Author: webrwanda

  • Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena 2022,  abayobozi n'Abakinnyi b'ikipe ya APR FC basuye basuye ibitaro bya CHUK mu rwego rwo kwita kubarwayi barwariye muri ibi bitaro.

    Aba bakozi b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu bateguye amafunguro bifashishije igikoni cya kijyambere gitunganyirizwamo amafunguro agemurirwa abarwayi batishoboye mu bitaro bya Leta bikorera.

    Nk'uko byatangajwe, ibyo bitaro bya Leta ni CHUK, ibitaro bya Muhima, ibitaro bya Kibagabaga, ibya Nyarugenege n'ibibarizwa i Masaka.

    Aya mafunguro atunganywa agaburirwa abantu basaga 8000 ku munsi barwariye mu bitaro bitandukanye bagerwaho n'ibyo byo kurya.

    Nyuma yo gutunganya amafunguro kw' abakinnyi bafatanyije n'abakozi b'iki kigo cya Solid Africa bagaburiye abarwayi batishoboye barwariye mu bitaro bya CHUK.

    Iki gikorwa cya APR FC cyakozwe kuri uyu wa kane kije mbere yaho iyi kipe yitegura imikino y'umwaka w'imikino wa 2023-2024 mu Rwanda ndetse n'imikino ya CAF Champions League.

    The post Amafoto — APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-aprfc-yasuye-abarwayi-barwariye-mu-bitaro-bya-chuk-ibategurira-amafunguro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-aprfc-yasuye-abarwayi-barwariye-mu-bitaro-bya-chuk-ibategurira-amafunguro

  • Murera iri gutoragura umuhisi n’umugenzi! Rayon Sports yamaze kureshya no kumvisha umukinnyi wasezerewe na Kiyovu Sports ko agomba kuyisinyira kugira ngo bazasohokane mu mikino nyafurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kureshya no kumvisha umukinnyi wasezerewe na Kiyovu Sports ko agomba kuyisinyira kugira ngo bazasohokane mu mikino nyafurika.

    Myugariro Serumogo Ali wakiniraga Kiyovu Sports yamaze kumvikana na RAYON SPORTS FC.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu arasinya amasezerano y'imyaka 2.

    SERUMOGO w'imyaka 28 yari amaze imyaka 5 muri KIYOVU SPORTS.

    Source : https://yegob.rw/murera-iri-gutoragura-umuhisi-numugenzi-rayon-sports-yamaze-kureshya-no-kumvisha-umukinnyi-wasezerewe-na-kiyovu-sports-ko-agomba-kuyisinyira-kugira-ngo-bazasohokane-mu-mikino-nyafurika/

  • Imbuga nkoranyambaga zahungabanye! Inkuru y’urupfu rwa Pastor Theogene Inzahuke ikomeje kubabaza abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Pastor Theogene Inzahuke ikomeje kubabaza abatari bake.

    Ugifungura telefoni yawe ukajya ku rubuga nkoranyambaga runaka, uri gusangaho ifoto ya Pst Theogene yifurizwa iruhuko ridashira.

    Si aho gusa, nutera akajisho mu matsinda yo kuri WhatsApp n'ahandi hose uri kubona abantu bacitse intege kandi bababajwe bikomeye no kubura uyu muvugabutumwa.

    Ibyo byerekana neza urukundo uyu mugabo wari inshuti ya bose yari afitiwe na rubanda nyamwinshi.

    Uyu mugabo yari azwi cyane mu kuvuga ijambo ry'Imana ndetse akaba yari afite n'ubuhamya bwababazaga benshi kuko mbere yo kuba umukozi w'Imana yiberaga mu muhanda.

    Inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu aho yazize impanuka.

    Source : https://yegob.rw/imbuga-nkoranyambaga-zahungabanye-inkuru-yurupfu-rwa-pastor-theogene-inzahuke-ikomeje-kubabaza-abatari-bake/

  • Muhanga: Umwanda ukabije mu nzu zicumbikira abantu( Lodge) urasiga benshi bahinnye akarenge #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha ibyumba by'Inzu zicumbikira abagenzi n'abandi bagenda mu Mujyi w'Akarere ka Muhanga, baravuga ko umwanda ukabije ugaragara ushobora gukumira benshi. Abagana uyu mujyi, baratabaza ubuyobozi bw'inzego zitandukanye bazisaba guhagurukira iki kibazo kuko bamwe batangiye guhina akarenge birinda kuhandurira indwara zaterwa n'umwanda. Bavuga ko hari n'aho winjira ugasanga icyumba baguhaye amashuka bayatoheje, udukingirizo twakoreshejwe tugihari.

    Mu kiganiro bamwe mu bagiye bakoresha ibi byumba byakira abantu, baba abarara ndetse n'abaharuhukira by'igihe gito, bahaye umunyamaku wa intyoza.com bavuga ko bababajwe n'umwanda basanga muri ibi byumba, bafite impungenge kubera umwanda ukabije.

    Murema Papias ( wahinduriwe izina), yemeje ko hari aho yagiye kurarara bamwereka icyumba cyo kuraramo, akinjira asanga umufariso bawutoheje ndetse n'amashuka yaryamyemo abandi bantu ariyo agiye kuraramo.

    Yagize Ati' Njyewe ubwanjye nagiye kurara muri'Lodge' ariko nasanze isuku yaho igerwa ku mashyi. Nasanze umufariso utose, amashuka yaryamyemo abandi bantu noneho bagashaka ko nanjye nayararamo, ariko nahise nshaka ahandi. Naharyamye numva mbangamiwe'.

    Uwizeyimana Bertilde, izina ryahawe umunyeshuri wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK) akaba yiga muri Porogaramu y'impera z'icyumweru (weekend Program) yemeje ko ibyumba biraramo abantu usanga birimo umwanda ukabije ndetse hari n'aho usanga udukingirizo twakoreshejwe ntibibuke kudukuramo ngo batujugunye .

    Yagize Ati' Ndi umunyeshuri niga muri ICK muri Gahunda yo mu mpera z'icyumweru (Weekendi Program). Ibibera muri aya macumbi, hagaragaramo umwanda ukabije kuko hari n'aho usanga hakiri udukingirizo twakoreshejwe tutarigeze tujugunywa. Njyewe mbibonamo kutaba inyangamugayo kubabagana kuko serivisi batanga ni mbi cyane'.

    Rutaganda Esron, umushoferi w'Imodoka zizana ibicuruzwa nyambuka mipaka twahuye arimo ashaka aho acumbika, yagize ati' Njyewe nkora akazi ko gutwara amakamyo ariko iyo nzanye ibicuruzwa nkagera hano ntegereje ko bapakurura mba ngomba gushaka aho ngomba kuryama. Nagiye gucumbika ariko usanga hari umwanda kuko naraye henshi nshaka kureba aheza nsanga umwanda ni mwinshi'.

    Umwe mu bakozi bakora muri izi nzu, yahamirije umunyamakuru ko usanga inzu bacunga ziba zidafite ibikoresho bihagije birimo n'ibyo kwiyorosa bigatuma hari n'abo bashobora kwanurira amashuka akayaryamamo adatewe ipasi cyangwa se bakaba bayakura hamwe bakayajyana ahandi.

    Ibyo avuga, abihurizaho n'undi ukora mu yandi macumbi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa, aho yemeza ko hari aho usanga umukoresha aguha ibikoresho bizamara icyumweru atitaye ku mubare w'abo muzakira, byashira ugasanga baravuga ko wabigurishije. Ati' Rwose umwanda turawugira kubera ibyo byose ndimo kuvuga'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitase Jacqueline yabwiye umunyamakuru wa intyoza.co ko buri kwezi Ubuyobozi bukora ubugenzuzi bw'imikorere y'inzu zicumbikira abantu harimo n'ama 'Lodge' ndetse n'inzu zitunganya amafunguro( Restaurant). Akomeza avuga ko bimwe mu byo nk'ubuyobozi bareba birimo; imitangire ya Serivisi n'isuku ariko iyo hari aho basanze bakora ibinyuranyije n'amabwiriza yashyizweho n'inama njyanama y'Akarere, babagira inama zo kunoza imikorere, baba badahinduye hagafatwa izindi ngamba zirimo n'ibihano.

    Meya Kayitare, yemeza ko nibura mu mezi 6 bakorana inama n'abakora ubu bucuruzi kandi ko ubugenzuzi buhoraho kuko umuntu ashobora guteshuka ku nshingano ze.

    Mu ngendo z'Abadepite ziheruka, nabo ubwabo bemeje ko amacumbi yasuwe basanze hagaragara umwanda ukabije ndetse ushobora kubambura ababagana baje kwaka serivisi z'amacumbi. Izi ntumwa za Rubanda, zibukije ko serivisi aba bikorera batanga zikwiye kunozwa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/23/muhanga-umwanda-ukabije-mu-nzu-zicumbikira-abantu-lodge-urasiga-benshi-bahinnye-akarenge/

  • Serumogo wirukanywe na Kiyovu Sports mu muryango winjira muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yafashe umwanzuro wo kwirukana Serumogo Ali wari kapiteni wungirije, amakuru akaba amwerekeza muri Rayon Sports.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye, Kiyovu Sports ku mugoroba w’ejo hashize yatangaje ko itazakomezanya n’uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wari usigaje umwaka umwe w’amasezerano cyane ko yari yayongereye amasezerano y’imyaka 2 umwaka ushize.

    Bu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Kiyovu Sports yagize iti “Warakoze Serumogo. Kiyovu Sports yamaze gutandukana n’umukinnyi wayo Serumogo Ally, tumwifurije amahirwe masa aho azakomereza imirimo.”

    Serumogo yageze muri Kiyovu Sports muri 2018 akaba yari ayimazemo imyaka 5, yari umukinnyi ntasimburwa mu mwanya we cyane ko uku gukora byamuhesheje umwanya ubanzamo mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports, amakuru avuga ko uyu mukinnyi nta gihindutse agomba kwerekeza muri Rayon Sports.

    Kiyovu Sports isezereye Serumogo Ali nyuma y’abandi nka; Erisa Ssekisambu, Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël Pichu, Ndayishimiye Thierry, Bizimana Amissi, Mugenzi Bienvenu, umutoza Mateso Jean de Dieu, Alain-André Landeut na Dabo Seydou.

    Serumogo Ali yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/serumogo-wirukanywe-na-kiyovu-sports-mu-muryango-winjira-muri-rayon-sports

  • RIP Pastor Theogene ,IMANA IKWAKIRE MUBAYO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pastor Theogene Niyonshuti uzwi nka Pst Theogene Inzahuke yitabye Imana azize impanuka y'imodoka ubwo yavaga Kampala yerekeza mu Rwanda. Twihanganishije umuryango we, inshuti n'umuryango Mugari w'abakristo.

    Source : https://yegob.rw/rip-pastor-theogene-imana-ikwakire-mubayo/

  • Bari bahahinduye mu kabyiniro: Nyuma yo kuva mu Murenge, Jean Paul na Gogo babyinnye mu buryo budasanzwe maze abatumirwa bikangamo (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu Murenge, Jean Paul na Gogo babyinnye mu buryo budasanzwe maze abatumirwa bikangamo.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo Nkurunziza Jean Paul yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Gogo.

    Nyuma yo kuva mu Murenge, bagiye kwiyakira ahi babyiniye abatumirwa mu buryo budasanzwe.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/bari-bahahinduye-mu-kabyiniro-nyuma-yo-kuva-mu-murenge-jean-paul-na-gogo-babyinnye-mu-buryo-budasanzwe-maze-abatumirwa-bikangamo/

  • APR FC yakoze igikorwa cy’indashyikirwa abakinnyi babwirwa inkuru ishengura imitima y’abafana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yakoze igikorwa cy'indashyikirwa abakinnyi babwirwa inkuru nziza ariko ibabaje kubafana bose bakunda iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 22 Kamena 2023, abakinnyi bose bafite amasezerano y'ikipe ya APR FC ndetse n'abayobozi bamwe na bamwe bateraniye gukora igikorwa cy'indashyikirwa cyo gusangira n'abantu barwariye Indera ahasanzwe haba abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Nyuma y'uyu muhango wahuje abakinnyi bose bafitiye amasezerano ikipe ya APR FC, umwe mu bayobozi bari bayoboye abantu bose bitabiriye iki gikorwa yaje gutangariza abakinnyi bose bari bafite ikibazo cyo kwirukanwa ko bagomba kugira umutima utuje kuko hari ibigitunganywa mu ikipe ya APR FC umwaka utaha ishobora gukomeza gukinisha abakinnyi bakomoka hano mu Rwanda.

    Amakuru ahari avuga ko ikipe ya APR FC ishobora gukomeza gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda ahubwo bagakomeza gutegura neza ikintu cy'abanyamahanga kigatangirana n'umwaka utaha bitewe ni uko kugeza ubu iyi kipe ikirimo gurwana no kubona umutoza mushya ukomeye ndetse n'ubuyobozi buzaba buyoboye buzasimbura ubwari buriho.

    Ikipe ya APR FC izakina imikino ya CAF Champions League nyafurika uyu mwaka ugiye kuza, isigaje iminsi igera kuri 7 ikaba yamaze gutanga urutonde rw'abakinnyi n'abatoza izifashisha muri iyi mikino idafitemo ibigwi bikomeye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yakoze-igikorwa-cyindashyikirwa-abakinnyi-babwirwa-inkuru-ishengura-imitima-yabafana/

  • Iki kigo ntaho mukizi? Amashusho ya banyeshuri banwereye itabi hafi y’ishuri akomeje kwibandwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubu ababyeyi babo baziko bohereje abana ku ishuri! Amashusho ya banyeshuri banwereye itabi hafi y'ishuri akomeje kwibandwaho.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'abanyeshuri batatu bagagaragaye banywa itabi bagiye ku ishuri.

    Gusa nta muntu urabasha gusobanukirwa neza iki kigo icyo ari cyo, niba ari icyo mu Rwanda cyangwa icyo hanze.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/iki-kigo-ntaho-mukizi-amashusho-ya-banyeshuri-banwereye-itabi-hafi-yishuri-akomeje-kwibandwaho/

  • U Rwanda rwanenze Raporo ya Loni irushinja gufasha M23 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwanenze raporo nshya y'inzobere z'Umuryango w'Abibumbye ku mutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rugaragaza ko irimo inenge nyinshi zikwiye gutuma idahabwa agaciro na gake.

    Iyi raporo yakozwe n'inzobere esheshatu igenewe akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, yakoze amaperereza ku byabaye hagati ya Nyakanga 2022 na Werurwe 2023 mu Burasirazuba bwa RDC, ahari umutekano muke.

    Mu itangazo Guverinoma y'u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, yavuze ko iyi raporo ishimangira ko umutwe wa FDLR ushyigikiwe na Guverinoma ya RDC, kikaba ari ikibazo gikomeye cyane kandi wongereye imbaraga n'ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Iyi raporo kandi irondora ubufasha Guverinoma ya RDC iha FDLR yaba mu by'amafaranga, intwaro no gukingirwa ikibaba muri politiki. Uyu mutwe kimwe n'indi kandi ufatanya kurwana n'ingabo za FARDC zavogereye ubusugire bw'u Rwanda inshuro nyinshi umwaka ushize.

    Nk'uko ikomeza ibyigaragariza, iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika, ndetse n'amakuru atizewe agamije gusakaza ikinyoma cy'uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w'umutekano muke n'ibindi bibazo by'imbere muri DRC.

    Icyo u Rwanda ruvuga ku birego bishinjwa ingabo z'u Rwanda ntikigaragara muri raporo. Amakuru iri tsinda ry'impuguke riyakura mu bagize guverinoma ya DRC, abahoze ari abarwanyi, abanyekongo bari mu miryango n'amashyirahamwe bigamije gusebya u Rwanda, ndetse n'abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC irimo n'uzwi nka 'Wazalendo'.

    Byongeye kandi, iyi raporo y'Itsinda ry'Impuguke z'Umuryango w'Abibumbye yirengagije ingamba ibihugu byo mu Karere byafashe zigamije kugarura amahoro, ndetse n'Umuryango w'Abibumbye ukaba warazishyigikiye, ndetse inanirwa kwerekana uruhare rugaragara rwa RDC mu guhungabanya amasezerano y'amahoro ya Nairobi na Luanda, harimo n'ibikorwa by'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

    U Rwanda rukomeza ruvuga ko ikindi cyirengagijwe ari ukuvogera ubusugire bw'u Rwanda inshuro nyinshi n'uburyo DRC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.

    Iyi raporo ngo yirengagiza kandi ikanambura uburemere ikibazo cyo gutera ubwoba no gutsemba Abanye-Congo bo mu miryango y'Abatutsi, ahubwo igashinja aba baturage bari mu kaga kuba ba nyirabayazana b'akababaro gakomeye bafite.

    Ibi bivuguruza cyane raporo zakozwe n'Umuryango w'Abibumbye n'indi miryango mpuzamahanga, bikanagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside n'umugambi wo kuyikwirakwiza ukomeje. Iyi raporo kandi ivuguruza ubuhamya butangwa n'ibihumbi by'impunzi z'Abanye-Congo zahatiwe guhungira mu bindi bihugu byo mu Karere birimo n'U Rwanda, kuva mu myaka 20 ishize.

    Ikitumvikana kandi ni uko iyi raporo ntaho igaragaza ibyatangajwe n'Umujyanama w'Umuryango w'Abibumbye mu bijyanye no gukumira jenoside, aho mu kwezi k'Ugushyingo 2022 na Mutarama 2023, yatabarije Abatutsi bicwa muri RDC, akanagaragaza ko ubu bwicanyi bushobora kuganisha kuri jenoside mu gihe nta kindi gikozwe ngo aba baturage bibasiwe barindwe.

    Guverinoma y'u Rwanda ikomeza igira iti 'Birababaje kubona itsinda ry'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bihishira ukuri kw'intandaro y'amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, bigamije gusa kongera amakimbirane, ibintu bishyira mu kaga ubuzima bw'abantu babarirwa muri za miriyoni mu karere kacu, bitaretse no gukomeza guteza umutekano muke n'iterabwoba ku mupaka w'u Rwanda.'

    'U Rwanda ruzakomeza gukaza ingamba z'ubwirinzi no gukumira ibyavogera ikirere n'imipaka byacu, tunigizayo ibitero byaterwa n'imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw'Igihugu cyacu n'umutekano usesuye ku Baturarwanda bose. U Rwanda ruzakomeza gushyigikira ingamba zashyizweho mu Karere, by'umwihariko amasezerano ya Nairobi na Luanda, mu gutanga umusanzu wo kubungabunga amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari.'

    The post U Rwanda rwanenze Raporo ya Loni irushinja gufasha M23 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/23/u-rwanda-rwanenze-raporo-ya-loni-irushinja-gufasha-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwanenze-raporo-ya-loni-irushinja-gufasha-m23