Author: webrwanda

  • Bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere, abanyamahanga bashobora kwiyongera #rwanda #RwOT

    Ejo habaye inama yahuje abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ndetse n’ishyirahamwe ry’umupra w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) biga uburyo 'League’ izatangiramo aho batoye abayobozi bayihagarariye.

    Muri iyi nama hemejwe ko umwaka w’imikino 2023-24 ari bwo hazatangira gukoreshwa uburyo bwa 'League’.

    'League’ ni uburyo shampiyona izajya ikinwamo yateguwe n’abanyamuryango ubwabo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ritabigizemo uruhare uretse gutanga abasifuzi gusa (Komisiyo y’abasifuzi izaguma ari iya FERWAFA).

    Bahise bitoramo batanu bazahagararira amakipe y’icyiciro cya mbere muri “Rwanda Premier League Board” aho Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, Hadji Youssuf wa Gorilla FC, Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports, Rdt Cpt Uwayezu Jean Fidele na Gahigi Jean Claude wa Bugesera FC nibo batorewe kuyobora 'League’.

    Muri iyi nama kandi baganiriye ku kuntu umubare w’abanyamahanga wazamuka ukava kuri 5 maze ukaba wajya kuri 7 ndetse nta gihindutse bikaba bizatangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Nta gihindutse kandi iyi shampiyona izatangira muri Kanama, ibiganiro ngo bigeze kure n’umuterankunga ari we Azam TV ikaba yayigarukamo ikajya iyerekana ndetse ku buryo ishobora kongera kuyitirirwa nka nk’uko byari bimeze mbere.

    Ikindi cyemejwe ni uko hagiye kuzajya hahembwa amakipe 4 ya mbere muri shampiyona aho bizagendana n’ubushobozi buzaba buhari.

    Aanyamuryango bitabiriye ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byavugiwe-mu-nama-yahuje-ferwafa-n-abayobozi-b-amakipe-y-icyiciro-cya-mbere-abanyamahanga-bashobora-kwiyongera

  • Umwe yigeze kwandagaza undi! Aho umutoza mush… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yagiye yerekana abakinnyi bashya yasinyishije b’abanyamahanga ndetse inatangaza abo yari isanganwe nabo yongereye amasezerano gusa icyaburaga ni umutoza mukuru uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino. 

    Kugeza ubu uyu mutoza mushya yamaze kumenyekana,yitwa Froger Thiery akaba akomoka mu gihugu cy’u Bufaransa. Mu makipe yanyuzemo nk’umutoza mukuru harimo TP Mazembe yatoje mu 2017, USM Alger yavuyemo mu 2021,Lille na Nîmes zo mu Bufaransa ndetse n’ikipe y’igihugu ya Togo.

    Froger Thiery witezweho kugera mu Rwanda aje gutoza APR FC afite aho ahuriye n’umutoza wa mukeba,Rayon Sports, Yameni Zelfani wamaze no kugera mu Rwanda akaba yatangiye n’akazi.

    Aba bombi amakipe batozaga muri 2018 yarahuye ndetse yewe umwe anandagaza undi amutsinda ibitego byinshi. Muri icyo gihe Thiery Frooger wa APR FC yatozaga USM Alger yo muri Algeria naho Yameni Zelfani wa Rayon Sports we yatozaga ikipe ya Al -Merrikh SC yo muri Sudani.

    Amakipe yombi yahuriye mu irushanwa rya Arab Club Champions Cup,muri uyu mukino wabaye tariki 19 Ugushyingo 2018 warangiye ikipe ya Al-Merrikh inyagiye USM Alger ibitego 4-1.

    Uyu mutoza mushya wa Rayon Sports yafashe uyu wa APR FC amutsinda ntacyo yitayeho biza no gutuma yitwara neza muri iri rushanwa kuko byarangiye akuriwemo muri 1/2.

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Yameni Zelfani wamaze gutangira akazi,ubwo aheruka guhura n’uwa APR FC yamutsinze ibitego 4-1

    Froger Thiery umutoza mushya wa APR FC ubwo aheruka guhura n’uwa Rayon Sports yahuye n’uruva gusenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132087/umwe-yigeze-kwandagaza-undi-aho-umutoza-mushya-apr-fc-ahuriye-nuwa-rayon-sports-132087.html

  • Arenze mukuru we! Irebere ubwiza n’imiterere bya murumuna wa Pamella wahogoje abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ihere ijijo ubwiza n'imiterere bya murumuna wa Pamella.

    Abantu benshi ntago baziko Pamella Uwicyesa afite murumuna we bangana ndetse bahigwanwa mu bwiza. Uyu mukobwa yitwa Kayitesi.

     

    Source : https://yegob.rw/arenze-mukuru-we-irebere-ubwiza-nimiterere-bya-murumuna-wa-pamella-wahogoje-abatari-bake/

  • Televiziyo mpuzamahanga igiye kwerekana shampiyona y’u Rwanda nyuma y’igihe kinini abanyarwanda bakumbuye ishusho ryiza  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Televiziyo mpuzamahanga igiye kwerekana shampiyona y'u Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyarwanda bakumbuye ishusho ryiza 

    Televiziyo mpuzamahanga yamaze kwemera ibiganiro byo kongera kwerekana shampiyona y'u Rwanda nyuma y'igihe kinini abanyarwanda bakumbuye kurera umupira ugaragara neza.

    Ku munsi wo kuwa mbere nibwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiranye ibiganiro n'abahagarariye amakipe y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda kugirango haganirwe ku League igomba gutangira muri uyu mwaka ndetse ni uko igomba gukorwa.

    Iyi nama kandi yanemerejwemo ko ikipe igomba gutwara igikombe cya Shampiyona igomba kuzahabwa Milliyoni zirenga 100 z'amanyarwanda ndetse ikipe ya kabiri ihabwe Milliyoni 50 iya gatatu ihabwe Milliyoni 30. Muri iyi nama yari iyobowe na Munyentwari Alphonse abanyamuryango bamenyeshejwe ko Azam TV ishobora kwerekana shampiyona y'u Rwanda.

    Amakuru twamenye ni uko iyi televiziyo irimo gutanga Milliyoni 900 z'amanyarwanda ariko mu myaka 4 gusa FERWAFA yo irimo gushaka nibura Milliyari 1 y'amanyarwanda mu gihe cy'imyaka 3 amahirwe menshi ni uko Azam TV aya mafaranga igomba kuyatanga nyuma yo kubona noneho Shampiyona isa nkaho igiye kujya ku murongo.

    Azam TV yigeze kujya yerekana Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ariko kubera ibibazo byakundaga kuba muri Shampiyona harimo nko kugenda hasubikwa imikino imwe n'imwe ndetse no kunanizwa byahato na hato ihite ikuramo akarenge gusa ubwo Shampiyona igiye gukinwa nka League bishobora gukemuka.

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izatangira tariki 18 Kanama 2023, Amakipe menshi ageze kure yiyubaka umwaka utaha Shampiyona izaba iryoshye kandi ikomeye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/televiziyo-mpuzamahanga-igiye-kwerekana-shampiyona-yu-rwanda-nyuma-yigihe-kinini-abanyarwanda-bakumbuye-ishusho-ryiza/

  • Umumotari wari usanzwe apfubura umugore wa Pasiteri yafatiwe mu cyuho ari ku mupfubura ageze aharyoshye gusa ibyamubayeho byatumye umuryango we uhita ujya kugura isanduku – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umumotari wari usanzwe apfubura umugore wa Pasiteri yafatiwe mu cyuho ari ku mupfubura ageze aharyoshye gusa ibyamubayeho byatumye umuryango we uhita ujya kugura isanduku.

    Umugabo witwa Wilson Otieno, wo muri Kenya uri mu kigero ki myaka 38 wari Umumotari, yishwe n'abaturage nyuma yo gufatirwa mu rugo rwa Pasiteri yagiye gusambanya Umugore we.

    Amakuru ikinyamakuru Rubanda gikesha Daily Nation, avuga ko uyu nyakwigendera Wilson Otieno yari asanzwe afitanye ubushuti n'umugore wa Pasiteri ku buryo yahoraga muri urwo rugo mu gihe Pasiteri yabaga yagiye mu murimo w'Imana.

    Iki kinyamakuru Daily Nation gikomeza kivuga ko uyu nyakwigendera yaje guhengera Pasiteri adahari hanyuma nkuko asanzwe abigenza ahita asanga wa mugore, Pasiteri yahise amenya amakuru yuko Motari yatashye urugo rwe kuko n'ubundi bajyaga babimubwira ko uwo Mumotari asambanya umugore we, hanyuma ahageze niko guhamagara abaturanyi barahurura batangira gukubita uwo mu motari kugeza ashyizemo umwuka.

    Nyuma yo kubona uwo mu motari yitabye Imana, Pasiteri n'umugore bahise bacika, ubu inzego z'umutekano zikaba atangiye guhiga Pasiteri n'umugore we ndetse n'abantu bose bagize uruhare mu rupfu rw'uwo mu Motari.

    Source : https://yegob.rw/umumotari-wari-usanzwe-apfubura-umugore-wa-pasiteri-yafatiwe-mu-cyuho-ari-ku-mupfubura-ageze-aharyoshye-gusa-ibyamubayeho-byatumye-umuryango-we-uhita-ujya-kugura-isanduku/

  • Uyu mwaka nta mikino ifite: Ikipe ya Arsenal yagaragaje imyambaro mishya igiye kujya yambara (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka nta mikino ifite: Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza yagaragaje imyambaro mishya igiye kujya yambara.

    Arsenal ikomeje ibikorwa byo kwitegura umwaka mushya w'imikino wa 2023-2024 yeretse abakunzi bayo imyambaro mishya igiye kujya yambara igihe izajya iba yasohotse iri gukinira hanze y'ikibuga cyayo.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/uyu-mwaka-nta-mikino-ifite-ikipe-ya-arsenal-yagaragaje-imyambaro-mishya-igiye-kujya-yambara-amafoto/

  • Bisa nko kwikirigita ugaseka! Injira ku igur… – #rwanda #RwOT

    Banki y'Isi muri raporo yayo yerekana ko umunyarwanda ukoresha internet ku giti cye umubare ukiri hasi cyane. Ni 30.46% mu 2021 nibo bakoresha murandasi yaba kuri mashini (laptop, desktop, telefoni, digital tv) aho yaba ari hose. Imibare y'Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2018, abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoreshaga internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.


    RURA igaragaza ko mu 2010 umubare w'Abanyarwanda bakoreshaga internet wari 821,504 mu gihe mu mpera za 2018 bari miliyoni 6.1. Ni mu gihe u Rwanda rwari rufite intego yo kuba nibura 35% by'abaturage bazaba bakoresha internet mu mwaka wa 2020.

    RURA igaragaza ko ubwiyongereye bw'abaturage bakoresha internet buterwa n'ikiguzi cyayo kiri hasi n'uburyo abaturage begerejwe bakanoroherezwa gutunga telefone zigezweho zikoresha internet.

    Mu basaga miliyoni esheshatu bakoreshaga internet mu Rwanda kugeza mu Ukuboza umwaka ushize, miliyoni 3.4 bakoreshaga iya MTN Rwanda, miliyoni 2.6 bakoresha iya Airtel/Tigo, abarenga ibihumbi 10 bakoresha iya BSC Ltd abandi bagakoresha iy'ibindi bigo bitanga internet muri 25 bibarurwa mu Rwanda.

    Imibare yerekana ko internet ya 2G na 2.5G zigera ku buso bwa 99.13% mu gihugu no ku baturage 99.92% ; internet ya 3G na 3.5G zigera ku buso bwa 77.40% no ku baturage 93.37%, mu gihe 4G LTE igera ku buso bwa 94.2% no ku baturage 96.6%.

    Muri iri tumanaho ryose telefone zigendanwa ziza imbere kuko n'abazitunze biyongereye, bakagera kuri 9, 700,609 bangana na 82.1% by'abaturage bose kugeza mu Ukuboza 2018 mu gihe abakoresha telefoni zo mu nzu ari 12,960 bingana na 0.1%.Mu ntangiriro za 2022 imibare yerekanaga ko abanyarwanda bakoresha murandasi bari kuri 26.3% ni imibare ya RURA.

     

    Kugura views ku ndirimbo si iby'i Kigali gusa

    Inyandiko yanyuze ikanakorwa na The New York Times mu 2012 yerekana ko ubucuruzi bwa views bwamaze kumenyerwa mu rundanga rw'imyidagaduro byumwihariko mu banyamuziki.

    Imbuga zicuruza views kiriya gihe zari zarinjije miliyali 20 z'amafaranga y'u Rwanda kuri views miliyoni 15 zacurujwe.

     Kugura fake views ntabwo bikorwa n'abahanzi gusa ahubwo n'ibigo by'ubucuruzi bishaka kugaragara neza bisanzwe birema iri soko. Urugero rufatika mu 2012 Sony na Universal Records zakuweho views zisaga miliyali 2 nyuma y'igenzura ryakozwe na YouTube igasanga zari baringa (fake or dead views) ku bihangano by'ahanzi babarizwa muri iriya sosiyete.

     

    Uko views za Baringa zijya kuri video

    Biroroshye cyane kubyumva ubaye warigeze ubigerageza. Icyakora niba ari bishya uraza gutangara. Ntangira kugurisha views hari mu 2019. Nanjye nabanje kumenya byinshi nshakisha application zibikora zimwe zirantwika izindi zirampira. Hari abahanga mu Isi y'ikoranabuhanga bicara ku mashini bagakora uburyo (application) izajya ishyiraho views nta muntu n'umwe warebye iyo video. Uti ese bigenda gute?

    YouTube views za baringa zijya kuri video hakoreshejwe bots (ni programs za mudasobwa zikorwa zikitwara nk'abantu). Rwose muri izi application dukoresha unahitamo abantu (baringa) n'ahantu runaka ushaka ko bareba video yawe nyamara si abantu ni amarobo.

     

    Hari application najyaga nkoresha yitwa Allmarketingtrends.com nayiretse mu ntangiriro za 2022. Impamvu ni uko izi application zikorwa zigahabwa igihe zitagomba kuba zigitanga serivisi nk’uko iyo zikiri nshya ku isoko zikora. Ni bimwe byitwa kuba 'expired' guta igihe cyangwa se kuva ku isoko. Ndi gukora iyi nkuru nasuye iyi application kuko nkitunzemo Konti  nsanga yakoreshejwe mu kugura nibura miliyoni 19,013,747 (panel orders). Jye nayiretse maze kuyishyiramo 628.53$,kuri uri konti yanjye hariho 0.29 ariko narayizibukiriye kuko yanteranyaga n'abakiriya.

    Iyi application nubwo yatangaga neza views za YouTube, followers ba Instagram , TikTok na Facebook yaje gucika intege wajya utanga order ntibikunde bakakugarurira ayo washoye cyangwa se ntagaruke ugahomba. 

    Ubikora wiringiye guhomba kuko nta muntu ufatika uba ushobora kubaza ibisobanuro. Kugirango umuhanzi abe yagura miliyoni ya views byasabaga ko ashora nibura ibihumbi 600 by'amafaranga y'u Rwanda. Uko umukiriya akeneye views zihuta mu kujya kuri video niko izi application zizamura ibiciro kuko biba bigeye gusaba kwihutisha ziriya robo zikareba video nk'aho ari bantu benshi bari kureba video.

    Mu myaka isaga ine ngurisha serivisi za Social media nibura maze gukoresha application zirenga 15 kuko imwe iraza ikazana umwihariko tukayiharara nyuma y'amezi nka 6 ikaba yamaze gusaruramo ayayo igahita iva ku isoko. Mu mayeri menshi izi application zose muri iyi minsi haje Threads iyo ufunguye imwe muri izo uhingukira kuri followers ba ruriya rubuga ruri guhangana na Twitter. Impamvu ni uko Elon Musk akigura Twitter yahise akuraho aba followers ba baringa wabagura ntibajyeho ariko Mark Zuckerberg asanzwe aziko Instagram, facebook kugura aba followers ntacyo bitwara ziriya mbuga ze ahubwo bizongerera ubuhangage mu Isi y'imbuga nkoranyambaga.

    Benshi mu byamamare bikoresha Instagram aba followers batunze kimwe cya kabiri ni abagurano. Uhereye kuri Cristiano, Ellen DeGeneres, aba Kardashians, Ariana Grande, Justin Bieber, Katy perry n'abandi. Kugura aba followers ku mbuga ziri mu biganza bya Mark Zuckerberg ntabwo bifatwa nk'inkuru kuko ashaka kuba umwami w'imbuga nkoranyambaga.

     

    Ntabwo izi application zikoreshwa mu kugura views ari iz'abazungu , abashinwa, abahinde n'abanyarwanda bafatiyeho nubwo zitaraba nyinshi ku isoko.

    Kuko inyinshi nagiye mpura nazo nabaga naziguze n'ababimazemo iminsi bitunze hari igihe cyageze mpura n'umunyarwanda ufite application yitwa Umvalab. Yanyumvishije ibyiza byayo mbonye ari umunyarwanda byoroshye kumuhamagara mu gihe havutse ibibazo nayo narayiyobotse.

     Nayikoresheje amezi nka 3 mbona iri kunteranya n'abakiriya ku bijyanye n'amasaha (Watching time) ariko kuri Views yakoraga neza. Igihe cyarageze nayo igenda nabi ndetse ngirana ibibazo na nyirayo dore ko yari yaranyizeye ariko ntiyemere ko application ye yacitse intege. Nahisemo kuyitera umugongo ngura izindi z'abazungu kuko nibura bagira izikora zikagira igihe ziva ku isoko ukazibukira.

     

    Hari iyitwa bulkfollows.com nayo nakoresheje igihe kigeze ndayireka. Kugeza ubu ubwo narebagaho nasanze yarakoreshejwe mu kugura abasanga miliyoni 98,589,105 (Total orders) ku Isi hose.

     

    Tubaye tuvuye kuri za application twigarukire ku byo kuba umuhanzi yagura views ingaruka mbi n'inziza ndetse n'ahazaza h'umuziki ushingiye mu kugura views za baringa.

    Ubundi umuziki wa nyawo ntiwakabaye wubakiye ku kinyoma.

     Ariko rero Isi ya none ishingiye ku byo gutwika birangira umuhanzi yisanze mu ntambara atazi uko azayitsinda rimwe na rimwe ikamutsinda. Hano ndavuga ibyo yishoyemo bikamunanira cyangwase ntabone inyungu kandi yashoye.

    Mubyumve neza ntabwo ari buri muhanzi wigondera views. Urugero rworoshye views 1000 nzigurisha amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 5000 cyangwa se 4000 Frws bitewe n'uko umukiriya aje. Mbese ni isoko ridafite amategeko n'amabwiriza.

     Icyiyongeraho nta nubwo rifite umugenzuzi ngo nimpenda umukiriya ndahanwa cyangwa se nimukaturira ndahanwa. Bimeze nk'isoko ry'umukara 'Black market'. Ariko rero niyo yayo. Nanjye iyo ngiye kugura bitcoin (ifaranga ry'ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugura views) nta biciro fatizo bibaho.

    Uko bukeye n'uko bwije barazamura igiciro cya Coinbase cyangwa se bakamanura. Nta gihugu kigenzura iri faranga kuko riba mu biganza by'abajura ndetse na barusahurira mu nduru bibera kuri murandasi.

    Bivuze ko ukeneye views ibihumbi 100 wanyishyura ibihumbi 400 cyangwa se 500, urumva ko umuhanzi usohora indirimbo imwe mu mwaka akabura amikoro ntabwo iri soko yarirema kuko rirehenda cyane.

     

    Nk’ubu umuhanzi akeneye ko indirimbo ye yuzuza miliyoni imwe mu minsi itanu agura ku buryo ku munsi hajyaho views 200,000 . Nureba neza urasanga iriya miliyoni iri bujyeho mu minsi itanu.

    Ikiguzi kugeza ubu umuhanzi yishyura 2,102,730. Ni miliyoni 2, 200 frws kugirango n'umucuruzi aryeho. Urebye rero wahita ubona impamvu kugura views bikorwa n'abahanzi bifite , abo mu miryango y'abakire n'abakunze kugira ibitaramo bivamo akantu.

    Umuhanzi ugorwa no gutega moto, akagorwa no kurya nibura gatatu ku munsi ntabwo yakandiraho ku isoko rya views. Imibare n'ibimenyetso birabisobanura neza nta guca ku ruhande.

    Kugura Views ni uburozi bwica buhoro buhoro

    Birababaza kuba umuhanzi w'i Kigali yakuzuza miliyoni ya views mu cyumweru kimwe nyamara yakenera abafana 1000 mu nzu ntoya cyane rwose ngo abumvise album ye cyangwase indirimbo ye akababura. Aha niho uzahita ubona ko abareba ibihangano byacu ari baringa, bake bo hanze (Diaspora) n'abandi bakurikira umuziki nyarwanda. 

    Abakoresha internet mu Rwanda bari hasi ku buryo usanga n'abatunze smart phones bataragera kuri miliyoni imwe muri miliyoni 13 zituye u Rwanda. Uzabibona nujya mu byaro ahatagera murandasi niho umuhanzi ajya ku rubyiniro ugasanga aratera akiyikiriza.

    Mbese bamwe bo mu myaka 10 ishize bakoze indirimbo zigaca kuri radio nibo bagifite abafana ba nyabo babazi. Ni byiza kugura views ariko se byamara iki umaze imyaka 10 ugategura igitaramo muri Arena nibura ntubone abafana 5000 kandi ufite abahanzi bagenzi bawe barenga 5 baje kugutera ingabo mu bitugu?


    Mu 2018 YouTube yasibye zimwe muri shene zakoreshaga amanyanga mu kugura views. Ni kenshi Youtube icisha umweyo kuri shene zigura Views igahanaguraho iza baringa gusa hari igihe abahanzi barucika kuko YouTube nayo ikeneye gucuruza.

    Biroroha gutahura ko indirimbo yaguriwe views

    Fata urugero indirimbo ifite miliyoni 2 za views ikagira comments na likes nka 100. Ntabwo bikunze kubaho ko abantu bareba video ngo nibayikunda baripfane. Impamvu nuko ugura views ntabwo zizana na likes, comments n'ibindi. Tubyumve neza buri serivisi hano muri izi application igurwa ukwayo. Niba ushaka kugura byose hamwe witwaza ikofi ibyimbye.

    Izi views ngurano nta nubwo zinjiriza umuhanzi kuko ntabwo YouTube ishyiramo ads 'Google Ads' bitewe nuko abamamaza muri video ntabwo baba bazagera ku mubare wa nyawo bifuza.

    Views za baringa zangiza umuziki bigashyira ku iherezo umuziki ufite icyanga

    Hataraza inkundura yo kuzuza miliyoni ya views ku bahanzi wasangaga hasohoka indirimbo ziryoshye zo kumvwa no kurebwa ku buryo indirimbo isigara mu matwi y'umufana.

    Kuri ubu ntabwo bigisaba ukwezi kuba indirimbo na nyirayo atacyibuka  amagambo ayirimo. Ubwo  rero ku mufana waba umubaza iki? Arayiharara iminsi mike akajugunya. Ntabwo kuyireka bisiga nyirayo niyo mpmavu muri iyi minsi ari ihurizo kubona umuhanzi ufite abafana.

    Bimwe abantu bisigaga amarangi, bakarira bagahogora, bagakora amatsinda yo gufana, bakiyitirira umuhanzi, bagakora imyambaro iriho ifoto  ye, bagahora bashaka kumenya amakuru n'ibindi ntarondoye nzagarukaho mu nkuru yanjye ndende itaha.

    Ni kenshi nkora ibiganiro nkabaza icyamamare indirimbo ziri kubimukorera muri iyi minsi ugasanga bimusabye gutekereza kabiri rimwe na rimwe indirimbo akanazibura mu mutwe kandi mu mudoka ye agenda yumva umuziki.

    Harmonize yigeze kugura views miliyoni ku ndirimbo yitwa Sandakalawe yasohotse ku itariki 1 Nyakanga 2021. Icyo gihe mu isaha yari afite 400,0000 Views zahise zisimbuka zigera kuri 1,500,000 mu masaha make biteza rwaserera .

    Kabikoze kugirango akemeze ahangane na mugenzi wamuzanye mu muziki. Ni indirimbo itari ifite likes, comments zijya kuba zimwe na views. Iki gihe umuhanzi wo muri Nigeria witwa Naira Marley yanditse kuri Instagram abuza abahanzi bo muri Tanzani kugura views kuko likes na comments  kuko bibatamaza. Icyokora yavuze ko bitareba abo muri Nigeria kuko batabikinisha.

    Ku itariki 12 Mata 2022 Harmonize yasohoye Mdomo yakoranye na Ibra. Mu masegonda 24 yari imaze kurebwa na miliyoni 1.3000 nyamara mu masaha 10 yakurikiyeho ntabwo yarenze umutaru.

    Hari n'igihe Harmonize yigeze kugura views miliyoni imwe mu masaha 10 noneho mu masaha 14 yuzuza miliyoni 2 ku ndirimbo Teacher.

     

    Kugura Views biratwika ariko bituma umuhanzi acayuka vuba

    Umusaruro wo kugura views uwubonera mu bitaramo. Biragoye ko umuhanzi yaba ariwe urebwa cyane mu gihugu ngo abategura ibitaramo bamurenze ingohe. Yaba hano mu Rwanda nabwo birigaragaza cyane ko umuhanzi urebwa cyane aba afite akazi mu bitaramo byose.

    Si aho gusa no kuba umuhanzi yamwegera ngo bakorane collabo birahenda. Muri Afurika birahenze kwegera Diamond Platnumz kurusha uko wakwegera Rema nyamara umusaruro w'indirimbo ntabwo waba umwe. Nibyo Diamond Platnumz arayoboye abandi bahanzi bose muri Afurika mu kurebwa cyane kuri YouTube ariko nujya mu bitaramo uzasanga akubwira ko afite inzozi zo kuzataramira muri O2 Arena mu Bwongereza. 

    N'ahandi bisaba ko umuhanzi yumvwa akarebwa n'abantu  ba nyabo ntabwo Diamond Platnumz abasha kuhabona abafana.

    Uregero abahanzi bumvwa cyane kuri Spotify ntabwo Tanzania ifitemo umukandida. Ni abo muri Nigeria n'ahandi batazi ibyo kugura views. Ariko rero no kuri za Billboard Hot 100, Uk Chart, Canada top 100, Australia chart usangaho indirimbo zidashingira ku mibare ya baringa.

    Iyo umuhanzi yiyambaza kugura views cyane kurusha gukora umuziki mwiza birangira urugendo rwe rubaye rugufi rimwe na rimwe n'ibyo yaharaniye ntabashe kubisarura kuko agahinda ko kuba aziko ari icyamamare nyamara sosiyete yaramurungurutse niko kamusoza.

    Mbese uwareba kure yakora umuziki mwiza akareba uburyo bwo kuwugeza ku isoko aho kugura views za baringa. Icyokora nanone udafite gahunda ndende mu muziki yafatiraho akagura kuko bivamo amaronko. Mu nkuru itaha tuzareba  uruhare rw'abafana ba nyabo mu iterambere ry'umuhanzi n'uburyo abagura views aribo basarura vuba abandi biyicira isazi mu maso nubwo bitaramba.

     

    Muri Amerika mu 2012 habayeho umweyo kuri shene zirimo iz'aba  Michael Jacskon

    Inkuru ya Dailymail.co.uk yo ku itariki 31 Ukuboza 2012 yerekana umweyo wanyujijwe kuri shene z'abahanzi bakoreshaga views za baringa.

    Nk’uko nabivuze ntabwo views zigurwa n'inzahare,nahantu hose ku Isi. Universal yari ishinzwe inyungu za Rihanna, Nicki Minaj na Justin Bieber yakuweho miliyali imwe ya views. Sonny yakurikiyeho yarimo Alicia Keys, Rita Ora na Labrinth bakuweho miliyoni 850 za views mu munsi umwe.

    Iki gihe Universal yasigaranye video 5 gusa naho Sony isigarana video 3. Izindi zose zariho views za baringa zarahanaguwe zirasibwa. YouTube icyo gihe yasobanuye ko igamije kubaka urubuga rw'ubucuruzi rutari urw'abajura.Ku kwezi miliyoni 4 za video zirebwa n'abarenga miliyoni 800.

    Shene ziri mu zagezweho n'uriya mweyo zirimo iza Michael Jackson, Chris Brown na Beyonce. Video zabo zariho views za baringa zarasibwe. Na Simon Cowll kuri shene yitwa British X Factor mu nkuru ya Leona Lewis hasibwe miliyoni 24 za views zari zaraguriwe kuri kiriya kiganiro. Benshi muri aba bagiye bakwirakwiza ibinyoma ko YouTube yibeshye nyamara yo ikabasubiza ko yagiye ikubita akanyafu abagerageje kwangiza nkana amategeko yayo

     Umusaruro waba ari uwuhe mu gihe ugura abakureba? umuhanzi akwiriye kugura abafana? None bimaze iki kurebwa na miliyoni mu cyumweru kimwe ukaba utagurisha album ku bantu 1000 ba nyabo? Bimaze iki kuzuza miliyoni ya views wategura igitaramo ukabura abafana 500? 

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132074/bisa-nko-kwikirigita-ugaseka-injira-ku-iguriro-rya-views-ziha-ikuzo-ryabaringa-abahanzi-132074.html

  • APR FC yabonye Team Manager mushya n’umutoza w’abanyezamu #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kwemeza Rtd Cpt Eric Ntazinda nk’umukozi mushya ushinzwe ubuzima bwa buri muri munsi bw’iyi kipe (Team Manager) aho yasimbuye Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu irimo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino, yasubiye kuri gahunda yo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga ndetse ikaba isa n’aho yamaze kubagura yasoje.

    Si mu bakinnyi gusa kuko ikomeje kwiyubaka no ku bindi bice aho yamaze gushyiraho Team Manager mushya, Rtd Cpt Eric Ntazinda usimbura Major Uwanyirimpuhwe Jean. Ntazinda yigeze kubaho Team Manager w’iyi kipe hagati ya 2003 na 2009.

    Uretse Team Manager, iyi kipe yamaze kuzana mu batoza bayo Ndizeye Aime Desire Ndanda wakiniye iyi kipe igihe kinini aho bivugwa ko agomba kuba umutoza w’abanyezamu asimbura Mugabo Alex.

    Ni nyuma yo kubona abatoza, Thierry Froger watoje amakipe arimo TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo USM Alger yo muri Algeria.

    Azaba yungirijwe na Khouda Karim bakoranye muri USM Alger mu gihe Dr Adel Zrane waminuje mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi, yahawe akazi ko kuzajya yongerera abakinnyi imbaraga.

    Ndanda yagizwe umutoza w’abanyezamu ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yabonye-team-manager-mushya-n-umutoza-w-abanyezamu

  • Kigali: Umukecuru yateye icyuma umugabo bari bamaze kwisayidira amuziza ibyo yavunikiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Hawa utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yakubise icyuma n'icupa ry'inzoga yari arimo kunywa umugabo bari bamaze kuryamana bapfa amafaranga 400.

    Uyu mugore usanzwe akora mu kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima amakuru avuga ko intandaro yo kugira ngo atere icyuma n'icupa mu mutwe uwo mugabo ari uko yasohotse mu nzu bari barimo yiruka kandi atamwishyuye amafaranga bari bumvikanye.

    Bamwe mu batangabuhamya babwiye BTN ko uyu mugore yirukankanye uwo musambane we amuterera icyuma ahitwa kwa Mutangana Nyabugogo bapfa ko hari amafaranga 400 atamuhaye.

    Bemeza ko akimara kumukubita icyo cyuma n'iryo cupa uwo mugabo yahise yikubita hasi abura umwuka abari bamushungereye batangira kumuhungiza.

    Umwe yagize ati 'Njye uriya mugore muziho ko ari indaya gusa yagakwiye gufatirwa imyanzuro agahanwa.'

    Undi mugore yagize ati 'Njye numvise bamwe bavuga ngo yamukubise icyuma abandi ngo yamukubise icupa.'

    Undi mugabo wari aho hafi yagize ati 'Ngo bapfaga amafaranga 400 ngo umukecuru ahita afata icyuma arakimutera niba yari akimukenyereye ibyo simbizi.'

    Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w'Akagari ka Nyabugogo, Minani Alex, nawe yemeje ko uyu mugore asanzwe yicuruza ndetse yakomerekeje uwo mugabo kuko yari yanze kumwishyura.

    Akomeza avuga ko agiye go ukurikiranwa ndetse akanahanwa byinyangarugero.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umukecuru-yateye-icyuma-umugabo-bari-bamaze-kwisayidira-amuziza-udufaranga-tudashinga/