Author: webrwanda

  • Producer Junior Multisystem yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye InyaRwanda, ko uyu mugabo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge byo mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Yego yapfuye! Yaguye mu bitaro bya Nyarugenge (Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanaga 2023).'

    Uyu mugabo uruhare yagize mu gutegura no gutuganya indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda n'ab’ahandi rwarenze umupaka. Ubuhanga bwe bwarifashishijwe henshi.

    Izina rye riracyari mu mutima y'abaryohewe n'indirimbo yacuze. Mu mwaka wa 2021, yagaragaye asa n'uwataye ibiro, yumvikana avuga ko byatewe na siporo. Ariko byatangiye kugaragara ko ari ingaruka z'impanuka yakoze abaganga bakanzura kumuca ukuboko.

    Nyuma y'icyo gihe yatangiye kuribwa aho baciriye akaboko bikomeza kwiyongera.

    Ukoresha izina rya Sir Uracyaryamye Byukavuba kuri Twitter, yari aherutse gufungura konti ku rubuga Save Plus igamije gushakira hamwe amafaranga miliyoni 20 Frw yo gufasha Junior kugirangoa abanga bamwiteho akire neza.

    Junior ni we watunganyije indirimbo zirimo nka Bagupfusha Ubusa ya Zizou al Pacino ft All Stars, Deux fois Deux ya Jay Polly, Indahiro ya Urban Boys;

    Ibidashoboka ya Knowless Butera, Umwanzuro ya Urban Boys, Niko Nabaye ya Zizou Al pacino ft All Stars, Ntujya unkinisha ya Bruce Melodie, Mbabarira ya King James n'izindi.

    Uyu mugabo yakoreye muri studio zirimo Unlimited Records na Lick Lick usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakoze mu zindi studio nka Touch Records, Round Music, yakoze impanuka amaze igihe gito muri Empire Records ya Oda Paccy.


    Junior yari amaze iminsi asaba abantu kumusengera kuko ubuzima bugeze habi


    Junior yabaye icyatwa mu batunganya indirimbo mu Rwanda n'ahandi

    Producer Junior Multisystem yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023

    Junior yitabye Imana afite imyaka 30 y’amavuko- Urukundo rw’umuziki rwaganje muri we ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza 

    Gukurira mu muryango ukijijwe biri mu byafashije Junior kwisanga mu muziki no kuwukora

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBIDASHOBOKA’ YA KNOWLESS NA HUMBLE JIZZO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WAMPOYE IKI’ YA URBAN BOYZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132467/producer-junior-multisystem-yitabye-imana-132467.html

  • Birangiye bimukurikiranye! Miss Nshuti Divine Muheto yakuwe ku rutonde rw’abakobwa bazitabira Miss World 2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022 yakuwe ku rutonde rw'abakobwa Miss World 2023 izabera mu Buhinde.

    Impamvu yakuwe kuri uru rutonde ngo ni uko yagombaga kwitabira abifashijwemo n'imwe muri sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda kandi Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, ikaba yarahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné 'Prince Kid'.

    Prince Kid niwe wayitangije akaba ari mu manza kubera ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda.

    Bivvgwa ko hari indi sosiyete itegura amarushanwa y'ubwiza yari igiye guhabwa uburenganzira bwo kohereza Muheto muri Miss World uyu mwaka, ariko ntibyakunze kubera ko itabashije kumvikana n'uyu mukobwa ndetse ihita ireka gukomeza kuvugana n'abategura Miss World.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-bimukurikiranye-miss-nshuti-divine-muheto-yakuwe-ku-rutonde-rwabakobwa-bazitabira-miss-world-2023/

  • Mani Martin yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mani Martin ku mugoroba wo kuwa 26 Nyakanga yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America aho agiye gusoreza amasomo ye y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Uyu muhanzi werekeje muri Leta zunze ubumwe za America byitezwe ko ahita yerekeza muri Washington aho agomba kurangiriza amasomo ye muri 'University of virginia'.

    Mani Martin yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America

    Kuva mu 2022, Mani Martin yatangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ryayo rya 'Contemplation Center', ryigisha ubumenyamuntu n'uburyo bwo gukoresha impano nk'abantu ku giti cyabo bigiramo mu kuzana impinduka mu muryango mugari ugizwe n'abafite imyemerere, imyumvire n'imyizerere itandukanye.

    Mani Martin yabonye buruse izwi nka 'The Dalai Lama fellowship', itangwa na University of Virginia ku bufatanye na Dalai Lama, umuyobozi Mukuru w'idini y'abatuye muri Tibet mu Bushinwa

    Ni buruse ihabwa abantu bafite imishinga itandukanye ishingira ku mpano zabo kandi iganisha ku kurema impinduka nziza mu muryango mugari Aho baba.

    Mani Martin ni umunyarwanda wa gatatu ubonye iyi buruse nyuma ya Ifashabayo Sylvain Dejoie[umugabo w'umuhanzikazi Karasira Clarisse] wanamufashije ku kumenya ibijyanye na yo no kuyisaba.

    Source : https://yegob.rw/mani-martin-yerekeje-muri-leta-zunze-ubumwe-za-america/

  • Bacenze bagenzi babo mu Nzove induru ziravuga! Abagande Joachim Ojera na Charles Bbaale bakigera mu Rwanda bahise bakora imyitozo buri wese yigaragaza mu macenga aryoheye amaso – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 2 b'abagande aribo Joackiam Ojera ndetse na Charles Bbaale basubukuye imyitozo muri Rayon Sports.

    Ni mu gihe Rayon Sports yitegura umukino wa mbere wa gicuti izakina na Vital'O FC yo mu Burundi, umukino uzaba kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.

    Ojera na Bbaale bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023, bavuye iwabo muri Uganda.

    Gusa bakigera mu Rwanda, baruhutse umwanya muto maze bahita bajyana na bagenzi babo gukora imyitozo mu Nzove, gusa bagaragaye mu myitozo bafite amacenga ateye ubwoba abafana bari aho bavuza induru .

    Source : https://yegob.rw/bacenze-bagenzi-babo-mu-nzove-induru-ziravuga-abagande-joachim-ojera-na-charles-bbaale-bakigera-mu-rwanda-bahise-bakora-imyitozo-buri-wese-yigaragaza-mu-macenga-aryoheye-amaso-amafoto/

  • Abakinnyi 2 b’Amavubi bahanganiye mu kibuga n’abarimo Koulibaly wahoze muri Chelsea – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'Igihugu Amavubi aribo Manzi Thierry ukina nka myugariro na Mugisha Bonheur ( Casemiro) ukina mu kibuga hagati bakinnye umukino wabo wa mbere mu Ikipe ya Al Ahly Tripoli.

     

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki ya 27 Nyakanga 2023, ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya yakinaga n'ikipe ya Al-Hilal yo muri Arabia Saudite mu Gikombe gihuza amakipe yo mu Bihugu by'Abarabu.

     

    Ni umukino wakinnye n'abakinnyi bakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi barimo Manzi Thierry wakinnye iminota yose 90 na Mugisha Bonheur winjiye mu kibuga ku munota wa 76 asimbuye.

     

    Umukino waje kurangira ikipe ya Al Ahly Tripoli yihagazeho imbere ya Al-Hilal ikinamo Koulibaly wahoze muri Chelsea, impande zombi zinganyije ubusa ku busa.

    Manzi Thierry wari my bakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Al Ahly Tripoli

    Manzi Thierry wa (gatatu) yishyushya

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-bamavubi-bahanganiye-mu-kibuga-nabarimo-koulibaly-wahoze-muri-chelsea/

  • Hamenyekanye amakipe azakina 1/2 cya Green Amayaga Football Competition #rwanda #RwOT

    Amakipe y’imirenge ya Kigoma yo mu Karere ka Nyanza, Rugalika yo mu Karere ka Kamonyi, Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango na Ndora yo mu Karere Gisagara, yatsindiye kuzakina 1/2 cy’amarushanwa ya 'Green Amayaga Football Competition', ku rwego rw’Uturere.

    Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), kibinyujije mu mushinga Green Amayaga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, ku bufatanye n’Umuryango APEFA, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu bagenerwabikorwa muri uyu mushinga, ndetse n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara uwo mushinga ukoreramo, agamije ubukangurambaga bwo gushishikariza abagenerwabikorwa b’umushinga mu gufata neza ibikorwa wakoze no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

    Muri iyi mikino ya nyuma ku rwego rw’Imirenge yabaye tariki 21 Nyakanga 2023, mu Karere ka Nyanza, Kigoma yitwaye neza itsinda iy’Umurenge wa Kibirizi ibitego 7-1.

    Mu karere ka Ruhango, ikipe y’ Umurenge wa Ntongwe yatsindiye kuzahagararira aka karere nyuma yo gutsinda iy’umurenge wa Kinazi ibitego 2-1 ni mu gihe ikipe y’Umurenge wa Rugalika yatsindiye kuzahagararira Akarere ka Kamonyi, ni nyuma yo gutsinda ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka kuri penaliti 3-0, amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mu mukino wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Gisagara, ikipe y’Umurenge wa Ndora yatsinze iy’Umurenge wa Save ibitego 3-1.

    Nyuma yo kumenya amakipe yatsindiye kuzaserukira uturere, biteganyijwe ko iyi mikino izakomeza ahatana ku rwego rw’Akarere, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, ikipe y’Umurenge wa Rugalika ihagarariye Akarere ka Kamonyi izahura n’iy’Umurenge wa Ntongwe isazerukira Akarere ka Ruhango ukazabera i Kibingo ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

    Ku rundi ruhande, ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, ikipe y’Umurenge wa Kigoma ihagarariye Akarere ka Nyanza, izahura n’iy’Umurenge wa Ndora izaserukira Akarere ka Gisagara, ukazabera i Ndora, ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

    Amakipe abiri azatsinda muri iki cyiciro, akaba azahurira ku mikino wa nyuma w’aya marushanwa yiswe 'Green Amayaga Football Competition', uzabera mu Karere ka Nyanza naho azatsindwa azahatanire umwanya wa 3, bizaba tariki 4 Kanama 2023.

    Mu bikorwa umushinga Green Amayaga ukora mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Amajyepfo, harimo gutanga amatungo magufi n’amaremare afasha abaturage kwikura mu bukene, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa hagamijwe kugabanya iyangizwa ry’amashyamba, gutanga gaz mu bigo by’amashuri, kubungabunga inkombe z’imigezi no gucukura imirwanyasuri.

    Umushinga Green Amayaga witezweho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba leta y’u Rwanda yiyemeje zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa hagamijwe kurwanya ihumana ry’ikirere (National Determined Contributions: NDC), aho Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% kugeza mu mwaka wa 2030.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hamenyekanye-amakipe-azakina-1-2-cya-green-amayaga-football-competition

  • Producer Junior Multisystem yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Producer Junior Multisystem wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu mu-producer yari amaze igihe afite uburwayi yakomoye ku kaboko yaciwe nyuma y’impanuka yakoze muri 2019.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga nibwo inkuru mbi ko uyu mugabo witangiye umuziki nyarwanda yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro bya Nyarugenge.

    Uwahamirije Igihe uby’uru rupfu yagize ati “Yageze ku bitaro arembye bagerageza kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko biranga birangira yitabye Imana.”

    Junior Multisystem ni umwe mu bagabo batunganyije indirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda nka; Umwanzuro” ya Urban Boys, 'Niko nabaye' ya DJ Zizou, 'I’m Back' ya Jay C na Bruce Melodie, “Ntujya unkinisha” ya Bruce Melodie, “Too much”, “Ndacyariho” ya Jay Polly, “Byarakomeye” ya Butera Knowless, 'Uh Lala' ya King James, 'Ku bwawe' ya Uncle Austin na 'Ndaje' ya The Ben.

    Junior Multisystem yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/producer-junior-multisystem-yitabye-imana

  • Byagusaba gushishoza kugira ngo umumenye: Bahati Kenya wakoranye indirimbo na Bruce Melodie yagaragaye mu ishusho nshya yabaye undi w’undi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byamusabye gushishoza kugira ngo umumenye: Bahati Kenya wakoranye indirimbo na Bruce Melodie yagaragaye mu ishusho nshya yabaye undi w'undi.

    Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya Bahati Kenya yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza yisukije mbese ubona ko byamuhinduye bitewe n'uburyo yari asanzwe amaze.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/byagusaba-gushishoza-kugira-ngo-umumenye-bahati-kenya-wakoranye-indirimbo-na-bruce-melodie-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-yabaye-undi-wundi-amafoto/

  • Yabakomye atavuze: Platini yatumye abantu bayamanika bitewe n’ibintu yari amaze kubereka -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yabakomye atavuze: Platini yatumye abantu bayamanika bitewe n'ibintu yari amaze kubereka.

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Platini bakunze kwita Baba yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yambaye imyambaro myiza cyane maze abakunzi be batangira ku mubwira uko bari kumubona.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto ya Platini:

    Source : https://yegob.rw/yabakomye-atavuze-platini-yatumye-abakunzi-bayamanika-bitewe-nibintu-yari-amaze-kubereka-amafoto/

  • “Nta nkende yadutandukanya” Juno Kizigenza yise abashatse kumutandukanya na Ariel Wayz inkende, Amashirakinyoma ku rukundo rwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nta nkende yadutandukanya' Juno Kizigenza yise abashatse kumutandukanya na Ariel Wayz inkende, Amashirakinyoma ku rukundo rwabo

    Ariel Wayz niwe watangije ibi nyuma yo gushyira ifoto ye ya vuba aha ari kumwe na Juno Kizigenza amufashe mu bituza Juno nawe abiryamye mo.,

    Gusa mu buryo butunguranye nyuma y'iyi foto Juno Kizigenza mu magambo ye yanyujije kuri Twitter yavuze ko nta nkende yabatandukanya, ikigaragaza ko urukundo rwabo ruhari.

    Ibi bije nyuma y'uko aba bombi bagaragaje ko batandukanye ndetse bikavugwa ho cyane, gusa kuri ubu bisa nkaho bongeye kwemera ko umubano wabo usubira ku mugaragaro nk'uko byahoze.

    Source : https://yegob.rw/nta-nkende-yadutandukanya-juno-kizigenza-yise-abashatse-kumutandukanya-na-ariel-wayz-inkende-amashirakinyoma-ku-rukundo-rwabo/