Bakije umuriro: Aba Rayon barigukorera ibintu bidasanzwe muri Sitade ya Kigali Pele Stadium.
Abakunzi ba Rayon Sports bakije umuriro i Nyamirambo muri Kigali Pele Stadium aho bari kubyina bidasanzwe ku Munsi w'Igikundiro.
Amashusho:
Bakije umuriro: Aba Rayon barigukorera ibintu bidasanzwe muri Sitade ya Kigali Pele Stadium.
Abakunzi ba Rayon Sports bakije umuriro i Nyamirambo muri Kigali Pele Stadium aho bari kubyina bidasanzwe ku Munsi w'Igikundiro.
Amashusho:
Abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports bamanuwe mu ikipe ya kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yamanuye abakinnyi 2 mu ikipe ya kabiri iheruka gushingwa mu minsi ishize.
Uyu mwaka w'imikino nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA batangaje ko ikipe yose ikina icyiciro cya mbere igomba kuba ifite ikipe ya kabiri igomba kujya izamurirwamo abakinnyi b'abanyarwanda.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwo gukomeza kugira abakinnyi benshi, yohereje abakinnyi 2 mu ikipe ya kabiri barimo Iradukunda Pascal ndetse na Ishimwe Patrick bakiri bato.
Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports ishaka gukomeza kugabanya abakinnyi kugirango umwaka utaha bazabone uko bongeramo abandi bazayifasha gusoza Shampiyona ndetse niba banageze mu matsinda babifashishe.
Â
Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-bakiniraga-ikipe-ya-rayon-sports-bamanuwe-mu-ikipe-ya-kabiri/
Mukecuru Madeline wihebeye Mukura VS yazamuye amarangamutima y'abafana bayo kubera ukuntu yitabiriye yambaye.
Ni umukino ugiye guhuza ikipe ya Mukuru Victory Sport na APR FC ukabera kuri Sitade ya Huye Stadium wo kwizihiza imyaka 60 iyi kipe ya Mukuru Victory Sport imaze ishinze.


Mama Pastor, Uwanyana Assia yasuye igituro cy'umugabo we Pastor Théogene witabye Imana azize impanuka yakoreye muri Uganda.
Ubwo bari i Rusororo ahari imva ya Pastor Théogene, Assia yavuze amagambo yarijije abari kumwe nawe.
Yagize ati ' Umurimo rero ni mugari, Chr ntabwo wasize ikigwari, aho wagejeje nzahakomereza, ndagukunda, nkumbuye urwenya rwawe.'
Uwanyana Assia kandi yavuze ko yushije ikiva umugabo we yagiye atarangije, cyo gushinga umuryango 'Foundation' ifasha abatishoboye.
Ikipe ya APR FC ishyize hanze urutonnde rw'abakinnyi 11 igiye kubanza mu kibuga ku mukino wa gishuti bagiye gukina na Mukuru Victory Sport.
Ni abakinnyi basa neza nabo yabanjemo ku mukino bakinnye na Marine FC bagatsinda ibitego bitatu kuri kimwe.
Â

Noneho baramwivugana: Kylian Mbappé yakoze ibisa nkogusembura abakunzi ba PSG maze yerekana ikipe yifuza kwerekezamo ishobora kumuha ibyo yifuza byose.
Rutahizamu Kylian Mbappé ukinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa akaba na rutahizamu wa Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa uyu musore yagaragaye ari kumwe n'umukinnyi w'ikipe ya Real Madrid yongera kugaragaraza ko ashobora kwerekeza muri iyi kipe y'ubukombe ku Isi uko byagenda kose.
Ifoto ya Kylian Mbappé ari kumwe n'umunya Brazil Rodrygo ukinira ikipe ya Real Madrid yatumye abantu babona ko ibyo kwerekeza muri Real Madrid byarangiye ahubwo hasigaye ikibazo cy'igihe:

Hari amafoto y'abana bato baserutse i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ahari kubera ibirori bya Rayon Day bise umunsi w'Igikundiro.
Aba bana bato amafoto yabo bambaye umwambaro mushya wa Rayon Sports, yakwirakwijwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports.
Nyuma yo gusangiza aya mafoto, yakurikiwe n'ubutumwa bugira buti 'Kuba umu-Rayon biravukanwa.'

Mu buswa bukomeje kwigaragaza, abanyapolikiki bo muri Kongo bashaka kwigarurira imitima ya rubanda rutajijutse, bashinja ibindi bihugu, by'umwihariko u Rwanda, uruhare mu kaga kose kagwiririye Kongo.
Muri iki gihe hitegurwa amatora y'umukuru w'igihugu bwo ibinyoma byarushijeho guhabwa intebe, dore ko iyo batutse u Rwanda n' ubuyobozi bwarwo, abahezanguni bamera nk'abanyweye ibiyobyabwenge. Umutwe uratakara, bakibagirwa ko ibibazo by'akarande bafite, byose biterwa n'imiyobirere yaboze uhereye ku mutwe.
Tariki 02 Kanama 2023, Perezida Tshisekedi yongeye gukinga ibikarito mu maso y' abaturage, ubwo yategekaga ko hizihizwa 'jenoside yakorewe Abakongomani bishwe n'abashaka gusahura Kongo'.
Icya mbere, nubwo haba hari Abaturage baguye mu ntambara zo muri iyi myaka nka 25 ishize, nta cyerekana ko habayeho umugambi wo gutsemba abo bantu bazira gusa kuba ari Abanyekongo.
Iyo bitaba kugendera ku magi no gucinya inkoro ku mukoloni n'ubu ukimuhatse, Perezida Tshisekedi aba yarategetse ko hibukwa Abakongomani basaga miliyoni 20, bishwe n'Umwami w'Ububiligi, Leopold Ii, hagati y'umwaka w'1885 n'1908. Abo Tshisekedi yabarengeje ingohe, kuko atari kubona uko abagereka ku Rwanda.
Ntibikiri inkuru, yewe ntibinasaba ubundi bushakashatsi, Abanyekongo bishwe bazira ubwoko bwabo ntibagira ingano.
1.Abanyamulenge biciwe, n'ubu bakicirwa muri Kivu y'Amajyepfo ntibagira kivugira.N'iyo bagerageje kwirwanaho bitwa'Abanyarwanda bashaka kwigarurira ubutaka bwa Kongo'.Abo ntibibukwa kuko badafatwa nk'abantu bakwiye uburenganzira bwo kubaho, mu gihugu cyabo.
2. Abahema bitiranywa n'Abatutsi, bamaze imyaka batotezwa n' abaturanyi b'Abalendu, bo biyita Aba'bantou' ngo bafitanye isano ya hafi n'Abahutu. Kwicwa nk'ibimonyo kw'Abahema, byagizwe umuco mu Ntara ya Ituri.
3.Muri Kivu y'Amajyaruguru ndetse n'ahandi batahuwe hose mu Kongo, Abatutsi batsembwa buri munsi, inka zabo zikaribwa, amazu agasenywa. Babaye ba' nyagupfa', neza neza nk'Abatutsi bo mu Rwanda ku butetsi bwa Parmehutu ya MDR na MRND. Bambuwe uburenganzira nk'ubw'abandi Banyekongo, bitwa Abanyarwanda. Abarokotse bahungira buri munsi mu mahanga, batanafite icyizere cyo gutaha vuba, kuko Wazalendo n' interahamwe zo muri FDLR, babatoteza, bavuga rikijyana mu butegetsi bwa Kongo.
Tuvuze aba kuko aribo bakunze kugaruka mu mvugo z'abategetsi ba Kongo zibiba urwango. Ntitwirengagije ariko ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye abatabarika hagati y'aba'TEKE' n 'aba'YAKA' bo mu ntara ya Maï-Ndombe, Teritwari ya Kwamouth.
Aba bose Perezida Tshisekedi yarabirengagije, agamije gusibanganya uruhare rw'ubutegetsi bwe muri ubu bwicanyi.
Yirashe ku mano rero yibwira ko agabye igitero ku baturanyi, kuko isi yose yongeye guhindukira, ikibuka ko abaguye mu ntambara zabaye muri Kongo badakwiye gutuma abishwe bazira ubwoko bibagirana. Cyane cyane ko byakozwe n'igisirikari cya leta n'imitwe ishyigikiwe n'ubutegetsi.
Mu ijambo Perezida Tshisekedi yageneye iyo tariki ya 02 Kanama kandi, yavuze ko ubutegetsi bwe'butazihanganira abagize uruhare mu mahano yahitanye amamiliyoni y'Abakongomani'. Aha naho yagaragaje ko ari umuriganya, ugamije kugoreka amateka azwi na buri wese.
Tshisekedi yatinyuka kuvuga ate ko 'atazihanganira abicanyi', kandi ejobundi muri Werurwe 2023, ubwo yavugururaga guverinoma, yaragororeye abicanyi ruharwa? Jean Pierre Bemba wari umuyobozi w'inyeshyamba za MLC, wanahamijwe ibyaha n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yamugize Minisitiri w'Ingabo, naho Antipas Mbusa Nyamwisi nawe wamaze abantu mu burasirazuba bwa Kongo, amugira Minisitiri ushinzwe imibanire ya Kongo n' ibihugu byo mu karere.
Muri ibi byose, Tshisekedi yirengagiza ko yagiriwe inama yo kubireka, ahubwo agakemura ibibazo abihereye mu mizi. Urugero twese tukibuka ni urwa Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa, wibukije Tshisekedi ko kubaka ubucamanza butihanganira abanyabyahai, kurwanya ruswa yamunze ubutegetsi, kunoza imiyoborere, kureka imvugo zihembera urwango hagati y'Abakongomani, no kubaka igisirikari cy'umwuga, kitavangura abenegihugu, ari byo byonyine byaha Kongo amahoro n'ubusugire.
Aho kumva inama, Tshisekedi n'inkomamashyi ze bahisemo kugaba ibitero ku bindi bihugu, cyane cyane u Rwanda, batazi ko ari ukwirasa amano.
The post Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasoje imikino y’Igikombe cy’Afurika muri Basketball “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” ku mwanya wa 4 ni nyuma yo gutsindwa na Mali.
Uyu munsi nibwo hakinwe umukino w’umwanya wa 3 muri iki gikombe cyari kimaze iminsi kibera muri Kigali Arena.
U Rwanda rwakinaga na Mali maze Mali iyitsinda amanota 89-51, ni mbere y’uko Senegal ikina na Nigeria ku mukino wa nyuma.
Muri uyu mukino umutoza yagize ikibazo atakaza abakinnyi babiri bagize imvune, Ineza Sifa na Crooms.
Gutakaza aba bakinnyi byakozeho umutoza kuko bari abakinnyi bagenderwaho byatumye atakaza umukino mu buryo bworoshye.
U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda agace ka mbere amanota 15-14, Mali yatsinze agace ka kabiri amanota 23-9 bajya kuruhuka ari 37 ya Mali kuri 24 y’u Rwanda.
Ibintu byakomeje kuba bibi mu gace ka gatatu nabwo yatakaje ku manota 23-13 ni mu gihe aka nyuma yagatwaye kuri 29-14. Umukino warangiye ari amanota 89-51.
Gusoza ku mwanya wa 4, byahise bihesha u Rwanda itike ya FIBA AfroBasket y’ubutaha.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rusoje-igikombe-cy-afurika-ku-mwanya-wa-4-amafoto
reka tubashimire uburyo twabanye, gahunda y’umukino n’uko uri bugende ku buryo bwa Live, murabikurikira mu nkuru igiye gukurikiraahagana saa14:00 umutoza wa APR FC yatunganyije ikibuga yitegura gushyushya abakinnyi be, ariko asanga hari ibindi bikorwa bigiye kubera mu kibuga
ikibuga barimo kugiteguriramo uruhimbi abakinnyi bari buhagararehoÂ
14:44 Perezida w’APR FC n’abandi bayobozi ba ri gufata ifoto y’urwibutso n’abakinnyi Mukura izakoresha mu mwaka utaha w’imikino
14:25 Mukura itangiye kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino 2023-24. Sebwato niwe mukinnyi wahamagawe bwa mbere, hakurikiraho Clement ndetse n’abandi baracyamamagarwa

Nyirigira Yves yatangaje ko ashaka guhindura Mukura ikipe itwara ibikombe byumwihariko ibikombe bya shampiyonaÂ
14:10 Nyirigira Yves uyobora mukura niwe uhawe ijambo
Yves uherutse gutorwa yemeje ko ikipe ya Mukura igiye guhiga igikombe cya shampiyona ku buryo bweruye, ndetse yemeza ko Mukura igiye gushinga ikipe y’abagore n’irerero ry’abakiri bato
14:00″ Jean Claude Kwizigira na Rigoga Ruth bari buyoboye uyu mu hango batangiye gushyushya abantu



Katama Kamarondo wakiniye Mukura imyaka 13 akaba yarayigezemo mu 1968 ni umwe mubitabiriye ibirori.Â
ababonye Katama Mamalondo bavuga ko ariwe mukinnyi mukura yagize mu mateka yayo wari uzi gukina mu kibuga hagati, ndetse akaba yari afite amacenga menshiÂ


Mukura ni imwe mu makipe yo muntara akomeye kuko n’ubwo nta gikombe cya shampiyona ifite, ariko yabaye iya kabiri inshuro zigera kuri 3 harimo 1992, 1998 ndetse 1999. Mukura Kandi yegukanye ibikombe 5 by’amahoro, birimo icya 1978, 1986, 1990, 1992 na 2018 ubwo yatsinda Rayon Sports.
abashyushya rugamba Rigoga Ruth na Kwizigira babucyereye
Madeleine Mukanemeye uzwi nka Mama Mukura, hano yarimo kumva Radio Rwanda ndetse anareba abanyabigwi b’ikipe yihebeye


Abafana batangiye kwiyongera muri sitade
13:38″ Umukino wahuzaga abanyabigwi ba Mukura ndetse n’abakozi b’akarere ka Huye, urangiye abanyabigwi batsinze abakozi b’akarere, ibitego 2-1
uko iminota iri kugenda yicuma niko abafana barimo kugenda biyongera muri sitade ya Huye. Abana bato bagenewe aho bicara, ndetse bamwe bahageze mu gitondo cya kare
12:00 pm abafana ba APR FC bamaze gusesekara i Huye



Rujugiro n’abandi bafana be ubu bari mu karere ka Huye
12:47″ umukino uri guhuza abanyabigwi ba Mukura n’abakozi b’akarere, igice cya mbere kirangiye ari igitego 1 cy’abanyabigwi kuri 1 cy’abakozi b’akarere
abakinnyi 11 ikipe y’abakozi b’akarere yabanje mu kibuga
abakinnyi 11 b’ikipe y’abanyabigwi babanje mu kibuga
Ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Mukura, aho yizihiza urugendo rw’imyaka 60 iyi kipe imaze ivutse. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe, hari umukino ugiye guhuza Abanyabibwi ba Mukura Victory Sports ndetse n’Abakozi b’akarere ka Huye;
Ijambo rya Perezida wa Mukura, ijambo rya Mayor wa Huye Sebutege Ange, umukino wa gicuti uhuza Mukura na APR FC ndetse n’igitaramo cy’abahanzi.

12:00″ Ubu hatangiye umukino uri guhuza Abanyabigwi ba Mukura ndetse n’Abakozi b’akarere ka Huye
Tigana wakiniye Mukura niwe kapiteni w’Abanyabigwi ba Mukura
amasuku yari yose bitegura ikirori

Bamwe mu bafana bakomeye bamukura kuva saa 09:00 AM bari bageze muri sitade
