Author: webrwanda

  • Mu mafoto utahaga kureba kubera ukuntu barimo gusa bose abatoza bashya ba Rayon Sports bishimiye ikipe basanze mu Nzove – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abatoza bashya ba Rayon Sports bageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri bishimiye gusanga abakinnyi b'iyi kipe mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo.

    Umutoza mukuru Yamen Zelfani ndetse n'umutoza w'abazamu Lebitsa Ayobanga basanze abakinnyi ba Rayon Sports mu Nzove uyu munsi mu myitozo bakoze.

    Kugeza ubu abakinnyi hafi ya bose ba Rayon Sports bamaze kugera hano mu Rwanda abatari kumwe n'abandi ni Ojera Joachiam, Youseff Rharb, Rafael Osaluwe bakiri gutunganya utuntu iwabo ariko amakuru ahari nabo iki cyumweru baraba bari kumwe n'abandi.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-utahaga-kureba-kubera-ukuntu-barimo-gusa-bose-abatoza-bashya-ba-rayon-sports-bishimiye-ikipe-basanze-mu-nzove/

  • Umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe hano mu Rwanda bakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n’ikipe ya Kiyovu Sports  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe hano mu Rwanda bakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n'ikipe ya Kiyovu Sports 

    Umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bazi umupira hano mu Rwanda yamaze kurangizanya n'ikipe ya Kiyovu Sports avuye muri mu cyeba Rayon Sports.

    Byavuze cyane mu minsi ishize ko ikipe ya Kiyovu Sports izubakira cyane ku bakinnyi b'abanyarwanda kandi bafite impano ariko hazanwe izindi ntwaro zikomeye ziturutse hanze y'u Rwanda muri abo bakinnyi b'abanyarwanda iyi kipe yamaze kwerekeza muri Rayon Sports kandi byamaze kurangira.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yo kudahirwa mu ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize kubera ibibazo bimwe na bimwe yiteje ubwe, Nishimwe Blaize byamaze kurangira yumvikanye n'ikipe ya Kiyovu Sports yatozwaga na Se umwaka ushize.

    Nishimwe Blaize ni umwe mu bakinnyi bakomeye beza b'abanyarwanda dufite nubwo atahiriwe kubera kutitwara neza ariko ubwo agiye mu ikipe itozwa n'umutoza mwiza Koukours Petros wanamwifuje ubwo yageraga hano mu Rwanda ashobora kuzakora ibitangaza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bakinnyi-bafite-impano-idasanzwe-hano-mu-rwanda-bakiniraga-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kurangizanya-nikipe-ya-kiyovu-sports/

  • Menya Jill Sheffield watangije inama mpuzamah… – #rwanda #RwOT

    Iminsi 4 igiye gushira mu Rwanda – Kigali habera inama igaruka ku ruhare rw'umugore. Tugiye kubagezaho amateka ya Jill Sheffield uri mu batangije uru rugendo rwa Women Deliver.

    Nubwo imyaka ya Sheffield itemezwa neza ariko bivugwa ko afite 83. Yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza Glassboro mu 1961, aza kubona iy'icyiciro cya gatatu mu burezi mpuzamahanga mu 1963 yakuye muri Kaminuza ya Columbia.

    Yatangiye gukora nk'umukorebushake mu birebana no kuboneza urubyaro mu bitaro bya Pumwami muri Kenya, akaba ari ho hantu hambere yakoreye muri Afurika y'Uburasirazuba.

    Muri icyo gihe byari bigoye ko abagore bemererwa kuboneza urubyaro batari kumwe n'abagabo babo, gusa yabyitwayemo neza asoje inshingano ze asubira gukorera i New York aho yari ashinzwe uburezi mpuzamahanga muri Carnegie Corporation.

    Mu 1987 ni bwo yari mu batangije Umuryango wita ku iterambere ry'ikiremwamuntu wa 'Family Care International' wibanda ahanini ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, awubera Umuyobozi Mukuru mu gihe kingana n'imyaka 20.

    Uyu muryango ni wo wa mbere washyize imbere ibirebana no kurwanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara. Mu mwaka wa 2007 ni bwo yatangije Women Deliver inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw'umugore mu iterambere.

    Iyi nama yatangiye kuba umuyoboro ukomeye w'ibisubizo by'ibibazo by'abagore ku isi, itangira kuba kandi isoko y'ubushobozi bw'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga mito n'iminini y'abari n'abategarugori.

    Uyu mubyeyi yaje kujya mu kiruhuko cy'izabukuru mu mwaka wa 2016, ariko ibikorwa bya Women Deliver birakomeza.

    Indi mirimo Sheffield yakoze!

    Mu 2011 yari muri ba Komiseri 30 b'Umuryango w'Abibumbye bashinzwe gukusanya amakuru no kureba uko yabyazwa umusaruro ku buzima bw'umugore n'umwana.

    Myinshi mu mirimo yagiye akora, yabaga ifite aho ihuriye n'ubuzima bw'umwana n'umugore aho yabaga ari Umuyobozi Mukuru w'Imiryango yigenga ndetse n’umujyanama.

    Yanahawe ibihembo bitandukanye mpuzamahanga birimo icyo yahawe n'Umuryango w'Abanyamerika wa Public Health cya Life Achievement Award, hari muri 2008.

    Muri uwo mwaka kandi igihembo cy'Umuryango w'Abibumbye cyahawe Family Care International yashinzwe n’abarimo Sheffield, ku bw'uruhare rwayo mu guteza imbere ubuzima bw'imyororokere.

    Kaminuza ya Columbia yizemo, yamuhaye igihembo cy'umunyeshuri w'agatangaza yigeze igira. Melinda Gate, Ikigo Mpuzamahanga ku bushakashatsi ku buzima bw'umugore, bahawe igihembo cya 'Lifetime Achievement Award'.

    Jill Sheffield watangije Women Deliver

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132056/menya-jill-sheffield-watangije-inama-mpuzamahanga-ya-women-deliver-iteranirije-impuguke-ib-132056.html

  • Umufaransa wabenze umunyarwanda Emery Bayisenge ni we mutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umufaransa, Thierry Froger watoje amakipe arimo Lille ni we mutoza mushya wa APR FC ugomba gusimbura Ben Moussa wasoje amasezerano ye.

    Ikinyamakuru Fine FM cyatangaje ko uyu mutoza ufite ibyangombwa by’ubutoza by’ikirenga bya UEFA Pro ari we wamaze kumvikana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuyizamo kuyitoza.

    Ni umutoza benshi bibuka muri 2018 ubwo yari amaze kugirwa umutoza wa USM Alger yo muri Algeria yahise yirukana umunyarwanda, Emery Bayisenge wari umaze iminsi mike asinyiye iyi kipe aho yavuze ko atari ku rwego rwayo.

    Ubwo yari yaje mu Rwanda gukina na Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup, icyo yagize ati 'Nageze mu ikipe baramaze kugura abakinnyi benshi, ariko bampa uburenganzira bwo kuba nagira abakinnyi ntoranya bakahaguma, hakagira n’abandi bakinnyi natanga uburengazira bakigendera, ni muri urwo rwego n’umukinnyi Emery nabwiye ikipe ko yamureka akigendera.'

    Thierry Froger ni umutoza w’umufaransa w’imyaka 60 aho yakiniye Lille, Grenobles na Le Mans zo mu Bufaransa.

    Yatoje amakipe menshi atandukanye nka Le Mans, Châteauroux, Lille, Reims, Nîmes zo mu Bufaransa, ku mugabane wa Afurika yatoje amakipe nka TP Mazempe, USM Alger na Arta/Solar7 aherukamo. Yanatoje ikipe y’igihugu ya Togo.

    Umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-wabenze-umunyarwanda-emery-bayisenge-ni-we-mutoza-wa-apr-fc

  • Barajyahe ko yaje: Umuraperikazi Oda Paccy umaze igihe kinini adasohora indirimbo yatanze ubutumwa bukanganye ku bandi bahanzi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Oda Paccy yabwiye bagenzi be ko igihe kigeze kugira ngo atange ibyo batabashije guha abakunzi b'umuziki mu gihe yari yarabahaye umwanya wo kwisanzura mu kibuga.

    Bamwe mu bakunzi be bamwandikiye bamubwira ko bari bakumbuye ibihangano bye, abandi bamubaza impamvu yaretse 'abana bakigira abakuru mu kibuga cy'umuziki'.

    Undi mufana yamwibukije ko kuva cyera bamuzi ku izina rya 'Miss President', izina yakunze gukoresha cyane mu ndirimbo ze. Abandi bamuha ikaze.

    Oda Paccy yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko hari hashize iminsi myinshi atagaragara mu muziki, ariko ko ari mu nzira yo gutanga ibyishimo ku bafana n'abakunzi b'umuziki we.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko yatanze amahirwe ku bahanzi bagenzi be wo kwisanzura mu kibuga, bityo ko niba hari utarayakoresheje neza yarahombye.

    Yavuze ati 'Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye. Ndi munzira nje kubaha ibyo mutabahaye.'

    Source : https://yegob.rw/barajyahe-ko-yaje-umuraperikazi-oda-paccy-umuze-igihe-kinini-adasohora-indirimbo-yatanze-ubutumwa-bukanganye-kubandi-bahanzi-amafoto/

  • Niba wari ubyiteze heba: Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye kuhazaza he – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba wari ubyiteze heba: Rutahizamu wa mbere ku Isi Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye kuhazaza he.

    Rutahizamu wa Al-Nasir yo muri Saudi Arabia Cristiano Ronaldo yatangaje ko atazigera agaruka gukina muri shampiyona yo ku mugabane w'i Burayi maze yemeza ko shampiyona akinamo mu myaka iri mbere izaba ikomeye kurusha shampiyona y'u Buholandi na Turkey.

    Source : https://yegob.rw/niba-wari-ubyiteze-heba-cristiano-ronaldo-yatangaje-amagambo-akomeye-yanga-kwizeza-abantu-ibyo-atazakora-amafoto/

  • Yamusigariyeho! Umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti yatangiye gusohoza ibyo umugabo we yasize adasohoje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamusigariyeho! Umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti yatangiye gusohoza ibyo umugabo we yasize adasohoje.

    Uwanyana Assia, umugore wa Pst Théogène Ngirinshuti yatangiye gutera ikirenge mu cy'umugabo we uherutse kwitaba Imana, akaba yatumiwe mu giterane cy'Ububyutse kizabera i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22-23 Nyakanga 2023.

    Ubusanzwe uyu mugore utari umenyerewe mu murimo w'ivugabutumwa, yiyambajwe muri iki giterane cyari cyaratumiwemo umugabo we mbere y'uko yitaba Imana.

    Evangeliste Uwase Egidie wateguye Igiterane cy'Ububyutse yavuze ko uyu mugore yatumiwe muri iki giterane byari byaremejwe ko Pst Théogène azacyitabira mbere y'uko yitaba Imana, bityo basanga bakwiye gutumira umugore we cyane ko bazanagira umwanya wo kunamira nyakwigendera.

    Ikindi yongeyeho cyatumye atekereza gutumira umugore wa Pst Théogène ni uko mu gihe yari akiriho yakunze kumvikana abwira abantu ko badakwiye kuzatungurwa nibaramuka babonye umugore we yinjiye mu ivugabutumwa.

    Iki giterane byitezwe ko kizabera i Muhanga kuri EAR Gitarama kuva ku wa 22-23 Nyakanga 2023.

    Source : https://yegob.rw/yamusigariyeho-umugore-wa-pastor-theogene-niyonshuti-yatangiye-gusohoza-ibyo-umugabo-we-yasize-adasohoje/

  • Ni igisupusupu: Clapton Kibonke yagaragaje umugore we ufite ubwiza budashidikanywaho (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni igisupusupu: Umunyarwenya Clapton Kibonke yagaragaje umugore we ufite ubwiza budashidikanywaho.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Clapton Kibonke yagaragaje umugore mwiza cyane yihebeye.

    Ifoto y'umugore w'umunyarwenya Clapton Kibonke:

    Source : https://yegob.rw/nigisupusupu-clapton-kibonke-yagaragaje-umugore-we-ufite-ubwiza-budashidikanywaho-ifoto/

  • Barakizwa na nde? Kiyovu Sports yatangiye kumvana imitsi na Rayon Sports nyuma y’uko isinyishije umukinnyi wabo wari ubafatiye runini – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barakizwa na nde? Kiyovu Sports yatangiye kumvana imitsi na Rayon Sports nyuma y'uko isinyishije umukinnyi wabo wari ubafatiye runini.

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal avuga ko Nsabimana Aimable uherutse gusinya muri Rayon Sports, ari umukinnyi wa Kiyovu Sports.

    Juvenal avuga ko Aimable yari agifite amasezerano yo kuba umukinnyi wa Kigali Sports.

    Akomeza avuga ko bamutegereje mu myitozo bakamubura, aho bahise bamwandikira ibaruwa imuhamagara mu myitozo ndetse akazaza no gusobanura ukuntu yagiye muri Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/barakizwa-na-nde-kiyovu-sports-yatangiye-kumvana-imitsi-na-rayon-sports-nyuma-yuko-isinyishije-umukinnyi-wabo-wari-ubafatiye-runini/

  • Dufite akazi gakomeye ko gukora – Umutoza wa Rayon Sports akigera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunya-Tunisia, Yamen Zelfani ‘Alfani’ yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Rayon Sports, akaba yavuze ko abizi neza ko bafite akazi gakomeye ko gukora uhereye kuri Super Cup.

    Ni nyuma y’uko ageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 aje gutoza Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe.

    Zelfani w’imyaka 43 akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yavuze ko abizi neza ko aje mu gihe hari akazi kenshi kandi gakomeye ko gukora uhereye kuri Super Cup bazahuramo na APR FC (izaba tariki ya 12 Kanama 2023).

    Ati 'Ndifuza kubikorera abafana, ikipe ndetse n’umuryango mugari wa Rayon Sports, ndabizi ko mfite akazi gakomeye ko gukora tugomba gutangirira kuri Super Cup nyuma tukajya mu mikino Nyafurika.'

    Yasabye abafana kumushyigikira ndetse n’ikipe muri rusange. Ati 'Abafana bose banshyingikire, bashyigikire ikipe, bashyigire abakinnyi.'

    Yamen Zelfani yavutse tariki 4 Nzeri 1979, avukira muri Tunisia. Yigiye gutoza mu makipe y’abato b’ikipe ya Stade Tunisien y’iwabo. Nyuma yayibereye umutoza wungirije mbere yo kwerekeza muri Saudi Arabia.

    Muri Saudi Arabia yatangiriye ubuzima muri Abha Club yo mu cyiciro cya mbere 'Saudi Pro League’ ari umutoza wungirije nyuma akayitoza ari umutoza mukuru hagati ya 2012-2015.

    2015 yagarutse muri Afurika atoza Nouadhibou yo muri Mauritanie ayitoza umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Al-Merrikh yo muri Sudan, aho yatwaye igikombe cya Shampiyona 'Sudan Premier League 2018-19 n’igikombe cy’igihugu 'Sudan Cup 2018′.

    Mu 2019 yerekeje muri Dhofar FC yo muri Oman ayihesha Super Cup y’icyo gihugu 2019. Mu 2020 yagarutse muri Afurika atoza JS Kabylie yo muri Algeria aho yayifashije kurangiriza ku mwanya wa 3 muri Shampiyona ya Algeria anasohokera iki gihugu muri CAF Confederation Cup.

    Mu 2021 yasubiye iwabo muri Tunisia atoza AS Soliman mbere yo gusubira muri Saudi Arabia aho yatoje Al-Kawkab yo mu cyiciro cya kabiri. Ubu aje mu Rwanda aturutse Al-Talaba yo muri Iraq yatozaga umwaka ushize w’imikino.

    Iyi kipe kandi ikaba yaraye yakiriye Umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa ‘Smash’ wageze i Kigali ku wa Mbere saa Tatu z’ijoro aho byitezwe ko bombi bakoresha imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri.

    Umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi Ayabonga Lebitsa yageze mu Rwanda

    Yamen Zelfani ‘Alfani’ umutoza mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dufite-akazi-gakomeye-ko-gukora-umutoza-wa-rayon-sports-akigera-mu-rwanda