Author: webrwanda

  • Niwe muhanzi uhenze mu Rwanda, yavaga i Kanom… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yavutse mu 1992, avukira i Kanombe mu karere ka Kicukiro. Se yitwa Gervain Ntibihangana naho nyina akitwa Velene Muteteri. Ni umwana wa kabiri mu muryango w'abana bane. Amashuri abanza, yayize ku kigo cyitwa Camp Kanombe, i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe ahitwa EFOTEC, aza kuyarangiriza ahitwa Islamique i Rwamagana.

    Melodie, yakuze aririmba mu rusengero rw'abarokore i Kanombe (ADEPR), agahimba indirimbo ariko bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera, ntibamuhe umwanya wo kwigaragaza. 

    Ibyo byaramubabaje bituma ava muri korari. Nyuma yaje kujya muri sitidiyo mu 2006 kwa producer Jackson Daddoey ariko indirimbo yakoraga ntabwo yigeze irangira. Indirimbo ya mbere yatumye amenyekana ni iyitwa 'Tubivemo,' yakorewe na Producer Fazzo muri 2011. 

    Hagati aho, Melodie yakoze indirimbo zirimo 'Ngiye kubivuga,' 'Inkovu,' n'izindi ku bw'amahirwe make ntizamenyekana, ariko ntibyamuca intege akomeza gukora.

    Uyu muhanzi yagiye acibwa intege kenshi n'ubushobozi buke, kugeza ubwo yakoraga indirimbo 'Uzandabure,' yamumenyekanishije ikanatuma aba umwe mu bahatanaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar muri 2014.

    Bruce Melodie, yatangiye afashwa na Ama G The Black, Uncle Austin ndetse na Fayzo pro wagiye ukora indirimbo ze nyinshi nta kiguzi amusabye. Yanyuze mu bikomeye cyane dore ko yajyaga ava i Kanombe n’amaguru, akajya i Nyamirambo muri gahunda z’umuziki.


    Muri 2018, ubwo Bruce Melodie yagukanaga igihembo gikuru mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro yaryo ya 8

    Mu 2021 Bruce Melodie, yaravuze ati: 'Icyo gihe natwaye umwanya wa gatatu nishima nk'uwatsinze. Mu 2018 ni bwo natwaye iri rushanwa. Navugiye ku rubyiniro, mbwira abantu ko najyaga nkora indirimbo nziza nkennye none nkaba mbonye igishoro kandi koko byarabaye. 

    Njye nkora imiziki myinshi kandi myiza, gutwara PGGSS byatumye ngira agaciro mba umuhanzi ariko hari n'icyubahiro abantu bakugomba, ikindi byampaye amafaranga.'

    Bruce Melodie kandi ni we muhanzi watwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star agakomeza gukora cyane, akaririmba indirimbo zitandukanye ndetse agakundwa cyane kugeza n'uyu munsi. Ni mu gihe bagenzi be bagiye begukana iri rushanwa mu bihe bitandukanye, kuri ubu basa nk'abaseta ibirenge mu gukora umuziki Nyarwanda.

    Bruce Melodie yinjiye muri Label yitwa 'Super Level' muri Gicurasi 2013, ku masezerano y'umwaka umwe n'igice. Gusa tariki 18 Werurwe 2015, rwari rugeretse hagati y'umuhanzi wo mu njyana ya R&B, Bruce Melodie n'inzu itunganya umuziki ya Super Level, ubwo bamujyanaga mu nkiko bamwishyuza miliyoni zisaga 18 Rwf zamutanzweho ubwo yari akiyibarizwamo. 

    Ibi byabaye nyuma y'uko Melodie asheshe amasezerano imburagihe biturutse ku kuba hari ibyo batubahirije mu masezerano bagiranye harimo no kuba iyi sitidiyo hari imishinga yakoraga mu izina rye ntimumenyeshe. Nyuma yo gutsindwa akanajurira, ubushinjacyahe bwaje gutesha agaciro ubujurire bwa Nsengumuremyi Richard, nyiri inzu ya Super Level.


    Bruce Melodie na Super Level bajya mu nkiko

    Muri 2016 nabwo humvikanye inkuru y'uko Bruce Melodie yihakanye umwana, akigarika umukobwa wamushijaga kuba ari we wamuteye inda witwa Agasaro Diane. 

    Hagiye hagaragazwa ibimenyetso byinshi bihamya ko uwo mwana Melodie yashinjwaga ari uwe koko nubwo nta bipimo by'amaraso bya ADN bigezwe bifatwa, ikibazo kirasakuza cyane mu itangazamakuru, kijyanwa mu buyobozi, cyambika indi sura uyu muhanzi.

    Ariko byaje kurangira abyihakanye burundu, yemeza ko uwo mukobwa atamuzi kandi ko bidashoboka kubyarana n'umuntu mutaziranye. Nyuma yo kunanirwa kumurera wenyine kubera ubushobozi buke, byarangiye umwana ahawe n'ubuyobozi umunyamakuru witwa Karimijabo, aba ariwe umurera kuva ubwo kugeza ubu. Kuri ubu, Diane, nyina w'umwana yibera i Kampala mu Bugande.


    Bruce yaravuzwe cyane ashinjwa gutera inda, akihakana umwana akanga no kumwitaho

    Muri 2021 nabwo nta yindi nkuru yacicikanaga mu bitangazamakuru, uretse iy'uko umuhanzi w'umunyarwanda Itahiwacu Bruce a.k.a Munyakazi, yasinye amasezerano ya Miliyari yo kwamamariza sosiyete yitwa Food Bundle, igurisha ibiribwa kuri interinete. 

    Muri uyu mwaka, ni bwo uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru ko we n'uwahoze ari umujyanama we icyo gihe, Ndayisaba Lee, bagiye kujyana mu nkiko iyi sosiyete kuko batubahirije ibyo bari basezeranye harimo no kugira amafaranga make babanza kumuha mbere yo gutangira akazi. 

    Icyo gihe, Melodie yatangaje ko ako kazi ntako yakoze nta n’ako azigera akora, kandi ko bigikorwaho iperereza. Icyo gihe, uwavugaga ko ari we nyiri sosiyete Shikama Diocre yari yabwiye itangazamakuru ko bifashishije Bruce Melodie ufite izina riremereye mu muziki mu kuzamura umusaruro wabo, basezeranya uyu muhanzi miliyari y'amanyarwanda ariko biza kurangira nta n'iripfumuye ahawe, miliyari ihinduka baringa ityo!


    Bruce Melodie n’abayobozi ba sosiyete ya Food bundle nyuma yo gusinya amasezerano ya miliyari byarangiye ibaye baringa

    Muri 2019, Melodie yatangaje ko yashinze televiziyo nshya yitwa ISIBO TV, yaje ije kuzamura umuziki nyarwanda. Nyuma, Bruce Melodie yaje gutangaza ko atariwe nyiri iyi televiziyo ahubwo ko afitemo imigabane kimwe n'abandi.

    Ni ibintu byatunguye ndetse bikabera benshi urujijo, bikaza kurangira hatangajwe ko Kabanda Jean De Dieu wahoze ari n'umujyanama w'uyu muhanzi ariwe muyobozi wa ITV cyangwa se ISIBO TV. 

    Ibi, bamwe babifashe nko gushaka “gutwika” no kuvugwa cyane mu itangazamakuru nk'uko n'ubundi byagiye bibaho no myaka ishize.

    Kugeza iki gihe, Bruce Melodie atunzwe n'umuziki mu gihe we yiyemerera ko iyo hatabaho umuziki abona nta kindi cyari kumugoboka cyane ko no mu ishuri atari umuhanga cyane nk'uko yigeze no kuvuga ko 'Diplome ye idatwika.' Iyo ni imwe mu mpamvu Bruce Melodie ashyira imbaraga nyinshi mu muziki ku rugero rugaragarira buri wese.

    Kuri ubu, Bruce Melodie ni umuhanzi w'umunyarwanda ukunzwe cyane kandi ukomeje gukorana n'abahanzi benshi bakomeye biganjemo abanyamahanga, barimo Harmonize wo muri Tanzania, Sheebah wo muri Uganda, Sypro&Bayanni bo muri Nigeria, Double Jay wo mu Burundi;

    Eddy Kenzo wo muri Uganda, Innoss'B wo muri Congo, Khaligraph wo muri Kenya, Bahati nawe wo muri Kenya baherutse no gushyira hanze indirimbo bakoranye yitwa 'Diana,' n'abandi benshi. 

    Muri collabo zakunzwe cyane harimo iyitwa Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph, Guwe  Nze yakoranye na Pllaso wo muri Uganda, Totally Crazy & Zanzibar yakoranye na Harmonize, A l'aise yakoranye na Innoss'B n'izindi.

    Yavuze ko we yishimira gukorana indirimbo n'abahanzi bo hanze, kuko abungukiraho byinshi birimo ubumenyi bushya ashobora no gusangiza abandi bahanzi bagenzi be mu rwego rwo kuzamura umuziki nyarwanda.                                                             

    Mu bahanzi b’abanyamahanga Melodie yakoranye nabo, harimo na Harmonize 

    Bruce Melodie niwe muhanzi uhenze mu Rwanda kuko kumutumira mu gitaramo gikomeye yishyurwa asaga miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda, naho mu bindi birori biciriritse nk'ubukwe akishyurwa miliyoni 4 z'amanyarwanda.

    Si ibyo gusa kandi, kuko Melodie kuri ubu ari hafi kuzuza inzu igeretse iherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Byongeye kandi, uyu muhanzi uri mu batunze agatubutse mu Rwanda, niwe muhanzi ugenda mu modoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Brabus ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 200 Frw.

    Imodoka Bruce Melody agendamo, iri mu bwoko bwa Brabus yatwaye asaga miliyoni 200 frw

    Bruce Melodie yemera ko afite abana babiri b'abakobwa ndetse n'umugore umwe, Catherina. Uyu muhanzi, wanyuze muri Super Level nyuma akaza no gushinga inzu ye bwite itunganya umuziki akayita 'Igitangaza Music', ubu ari kubarizwa muri 1:55 A.M, nyuma yo gusezera mu buryo butunguranye kuri Cloud9 Entertainment ya Ndayisaba Lee yari isanzwe ireberera inyungu ze.


    Bruce Melodie n’abakobwa be babiri

     Indirimbo nshya ya Bruce Melodie na Bahati Diana

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132421/niwe-muhanzi-ufite-imodoka-ihenze-yavaga-i-kanombe-namaguru-agiye-i-nyamirambo-yibeshyeye–132421.html

  • APR FC irateganya imikino 2 mpuzamahanga mbere yo kwesurana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda mu mupira w’amaguru, APR FC, irateganya imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga mbere yo gucakirana na Rayon Sports muri Super Cup.

    Iyi kipe ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 uzatangira tariki ya 12 Kanama 2023 ikina na Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi 'Super Cup'.

    APR FC yagarutse kuri gahunda yo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa.

    Uzaba ari wo mwaka wa mbere igarutse ku banyamahanga, irimo gukora ibishoboka byose ngo yitegure cyane cyane imikino Nyafurika aho ifite umukino wa CAF Champions League tariki ya 18 Kanama 2023 na Gaadiika FC yo muri Somalia.

    Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, APR FC yateguye imikino 2 mpuzamahanga mbere ya tariki ya 12 Kanama 2023 umunsi bazakinaho na Rayon Sports.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu irateganya gukina imikino tariki ya 2 na 6 Kanama 2023, iyi mikino yose ikaba yabera mu Rwanda.

    Bivugwa ko iyi kipe yifuza gukina na Horoya Athletic Club yo muri Guinea ndetse na Singida Fountain Gate yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere.

    Nubwo nta tangazo irasohora, APR FC bivugwa ko tariki ya 2 Kanama 2023 ari izakina Horoya AC, uyu mukino ukabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Iyi kipe kandi iteganya gukina na Singida tariki ya 6 Kanama 2023 ariko bishobora kuzagorana kubera ko iyi kipe tariki ya 2 Kanama 2023 ifite umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2023-24, umunsi uzwi nka 'Singida Big Day'.

    Iyi kipe kandi ifite umukino wa Ngao ya Jamii (Community Shileid Cup) na Simba SC tariki ya 10 Kanama 2023, bakaba bumva byagorana ko baza mu Rwanda bagakina na APR FC tariki ya 6 Kanama bafite undi tariki ya 10 Kanama.

    APR FC irateganya imikino 2 mpuzamahanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irateganya-imikino-2-mpuzamahanga-mbere-yo-kwesurana-na-rayon-sports

  • “Nzakurogesha” Rusine yavuze igikorwa kitari kiza azakorera Uncle Austin bakorana kuri Kiss Fm bitewe n’impamvu imwe gusa [Video] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nzakurogesha ibi ntago birangiriye aha' Rusine yavuze igikorwa kitari kiza azakorera Uncle Austin bakorana kuri Kiss Fm bitewe n'impamvu imwe gusa [Video]

    Mu buryo bw'urwenya Rusine Patrick yagaragaye mu mashusho yiciragura ho nyuma yo kurira muri Resitora ya Uncle Austin akaba agiye kwishyura akayabo.

    Reba video hasi y'ibyo yavuze.

    Source : https://yegob.rw/nzakurogesha-rusine-yavuze-igikorwa-kitari-kiza-azakorera-uncle-austin-bakorana-kuri-kiss-fm-bitewe-nimpamvu-imwe-gusa-video/

  • Abanyarwanda babivuze neza ngo ‘Ijya kurisha ihera ku rugo’! Umuhanzikazi Bwiza yasubiye ku ivuko asangiza album ye abo mu karere avukamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza yashyikirije album ye ya mbere Richard Mutabazi, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera ari nako uyu muhanzikazi asanzwe atuyemo, amushimira uburyo badahwema kumuba hafi ndetse no gushyigikira impano ye.

    Bitewe n'impamvu z'akazi, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera yari yakoreye mu Murenge wa Ntarama, uyu ukaba ari nawo Bwiza atuyemo ndetse ukaba ari nawo bahuriyemo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera nyuma yo guha ikaze abashyitsi bari baherekeje Bwiza ndetse agahabwa album ye, yashimiye uyu muhanzikazi umuhate agira mu muziki we.

    Source : https://yegob.rw/abanyarwanda-babivuze-neza-ngo-ijya-kurisha-ihera-ku-rugo-umuhanzikazi-bwiza-yasubiye-ku-ivuko-asangiza-album-ye-abo-mu-karere-avukamo/

  • Harimo ibiraza kugutungura: Ibihugu 10 bikorerwamo uburaya kurusha ibindi ku Isi byashyizwe kumugaragaro -URUTONDE – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harimo ibiraza kugutungura: Ibihugu 10 bikorerwamo uburaya kurusha ibindi ku Isi byashyizwe kumugaragaro.

    Uburaya n'umwe mu myuga itari myiza gusa ntibikuraho ko ari umwuga utunze abatari bake ku Isi mbese bamaze kubona ko ariho amakiriro yabo yibereye kandi ariko kazi kazabatunga.

    Dore uko ibihugu bikorerwamo uburaya kurusha ibindi ku Isi bikurikirana:

    1. Thailand

    2. Brazil

    3. Espane

    4. Indonesia

    5. Columbia

    6. Philippines

    7. Kenya

    8. Netherlands

    9. Cambodia

    10. Dominican Republic.

     

    Source : https://yegob.rw/harimo-ibiraza-kugutungura-ibihugu-10-bikorerwamo-uburaya-kurusha-ibindi-ku-isi-byashyizwe-kumugaragaro-amafoto/

  • Bidasubirwaho hamenyekanye ikipe igiye gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports mu cyumweru gitaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho hamenyekanye ikipe igiye gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports mu cyumweru gitaha

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'igihe bivugwa ko izakina imikino ya gishuti, hamenyekanye ikipe bizakina umukino wa mbere.

    Tariki 5 Kanama 2023, ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze igihe burimo gutegura Rayon Day umunsi abakunzi ba Rayon Sports bita uwigikundiro. Ibi birori ubona ko birimo gutegurwa neza ariko bigomba kubanzirizwa n'umukino wa gishuti.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu cyumweru gitaha tariki 2 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n'ikipe ya Gorilla FC uzaba ari umukino wo kumenyereza abakinnyi bashya.

    Ikipe ya Gorilla FC isanzwe ifitanye imikoranire ya hafi na Rayon Sports bijyanye ni uko abayobozi ba Gorilla bigeze kuba muri Rayon Sports cyane ndetse banakoramo ibintu bikomeye.

     

    Source : https://yegob.rw/bidasubirwaho-hamenyekanye-ikipe-igiye-gukina-umukino-wa-gishuti-na-rayon-sports-mu-cyumweru-gitaha/

  • Perezida wa Rayon Sports yasubije Abayovu bavuga ko bateye gapapu Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle, Perezida wa Rayon Sports yatangaje icyatumye Kiyovu Sports yabatwaye umukinnyi witwa Bazombwa Richard Kirombozi ukomoka mu Burundi ukina nka rutahizamu uca ku ruhande.

    Mu ijoro ryo kuwa Kabiri , Kiyovu yatangaje ko yasinyishije rutahizamu ukomoka mu Burundi witwa Richard Bazombwa Kirombozi ukina nka rutahizamu uca ku ruhande.
    Uyu mukinnyi yari yabanje kuvugwa my ikipe ya Rayon Sports ariko nyuma Kiyovu iratungurana iramujyana.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Rayon Sports yari yakiriwe mu kiganiro urubuga rw'imikino, maze atangaza icyabaye ngo Kiyovu ibatware umukinnyi.

    Perezida yatangaje ko icyabaye atari gapapu ahubwo , hari ibintu bitatumye iyi kipe idasinyusha Richard.
    Uwayezu yavuze ko umutoza yavuze ko ku mwanya yashakagaho Richard basanze afite undi mukinnyi uhakina.
    impamvu ya kabiri ngo n'uko ibyangobwa by'umukinnyi harimo ibibazo ko kandi Rayon Sports yirinze kwishyira mu bibazo kuko yasanze niramuka isinyishije uwo mukinnyi hazazamo ibibazo bujyanye n'uko ikipe yaturutsemo harimo ibitarasobanuka.

    Icya gatatu yavuze ko ibiciro by'umukinnyi ndetse n'ishoramari rya Rayon Sports bitajyane, ariko ko iyo umutoza amwishimira ikipe yari gushaka amaboko.

    Bazombwa Richard Kirombozi asinyira Kiyovu Sports.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-rayon-sports-yasubije-abayovu-bavuga-ko-bateye-gapapu-rayon-sports/

  • Uwayezu Jean Fidèle yatangaje inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports bashaka Abedi muri Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yahaye ikizere abafana b'iyi kipe bifuza ko iyi kipe yabo yagura Bigirimana Abedi.

    Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, mu rubuga rw'imikino, Jean Fidele yagize ati 'Twe ntiturwanira umukinnyi nuwo ariwe wese. Yego n'ubu ibiganiro biracyahari twe na Abedi aradushaka kandi natwe turamushaka'

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yatangaje-inkuru-nziza-ku-bakunzi-ba-rayon-sports-bashaka-abedi-muri-murera/

  • Bwiza yashyikirije Album ‘My Dream’ Umuyoboz… – #rwanda #RwOT

    Bwiza umaze imyaka ibiri mu muziki akaba ari ku isonga mu bahanzikazi nyarwanda yashimiwe kuba agira uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'aho avuka.


    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama aho Bwiza avuka. Meya wa Bugesera, Richard  Mutabazi yashyikirijwe umuzingo wa Bwiza anagira icyo amusaba nk'umuhanzikazi uvuka mu karere ayoboye.


    Richard Mutabazi ati: 'Icyo Bwiza yumva namufasha cyose hano ni mu rugo kandi asanzwe agira uruhare mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ry'akarere. Turahari ngo tumushyigikire'.

     

    Album ya Bwiza iriho indirimbo 14 akaba yayishyikirije umuyobozi w'Akarere avukamo mbere yo kuyishyikiriza abanyarwanda bose bamukunda.

     

    Imbamutima za Bwiza akimara gushyikiriza album ye Meya wa Bugesera  Richard Mutabazi.


    Bwiza yabwiye InyaRwanda ko ari umuhigo yahiguye kandi yasigasiye icyizere asanzwe afitiwe n'Akerere avukamo. Ati'Nabyishimiye kuba yakiriye album yanjye. Nari narabigambiriye. 


    Ni umubyeyi wanjye kuko ayobora aho ntuye. Nk'urubyiruko nanjye ni umuhigo mba nesheje. Ni abantu banzirikana cyane kandi ndi mu bantu yemera. Ndacyakora cyane kandi sinzabatenguha'.

     

    Bwiza avuga ko buri muntu wese ukibarizwa mu cyiciro cy'urubyiruko byumwihariko hano mu Murenge wa Ntarama  buri wese hari icyo yakora mu iterambere ry'aho avuka.Ati”Waba Worora ingurube hari umusanzu wagira mu iterambere ryo ku ivuko'.

     

    Album ya Bwiza yise 'My Dream' iri kugurirwa kuri website www.bwiza.rw. Bwiza ashimira Assia Mutoni wayiguze miliyoni imwe y'amanyarwanda. Ati 'Ndashimira abantu bose bayiguze kandi bakomeze bayigure'.

     

    Bwiza kuba yarageze ku gikorwa cyo gusohora album avuga ko ari ikintu ahora ashimira Imana kuko bitari byoroshye. Ashimira KIKAC MUSIC LABEL imuba hafi ndetse n'abamufashije kwandika indirimbo n'abazishyizeho ibiganza.

     

    Bwiza ku ikubitiro yahaye album ye Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation. Kugura iyi album ushobora kwishyura amafaranga yose waba ufite wanyura kuri website ya www.bwiza.rw ukamutera inkunga. 


    Ku bifuza kuyigura wishyura 500,000 Frws Bwiza we ubwe akayigushyikiriza. Kuri website wishyura 10,000 Frws ukabasha kumva album mbere y'uko ayimurikira abanyarwanda.

     

    REBA HANO AMAFOTO: Director Kizz B


    Bwiza, Meya na Dr Kintu bafata ifoto y’urwibutso

    Umujyanama wa Bwiza, Claude Uhujimfura ashimira Meya Richard Mutabazi ku ruhare agira mu gushyigikira Bwiza

    Bwiza yashyikirije album ye ya mbere’My Dream’ Meya w’akarere ka Bugesera

    Bwiza avuka mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera

    Bwiza mu karere avukamo baramushyigikira

    Meya wa Bugesera yemereye Bwiza inkunga yose yaba yifuza

    Meya wa Bugesera asanzwe ashyigikira Bwiza

    Kuri Twitter yitwa Urinde Wiyemera, Kemnique, aba mu ikipe ireba uburyo bwose bwafasha Bwiza kugeza ibihangano bye ku bibera kuri Twitter

    Dj Didyman akora kuri Magic FM akaba anaba mu ikipe ifasha Bwiza kumenyekanisha ibihangano bye

    REBA IKIGANIRO NA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132431/bwiza-yashyikirije-album-my-dreamumuyobozi-wakarere-avukamo-amafoto-132431.html

  • Bushali, Juno Kizigenza n’ikipe yo muri Tanza… – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi uzaba udasanzwe kuri iyi kipe umwe muzikuze mu Rwanda. Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’ikipe ya Geita Gold FC, iyi kipe izahura na Mukura Victory Sports tariki 5 Kanama bukeye bwaho ikipe  ihure na Etoile de L’est yo mu karere ka Ngoma.

    Bizaba ari ibirori bidasanzwe mu Karere ka Huye 

    Uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Mukura imaze ibayeho, uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, uyu mukino wa gicuti niwo uzabimburira ibirori aho uteganyijwe saa cyenda, mu gihe saa kumi n'imwe hazaba igitaramo cya muzika, cyizaririmbamo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bushali, Juno Kizigenza, Okkama, Chriss Eazy umuvanzi w’umuziki Dj Sonia  na MC Tino uzaba ayoboye ikirori. 

    Geita Gold FC ni ikipe yabaye iya karindwi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tanzania 2022-2023, ifite amanota 37. 

    Kuri gahunda ya Geita Gold FC bigaragara ko izagera mu Rwanda tariki 4, hanyuma tariki 5 ikine na Mukura 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132436/bushali-juno-kizigenza-nikipe-yo-muri-tanzania-mu-bazasusurutsa-ibirori-byo-kwizihiza-isab-132436.html