Author: webrwanda

  • Abarimo umugore wa Tom Close, uwa Meddy na Miss Muheto Divine bazirikanye umunsi w’abagabo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 18 Kamena 2023, nibwo abantu bose bagendera ku mico n'imibereho yo mu Burengerazuba bw'Isi bizihije uyu munsi ku wa 18 Kamena 2023, biziheje umunsi w'ababyeyi b'abagabo.

    Mu bafashe umwanya wo kuzirikana Se umubyara ni Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto wagize ati'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo Data, ndagukunda cyane.'

    Undi ni Mutabazi Isingizwe Sabine wagaragaye mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Rwanda 2022 yazirikanye Se ati'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo ku nshuti yanjye magara.'

     

    Mimi Mehfira na we yazirikanye umugabo we Meddy ati'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'ababagabo kuri uyu mugabo w'agatangaza unahuza na roho yanjye turagukunda mubyeyi wacu.'

    Umugore wa Tom Close na we yerekanye ko akumbuye cyane Se umubyara witabye Imana ati'Ndagukumbuye Papa nararize ubwo watabarukaga n'ubu ndacyarira nubwo bwose ngukunda mukundwa sinabashije gutuma tugumana.'

     

     

    Source : https://yegob.rw/abarimo-umugore-wa-tom-close-uwa-meddy-na-miss-muheto-divine-bazirikanye-umunsi-wabagabo-amafoto/

  • U Rwanda ruramara impungenge abaturage ku biribwa bitubuye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage barasaba Leta y' u Rwanda kubasobanurira ibiryo bise iby'ibutuburano byerera igihe gito kuko babifitiye Impungenge ko bishobora kubatera indwara.

    Nk'urugero ku matungo ntibumva ukuntu inkoko ishobora kuribwa ku minsi 25.

    Hashize imyaka itari mike mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo korora amatungo  aho Inkoko , ingurube n'andi matungo ashobora gukura mu gihe gito akaba arariwe.

    Ubu ni ubworozi bwiswe ubwa Kijyambere kubera gutanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito .,

    Hari abaturage batizera ubuziranenge bw'inyama zikomoka kuri aya matungo bitewe n'uburyo zororoka vuba.

    Umwe ati'nk'inkoko ntago wakwizera ko uriye inkoko yujuje ubuziranenge yarakuriye iminsi 25,uko byajyenda kose ni nk'ibintu biba biturutse mu nganda uburiye gusa byibi poroduwi shimike biraho ngaho.'

    Undi ati'inyama y'inzungu cg i intuburano,jyewe nkubu uko ngana gutya  ntanubwo navuga ngo ngiye kugura inkoko yo kurya .'

    Aba baturage barasaba leta gusobanura ubuziranenge bw'izi nyama bise intuburano kubera ko bafite impungenge zuko zishobora kubagiraho ingaruka zirimo iz'uburwayi.

    Ati'tuba dufite impungenge ko ushobora kurya ikintu kigituburano ukarwara ibirwara.'

    undi ati'aba ari inyama za pilate bya bindi bayishizemo bayikuza nibyo bijya mu mubiri w'umuntu.'

    Bwana Shirimaka Jean Claude umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda  ruri mu majyepfo y'u Rwanda rutunganya ibiryo by'amatungo avuga ko bavanga amoko  atandukanye y'ibihingwa ari uko babanje kugenzura ubuzinange bw'aho byaturutse.

    Ati'HASAP idufasha gukurikirana izo nzira zose  igakurikirana buri rugendo rwose kugira ngo bibashe kugera ku muntu wanyuma byujuje ubuziranenge.'

    Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB busobanura ko impamvu amatungo akurira igihe gito ari ukubera ibiryo by'intungamubiri aba yagaburiwe .

    Umuyobozi w'agashami gatanga ibirango by'ubuziranenge ku bicuruzwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB  Bwana Mulindi Jean Bosco aramara impungenge abaturage ko hari amahugurwa yo kubungabunga ubuziranenge.

     ati'inkoko itora ,ishoboran gutora igatora ibiryo by'ubwoko bumwe ariko abakora mu nganda cyane cyane nkuru twasuye ruba rwarahamirijwe ubuziranenge ibyo byose biba byaritaweho mu kureba iby'itungo rikenera niba ari intungamubiri zikenewe mu biryo runaka ziba zuzuye kandi noneho zikaba zujuje n'ubuziranenge ntacyakwangiza itungo kiba kirimo.'

    Kuva mu mwaka wa 2019 Leta y' u Rwanda yatangiye gushishikariza amahoteli gushaka amahugurwa y'abakozi n'ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kubungabunga ubuziranenge bw'ibiribwa kugirango bigere ku mukiriya byujuje ubuzirangenge .

    Kugeza ubu  ikigo cy'igihugu gishizwe ubuziranenge gikomeje gushishikariza abategura amafunguro uhereye ku mahoteli kugeza mu ngo z'abaturage kubungabunga ubuziranenge bw'ibiribwa kuva bikiri mu mirima kugeza ku isahane.

    Ntambara Garleon Flash FM.TV.

    The post U Rwanda ruramara impungenge abaturage ku biribwa bitubuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/u-rwanda-ruramara-impungenge-abaturage-ku-biribwa-bitubuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ruramara-impungenge-abaturage-ku-biribwa-bitubuye

  • Umusaruro mbumbe w'igihugu warazamutse muri iki gihembwe ugereranyije n'umwaka washize #rwanda #RwOT

    Mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wageze kuri miliyari 3.901 Frw uvuye kuri miliyari 3.021 Frw wari uriho mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ushize.

    Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 44% by'umusaruro wose mu gihe ubuhinzi bwihariye 27%. Inganda zihariye 22 % mu gihe habonetse izamuka ringana na 8% biturutse ku mpinduka zabonetse mu misoro.

    Ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2022, Umusaruro mbumbe wiyongereye ku kigero cya 9,02%.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarururishamibare, Yussuf Murangwa, yavuze ko izamuka rya 9,02% rigomba kujyana n'impinduka mu mibereho y'abaturarwanda.

    Ati ' Iyo ubukungu bwazamutse, tuba tugomba kubona imibereho y'abanyarwanda izamuka, iyo buzamutse bivuze ko baba bakoze imirimo, bakunguka. Iyo ubucuruzi bw'abantu badangaza bwazamutse biba bivuze ko abanyarwanda bari kugura. Nk'uko mubibona, byazamutse 17%, ibi ni ibintu byiza cyane.'

    Nko mu buhinzi, umusaruro w'ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% bitewe n'umusaruro muke w'igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2023. Umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 25% bitewe n'izamuka rya 54% ry'umusaruro w'ikawa n'izamuka rya 7% ry'umusaruro w'icyayi.

    Mu nganda, imirimo y'ubwubatsi yiyongereyeho 1%, umusaruro w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wiyongereyeho 15% naho umusaruro w'inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 16%.

    The post Umusaruro mbumbe w'igihugu warazamutse muri iki gihembwe ugereranyije n'umwaka washize appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/umusaruro-mbumbe-wigihugu-warazamutse-muri-iki-gihembwe-ugereranyije-numwaka-washize/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusaruro-mbumbe-wigihugu-warazamutse-muri-iki-gihembwe-ugereranyije-numwaka-washize

  • Ibibanza byiza bihendutse mu Bugesera #rwanda #RwOT

    Dufite ibibanza 2 byiza bigurishwa mu karere ka Bugesera buri
    kimwe gifite 20/25,
    biherereye ahajya ku gahembe haruguru yaho bari kubaka station,
    buri kibanza kiragura 6500000 nigocible

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Umuburo-wa-MINAGRI-nyuma-y-ibyatangajwe-na-FMI

  • Ukraine yashyize abasirikare benshi ku mupaka wa Belarus #rwanda #RwOT

    U Burusiya bwatangaje ko bwabonye amakuru ko Ukraine yohereje abasirikare benshi ku mupaka uyihuza na Belarus, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye igerageza urwego rw'ubwirinzi bw'icyo gihugu.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibihugu bituranye n'u Burusiya bizwi nka CIS (Commonwealth of Independent States), muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga, Alexey Polishchuk, yabitangarije TASS.

    Yagize ati 'Amakuru dufite kandi yakomeje kugarukwaho mu mvugo z'abayobozi batandukanye, agaragaza ko Ingabo za Ukraine zohereje abasirikare benshi ku mupaka uhuza Belarus na Ukraine, buri gihe bakagerageza gusuzuma ubushobozi bw'ubwirinzi bw'icyo gihugu.'

    Mu rwego rwo gucunga umutekano, yavuze ko guhera mu Ukwakira 2022 abasirikare bo mu mutwe udasanzwe uhuriweho, boherejwe muri Belarus.

    U Burusiya na Belarus ni inshuti cyane, ndetse buheruka gutangaza ko bwimuriye muri icyo gihugu zimwe mu ntwaro za kirimbuzi.

    Perezida Vladimir Putin aheruka kuvuga ko izo ntwaro zizifashishwa igihe cyose u Burusiya cyangwa Belarus bizaba bigabweho igitero.

    Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko nta makuru zirabona yatera impungenge ko izi ntwaro zishobora guterwa muri Ukraine.

    The post Ukraine yashyize abasirikare benshi ku mupaka wa Belarus appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/ukraine-yashyize-abasirikare-benshi-ku-mupaka-wa-belarus/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukraine-yashyize-abasirikare-benshi-ku-mupaka-wa-belarus

  • Kayonza:Bizeye ko ubuhinzi bw'imbuto bahuguriwe buzabateza imbere #rwanda #RwOT

    Hari abahinzi bo mu turere twa Kayonza na Ngoma bigishijwe uburyo bwiza bwo guhinga imbuto, ibi bikaba byitezweho kuzahura ubukungu ndetse n'imibereho myiza.

    Ni amajwi y'abamwe mubahuguwe batuye mu mirenge ya Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza, nabo mu murenge wa REMERA mu karere ka Ngoma bahuguwe guhinga imbuto zirimo avoka, ibifenesi, amatunda, ibinyomoro ndetse n'imyembe. Bavugako bahoze batazi agaciro k'imbuto ariko kugeza ubu bakaba barahawe ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere ndetse bakarwanya n'imibereho mibi.

    Umwe yagize ati'Ni ukuvuga ngo  mbere ntabwo twezaga ariko ubu dufite icyizere ko tuzeza neza cyane kuko ibyo biti byateranywe ifumbire mbere nta fumbire twakoreshaga.izo nyungu zizadufasha kwiteza imbere,kubaho neza kubaka neza kandi zikadufasha no kuvana mu mirire mibi abana bacu.'

    Undi yungamo ati'mfite amacunga 84 nkagira avoka ibiti 85,nkagira n'imyembe 140.inyungu zizabonekamo ni uko ibi biti bizera kandi n'isoko rirahari dufite isoko bazatugurira ubundi tukitezimbere.'

    Minisitiri w'ubuhinzi n'umutungo Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko ibi bikorwa biri muri gahunda yo guteza imbere umuturage kandi ko bazafashwa kubona isoko.

    Ati'tuzakomeza kubaba hafi nka leta imishinga ikorera ahangaha ndetse dufite na gahunda yo gushaka umushoramari uzaza kugira ngo anabagurire umusaruro.'

    Muri rusange abahuguwe ngo bazafashe bagenzi babo bagera kuri 200, bakaba barahuguwe kubufatanye n'umushinga KIIWP wagizwemo uruhare rukomeye na Leta y'u Rwanda ukaba uterwa inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi (IFAD).

    Valens NZABONIMANAFLASH FM&TV

    The post Kayonza:Bizeye ko ubuhinzi bw'imbuto bahuguriwe buzabateza imbere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/kayonzabizeye-ko-ubuhinzi-bwimbuto-bahuguriwe-buzabateza-imbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonzabizeye-ko-ubuhinzi-bwimbuto-bahuguriwe-buzabateza-imbere

  • Mwanafunzi ntabwo yisondetse pe! Mahoro Claudine witegura kurushinga Ismaël Mwanafunzi yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru wa Radio 10, witegura gusezerana na Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower'.

    Ibi birori bya Bridal Shower byabaye wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 17 Kamena 2023, mu rugo rwa mukuru wa Mahoro ruherereye i Masaka.

    Amakuru avuga ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w'ibirori by'ubukwe.

    Ismaël Mwanafunzi na Mahoro ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023, buzabera mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye. 

     

     

    Source : https://yegob.rw/mwanafunzi-ntabwo-yisondetse-pe-mahoro-claudine-witegura-kurushinga-ismael-mwanafunzi-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-bridal-shower-amafoto/

  • Yakusanyije ibihembo n’ibikombe bitandukanye : Ibigwi bya N'Golo Kanté i Burayi birivugira – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa, N'Golo Kanté ubu yamaze kuva i Burayi mu kipe ya Chelsea ajya muri Al-Ittihad yo muri Arabia Saudite.

    Uyu mukinnyi yegukanye ibikombo n'udukombe ndetse n'ibihembo bitandukanye i Burayi harimo nka:

    . Ibikombe bya shampiyona y'ubwongereza 'Premier League' 2

    . Champions League 1

    . Igikombe cy'Isi cy'ama-Club 'Club's World Cup'

    . UEFA Supercup 1

    . Europa League 1

    . Igikombe cy'Isi 'World Cup'

    . Igikombe cya FA Cup 1

    Usibye ibi bikombe yegukanye ari kumwe n'amakipe yanyuzemo nka Chelsea n'Ubufaransa, N'Golo Kanté, yegukanye n'ibihembo bitandukanye nka:

    . Yegukanye igihembe cy'umukinnyi mwiza ku mukino wa nyuma wa Uefa Champions Leuge 'Man of the Match Champions League final'.

    . Yegukanye igihembe cy'umukinnyi mwiza w'umwaka ukina hagati mu kibuga i Burayi 'UEFA Best Midfielder of the Year'.

    . Yegukanye igihembe cy'umukinnyi mwiza w'umwaka w'Umufaransa 'French Player of the Year'.

    . Yaje mu bakinnyi bagize ikipe y'umwaka y'Iburayi 'UEFA Team of the Year'.

    . Yaje mu bakinnyi 11 bagize ikipe y'igikombe cy'Isi 'World Cup Best XI'.

    . Yaje mu bakinnyi bagize ikipe y'umwaka yahiswemo na FIFA inshuro 2 'FIFA Team of the Year'.

     

    Source : https://yegob.rw/yakusanyije-ibihembo-nibikombe-bitandukanye-ibigwi-bya-ngolo-kante-i-burayi-birivugira-amafoto/

  • Umuhanzi Davido ugeze ku rwego yifurizwa gupfa arazira iki?  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davido ugeze ku rwego yifurizwa gupfa arazira iki?

    Davido ukora injyana ya Afrobeat ndetse akaba ari umwe mu bahanzi nyatufika bageze kure babikesha umuziki yifurijwe gupfa n'umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, uyu muhanzi nawe nta kujijinganya yahise amusubiza.

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter ukoresha amazina ya Winco_3, yakwirakwije Videwo yerekana uko ku cyiriyo cya Davido byaba byifashe.

    Muri iyo Videwo avugamo ko ku cyiriyo cy'uyu muhanzi nta bantu benshi baza kumushyingura ahubwo ngo nta videwo yaba arimo kabone nubwo kwinjira byaba ari ubuntu.

    Uyu muhanzi nyuma yo kubona ibi yibajije impamvu uyu amwifuriza gupfa, gusa nawe yamwishongoyeho avuga ko atagiye gupfa nonaha.

    Amusubiza Davido yagize ati ' Urifuza ko mfa? kubera iki? Ni iki nkange ubwange nagukoreye kuburyo wanyifuriza urupfu?  Uko biri kose ntaho nteze kujya ahubwo nzabaho ubuzima bwuzuye.'

    Gusa bivugwa ko uyu wamwifurije gupfa nta kindi bapfaga usibye urwango umuntu agirira undi kubera iterambere yageze ho.

    Uyu muhanzi Davido utegerejwe i Kigali mu iserukiramuco rya African Giant niwe muhanzi w'umunyafurika ukurikirwa n'abantu benshi ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-davido-ugeze-ku-rwego-yifurizwa-gupfa-arazira-iki/

  • Abahekuye igihugu ntako batagize ariko Nyagasani si umuswa – Umunyamabanga wa APR FC wifatanyije na Online Fan Club Kwibuka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yavuze ko iyo abahekuye igihugu babonye ubu abanyarwanda bameze neza batsindwa kurushaho, ni mu gihe ntacyo batakoze ngo igihugu kirimbuke ariko Nyagasani aba maso.

    Hari mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 aho itsinda ry’abafana ba APR FC bibumbiye muri Online Fan Club basuye ndetse banunanira imibiri y’inzirakarengane ishyunguwe mu Rwibutso rwa Jenoside ku Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nyundo.

    Kuri uru Rwibutso bakiriwe na Benedata Zackarie, perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi aho yabasobanuriye amateka y’uru Rwibutso ndetse na gahunda ihari yo kuruvugurura kugira ngo imibiri iharuhukiye ishyingurwe mu buryo bugezweho.

    Zackarie kandi yashimiye iri tsinda ryasuye uru Rwibutso ndetse rikanaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Ati “Abo duhagarariye bafana amakipe atandukanye. Ubu biduhaye imbaraga kandi ni ubukangurambaga ku zindi fan clubs z’amakipe bafana ariko by’umwihariko icyo twe twishimiye ni uko babashije kudutera inkunga ku miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye.”

    Songa Mbele ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC, yavuze ko iki ari igikorwa gihuriweho n’amatsinda y’abafana ba APR FC kandi kiba buri mwaka, ari ho yaboneyeho kuvuga ko no mu kwezi gutaha hari izindi Fan Clubs zizajya kwibuka Rwamagana.

    Muragijimana Pierre, umuyobozi wa Online Fan Club yasabye urubyiruko gufata iya mbere baharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

    Ati “Ibyabaye urubyiruko akenshi ni rwo rwari ruri imbere, rubyiruko twese hamwe murabona ko n’ababyeyi bacu bahari, mureke twibuke twiyubaka duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

    Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel wari unayihagarariye muri uyu muhango, yavuze ko abahekuye igihugu iyo bakibonye gifite umutekano baba batsinzwe inshuro nyinshi.

    Ati “Abahekuye igihugu, iyo babona duhagaze, babona igihugu gihagaze batsindwa ubwa kenshi, ntako batagize ariko Nyagasani si umuswa yarakinze hagira abasigara.”

    Yakomeje avuga ko kuba abiganjemo urubyiruko ari baje Kwibuka bakwiye kumenya ko abiganjemo urubyiruko ari bo bahekuye igihugu ariko na none urubyiruko ari rwo rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “APR FC rero murabona yo ko twahagurukanye bamwe mu rubyiruko, ni uko twashakaga kwibutsa abacu ko urubyiruko ari rwo rwakoreshejwe, bakoreshejwe mu buto bwabo bakora ishyano ariko hari urundi rubyiruko rwari rurangajwe imbere n’intsinzi.”

    “Umuryango mugari wa FPR Inkotanyi wari ugizwe na benshi mu babyeyi batubyara bakoranya urundi rubyiruko, bahagurukanye izindi ngamba, twe rero haje kuvamo APR, aho ni urwo rubyiruko rwarerewe rwaje gufata umuheto ruza gukoma imbere izo nkoramaraso, amateka meza ni uko rwaje rukagira icyo ziramira, niyo mpamvu buri mwaka tuzenguruka igihu tubwira Abanyarwanda tuti mukomere ya APR irahari ntaho yagiye.”

    Online Fan Club mu rwego rwo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Kamonyi, bishyuriye Ubwisungane mu kwivuza 100.

    Uru Rwibutso Online Fan Club yasuye ruherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nyundo, rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 47, yakuwe mu mirenge 8 muri 12 igize Akarere ka Kamonyi.

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/abahekuye-igihugu-ntako-batagize-ariko-nyagasani-si-umuswa-umunyamabanga-wa-apr-fc-wifatanyije-na-online-fan-club-kwibuka-amafoto