Author: webrwanda

  • Harimo abanyarwanda 4 gusa! Urutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi muri buri kipe yakinnye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023 – Bayobowe na Onana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu makipe yabo yakinnye shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, harimo abanyarwanda 4 gusa.

    Iyi shampiyona yasojwe, APR Fc yegukanye igikombe, yarangiye rutahizamu wakiniraga Rayn Sports, Leander Willy Essombe Onana ubu wagiye muri Simba Sc niwe watsinze ibitego byinshi, bigera kuri 16.

    Mu banyarwanda batsindiye amakipe yabo ibitego byinshi, harimo Yannick Bizimana wa APR Fc, Mugisha Didier wa Police Fc, Taiba Mbonyumwami wa Marine Fc ndetse na Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro Fc.

     

    Source : https://yegob.rw/harimo-abanyarwanda-4-gusa-urutonde-rwabakinnyi-batsinze-ibitego-byinshi-muri-buri-kipe-yakinnye-shampiyona-yikiciro-cya-mbere-mu-rwanda-2022-2023-bayobowe-na-onana/

  • Yabaye umusore! Amashusho ya Nick wo muri filime City Maid ari kimwe n’umwana we – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mu ndirimbo gakondo akanaba icyamamare muri sinema nyarwanda, Nick Dimpoz uzwi muri filime City Maid, yagaragaye ari kimwe n'umwana we w'umuhungu.

    Ni amashusho, Nick yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yari kumwe n'uyu muhungu we witwa Shema Mirasire.

     

    Source : https://yegob.rw/yabaye-umusore-amashusho-ya-nick-wo-muri-filime-city-maid-ari-kimwe-numwana-we-videwo/

  • Ku mugabo we arakubita: Judithe yabwije inani na rimwe abashatse kwivanga mu rukundo rwe n’umukunzi we mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Judithe Niyonizera wahoze ari umugore w'umuhanzi w'icyamamare ndetse ukunzwe cyane hano mu Rwanda Safi Madiba yari yivuganye abantu bashatse kwivanga mu rukundo rwe n'umukunzi we mushya.

    Judithe uherutse gutandukana n'umuhanzi Safi Madiba mu buryo bwemewe n'amategeko yabwije inani na rimwe abantu bashatse ku mwereka ko umugabo bari kumwe urukundo rwabo rushobora kutazaramba ni nyuma y'uko yari amaze gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze maze agira ati:' Umugabo uhamye'.

    Akimara kwandika aya magambo abantu batangiye kuyavuga ndetse bamwe bamwibutsa ko na Safi Madiba yabimubwiraga.

    Umwe yagize ati:' Na Safi niko wavugaga' n'uko ahita amusubiza ati:' Urabizi neza? Wari uhari mbimubwira'.

    Undi nawe yagerageje kumwiha maze agira ati:' Ibyose abazungu barabyumva bishyire mu cyongereza' n'uko nawe ahita amusubiza ati:' Singombwa ko abimenya n'ibanjye niko byumva'.

    Source : https://yegob.rw/ku-mugabo-ningumi-zazamo-judithe-yabwije-inani-na-rimwe-abashatse-kwivanga-mu-rukundo-rwe-numukunzi-we-mushya/

  • Barangajwe imbere na Zabayo wa Rayon Sports WFC! Urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore bahamagawe bitezweho gukora ibyananiye basaza babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu, Imanizabayo Florence wa Rayon Sports WFC ari mu bakinnyi FERWAFA yahamagaye bagomba kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'imikino Olempike, izahuza u Rwanda na Uganda Ku ya 12 na 18 Nyakanga 2023.

    Biteganyijwe ko bazatangira umwiherero tariki 28 Kamena 2023. Bahamagawe, mu gihe abanyarwanda batari bake bakunda umupira w'amaguru bari mu kababaro batewe na Mozambique yatsindiye Amavubi i Huye.

    Source : https://yegob.rw/barangajwe-imbere-na-zabayo-wa-rayon-sports-wfc-urutonde-rwabakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-yabagore-bahamagawe-biyejweho-guhoza-amarira-abanyarwanda-batewe-na-basaza-babo/

  • Yanze kuyijyamo: Hakizimana Muhadjiri wari witezwe muri Rayon Sports byarangiye ayiteye umugongo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Hakizimana Muhadjiri hashize iminsi hari amakuru amwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports gusa uyu musore yamaze kuyitera umugongo.

    Hakizimana Muhadjiri uherutse kwitara neza cyane mu mukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsindwagamo n'igihugu cya Mozambique yamaze gutera umugongo ikipe ya Rayon Sports byavugwaga ko yamwifuzaga cyane maze ahita yongera amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Police FC yari asanzwe akinira.

    Source : https://yegob.rw/yanze-kuyijyamo-hakizimana-muhadjiri-wari-witezwe-muri-rayon-sports-byarangiye-ayiteye-umugongo/

  • Muhanga: Amashusho y'urukozasoni yitiriwe umugore utuye i Muhanga arayahakana #rwanda #RwOT

    Umugore utuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli, Umudugudu wa Murambi witwa Mukanyandwi Francine, arahakana yeruye ko atariwe ugaragara mu mashusho y'urukozasoni (Ubusambanyi) yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ahamya ko abayakwirakwije ari abashaka ku mwangiriza izina ndetse n'umuryango we. Umugabo we, avuga ko atazi imvano y'ibivugwa ku mugore we.

    Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, yahakanye yeruye avuga ko umugore ugaragara mu mashusho y'urukozasoni yakwirakwijwe atari we. Ni amashusho agaragaza umugore n'umugabo cyangwa umusore barimo kurongorana, abantu bakavuga ko ariwe uyagaragaramo ariko we ubwe yabiteye utwatsi, avuga ko abayakwirakwije bakayamwitirira ari abashaka kumwangiriza izina n'umuryango.

    Yabwiye umunyamakuru Ati' Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amashusho bivugwa ko ari ayanjye ariko si nyazi ndetse abayakwirakwiza ni abashaka kunyangiriza isura no kunsenyera umuryango kuko njyewe n'umugabo wanjye twashakanye tubanye neza, nta makimbirane dufitanye yatuma njya mu busambanyi'. Akomeza yemeza ko hari bamwe mu bakwirakwije aya mashusho bagomba kubibazwa, ndetse ko batangiye gufatwa ngo babiryozwe.

    Ku bijyanye n'amakuru yavuzwe ko haba hari amafaranga yasabwe kugira ngo aya mashusho adashyirwa hanze, yanze kugira icyo abivugaho, araruca ararumira ku kibazo yari abajijwe.

    Umugabo w'uyu mugore uvugwa ko hari aho yaba ahuriye n'ibyakozwe, ahakana agira ati' Ariya mashusho si ay'Umufasha wanjye. Tunabanye neza, nta kibazo cy'Amakimbirane'. Akomeza avuga ko na nyuma y'amashusho yakwirakwijwe icyumba bari bafite( cy'amasengesho) gihari ariko kidakora nka mbere ariya mashusho atarashyirwa hanze.

    Ku bijyanye no kujya gusenga nk'uko byari bisanzwe mu itorero ADEPR babarizwamo, ahamya ko akihasengera uretse ko kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2023 batasengeye aho basanzwe basengera. Avuga ko nabyo hari impamvu kuko itorero rishobora kugutuma kujya gusura no gusengera abarwayi cyangwa se mu bundi butumwa.

    Akomeza avuga ko atazi impamvu umufasha we yavuzwe ho kuba mu mashusho y'urukozasoni yakwirakwijwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga. Mu magambo atari menshi, avuga ko nta mpamvu abona zo kwisobanura imbere y'umwana w'umuntu.

    Ukuri kwa Twitter isaba imbabazi yagaragaye;

    Ahakana kuba ariwe uri inyuma y'iyi Twitter.

    Uyu mubyeyi w'Abana 6 n'Abuzukuru babiri, avuga ko iriya Twitter atariwe wayanditse, ko ahubwo uwayanditse arimo gutera urujijo mu baturage no gukomeza ku musebya. Avuga ko atari bihemu ngo habe hari uwo ariwe wese yahemukiye bityo nawe abe ari kumukorera ibi ashaka kwihimura.

    Kuri iyi nkuru ku mashusho yakwirakwijwe havugwa byinshi, ariko ukuri guhari ni uko nyiri ukuvugwa muri ibi bikorwa abihakana yivuye inyuma, yewe n'umugabo we akaba abihakana. Aho aya mashusho yashyizwe hanze yafatiwe, uwayafashe akayakwirakwiza, impamvu yabyo ntabwo irajya hanze cyane ko n'uyavugwamo abihakana.

    Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo ya 38 rivuga ko gutangaza amakuru y'urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga;  Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw'urukozasoni akoresheje Mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000FRW), ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,0000 FRW).

    Iyo ubutumwa bw'urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo budahuye n'ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n'icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu(3,000,0000 FRW).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/20/muhanga-amashusho-yurukozasoni-yitiriwe-umugore-utuye-i-muhanga-arayahakana/

  • Muhadjiri yongereye amasezerano muri Police FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC.

    Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye y’amezi 6, iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu yahisemo kumwongerera andi y’umwaka.

    Muhadjiri yageze muri Police FC muri Mutarama uyu mwaka aho yari avuye muri Al Kholood FC muri Saudi Arabia yari yagezemo muri Nyakanga 2022.

    Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Mukura VS, APR FC na Kiyovu Sports. Yanakiniye kandi Emirates Club muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Muhadjiri yongereye amasezerano muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-yongereye-amasezerano-muri-police-fc

  • Rayon Sports igiye kugurisha umukinnyi mu ikipe bihora bihanganye kuva kera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports igiye kugurisha umukinnyi wayo mu ikipe ihora ihanganye nayo kuva kera.

    Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka amafaranga yo kugura abakinnyi batandukanye Kandi bakomeye izakoresha umwaka utaha w'imikino, nayo irimo gushaka uko yagurisha abo ifite yabonye itakomeza gukenera mu mikino itandukanye izakina umwaka utaha w'imikino.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports yamaze kurekura Muvandimwe Jean Marie Vianey. Uyu mukinnyi ari kurwanirwa n'amakipe menshi Kandi akomeye harimo ikipe ya Bugesera FC hamwe na Mukura Victory Sports ariko amakuru yizewe dufite ni uko uyu musore ibiganiro bigeze kure n'ikipe ya Mukura Victory Sports.

    Iyi kipe ya Mukura Victory Sports iri mu ikipe zimaze igihe kinini hano mu Rwanda, ntijya yemere gutsindwa na Rayon Sports mu buryo bworoshye kuva kera ishobora gukukana uyu musore dore ko n'umutoza wayo yamushatse cyane. Mukura Victory Sports ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye harimo cyane abakomoka mu guhugu cy'u Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-igiye-kugurisha-umukinnyi-mu-ikipe-bihora-bihanganye-kuva-kera/

  • Burya arakunzwe ku murusha: Mbappe yeretswe urukundo n’abafana maze Haaland bamushyira ku ruhande – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa Kylian Mbappe yeretswe urukundo rudadanzwe n'abafana maze mugenzi we Erling Braut Haaland bamushyira ku ruhande.

    Kylian Mbappe yatowe n'abantu benshi cyane kurusha mugenzi we Haaland ibi bikaba byabaye nyuma y'uko umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Imfura Luc ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yaba basore babiri agaragaza ibyo bagezeho muri uyu mwaka w'imikino.

    Ni nyuma y'uko aba basore bombi bitwaye neza cyane bakabasha kwinjiza mu izamu ibitego bigera kuri 54 mu mikino yose bakinnye.

    Kylian Mbappe yashyize ku ruhande Haaland nyuma y'uko Imfura Luc abajije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram umukinnyi bemera cyane hagati ya Kylian Mbappe na Erling Braut Haaland maze abafana nabo batangaza uwo bemera cyane.

    Bimwe mu byo abafana bagiye batangaza bagaragaza ko Mbappe ariwe nimero ya mbere kuri Haaland:

    Source : https://yegob.rw/burya-arakunzwe-ku-murusha-mbappe-yeretswe-urukundo-nabafana-maze-haaland-bamuta-mu-bishingwe/

  • Hategekimana uzwi nka Biguma ukekwaho ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyaha aregwa #rwanda #RwOT

    Mu rubanza  rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, humviswe kwiregura  kwe maze ahakanira urukiko ibyo aregwa avuga ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma, kuri uyuwa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023.

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n'Urukiko rwa Rubanda rw'i Paris mu Bufaransa, aho Hategekimana Philippe akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoreye mu Ntara y'amajyepfo mu KARERE KA Nyanza na Huye.

    Umunyamakuru uri gukurikirana uru rubanza, Marie Louise yavuze ko Perezida w'urukiko rwa rubanda yabajije Biguma wiyise Manier niba hari icyo avuga ku byo ashinjwa.

    Mu guhaguruka n'imbago ye, Perezida ati'wavuga wicaye ntakibazo.'

    Biguma ati'hoya ndahagarara'

    Mu gusubiza urukiko Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma yakuye urupapuro mu mufuka we aratangira arasoma.

    Ati' Nyakubahwa president ndagushimira kumpa ijambo buri munsi nshinjwa n'abantu ntazi ibyaha kandi abo bose ibyo bavuga ni ibinyoma kadi nabo ubwabo baravuguruzanya. Ndumva akababaro kabo, ariko sinjye wakoze ibyo banshinja.

    Ngewe ubwange nagize uruhare mu kurokora abatutsi barimo umuryango wa Mvuyekure Francois.

    Anavuga ko mubo yarokoye harimo umucuruzi ukomeye Mporanyi Charles n'uwari umunyamabanga mukuru wa MRND. Akanavuga ko mu mwaka wa 1994, mu kwa kane atari i Nyanza. Ati 'Col Rutayisire niwe wari umuyobozi wange arabizi, byari  mu bihe bikomeye. Ubwicanyi bwaberaga hose kubera intambara ya FPR'.

    Biguma avuga ko kuba agaragaza ko ari umwere mu byabaye Atari uguhakana jenoside cyangwa kwirengagiza akababaro abarokotse bagize, ahubwo ari ukwerekana ko nta ruhare yabigizemo. Ati 'Ibi maze kubabwira nibyo nabwiye juge d'instruction ni nabyo namwe nababwiye'. Nyuma yo kuvuga ibi Biguma yahise aceceka. Perezida w'urukiko yamubajije niba hari ibibazo bicye yamubaza,undi akomeza acecetse.

    Uduce uyu Hategekimana ashinjwa gukoreramo ibyaha harimo n'ahitwa Nyamure mu Murenge wa Muyira haguye Abatutsi barenga ibihumbi 10.

    Ashinjwa kandi uruhare mu rupfu rw'umubikira witwa Maman Augustine no mu gitero cyahitanye Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare kigahitana Abatutsi benshi.

    Muri dosiye ya Hategekimana havugwamo ko yagize uruhare mu rupfu rw'uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse wari wanze ko Abatutsi bicwa, ubwicanyi bwabereye muri ISAR.

    Ashinjwa kandi gushyiraho no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura, zikananashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

    Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa. Byemejwe ko afungwa by'agateganyo muri Gashyantare 2019.

    Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw'Ihuriro ry'Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR n'indi maze Ishami ry'Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'iby'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw'Ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw'i Paris (Cour d'Assises de Paris).

    Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma, kuri ubu afite imyaka 67. Yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.

    Yvette Umutesi

    The post Hategekimana uzwi nka Biguma ukekwaho ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyaha aregwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/20/hategekimana-uzwi-nka-biguma-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yahakanye-ibyaha-aregwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hategekimana-uzwi-nka-biguma-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yahakanye-ibyaha-aregwa