Author: webrwanda

  • Bakodesheje akageretse! APR FC yaraye yigaruriye umugi wa Kigali mu modoka amaso yawe atari yabona kugeza no ku bamotari bakoraga udukoryo nk’utwo muri Filime (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yaraye yigaruriye umugi wa Kigali mu modoka amaso yawe atari yabona kugeza no ku bamotari bakoraga udukoryo nk'utwo muri Filime.

    APR FC yaraye ikoze akarasisi ko kwerekana Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku Cyumweru.

    Iki gikombe yacyegukanye itsinze Gorilla FC ibitego 2-1, ni maze ihita izenguruka mu Mujyi wa Kigali isoreza i Shyorongi.

    Uru rugendo rwatangiriye kuri Kigali Pelé Stadium rukomereza i Nyamirambo kuri 40, baca mu Biryogo bakomereza ku Gitega, bazamukira kuri 'Feux Rouge' baca ahazwi nko ku Itorero Inkuru Nziza aba ariho bakatira bagana ku Isoko rya Nyarugenge, bakomereza mu mujyi rwagati bakatira kuri Kigali City Tower, bakata rimwe bagaruka kuri City Plaza, ari naho bakatiye basubira kuri City Tower.Bamanutse bagana kuri CHIC, bakomereza kuri Yamaha, i Nyabugogo, Giti cy'Inyoni, bakomereza i Shyorongi ku icumbi ry'ikipe aho baruhukiye.

    Abafana bageze kuri hoteli y'ikipe barataha.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/bakodesheje-akageretse-apr-fc-yaraye-yigaruriye-umugi-wa-kigali-mu-modoka-amaso-yawe-atari-yabona-kugeza-no-ku-bamotari-bakoraga-udukoryo-nkutwo-muri-filime-amafoto/

  • Igikombe yagituye Mama we! Ubwo APR FC yegukanaga igikombe Mugisha Bonheur yagaragaje umwenda w’imbere wari wanditseho amagambo azirikana Mama we witabye Imana – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo ikipe ya APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 21, Mugisha Bonheur bakunze kwita Casemiro ukina hagati muri iyi kipe, igikombe yagituye Mama we witabye Imana umwaka ushize.

    Ku mwenda w'imbere 'isengeri' yari yambaye hari handitseho amagambo agira ati ' Mama ndizera ko undeba kandi unyumva aho uri mu Ijuru, nizereko ndi kuguhesha oshema!'

    Source : https://yegob.rw/igikombe-yagituye-mama-we-ubwo-apr-fc-yegukanaga-igikombe-mugisha-bonheur-yagaragaje-umwenda-wimbere-wari-wanditseho-amagambo-azirikana-mama-we-witabye-imana-ifoto/

  • “Agitindaho cyane iyo ari muri dushe” Shaddy Boo yavuze ibintu abanza gukora mbere yo kujya koga ndetse anavuga igice atindaho cyane iyo ari koga (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia wamamaye ku mazina ya Shaddy Boo, yabajwijwe bimwe mu bibazo by'amatsiko akora mbere ndetse no mu gihe ari koga muri dushe.

    Ubwo yabazwaga ibyo akora mbere yo kujya muri dushe, Shaddy Boo yavuze ko abanza gukuramo imyenda, akanywa amazi, ubundi akireba mu ndorerwamo.

    Abajijwe igice cy'umubiri we atindaho cyane iyo ari koga, Shaddy Boo yasubije ko ari amaguru ye.

    Source : https://yegob.rw/agitindaho-cyane-iyo-ari-muri-dushe-shaddy-boo-yavuze-ibintu-abanza-gukora-mbere-yo-kujya-koga-ndetse-anavuga-igice-atindaho-cyane-iyo-ari-koga-videwo/

  • Inkuru nziza cyane kandi yihutirwa kuri Mukunzi Yannick wari waraburiwe irengero mu ikipe y’igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza cyane kandi yihutirwa kuri Mukunzi Yannick wari waraburiwe irengero mu ikipe y'igihugu.

    Inkuru nziza kuri uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ni uko yamaze gushyirwa ku rutonde rw'abakinnyi ikipe y'igihugu Amavubi izakoresha.

    Amakuru Yegob.rw yamenye ni uko umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos yamushyize mu bakinnyi azifashisha mu mukino afitanye na Mozambique.

    Uyu mukino uteganyijwe ku wa 18 /6 / 2023 kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.

    Yannick ntiyaherukaga mu ikipe y'igihugu Amavubi kubera kuganzwa n'imvune cyane.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-cyane-kandi-yihutirwa-kuri-mukunzi-yannick-wari-waraburiwe-irengero-mu-ikipe-yigihugu/

  • Nawe ubwe yisetse: Umugore w’uwahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y'u Rwanda Bienvenue Redemptus yakoze agashya mu bukwe bwe (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bukwe bwa Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y'u Rwanda, wari wasezeranye n'umukunzi we Igihozo Divine, uyu Divine wari umugeni yakoze agashya maze abantu baraseka.

    Ubwo umwe mu basaza bakuru bari muri ubu bukwe bwabaye kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, yahamagaye umugeni 'Divine' maze aramuramutsa, amubajije ati 'Gira umugabo?' umugeni yagize ati 'Ndamukugize.' abari aho bahise baseka ndetse nawe ubwe ahita yiseka.

    Ni mu gihe, ubusanzwe iyo umuntu mukuru abajije umwari ati 'Gira umugabo?' umwari asubiza ati 'Ndamushimye.'

    Source : https://yegob.rw/nawe-ubwe-yisetse-umugore-wuwahoze-ari-umunyamakuru-kuri-televiziyo-yu-rwanda-bienvenue-redemptus-yakoze-agashya-mu-bukwe-bwe-videwo/

  • Burya afite akabaraga sha! Clapton Kibonke yagaragaye ahetse umugore we umurusha ibirori byinshi urukunde ari rwose – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonge yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo gushyira hanze amafoto ahetse umugore we umurusha ibirori bitari bike.

    Abantu batunguwe n'imbaraga z'uyu mugabo w'abana babiri amaze kubyarana n'uyu mugore we.

    Bagize bati:

     

    Source : https://yegob.rw/burya-afite-akabaraga-sha-clapton-kibonke-yagaragaye-ahetse-umugore-we-umurusha-ibirori-byinshi-urukunde-ari-rwose-amafoto/

  • Guterres yashimye ingabo za ONU kuri uyu munsi zizirikanwa ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi ariko siko bamwe mu bavuye mu byabo mu burasirazuba bwa DR Congo babibona, kuko banenga ingabo za ONU zihamaze imyaka igera kuri 25 kudatanga umusaruro.

    Buri mwaka tariki 29 Gicurasi (5) ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi.

    Umusaruro w'izi ngabo kandi wanenzwe na bamwe mu Rwanda mu 1994 ubwo zari zahoherejwe kubungabunga amahoro ariko hakaba jenoside.

    Inshingano n'ibyo izi ngabo ziba zemerewe gukora mu butumwa bwazo ni bimwe mu bigibwaho impaka, ndetse bamwe bavuga ko bizibuza gutanga umusaruro uba witezwe.

    Mu butumwa bugenewe uyu munsi Guterres yatanze yagize ati: 'Mu kugera ku ntego yabo, benshi muri izi ngabo batanze ikiguzi cy'ikirenga. Abarenga 4,200 barapfuye bari muri aka kazi k'Umuryango w'Abibumbye'.

    Muri iki gihe ingabo zirenga 87,000 zikomoka mu bihugu 125 ziri mu butumwa bwa ONU bugera kuri 12 butandukanye. Guterres avuga ko 'bahura n'ibikorwa by'amahoro bigenda buhoro hamwe n'amakimbirane y'urusobe'.

    'Baba banyura hano gusa'

    Ubutumwa bw'ingabo za ONU muri DR Congo (MONUSCO) buhamaze imyaka 25, MONUSCO ivuga ko yateye intambwe mu kugarura umutekano mu bice by'uburasirazuba mu ntara ya Tanganyika — aho ubu itagikorera — n'intambwe iboneka mu ntara ya Kivu y'Epfo.

    Ibibazo bikomeye biracyaboneka mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, aho izi ngabo zifite mu nshingano kurinda abasivile no gufasha iza leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Gusa zinengwa kenshi kudatanga umusaruro.

    Ku nkambi y'impunzi z'imbere mu gihugu ya Kanyaruchinya hanze gato y'umujyi wa Goma, irimo abantu barenga 100,000 bahunze imirwano iheruka ya M23 n'ingabo za leta. Muri bo harimo Beatrice Ndamukunzi, umugore w'imyaka 36 ufite abana barindwi, abana nabo mu ihema rito, ntabwo abona icyo MONUSCO ibafasha kugeza ubu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/guterres-yashimye-ingabo-za-onu-kuri-uyu-munsi-zizirikanwa-ku-isi

  • Niyigena Clement wa APR FC yavuze ukuri ku burwayi bwatumye asoza umwaka imburagihe #rwanda #RwOT

    Umwaka w’imikino wa Niyigena Clement ukina mu mutima w’ubwugarizi muri APR FC, warangiye imburagihe kubera uburwayi bwamuzahaje.

    Niyigena Clement aheruka mu kibuga tariki ya 5 Mata 2023 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wo batsinzemo Marines 2-1, ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

    Nyuma y’uyu mukino, Clement ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga kugeza ejo hashize ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona cya 2022-23 ndetse n’umutoza Ben Moussa akaba yaravuze ko umwaka w’imikino we warangiye, bivuze ko n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bazahuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023 atazawukina.

    Niyigena Clement byatangiye bavuga ko arwaye Malaria, nyuma bihinduka typhoid ariko nyuma nabwo hajemo ubundi burwayi.

    Mu kiganiro cy’umwihariko Niyigena Clement yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko koko umwaka w’imikino warangiye kubera ko yatinze gukira.

    Ati 'Nk’uko ubivuze umwaka w’imikino kuri njye wararangiye nagize uburwayi ntinda gukira ariko nsa n’uwamaze gukira, ikibazo cyabaye ni uko natinze gukira mbona ko ningaruka bizamfata umwanya.'

    Yavuze ko uburwayi bwamuzahaje ari typhoid ariko nyuma yarakize aza kugira ubundi burwayi aho yababaraga mu gatuza ariko akaba yaravuwe ubu arimo gukira.

    Ati 'Nari nabanje kurwara typhoid nyuma nza kugira ikibazo cyo mu gatuza. Baramvuye gusa ntabwo birarangira neza. Icyo mvuga ni uko mu gatuza hatarakira neza.'

    Niyigena Clement uburwayi bwamuzahaje cyane ni ubu bwo mu gatuza aho bivugwa ko yari yaragize ikibazo hafi n’ibihaha.

    Uyu musore akaba ari ku mwaka we wa mbere muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu aho yageze avuye muri Rayon Sports, hari nyuma yo kuva muri Marines FC.

    Yishimira kuba yegukanye igikombe cye cya mbere aho yavuze ko yagiye mu ikipe itwara ibikombe bityo ko agomba na we kubyegukana.

    Niyigena Clement yavuze ko uburwayi yahuye nabwo bwamuzahaje

    Yishimira kuba yaregukanye igikombe cye cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-niyigena-clement-yavuze-ukuri-ku-burwayi-bwatumye-asoza-umwaka-imburagihe

  • Bidasubirwaho Rayon Sports igiye guhagararira u Rwanda muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2022-2023 , byahaye amahirwe ikipe ya Rayon Sports kuzahagarira u Rwanda muri ya CAF Confederation Cup 2023-24.

    Bimenyerewe ko ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n'icy'Amahoro, ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona niyo iserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup. Nk'ibisanzwe iyatwaye shampiyona niyo igomba gusohoka muri CAF Champions League.

    Umwaka ushize nibwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduye itegeko maze rivuga ko mu gihe ikipe yatwaye shampiyona itwaye n'igikombe cy'Amahoro, iyageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro izajya iba ari yo isohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    APR FC yaraye yegukanye shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2022-23, bivuze ko ari yo izahagarira u Rwanda mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Champions League).

    Iyi kipe kandi ikaba iri no ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro izahuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Bivuze ko Rayon Sports yakwegukana igikombe cy'Amahoro itanacyegukana ikaba yamaze kubona itike ya CAF Confederation Cup kubera ko ikipe bazahura ku mukino wa nyuma, APR FC yegukanye shampiyona ikaba izasohoka muri Champions League.

    Rayon Sports yaherukaga gusohoka mu mikino Nyafurika muri 2019 ubwo yakurwagamo na Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani ni nyuma y'uko amakipe yombi yanganyirije i Kigali 1-1 maze muri Sudani banganya 0-0.

    Hari nyuma y'uko umwaka wari wabanje iyi kipe yari yanditse amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bidasubirwaho-rayon-sports-igiye-guhagararira-ikipe-u-rwanda-muri-caf

  • Busingye yasubije Musenyeri uheruka ku rwanya icyemezo cyo kohereza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yanenze Musenyeri w'Itorero ry'Abangilikani mu Bwongereza, Justin Welby uherutse kuvuga ko gahunda igihugu cye kirimo zigamije kugabanya abimukira nta musaruro kandi ko azakora ibishoboka byose akazirwanya.

    Muri izo gahunda Musenyeri Welby ashaka kurwanya harimo n'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza, aho icyo gihugu cy'i Burayi giteganya kujya cyohereza mu Rwanda abimukira binjiyeyo binyuranyije n'amategeko, bagafashwa kuhatangirira ubuzima, kuhagenzurira ko bujuje ibyangombwa no kuhashakira ibindi bihugu byabakira.

    Welby yatangaje ibi mu gihe Guverinoma y'u Bwongereza yagejeje muri Sena umushinga w'Itegeko rijyanye n'abimukira, aho hari ingingo bavuguruye bashaka ko zitorwa harimo n'iha Guverinoma uburenganzira bwo kohereza mu kindi gihugu, umwimukira uhageze mu buryo butemewe n'amategeko.

    Musenyeri Welby aherutse kubwira Sena ko amavugurura Guverinoma iri gushaka nta kidasanzwe azazana mu guhangana n'ibibazo by'abimuikira bakomeje kwinjira mu Bwongereza, ahubwo ayishinja kureba hafi no kudashyira mu gaciro ibibazo bya nyabyo byugarije Isi.

    Mu gitekerezo Ambasaderi Busingye yanyujije mu kinyamakuru Comment Central mu cyumweru gishize, yavuze ko kuba Musenyeri Welby yarageze aho anenga ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza, nabyo byafatwa nko kureba hafi no kwirengagiza.

    Ati 'Bigaragara ko kunenga ubwo bufatanye avuga ko ari ugutekereza hafi nabyo bishingiye ku kutamenya no kutareba mu buryo bwagutse impamvu y'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza.'

    Yakomeje agira ati 'Ukuri ni uko ubufatanye bwacu bushingiye ku guhindura uburyo mpuzamahanga bushaje kandi butakijyanye n'igihe mu guhangana n'ibibazo by'abimukira, hakaboneka igisubizo kirambye k'iki kibazo cyibasiye isi.'

    Busingye yavuze ko u Rwanda ari igihugu gishyira mu gaciro kandi kizi ububabare bw'ubuhunzi, biturutse ku mateka rwanyuzemo.

    Yatanze ingero zigaragaza ko guhera mu 2014, nibura abantu ibihumbi 50 bamaze gupfira mu nzira bagiye gushakira ubuzima mu mahanga, aho benshi ari Abanyafurika.

    Ati 'Iri ni ishyano ritavugwa. Amateka yacu benshi muri twe twabayemo nk'impunzi, atuma twumva ububabare aba bantu bahura nabwo. Turabizi ko mu gihe cy'amakuba, igikwiriye kuba cyitabwaho ari ibikorwa aho kunenga gusa ntacyo ukora.'

    Ambasaderi Busingye kandi yifashishije amagambo ari muri Bibiliya mu rwandiko rwa Yohani 3:18, avuga ko urukundo rukwiriye kugaragarira mu bikorwa aho kuba amagambo.

    Ati 'Kugira ngo tugere ku bisubizo nyabyo, dukwiriye kubanza kumva igitera ibi bibazo. Ikibabaje ni uko abimukira n'abashaka ubuhungiro batumva ko bafite uburenganzira bwo kubaho neza aho baturuka. Bumva ko mu Burayi ariho bazabona amahirwe. Igituma iyi myumvire ikwirakwira tuzabivugaho ikindi gihe.'

    Yakomeje agira ati 'Nta muntu n'umwe wakabaye agenda ibirometero n'ibirometero, yambuka ubutayu bwa Sahara cyangwa inyanja ya Méditerranée agatwarwa mu buryo butamuhesha agaciro ngo agere ku mahirwe cyangwa umutekano.'

    Busingye yavuze ko atari ngombwa ko ushaka kujya mu mahanga agenda mu buryo buteye impungenge kandi hari uburyo bwakoreshwa ibyo ashaka akabibona hafi cyangwa yanagenda akagenda mu buryo bumuhesheje agaciro.

    Yatanze urugero rw'uburyo abandi bimukira n'impunzi bitabwaho mu Rwanda, amahirwe yo kubona imirimo, iterambere ndetse n'icyizere u Rwanda rufitiwe mu mahanga kugeza ubwo Abanyarwanda bafite amahirwe yo kujya mu bihugu byinshi nta viza.

    U Bwongereza bwizeye ko amasezerano bufitanye n'u Rwanda yo kohereza abimukira, azagabanya urujya n'uruza rw'abimukira binjira muri icyo gihugu buri munsi banyuze inzira z'amazi azwi nka English Channel.

    Icyo gihugu kivuga ko gihendwa no kwita kuri abo bantu, impungenge ku mutekano wacyo n'ibindi bituma gikoresha amafaranga menshi mu kwita ku bimukira kitateganyije kandi hakabaye hakorwa ibindi bikorwa by'iterambere.

    U Bwongereza kandi buvuga ko ubwo bufatanye n'u Rwanda buzagabanya ubucuruzi bwo gutwara abimukira, aho hari ababigize ubucuruzi bakishyurwa kugira ngo batware abimukira haba mu nyanja no mu butayu nka Sahara n'ahandi.

    U Rwanda n'u Bwongereza byifuza ko abimukira bazoherezwa bazajya bafasha gutangira ubuzima bwiza bari mu Rwanda, abasabye ubuhungiro bugasuzumwa ariho bari kugeza basubijwe, ababishaka bagasubizwa iwabo.

    Busingye ati 'Iri shoramari rigaragaza ko uburyo bwonyine bwo guhangana n'ibibazo by'abimukira bugarije u Burayi, ari ugushora imari mu duce tundi dutekanye tugaragaza ko twiteguye kwakira abimukira nk'u Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Ubufatanye bwacu n'u Bwongereza ni iki buje gukora. Guverinoma zacu zombi ziri gufatanya mu gushora imari mu kubaka ubushobozi butuma haboneka ubuzima bwiza haba ku bimukira n'abanyarwanda, binyuze mu guhanga imirimo, uburezi, serivisi rusange, imiturire.'

    Ambasaderi Busingye yavuze ko igiteye inkeke ari uburyo aho gushyigikira gahunda nk'izo zizana ibisubizo bishya ku bibazo by'abimukira, benshi bari mu mpaka za politiki.

    Ati 'Mu Bwongereza, imyumvire itakigezweho yo kurebera u Rwanda mu ndorerwamo za kera byarushijeho kuzambya ibiganiro.'

    Busingye yavuze ko igihe ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza buzaba butangiye, benshi bazabona umusaruro wabwo bakabyitabira.

    Kugeza ubu gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda baturutse mu Bwongereza yatindijwe n'ibirego by'abatayishyigikiye byagejejwe mu nkiko, icyakora urukiko rukuru ruherutse kugaragaza ko ntacyo itwaye kandi yubahirije amategeko.

    Hategerejwe umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire kugira ngo hafatwe umwanzuro ntakuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/busingye-yasubije-musenyeri-uheruka-ku-rwanya-icyemezo-cyo-kohereza-abimukira