Author: webrwanda

  • Bamwe ntibamushaka: Umuhanzi witezweho gususurutsa abantu ku Munsi w’Igikundiro bamwe batangiye kumugaramara bavuga undi bemera kumurusha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe ntibamushaka: Umuhanzi witezweho gususurutsa abantu ku Munsi w'Igikundiro bamwe batangiye kumugaramara bavuga undi bemera kumurusha.

    Umuhanzikazi Ariel Wayz ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse ufite impano idashidikanywaho n'umwe mu bazasusurutsa abazitabira ibirori bya Rayon Day gusa n'ubwo abakunzi benshi b'iyi kipe bamwemera cyane harimo n'abandi bavuga ko nta Bwiza ntacyabaye.

    Bimwe mu byo bamwe mu bakunzi ba Murera bagiye batangaza nyuma yo kumenya ko Ariel Wayz azabasusurutsa ku Munsi w'Igikundiro:

    Source : https://yegob.rw/bamwe-ntibamushaka-umuhanzi-witezweho-gususurutsa-abantu-ku-munsi-wigikundiro-bamwe-batangiye-kumugaramara-bavuga-undi-bemera-kumurusha/

  • Umugabo wabyaranye na Aliah Cool yamaze kumugurira inzu nshya y’akataraboneka hanze y’u Rwanda azajya aruhukiramo we n’umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wabyaranye na Aliah Cool yamaze kumugurira inzu nshya y'akataraboneka hanze y'u Rwanda azajya aruhukiramo we n'umwana we.

    Nk'uko bitangazwa na Fatakumavuta ku muyoboro wa YouTube, ngo Aliah Cool yamaze kugurirwa inzu nziza cyane hanze y'u Rwanda.

    Fata avuga ko ari inzu yaguriwe n'umugabo baherutse kubyarana.

    Akomeza avuga ko ari inzu yaguriwe we n'umwana we ikaba iherereye mu gihugu cya Shipure.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wabyaranye-na-aliah-cool-yamaze-kumugurira-inzu-nshya-yakataraboneka-hanze-yu-rwanda-azajya-aruhukiramo-we-numwana-we/

  • ‘Ibi bintu babikoranye urukundo ruvuye ku mutima pe’ Kubera ukuntu yakundaga umwuga we, umugore wakoraga umwuga wo kudoda yapfuye ashyingurwa mu isanduku imeze neza neza nk’imashini yadoderaga ho [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ibi bintu babikoranye urukundo ruvuye ku mutima pe' Kubera ukuntu yakundaga umwuga we, umugore wakoraga umwuga wo kudoda yapfuye ashyingurwa mu isanduku imeze neza neza nk'imashini yadoderaga ho.

    Muri Nigeria abantu bakozwe ku mutima n'igikorwa cyakorewe umugore wo muri Lagos wakoraga umwuga we wo kudoda ndetse anawukunda cyane, gusa nyuma y'uko yitabye Imana inshuti n'imiryango bari bazi ko uyu mudamu yakundaga umwuga we wo kudoda.

    Nyuma y'uko rero yitabye Imana imiryango yamukoreshereje isanduku ikoze mu ishusho y'imashini idoda.

    Reba video hasi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ibi-bintu-babikoranye-urukundo-ruvuye-ku-mutima-pe-kubera-ukuntu-yakundaga-umwuga-we-umugore-wakoraga-umwuga-wo-kudoda-yapfuye-ashyingurwa-mu-isanduku-imeze-neza-neza-nkimashini-yadoderaga-ho/

  • ‘Urwego rwo gutemberera mu modoka yararurenze kubera amafaranga asigaye afite’ Miss Mutesi Jolly yagaragaye ari gutembera Urwanda rw’imisozi igihumbi yicaye muri rutemikirere nk’ibindi bikomerezwa byose [AMAFOTO+VIDEO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Urwego rwo gutemberera mu modoka yararurenze kubera amafaranga asigaye afite' Miss Mutesi Jolly yiyerekanye ari gutembera Urwanda rw'imisozi igihumbi yicaye muri rutemikirere nk'ibindi bikomerezwa byose.

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda wa 2016 yongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara ari gutembera mu misozi miremire y'urwanda yicaye muri kajugujugu ibidakorwa n'ubonetse uwo ari we wese cyane cyane udafite amikoro ahagije.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/urwego-rwo-gutemberera-mu-modoka-yararurenze-kubera-amafaranga-asigaye-afite-miss-mutesi-jolly-yagaragaye-ari-gutembera-urwanda-rwimisozi-igihumbi-yicaye-muri-rutemikirere-nkibindi-bikomerezwa/

  • Azi kwitegereza akamenya uzamubera nyina w’abana be! Mu mafoto, reba ubwiza bw’umukobwa wasajije Elements Eleeh ugezweho mu gutunganya imiziki (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azi kwitegereza akamenya uzamubera nyina w'abana be! Mu mafoto, reba ubwiza bw'umukobwa wasajije Elements Eleeh ugezweho mu gutunganya imiziki.

    Mu mafoto amugaragaza neza, Kelia RUZINDANA bivugwa ko akundana na Elements yerekanye uburanga bwe.

    Uyu mukobwo ni umwe mu bitabiriye irushanwa ry'ubwiza rizwi nka Miss Rwanda 2022.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/azi-kwitegereza-akamenya-uzamubera-nyina-wabana-be-mu-mafoto-reba-ubwiza-bwumukobwa-wasajije-elements-eleeh-ugezweho-mu-gutunganya-imiziki-amafoto/

  • Bamwe ntibicaye aho bishyuriye! Inganzo Ngari… – #rwanda #RwOT

    Bisa n'aho ubutumire (Invitation) bwabaye bwinshi gusumba abaguze amatike cyangwa se hakaba harateganyijwe intebe nke ugereranyije n'abaguze amatike abemerera kwicara mu myanya yabugenewe.

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Cyari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Umuganura. Leta y’u Rwanda yasubije Umuganura agaciro gakomeye wahoranye aho kuva muri 2011 yashyizeho umunsi w'ikiruhuko — buri wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama — kugira ngo Abanyarwanda bajye basabana, bazirikane ibyiza bagezeho, banahige gukora neza kurushaho umwaka utaha.

    Inteko y'Umuco ivuga ko 'Umuganura ahuza Abanyarwanda aho bari hose yaba ari mu Rwanda n'ababa mu mahanga.'

    Ivuga kandi ko kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kudaheranwa hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by'ibibazo bahura na byo.

    'Ruganzu II Ndoli 'Abundura u Rwanda' ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa. Amezi ane yari ashize bamwe mu banya-Kigali bakira kandi babona ubutumwa bwamamaza iki gitaramo.

    Byageze n'aho gishyirwa ku byapa ahantu hanyuranye mu Mujyi, abakunzi b'umuco bakangurirwa kuzitabira.

    Igitaramo cyaranzwe n'ibice bibiri: Igice cy'indirimbo n'igice cyagarutse ku ruhare rwa Ruganzu II Ndoli mu kwagura u Rwanda.

    Ababyinnyi b'iri torero bavuze ko Umuganu ari ikimenyetso cy'ubudasa bw'Abanyarwanda, kandi uwejeje agasangiza abandi mu rwego rwo kwishimira ibyo yagezeho.

    Bavuze ko Abiru bagiraga uruhare mu guhuriza hamwe abaturage maze bakajya kureba umwami bakamutura ibyo babaga bejeje, Umwami nawe akabareka icyubahiro abagomba kandi akabashimira.

    Iki gitaramo muri rusange cyari kigamije 'gukumbuza abakunzi b'amateka y’'u Rwanda n'ab’injyana gakondo n’umuco nyarwanda ndetse n’abakunzi b’itorero Inganzo Ngari.

    Icyo muri uyu mwaka kikije cyane ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori 'Abundura u Rwanda”

    Ruganzu II Ndori yabaye umwami w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543:

    Yabaye umwami w’intwari kuko ni we mwami wabunduye u Rwanda nyuma y’imyaka 11 yamaze abundiye i Karagwe, u Rwanda, abanyarwanda n’umuco wabo byarazimangatanijwe. 

    Amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z’u Rwanda agarura kandi indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo nyarwanda harimo n’umunsi w’Umuganura aho abanyarwanda bose bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.

    Kubundura ubusanzwe ni igikorwa cyo kongera kubeshaho, gusana cyangwa kugarura ubuzima n’igihe habaye amajye, intambara cyangwa guhunga kw’abenegihugu, bityo inzira yo kugarura ubuzima no kongera kubaka igihugu ni byo Ruganzu II Ndoli yakoreye u Rwanda mu gihe cye.

    Bategura iki gitaramo bavugaga ko uyu mukino bawitezeho gukundisha benshi amateka y’u Rwanda ndetse 'n’umuco wacu wuje indangagaciro zitandukanye kuva mu gihe cy’abami kugeza uyu munsi.'

    Umukino bakinnye warase(kurata) kandi ukeza ubutwari bw’abana b’u Rwanda batazuyaje kubohora igihugu ubutegetsi bubi ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006. 

    Rigizwe n’abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n’abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw’umuco w'u Rwanda mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    1.Abakobwa bashinzwe 'Protocol' bakoze batarenga 10

    Kompanyi ya Protocol yatanze serivisi zo kwakira abantu muri iki gitaramo, yifashishije abakobwa batarenga 10 berekaga abantu aho kwicara biri mu byatumye buri wese atoroherwa no kumenya aho agomba kwicara.

    Ibi byahaye akazi gakomeye aba bakobwa, kuko bahuye n'ikibazo cy'abantu bagiye bijujuta babaza aho bagomba kwicara bagasanga ntahahari.

    Byageze n'aho aba bakobwa bifashishwa mu guterura intebe bakagenda bazitera mu myanya y'inyuma aho abantu bagombaga kwicara.

    Hari abaguze itike y'ibihumbi 150 Frw yabemereraga kwicara ku meza (Table), bicaye kuri izi ntebe. Bareba iki gitaramo bivovota, bavuga ko ibi bintu 'bidasanzwe'-Abandi bikubuye barataha.

    Bamwe mu babashije kwicara mu myanya y'imbere, umwe yacungaga mugenzi we ahagurutse agarurura intebe akicara.

    2.Abashinzwe umutekano bakoze batarenga 10

    Abasore b'ibigango bazwi nka ba 'Bouncer' bakoze muri iki gitaramo ntibarengaga 10 mu gihe mu busanzwe mu gitaramo nk'iki hifashishwa abasore barenga 40.

    Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi bitatu byatumye abari bashinzwe umutekano bahuye n'akazi gakomeye. Byageze n'aho bifashishwa n'abo mu guterura intebe, bafasha abantu kubona aho kwicara.

    Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yavuze mu ijwi riciye bugufi agira ati 'Njyewe nkeneye amafaranga yanjye ndashaka gutaha. Cyereka intebe ntuzijyana kuri sitage [Yabwiraga umukobwa wari uje kumwakira]. Niba mudafite 'table' y'abantu batanu, mureke dutahe.'

    Umwe mu bagabo wishyuwe ‘Table’ y’amafaranga ibihumbi 150 F wabuze aho kwicara, yaganiriye na bagenzi avuga ko bitumvikana ukuntu atahawe aho kwicaraho.

    Ati “Nishyuye ibihumbi 150Frw! Nazanye n’umuryango wanjye, ni gute umbwira ko mbura aho kwicara. Nditabaza Polisi niho ibi bikemura. Ni gute uzana abanyamahanga uje kubera ibi bintu ariko utateguye koko. Ntibyumvikana.”

    Uyu mugabo yari yakamejeje avuga ko yiteguye kwegera Polisi ikamufasha iki kibazo kigakemuka.

    3.Igitaramo cyatangiye gitinze

    Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbili z'ijoro, aho kuba saa kumi n'imwe z'umugoroba nk'uko byari byatangajwe kandi byagaragaraga ku byapa bicyamamaza

    Aya masaha ya mbere bayamaze bari gukenzura itike ya buri umwe mbere y'uko Intore zijya mu ngamba.

    Aya masaha ya mbere yanafashije abasore n'inkumi bagombaga kubyina muri iki gitaramo kwitegura.

    Mu mahema y'inyuma abakobwa barimo bitegura bisiga 'Make Up' ariko n'ako abasore bashumika neza imyambaro y'intore bari guserukana muri iki gitaramo.

    Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yatwajwe intebe, agiye kuziciraho imbere barazimwaka. Yagarutse mu myanya y'inyuma, afite umujinya mwinshi, avuga ko bagomba kumusaba imbabazi uko byagenda kose.

    Ati 'Twese twishyuye amafaranga angana. Ni gute banyaka intebe kandi namaze kugera aho ngomba kwicarira?'

    Umwe mu bafite ubumuga bw'ingingo utabashije kubona aho yicara kandi yarishyuye, yabwiye InyaRwanda ko 'abateguye iki gitaramo batitaye ku mubare w'abantu bazakitabira'.

    Uyu mugabo yari yahawe n'amatike amufasha kubona ibyo kunywa, ariko yahisemo kuzisubiza kubera ko ntacyo zamufashije.

    4.Umushyushyarugamba yaje ashyira akadomo ku gitaramo

    Iki gitaramo cyatangijwe n'umutagara w'ingoma n'indirimbo z'ibihozo n'izindi zaririmbwe n'abahanzi batatu.

    Mu gihe cy'amasaha agera kuri ane ababyinnyi bamaze ku rubyiniro, bishimiwe mu buryo bukomeye ariko nta mushyushyarugamba wabacaga mu ijambo.

    Umugabo wayoboye igitaramo yaje mu gitaramo mu minota ya nyuma ashima uko ababyinnyi bitwaye, kandi agenda asoma amazina y'abantu n'ibigo bashimira.

    Yanifashishijwe mu gutanga ibihembo kuri bariya bantu, ubundi ashyira akadomo ku gitaramo.

    4.Cyusa Ibrahim yagiye mu ngamba

    Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo za gakondo, Cyusa Ibrahim yagaragaye mu ngamba ari kumwe n'ababyinnyi bakuru b'itorero Inganzi Ngari.

    Uyu muhanzi wari wazanye n'umukunzi we, yikuye ikote maze ajya ku rubyiniro agaragaza ibyo ashoboye.

    Ari kumwe n'abagabo bagenzi be batanze ibyishimo binyuze mu murishyo w'ingoma wavugijwe, ubundi akomerwa amashyi n'akaruru k'ibyishimo. Yabasize mu ngamba, ubundi ajya gusanganira umukunzi we bitegura gutaha.

    5.Umutoza w’Itorero Inganzo Ngari yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Umuyobozi w'Inganzo Ngari, Alain yashimye cyane ababyinnyi b'iri torero ku kuntu bitwaye muri iki gitaramo bari bamaze umwaka bategura.

    Ubwo yari afashe 'Micro' yashimye cyane buri wese wakitabiriye ndetse n'abandi babateguye inkunga.

    Yavuze ko batewe ishema no gushima cyane Serge Nahimana, umutoza w'iri torero. Bamuhaye igihembo cy'ishimwe, kandi bamuha n'impamba 'izamuherekeza'.

    Serge amaze igihe kinini ari umutoza w'iri torero, kandi ari mu bantu bazwi cyane muri iri torero.


    Inganzo Ngari bakinnye uko Ruganzu II Ndoli yabunduye u Rwanda mu gitaramo bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023 

    Ababyinnyi b'iri torero byabyinye amasaha arenga ane, mu bihe bitandukanye abantu babakomeye amashyi y’urufaya n’akaruru k’ibyishimo 

    Umubyinnyi Mpuzamahanga, Icakanzu Contente wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye muri iki gitaramo 


    Abakobwa bo mu Inganzo Ngari bari babucyereye- Bamwe muri bo babyina mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza

     

    Abakaraza bakoze iyo bwabaga- N’ubwo rimwe na rimwe ibyuma byagiye bibatenguha


    Inganzo Ngari yaganuje Abanyarwanda n’ubwo hari hamwe bivovotaga kubera 
    kubura imyanya yo kwicaramo 


    Intore zo mu Inganzo Ngari zagaragaje ko zari zimaze umwaka urenga zitegura iki gitaramo 




    Ibihumbi by’abantu barimo n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo bitabiriye iki gitaramo cyagarutse ku rugendo rw’umwami Ruganzu II Ndoli 


    Abantu bari benshi hanze bashaka kwinjira- Hari n’abari bafite amafaranga batabashije kubona uko binjira 






    Abahanzi baririmbye kandi bacuranga inanga ya Kinyarwanda mbere y’uko Inganzo Ngari baseruka ku rubyiniro





    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Inganzo Ngari

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132802/bamwe-ntibicaye-aho-bishyuriye-inganzo-ngari-yatanze-umuganura-ibintu-5-byaranze-igitaramo-132802.html

  • CAF Confederation Cup: Uko byifashe mu myiteguro y’amakipe ari kwitegura kwishakamo izahura na Rayon Sports igahita isubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike Rayon Sports imenye ikipe imwe muri ebyiri bizahura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Iyi kipe ya Rayon Sports kubera ko yigeze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, byatumye CAF iyishyira mu makipe akomeye atazakina ijonjora rya mbere muri iri rushanwa, ikazahura n'ikipe izava hagati ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya na Kakamega Homeboyz yo muri Kenya.

    Aya makipe yombi akomeje imyiteguro mu buryo butandukanye, Al Hilal Benghazi yatangiye umwiherero mu Misiri, mu gihe Kakamega Homeboyz iri muri Uganda naho Rayon Sports yo iri gukina imikino ya gishuti mu Rwanda.

    Rayon Sports mu mikino 2 ya gishuti imaze gukina, nta mukino numwe iratsinda kuko mu mukino wayihuje na Vital'O FC banganyije ibitego 2-2, ndetse yongera kunganya na Gorilla Fc igitego 1-1.

    Mu gihe Kakamega Homeboys nayo kuri uyu wa Gatanu yakinnye umukino wa gicuti na KCCA yo muri Uganda aho KCCA yatsinze Kakamega Homeboys ibitego 2-0 bya Arafat Usama 29′ na Julius Poloto 67′.

    Byitezweho ko Kakamega Homeboys izacakirana na Al Hilal, gusa iyi Al Hilal niyo ihabwa amahirwe yo gukomeza ikazahita ihura na Murera, yayitsinda igasubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Source : https://yegob.rw/caf-confederation-cup-uko-byifashe-mu-myiteguro-yamakipe-ari-kwitegura-kwishakamo-izahura-na-rayon-sports-igahita-isubira-mu-matsinda-ya-caf-confederation-cup/

  • Ibyo mwihaye byo kutumaraho utwacu ngo muratwereka ubusa! Abafana ba Rayon Sport bashize ubwoba noneho bari gutanga ukuri kwambaye ubusa -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sport abafana bayo bariye karungu kubera ukuntu bari kwishyuzwa amafaranga menshi yo kureba umukino wa gishuti.

    Ibi bibaye nyuma yuko habura amasaha make kugirango ikipe ya Rayon Sport yakire ikipe yo mu gihugu cya Kenya izwi kw'izina rya Kenya Police FC.

    Ubu abafana bari kwijujutira kuba amatike yamaze kuzamurirwa ibiciro.

    Reba ibitekerezo byatanzwe na bamwe mu bafana bayo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-mwihaye-byo-kutumaraho-utwacu-ngo-muratwereka-ubusa-abafana-ba-rayon-sport-bashize-ubwoba-noneho-bari-gutanga-ukuri-kwambaye-ubusa-amafoto/

  • Abanyamakuru 2 b’imikino bakunzwe mu Rwanda nibo bazayobora ibirori by’ikipe ya Mukura VC izanakina na APR FC i Huye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VC iri kwitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze ishinzwe, ibirori bikazaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, bikazabera kuri sitade ya Huye.

    Ibi birori bizayoborwa n'abanyamakuru babiri b'imikino bakunzwe mu Rwanda aribo Rigoga Ruth ndetse na Kwizigira Jean Claude bombi bo kuri RBA.

    Biteganyijwe ko abandi banyamakuru b'imikino kuri RBA, nka Reagan Rugaju, Axel Rugangura ndetse Lorenzo Munsangamfura bazaca kuri Tapi itukura muri ibi birori.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-2-bimikino-bakunzwe-mu-rwanda-nibo-bazayobora-ibirori-byikipe-ya-mukura-vc-izanakina-na-apr-fc-i-huye/

  • Yatangiye ikinira mu ruzitiro! Urugendo rwa M… – #rwanda #RwOT

    Mukura ni imwe mu makipe yo mu ntara agifite amazina yakuranye, ndetse ikaba imwe mu makipe yo mu ntara afite igikombe cy’Amahoro. 

    Mu 1963 nibwo Mukura Victory Sports yiswe aya mazina, ikiba ikipe yavukiye mu Karere ka Huye icyahoze ari komine Mukura ari naho havuye izina Mukura nkuko Simba abitangaza mu kiganira twagiranye.

    “Ubuzima bwanjye ni Mukura kuko ni ikipe twakuze tubona. Njye Mukura yavutse mfite umwaka umwe mbana nayo kugera aho naje kuyikinira.

    Mukura ndibuka neza yabikaga ibikoresho hariya hari akarere ka Huye kuri ubu, inyuma habaga Komine Mukura, icyo gihe bakiniraga hariya hari ikibuga, ariko usangaga bashyizeho uruzitiro rw’ibiti kugira ngo abantu batajya mu kibuga.”

    Umunyamakuru Gakuba Romario ukorera Radio na Televiziyo bya Isango, avuga ko Mukura yashinzwe bwa mbere mu 1935 yitwa Victoria, ariko mu 1963 ikaba aribwo yiswe Mukura Victory Sports.

    Ahagana mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibwo Kubwimana yayoboye Mukura Victory Sports icyo gihe ikaba yarakusanyaga ubuzima ariko bigoye. 

    Kubwimana Francois avuga ko ikipe yakorera imyitozo i Gikondo gusa ikajya ikinira imikino yayo mu Karere ka Huye, ari bimwe mu byatumye adasinzira kugera ayisubije i Huye.

    Handa hano urebe ikiganiro cyose mu buryo bwamashusho


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132784/yatangiye-ikinira-mu-ruzitiro-urugendo-rwa-mukura-yizihiza-isabukuru-yimyaka-60-ibonye-izu-132784.html