinda rya BBC Verify rishinzwe inkuru z'icukumbura, yagenzuye amashusho yavuye mu karere ka Belgorod yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa mbere.

    Kugeza ubu, iryo tsinda ryabonye videwo isa nk'ifatiwe mu ndege nto itarimo umupilote (drone), videwo irimo imodoka nyinshi z'intambara, rivuga ko yafatiwe hafi ya bariyeri yo ku mupaka wo mu majyepfo ya Belgorod.

    Ikindi, BBC Verify yashoboye kumenya ko amashusho agaragaza za kajugujugu ari aya za kajugujugu zikorera muri ako karere.

    Ayo mashusho ni aya vuba aha, ariko biragoye kuvuga neza neza ugendeye kuri izo videwo uko ibintu byagiye bikurikirana mu buryo bwa nyabwo.

    Ukraine yavuze ko abihishe inyuma y'iki gikorwa kirimo kuba ari abo mu matsinda yitwa Liberty of Russia Legion na Russian Volunteer Corps (RVC).

    Umutwe wa Liberty of Russia Legion — umutwe witwara gisirikare w'Abarusiya ufite icyicaro muri Ukraine, uvuga ko ukorera imbere mu Burusiya ngo uhirike Perezida Vladimir Putin — ku wa mbere watangaje kuri Twitter ko “wabohoye byuzuye” umujyi wa Kozinka wo ku mupaka. Wavuze ko amatsinda yawo agenda imbere yageze mu mujyi wa Grayvoron, hirya kure mu burasirazuba.

    Ariko Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida Putin, yabwiye ibiro ntaramakuru bitandukanye byo mu Burusiya ko harimo gukorwa ibikorwa byo gukuraho umutwe w'abononnyi, anavuga ko intego yawo ari ugutuma abantu badahanga amaso ibibera mu mujyi wa Bakhmut wo mu burasirazuba bwa Ukraine — aho itsinda Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya rivuga ko ryawigaruriye nyuma y'amezi ashize y'imirwano ikaze muri uwo mujyi yamenetsemo amaraso menshi.

    Peskov yagize ati: “Turumva neza intego y'ubwononnyi nk'ubu — kuyobya abantu ntibarangamire mu cyerekezo cya Bakhmut, kugabanya ingaruka yo mu rwego rwa politiki yo gutakaza Artyomovsk [Bakhmut] ku ruhande rwa Ukraine”.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/biravugwa-ko-hari-umutwe-waturutse-muri-ukraine-uri-kurwanya-leta-y-uburusiya

  • Inkuru ya kababaro! Umugabo n'umugore bapfiriye rimwe bamaze icyumweru (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abageni bapfuye baguye mu mpanuka y'imodoka nyuma y'icyumweru kimwe bakoze ubukwe, ubwo bari bavuye gushyingura se w'umugabo, bikaba byarabereye ahitwa Chongwe muri Zambia.

    Ni umugabo witwa Blessings Maxwell Michael Banda n'umugore we, bapfuye baguye mu mpanuka y'imodoka ubwo bari bageze ku kiraro cy'ahitwa Nyangwena muri Chongwe.

    Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru 'Smart Eagles' cy'aho muri Zambia, 'Blessings, umuhanga mu by'ikoranabuhanga wakoreraga ikigo cya ZESCO, yari avuye mu Ntara y'Uburasirazuba aho yari yagiye we n'umugore we, nyuma yo gupfusha umuntu wo mu muryango'.

    Bivugwa ko Blessings Banda yari yagiye mu Ntara agiye gushyingura Papa we, nyuma we n'umugore bataha ntibyabakundira kugera mu rugo rwabo, kuko baguye muri iyo mpanuka ikomeye bakoze.

    Nyakwigendera Blessings Banda, ngo ni we wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla, yakoze impanuka, ikangirika cyane nk'uko byagaragaye mu mafoto.

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye iyo nkuru, bohereje ubutumwa bw'akababaro, bavuga uko babajwe n'urupfu rw'abo bageni.

    Uwitwa Epilious Kasonde Kaunda, yanditse agira ati 'Yagiye gushyingura Papa we, na we ahita amukurikira. Imana yakire roho z'abana bayo'.

    Dorothy Mambwe we yanditse agira ati 'Kubera iki hari abantu bumva batishimye iyo abandi bana banezerewe? Ibi birababaje, ndihanganisha imiryango yombi. Abantu bagomba kwiga kwishimira abandi, Imana nawe yaguha umugisha'.

    Catherine Kirui we yagize ati 'Birababaje cyane ni ukuri! Ndihanganisha umuryango wabo, Imana ibakire kandi ibahe amahoro arenze ubwenge bw'abantu'.

    Naho uwitwa Kimima Chanda Chileshewe yagize ati 'Ibi bintu biteye agahinda, no kuri twe tutari tubazi, ndibaza uko imiryango yabo imerewe. Imana ibafashe. Roho za ba nyakwigendera ziruhukire mu mahoro iteka'.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/inkuru-ya-kababaro-umugabo-n-umugore-bapfiriye-rimwe-bamaze-icyumweru

  • RDC:Perezida Tshisekedi yasuye abahohotewe n'igipolisi cye mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo hari hateganyijwe imyigaragambyo yagombaga gguhuriramo abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC ndetse n'ababashyigikiye.

    Ni imyigaragambyo yari yitabiriwe n'abanyapolitiki barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Denis Sesanga cyo kimwe na Matata Ponyo bose bo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kinshasa bwari bwatanze uburenganzira bw'uko iyi myigarambyo iba, gusa kuva mu masaha y'igitondo cyo ku wa Gatandatu abashinzwe umutekano barimo Polisi ndetse n'abasirikare bari bagose uduce dutandukanye mu rwego rwo kuyiburizamo.

    Umunsi wose Polisi yiriwe ikomagurana n'abashakaga kwigaragambya yifashishije ibiboko, ibyuka biryana mu maso ndetse n'amasasu; ibyatumye abatari bake babikomerekeramo.

    Aba bakomeretse bakirwariye kwa muganga ni bo Tshisekedi yasuye mu bitaro kuri uyu wa Mbere.

    Mu bo yasuye harimo n'umwana witwa Roger Masasu wagaragaye mu mashusho ahondagurwa ndetse anicwa urubozo n'abapolisi ba Congo.

    Tshisekedi yagiye kwihanganisha bariya baturage mu gihe abatavuga rumwe na we bamushinja kuba nyirabayazana wa ruriya rugomo bakorewe bo n'abayoboke babo.

    Guverinoma ya Congo yatangaje ko uretse abaturage bakomeretse hari n'abaplisi 26 bakomerekeye muri iriya myigaragambyo, barimo batatu bakomeretse mu buryo bukomeye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-perezida-tshisekedi-yasuye-abahohotewe-n-igipolisi-cye-mu-myigaragambyo

  • B-Threy n'umukunzi we Keza bari kwitegura imfura yabo nyuma y'amezi 3 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'Umuraperi B-Threy n'Umufasha we Keza Naillah bari kwitegura kwibaruka imfura yabo, nyuma y'iminsi 73 bashyingiranywe mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

    Mu mashusho Keza Naillah yatambukije ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atwite inda nkuru, arenzaho amagambo agaragaza ko yishimiye kuba agiye kwibaruka imfura.

    Keza yatambukije aya mashusho agaragaza ko atwite inda nkuru, nyuma y'iminsi mike atangaje ko B-Threy yamubereye umubyeyi wa kabiri, inshuti ye magara, akaba n'ingabo imukingira.

    B-Threy aherutse kwifashisha umufasha we mu mashusho y'ndirimbo nshya yise 'Nakwica' yakoze akubutse mu rugendo ruzenguruka ibihugu birimo Kenya, yaherekejemo inzu y'imideri ya Moshions.

    Tariki 11 Werurwe 2023 ni bwo umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy yarongoye Keza Nailla bari bamaze igihe mu rukundo.

    Amafoto agaragaza Keza Naillah [Umufasha wa B Threy] atwite inda inkuru

    B Threy yashyingiranywe na Keza Naillah tariki 11 Werurwe 2023, mu muhango wabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/b-threy-n-umukunzi-we-keza-bari-kwitegura-imfura-yabo-nyuma-y-amezi-3

  • Tanzania bamwe mu babyaza bakurikirnyweho kugurisha ibice by'imibiri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Izi mpinja zavutse ari impanga ariko ku bw'amahirwe make ziza gupfa zikivuka. Abo babyaza bahise bazikuramo bimwe mu bice by'imibiri ngo babigurishe.

    Hashyizweho komite idasanzwe ikora iperereza kuri icyo kibazo isanga ni ko byagenze.

    Umubyeyi w'izo mpinja yavuze ko yasanze amaso yazo yakuwemo ndetse n'uruhu rwo mu maso rwashishuwe.

    Komiseri wo mu gace ka Tabora, Batilda Buriani, yatangaje ko abo baganga bahise bahagarikwa mu mirimo kandi bagatabwa muri yombi.

    Buriani yavuze ko ibyo bice abo baganga bashakaga kubigurisha n'abapfumu ngo babyifashishe mu migenzo gakondo.

    Nubwo abana bapfuye bakivuka, raporo y'iperereza igaragaza ko bazize kutitabwaho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/tanzania-bamwe-mu-babyaza-bakurikirnyweho-kugurisha-ibice-by-imibiri-y-impinja