Author: webrwanda

  • Utarabibye araza gukanja amanwa abandi bari k… – #rwanda #RwOT

    Ni umuganura w'imizingo isaga 22 abakunda muzika nyarwanda bakwiriye kwishimira bakanagira uruhare mu igurwa ryayo kuko iba zavunnye abahanzi barara amajoro bakishyura akayabo kugirango tubone imiziki myiza ariko bikarangira bamwe tubimye amatwi aricyo kibaca intege.

    Twakoze inkuru ndende yereka uruhare rwo kugura album ku muhanzi no ku mufana. Twerekana akamaro ka album ku muhanzi ndetse n'icyo dusabwa mu guteza imbere umuhanzi urara muri studio atazi aho azakura icyo kurya. Ni imizingo kugeza ubu isaga 22 y'abahanzi nyarwanda iri ku isoko indi vuba aha iraba yegeze ku isoko.

    Buri muhanzi ukora umuziki awukunze usanga yifuza kugera ku rwego rwo gusohora umuzingo'album'. Ntabwo bihira bose kuko usibye gutwara igihe kinini binatwara amafaranga atabonwa na buri wese. 

    Urugero umuhanzi ukora indirimbo imwe mu mwaka cyangwa se ebyiri mu mwaka byamutwara imyaka itari munsi y'itandatu kugirango abashe gutunganya umuzingo uriho nibura indirimbo 10.

    Ariko rero dufashe umuzingo watunganyijwe amezi atandatu umuhanzikazi arara muri studio ntasinzire kugirango azasohore umuzingo uriho indirimbo 14 ndavuga Bwiza, ntabwo ari igikorwa cyoroheye buri muhanzi utarabigize umwuga. 

    Kuri Alyn Sano umaze imyaka itanu akora umuziki kinyamwuga yahoze yifuza gusohora umuzingo ariko akabura ubushobozi. Ibi bishimangira ko buri muhanzi agize amahirwe yasohora umuzingo dore ko biri no mu byerekana ko umuhanzi yamaze gukura mu rugendo rw'umuziki.

    Tugiye mu bucuruzi umuzingo'album' ni bumwe mu buryo bwinjiriza agatubutse umuhanzi nubwo hano iwacu kumva no kureba umuziki twiguriye bitaraba umuco.Turacyategereza indirimbo z'ubuntu nyamara abahanzi bazikora biriye bimaze ntitubatere ingabo mu bitugu ngo aho bakuye bwa bushobozi bahasubize ubundi.

    Album ya Bwiza yise'My Dream' igurwa 500,000 Frws mbere y'uko ayimurikira abanyarwanda. Nibura abafana 1000 baguze iyi album kuri kiriya kiguzi, Bwiza yasarura asaga 500,000,000 frws. Izi miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda zamufasha kuba umuhanzi ufite inzu ye nziza ndetse n'imodoka nziza ikwiriye umuhanzikazi ugezweho i Kigali.

    Nk’uko ibyishimo bihenda ni nako abagerageje gutanga ibifasha abantu kwishima bakagiye nabo bagarukirwa na za mbaraga bakoresheje. Kugeza ubu umukinnyi wa filimi witwa Umutoni Assia usigaye utuye muri Amerika niwe waguze uyu muzingo yishyura miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

    Ubundi mu bihugu bifite abaturage bafite ubushobozi bwo gushyigikira abanyamuziki usanga umuzingo umwe usiga umuhanzi atuye mu nzu igeretse kandi akagenda mu modoka nziza ibereye ijisho.

    Umuzingo wa Alyn Sano yise'Kuki'ugurishirizwa ku mbuga zose zicuruza umuziki. Nibura abafana basaga miliyoni 6 bamurebye mu myaka 5 amaze mu muziki buri wese atanze 1000 Frws akagura umuzingo we yasarura 6000,000,000 z'amafaranga y'u Rwanda. 

    Izi miliyali 6 aramutse azibonye yazabaho ubuzima bwe bwose yishimira kuba yarasohoye umuzingo we wa mbere ukamuhindurira amateka. Nyamara kubera ko abafana badaha agaciro kugura imizingo usanga bigorana kuba umuhanzi yabasha gukora amashusho yose y'indirimbo ziba zigize umuzingo rimwe na rimwe zimwe bahitamo kuzireka. Ibi nabyo biri mu bitera agahinda umunyamuziki wo mu Rwanda kuba yirya akimara nyamara ibyuya bye bikaba impfabusa.

    Uku kutagura ibihangano hakoreshejwe uburyo busanzwe butagoye ni nako bimeze iyo bigeze mu kumva indirimbo ku mbuga zicuruza imiziki zirimo Spotify, Amazon, Apple music, Itunes, YouTube, Audiomack, Boomplay n'izindi zose zigurishirizwaho ibihangano.

    Ubundi mu bihugu byateye imbere, ariko ndavuga ibifite abaturage bamaze kumenya ko umuziki ari igicuruzwa nk’uko ujya mu iduka ukagura amazi yo kunywa ugakomeza urugendo. Ni nako muri rwa rugendo ugenda wiyumvira imiziki yakozwe hakoreshejwe amafaranga atagira ingano nyamara ukaba uyumvira idiho. 

    Ngarutse rero muri biriya bihugu nka Nigeria usanga umuhanzi asohora umuzingo agahita ashyira amaboko mu mufuka akajya yirirwa ahinduranya tike z'indege ajya guceza mu mpande zose z'Isi. Reka mbahe urugero rwa hafi.

    Umuhanzi umaze imyaka 2 mu muziki wa Nigeria witwa Rema yashyize hanze umuzingo we wa mbere witwa'Raves& Roses' waciye uduhigo ku Isi ku buryo ubu uyu musore w'imyaka 23 kumutumira bisaba kuba wibitseho akayabo kuko ubuzima bwe bwarahindutse. 

    Ari guhaguruka yishyuwe $150000-290000 utabariyemo urugendo rw'indege, ikipe ye n'ibindi byose azakenera ageze mu gihugu cyamutumiye. Nibura ni miliyoni 172500,000 Frw mu gihe tugifite abahanzi banamurusha ubuhanga, uburambe mu muziki igikundiro hano iwacu bakigorwa no kubona akazi ko muri weekend mu tubari bitewe nuko tudaha agaciro umuziki ngo tuwugereho twawishyuye.

    Uyu Rema ari kubarirwa umutungo wa miliyali y'amafaranga y'u Rwanda ntabwo baba bashyizemo imitungo afite irimo amazu, imodoka n'ibindi mu gihe twe umuhanzi arwara akabura uko ajya kwivuza kandi yarakoze imizingo yashimishije abanyarwanda mu bihe bitandukanye. 

    Nubwo ingero zihari ari nyinshi z'uko umunyarwanda aho ari hose agize umuco wo gushyigikira ubuhanzi ntabwo twajya duhora mu nkuru zo kwerekena ko umuziki ntacyo winjiriza ba nyirawo.

    Turebe Imizingo isaga 21 isize abanyarwanda banuriwe n'umuziki mwiza ndetse abahanzi/kazi bakaba bikomba intoki (kuryoherwa birenze urugero) no kuba barabashije kwesa imihigo.

    Biragoye ko umuhanzi utarabashije gusohora umuzingo yaba afite icyo abwira abanyarwanda mu gihe isoko rimusaba kurirema ajyanye ibihangano. 

    Ariko rero ni urugendo rusaba kudacika intege. Umutwe w'iyi nkuru usobanura ko utarabibye araza gukanja amanwa, utariteganyirije ngo asohore umuzingo araza kwifata ku munwa kuko adafite icyo gusangiza abafana be ndetse no kubona icyo kubwira abanyarwanda biragoye kukibona.

    Turi mu kwezi kwahariwe umuganura ku buryo umuhanzi/kazi umusaruro aba akwiriye kuganuza abandi ari ibihangano. Ariko na hano mu Rwanda birashoboka ko umuhanzi yajya amurika umuzingo agasaruramo amafaranga menshi. Israel Mbonyi amurika album 2 kuri Noheri ya 2022 igitaramo cye cyaguzwe miliyoni 50 Frws.

    Bivuze ko yishyuwe miliyoni 50 Frws noneho Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu akicururiza . Amakuru yemeza ko yasaruyemo miliyoni 125 Frws. Kandi Mbonyi yahise akomereza mu Burundi naho yari yishyuwe na Coach Gael ndetse yanazengurutse Uburayi, Canada na Australia. Nibura ubaze neza ntabwo yabuze miliyoni 300 abika ku mufuka zivuye mu kumurika imizingo ibiri icyarimwe.

    Kumurika album ni ubucuruzi nk'ubundi bwose ndetse niho hantu umuhanzi ashobora kungukira kurusha ibitaramo bisanzwe. Abari bagiye mu kumurika umuzingo wa mbere wa Vestine na Dorcas bise'Nahawe Ijambo'biboneye akayabo bahakuye karimo abaguze album, ababemereye ubufasha, ababahaye impano n'ibindi turarondoye.

    1.Ruti Joel yasohoye album ya mbere yise ‘Musomandera’ iriho indirimbo 10. Yagiye hanze ku itariki 10 Mutarama 2023. Ni umuzingo wagizwemo uruhare na nyakwigendera Yvan Buravan. Indirimbo ziyigize zatunganyijwe na X on The Beat ziyungururwa (mix and mastering) na Bob Pro.

    2. Danny Vumbi yasohoye umuzingo yise 365. Yawushyize hanze ku itariki 31 Werurwe 2023. Iriho indirimbo 10. Izina ryayo ryaturutse ku gihe cy'iminsi igize umwaka yamaze adasohora indirimbo. Yakozwe na Bob Pro, Made Beats, Telldhem na Pastor P. Ni umuzingo wa 6.

    3. Mani Martin usigaye atuye muri Amerika nawe yasigiye abanyarwanda indirimbo zo kumva ku muganura. Ni Nomade yamurikiye abanyarwanda ku itariki 26 Gicurasi 2023. Ni album ya gatandatu igizwe n'indirimbo 8 zatunganyijwe na Foda, Madebeats, Didier Touch na Bob Pro.

    4. Tom Close yahaye abafana be umuganura w'umuzingo yise Essence. Iyi album ya 9 igizwe n'indirimbo 13 yayisohoye ku itariki 5 Gicurasi 2023. Iriho indirimbo zatunganyijwe na Knox Beat, Bob Pro, Kenny Pro na Clement Ishimwe. Iriho abahanzi batandukanye nka B-Threy, Wezi, Sat-B, Bull Dog, Nel Ngabo na Riderman.

    5. Israel Mbonyi yamuritse umuzingo yise'Nk'umusirikare'. Byabaye ku itariki 5 Kamena 2023. Ni umuzingo mushya yamurikiye abafana mu gitaramo cyabaye ku itariki 19 Gicurasi 2023 mu Intare Arena aho yanaboneyeho umwanya wo gufata amashusho n'amajwi by'iriya album.

    6. Nel Ngabo yamuritse umuzingo wa 3 yise'Life, Love and Light' ubuzima, urukundo n'urumuri. Iriho indirimbo 13. Yifashishije abahanzi barimo P Fla, Sintex, Ruti Joel, John B Singleton na Maranatha Family.

    7. Abaramyi James na Daniella bamuritse umuzingo wa 3 uriho indirimbo 7 ukaba witwa'Ibyiringiro'. Igitaramo cyabaye ku itariki 4 Gicurasi 2023 cyahuriyemo abasaga 1000. Hari nyuma y'imyaka 3 badakora igitaramo.

    8. Mistaek yamuritse album yise 2k40 iriho indirimbo 17. Hari ku itariki 3 Kanama 2023. Iriho indirimbo zatunganyijwe na Bobly, The Major, Logic Hit, Made Beats, Jules Pro, Muriro, Bob Pro, Ayo Rash na OStyle. Iriho abahanzi nka Bull Dog, Okkama, Symphony Band, Bruce The 1st, Maestro Boomin na B-Threy.

    9. Pastor P yamuritse umuzingo yise Ruticumugambi. Yayisohoye ku itariki 1 Gicurasi 2023. Ni umuzingo wa mbere uriho indirimbo 10. Hariho indirimbo za hambere yagiye ashaka abaziririmba.

    Umuntu yavuga nka Kabanyana k'abakobwa, Rubanda rugira ayabo, Ibare, Agashinge, Yewe Roza, Wiriweho mwali z'Urukerereza. Hariho kandi Laurette ya Kamaliza yifashishije Miss Guelda Shimwa wegukanye ikamba ry'umurage muri Miss Rwanda 2017.

    10. Bob Pro yashyize hanze umuzingo yise'Ni neza'. Yagiye hanze ku itariki 18 Gicurasi 2023.Ni album izaba igizwe n'indirimbo zirenga 30 yagabanyijemo ibice bibiri kubera ubwinshi bw'indirimbo, ku buryo azabanza gushyira hanze 10 cyangwa 12 za mbere mu gihe azakurikizaho izindi ziri kuri iyi album.

    Yayihurijeho abahanzi: Chriss Eazy, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Bruce Melodie, The Ben Ariel Wayz n'abandi. Yatunganyijwe na Niz Beatz, Loader, Santana Sauce, Kozze, Pro Zed n'abandi.

    11. Zizou Alpacino yamuritse indirimbo ya mbere mu zikubiye kuri album yise Doxa ikibiyemo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yafatanyije na King James basanzwe bari inshuti kuva kera. Indirimbo yabimburiye izindi yitwa Nkomeza aho nyakwigendera Junior Multisystem aba ari mu mashusho yayo naho King James akaba ayiririmbamo.

    12. Audia Intore yamuritse umuzingo yise ‘Uri mwiza Mama’. Ni igitaramo cyabereye mu ihema riri i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Umunsi yahuje n'umunsi wizihizwaho uw'abari n'abategarugori uba tariki 8 Werurwe akaba yarawumuritse uyu mwaka wa 2023. Uyu muzingo uriho indirimbo 12 zose ziri mu njyana Gakondo.

    13. Sengabo Jodas ukora Gakondo yamuritse umuzingo yise Bene u Rwanda. Hari ku itariki 3 Gashyantare 2023. Uyu muzingo uriho indirimbo 10 zivuga ku mateka y'abanyarwanda, ubutwari bwa bene u Rwanda n'uburyo baharaniye kugarura amahoro mu gihugu.

    14. Alyn Sano yamuritse umuzingo wa mbere yise'Rumuri'. Ibirori byabaye ku itariki 23 Kamena 2023. Ni album iriho indirimbo 13 ikaba igurishirizwa ku mbuga zose zicuruza imiziki.

    15. Bwiza yamuritse umuzingo we wa mbere yise'My Dream' uriho indirimbo 14. Ni album igurishirizwa kuri www.bwiza.rw ikaba igura 500,000Frws (pre sale) mbere y'uko ayimurikiye abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku itariki 15 Nzeri 2023.

    Umuhango wo kumvisha itangazamakuru uyu muzingo wabaye ku itariki 10 Nyakanga 2023.

    15. Juno Kizigenza yasohoye indirimbo zigize'Yaraje' umuzingo we wa mbere asohoye kuva yatangira gukora umuziki kinyamwuga. Ni umuzingo uriho indirimbo 17 akaba azakora ibitaramo byo kuyimurika ahereye i Burayi aho azajyana na Ariel Wayz bongeye gucudika.

    16. Josh Ishimwe nawe azamurika umuzingo yise'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' ni igitaramo yabwiye inyaRwanda ko kizaba ku itariki 20 Kanama 2023 muri Camp Kigali. Iyi album iriho indirimbo zirenga 10.

    17. Junior Rumaga azasangiza abanyarwanda umuzingo yise'Mawe' mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku itariki 11 Kanama 2023.

    Yakabaye yarawusogongeje abanyarwanda ariko habayeho kwimura ibihe kubera ubusabe bw'abafana be bifuzaga ko n'abanyeshuri bazaba bahari. Yari kuwumurika ku itariki 28 Nyakanga 2023. Muri iki gitaramo azafatanya na Alyn Sano, Bruce Melodie, Bull Dogg, Niyo Bosco n'abandi.

    Hari kandi indi mizingo itegerejwe vuba aha ku buryo isaha n'isaha twabona Niyo Bosco, Ish Kevin (Blood, Sweatand Tears), Papa Cyangwe, Nessa, Bushali (Full Moon) n'abandi badutayemo mu gani wa yamvugo ya b’ubu, imizingo dore ko yarangiye igisigaye ari ukunoza utuntu duke.

    Ntitwabura gushimira abasohoye EP dore ko ukorora aba acira. Barimo Kenny Sol watanze umuganura kuri EP yise Stronger Than Before, Victor Rukotana ugiye gusohora EP yise Rukotana wa mbere, Javanix wasohoye EP yitwa'Zamani' n'abandi bagize uruhare mu kuryoshya iyi mpeshyi n'abo gushyigikirwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132665/utarabibye-araza-gukanja-amanwa-abandi-bari-kuganuza-ababo-urutonde-rwabahanzi-batanze-umu-132665.html

  • Umuhanzikazi wigaruriye imitima y’abatari bake arashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye ababyinnyi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Melissa Viviane Jefferson wamamaye nka Lizzo, yajyanywe mu nkiko n'abahoze ari ababyinnyi be 3 bamushinja ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina yabakoreye mu myaka ibiri ishize.

    Ibi birego byatanzwe mu rukiko rwisumbuye rw'i Los Angeles tariki 1 Kanama 2023 birimo ibijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, idini n'amoko, ivangura, gukubita no gufunga umuntu mu buryo butemewe n'amategeko.

    Mu bigize inyandiko aba babyinnyi batanze bavuga ko Lizzo yagiye abahatiriza inshuro nyinshi gukora ku mabere y'abandi babyinnyi bagenzi babo mu bihe bitandukanye, yabahatirije kujya mu bitaramo byiganjemo ibikorwa by'urukozasoni akabasaba kubyina bambaye ubusa.

    Ibindi bigaragaza mu nyandiko ishinja uyu muhanzikazi harimo kubafata nabi no gutonesha bamwe ubwo yari mu bitaramo bizenguruka Umugabane w'i Burayi.

    Uyu muhanzi w'icyamamare mu muziki wa Pop ntacyo aratangaza kuri ibi birego ashinjwa n'aba babyinnyi be.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-wigaruriye-imitima-yabatari-bake-arashinjwa-ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina-yakoreye-ababyinnyi-be/

  • I Rusororo hatembaga umuvu w’amarira; Umwana wa nyakwigendera Junior Multisystem yagiye ku gituro cya papa we ararira abaraho ikiniga kirabica nabo baraturi basuka amarira -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karamuka Jean Luc wamamaye mu muziki nka Junior MultiSystem yasezeweho bwa nyuma, avugwa ibigwi n'ubutwari byamuranze ndetse n'umusanzu yatanze mu guteza imbere umuziki Nyarwanda.

    Kuri uyu wa 2 Kanama 2023 ahitwa Ituze Garden Kimironko ni ho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma Junior Multisystem, uyu ukaba wakurikiwe no kumushyingura mu cyubahiro mu Irimbi rya Rusororo.

    Uretse abo mu muryango wa Junior Multisystem n'inshuti zawo, uyu muhango witabiriwe n'abahanzi batandukanye biganjemo abakoranye na we mu bihe bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/i-rusororo-hatembaga-umuvu-wamarira-umwana-wa-nyakwigendera-junior-multisystem-yagiye-ku-gituro-cya-papa-we-ararira-abaraho-ikiniga-kirabica-nabo-baraturi-basuka-amarira-amafoto/

  • Amavubi arwinze imisambi iriruka! Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yeretse iya Uganda ko inkoko iri iwabo ishonda umukara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abagore mu mukino wa Basketball yakatishije itike ya 1/2 nyuma y'uko itsinze ikipe y'igihugu ya Uganda ku manota 66 kuri 61, mu mikino y'igikombe cy'Afuruka.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 2 Kanama 2023 muri Kigali Arena, witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa Siporo Aurora Mimosa Munyangaju.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-arwinze-imisambi-iriruka-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabagore-yeretse-iya-uganda-ko-inkoko-iri-iwabo-ishonda-umukara/

  • Aho babera babi bahise bamubatiza! Rutahizamu wa APR FC Victor Mbaoma nyuma yo gushimisha abafana, bidatinze ahise abatizwa akazina keza k’abakobwa -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu hano mu Rwanda uzwi kw'izina nka APR FC kuri uyu munsi nibwo yakinnye umukino wa gishuti wa mbere.

    Ni umukino wayihuje n'ikipe ya Marine FC iza no kwitwara itsinda ibitego bitatu kuri kimwe cya Marine FC.

    Ibyo bitego bya APR FC byombi byatsinzwe na Victor Mbaoma rutahizamu ukomoka muri Nigeria kuva ubwo abafana bahise bamubatiza izina ritangaje 'Ineza Sifa Mbaoma'

    Source : https://yegob.rw/aho-babera-babi-bahise-bamubatiza-rutahizamu-wa-apr-fc-victor-mbaoma-nyuma-yo-gushimisha-abafana-bidatinze-ahise-abatizwa-akazina-keza-kabakobwa-ifoto/

  • Umuhanzi Christopher Muneza agiye kuva mu gihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Christopher Muneza yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka USA ku bufatanye na Innox Entertainment

    Yatangaje ko ibi bitaramo bizaba mu kwezi kwa kenda n'ukwezi kwa cumi ariko ntabwo amatariki ibi bitaramo bizaberaho yari yamenyekana.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-christopher-muneza-agiye-kuva-mu-gihugu/

  • Imana ibanye nayo: Imana yigaragarije Arsenal iyikuraho Umwami yakuye Busyete -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana ibanye nayo: Imana yigaragarije Arsenal iyikuraho Umwami yakuye Busyete.

    Ikipe ya Arsenal FC yo mu gihugu cy'u Bwongereza imaze gutsinda ikipe ya AS Monaco bigoranye dore ko hitabanjwe penaliti kugira ngo iyi kipe ibone intsinzi.

    Ibi byabaye nyuma yaho amakipe yombi yari yaguye miswi igitego kimwe kuri kimwe maze bageze muri penaliti abasore ba Arsenal bazinjiza neza 5-4 za Monaco maze Arsenal yegukana intsinzi utyo.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/imana-ibanye-nayo-imana-yigaragarije-arsenal-iyikuraho-umwami-yakuye-butsyete-amafoto/

  • Umunyamakuru Kazungu Clever uzwiho kuvuga akamuri ku mutima, yahaye ukuri umutoza wa Rayon Sports unenga abakinnyi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Radio 10, Kazungu Claver, yavuze ko nubwo Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, anenga abakinnyi be, ariko na we ashobora kuba atakigezweho kuko urebye imikinire yayo nta kaboko k'umutoza karimo.

    Mu kiganiro urukiko rw'imikino cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2023, Kazungu Clever yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ikina nk'abanyeshuri.

    Yagize ati 'Mu bintu nabonye, umutoza wa Rayon Sports urwego rwe ruri hasi. Ikipe irakina nk'abanyeshuri ba secondaire.'

    Ibi Kazungu Clever yabivuze nyuma yuko umutoza Yamen Zelfani wa Rayon Sports yatangaje ko abakinnyi be bamutengushye ku mukino banganyije igitego 1-1 na Gorilla Fc.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-kazungu-clever-uzwiho-kuvuga-akamuri-ku-mutima-yahaye-ukuri-umutoza-wa-rayon-sports-unenga-abakinnyi-be/

  • Perezida Kagame ni umugabo wo kubihamya! U Rwanda rwakosoye abagande rugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wakurikiranywe na Perezida Paul Kagame, ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Basketball yakatishije itike ya 1/2 mu gikombe cy’Afurika itsinze Uganda.

    Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2023 aho nyuma yo gutsinda DR Congo, Uganda yagombaga guhura n’u Rwanda muri 1/4 cya “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023”.

    Uganda yatangiye umukino neza cyane aho yatsinze agace ka mbere ku manota 22-11 y’u Rwanda.

    U Rwanda rwakomeje kugorwa cyane n’intangiriro z’agace ka kabiri aho wabonaga Uganda iri hejuru cyane.

    Ikipe y’igihugu ya Uganda yaje kugira ibyago muri aka gace itakaza umwe mu bakinnyi bayo wabonaga yagoye u Rwanda, Jane Asinde wahuye n’imvune ituma ava mu kibuga aho iminota 4 y’aka gace atayikinnye.

    Inkumi z’u Rwanda ziyobowe na Butera Hope, Sifa zahise zifatirana iki cyuho maze batsinda aka gace ku manota 16-6 aho makipe yombi yagiye kuruhuka ari 28 ya Uganda kuri 27 y’u Rwanda.

    Abakobwa b’u Rwanda bakiniraga imbere ya Perezida Kagame, bagarutse mu gace ka 3 bisize insenda aho Uganda yahise yibura neza.

    Ineza Sifa, Janai Crooms na Destiney bafashije u Rwanda gutsinda aka gace ku manota 24 -10.

    Ikipe y’u Rwanda yagaragaje gucika intege mu gace ka nyuma k’umukino cyane cyane mu minota 5 ya nyuma, Uganda yahise yuririra muri iki cyuho maze abakobwa bayo barimo Jannon Jaye Otto wazonze u Rwanda cyane muri uyu mukino aho yanakinnye iminota yose bagenda bagabanya ikinyuranyo.

    Abakinnyi b’u Rwanda barimo Sifa Ineza bagerageje guturisha umukino mu minota ya nyuma nubwo Uganda yagatsinze 23-14 gusa ntiyabashije gukuramo ikinyuranyo cyose maze u Rwanda rusoza rufite 66-61 rusezerera Uganda rutyo rugera muri 1/2.

    U Rwanda muri 1/2 ruzahura n’ikomeza hagati ya Nigeria na Mozambique, ni mu gihe Senegal yatsinze Cameroun 80-77 izahura na Mali yatsinze Guinea 96-40.

    Destiney yagoye Uganda cyane

    Ineza Sifa watsindiye u Rwanda amanota menshi muri uyu mukino

    Butera Hope yishimana n’abafana

    Bati murare aharyana

    Ibyishimo byari byose

    Perezida Kagame yabashimiye

    Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bakurikiranye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-ni-umugabo-wo-kubihamya-u-rwanda-rwakosoye-abagande-rugera-muri-1-2-cy-igikombe-cy-afurika-amafoto

  • Abayovu mwitegure kuko umuriro ugiye kwaka: Kiyovu Sports imaze gutangaza ikipe iteye ubwoba izakina nayo ndetse n’igihe umukino uzabera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayovu mwitegure kuko umuriro ugiye kwaka: Kiyovu Sports imaze gutangaza ikipe iteye ubwoba izakina nayo ndetse n'igihe umukino uzabera.

    Ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi yitegura umwaka mushya w'imikino wa 2023-2024, yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo imaze gutangaza ko izacakirana n'ikipe ya Bugesera FC iherutse kwegukana igikombe cy'Intara y'Iburengerazuba itsinze Sunrise FC.

    Uyu mukino uzaba ku munsi w'ejo tariki 03/08/2023 isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mukino-uzatsinda-umugabo-kiyovu-sports-imaze-gutangaza-ikipe-iteye-ubwoba-izakina-nayo/