Uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa tanu z'amwanya kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, yakirwa na Nkusi Arthur washinze Arthur Nation.
Teacher Mampire ageze i Kigali nyuma y'umunyarwenya Daliso ubarizwa mu Bwongereza wageze i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023.
Aba bagabo bombi barahurira mu gitaramo cya Seka Live giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Si ubwa mbere aba bombi bagiye gutaramira i Kigali, Teacher yahaherukaga mu 2017 na 2019, ni mu gihe Daliso yaherukaga gutembagaza abantu mu 2018 ubwo yari kumwe n'umukunzi we mu bitaramo bya Kigali International Comedy Festival.
Aba banyarwenya barahurira ku rubyiniro n’abanyarwenya bakomeye kandi bagezweho mu Rwanda barimo Fred Rufendeke, Muhinde, Herve Kimenyi ndetse na Joseph.
Aba banyarwenya nibo bazafasha abanyarwanda n'abandi guherekeza ukwezi kwa Kamena. Bagiye gutaramira mu rwagasabo (Daliso na Teacher), babisikana n'umunyarwenya ukomeye muri Uganda, Daniel Omara wataramiye muri Camp Kigali, ku wa 28 Gicurasi 2023.
Teacher Mpamire watumiwe muri iki gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma aza gufata umwihariko we ari nabwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya rwinshi arutera yigize umwalimu.
Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo by'urwenya bitangiye gutegurwa.
Uyu mugabo w'imyaka 39 y'amavuko, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Makerere.
Perezida Museveni yamuteye inkunga abasha gukurikirana amasomo ajyanye n'urwenya no kwandika muri American Comedy Institute i New York. Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi, Kenya, Tanzania n'ahandi.
Teacher Mampire yamaze i Kigali yitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Seka Live
Ni ku nshuro ya Gatatu Teacher Mampire agiye gutaramira i Kigali
Ku kibuga cy'indege, Teacher yakiriwe na Nkusi Arthur washinze Arthur Nation
Teacher arazwi cyane muri Uganda binyuze mu gukora urwenya yisanisha na Perezida Museveni
Uyu munyarwenya akunze kwifotoza abafite ibikoresho byifashishwa cyane mu ishuriÂ
Teacher Mampire aganira n’umunyarwenya Nkusi Arthur

Mike Kayihura niwe wabanje ku rubyiniro abimburiyr abandi
Joshua Baraka yaririmbye indirimbo ‘Oya’ ya nyakwigendera Buravan
Zagazillions ukunzwe mu ndirimbo ‘Nilo’ yahaye ibyishimo abanya-Kigali mu gihe gito
Zagazillions yakiriwe neza n’abafana be
Kivumbi King yageze ku rubyiniro hashize igihe kinini ategerejwe
Kivumbi King afatanije na Logan Joe baririmbanye indirimbo yabo ‘Whatever’
Ish Kevin yatunguranye mu gitaramo ‘Tunataka KuEnjoy’
E.T Ndahigwa na Kenny K Shot baririmbye ‘Kantona’ yakunzwe cyane
Joshua Baraka ntabwo yaririmbye umwanya munini nk’uko byari byitezwe
Zagazillions nawe yakuwe ku rubyiniro atarangije kuririmba



























Ku munsi w’amateka irebere uko byari byifashe birimo no kuba imyanya yose yahagombaga kubera ibi birori yari yashize:












Urugendo rwari rumaze amezi atari macye rwashyizweho akadomo Lellie Carelle Ndayizeye bivugwa ko yize amashuri yisumbuye muri Uganda akaba ari umunyeshuri wa Kaminuza ya Summit International ari we wegukanye ikamba


